RSS

Faux débat muri opposition ikomeje gukururwa n’abashyigikiye Twagiramungu!

9 mai 2012

Société

 

Mu banyarwanda hirya no hino bahuriye ku ntego yo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame, urasanga hari abantu benshi bacitse ururondogoro ku byerekeye avenir politique y’ishyaka RNC n’abarihagarariye, cyane cyane ababaye abasirikari bakomeye b’Inkotanyi nka Kayumba Nyamwasa ubu bavugwaho kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Inzobore mu byerekeye amategeko zishyigikiye politiki y’Uwahoze ari Minsitri w’intebe Bwana Twagiramungu Faustin, ubu ziracicikanya inyandiko hirya no hino zerekana ko ikibazo kireba RNC muri politiki y’u Rwanda kiremereye cyane. Mu kuvuga bungikanya, urasangamo na none kuvuguruzanya, bitera kwibaza niba muri iki kibazo RDI ya Twagiramungu yabyukije, hari umurongo wa politiki rusange iryo shyaka ryaba rigifiteho (consensus). Biroroshye gusubira mu nyandiko z’abanyamategeko Padiri Nahimana na Maitre Uwizeyimana, ngo uhite ubona ko ishyaka RDI niba koko ritagamije gushyira confusion mu bantu, ko abayobozi baryo bari bakwiye gutanga umwanzuro wa politiki kuri icyo kibazo babyukije kandi gikomeza gushyushya abantu imitwe no kubarangaza mu nkundura barimo.

Iyo ukurikiye ingingo ku yindi aba ba RDi bakomeza gutanga ku kibazo cya RNC, washobora gukeka ko aho bucyera na Kagame ubwe ari buhinduke umwere w’amahano yakoze kandi akomeje kugirira abanyarwanda. Nta wundi rero wungukira muri débats nk’izi uretse Kagame ubwe na FPR. Usomye inyandiko ya Maitre Uwizeyimana ho wakeka ko n’abakoze genocide cyangwa crimes contre l’humanité nta mpamvu igaragara yo kubakurikirana iyo ari abasirikari!!! Abantu bakwiye kwirinda bene izi faux débats kuko zirushaho kurangaza abaharanira kwibohoza.

Ikibazo cy’ibanze aha si ukumenya niba Kayumba Nyamwasa akwiye kugira uruhare muri politiki y’igihe kizaza. Ikibazo cy’ibanze aha ni ukumenya ahubwo niba Kayumba Nyamwasa hari icyo akora gifatika mu rwego rwo kubohoza rubanda ingoyi y’igitugu ruriho. Ntushobora ubu gushyira imbaraga zirenze mu bibazo bireba ubutabera, mu gihe utaragira ubutegetsi bugufasha kubaka ubwo butabera. Ikibazo rero cyari gikwiye kwibazwa muri oposition ni iki: Ese umuganda wa RNC mu kurwanya ingoma irenganya koko urafatika, cyangwa barubika abantu ho urusyo bababeshya kubafasha kwibohora! Ikibazo kiramutse ari aho giherereye, débat iriho muri iki yaba ifite agaciro. Ariko niba ikibazo ari ukubaza ngo ese RNC ifite uburenganzira bwo kugira uruhare muri politiki, iyo yaba ari faux débat, kuko nta ruhare muri politiki y’igihugu abiyita opposition ubu bafite. Icyo bagomba ubu guharanira ni ukugira urwo ruhare. Uzabibafashamo uwo ariwe wese azabishimirwa. Niba yarakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu, abanyarwanda azaba yarabohoje niba bazashyira ku munzani bakareba icyo yabamariye umunsi ababohoza, ubundi akaba abo aribo bazagena agaciro gakwiye guhabwa naka cyangwa se runaka, yaba umuyoboke wa RNC cyangwa se undi wa RDI.

Ibyo aribyo byose ikigaragara muri iki gihe ni uko bilan y’abayoboye RDI nayo atari shyashya( cyane cyane mu mashyaka bahozemo mbere), ntetse mu maso y’abanyarwanda urebye iyo bilan ni très négatif. Sibo rero bakwihaye uburanganzira bwo kudindiza ibikorwa birebana n’inkundura ngo ngaho baragena abagomba kugira uruhare muri politiki y’igihugu kandi urwo ruhare bari kure cyane yo kurubona. Icyo abanyarwanda babategerejeho ni uko babasha kugaragaza ibikorwa bikomeye bya politiki ku buryo babasha kubatabara ingoyi bariho, bitari ibi ibyo gushora impaka gusa mu basangirangendo. Kora ndebe ikwiye kuruta vuga numve nicyo gifasha abanyarwanda kurusha kubashyira mu rujijo rutewe n’impaka z’urudaca.

