RSS

Cyangugu: Leta ya FPR ntigomba kwitwaza Corona ngo izane iterabwoba n’iyicarubozo ku baturage!

IMG-20200611-WA0004

RAPPORT No 001/06/2020

0. SITUATION YA RUSIZI MURI CONFINEMENT

Bivugwa ko muri Rusizi hagaragara Icyorezo cya Corona Virus ku buryo buhangayikishije ugereranyije n’ibindi bihe cyagaragaye mu Rwanda hose yewe no mu mugi wa Kigali.

Birashoboka ko imibare batanga ari yo cyangwa ari uguhimba ibinyoma kubera inyungu bwite zabo.

Gusa ibigaragara ku muntu uzi kureba gahunda zabo z’imigambi mibisha nta gihe batazikora.

I.GUSHAKA GUHARABIKA RUSIZI NO KUBATERA UBWOBA

Havugwa ko hoherejwe amakamyo manini ari hagati ya 6 na 10 yuzuye abapolisi b’umutwe ukomeye bita special force kandi muby’ukuri baba bambaye n k’abapolisi ariko nyirizina ni abasirikari kandi ubona barahawe misiyo ihishe.

Ntitwari tumenyereye umupolisi witwaza imbunda isanzwe ya Karacinikove akitwaza na Pistolet.

Ibyo na byo bigaragara cyene nko gukanga kuko corona ntiyaje irasana ngo baze kuyataka.

Abantu bose mu bayobozi n’abaturaqge ubwabo bavuka I Cyangugu batuye za Kigali usanga batuvugiraho ngo ntitwumva kuva kera ni yo mpamvu tugiye kugwa mu ngo cg bakaturasa nitureba nabi.

Urebye ubukana bafitiye abaturage si corona yonyine.

II.IBYO NIBONEYE UBWANJYE

  • Umunsi badusubiza muri confinement twari twararan ye gahunda yo kujya gukora uko bisanzwe, umwanzuro wo kudufungira bamaze kuwufata babkitangaje nka 10h00 za mu gitondo, ubwa twari tukiri gufunga cyane ko umuntu yashyiraga ibintu ku murongo ngo abibike neza,

Twagiye kubona tubona a bapolisi barisutse bahinduye isura imbunda bazifashe neza urutoki ruri stand by ku mbarutso tubo nako ibyo bintu bidasanzwe.

Mu gihe dufunze ngo dutahe bazamuka badushoreye bagenda baduhun geta ukibaza ikintu mibaye bikakuyobera.

Tubonye bakabije ubukana dukizwa n’ama guru ariko twumvise ko abatindiganyije bahaswe inkoni karahava.

  • Umunsi wundi njya mu mugi ngiye kubikuza amafaranga ngo mpahe ndagenda ariko ubwo mu mihanda yose no mu tuyira huzuyemo abapolisi na dasso n’inkeragutabara hakiyongeraho abana b’urubyiruko bafashe b’urubyiruko babaha amajure ya polisi ni bo babafasha kwirirwa bajujubya abaturage.

  • Ikigaragaza ko bafite impamvu yo kuzahaza abantu unyura kuri patrouille imwe baka kureka wagera nko muri 200m ukahasanga abandi na bo bakagusaba ubusobanuro uibgera mu mugi watagangaye.

  • Aba bana b’urubyiruko bakoresha ngo barangije amashuri yisumbuye muri année scolaire 2019 icyo niboneye ntibeshya nuko abo bana bose ari abacitse ku icumu gusa ibyo na byo bigaragaza uko baba bashaka kubaho nezabonyine.

  • Abakora muri gahunda yo kurwanya iyi corona bose usanga ari ubwironde bwabo gusa hahandi umuntu umwe ashobora kuba abarirwa asaga 30 000Frw ku munsi udashyizeho izo za missions kuko baba bavuye iyo za Kigali.

  • Guhaha usanga baba biruka ku baturage abapolisi baba bafashe camoufrage yabo ku ma coins y’amaduka noneho za dasso n’inkeragutabara i bo birirwa biruka ku baturage babakubita.

Hari Commmanda wa Polise we namwiboneye yiruka ku baturage na moto ya AG 100 ashaka kubagonga agenda abwira izo nkeragutabara ngo mizibakubite,

  • Niboneye abaturage bniriwe bicajwe muri paring y’isoko rishya rya Kamembe ry’abacuruzi ngo bishiize hamwe (mu cyo bise RIC bararyubaka bakishyura Leta ariko ihyo urebye usanga ari babandi bafitanye isano na systéme), ubwo trero bafashe abaturage baje kwihahira birirwa b abicajemo. Hari n’abo bajyana bakabiriza muri stade bakabarekura buhumanye.

  • Umusekirite w’umukobwa ni we wanyibwkiriye ngo abaturage baba barengana kuko baba baje kwihahira nta kindi baba baje guko. Ngo hari n’abandi bigeze gufata babiriza muri iyo parking babarekuye 22h00.

  • Ib I byose rero iyo mbireba mbona baba bafite ubugome no kutita ku baturage kuko uretse imirenge itatu ya Rusizi iri muri confinement n’indi ntishobora kugenderana ngo babe nbakinjira nko muri nyamasheke . Kwirinda ni byo rwose ntawe utabyemera ariko habamo no gukabya.

