Accueil Feedback Your feedback

Your feedback

Gira icyo ubwira abandi basomyi.

Mugarura (mugarura2011@gmail.com) a écrit : (9.1.2016)

Ndifuza indirimbo zakera za karahanyuze, mwarakoze kandi gushyiraho urubuga nk’uru

Site Web :

Comment: Hagize umusomyi wagoboka icyifuzo cyawe akazohereza (mp3) ntitwabura kuzishyiraho. Komera (La Redaction)
- Kabeho a écrit…(7.5.2011)

Munyarwanda wese ukund’Igihugu cye!

Gir’amahoro. Ngusabye kuntega amatwi, gusesengura no kuzatanga nawe igitekerezo k’ubyo ngiye ku kubwira.

Nabonye byinshi! Nabonye u Rwanda rwadutsemo n’Abera: Ab’amadini ndetse n’Abarutegetse! Nabayemo mu gihe cy’Ubwami  cyaranzwe n’ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza ku ngoma y’Umwami  Mutara III Rudahigwa alibwo twaciwemo ibice hakurwaho kirazira himikwa amacakubili aliyo yateye  abana barwo kuruhunga ndetse n’abasigaye bibaviramo itsembatsemba no kwihorera; guhunga igihugu kuv’ubwo no kugez’ubu bakigihunga! None se munyarwanda ukunda igihugu cyawe amaherezo yacyo n’ayahe?!
Dore igitekerezo cyanjye: Ya kirazira niyo yavanyeho Umwami  w’ali ubumwe bw’Umunyarwanda; iradushwanyaguza, idutesha umuco wacu mwiza wa kinyarwanda wali ireme kuli twese! Bwa bumwe bwahindutse inzigo kandi inzigo yacibwaga n’Umwami none se ko uwo Mwami aruheze inyuma mbega iyo nzigo izacibwa n’ande?!
Ibaze nawe utange igitekerezo cyawe.
Mugire amahoro.

Kabeho Nkunzurwanda
***************

-Inkuru ya Kanny (9.4.2011)

maze igihe nibaza ku bibazo biri mu rwanda, nkibaza ku nkomoko yabyo ndetse n’ aho umuti waturuka ariko byambereye insobe.  none rero muri ibyo bibazo, reka mvuge kuri iki: ni inde wishe abanyarwanda?
Muri iki gihe hibukwa genocide yakorewe abatutsi, usanga ubuzima bw’ igihugu bwahindutse ku buryo buri wese ashobora kwibwira impamvu. Tugomba kwibuka uko byamera kose. ibyo rero bintera kwibaza, habaye ho kwicana, abantu barishe abandi barishwa.
byatangiye bite , byarangiye bite?
igisubizo ugisanga mu biganiro n’ amagambo avugwa kubera ibi bihe uranga bibogamye cyane ku buryo wibaza icyo wafata n’ icyo wareka. usanga bamwe bigira abere bagashyira ubusembwa ku bandi, bamwe barahohotewe, bakwiye guhozwa, abandi barahemutse bakwiye kubiryozwa. niba hari ushaka kumenya igisobanuro cyo kwibuka ni aho yagishakira.

byatangiye bite?
mu 1990 inyenzi-nkotanyi zarateye , mu gihugu hari amahoro, nta munyarwanda wishishaga undi. ubwo urwanda rwaritabaye kugeza ubwo inyenzi zitsinzwe, ariko zikomeza kujya zigaba ibitero ari nako zikora ibibi byinshi mu gihugu, ubugome bwazo buramenyekana, ari nako zikongeza amacakubiri mu gihugu.
inyenzi-nkotanyi zikomokahe? ni abuzukuru n’ abakomoka ku bategekaga ku ngoma yacyami ya cyera ngo yaba yarigeze gukandamiza rubanda. uko rero bongeraga umurego ku rugamba ni nako barushagaho no gukora ibyaha binyuranye byashojwe no kwica umukuru w’ igihugu. ibyo byavuye mo imyivumbagatanyo ya rubanda.
iyi rubanda yaje kwivumbagatanya ite?
byatangiriye mu mashyaka aho abaturage batojwe kutumvira ubutegetsi, amashyaka menshi akorerwamo na fpr mu mugambi wo kugirango izafate ubutegetsi bitayigoye, inzangano zirahemberwa hagati y’ amoko. ni muri ubwo buryo genocide yakozwemo ubutegetsi butagishoboye kuyihagarika kubera igitutu cya fpr n’ abo yari yaragize ibikoresho.
none ubu ni inde ubibazwa? ni ubutegetsi bw’ abahutu bwariho icyo gihe butashoboye guhangana icyarimwe n’ igitutu cya fpr hamwe n’ imyivumbagatanyo rusange y’ abaturage. ntibashoboye kandi guhosha inzangano zatutumbaga muri rubanda. bizarangira bite?  uruhare rwa fpr  muri ibi byose rukwiye kugaragazwa kuko hari benshi batisanga muri iyi gahunda kandi bafite ibikomere bakururiwe n’ iyi gahunda yo gufata ubutegetsi , tutirengagije n’ ibyo yateje impunzi zahungaga ibikorwa bibi byayo kuva mu rwanda kugera congo n’ ahandi. ndangije nshimira abasizeho uru rubuga rwo gutanga ibitekerezo, kuko hari benshi bifasha mu komora ibhkomere batejwe n’ ibyabaye mu rwanda.
Kanny.
****************************************

