RSS

Bwana Anastase Gasana arasaba Kayumba Rugema kimwe n’abandi nkawe bakuriye hanze gusobanukirwa neza Parmehutu icyo ari icyo!

GUSUBIZA RUGEMA KAYUMBA AHO YANYIBASIYE MURI AUDIO Y’IKIGANIRO CYE KURI INTERNET RADIO YE YISE “INDA Y’INGOMA”.

gasanaAnastase Gasana

1.Kwibasira umuntu umuziza ngo ni PARMEHUTU ni ubujiji n’ubutamenya, cg se ni ukwanga abahutu gusa! PARMEHUTU bivuga mu magambo arambuye PARti du Mouvement pour l’Emmancipation HUTU. Gregoire Kayibanda yahimbye iri shyaka rya politiki mu 1957, inyito yaryo ayikuye kuri rapport ya UN yo mu 1948 yasuye u Rwanda igasanga hari ubucakara bukabije ku banyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu igahita yandika muri iyo report yayo ko habomba kubaho EMMANCIPATION HUTU. Umwami Rudahigwa yarabininiriye imyaka irenga 6 yose kugeza mu 1955 ubwo yangiraga UN n’Ababiligi gushyira nibura abahutu bane muri guverinoma ye yarimo ABATUTSI GUSA n’abazungu bari batuye mu Rwanda bahafite amasambu. Noneho kubera ko abatutsi batari bakeneye emmancipation kuko ntawabagize abacakara mu gihugu cyabo, hari abatutsi bake bashyigikiye igitekerezo cya emmancipation hutu, nuko bafatanya na Kayibanda mw’ishyaka PARMEHUTU.
2.Kwibasira umuntu umuziza ko ari republicain/republican, ko adashyigikiye ko ingoma ya Cyami ntutsi nyiginya-bega igaruka mu Rwanda, na byo ni ubujiji n’ubutamenya cg se ni ukumuziza uwo ari we kuko amahame ya Repubulika ntiriwe nandukura hano arazwi ko ari amahame ya politiki meza cyane yubaka igihugu kikaba cyiza kikizihira abenegihugu bacyo bose ntawe uvanguwe. Nibutse ko byabaye ngombwa ko Repubulika isimbura ingoma ya Cyami ntutsi nyiginya-bega kuko yarangwaga n’ibintu bibi bikurikira: ivangurabwoko, ubucakara, uburetwa, ubuhake, igitugu, ubwiru n’ikinyoma, uburiganya n’ubuhendanyi, urugomo, akarengane, ubwibone, agasuzuguro, kunena, guheeza no kwigizayo abandi(exclusion), kwigwizaho ibyiza by’igihugu, iterabwoba n’ubwicanyi. Aya mabi yose ni yo yatumye imvururu zo mu 1959 ziba kuko ingoma cyami ntutsi iyo iza kuba nziza kuri bose, iyo iza kugira ubuyobozi burebera abanyarwnda BOSE butabavanguye, 59 ntiba yarabayeho.
3.Nibutse Rugema Kayumba ko muri 59 abatutsi ari bo babanje kwica abahutu. Abahutu nibo bishwe mbere hakurikijwe list yari yakorewe I Bwami kwa Kigeli V, bamwe mu bishwe ni nka Mukwiye Innocent leader hutu wari utuye ku Cyanika ku Gikongoro, Secyugu impirimanyi ya demokarasi wari utuye I Nyanza, Sindibona wari utuye ku Kirengere I Gitarama, Kageruka wari utuye I Save muri Butare, n’abandi n’abandi. Ingabo z’umwami Kigeli V zari ziyobowe na Nkuranga Oswaldi yungirijwe na Ndererinka ni zo zagendaga mu gihugu cyose zica abahutu baharaniraga impinduka ya politiki mu gihugu. Ibi bikaba ari fact inyomoza Inkotanyi iyo zipfobya revolution ya 59 zibeshya ngo yakozwe n’abazungu. Niba se yarakozwe n’abazungu abaleaders hutu bishwe n’ingabo z’umwami Kigeli V zabiciraga iki?
