Accueil Société PADIRI Thomas Nahimana:NDORIMANA YANGA KILIZIYA GATOLIKA CYANGWA NI ABAHUTU ATAYISHAKAMO ?

PADIRI Thomas Nahimana:NDORIMANA YANGA KILIZIYA GATOLIKA CYANGWA NI ABAHUTU ATAYISHAKAMO ?

4
0
99

PADIRI NDORIMANA YANGA KILIZIYA GATOLIKA CYANGWA NI ABAHUTU  ATAYISHAKAMO ?

 

Igitabo Padiri Ndorimana Yohani yise « De la région des grands  lacs au vatican : intrigues,scandales et idéologie du génocide au sein de la hiérarchie catholique » maze kugisoma incuro eshatu zose, ngitangira nkakirangiza ! Gikomeje rwose kunshishikaza kubera ko kimfasha kumva intandaro y’ibibazo bikomeye Abanyarwanda bahuye na byo kandi bikaba bigikomeza kubapyinagaza.

 

Muri iki kiganiro ndagira ngo mbereke ibitekerezo-nkingi  Ndorimana yubakiyeho igitabo cye bityo namwe murusheho kwirebera ukuntu u Rwanda rugifite ingorane zitoroshye ! Ibyo bitekerezo-nkingi  ni ibi bibiri bikurikira : 1.Mu mikorere ya Kiliziya gatolika nta butabera buharangwa. 2. Abahutu ni ubwoko bwo hasi (inférieurs au Tutsi).

 

1. « Mu mikorere ya Kiliziya nta butabera buharangwa »

 

Mu by’ukuri, iyo usomye igitabo cye witonze uhita ubona ko igitekerezo gihatse ibindi Padiri Ndorimana ashaka gutambutsa kiri ku rupapuro rw ‘187. Dore uko abyivugira : «Dans les procès civils, on connaît le rôle du juge et des parties. Le greffier, lui, a la compétence de faire respecter les décisions du tribunal, donc du juge. Pour le cas qui nous occupe, le Saint Siège est tout : il accuse, récuse, décide et exécute. Application : il n’y a pas de justice dans l’Eglise catholique » (p.187).

(« Mu manza zisanzwe za gisivile, tuzi inshingano za buri wese : iz’umucamanza ntizihura n’iz’ababurana. Grefiye we ashinzwe gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko ari na cyo cy’umucamanza. Tugarutse ku bitureba, dusanga Urwego rw’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya gatolika rukora byose : rurashinja rukanashinjura,rufata icyemezo akaba ari na rwo rugishyira mu bikorwa ! Kubera iyo mpamvu : nta butabera burangwa muri Kiliziya gatolika ! »)

 

Twibuke neza ko Padiri Ndorimana yize amategeko ya Kiliziya gatolika (Droit Canon) akaba abifitemo diplôme y’ikirenga (Doctorat). Ubwo rero umuntu yatekereza ko avuga ibyo azi neza ! Gusa ndahamya ko nta wabura gutungurwa n’uko umuntu wize amategeko ya Kiliziya atangaza ku mugaragaro ko ntacyo ayo mategeko amaze kuko ntaho akoreshwa ! Muri make Ndorimana yataye igihe yiga ibintu bidafite akamaro, bitazanamufasha kugira uwo yarengera ! Niko Ndorimana abibona, nta n’icyo twabivugaho kindi !

 

Nyamara ariko n’iyo umuntu ataba yarize ayo mategeko ya Kiliziya ngo aminuze nka Ndorimana, mu magambo ye hari ahantu buri wese yahita abona ikibazo : Ndorimana arashaka ko Kiliziya gatolika ikora nk’ « inkiko zisanzwe za gisivile » ! Kuki adashaka kutubwira ko kiliziya itandukanye n’inkiko zisanzwe ? Ndorimana se yaba yaribagiwe ibyo yize kuri kamere nyayo ya kiliziya(Ecclésiologie) ? None se niba azi imiterere n’imikorere nyayo ya kiliziya kuki ahitamo kuyifata nka « société civile ou politique »! Turasanga ko abyirengagiza nkana kugira ngo abone uko asobanura ibindi bibazo yifitiye nk’uko bigaragazwa n’ingero ebyiri yagize nk’ibendera ry’imigambi ye.

