Ejo yari nyanaka uriya ushimuswe! None ni Umunyamakuru Ndayizera! Ejo ashobora kuba wowe Munyarwanda urebera ibi ukabifata nk’ibisanzwe!
Kera hariho ikinyoma ko Umwami avukana imbuto! N’ubwo icyo cyari ikinyoma, ariko kuri rubanda rwari rutarahumuka, byibuze icyo kinyoma cyahaga Umwami ububasha bwo gutegeka, akaba yakwiha no gukora ibyo yishakiye bikemerwa! Kuri Iki gihe ibintu bigenda ukundi. Ubwo abantu bagenda bahumuka baniyemeje kujya basinyana Kontaro y’uko igihugu kigomba kuyoborwa. N’ubwo uwateguye iyo Kontaro, ariyo banita Constitution, ashobora gushyiramo amayeri agateganya ibyanditse mu tunyuguti duto bidasomeka, ariko amahame y’ibanze agenga iyo Kontaro aba azwi kuri bose!
Mu Rwanda tugize dutya muri 2002 dushyizeho Kontaro y’imiyoborere. Ku baba bibuka uko byagenze iyo Constitution itorwa, ni uko kuri buri gasozi hashyizweho umutwe w’abasirikari bo kugenzura niba nta muturage wasigaye atatoye iryo tegekonshinga. Byerekana ko ibyo byasiguraga amanyanga ariherekeje. Ku Muyobozi wese ku nzego izo arizo zose iryo tegeko bavuga ko ariryo shingiro, yagombaga kwisobanura mu gihe abaturage batari kuba baritoye 100 %! Itegeko nibyo ryaratowe! Ku ngufu ariko byitwa ko ryatowe!
Mbere gato y’uko iryo tegeko ritorwa, Umuhutu Mukezamfura wari warahawe ikiraka cyo kuryamamaza, yazengurutse mu baturage igihugu cyose. Ikibazo cy’ibanze uyu Mukezamfura yabajijwe igihe cyose kandi cyari kiremereye abantu, ni umubare wa mandats Umukuru w’igihugu atagomba kurenza. Abaturage bari bazi ko bashyizweho igitugu mu kwemeza itegekonshinga, ariko iby’ingezi muri ryo ntibibagiwe kubibaza! Ku byerekeye mandats Umuhutu Mukezamfura yararahiraga akirenga agatsemba icyuya kikamurenga! Ko nta muntu uzongera kutegeka u Rwanda mandats zirenze ebyiri, ngo biturutse ku isomo amateka yadusigiye, icyo nicyo cyari igisubizo. Kuri ibyo Abaturage bati ibyo nabyo? Bati muzazane ga ayo mategeko dutere igikumwe! Si n’igikumwe gisanzwe cyaterwaga, kubera ko ibiti basigaga ku rutoki (Inkotanyi zigira isoko ridasanzwe ziguriraho!), ibyo biti (wino) byasigaragaho igihe kirenze icyumweru n’iyo wakaraba ute! Abanyarwanda bihanganiye kugenda batemberana intoki zisize irangi, ariko bati reka turebe! Nta Prezida uzongera kurenza mandats ebyiri! 2003 Umunyagitugu ati ubu ninjye rero, ntangiye urubanza rwa mandats ebyeri! Abantu bati ariko rero n’Ubwo prezida usanzwe yemerewe kwitoza (N’ Ubwo hari izindi mandats yari arangije!) ariko ntacyo n’abandi banyarwanda ntawe uhejwe! Faustin Twagiramungu ati reka rero nanjye nsabe abaturage ububasha mpabwa n’itegeko! Abateguye itegeko bati Twagiramungu vuga uvuye aho! Rya tegeko riba rigaragaje mu ntangiriro deja ko rihishemo izindi defauts! Kubera ko gukumira abandi bacandidats ibyo ntaho byari byanditse!
Kabiri 2010 abantu bati mandat imwe irarangiye. N’ubwo ubusanzwe itegeko ritamubuza kwiyamamaza ariko n’abandi abanyarwanda barabyemerewe. Barabitangaje ba Ingabire, ba Ntaganda n’abandi ko bashaka nabo kuyobora nk’uko itegeko ribyemera. Igisubizo kuri abo abanyagitugu bati nimube mubitswe hariya muri Gereza kugeza mandats ebyiri usanzwe yemererwa zirangiye!
