| Komera Theophile Murengerantwari |
|
Barwanashyaka, Mu nyandiko Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi (Comit� de Coordination) yabagejejeho ku itariki ya 30 Gicurasi 2011, yabamenyeshaga aho Ishyaka FDU-Inkingi rihagaze kugira ngo impaka z’urudaca zimaze iminsi hagati y’abarwanashyaka bacu bamwe zihagarare, mu mwanzuro wayo mwamenyeshejwe ko inama yatumiwe ku wa 25/06/2010 atari iya FDU-Inkingi. Uwatumiye iyo nama ntiyatinyutse kuvuga uwo ariwe. Mu rwego rwo kujijisha yashyizeho ibiranga-shyaka bya FDU-Inkingi, nyuma yihutira gukwirakwiza ko ari rukokoma y’ubwiyunge. Ibihuha bikwirakwizwa hirya no hino ko iyo nama ari iy’ubwiyunge hagati y’abarwanashyaka ba FDU-Inkingi bafitanye amakimbirane, ni ikinyoma cyambaye ubusa. Turabamenyesha mwese ko ari Komite Nshingwabikorwa y’agateganyo (Comit� Executif Provisoire) iyobora ishyaka FDU-Inkingi ikaba ifite icyicaro cyayo i Kigali, ari na Komite Mpuzabikorwa (Comit� de Coordination) batazi uwatumiye iyo nama. Ntabwo ari iy’ishyaka ryacu kandi ntabwo izarivugira. Inama twakoreye i Bruxelles ku wa 26 na 27 Gashyantare 2011 zatumiwemo abarwanashyaka bose bahagarariye ishyaka mu bihugu binyuranye, ndetse n’abaryigometseho. Nta n’umwe wahejwe. Uwatumije iriya nama yo kuwa 25 Kamena 2011, we uretse ko atanatinyutse kwivuga izina, ntiyagize n’ubutwari bwo gutumira abagize Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi. Ishyaka FDU-Inkingi ririho rirategura inama izahuza abarwanashyaka mu minsi iri imbere. Tubashimiye kuba mukomeje kwihanganira urujijo mwakomeje gushyirwamo n’amacakubiri yatugwiririye. Twese hamwe tuzatsinda. Bikorewe i Paris tariki ya 10 Kamena 2011 Dr Emmanuel Mwiseneza (S�) Abakeneye ibindi bisobanuro bashobora kubibona aha hakurikira: |
|
Turabarangira isite ya Ingabire ari yo http://www.victoire-ingabire.com. Sponsors Online donation Wilt u meer weten: Twe tubohereje zino nyandiko turi bande? Turi abanyarwanda biyemeje gukurikiranira hafi amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka 2010. Na nyuma y’uko amatora afifikwa, abatavuga rumwe n’abari ku butegetsi bayakumirwamo, ntitwacitse intege. Inzira yatangijwe n’intwari dushyigikiye muri 2010 tuzakomeza kuyikurikira. Umuntu wese wumvishije umugambi dushyigikiye ashobora kudufasha kuwugeza ku bandi kuko twese hamwe dufatanyije niho tuzabonera igihugu cyacu abayobozi bakunda amahoro kuri buri wese. Murakoze |
Generated by Rafiki 2.0
http://rafiki.e2bm.com | info@e2bm.com









11 juin 2011
Afrique des Grands lacs ou d'ailleurs, Société