[NDLR Le Médateur]

*******************************

 

Theme: Padiri Thomas Nahimana araganira na Kayumba Nyamwasa: Aho Abasilikari si bo bivanga muri politiki ?.

UKO MAITRE UWIZEYIMANA ABONA IKIBAZO CYA RNC NA KAYUMBA NYAMWASA
Nyujije amaso muri ibi biganiro byanyu nkubita n’agatima ku biganiro maze iminsi mbona cyangwa numva kuri Radiyo ya RNC ndetse n’urubuga LE PROPHETE  rwa Padiri Thomas Nahimana, aho ubona abantu bahangana mu buryo butagira ubupfura, nsanga nagira ikintu mbivugaho nkurikije uko mbona ibintu, jyewe nka Evode, ntawantumye nta n’umutwe wa politiki mvugira aha ngaha. Donc ku buryo abantu babona General Kayumba muri iki gihe bahereye ku mateka ye. Icya mbere abavuga ko Kayumba ari umwicanyi kabombo utagomba gukora politiki bakura he ububasha bwo kugena abagomba gukora politiki n’abatagomba kuyikora? Uburyo bwo nyine bushoboka bwo gukura Kayumba muri circulation ni ukumureka agakora politiki noneho démocratie yaboneka  abavuga ko atagomba gukora politiki bakazabwira abaturage bati uyu muntu ntimumutore dore amateka ye kandi nawe akagira icyo gihe uburyo bwo gusobanurira abaturage ibyo avugwaho. Naho iyi exclusion akorerwa muri iki gihe ntaho itandukaniye n’izindi zose zazanye amahano mu gihugu.
Icya kabiri, hari ibintu 2 mbona abantu bitiranya. Kuba umunyapolitiki no kuba impirimbanyi mu by’uburenganzira bwa muntu. Uhisemo kuba impirimbanyi mu by’uburenganzira bwa muntu ushobora kuvuga uti ku bwanjye umuntu nka Kayumba akwiye kujya imbere y’inkiko aho gukora politiki, ibi bigafatwa nk’igitekerezo kandi uwagitanze akaba afite ubwo burenganzira bwo kubona ibintu gutyo nk’umuharanizi w’uburenganzira bwa muntu wumva ubutabera bwaza imbere ya byose hagamijwe uburenganzira bwa muntu bw’ibanze. Iyo uhisemo kuba umunyapolitiki rero, igihe cyose Kayumba ntawe uramucira urubanza ngo ahamwe n’ibyaha avugwaho, aha ndavuga du côté y’icyo twita ubutabera, inzira yonyine waba ushigaje yo kumukura muri circulation ni uguhamagarira abaturage kutamuha amajwi yabo mu matora noneho washobora guconvainca les électeurs ari nabo bene ubutegetsi, je dis si le Rwanda était démocratique, bakamwirukana par vote. Naho ubu kuba hari abantu bavuga ngo nitwe ntyoza tugomba gukora politiki twenyine Kayumba n’abandi nkawe bakavamo simbona aho babishingira kuko aya mahanga turimo nta campagne électorale turatangira cyangwa turimo bityo rero jyewe sinemeranya n’abirukana Kayumba muri politiki mu gihe ntanabona aho bo bakura uburenganzira bwo kuyisigaramo bonyine, cyane cyane ko nubwo butabera bavuga agomba kujyamo batatwereka aho bukorera. Nigeze kubivuga, la justice exerce dans le cadre d’un système politique fiable et crédible. Iyi se turayifite? Si oui ikorera he? Kwa Kagame? Nabonye Padiri avuga ko Kayumba yakatiwe mu Rwanda, on dirait que ubutabera bwo mu Rwanda abwemera. Ibyo yakatiweho ndabizi narabisobanuye igihe kinini, gukatirwa n’u Rwanda nta kimwaro biteye pe! Pour moi, gukatirwa n’inkiko z’u Rwanda dans un contexte politique actuel ni honneur. Izindi dosiye afite ku rwego mpuzamahanga, abanya Espagne ndetse n’abafransa kayumba ntibamubuze bazi aho ari, niba batamucira urubanza rero nta kosa afite. Ubundi butabera se mumushoramo ni ubuhe? Ese mwamureze he abavuga ko yabiciye?
Naho kubyerekere amagambo ya Kayumba yavuze akiri Chief Commander w’ingabo za RPF igihe zarwanaga n’abacengezi, nibaza ko biriya ari ibigwi by’umusirikare wese uyoboye urugamba rwa Gisirikari. Nkuko David yabivuze umuntu witwa Nkundiye, simuzi en personne ariko naramubwiwe, nsanga atari umuntu wo guta munda nsa. Intambara iyo yabayeho igwamo abaturage benshi batari mu ntambara ninayo mpamvu droit de la guerre cyangwa se « le jus in bello » mu mvugo yacu iteganya uburyo les deux ennemis en guerre  ou belligérants bagomba kwitwara mu bihe by’imirwano kugirango abaturage badafite uruhare muri iyo mirwano batahatakariza ubuzima cg se imbohe zafatiwe mu mirwano ntizicwe urubozo. Kuba rero aya mategeko Kayumba yaba atarayubahirije birashoboka ariko nta rubanza yigeze aburana ngo ahamwe n’icyaha, bityo jye mufata nk’umuntu udafite umuziro n’umwe. Nta kitwemeza kandi ko abacengezi bo bubahirizaga aya mategeko kuko aho bacaga nabo bicaga abaturage. Murebe mu mateka y’ingabo z’i Bwami murebe amakamba bambikaga intwari zitwaye neza ku rugamba, murebe ibyivugo byazo murasangamo amagambo nk’ariya ya Kayumba mu Ruhengeri. Muzafata ibyivugo by’abami b’intambara, murebe Ruganzu Ndoli, Murebe Rwabugiri n’abandi murebe ko mutabona ibisa n’ibyo Kayumba yavuze. Kuvuga ati nzabarasa kugeza igihe bazazinukwa intambara, nanjye ndi umusirikare uyoboye urugamba nabivuga. Urubanza nirubaho… nzabarasa…bande?