4.Mboneyeho kubwira Rugema Kayumba ko kuvuga no kwandika amateka y’u Rwanda kwa Gaspard Musabyimana na Padiri Fortunatus Rudakemwa uko bazi yagenze atari “ukuzura akaboze “ nkuko abyita muri audio ye. Rugema Kayumba ahubwo we ameze nka FPR yaciye isomo ry’amateka mu mashuri mu gihugu cyose kubera GUTINYA UKURI kw’ayo mateka no gushaka kwishyira heza kwabo kwa buri gihe bahakana uruhare rw’ibanze bayagizemo.
5.Amateka mabi y’u Rwanda ntabwo atangirira muri 59, atangirira mbere mu 1500 mu byatumye iyo 59 iba ubwo abami tutsi biraye muri bagenzi babo abami hutu bakabica bo n’ababo bose, abasigaye bakabagira ingaruzwamuheto, abacakara n’abaretwa mu gihugu cyabo nabo. Abatutsi extremistes nka Rugema Kayumba bitwaza ko ngo abami babo baguraga igihugu! Wavuga ko urimo wagura igihugu ute urimo wica bamwe mu benegihugu nkawe, urimo utangiza cg ubiba imbuto mbi y’ubunywamaraso, ubwicanyi n’inzigo mu gihugu no mu benegihugu!
6.Ese Rugema Kayumba azirikana ko muri 59 atari bwo bwa mbere habayeho impunzi z’abanyarwnda! Ko na mbere hose ku ngoma ya Cyami ntutsi nyiginya-bega hari impunzi z’abanyarwnda bo mu bwoko bw’abahutu zagiye zihunga ubwicanyi, uburetwa, ubucakakara byakorwaga n’iyo ngoma; ko mu 1896 habayeho impunzi z’abatutsi b’abanyiginya bahunze ubwicanyi bwa Kanjogera na basaza be Kabare na Ruhinankiko ku ngoma y’umwishywa wabo umwami Musinga! Kwicana hagati y‘abega n’abanyiginya byarakomeje (inzigo) na nyuma ya 1896 kugeza ubwo byaje guhagarikwa n’abapadiri bera ba Kiliziya Gatolika Rugema Kayumba yikoma muri audio ye!
7.Rugema Kayumba atwerera abahutu racism abikuye kuki kandi bizwi neza mu mateka y’u Rwanda ko ku ngoma y’abami tutsi(1500-1959) abatutsi banenaga (racism) abahutu! Ntibasangiraga nabo ibiribwa n’ibinyobwa. Hari umututsi w’I Kayonza wigeze kumpa ubuhamya ko kera mbere ya 1959, yigeze guhisha inzoga abaga na kimwe mu bimasa bye atumira abahutu bari baturanye baraza barasangira nuko bimuviramo GUCIBWA N’ABATUTSI bene wabo baramuca neza neza ngo yasangiye n’abahutu. N’ubu ku ngoma ya FPR iriya racism yaragarutse aho bavuga ngo “nyirakanaka yaranduye”. Undi ati yaranduye? Undi akamusubiza ati yaranduye! Ati ntiwari ubizi! Ati yashyingiwe mu bahutu! Gushyingirwa mu bahutu=kwandura. Hari racism irenze iyo! Abahungu b’abatutsi bo ashwi! Ageragije gupima akarengora umuhutukazi bamuca mu Rwanda “rwabo” umugani wa General Kabarebe! Bamugira nk’uriya mugabo w’I Kayonza muri Kibungo!