 

Ikibazo cya Musenyeri Muvara

 

Ubundi  jye sinkunda ko abantu bipfiriye bavugwa mu rwego rw’amahane no guterana amagambo ! Ariko ubwo Ndorimana aribyo ashyize imbere, reka dutinyuke kugira icyo tubivugaho. Twese tuzi ukuntu Musenyeri Muvara yatorewe kuba Umwepiskopi wungirije(Evêque auxiliaire) wa Diyosezi ya Butare taliki ya 30 ukuboza 1989. Nyuma y’itorwa rye Muvara yazengurutse hose mu gihugu asuhuza abantu kugira ngo bamumenye. Yaje no mu  Seminari nto ya Nyundo aho nigaga, ndamubona numva ndamwikundiye. N’abaseminari bose nabonaga bamwishimiye. Nyuma ababishinzwe baje kumusaba kwegura (taliki ya 2 mata 1989) atarahabwa isakramentu  bibabaza benshi ariko nta n’ubwo bose babwiwe impamvu z’uko kweguzwa, kuko yenda bitari ngombwa ko zivugwa ku maradiyo.

 Nyuma  y’aho, mu ibaruwa  Musenyeri Muvara ubwe yandikiye abepiskopi b’u Rwanda taliki ya 20 mata 1989 yivugira impamvu bahereyeho bamusaba kwegura : « je suis innocent devant l’accusation portée contre moi. Je ne suis pas père de l’enfant de Véronique Nyirandegeya. J’ignore les mobiles qui l’ont poussée à porter un faux témoignage » (p.285) ;( « Ndi umwere w’ibyo banshinja.Umwana wa Veronika Nyirandegeya si jye twamubyaranye.Sinzi icyamuteye kunshinja ibinyoma »). Byumvikane ko uriya mugore witwa Veronika Nyirandegeya yatanze ubuhamya buvuga ko afitanye umwana (cyangwa abana) na Musenyeri Muvara, dore ko byanahwihwiswaga muri Kigali. Ndorimana aratubwira ko icyo kirego kimaze kugera ku babishinzwe, bihutiye gukoresha iperereza, ari naryo ryahamije Muvara icyo cyaha (p.67) ! Musenyeri Muvara we yaje kwandika iriya baruwa yo ku italiki 20 mata 1989 avuga  ko arengana, ariko nta n’ikindi kimenyetso yashoboye gutanga. Yenda nta cyo yari afite. Gusa ndumva umuntu ataba ashinyaguye yibajije  impamvu Muvara atakurikiranye kiriya  kibazo ngo yirwaneho,   ngo yenda ubwepiskopi abureke ariko nibura yerekane ibimenyetso by’uko  yarenganye. Mu myaka itanu yari ananiwe kugira icyo yabikoraho ? Aha umuntu yatekereza ko yabiretse nkana ! Impamvu nyayo yamuteye kutirirwa abikurikirana ntawapfa kuyimenya ! Twibuke ko yitabye Imana muri 1994, ahitanywe na jenoside. Imana imuhe iruhuko ridashira.