Hanyuma rero 2017 yegereje Abanyarwanda bati dore ibyo contrat yemeraga bigiye ku ruhande, twihanganiye byinshi hagati aha, ariko Kontaro yari Kontaro! N’ubwo ntawari waramenye ko uzagerageza nawe gukora ibyo yemererwa n’amategeko azajya abihanirwa, ariko rero uwo mutwaro abantu bari bishyizeho wari urangiye! Kabiri abanyagitugu bati ariko hari ikitari cyarateganyijwe muri Kontaro! Ngo ni uko mu muco nyarwanda iyo abantu bikoreye Inkangara zirimo ibyifuzo cy’abaturage, ko ingingo ikomeye muri Kontaro ishobora kubuzwa agaciro! Akaba aribwo ibyo bigaragaye mu myaka 15 ko nta gaciro bifite kubera Inkangara? None muri 2002 mujya kwirahiza inyaruboha, ni uko mutari muzi ko habaho n’izo nkangara? Ibinyoma biba byinshi, nyuma y’icyo kuvukana imbuto, ikinyoma cy’Inkangara cyagaragaye bwa mbere mu mateka y’U Rwanda!
None rero mu magambo avunaguye! Abanyarwanda twarabeshywe nibyo, kandi turemera koko turabeshyeka. Ariko nyuma yo kubeshyeka, realite ni uko Ubutegetsi buriho ubu ari ubutegetsi bwibwe (busambo)! 2002 hashoboraga kwemerwa ubwo bujura bw’ubutegetsi kubera impamvu zinyuranye, ariko iki gihe turimo, nta mpamvu n’imwe iriho abanyarwanda basabwe kuyoboka Ubutegetsi buvuye mu bujura! N’ubwo ariko hari abanyarwanda bamwe baba biteguye kongera kubigaragazamo ukwihangana, Umujura w’ubutegetsi yagombye we kugira isoni byibuze agahindura ingendo!
Biratangaje ubu kubona Umujura w’ubutegetsi yakwiha gukomeza kurigisa abantu, kubafunga uko yishakiye abica hato na hato! Bikozwe n’Umwami uvuga ko yavukanye imbuto byagira inzira. Ariko Umujura wa Kontaro, nta mpamvu n’imwe imuha gukomeza uburenganzira bwo kwica no gukiza! Kimwe cyo, yagombye kumva ko atari Umuyobozi, kuko nta kibimuhera Uburenganzira. Kugera rero aho gukoresha abaturage icyo yishakiye? Ca Non!
Nta munsi w’ubusa ushira utumvise ngo kanaka arajimijwe, arashimuswe, ararigishijwe, aburiwe irengero, arishwe se cyangwa arafunzwe! Amategeko y’amafuti yirirwa atorwa ukibaza aho aganisha abanyarwanda. Biravugwa ko bigeze n’aho gutegeka abagore uko bagomba gukora maquillage n’ibindi! uwaba Umwami we yakwivanga no mu buzima bwite bw’umunyarwanda bigeze aho agamije kugera kuki? Mu Rwanda rero ntihakagire uwongera kurya ngo aryame asinzire, yiyuhagire yisukure uko abyumva ngo kubera ko hariho Umujura wibye Ubutegetsi utabikeneye? Ninde mbese agomba gutegeka uko ayobora ubuzima bwe yabanje akayobora urugo rwe n’abana be; abanyarwanda ninde wabamushinze? Icyo uwo mujura w’Ubutegetsi agomba kumenya ni iki: Yibye Ubutegetsi. C’est tout. Abwibye abanyarwanda! Bityo nakurikirane iminyago ubwo butegetsi bumuha, ajye gutegeka inka ze n’imirima ye, ariko yoye kuvuga ko ategeka abanyarwanda! Ubu Abanyarwanda bagomba kwishakira undi muntu ubayobora! Icyo nicyo kibaraje ishinga! Naho rero RPF na ba nyirayo, bagombye gutekereza uko baba bazinga uturago aho gukomeza kumena umutwe abanyarwanda n’amategeko adafite shinge, igihe cy’ayo mategeko cyarangiranye na mandats zashize yari yemerewe nazo akazikoresha nabi!
La Redaction, Le Mediateur









29 novembre 2018
Dictatures, Droits de l'homme, Rwanda, Ukuri nemera! (Theophile Murengerantwari)