  • Ikindi kigaragaza ko aba bantu nta mpuhwe bagirira abaaturage, kuba bagurisha mask 500Frw kandi buri muntu mu mu ryango agomba kugira ake hari imiryango idafite ub wo bushobozi kandi ntibyigeze birebwaho.

Ako gapfuka munwa umutayeri ugakora iyo ari rwiyeme ntikamuhagarara arenze 150Frw nawe akakagurisha 500Frw harimo kwiba abaturage cyane pe kandi badoda mu bitambaro biboneye ntibaribakwiye kubikabiriza bigeze aho nawe wibaze kuba umuturage yajya kugurisha inkwi yarigutekesha ngo aragura ako ka mask.

  • Ikindi kidasubirwaho ku bahawe amasoko yo kudoda udupfukamnwa ni ba bantu babo bacitse ku icumu abandi ni ba demobe (Démobilisés) gusa utareba neza we yagirango ni ibisanzwe.

  • Reka iyi ngingo ya Kamembe mbe nyirekeye aho, nsimbukire mu karere ka Nyamasheke ahazwi nko ku Isoko rya Bushenge,mwumve na ho ibyaha bereye.

NYAMASHEKE KU ISOKO RYA BUSHENGE

Ibyahagaragaye ntaho bitaniye no gushaka kubangamira abaturage

kubarenganya no

kubahemukira nkana.

  • Ubwo abaturage bafataga batambaye ka ka mask babashyiraga ahantu ku ruhande bakabahiriza bakabaca amandes na yo akakaye atajyanye n’ubushobozi

Bw’abaturage.

Ubu se umuturage wa hariya afite ubuhe bushobozi ku buryo wamuca amandes ya 5000Frw uzamuka kugera kuri 15000Frw?

III. IMPURUZA

Ibi bintu iyo umuntu abirebye neza abona ko bitwaza icyi cyorezo ariko nyirizina hari ibindi byaba byihishe inyuma

  • Mu ijoro ryo kuwa kane le 11/06/2020 umuntu w’i Nyamasheke yampaye amakuru ambwira ko muri Nyamashehe bakoze inama barigutegura uburyo bazashyira ako karere muri confinement ngo banga ko abantu bava mui Rusizi bakinjira muri ako karere.

  • Ejo kuwa gatanu le 13/06/2020 ikirwa cya Nkombo cyose baragifunze nta mu ntu muntu numwe uzi ibyajyaga mbere. Byarangiye bavuga ko bahafunze ngo kugira ngo babone uburyo bazapima urugo ku rundi mu rwego rwo gukumira icyo cyorezo cyibasiye iyi Si yaca n’u Rwanda.

  • Ubu noneho imibare y’abanduye iragenda izamuka, ejo bavugaga ko ngo muri Nyamasheke habonetse babiri ariko bandi bakabihakana kugeza ubu nta cyo barabivugaho kuko ari raporo yasohotse kuwa kane no kuwa gatanu byerekana ko abarwayi bose ari ab’ I Rusizi.

III.GUTERA ABANTU UBWOBA

Njye uku ni ko mbibona wenda namwe mufite uko mubibona

  • NIgeze kubabwira uburyo niboneye abapolisi bariye karungu bagenda bafashe imbarutso y’imbunda bagenda badushoreye baduhungeta nkaho turi kubarwanya.

  • Nta kibazo kidasanzwe cyatuma bahuruza special force

  • Abaturage kuba bagenda bikandagira kandi bigiriye guhaha na byo ntibikwiye.

  • Kuba hari abaturage babangamiwe kubera kubuzwa kujya guhaha no kwirizwa bicajwe ku zuba nta kosa bakoze.

IV.ABANTU BABIRI BARARASHWE

Munyihanganire kubaha iyi nkuru ntinze kuko nari nkiri gutegura uburyo buboneye nzajya nyuzamo amakuru, byabaye ngombwa ko ntinda ariko ndizera amakuru ataha nzajya nyabahera igihe.

Uburyo bwo kubona amafoto na Videos ni bwo bukingoye ariko na byo nzabigeraho kuko la patience est la longueur du temps.

Inkuru : Mu mpera z’icyumweru cyashize sinibuka amataliki neza ariko hashobora kuba hsagati yo kuwa

gatanu le 05 na 06/2020 mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gashonga aho mu duce twa

Kacyuma na Gisagara hagati y’utugari tubiri Buhokoro na Muti,

Umugabo n’umuhungu we w’ingimbi bashatse kwambuka umugezi wa Rusizi ngo bajye

hakurya muri RD Congo kuko ngo bajyaga bajya yo gucuruza urusenda ( Du piment),

Byarangiye babarashe bombi, wa mwana w’umusore ahasiga ubuzima maze ise we ngo

arakomereka.

Fait Le 13/06/2020

KANYARWANDA Pacifique

CYANGUGU

 

 

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

l'étudiant |
LE JARDIN DE L’AMITIE |
wildcatsworld |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | wwwfodelinfo
| Infos du jour
| Mosaïque