 

Ibyo Muvara yanze gukora Ndorimana nibyo yiyemeje kumukorera : ngo agamije kwerekana uko Muvara yarenganyijwe n’ubuyobozi bwa kiliziya biturutse ku bepiskopi b’abahutu ! Ndumva ntawakwanga ko ukuri kwajya ahagaragara ! Igitangaje ni uko Ndorimana avuza induru gusa ariko akaba ari nta kimenyetso gishya na busa atanga kivuguruza kiriya kirego kitoroshye. Ndorimana arerekana gusa ko Muvara yari inshuti ye cyane kuva ari abana ariko akirengagiza ko ibyo nta cyo bitwunguye ! Aranavuga ukuntu Muvara yari umuntu mwiza cyane kandi birashoboka. Gusa ibyo byose ntacyo byongera ku ngingo y’urubanza ! Kuba inshuti ya Ndominana ntibihagije ngo Muvara abe umwere ! Kuba umuntu mwiza cyane ntibivuga ko utatera  umugore inda ! Kwemeza ko nta kindi yazize uretse kuba yaravutse ari umututsi (ariko Ndorimana azatubwire neza n’ubwoko bwa Veronika Nyirandegeya !) ni ryo turufu ryonyine Ndorimana afite, kandi naryo tuzi impamvu arihagarariyeho ! Abashaka kumva «  ingengabitekerezo » icyo ari cyo  bajye bahera n’aho !

 

Nanone ibyabaye kuri Musenyeri Muvara birababaje. Gusa rero Muvara we yagize ubutwari bwo kwakira ibyamubayeho, yumvira Kiliziya, akomeza ubutumwa kugera ku munota wa nyuma ! Ndorimana sibwo agiye kumurusha kwimenya ! Icyo twanze ni uko ikibazo cya Muvara cyahindutse igikangisho(épouvantail) muri kiliziya y’ Urwanda !   Kugira ngo ucecekeshe abepiskopi badafite aho bahuriye n’ibyabaye kuri Muvara, ugomba kubakangisha ikibazo cya Muvara ! Nibihinduke, turabirambiwe ! Muvara yararezwe ntiyisobanuye ! Ndorimana ntacyo asobanuye ngo abantu bacyumve ; nuko rero nakure aho ibikangisho bidafashe  bigenewe abana,  nabo bakiri bato ! Icyakora ahari igitekerezo gishya Ndorimana yongeraho ni uko kugira umugore cyangwa abana bitari bikwiye kubuza umupadiri gutorerwa ubwepiskopi ! Si ko Kiliziya ibibona muri iki gihe, yenda bizaza kera ! Ndorimana we, wirambirwa nzagufasha  gutegereza !

 

Ikibazo cya Musenyeri Gapangwa

Urugero rwa Kabiri Ndorimana atanga akarutindaho agamije kwerekana ko nta butabera burangwa muri Kiliziya gatolika ni ikibazo cya Musenyeri Gapangwa Nteziryayo Jerome. Twibuke ko yabaye umwepiskopi wa Diyosezi gatolika ya Uvira guhera mu 1984 kugera mu 1999.  Uyu na we akaba yarasabwe kwegura ku murimo wo kuba umushumba wa Diyosezi gatolika ya Uvira mu mwaka wa 2003. Ndorimana aremeza ko na we nta kindi yazize ureste kuba umututsi ! (p179). Igitangaje ni uko Ndorimana ubwe yivugira ukuntu n’abapepiskopi b’abatutsi b’i Rwanda n’ab’i Burundi banze gufasha Musenyeri Gapangwa muri icyi kibazo ! Yewe agera n’aho avuga ukuntu Mgr Fréderic Rubwejanga  wayoboraga ASCEAC yanze kubyinjiramo akabwira Ndorimana mu kinyabufura ko byaba ari ukwivanga mu bibazo by’ikindi gihugu(RDC) ! Ariko Ndorimana we ntiyumva ukuntu Abapiskopi b’abatutsi bakwanga gufasha mwenewabo w’umututsi uri mu bibazo ! Arerura akabyita ubwoba buteye isoni, ubugambanyi n’ububwa ! Biragaragara ko kuri Ndorimana, ibihugu byigenga bitabaho ! Igifite agaciro ni Umututsi aho yaba ari hose haba mu Rwanda mu Burundi cyangwa Congo ! Kuri we kwivanga mu bibazo by’ikindi gihugu witwaje guharanira inyungu z’umututsi bikwiye kuba intego y’umututsi wese ! Bagenzi,aha si ho haturuka ziriya ntambara z’urudaca zimaze kuyogoza Akarere k’ibiyaga bigari ?

