P JMV Rwabilinda
P Ubald Rugirangonga
ITANGAZO NIMERO 001/2021 RYO KUWA 03 WERURWE 2021 : « FONDATION MUSENYERI RWABILINDA YAMAGANYE UBUTEGETSI BWA FPR INKOTANYI BUSUMBANYA IMIRAMBO Y’ABASASERIDOTI BA KILIZIYA GATULIKA BUGAMIJE KUBIBA URWICYEKWE N’AMACAKUBIRI MU BANA B’U RWANDA »
Nk’uko nabisobanuye kuwa Mbere, taliki 22 Gashyantare 2021 umunsi w’amateka kandi utazibagirana ubwo natangizaga ku mugaragaro Fondation Musenyeri Rwabilinda, intego y’iyi Fondation ni ukubiba amahoro n’ubutabera mu banyarwanda kuko byombi urebye uko abanyarwanda babayeho babinyotewe nk’uko impala yahagira ishaka iriba ry’amazi afutse.
Musenyeri Rwabilinda Jean Marie Vianney wishwe urw’agashinyaguro n’ingabo za FPR zimuziza ubusa agapfa akenyutse afite gusa imyaka 33 icyo gihe akaba yari igisonga cy’umwepisikopi wa Diyosezi Gatulika ya Kabgayi, yari umuntu wuje ubumuntu, ubupfura, urukundo n’impuhwe kuri bose zitavangura abamuganaga bose. Yitaga ku bantu bari mu kaga kandi akumva umusonga wabo ukwiye kuba uwe.
Uwo muco wo gufata abanyarwanda kimwe niwo Fondation yamwitiriwe yubakiyeho kandi ikaba yifuza ko waba akabando abanyarwanda twese twakwicumba muri iki gihe no mu bihe bizaza. Ku italiki 28 Ukuboza 2020 nibwo Padiri mukuru wa Paruwasi Katedarale ya Byumba yitabye Imana ashyingurwa ku italiki 02 Mutarama 2021.
Mu muhango wo kumushyingura twamenye amakuru ko ubutegetsi bwa FPR bwabujije umwepisikopi wa Byumba Musenyeri Seliviriani Nzakamwita kumusomera Misa yo kumusezeraho banabuza abantu bose kugeza no ku bavandimwe be kujya kumushyingura ngo bitewe n’uko yari arwaye CORONAVIRUS ikaba ari nayo yamuhitanye mu gihe nyamara Musenyeri Nzakamwita we yatangaje ko mu isuzumwa yakorewe ku bitaro byitiriwe umwami Faysal ku Kacyiru basanze atarwaye CORONAVIRUS ahubwo bagasanga akabazo ku maraso ye.
Ubwo mu yandi magambo ni uburozi bwasanzwe mu maraso ye. Yashyinguwe nk’igicibwa mu gihugu nk’umwanzi wacyo wagihemukiye mu gihe nta kibi kizwi Padiri Emmanuel Rutsindintwarane yagiriye umuryango nyarwanda. Gushyingura Umusaseridoti adasomewe Misa ni ikintu kitumvikana na gato mu buzima bwa Kiliziya. Leta ya FPR igomba guha Kiliziya gatulika y’u Rwanda n’iy’isi yose ibisobanuro birambuye kuri iki kintu.
Ku italiki 08 Mutarama 2021 nibwo Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana nawe bivugwa ko azize CORONAVIRUS. Mu muhango wo kumushyingura, hari abantu ibihumbi n’ibihumbagiza ndetse ukaba wanibaza impamvu ingamba zo kwirinda CORONAVIRUS zitubahirijwe ku rupfu rwe. Ikindi ni uko ubutegetsi bwo mu Rwanda burangajwe imbere na FPR bwamuvuze imyato ariko abepisikopi n’abasaseridoti bagenzi be bicecekeye ku buryo wagira ngo Padiri Ubald Rugirangoga yari uwa FPR kuruta kuba uwa Kiliziya Gatulika.
Ubusanzwe Umusaseridoti ni uwa Kiliziya n’abakirisitu. Abasaseridoti basezerana kwamamaza ijambo ry’Imana muri rubanda. Birababaje kubona abasaseridoti babiri bitaba Imana umwe akabuzwa uburenganzira bwo guherekezwa n’abavandimwe be n’abandi babyifuza kandi Leta ntinasobanure impamvu icyo cyemezo cyafashwe. Fondation Musenyeri Rwabilinda twamaganye uyu muco mubi wo kuvangura abapfu no kubasumbanya umeze nk’uwokamye FPR uhereye igihe yafatiye ubutegetsi mu Rwanda ku italiki 19 Nyakanga 1994 aho kugeza n’uyu munsi imirambo imwe yashyinguwe indi ikaba itaremererwa gushyingurwa mu cyubahiro cyiyikwiye. Ku bantu uburenganzira bwabo bugomba kureshya ku bazima kimwe no ku bapfu kuko kuvangura abapfu no kubasumbanya ari gihamya ndakuka ko abazima bo bavangurwa byisumbuyeho.
Ubusanzwe mu muco nyarwanda umupfu arubahwa cyane ndetse haba ubwo bene we bavugira ku irimbi bati: “niba hari n’uwo abareyemo ideni nabivuge tubimenye” ni uko abantu bose bagaceceka mu rwego rwo kumwubaha no kwanga kwiteranya n’utakiriho. Uyu mugenzo ni mwiza cyane mu bana b’u Rwanda kandi ukwiye kugumaho.
Dusoje iri tangazo twihanganisha bikomeye umuryango n’abavandimwe ba Padiri Emmanuel Rutsindintwarane babujijwe gushyingura uwabo, bakabuzwa no kureba umurambo we binavuze ko wanasanga barahambye umutumba cyangwa ikindi kintu kuko mu muco nyarwanda, gihamya ndakuka ko ushyinguye uwawe ni imwe gusa: “Ni uko ubona n’amaso yawe ubwa nyuma murambo we ukemeza umutima wawe ko umuherekeje bwa nyuma. Abanyarwanda bose nibareshye imbere y’amategeko kandi uburenganzira buhabwe bose kimwe nta kureba amazuru, indeshyo, amasura, igihagararo, amashuri, ubutunzi, akarere, imyambarire,…
Bikorewe muri Australia
None kuwa Gatatu, taliki 03 Werurwe 2021
Eric Udahemuka
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Fondation Musenyeri Rwabilinda
3 mars 2021
Eglise et Societe, Le Point d'actualite, Revue Artcles et declarations, Special Rwanda