Abaryankuna ni bishya koko, uretse ko ari ni ibya kera. Kwiyemeza resistance byahozeho iyo hari igitugu.Nta wamenya niba politiki y’Uburyankuna ari politiki yamara igihe, ariko muri sens ya resisatance nk’uko babivuga birumvikana, kandi iyo icyateraga resistance kivuyeho habaho gutekereza ingamba nshya zo kubakamo igihugu. Abaryankuna rero nk’abaresistants ntibitangaje si mu Rwanda gusa byaba byarabayeho!
Gusa ibi byose biratwerekeza nanone mu kureba no kwitegeraza tendances politiques zigaragara ubu mu Banyarwanda!
1. Democrates purs: Ni politiki zigaragara nk’aho ari iz’ibihe bishya, zishyigikiwe n’abanyapolitiki nabo bashya, usanga batekereza guhindura page ku bihe byaranze amateka y’u Rwanda muri repubulika uko zagiye zisimburana! Muri aba urahasanga
- Abagerageza guhanga bundi bushya icyazaba u Rwanda rwo mu gihe kiri imbere: Ishema Abataripfana, Imberakuri &co etc.
-Abahera ku mateka ya kera y’igihugu nabo bashaka kubaka ibishya bitagira aho bihurira n’ibyo abanyarwanda bakomeje kwivurugutamo mu mateka ya vuba: Abaryankuna &co
2. Abademocrates:
- Usangamo abademocrates basanzwe: Ni igice kinini cy’amashyaka akunze kureba ibyiza byabonetse muri repubilika mu gihe gishize, bakagerageza kubihuza n’ibyiza biboneka mu muco gakondo w’ U Rwanda. Ibimenyetso bakunze gukoresha ni Inuma ‘umukindo, kimwe n’inyenyeri eshatu zigaragaza ubumwe bwagombye kuranga Abanyarwanda. Hari n’abakoresha ikimenyetso cy’Umukororombya mu kirere. Abademocrates urasangamo amashyaka anyuranye: RNC, RFM, MRCD &co
- Hari Abademocrates republicains: Ni igice usangamo amashyaka akomeye cyane kuri demokarasi, ariko repubulika u Rwanda rukesha revolusiyo yabaye mu Rwanda bakaba nayo bayikomeyeho cyane. Ibimenyetso bakunze gukoresha ni amabara ya Repubilika (mbere ya RPF), ariko ntibibagirwe n’ibimenyetso by’ Ubumwe bw’abanyarwanda, akenshi bugaragazwa n’inyenyeri: Usangamo amashyaka FDU Inkingi, RDI Rwanda rwiza, PDP Imanzi, CNR Intwari &co
3. Republicains :
- Hari igice cy’Abarepublicains basanzwe: kandi bemera Demokarasi nta kindi: bakunze gukoresha amabara ya Repubulika uko izwi kandi yavuye muri revolisiyo. Kuri bo ni Umutuku, Umuhondo n’icyatsi, ibindi byose biza hanyuma: Aha tuhasanga Amashyaka
nka FDLR &co
- Hari igice cy’abarepublicains bemera Demokarasi ariko na gakondo nyarwanda bayifite ku mutima: Ibimenysteso byabo ni amabara ya repubulika, ariko ntibibagirwa n’ibimenyetso by’ubwami nk’ingoma etc. Aha niho dusanga amashyaka nka Inyabutatu & co
4. Republicains b’igitugu (Dictateurs)
- Dusangamo FPR isanzwe: Ishyaka riri mu Rwanda rigaragiwe n’utundi dushyaka umurundo ariko nta butegetsi rifite. Kuri bo gakondo nyarwanda ni ingenzi, amabara yabo akunze kuba umweru, ubururu n’umutuku, imyambaro ikunzwe ikaba imishanana ikambarwa cyane cyane n’abo bita intore iyo bari mu birori. Amashyaka dusangamo: FPR, PL, PSD &co Politiki yabo usanga ishingiye ku by’umuco, ariko amabwiriza ya politiki bahabwa FPR DMI bahora biteguye kubishyira mu ngiro
- FPR DMI: Kuri bo ni repubulika yego, ariko nta gakondo nta demokarasi mu bintu. Amabara yabo akunze kuba ubururu, umutuku n’umweru ariko bagashyiraho n’umutwe w’intare kimwe n’ikimenyetso cyo gukuba kerekana ko udatekereea nkabo baraguhitana nta kindi! Ubutegetsi bwabo bushingiye ku ngufu za gisirikari.
Ni uko tubona constellation ya politiki mu Rwanda uko imeze muri iki gihe, uwabona hari icyo twasimbutse ari ngombwa ubwo yatwuzuriza.
25 décembre 2018
Jeunes Leaders, Multimedia