Ikinyereka ko Ndorimana ashyize imbere amanyanga no kuyobya abasoma igitabo cye ni uko yirinda kuvuga amakosa akomeye Musenyeri Gapangwa aregwa ! Aragira ati « Et si la conscience de Mgr Gapangwa ne lui reprochait aucun des péchés dont on l’accuse… ?(p.179) , (None kuri biriya byaha byose barega Musenyeri Gapangwa umutimanama we waba nta na kimwe  umushinja ?).  Ikigaragara ni uko ibyo byaha biriho. Ni ibihe ? Ndorimana arihutira kuyobya uburari ataretse no kongeraho iterabwoba : « De quoi Monseigneur Gapangwa est-il coupable ? Du fait qu’il est Munyamurenge ! Mais si c’était un hutu, tous les journaux se seraient déchainés pour écrire partout que c’est un martyr, que l’Eglise d’Uvira est en train d’être persécutée » (p.183).

(Musenyeri Gapangwa arahamwa n’ikihe cyaha ? Arazira ko ari umunyamulenge. Nyamara iyo aza kuba umuhutu ibinyamakuru byose byari guca ibintu bikwirakwiza hose ko ari umumaritiri , ko kiliziya ya Uvira iri gutotezwa .) Ndorimana arahamya ko abahutu ari bo bumvwa neza n’ubuyobozi bwa Kiliziya gatolika, ko abatutsi ari bo bonyine barenganywa !

 

« Finalement tout espoir tomba à l’eau. Ainsi Gapangwa fut condamné sans faute, sans avocat et sans appel » ! (p.186). 

 

Ariko se Ndorimana arabona ko abantu bose ari injiji ku buryo bakwemera ibinyoma nk’ibi biteye isoni ? Musenyeri Gapangwa arazwi. Natwe twabajije abapadiri ba Diyosezi ya Uvira batubwira ko bo badasanga yararenganye nk’uko Ndorimana abivuga. Uretse kuba yaragize uruhare rugaragara mu gushyigikira intambara yishe benshi mu bo basangiye igihugu, afite n’andi makosa menshi yakoze adafite aho ahuriye n’ubwoko bwe ! Ni nde se uyobewe ko taliki ya 2 Nyakanga 1992, abakristu be bo mu karere ka Mwenga bageze n’aho bamutera amabuye ! Uzi ko bari baramuhimbye akazina nuko bakamwita « AFANDE »(Commandant) ? Dore uko umwe muri bo witwa Donatien MUKONO (Représentant international de l’ l’A.C.P.D., asbl) amuvuga « Il (Mgr Gapangwa) a oeuvré pour sémer la discorde entre ses prêtres, et a été largement impliqué dans le traffic d’armes ayant servi les agresseurs dans la conquête du Kivu en septembre 1996 ».. (« Yagize uruhare rukomeye mu kubiba umwuka mubi mu bapadiri be no kubacamo ibice, kandi yishoye mu gushakira intwaro abateje intambara  mu gihugu mu 1996 ».) Biragaragarira buri wese ko biriya atari bwo butumwa Kiliziya yamushinze kwamamaza !

