RSS

Rwanda Lost Her Mother! May Your Soul RIP Mama Esperence.

esperanceMama Espe Mukashema
« Ejo numvise inkuru yicamugongo yitabaruka rya Espérance Mukashema, intwari yibihe byose. Iyi nkuru yahungabanyije kandi iriza benshi, nanjye ntiyansize. Nkuko nsanzwe, ndangwa no kujunjama amagambo akabura iyo hari ikimbabaje cyane. Nguko uko bwarinze bwira nsa nkuwigunze kubera guterwa agahinda niyi nkuru mbi.
Uyu mubyeyi ari mubo kwikubitiro batangiye kwamagana FPR inkotanyi namarorerwa yayo, ndetse mu bihe byari bikomeye aho kwamagana FPR wafatwaga nkikivume, interahamwe nibindi. Ubu uyu munsi kwamagana FPR bisigaye ari Ishema kuko isi yose ndetse nabanyarwanda barangije kuvumbura ibinyoma bya FPR, kubera ababimburiye abandi mu kuvugiriza impyisi induru. FPR yonyine niyo isigaranye ibitutsi ituka abayirwanya naho abanyarwanda barayirungurutse bose.
Nashimishijwe cyane nukuntu abanyarwanda bingeri zose bamweretse urukundo. Yasize inkuru nziza imusozi.
Imana nsenga kandi nizera ko iriho nkuko iri nyine, imuhe iruhuko ridashira, imwakirane urukundo nkurwo yeretse abanyarwanda. Imwakirane impuhwe nkizo yagiriraga abarengana. Niba hari ibyo atujuje hano kwisi ntimucire urubanza yihanukiriye ahubwo nayo itere akajijo kuri ubu busabe bwanjye maze umubyeyi wacu atahe ijuru, yoge ikirere hamwe nabamalayika, aririmbire Imana maze ijuru ryizihirwe. Amina.
May Your Soul RIP Mama❤❤❤ » (SPG)

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

l'étudiant |
LE JARDIN DE L’AMITIE |
wildcatsworld |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | wwwfodelinfo
| Infos du jour
| Mosaïque