8.Birazwi ko ingengabitekerezo ya genocide Rugema Kayumba na FPR Inkotanyi ari bo ba nyirayo noneho bakayigereka ku bahutu bayibitirira. Kuva binjira mu Rwanda taliki ya 1/10/1990, ingengabitekerezo ya genocide ku bahutu barayinjiranye kugeza na n’ubu mu 2021 bagikora genocide hutu ya bucece, icyo muri FPR bita “punguza/ RPF teaspoon strategy/kubadahisha akayiko (abahutu)”. Ni byo umushakashatsi w’umunyamerika Ann Garrison mu 2014 yise “Slow, Silent, and Systematic Hutu Genocide in Rwanda”.
9.Waravuze ngo “amashyaka yacu nta values agira!” mwe harya mugira izihe? Iz’ubunywamaraso y’abantu, inzika, inzigo, ubwiyorobetsi, uburyarya, n’ubwicanyi! ko ari byo bibaranga. Na Kagame ubwe yarabivuze; yarivugiye ati “twe inkotanyi nta book of rules tugira nta ethics nta ki, dukora ibintu uko tubyumva byakunda bigakunda byakwanga bikaba ibyo!”. You never play by the rules, ari nacyo kibazo abahutu tugirana namwe bitewe n’uko ibyo muvuga atari byo mukora, ibyo muvuga ku manywa si byo mukora nijoro, mbese nta jambo ryanyu!
10.Harya ngo waganiriye n’Umwami Kigeli V! yaba yarakubwiye impamvu mu kwezi kwa gatatu mu 1960 yangiye amashyaka ya politiki nyarwanda, UNAR, PARMEHUTU, APROSOMA, RADER na UN n’ababiligi ko Gregoire Kayibanda amubera Minisitiri w’Intebe bose akabasubiza ngo “ntiyategekana igihugu n’umuhutu”, nkaho umuhutu we atari umunyarwanda! Warangiza ukivugisha ngo muri 59/60 mwarahunze musiga ibyanyu, ukirengagiza ko ibyo mwita ibyantu byavaga mu mitsi y’abahutu mwari mwaragize abacakara, abaja, abagaragu, mubakoresha uburetwa! Umwami Rwabugiri baramubwiye bati abahutu barijujuta ngo birirwa bahingira abatutsi bo ntibabone uko bihingira bo n’ingo zabo. Umwami Rwabugiri arasubiza ngo “mubwire abo bahutu bajye bahingira abatutsi ku manywa bo bihingire nijoro”. Ngiyo governance y’ingoma ya Cyami ntutsi. Uyu wavuga ko yari umwami w’abanyarwnda bose mu gihe yavugiraga bamwe atitaye ku bandi! Ashwi.
11.Ukaza uti “abanyapolitiki nka Anastase Gasana bahembera ubuhutu”. Ese mu ghe twarwanyaga leta ya Habyarimana na MRND ye (1991-1994) tuyirega byinshi birmo ivangurabwoko tutsi (equilibre ethnique) tutari abatutsi, turi abahutu, ko byabagwaga neza, ariko ubu twaba consistant twamagana ivangurabwoko hutu ukavuga ngo turahembera ubuhutu! Ikibi aba ari kibi nyine; kuri jye ivangurabwoko ni ikintu kibi ngomba kurwanya, ryaba irikorewe abatutsi cyangwa irikorewe abahutu nk’iryo FPR Inkotanyi zikorera abahutu mu Rwanda no hanze yarwo aho ziba zibahiga ngo zibicire iyo bazihungiye.
12.Ubundi uti:”Ko wowe Gasana uri umuhutu kuki FPR inkotanyi batakwishe”! Menya ko “Ntabapfira gushira”. Bishe Seth Sendashonga, bishe Depute Hitimana, bishe Prefet Dr. Rwangabo Pierre Claver n’umuhungu we w’imfura, bishe Colonel Cyiza, Bishe Maitre Mutunzi, bishe Capt Muvunanyambo, bishe Capt Hategekimana, bishe Major Uwamungu Athanase, bishe… bishe… bishe… bishe abo tuvukana(my siblings batatu, my uncles batanu n’imiryango yabo irimo babyara banjye benshi; yewe bishe na nyogokuru wanjye ye! Ubwo se aho batanyishe ni hehe?