Ndorimana wize amategeko, ikirego nka kiriya ntabwo umuntu apfa kugihakana atisobanuye bihagije ! Roma yagiye kumusaba kwegura yabanje gushishoza igihe kirekire. Niba  ushaka kuba avocat wa Mgr Gapangwa,nimwicare mwige dosiye neza , muvuguruze ibirego  bitoroshye bimuri ku mutwe aho kwitwaza ubututsi ! Ese niba mu Kiliziya nta butabera buharangwa, Ndorimana ukaba warahagurukiye kurenganura Abepiskopi Vatikani irenganya kuki utarenganura na Musenyeri Mutabazi w’umuhutu, we ntumuzi ? Ese ko wishimira kumubyinira hejuru nk’aho we yari akwiye ibihano yahawe ni nde wavuze ko umwepiskopi w’umututsi adashobora gukora amakosa kandi ngo ayahanirwe ? Ndorimana we, ubwo bwibone bwo kumva ko hari ubwoko busumba ubundi ubukomora hariya uvuka, hariya tuzi neza, mu cyaro cy’ i Kansi ? Iwanyu mwari mufite amashyo angahe y’inka ? Mwatwaye iyihe misozi ngo tumenye ko nibura uri uwo mu nda y’ingoma bityo isuku ikaba ifite isoko ? Icyakora amateka ntiyahwemye kwerekana ko iyo hari abantu bumva ko ubwoko bwabo busumba ubw’abandi baba barimo gukurura imvururu n’akaga gakomeye mu gihugu ! Uwashaka kumenya neza uko ingengabitekerezo ya jenoside iremwa ikanahemberwa yakwitegereza ubwibone bwa Ndorimana !

 

2. Abahutu ni ubwoko bwo hasi (inférieurs aux Tutsi)

 

Mu by’ukuri niba hari ushaka kumenya niba ya myumvire yoretse Urwanda ikibaho, « abatutsi batekereza ko ari ubwoko bwatowe  abahutu bakaba abatindi b’abagaragu. », azasome igitabo cya Ndorimana !  Kuva ku ntangiriro kugera ku musozo w’igitabo cye, Ndorimana ari mu ntambara yo kwerekana ukuntu abahutu iyo bava bakagera ari ubwoko bwo « hasi cyane » : ni bo bonyine bicanye guhera za 1959 kandi bakaba bacyicana, barasebanya, barasabiriza, ntibazi kuyobora (igihugu na Kiliziya)… ! Niba ugira ngo ndabihimbye, soma igitabo cye !

 

Agasuzuguro ka Ndorimana agirira ubuyobozi bw’abahutu akagaragariza ahantu henshi, reka nifatire  ingero ebyiri gusa, zireba Kiliziya :

 

Iyo Ndorimana yitegereje Diyosezi ya Cyangugu kuva yatangira kuyoborwa na Bimenyimana w’umuhutu, aca urubanza muri aya magambo : « or le diocèse de Cyangugu a perdu sa vitesse de croisière.. »(p.130), (« Gusa rero Diyosezi ya Cyangugu yarangije guta umurongo mwiza w’amajyambere yari imaze kugeraho »). Kuri Ndorimana Diyosezi iheruka kugenda neza  mu gihe cy’inzibacyuho, muri ya myaka ibiri yamaze  ihagarariwe na Ndorimana ubwe, Ndorimana w’umututsi ! Byumvikana ko iyo Roma ikoresha ubutabera akaba ari we iha ubushumba, Diyosezi ya Cyangugu iba iri mu bicu ! Ahari !

 

 Ikinyereka  ko ibyo Ndorimana avuga kuri Cyangugu  bitamugwiririye ni uko abigarukaho kenshi ! Reka tunyarukire Uvira turebe uko ahabona : « Avec l’élimination de Monseigneur Gapangwa du siège d’Uvira, les Pères Xaveriens donnent un coup final à ce diocèse jadis prospère » (p.178) ;( « Mu kuvanisha Mgr Gapangwa ku ntebe y’ubushumba ya Uvira, Abapadiri bo mu muryango wa Mutagatifu Saveri babaye nk’abakubise intorezo diyosezi nyamara yari yarayiteje imbere cyane») .Twibuke ko Ndorimana yandika ibi nyuma y’imyaka itanu Gapangwa arekuye Diyosezi ! Hagati aho taliki ya 29 Nzeri 2002, Diyosezi ya Uvira yahawe undi mushumba wahoze ayobora muri Shaba ari we Jean Pirre Tafunga. Yagerageje kugarura ubumwe mu bakristu, abapadiri bari barahunze baratahuka, paruwasi zari zarafunze zirongera zirakora. Kubera ubutumwa bwiza yari amaze gukora Uvira, taliki ya 1 kanama 2008, Papa yatoreye Mgr Tafunga kuyobora Diyosezi nini kurushaho ya  Lubumbashi.  Nyamara ibyo ntibibuza Ndorimana guhagarara ku maguru yombi akemeza ko Diyosezi ya Uvira  yayobowe nabi, ikaba yarasubiye inyuma cyane ndetse ikaba yarapfuye burundu kubera ko itakiyoborwa na Gapangwa w’umututsi !

