RSS

ITANGAZO rya JAMBO asbl ku kirego cyatanzwe muri Mutarama 2019

© 2020 jamboasbl
jamboasbl

ITANGAZO rya JAMBO asbl ku kirego cyatanzwe muri Mutarama 2019

JAMBO asbl irifuza gutanga amakuru yanyuma ku kirego yagejeje mu nzego z’ubutabera bwo mu gihugu cy’u Bubiligi, cyerekeranye n’ibyaha byo guharabika, kubeshyera, gushishikariza urwango, kwibasira no gutoteza bamwe mu banyamuryango bayo ndetse n’abandi ku mbuga nkoranyambaga.
Kw’itariki ya 29 Mutarama 2019, Jambo asbl yatanze Ikirego mu rukiko rw’ibanze rw’i Buruseri mu Bubiligi.
Nyuma y’umwaka n’igice iperereza rikorwa, habaruwe urutonde rw’abantu 19 bashobora gukurikiranwaho ibyo byaha bihanwa n’amategeko yo mu Bubiligi, aho baba batuye hose.
Ibyaha bikorerwa kuri Internet ntibisaba ko umuntu aba atuye ku butaka bw’u Bubiligi kugira ngo bikurikiranwe kandi binahanwe n’inzego z’ubutabera zo mu Bubiligi.
Muri abo bantu 19, abari kw’isonga bagaragaje ubukana budasanzwe harimo :
Jean-Damascène BIZIMANA, Tom NDAHIRO, Olivier NDUHUNGIREHE, Noël KAMBANDA, Alain DESTEXHE, Tatien NDOLIMANA MIHETO, Gunther VANPRAET, Marie-Chantal NDUHUNGIREHE, Pierre-Yves LAMBERT, Honoré MAGORANE, Cyrille UWUKULI, Guy BEAUJOT na Nadia KABALIRA.
Ikigiye gukurikira, ni uko abo bose, n’abandi bageze kuri 19, bazabazwa n’ubugenzacyaha ngo bisobanure kubyo bagiye bandika kumbuga nkoranyambaga, bishobora gufatwa nka kimwe cyangwa byinshi muri ibyo byaha bihanwa namategeko.
Abatuye mu Rwanda bashobora kuzabazwa hakurijwe amasezerano agenga ubufatanye hagati y’ubugenzacyaha bw’ibihugu bitandukanye (commission rogatoire), mu gihe abatuye mu Bubiligi bazahamagazwa (convocation) n’inzego z’ubugenzacyaha.
Nubwo ibintu bitihuse uko byari bikwiye, Jambo asbl yishimiye ko ubutabera bwo mu Bubiligi bwasanze ari ngombwa guhagurukira ibyo byaha bikorwa kumbuga nkoranyambaga, kuko bigenda birushaho kuzana umwuka mubi hagati y’abantu, cyane cyane hagati y’abanyarwanda batuye cyangwa bahungiye mu Bubiligi.
Jambo asbl irahamagarira umuntu wese ukomeza gukorerwa ibyo byaha, kwihutira gutanga ikirego mu nzego z’ubutabera zibishinzwe, aho yaba atuye hose.
Jambo asbl yunganiwe n’aba avocat babiri bakorera i Buruseri, aribo Me Virginie TAELMAN na Me Julien HARDY.
Bikorewe i Buruseri, tariki ya 31 Nyakanga 2020
Norman ISHIMWE,
Umunyamabanga Mukuru
+32 476 96 24 62

Facebook
Twitter
Youtube

 Jambo asbl dans Special Rwanda

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

l'étudiant |
LE JARDIN DE L’AMITIE |
wildcatsworld |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | wwwfodelinfo
| Infos du jour
| Mosaïque