-Inkuru ya Kayisire (29.01.2010)
NDASUBIZA NZABANDORA (Kayisire Ildephonse)

Kuri Nzabandora,

Uyu munsi nzinduwe no gusubiza inkuru nasomye yatangajwe na www.rwandaise.com, sinzi uko nayiguyeho hari ibyo nashakaga muri google birebana na Diyosezi ya Cyangugu. Nongeye kuyisoma kuri www.iwacu1.com  numva ngoba kugira icyo nyivugaho. N’ubwo ndi umuporo bwose Kiliziya gatolika yarandeze ku buryo amakuru yayo menshi nyazi.

Nyakubahwa NZABANDORA rero, maze gusoma ibyo wanditse, nasanze ubara izo wabwiwe cyangwa se uri wa wundi ufite ingengwabiterezo y’ifungwa ry’abahutu ku buryo wumva nta muhutu muzima !!! Imana ikubabarire nzajya nkuzirikana mu bisabisho byanje kuko bazabaho kandi muzaturana iteka ryose. Ndetse hari n’igihe uzabakorera bakaguhemba kimwe n’uko nabo bagukorera, abantu ni magirirane

Ndagusubiza nibanda kuri ibi bikurikira :

Wibasiye Musenyeri wa Cyangugu ngo yanga abatutsi ariko ingero watanze ntizifatika namba. Ese hari umupadiri w’umututsi yishe ? Hari se uwo yafungishije ? Gufunga amasakramentu byo ni ihame rya Kiliziya Gatolika kandi afungirwa abakoze ibyaha bigaragarira amaso y’abantu. Ibyo simbitandaho.

Ngo ntahwema gushyigikira abapadiri bakoze itsembabatutsi nka ba padiri Mategeko, Ngirinshuti Tadeyo, Ntimugura…. Ngo yabatangiye na za ruswa !!??

Yewe nzabando ? Wikwitega iminsi kanura ubone, iryo zina niryo riguhuma amaso. Icyanshimishije kurushaho ngo waba ukomoka irusizi. Nahise numva ko ari wowe ahubwo Ngiruwonsanga Tewonesiti yanyujijeho ruswa yo gutanga kugira ngo Mategeko ashinjwe  ibihimbano kandi anakatirwe burundu nk’uko byagaragaye mu rubanza !

Urubanza rwa Mategeko nari ndurimo, kuva rutangira kugeza rurangira.Ibyaha yashinjwaga mbere ntibyamuhamye kuko bamushinjaga ibintu byabaye ataragera i Shangi birimo igitero cy’uwitwa Yusufu Munyakazi. Ndabigusubiriramo kuko na njye ababyeyi banjye n’abavandimwe bazize icyo gitero. Nari niteze kumva uko umuntu wanyiciye yisobanura. Kugeza ubu abantu icyo gitero cyageze i Shangi bahari ni ababikira b’i Shangi bari bayobowe n’uwitwa MADALEMA MARISIYANA KAMUZIMA wabyivugiye muri urwo rubanza. None se Musenyeri yari gutanga ruswa y’iki ? Ese yayihaye nde ? Yaba se yaratanze angahe ? Kuki se utamurega ngo akurikiranywe ?Padiri Mategeko yafatiwe muri komini Gisuma  hari ku itariki ya 6/6/1997. Dosiye yakozwe yaje kwibaruza ahungutse, ntiyigeze igaragara nta n’urubanza ahafite ! Ibi ndabikubwira  nkumuntu ubizi .  I Hanika yabaye nta cyaha ahagira. I  Shangi naho rwose ntacyo urubanza rwabaye mpibereye, arazira urw’abagabo.  Mu irangizarubanza icyaha cy’ibanze ngo ni ukutirega no kutemera icyaha ! !