 

Mu mutwe wa Ndorimana abatutsi ni bo bayobora neza, abahutu ni abo kwica ibintu gusa ! Nanone ariko si abatutsi bose yemera, ashima abo yishakiye gusa, bafite amatwara nk’aye, naho abandi bose ntaho bataniye n’abahutu : ni ingambanyi, ni abanyabwoba, ni imbwa ! Ubu se tuvuge ko imyumvire nk’iyi izadufasha iki mu kubaka kiriya gihugu ? Niba umuntu wize akaminuza atekereza atya, turava he tukajya he Banyarwanda, Banyarwandakazi ?

 

Ariko ikibabaje kuruta byose ni iki ngiki : iyo witegereje ibibera mu Rwanda muri iki gihe, umuntu yabona ko ibitekerezo nk’ibya Ndorimana atari umwihariko we gusa !

 

*Iyo wibutse  uburiganya bwashojwe no gusenya ishyaka rya MDR muri 2003 ; iyo wiboneye igitugu n’agasuzuguro byaranze amatora yo muri 2003 , ayo muri 2008 akaba ari nako bizagenda muri 2010 ; iyo witegereje iterabwoba rigamije gucecekesha burundu abantu bashyira mu gaciro bari mu Rwanda muri iki gihe ; iyo urebye uko abahutu n’abatutsi batazwi barenganywa muri iki gihe, bakamburwa utwabo, bagafungwa , bakicwa ; iyo ubonye uko Inkiko gacaca zateshejwe ubutumwa bwo kunga abanyarwanda zigahindurwa igikoresho cyo kwikiza abadashakwa mu gihugu no gucupiza abahutu ; iyo utahuye gahunda-mbisha zigamije kubuza abana b’abahutu kwiga amashuri yisumbuye na Kaminuza mu Rwanda ; iyo hagize umuntu wabyiboneyeye n’amaso ye(cg wabikozemo !)ukwibira akabanga akakumvisha ukuntu hariho abahutu bajijutse n’abatutsi batizewe bangirikira kwa muganga no mu buroko batewe imiti itajyanye n’indwara cg bagaburiwe akataribwa ( !)…ubura umwuka ugahondobera, ukazagarura akenge wibaza uti Rwanda  FPR igukuye he ? Irakwerekeza  he ? Uzagarukira he ?

 