13.Iyo upfobya revolution hutu yo muri 59 uyitirira Musenyeri Perraudin na Guverineri Harroy, usobanura ute impamvu Umwami Kigeli V n’ibyegera bye na Benzinge bakoze list y’abaleaders hutu mu gihugu cyose kugirango babice. Kubica byashinzwe Chef d’Etat Major w’ingabo z’Umwami Kigeli V ari we Nkuranga Oswald na Chef d’Etat Major adjoint we witwaga Ndererinka. Abo baleaders hutu ni bo bari bayoboye abandi bahutu mu guhirimbanira uburenganzira bwabo bwo kugira uruhare mu butegetsi bw’igihugu cyabo nabo, guhabwa akazi muri leta, kubona imyanya mu mashuli, n’abahutu kujya bakora bahemberwa akazi kose bakoze aho gukora akazi k’uburetwa badahembwa nkuko byari bimeze icyo gihe. Ko uvuga ko ari abazungu bakoze revolution yo gukuraho ubwami tutsi, hutu leaders bishwe n’ingabo z’umwami Kigeli V mu 1959/60 bicirwaga iki?
14.Uti “nta values n’imwe twigeze tuvana muri Kiliziya Gatolika”, Inkotanyi munigamba ko ngo “Imana mwayirasiye ku Mulindi wa Byumba”! Turabizi ko FPR Inkotanyi imwe muri hidden agenda zayo ari ugusenya Kiliziya Gatolika; ko FPR yashoye amafaranga menshi cyane mu gushinga amadini y’ibyaduka mu Rda kuva mu 1994 igamije kuvidura(to empty) Kiliziya Gatolika, kuyimaraho abayoboke kugirango yoye kugira ingufu nk’izo yari ifite mbere ya 1994. Ari wowe Rugema Kayumba ari n’abagutumye niba bahari, mwibuke ko iyo Kiliziya Gatolika mutoteza ari yo yahagaritse ubwicanyi bwanyu hagati y’abega n’abanyinginya bwatangiriye ku Rucuncu mu 1896. Iyo Kiliziya Gatolika itahaba ngo ishyire iherezo kuri buriya bwicanyi, muba mwaramaranye kubera inzigo n’inzika byanyu bihoraho bitajya bishira.
15.Ugakomeza muri audio yawe ubeshyera Abapadiri ngo ni bo bishe Umwami Rudahigwa! Ngo “baramwishe bamutera urw’ingusho”.Amateka nyakuri arakunyomoza ubwayo kuko bizwi ko abiru bari bamereye nabi Umwami Rudahigwa bavuga ngo ni we uteye igumuka ry’abahutu kuri Kalinga yanyu ngo kuko yanze kunywa(kwicwa n’abiru) ngo atange ingoma none yayimereye imvi hejuru. Birazwi ko Umwami Rudahigwa yanze kunywa(kwicwa n’abiru) agasaba mw’ibanga umuganga we kubimutunganyiriza atababaye, atagombye kunyweshwa amata y’inka arimo amata y’imidwedwe, ay’imikoni n’ay’imiyenzi byo kumushwanyaguza umuhogo n’inyama zo mu nda zose nkuko byakorwaga cg byari mu migenzo y’I Bwami tutsi. Ni we kandi wasize izina ry’uzamusimbura (murumuna we Ndahindurwa kuko atari yarabyaye), arisigira umwe gusa mu biru ari we Padiri Alexis Kagame. Ntibyamutunguye rero, we ubwe yari yabiteguye.