… abavuga abahutu sinzi aho babikura… mfite ukundi nzabyita kuko harwanaga abacengezi si abahutu barwanaga kuko Bizimungu  niwe kandi ntiyari muri abo yari mu rugwiro… Muzi se ko yabaye Lt General atabikoreye? Niba hari abashaka kumurega ariya magambo yavuze, jyewe iyi dosiye ye azayimpe nzayiburana avec mes obligations de moyens et on verra niba hazabaho ubutabera bwigenga butazaba budakoreshwa n’abafitanye amasinde nawe cyangwa  bamwirukana ubu   muri politiki. Kayumba yari umusirikare uyoboye imirwano, ibyivugo bye dans le contexte de la guerre, byaburanwa umucamanza akabifataho icyemezo ariko si Padiri Thomas cyangwa undi wese  wavuga ko Kayumba agomba kuva ku kibuga cya politiki cyane cyane ko kitanari muri Afrika y’epfo cyangwa i Burayi ahubwo kiri mu rwa Gasabo, mais abaturage par voie électorale OUI. Aha rero ntitururahagera, duharanire kuhagera kandi mu mahoro[...?...].
Ibyivugo byo biri hose, nubwo Bikindi atagereranywa na Kayumba kuko uyu yari umusirikari naho Bikindi we yari umuhanzi wiririmbira aho agira ati « Zikivuga[ Inyenzi ou inkotanyi] zikivuga ngo songa mbere mpaka Nyamijos ndabatatanya Rugamba izo ngegera… inkongoro  ziriwe zitambira ku ntumbi ya Rwigema… bunyenyezi na Bayingana.. », muziko nabonye abo bibabaza? avec raison! Muribuka iyi cassette génocide ikirangira ko ntawari wemerewe kuyicuranga uretse ba officiers bo mu Nkotanyi? nti nk’uwajya kurega Bikindi ibi yiririmbiraga. Muzarebe ya ndirimbo Mag Mag… ya Rwanda Defence Force Military Band aho bavuga ngo « Umva urugamba ngo rurahinda..noneho inkuba zanjye zarutashye kwezi… Runigababisha[ bande?] ku Kimihurura, …Ibingira intwari aratambutse Gisaka migongo no mu Bugesera…ngo batamwambukana [ bande?] urutindo….. dore agakungugu n’agacucu, icuraburindi muri Kanombe … » Ngiyo ya Ndege ya Gisunzu mu mibyuko!. Ntacyo intwari twazinenze rero. Uwavuga ay’inzuki ubuki ntibwaribwa.
Nsanga dukwiye kureba ejo hazaza h’aba bana tubyara iby’amabinga,ibitwi, ibizuru, ingoto ndende n’ingufi, utwo tuzuru.. dore uko kirora, dore igishinya cyarwo… ibyo byose umunuko gusa. Politiki y’iki gihe ikorwa n’ubwonko ibindi byose ni poubelle, abarasa kuri Kayumba rero nubwo bamugema baguma ku munigo kuko Kayumba muri champ de tir yavuyemo.. Ndahanura singena Padiri  Thomas Nahimana we tuziganirira nimpuguka, mubwire ko imanza mu gihugu cyabayemo des crimes de masse nk’u Rwanda atari igisubizo kirambye icyo zizatanga ni ugucukuru urwobo rurerure hagati y’abatsinze n’abatsinzwe…niba atariko bimeze ahubwo ubu! Igisubizo kirambye kandi na Prezida Kagame yagiramo uruhare kuko niwe ubu ufite ingufu, ni ukwicara hamwe tukaganira abanyrwanda b’ingeri zose abanyamadini, politiki, abasirikari, impuguke mu gukemura amakimbirane, tukavugana imvo n’imvano y’ariya mahano yose amaze kurenza imyaka 60 abantu bicwa abandi bahunga abandi bafungwa, tukagirana pacte ko ibyo bintu bitazasubira. Kagame rero nanjye ndi mubemera ko marge de manoeuvre nk’uko Padiri abivuga yo gukemura ibibazo igihugu gifite kuko  niwe ubu ukiyoboye kandi ntitukamurundeho byose kuko mujye mushyira mu gaciro mwibaze icyatumye akurira mu buhunzi ari nacyo nkeka cyamuteye umujinya akadukanda. Imvo n’imvano iri mu mateka, tujye kuyishakayo ariko Kagame aduhe garantie ko atazongera kudusatura kandi tuzamushyira mu ntwari z’igihugu kuko abagendera ku ihame ryo kuvuga ngo abateye ibibazo ntibatanga Ibisubizo, baribeshya. Urugero rwa mbere ni mwarimu, iyo atanze ikibazo abanyeshuri bose kikabananira aragisubiza akabwira abanyeshuri ati voilà ce qu’il fallait de répondre. Kayumba na Kagame rero bari mu bafite urufunguzo, politiki ya vamo ngemo ntaho izatugeza. Mandela, Pieter Botha na Me Frederic de Klerk, batemera kwicarana n’ubu Afrika y’Epfo iba icyaka umuriro. Ninde wambwira ko aha ngaha abateye ibibazo atri nabo bazanye ibisubizo? Mettons de côté nos esprits de revanche et revenons à la raison mes chers compatriotes!
Mugire amahoro
 
