RSS

Abantu bari ku ruhande rubi rw’Amateka nibo ntandaro y’ibibazo byose u Rwanda rumaze imyaka 30 rwivurugutamo!


amateka32l

Kuri bo igisubizo cy’ibibazo cyose kigomba kunyura mu nzira y’urugomo, iterabwoba, guhungeta abantu, kubakubita, kubabuza amahwemo…! Bakunze gushaka kwiyerekana uko batari, bagashaka buri gihe kwiyerekana ku isura nziza, naho imitima yabo yaraboze kubera inabi n’urwango. Ntibemera ihame rya demokarasi kuko biyumvisha ko baremewe gutegeka abandi. Uko bahunze u Rwanda mu 1959 batemera ko  u Rwanda rugomba kuba igihugu kizira ubwikanyize n’akarengane, niko uwo muco mubi bawugarukanye mu Rwanda ku ruhembe rw’umuheto. Kuri bo u Rwanda hagati y’umwaka wa 1960 na 1990 ni nk’aho rutabagaho. Ariko Abanyarwanda si injiji bazi kugereranya. Imyaka 30 ya Repubulika, n’imyaka 30 RPF imaze iyogoza u Rwanda, ni icya kabiri ku cya kabiri. Ku butegetsi bwa RPF Inkotanyi u Rwanda rwasubiye habi kurenza ku ngoma ya gihake na gikolonize! Abarwanashyaka b’Imena barakoze gusezerera ingoma ya gihake na gikolonize!

Umwaka mushya muhire wa 2021, Uzabe umwaka wo gusezerera ingoma y’agahotoro mu Rwanda.

La Rédaction, Le Médiateur

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

l'étudiant |
LE JARDIN DE L’AMITIE |
wildcatsworld |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | wwwfodelinfo
| Infos du jour
| Mosaïque