16.Muri audio yawe urisihinga ngo “ingengabitekerezo ya genocide” uyitsindagira abahutu! Ko abami b’abatutsi bari barangajwe imbere na Ruganzu Ndoli mu 1500 ari bo batangije ingengabitekerezo ya genocide bica nabi abami b’abahutu, abahutu basigaye bakabagira abacakara n’abaretwa mu gihugu cyabo nabo, ibyo ubyirengagiza kubera iki! Ko Umwami Musinga na nyina Kanjogera na nyirarume Kabare na Ruhinankiko bategekaga u Rda guhera mu 1896 abadage bamaze kuhagera, si bo bumvikanye n’abo badage gukora ingangamuntu ya mbere mu Rwanda yarimo amoko Tutsi Hutu Twa yitwaga IBUKU biva ku kidage “buch”. Birazwi ko I Bwami bashyigikiye iyo ndangamuntu irimo amoko kuko abatutsi batashaka ko abazungu bakomeza kujya babitiranya n’abahutu banenaga(racism). Mwarangiza Inkotanyi mukabeshya ngo indangamuntu irimo amoko mu Rwanda yazanywe n’ababirigi kandi barayihasanze; ubundi ngo yazanywe na Perraudin, wageze mu Rda mu 1952 ; ubundi ngo yazanywe na Kayibanda kandi yaragiyeho bwa mbere uwo Kayibanda ataranavuka (yavutse ku ya 1/05/1924).
17.Uti “Umwami Rudahigwa yakuyeho ubuhake ashyiraho igabana” mu 1954/1955 ariko birazwi ko yabitegetswe n’ababiligi atabikoze ku bwe we n’ibyegera bye. Yasabwe na UN gukora emmancipation hutu mu 1948 arabininira bigeze mu 1954 UN yari ifite Rda ho indagizo igiye kugaruka kurusura ababiligi bari barayisigariye mu Rda bashaka icyo bayikinga mu maso ni bwo basinyishije ku ngufu Umwami Rudahigwa Decree ikuraho ubuhake imyaka irenga 6 yose nyuma y’uko UN ibimusabye.N’iryo gabana ry’inka abaturage ntabwo baryishimiye kuko ryari unfair/injuste: guhakirwa inka imyaka n’imyaniko wayihabwa nyuma ukaba ushobora kuyinyagwa yo n’izayo igihe icyo ari cyo cyose, n’ibyo byo kugabana uwayiguhaye agatwara ½ nawe ½ nkaho yayiguhereye ubuntu cyangwa yayigutije ngo uyimumenyere igihe ni kigera muzagabane izayororotseho!
18.Muri audio yawe uravuga ko ugiye gufatanya na IBUKA na CNLG kubeshyera abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu ngo bakoze genocide cg ngo bafite ingengabitekerezo ya genocide none ndabona bakumvise dore Dr. Bizimana Jean Damascene amaze gusohora itangazo. Shishikara, ariko umenye ko abanyarwanda benshi, abahutu n’abatutsi, barangije kubona ko izo za IBUKA, FARG, CNLG, AERG, AVEGA zose ari organisations zishyirwaho na FPR Inkotanyi ishingiye kuri politiki yayo mbi y’ivanguramoko muri rusange n’itotezabwoko bw’abahutu by’umwihariko.
19.Harya uravuga ngo “amahanga ntabumva kubera gukorana na twe!” ngo “ntakwicarana na twe muri platform imwe”! Mwagiye gukora ukwanyu se hari uwababujije! N’uko wungamo uravuga ngo “ umucyo nutandukane n’umwijima”! Harya Inkotanyi mwabaye umucyo kuva ryari kandi ahubwo muri ibinywamaraso y’abantu, abanyakuzimu, abanyamwijima, abanyanzika, abanyanzigo, n’abicanyi. Umucyo se mwawukurahe kandi murangwa n’ububeshyi no kudakorera mu cyo precisely (total lack of transparence).
20.Ko nabonye wihaye abavuga cg abavuze ko ngo “batsinzwe” mu 1994 ubaninura ubabaza ngo “ batsinzwe na nde?” harya mwe Inkotanyi ko mumaze imyaka 26 mubyina icyo mwita INSINZI, mwe abo mwatsinze ni ba nde?