Vana rero Musenyeri mu nzira ku kibazo cya MATEGEKO nukenera kumenya ibindi bisobanuro uzabaze Madalena ni we babanaga !!!

Ngo ababikira ? Ariko se wigeze ubona umubikira ufite umuhoro cg nta mpongano ?

Niho tugeze, abishe abacu barafunguwe, birirwa bashinja inzirakarengane ! Ngiyo Politiki. Nibihinduka ni wowe musangira, wirirwa ubahembera ngo baragushinjira ababikira n’abapadiri uzabona ko isi ihindukira!.

Rero ngo na Papa Pawulo wa II ayifitemo uruhare?!

 

 

Uti Tadeyo ?! Yashinjuwe n’abaturage riva se waragiye he ?

Ngo Lawurenti ? Koko ? None se ari muri Paruwasi ?

Ngo barumuna n’ababyeyi b’abapadiri ?! Icyaha cya Jenoside ni Gatozi nta murumuna nta mukuru, nta mubyeyi buri wese yagombye guhanirwa icyo yakoze. Ababyeyi ba ba padiri na barumuna babo ni nk’abawe igihe uzaba uhanirwa ibi wandika utarabihagezeho umuryango wawe ntuzabibazwe !! Ibaze rero noneho ko ba Nyirubwite barenganijwe !!

 

Ngo hari abahungishijwe nka Subiza. na Francois ko bafunzwe se  baba yarafunguwe uba he ? Ahubwo se bazahozwa amarira ryari y’igihe bafunzwe bazira ubusa ?

 

Ngo hari abirirwa bandika ibinyamakuru bisebya Leta nka Tomasi !? Ubu se wowe urayubahishije ? Buri muntu wese afite uburenganzira bwo kuvuga ibitagenda neza yaba mu Rwanda cyangwa se mu mahanga. Ni nako bimeze ku birebana no gushinga ishyaka.

Inyandiko yawe yagira akamaro ugiye uvuguruza ibyo banditse ugatanga n’ingero zifatika, aho kwitwaza icyo wenda waba uricyo kugira ngo uhagarare ku burenganzira bw’abandi.

Ngo hari abasize bateye abantu Sida ku bushake! ? Aha ntaho utaniye na wa wundi wabuze icyo yandika ngo Perezida Kagame arwaye SIDA! Abo barwayi ba SIDA niba koko bahari, uretse ko wenda ari ntabo, uzabegere, ubafashe ndetse ubagire inama yo kwifata no kwirinda kuyikongeza mu bandi, bityo bafate imiti igabanya ubukana.Nibiba ngombwa ubashakire n’indyo yuzuye.Bazarama. Ubu se koko ibi hari aho bihuriye na Bimenyimana na Diyosezi ???!!

Ndorimana n’abandi urata bo simbagarukaho, ariko ndagira ngo nkubwireko igihe nzananirwa urugo nubatse ngusabye kutazigera unshima. Ubusaseridoti ni Isakramentu, kubusezeramo ugamije politiki  ni agahomamunwa.

 

Muvandimwe w’I Rusizi, tangira urore, Mategeko yakatiwe n’urukiko rwa Rusizi abantu benshi bari bamaganye mbere y’uko rumuburanisha, none ndabona na we ngo uri uw’iRusizi. Nimuharanire ubutabera, akarere ka Rusizi gatandukane n’iyo Rusizi y’umugezi uhurura, isambira amazi, ibyatsi, amabuye n’ibipfuko,amakara n’ amase

 n’ ibindi ntavuze by’umwanda. Zirikana ko na yo  ibamo amafi atunga abantu ndetse n’abakire bakaba bayikuraho amashanyarazi. Wari uzi se ko ari isangano riduhuza n’abavandimwe bo muri Congo ? Niribe iriguhuza n’abavandimwe b’abahutu nyabuna!!!!

Duharanire ibyubaka igihugu twirinda gusebanya.

 

 

KAYISIRE Ildephonse

Umurenge wa Shangi

Akarere ka NYAMASHEKE

E-mail : kayisire1@iwacu1.com

Laisser un commentaire