RSS

Ikinyoma, PGCD y’abayoboke ba FPR!

24 janvier 2013

Société

Intore Rucagu Boniface.
Hatabayeho guhindura imyumvire, abantu bazatekereza ko kuba udakomeye mu mutwe aribyo bitanga amahirwe yo kubaho mu Rwanda!

Gukoresha ijambo « Plus Grand Commun Diviseur » (PGCD) biraza aha muri iyi nyandiko mu rwego rwo kwerekana icyo politiki mbi ya FPR (yigize umuntu muri Kagame!) yita agaciro muri iki gihe, ibyo bikaba ahubwo « bitesha agaciro » ku buryo bukomeye icyo umunyarwanda yahoze abona ko gifite agaciro! Baba barabyonse mu mabere ya ba nyina, baba barabirogose muri politiki ya gikommunisti nk’uko amavu n’amavuko ya FPR abyerekana, ikigaragarira buri wese ni uko ikinyoma ari ikirango nyamukuru kiranga uwo ari we wese wiyemeye kuba inkotanyi! Iyi politiki ishingiye ku kubeshya no kubeshyaguzwa niyo FPR igiye kumara imyaka irenga 20 irogesha abanyarwanda. Guhangana no guhashya mbere na mbere ikinyoma cyaritse muri FPR bijyanye no kurandurana n’imizi igiti kibi cyeraho icyo kinyoma, aribyo guharanira gusesa burundu umutwe wa FPR mu Rwanda byagombye kuba politiki y’ibanze y’abashaka gukiza igihugu, ndetse abanyamadini by’umwihariko bakabigiramo uruhare rukomeye. None « ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi » si itegeko mu y’Imana? Ni kuki rero amadini yakumva ku kurwanya ikinyoma byaba ari ukwivanga muri politiki? Oya! Ikinyoma cy’inkotanyi kirarambiranye, kandi icyo kinyoma kimaze kokama igihugu cyose kiramutse kidakubuwe ngo kivanwe mu nzira, FPR Inkotanyi yazakomeza kwibwira ko yazakirisha ubuziraherezo. Kwemera ikinyoma no kugisigasira byaba uru ukuroga imitwe y’ababyiruka, bakazakomeza gutekereza ko kuhinduka inyamamare bituruka ku guhabwa ijabo n’ikinyoma!

Iyaba abantu batekerezaga ku banyarwanda batabarika bamaze gutakaza ubuzima bwabo cyangwa se bakamazwa imyaka itabarika muri gereza kubera politiki y’ikinyoma, bafashe icyemezo kidasubirwaho cyo gusezerera Kagame n’agatsiko ke nta yandi marangamutima. Ikibazo aho gikomereye muri rusange,  ni uko umuco wo gushukishwa imbehe FPR yawuvumbuyemo amayeri yo gucecekesha abantu na kwakira ikinyoma cyayo nta kurevura. Biratangaje kubona n’amatorero yigisha Imana uhereye kuri Kiriziya gatolika mu Rwanda asa n’ayavanye mu mategeko y’Imana itegeko ryo kubuza kubeshya. Kuva kuri ba Musenyeri, baba gatolika cyangwa abaporoso, ukamanuka kuri ba Padri na Pastori, urasanga bose bararangije kwemerera FPR ko ikinyoma kidafite aho kinyuranyije n’amategeko y’Imana! Kandi ga ni mu gihe, kugira ngo nyanaka uyu n’uyu ajye kugirwa Umwepiskopi, bigaragara ko abamushyiraho basa  n’ababanza kureba niba yiteguye kutabangamira Inkotanyi mu mugambi wo kubeshya! Maze kuko mu izina rya Nyagasani (aha Imana yaragowe!) ababa abapadiri cyangwa abapastori baba bategetswe kumvira ababakuriye nta guhigima, wajya kureba ugasanga politiki y’ikinyoma yarangije guhabwa umugisha n’abakagombye kuba bafite inshingano zo kuyirwanya! Bityo Inkotanyi zikidegembya, Kagame akavuga ibyo ashaka, bizwi ko abeshya isi yose, inkotanyi ndogo nazo zikamwunganira, hanyuma guhera ku bepiskopi kumanura ujyana kugera ku bayoboke b’amatorero ugasanga umuryango w’abemera Imana wose warahindutse inkomamashyi! Muri ubu buryo icyakora hagorwa umuturage nyarucari wo hasi wiha gukora akaha (icyaha) runaka, nyuma ya matorero ukumva ngo yavumbutse mu myobo, wa muturage bakamwigirizaho nkana, ngo Imana  nayo ibone igira ijambo mu rwa gasabo!!! Ngaho ngo basuzuguye ubuyobozi, babujije umudendezo Kagame, basaruye imyaka ku buryo budateganyijwe na leta, inka zasohotse mu kiraro zijya kurisha hanze…Abatanga za penetensiya akazi k’ibyaha mu Rwanda aho bukera karabamena inkokora!