21.Numvise uvuga ngo “icyo ugaya Kigali ni uko itacyuye Kigeli na Benzinge”!, bivuga ngo ikibabaje ni uko Kagame yabatabye mu nama agahindura umuvuno ku munota wa nyuma akanga ko Repubulika ivaho ngo hasubireho Ubwami bwanyu kuko yabonaga ko atashoboraga kuba Umwami kandi ari umwega atari umunyiginya, Kigeli na we agashaka gutaha ari umwami kuko ari umunyiginya.
22.Nukumvise unaninura abahutu ngo muri 59 basabye democracy mbere ya byose hagataho independence. None se! Birumvikana ko bashaka kubanza kwigobotora ingoyi ya gihake, ubucakara n’uburetwa bw’ingoma ya Cyami ntutsi nyiginya-bega, bashaka no kubona uburenganzira bwabo nk’abenegihugu bwo kujya mu buyobizi bw’igihugu, mu bakozi ba leta, mu mashuli ya leta, no gukora akazi bahembwa katari akazi k’uburetwa bakoraga badahembwa.
23.Uti ngo “abahutu bahishe abatutsi mu 1994v bagororerwe”! Bazava he se ko Inkotanyi mwabishe mwabamaze! N’abahutu bo muri Komini Giti mu cyahoze ari Byumba hatabaye genocide tutsi Inkotanyi mwarahageze murabica murabarimbagura; mwica n’abapadiri hutu n’ababikira hutu bari mw’iseminari na paruwasi Rwesero ho muri Komini Giti (Byumba yo kuri Muhazi).
24.Wisdom nyarwnda iratubwira iti: “Ikinyoma gihabwa intebe rimwe ntikiyihabwa kabiri”. Iby’amayeli y’inkotanyi, amanyanga yanyu 2000, ibipindi, siasa, uburyarya, uburiganya, ubwiyorobetsi, ubuhendanyi, mwarabikoresheje 1990-1994 na nyuma yaho ariko ubu ntibizongera gukora abantu bose barabitahuye, abahutu barabitahuye, abatutsi ari ababaga mu Rda (urugero Yvonne Idamange Iryamugwiza) ari n’ababaga hanze barabitahuye ukuri nyakuri bose barakumenye. Rero wowe Rugema Kayumba, ibyo kwigira victims b’intambara z’amoko mu Rwanda muba mwashoje ubwanyu, ari mwe mwazitangiye, natwe abanyarwanda tumaze kubirambirwa!
25.Nanzuye mvuga ko jye nemera amateka y’igihugu cyacu cy’u Rwanda, yaba ameza yaba amabi, mu gihe cyose atagoretswe. Yose ni ayacu kuko ari amateka nyine, kuko ari facts, ari ibyabaye bifite n’ibimenyetso (historical documents). Umunyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi agomba gufata amabi yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu nk’ikibazo cye na we aho kuyahakana no kurengera abatutsi bakoze ayo mabi yitwaje ko ari abatutsi nkawe; nk’uko umunyarwanda wo mu bwoko bw’abahutu na we agomba gufata amabi yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi nk’ikibazo cye aho kuyahakana no kurengera abahutu bakoze ayo mabi yitwaje ko ari abahutu nka we. Byose kandi bigakorwa hifashishijwe gushakashaka, kuvuga, no kuvugisha UKURI. Ibi ni byo byatuviramo ubufatanye buzira uburyarya mu kubaka u Rwanda rwa BOSE, urwa TWESE, kugirango rube mugongo mugari uheka abana barwo BOSE nta n’umwe uhejejwe ishyanga.
Anastase Gasana
Chairman w’Ishyaka Democratic Rwanda Party, DRP-ABASANGIZI.

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

l'étudiant |
LE JARDIN DE L’AMITIE |
wildcatsworld |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | wwwfodelinfo
| Infos du jour
| Mosaïque