Editoriali zacu

 

Ibisobanuro Kagame atanga ku byerekeye Umunyapolitiki Padiri Nahimana ntibihwitse, ntibisobanutse kandi nta gishya byunguye politiki iyoboye u Rwanda!

Ikaze! -5014-dda73

Padiri Thomas Nahimana: Yiyemeje kuzakorera politiki mu Rwanda, uko byagenda kose!!!

Nyuma y’aho y’aho Padiri Thomas Nahimana n’abo ayoboye mu Ishyaka rye Ishema baburijwe kwinjira mu Rwanda ku itegeko ya leta ya FPR, birasa n’ibigararaga ko abanyarwanda bari biteze ibisobanuro Perezida Kagame atanga ku byerekeye icyo gikorwa cyo kubuza abantu kwinjira mu gihugu cyababoneye izuba. Ibisobanuro Kagame arasa n’uwabinyujije mu nama y’igitaraganya y’umuryango FPR Inkotanyi abereye umuyobozi nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru mu Rwanda. Gusa umuntu akurikiye neza asanga ibyo bisobanuro nta gishya bizanye, kuko nta gisubizo na kimwe ku bibazo bya politiki Ishyaka Ishema rivuigaho Kagame yatanze, ahubwo akaba yahisemo argument ad hominem (kwiregura k’umunyantege nke), ibyo akaba ataribyo byari byitezwe kuri Paul Kagame!

Mbere na mbere, ibibazo bikunze kugarukwaho n’Ishyaka Ishema (Reka tuvuge ko ari iby’abatavuga rumwe na Leta y’Inkotanyi muri rusange kugira ngo bitavaho bihinduka umwihariko  w’ishyaka Ishema), Kagame arasa n’ubikubira mu kintu kimwe: Ingengabitekerezo ya Genocide( Indirimbo imenyerewe!). Nta gishya bizanye. Ikindi ntabwo kuvuga Ingengabitekerezo aribyo bivanaho inenge zivugwa kuri leta ya FPR, ahubwo birushaho kuzishimangira. Ibyo bibazo Kagame atigera akomozaho Ishyaka Ishema rikunze kugarukaho nk’uko abantu babisoma mu Nyandiko zinyuranye za Padiri Nahimana, byahinirwa mu magambo make gutya:

-Umugenzo mubi FPR Inkotanyi yihaye wo kwica igihe n’imburagihe abahutu n’abatutsi, uwo muco ikaba iwumaranye imyaka irenga makumyabiri ibuza abanyarwanda uburyo, ibafunga nk’inzugi biturutse ku byaha yo ibwayo ihimbira buri gihe abo ishaka kwikiza.
- Kubaka ubutegetsi bushingiye ku gatsiko k’abantu bake biharira ibyiza by’igihugu kandi bakayoboresha abandi imbunda n’umuhini nk’aho bahindutse amatungo y’imbagwa.
-Kubuza abaturage uburyo n’amahwemo babadurumbanya buri kanya, babafunga igihe bashakiye, babarandurira imyaka bihingiye, kubasonzesha  n’ibindi bikorwa binyuranye by’urugomo.
-Kwanga Demokarasi n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, kuyoboresha ikinyoma no guhoza abantu mu ntugunda zidashira.
-Gutoteza abantu bya buri kanya, guhiga abantu nk’uhiga inkware, kubakurikirana iyo bagerageza guhungira ubutegetsi bubaniga kugeza no kubicira mu buhungiro…

Ibyo bibazo n’ibindi byinshi abanyapolitiki bavuga ko bashaka impinduka bahora bagarukaho, ninabyo abanyarwanda mu by’ukuri baba biteze ko Paul Kagame nawe agarukaho, akavuga ko ahinduye politiki kugeza ubu we ubwe itamufitiye umumaro uretse kumuhoza ku nkeke yo guhora apangapanga icyo yakora mu rwego rwo kwikiza amajwi yamagana politiki ye ruvumwa. Biraboneka ko ibyo we ubwe bidashobora na rimwe kuzagera ubwo bimuha amahoro.

Tugarutse rero ku bisobanuro Kagame atanga ku byerekeye Padiri Nahimana, twavuga mu by’ukuri ko ntacyo byunguye abanyarwanda, cyane cyane ko ntacyo bisubiza kubyo ishyaka Ishema rinenga, ahubwo bikagaragara nk’umugambi wo kwibasira Padiri Nahimana ubwe ku giti cye nk’umuntu, akaba ariyo argument hominem mu by’ukuri ikunze kugaragara ku banyantege nke (babuze uko bakwisobanura.) Kagame rero aragira ati:

 » Nubwo yari afite urupapuro rw’inzira rw’umunyamahanga, Nahimana nk’umunyarwanda ntiyagombaga kubuzwa kwinjira mu gihugu ».
Aha Kagame arasa n’uwigurutsa ikibazo cyo kwangira Padiri Nahimana kwinjira mu gihugu, nk’aho mbese ari ikibazo we atigeze amenya (qui manipule qui?) Ibyo akabivamo bwangu akaguruka kuri Nahimana ubwe, akavuga ko ashakishwa n’ubutabera kubwo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya genocide. Bityo Kagame ntahisha umugambi we wo guta muri yombi Padiri Nahimana igihe cyose yaba akojeje ikirenge mu Rwanda. (Nta wari ubiyobewe) Gusa ikibazo kikaba mpamvu ki kare kose yanze ko Nahimana yakwijira mu Rwanda niba guhita amufunga asanga ari ibintu bimworoheye?!

Mu nama iherutse y’umuryango FPR Inkotanyi, Kagame yagarutse nabwo muri rusange kubyerekeye abanyapolitiki banenga ubutegetsi bwe bari hanze y’igihugu. Kagame aremeza ko abo bantu bamusaba guhindura imikorere ngo bariho nabi kurusha uko bari bariho bakiri mu Rwanda.

Icyo twabivugaho:

Kuva ryari Kagame ariwe utunze igipimo cyo kubaho neza muri iyi si?
None niba abanenga politiki ye bariho nabi nk’uko abyemeza, yaba ariyo mpamvu kenshi abakurikirana agamije kubarasa no kubanigira hanze? Byaba bitangaje Paul Kagame yararashe Kayumba Nyamwaza akaniga Patrick Karegeya n’abandi icyo agamije ari ukubagarura mu mudendezo i Rwanda!
Hanyuma kandi, ari amahitamo yo kubaho nk’imbohe iri muri prison mu gihugu cyawe, icyaruta cyaba kubaho nabi (Nk’uko Kagame ashoboye kubipisha ijisho), ariko ukabaho mu Kwishyira ukizana !!!!

La Redaction, Le Mediateur

 

Source: Rushyashya.net

Igihe.com

Laisser un commentaire