 
Evode  
« Ce qui m’effraie, ce n’est pas l’oppression des méchants, c’est l’indifférence des bons »
Martin Luther King
« Les institutions ne suffisent pas pour faire une démocratie, il faut que cette dernière s’inscrive aussi dans les mÅ“urs de la classe politique et du peuple. »
Karel de Gucht, avril 2008

Une réponse à “Faux débat muri opposition ikomeje gukururwa n’abashyigikiye Twagiramungu!”

  1. sangwa Dit :

    Ariko se igihe uwo musaza muri Politique yabatereje igihe nti mumurambirwa?urabona yageza kuki abanyarwanda mugihe tugezemo.Atanze urwanda rwari mu mahoro n,ubwo akazu kari karatuzahaje,arangije akoranye n,inyenzi hanyuma ngo yananiranywe nazo murumva ikindi yamarira abanyarwanda ari ikihe?Namere nk,igicucu k,i GASABO Anastase GASANA,CYO BAMAZE KUGIKURAHO IKIZERE BAGIHAYE UBUHUNGIRO MURI L,O.N.U kigumirayo kiranahora gishyiraho ingufuri ku munwa nticyakomeza kwigaragura kuko burya kwibeshya kabiri uri umuntu bemera wagombye guhitamo guceceka kugirango batagusuzugura n,ayo wize agahinduka nk,ayazanjiji zize Kagame avuga.

    Répondre

Laisser un commentaire

l'étudiant |
LE JARDIN DE L’AMITIE |
wildcatsworld |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | wwwfodelinfo
| Infos du jour
| Mosaïque