Hagati mu Kwezi kwa 10, mu mwaka wa 2016, nibwo Inkuru yasakaye ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze. Ni inkuru yatunguye benshi batari biteze urwo rupfu, cyane cyane Abashyigikiye Ubwami bugendeye ku Itegekonshinga nk’uko batahwemye kubigaragaza! Bamwe bati, icyo ni ikimenyetso ko n’ubundi abavugaga iby’Ubwami ntacyo byari bishingiyeho. Bati uwo bashyiraga imbere ni Kigeli kandi dore aranapfuye! Birumvikana twirinze kugira byinshi dutangaza ku buryo tubona itanga ritunguranye ry’Umwami Kigeli, cyane cyane ko hari hashinze iminsi ageragezwa bikomeye cyane n’abamurwanyaga baturutse muri leta y’ i Kigali ivuga ko iyoboye u Rwanda muri iki gihe.
Umwami yatanze hari hashize igihe amenyesheje ko abaye ahagaritse Inama y’abajyanama be ubundi yakunze guterana ku buryo buboneye mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku bibazo bivugwa imbere mu gihugu. Kigeli V Ndahindurwa amaze gutangaza ko abaye ahagaritse imirimo y’Inama ngishwanama y’Umwami, birumvikana ko byatunguye abari basanzwe bayikoraniramo, ariko kandi bamwubahira icyo cyemezo yari amaze gufata ku bw’impamvu ubwe yari azi, ariko kandi biteguye ko igihe icyo aricyo cyose inama zishobora gusubukurwa ibaganiro bigakomeza nk’uko byari bisanzwe! Ni iki rero cyari giteye umwami guhagarika imirimo yose y’inama ngishwanama kugeza aho yagombaga gufatira icyemezo cyo kusubukura ibikorwa?! Muri ibyo umuntu yavuga ko hari byinshi byahuriranye, ariko cyane ko ikibazo cy’isimburwa rye cyabigizemo uruhare rugaragara, aho uzwi nka Prince Emmanuel Ruzindana yaje kubyinjiramo, yifuza ndetse ko umwami Kigeli yakwemera guhara ingoma akayirekera abakiri bato bashobora kugira ibisumbyeho bageza ku Banyarwanda.
Igihe Prince Ruzindana asuye Umwami Kigeli (hari mu ntangiriro y’imyaka ya 201…), twavuga ko byabaye kimwe mu bigeragezo bikomeye Umwami Kigeli yagize mu bihe bye bya nyuma. Habayeho ndetse gukeka ko Prince Ruzindana ashobora kuba yoherezwa n’ »Ab’i Kigali » mu rwego rwo gukora sabotage no kubuza Umwami kugera ku nshingano abanyarwanda banyuranye bari bamutegerejo icyo gihe. Byabaye ko abantu banyuranye basaba Prince Ruzindana gucisha make, akemera ko uburyo ashaka gutwaramo ibibazo buhabanye cyane n’uko Umwami Kigeli abona ibintu kimwe n’uko ashaka gufatanya n’abandi banyarwanda mu gukemura ibibazo by’igihugu. Prince Ruzindana yaje kwemera amakosa kandi anabisabira imbabazi, bityo ikibazo cy’ugusimbura Umwami kiba kigiye ku ruhande. Ariko na none nk’uko tubigarukaho, ni muri iyo minsi Kigeli V yafashe n’icyemezo cyo kuba ahagaritse inama ngishwanama kugeza igihe hazafatwa ibyemezo bishya. Nyuma rero urupfu rwe rutunguranye rwaje kumenyeshwa abanyarwanda, abantu babyakira gutyo ariko bibaza noneho icyaba gikurikiye!
Nk’uko Umwami Kigeli yari yarabyifuje, ni uko igihe yaba atangiye ishyanga atashyingurwa (cg. atatabarizwa) mu Rwanda, bityo icyemezo kiza gufatwa ko yazashyingurwa i Fatima muri Portugal nk’uko ubwe, nk’umuntu wemera Imana, yafataga aho nk’ikimenyetso gikomeye kandi cyaba nk’ikitegererezo gikomeye ku Banyarwanda.. Nyuma nibwo leta y’u Rwanda yaje gukora ibishoboka byose, ndetse bibanje guca no mu manza, ko Umugogo w’uMwmai ujyanwa mu Rwanda akaba ariho unashyingurwa. Muri ibyo byose ntabwo Kigeli yigeze afatwa nk’aho yaba ari umuntu waba yaragize icyo yamariye abanyarwanda, ubundi ubwabyo biteye isoni kuri leta kumushyingura uko yashyinguywe bizwi. Muri rusange Kigeli yashyinguwe nk’uko undi muturagihugu wese yashingurwa, nta cyubahiro na kimwe igihugu cyigeze kigaragarizaho ko yaba yaragize icyo amarira abanyarwanda muri rusange!
Si kubyerekeye gusa iby’ishyingurwa ry’Umwami ryabaye nk’aho nta gisobanuro gikomeye rifite, ahubwo no ku byerekeye isimburwa ry’Umwami bisa nk’aho byabaye mu rwego ruciriritse, bisa nk’ibigaragara ko ntacyo bibwiye leta iriho. Wakwibuka rero inkubiri yo gushyiraho Umwami mu myaka ya za 59, ukibaza icyo leta iriho ubu mu Rwanda yemera cyangwa ishingiyeho kikayoberana. Kimwe cyo ikunze kwemeza ko guca Umwami muri 59 n’ibyakurikiyeho ariyo ntandaro y’ibibazo mu gihugu. Hagera aho guha umwami icyubahiro ikigira ntibindeba! Byerakana ko ishingiro ry’iyo leta n’ubwo ihora ibisubiramo ko rishingiye ku byabaye 59 ko mu by’ukuri nta ririho!
Reka rero tugaruke ku butwari bw’Umugabo Benzinge, umugabo uzi icyo yemera akandi akagikomeraho, wagize ati le roi est mort; vive le roi! Birasaba kuzamenya criteres mu by’ukuri yashingiyeho yemeza ko Prince Ruzindana ariwe usimbura Kigeli. Niba koko byarabaye mu murage w’u Umwami, ubwo birasaba kuzabisonura neza. Gusa kubera ko nta wundi wiyitirira ingoma nyuma y’imyaka ibiri Kigeli atanze, ubwo ni n’ikimenyetso nyine ko Ruzindana ariwe Mwami, mu izina rya Yuhi VI Bushayija!
Hanyuma rero ni iki twavuga ku Mwami mushya!? Yatangaje kuva mbere ko ariwe ufite uburenganzira bwo kuzungura ingoma (Afite impamvu ze), nyuma biza kuba koko ko ariwe ugabirwa iyo ngoma. Bamwe bati nta gihagararo afite cy’u Umwami, abandi ngo anyuranye n’uko abami tuzi baba basa, ariko nta gitangaje kirimo. Ni iki cyerekana mbese ko ba Cyirima Rugwe babanje basaga na ba Yuhi Musinga!? Icy’ingenzi rero nicyo abantu bamutegerejeho, kandi nta kindi ni uko yagera ikirenge mu cy’uwo yasimbuye, Umwami Kigeli Ndahindurwa! Ni ruhare ki yifuza kugira mu bwiyunge bw’umuryango nyarwanda? Ibyo byose n’ibindi biza muri uwo murongo nicyo abanyarwanda bamutegerejeho! Niba ari Umwami koko, ugendera ko Itegekonshinga (Royaute constitutionnelle), akwiye gutangira kwimenyekanisha n’amatwara ye ku banyarwanda, akabamenya kandi nabo bakamumenya. Niba koko biri mu gushaka kw’Imana ko aba Umwami w’U Rwanda, ibyo nta wabihindura, ariko nanone icyizere abantu bazamugirira kizaturuka ku buryo nawe abiyeretse!
La Redaction, Le Mediateur










16 novembre 2018
Kigeli V & Royauté constitutionnelle, Rwanda