Igitabo cya Ndorimana kirerekana ku buryo budasubirwaho ko FPR izi neza ko umwanzi wayo ari ibitekerezo bya « Parmehutu » ! Kuko Lunari itashoboye gusenya MDR-Parmehutu bikayiviramo gutsindwa, FPR  ni cyo yihutiye gukora ! Ndibuka umusirikari w’umukapiteni witwa Asmani watwaraga (abasilikari ni bo bayobora, abayobozi ba gisivile ni umurimbo !) i Nyamirundi mu 2004-2005 : yakundaga gukoresha abaturage amanama, akabatitiza ababwira ko uburozi bariye bagomba kurutswa ari ibitekerezo bya Parmehutu ! Haba ubwo yacishagamo agatora n’inkoni akabakubita ataretse no kubabwira ko umunsi umwe azabashoreresha imbunda akabaroha bose mu Kivu : ng’uko uko yabarutsaga ibitekerezo bya Parmehutu ! Muri make ihame-ngenderwaho abanyarwanda bose basabwa gucengeza mu mitwe yabo ni iri : « nta we ugomba gutinyuka ngo avuge ko abahutu barengana ». Mu yandi magambo abahutu si abantu, ntibagira umubiri, ntibababara, ntibapfa ngo bashire, n’iyo bapfushije ntibunama ! Urugero ? Iyo Abepiskopi bane b’abahutu bishwe na FPR ku mugaragaro tugomba guhita tubibagirwa, ntibashyingurwe nk’uko umuco karande wa Kiliziya ubiteganya ahubwo tugashishikarira kuririra umubyeyi wacu Musenyeri Gapangwa wakuweho icyizere azize kwikorera amasasu yo kurimbura abakristu ashinzwe ! Ni akaga, abanyarwanda baragatoye pe !

 

UMWANZURO

 

Mu nyandiko yise «  FPR-Inkotanyi na Lunari ni mahwi », Déogratias Mushayidi (umututsi utabikandagiza abandi) aragira ati « Lunari kimwe na FPR, bavuze ko nta bwoko bubaho. Nyamara intego y’ingoma ya cyami iguma kuba « Imbaga y’inyabutatu ijya mbere« . Mu gihe abahutu binubiraga kuvutswa uburenganzira bumwe na bumwe, nta mushefu w’umuhutu wariho, hariho abasushefu na bo bake. Muri icyo gihe i bwami bemezaga ko nta muhutu warenganaga, ko ari umwuka mubi wazanwaga n’abantu bagombaga guhanwa nk’abagome kubera umwiryane w’amoko atanabaho bakururaga muri rubanda rw’Umwami! Mu gihe ikibazo cy’amasambu cyavugwaga, bigaragara ko abahutu bari muri benshi bayavukijwe (dore ko n’ubundi ari na bo benshi mu gihugu), i bwami bo bavugaga ko ibyo nta shingiro bifite, ndetse ko ari ubwa mbere babyumvise. Mu gihe abahutu binubiraga kutajya mu mashuri no mu butegetsi, i bwami bavugaga ko bakwiye kugena abakandida boherezamo, kuko ngo nta wigeze abaheza. Uko byagenze ibara umupfu. Mu ikubitiro, abakoloni b’icyo gihe bashyigikiye umurongo umwe na leta yariho y’Umwami. Maze barayishora na yo irushaho kwihuta yayobye, igeze mu rwobo bayivanaho amaboko. Uko byaje kurangira ni agahinda.

 

FPR na yo rero, mu gihe idahwema kwemeza ko nta moko ariho, ntibura kuvuga ko habayeho itsembabwoko, kandi ni koko. Ariko iyo muri gacaca abahutu biciwe na FPR bavuze ibyabo, ubutegetsi bwihutira kubabwira ngo « vuga uvuye aho ». Abatutsi biciwe na FPR bo ntibanatinyuka kubihingutsa kuko bahita babita abahutu bikaba bihwaniyemo. Mu gihe bavuga ko nta moko ariho, ntibibuza ko havugwa « ingengabitekerezo ya jenoside », kandi na yo ngo ni indwara yihariwe n’abahutu kandi batakibaho! Kuko ngo nta bwoko bukirangwa mu Rwanda .Mpakanye ubugome ! Nanze gushyigikira ko mu Rwanda habaho ba nyamupfa ntibarire. Nanze kogagiza ikibi ngo nkunde nserukane na « bene wacu » duhimbarwa mu mafuti !”.

 

Uwaduha Abanyarwanda barindwi nka Déogratias Mushayidi  bababona neza akaga igihugu kirimo, bakishyira hamwe maze mukareba ngo ibintu birahinduka mu Rwanda ! Dukomeze tubisabe Imana.