Ha mbere aha umwe mu bepiskopi barangaje imbere rimwe mu matorero akorera mu gihugu yagiriye urugendo mu mahanga, bamubajije icyo itorero ahagarariye rikora mu kwamagana akarengane kimitswe mu gihugu, agiye kwisobanura ati byose biterwa na genocide! Ati kubera iyo genocide yabaye amatorero yasanze nta kundi byagenda agomba kubahiriza politiki y’ikinyoma ya FPR. Hari uwamubajije ikibazo, ati uramutse udafite imbehe yawe y’ubwepiskopi, bityo kubera FPR itaba ifite icyo igukesha ngo ikorohere hanyuma ukabona umuryango wawe bawumariye muri gereza kubera ibinyoma, wakomeza kuvuga ko genocide iha uruhushya FPR rwo kwica urubozo abanyarwanda? Uwari mu kiganiro yagiye gusubiza abantu barumirwa. Ati « ubu icyo dushoboye nk’amatorera ni ugusengera igihugu! » Ijambo ry’igisubizo ryagaragariye abamubazaga nko kurya iminwa! Ni koko rero uwo FPR yafashije kubona umwanya uyu n’uyu, ndetse aho abandi birirwa bicwa urubozo we ikamugirira ikigongwe akarya atekanye, ageraho akibwira ko ntacyo yamarira abasinzikajwe n’icyama. Ku muntu usanzwe wishakira imbehe ituma aramuka ibi bishobora kumvikana, ariko ku muntu wemereye Imana ko ayihagarariye mu bandi, gushyigikirana na politiki y’ikinyoma ubwabyo ni agahomamunwa!

Umunyarwanda yagize ati « Umutindi umuha amata akaruka maraso! » Ni nacyo abashyigikirana n’Inkotanyi, cyane cyane abavuga ko bahagarariye amatorera yigisha Imana, bagombye kumva: Ntacyo ushobora gukorera Inkotanyi ngo zigere aho zikubonamo umuntu ufite agaciro! Ushobora kwiyemeza kwirirwa uhamiriza boshye Gisanabatware cyo kwa Rucagu, ushobora kwirirwa se ubunze mu mbere z’icyama utazi ibyo urimo boshye Habumuremyi, ushobora ndetse kwirirwa ubebeta nk’akanyamasyo muri za ambassades z’inkotanyi ngo uriho uriho uratera umwaku abatavuga rumwe na leta, nyamara inyiturano y’inkotanyi izahora ari imwe! Zizafata akanya ko kukuvuvuza mu byondo niziguhaga, zigushinje ingengabitekerezo zitabaho, nibirimba ndetse ziguhindure ikigarasha gicitse! Kuba wararengeye politiki y’ikinyoma wirema agatima ngo ni genocide sibyo bizabuza kukubona nk’amazi y’ibirohwa! Igihe abantu bazumva ko ukuri ari ko kwa ngombwa ndetse ibyo bakabikora bagamije ko ukuri kuri genocide kuvugwa kudakikiwe, nicyo kintu cyonyine gishobora guha sens ubuzima mu Rwanda. Bitabaye ibyo abantu bazakomeza « kubaho batariho » ku mugani wa wa mupadiri warangiraga abantu umuti w’agahinda, kandi agahinda nta kandi karenze kuyoborwa n’inkotanyi mu Rwanda!!!

Byabayehe rero ko agaciro k’umunyarwanda kazahinduka ukunywana n’ikinyoma?! Ntibikabeho ko abantu baziyumvisha ko kubaho kwabo bazagukesha kuhira no kubagarira ikinyoma! Muri ibyo amadini niyo yagombye kuba nyambere mu kuzibukira umuco wo kubeshya no kubeshyaguzwa umaze kokama igihugu. Ese ubundi ni iki wakora ngo ubuze ikinyoma kirandaranda hose kitakugiraho ingaruka? Birahagije ni urugero ngo urebe uburyo Umwepiskopi wa Cyangugu ari kwandavuzwa mu byondo n’inkotanyi ngo afite ingengabitekerezo, ngo ubone ko abayobozi ba Kiliziya bakwiye kwiyumvisha ko gushyigikirana n’ikinyoma ntacyo byaramiraho umuryango nyarwanda! Mu minsi ishize niho abantu basomaga inyandiko za Musenyeri Bimenyimana zabuzaga abapadiri be kugira icyo bajoraho kuri politiki y’ikinyoma y’Inkotanyi. Byakumvikana bite ko muri iki gihe Inkotanyi zasubira inyuma zigashinja Musenyeri ingengabitekerezo ya genocide? Igihe cyose abanyarwanda, cyane cyane abayobozi bakomeje kwemera ko PGCD ya FPR ariyo izaha agaciro abanyarwanda, Inkotanyi zizakomeza gucura inkumbi inzirakarengane. Mu gihe bigaragara ko FPR isa n’ikomeje guta ibitabapfu, wari umwanya cyane cyane ku bayoboye amadini ngo bibuke ko umurimo bashinzwe n’Imana ubasaba guhagarara ku ruhande rw’ukuri. Bitabaye ibyo amateka yazababaza nk’abakozi b’Imana niba bari bakwiye guhabwa imirimo beguriwe, cyane cyane ko ntaho byanditse ko amatorero yemerewe kunywana na politiki y’ikinyoma y’ingoma mpotozi!Abanyamadini biha gushyigikirana n’Inkotanyi nibamenye ko atari Imana yabahaye ubwo butumwa! Niba kandi bumva ko Imana igomba guhabwa agaciro na PGCD y’ikinyoma, ntibakajye batangazwa n’uko iyo abaturage bivumbuye ku karengane insengero zabo arizo zibasirwa mbere na mbere, kuko Imana baba barazizanyemo atari Imana tuzi irengera abapfa akarengane!

Ukuri, ukuri konyine niko kuzaha abanyarwanda kwigenga.

 

Luc Benimigisha, pour Le Médiateur

 

**************************

 

Nguwo Tom Ndahiro wigize Nyirandabizi  n'Umucurabwenge (udashyitse!) w'Agatsiko !
Nguwo Tom Ndahiro wigize Nyirandabizi n’Umucurabwenge (udashyitse!) w’Agatsiko !

 

Uyu Tom Ndahiro ateye aturutse he ? Duheruka bamusobanurira aho urwango yanga abapadiri na Kiliziya gatolika yaruvomye ! Mu nyandiko yasohotse kuri leprophete.fr taliki ya 1/5/2011 yitwa « N’ububasha bw’ikuzimu ntibuteze gutsinda Kiliziya… »(reba note 1), bamwibukije ko se umubyara yahunze u Rwanda agana i Bugande adahunze ubutegetsi bubi bwa Repubulika nk’uko Tom akunda kubirisha ahubwo ko yahunze ikimwaro umuryango wabo watewe n’uko uwo musaza yibye amafaranga ya paruwasi yari agenewe gufasha abakene ! Iyi nkuro Tom ntiyayivuguruje !!! Kuva iryo banga ryahishurwa Tom yahise yihisha mu mwobo aherayo, amezi yari abaye 9 ! Ko yongeye kuvumbukayo yaba yikanze iki ? Arashaka ko Leprophete.fr yongera ikamumenera akandi kabanga ? Ngaho najye imbere agaragare ! [Rédaction).

 

 

Kuri 29 Mata mu mwaka w’2011 Umuvugizi wanditse ku buryo burambuye ikibazo cy’abapadiri babiri bakomoka muri Diyosezi ya Cyangugu, Fortunatus Rudakemwa uba mu Butaliyani muri Diyosezi ya Viterbo naThomas Nahimana uba mu Bufaransa muri Diyosezi ya Le Havre.

 

Inkomoko y’ikibazo yari urubuga rwabo rwamamaza urwango ariko bakaba bararuhitiyemo izina ryiza rijyanye n’umurimo bagikora w’ubupadiri. Izina ry’urwo rubuga kuri murandasi rwitwa “Le prophete” (Umuhanuzi), utari uw’urukundo, ahubwo w’ubugome.

 

Nyuma y’izo nyandiko zombi, ku ya 1 Gicurasi 2011, Musenyeri wa Cyangugu,  Yohani Damaseni Bimenyimana, yashyize ahagaragara ubutumwa bugenewe “Abasaseridoti, abiyeguriyimana n’abakristu” ba diyoseze ye.

 

Hari aho yagize ati: “Mboneyeho gutangaza ko ibyandikirwa ku rubuga rwa internet “le prophete” rwashinzwe n’abapadiri babiri ba Diyosezi ya Cyangugu baba mu mahanga ari bo Padiri Thomas NAHIMANA na Padiri Fortunatus RUDAKEMWA bidakwiye kwitirirwa Kiliziya muri rusange na Diyosezi ya Cyangugu by’umwihariko. Ibyo bandika cyangwa bavugira ku maradiyo nibo bonyine bagomba kubibazwa. Ntabwo bibazwa Umwepiskopi, Abapadiri cyangwa abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu. Si ubutumwa bwahawe abo bapadiri. Nsabye Abasaseridoti, Abiyeguriyimana n’Abalayiki kudafata nk’ivanjili ibyandikwa n’abo bapadiri no kudatuma biba intandaro y’amacakubiri n’ubushyamirane.”

 

Icyo gihe nanditse ngaragaza ko ibyo Musenyeri Bimenyimana yakoze yari intambwe nziza yatewe n’uwo muyobozi wa diyoseze ya Cyangugu, ariko ikaba idahagije. Nanditse icyo gihe ko hari igihe nzabigarukaho. Nyuma y’amezi atari make, iki kibazo nkigarutseho, kuko nsanga iyo ntambwe nabonye itaraganaga imbere ahubwo yaraganaga inyuma.

 

Ibyo Musenyeri wa Cyangugu yanditse muri ubwo butumwa ntibyari bihagije avuga ku bapadiri ayobora biyemeje inshingano yo kwamamazaingengabitekerezo ya jenoside n’abajenosideri aho kwamamaza ivanjili. Ni ubutumwa butahabwa agaciro ugereranyije n’uburemere bw’ikibazo. Umupadiri n’ibigomba kumuranga ntabwo aribyo biranga Nahimana na Rudakemwa.

 

Ese guceceka kwa Musenyeri Bimenyimana byaba biterwa ni iki? Ni ububasha buke ahabwa n’amategeko cyangwa ni ukutayamenya? Byaba se biterwa no kuba atabona ububi bw’ibyo abapadiri Rudakemwa na Nahimana bakora, cyangwa ni ukwanga kwiteranya na bo? Byaba se bishoboka ko nta bubasha yaba akibafiteho? Aho nta banga baba bariya bapadiri na Musenyeri wabo baba bafitanye tukaba twibaza byinshi bitazabona ibisubizo?

 

Ibyo byose nibyo bitumye Umuvugizi wongera kubyibaza kandi ukazakomeza kubyibaza. Kurikira!

 

 

 

 

Aho iyi nyandiko yaturutse : http://umuvugizi.wordpress.com/2013/01/21/musenyeri-bimenyimana-wa-diyoseze-ya-cyangugu-afitanye-irihe-banga-na-le-prophete/

 

(1) Niba wifuza gusoma  inkuru « N’ububasha bw’ikuzimu ntibuteze gutsinda Kiliziya », kanda hasi aho:

 

http://www.leprophete.fr/2011/05/01/n-ububasha-bw-ikuzimu-ntibuteze-gutsinda-kiliziya-mt16-18-padiri-thomas-nahimana-arasubiza-tom-ndahiro/#permalink

Source: Leprophete.fr

 

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

l'étudiant |
LE JARDIN DE L’AMITIE |
wildcatsworld |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | wwwfodelinfo
| Infos du jour
| Mosaïque