 

Bikorewe i Paris,

20 Ukuboza 2008,

Padiri Thomas Nahimana

hasEML = false;

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Société

4 Commentaires

  1. Théophile

    20 août, 2009 à 12:27

    Ikibazo kinini Kiliziya y’u Rwanda ifite ubu ni ukutamenya positon ifata ku bibazo bikomereye Abanyarwanda. Ibyo Ntezimana Laurien yabisubiyemo kenshi ko bikomerera abantu bamwe na bamwe mu bayoboye Kiliziya kumenya gushaka icyo amahame ya Kilziya ubwayo avuga ku Kibazo iki n’iki kiba kitoroheye abakirisitu, noneho ugasanga kwibwira ko kugenda mu murongo w’ubutegetsi buriho n’iyo bwaba bukandamiza rubanda, aribyo biha abayobozi umutekano cyangwa bakumva ko icya ngombwa ari igituma insitututions za Kiliziya zihwekerera mu bikorwa bisanzwe gusa. Nyamara iyo abo bategetsi babavumbukanye bya bindi byose bihinduka umuyonga. Mieux vaut prévenir que guérir. Padiri Thomas yarakoze gusobanura iki kibazo Ndorimana afite, niba agira amatwi yo kumva azajye ajya kwandika ibitabo yabanje gusenga.

    Théophile.

    Répondre

  2. Muzehe

    22 août, 2009 à 2:03

    sha muri aba PARMEHUTU pure murigaragaje.

    Répondre

  3. Bisangwa

    22 août, 2009 à 8:48

    Wowe iyo ubuze icyo uvuga ni ukuzana parmehutu? Muri rusange ni uko ubo ubonye ukuri kwambaye ubusa wabura icyo uvuga ngo parmehutu. Ariko muzashyira ubwenge ku gihe ryari? Kubeshya kuva iziba rirashe kugeza rirenze, ubabwiye ko ibyo atari byo ngo parmehutu ingengabitekerezo n’ibindi. Nta soni?

    Répondre

  4. The Voice of Love

    9 septembre, 2009 à 23:13

    Salut Abbé Thomas,

    Muri rusange abantu benshi bitiranya kiliziya na politiki. Ikibabaje ni uko n’aba clergés bayo, prêtres at autres aribo batumva ibintu neza. Kuba Ndorimana yandika ibintu nka biriya ari umupadiri wa kilizaya gatolika impamvu mbona ari uko atazi neza cyangwa se yiyibagiza umupadiri icyo ari cyo. Ntabwo ari umunyapolitiki na busa! Nta n’isano agomba kugirana na politiki! Nk’uko Padiri Fortunatus abivuga ntabwo duhakana ko genocide yabayeho ariko nabwo ntitwamera nka Ndorimana ngo twemeze ko ikintu kiza cyose ari igikozwe n’umututsi nako uwahoze ari we kuko nta bwoko bukibaho! Ndumva abantu nka bariya basobanya kandi bagashaka gusenya Kiliziya bayihereye imbere. Tutsiphilie, hutuphobie izo ndwara zigezweho muri ibi bihe kugirea ngo ugendere ku cyo leta yifuza cyangwa witware uko abantu bashaka, uvuge ibyo bakeneye kumva kumva. Muri rusange muri Pilitike y’u Rwanda abantu nka ndorimana barakenewe cyane. Ariko umupadiri si ko yagombye kwitwara. Njye ndi umulayiki usanzwe ariko birababaje cyane rwose kuba ibitekerezo nka biriya bishobora kuva 1994 bikagera 2008 bikiri mu mutwe w’umuntu nta analyse droite afite ku mpande zombi. Ni gute ibitekerezo nka biriya byakubaka ubumwe n’ubwiyunge dukeneye mu gihugu cyacu? Ntibishoboka pe!

    Birababaje cyane pe! Kiliziya ni iyo gusengerwa.

    Merci

    Kigali, le 09.09.2009

    Répondre

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

  Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFAT…