Accueil Actualités Ubugira kabiri, nongeye kwiyama ku mugaragaro Bwana Jean Damascene Bizimana wa CNLG Rwanda (P. Theophile Murengerantwari)

Ubugira kabiri, nongeye kwiyama ku mugaragaro Bwana Jean Damascene Bizimana wa CNLG Rwanda (P. Theophile Murengerantwari)

0
0
1,175

Ubugira kabiri, nongeye kwiyama ku mugaragaro Bwana Jean Damascene Bizimana wa CNLG Rwanda (P. Theophile Murengerantwari)

25 mars, 2017 | Non classé | Pas encore de commentaires.

Ubugira kabiri, nongeye kwiyama ku mugaragaro Bwana Jean Damascene Bizimana wa CNLG Rwanda (P. Theophile Murengerantwari)

Ubugira kabiri, nongeye kwiyama ku mugaragaro Bwana Jean Damascene Bizimana wa CNLG Rwanda (P. Theophile Murengerantwari) -6145-e4d1f

Kuri Bwana Jean Damascene Bizimana

Umuyobozi wa CNLG Rwanda

 

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 wagize utya uhurutura amagambo yatangaje abakumvise, aho wibasiraga Abihayimana wemezaga mu buryo bushiritse isoni cyane ko ngo baba bapfobya (cyangwa se ngo bahakana) Genocide yakorewe abatutsi. Icyo gihe nohereje inyandiko ikwiyama, cyane cyane kubw’ibyo wari wihaye byo gukomatanya Abihaye Imana biyemeje inzira ya politiki mu rwego rwo kuzanzamura igihugu cyayogojwe na politiki ruvumwa ya leta ukorera benshi bakunze kwita iya FPR hamwe n’abandi batari mu bya politiki. Icyari kinteye kwandika mu by’ukuri, ni uburyo wakururaga izina ryanjye mu bijyanye na politiki, aho nakwibukije ko kuva mu mwaka wa 2013 ntivanga muri politiki ku bw’amabwiriza nahawe n’abayobozi banjye mu Kiliziya. Gusa biragaragarira buri wese ko ibyo nanditse ntacyo waba warashoboye gutoramo cyangwa se ukabyirengagiza ku bushake, bigaragazwa n’uko utavuye ku izima na n’ubu ukaba ukomeje umuco w’ubushotoranyi ku bantu bigaragara ko wawutojwe n’iryo shyaka wayobotse ariryo RPF!

 

Bwana Bizimana,

 

Muri iyi minsi nongeye guhamagarwa n’abanyarwanda banyuranye b’impunzi, bamenyesha ko wageze aho gutinyuka cyane, aho ushyira mu majwi bundi bushya Abihayimana wiyemeje kwibasira ku maradiyo mpuzamahanga, nanone izina ryanjye rikaba rigarukamo. Mu by’ukuri ntibyari ngombwa ko nakomeza gukina nawe umukino w’agatereranzamba ka nyina wa nzamba, ariko kubera ko ibyo wiyemeje bigaragaramo kuba gatumwa, tugiye twicecekera ahari wazagera igihe wibwira ko ufite uburenganzira bwo gukomeza kogera abantu ho uburimiro, kandi ibyo wasobanuriwe bihagije ko ntawabikwemerera. Bityo mboneyeho kongera kukwiyama ku mugaragaro, nizera ko ari ubwa nyuma nterana nawe amagambo, bitaba ibyo hakazafatwa ibindi byemezo. Hagati aho ariko nkaba nifuza ko unsubiza ibi, mbere yo kwiha uburenganzira bwo gutoteza abandi banyarwanda nkawe!

 

1. Bwana Bizimana, uvugira abatutsi nka nde?

 

Mu mvugo wiharaje muri iki gihe, iyo uvuga ijambo umututsi, wagira ngo nta bandi banyarwanda babaho mu moko yandi, ndetse umuntu akaba yakeka ko abandi banyarwanda basigaye bo nta burenganzira bagira, kandi nk’uko tubizi twembi, abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bazikuye akababaro kabo katurutse ku guhohoterwa cyane cyane n’abayoboye leta ukorera, nta wakira amarira n’imiborogo benshi bagerageza gutsinda no kurenzaho cyane mu rwego rwo kugerageza gutanga amahoro. Kuba ako kababaro katavugwa cyane, ntawe biha uburenganzira bwo gukomeza gushotora abandi banyarwanda yitwaje abatutsi.

 

Niba ntibeshya, Komisiyo uvuga ko ukuriye yahoze ihagarariwe na nyakwigendera Jean de Dieu Mucyo, bizwi ko yari n’umucikacumu wa genocide yakorewe abatutsi. Mu gihe cyose Nyakwigendera uwo yamaze akuriye iyo Komisiyo, nta wigeze amwumvaho ubushotoranyi n’ubutindi ku bantu bigeze ku gipimo uriho kuri iki gihe. Bityo ikibazo cya mbere aha nkubaza: Wibwira ko uri nde, wishingikiriye iki cyatuma ukomeza guteza ubwega ku bantu witwaje abatutsi? Muri abo barokotse mbese ubundi uhagarariye nde muri abo, ninde wagutumye kujya gushakisha za boucs emissaires, kugeza aho wibwirako abo ugomba kuzishakamo nta kundi byagenda ari abihayimana? Ibi biraganisha cyane ku kibazo gikurikiye.

 

2. Bwana Bizimana, ni uwuhe mukoro w’ukuri ufite muri ayo mabanga washinzwe?

 

Impamvu y’iki kibazo irumvikana cyane. Iyo umuntu ahawe imirimo adasobanukiwe n’ikigamijwe, akenshi yishakira umukoro uko abyumva. Aha nkaba nsanga ariyo cas nawe uherereyemo. Kugeza n’ubu sinumva icyo ushaka kugeraho, aho wumva ko inshingano wahawe uzazitunganya ari uko wibasiye abayoboke ba Kiliziya gatolika, kuko bigaragara neza ko nta yindi ntero ugira iyo uvuga ibyerekeye Genocide! Aha umuntu akaba yakwibaza icyo waba upfa na Kiliziya, amateka mwaba mufitanye kugeza aho wasanga ibijyanye na genocide ariho aho bikwiye kubarizwa!!!

 

Kubwanjye nkurikije ibi umaze iminsi utangaje, biranyereka ko ushobora kuba uri imburamukoro. Ni ukuvuga umuntu ufite umurimo ahemberwa ariko ataziye inshingano nyazo zijyanye nawo, ku buryo yahora ashakisha icyatuma yerekana ko ari ku kazi.

 

Bwana Bizimana, icyo ukwiye kuzirikana ni uko abantu abantu bose atari imburamukoro. Ibyo utangaza muri iki gihe, birimo ikintu cy’ubushake bwo gutesha abandi umwanya ku busa. Igisubizo kuri ibyo byose uba uvuga ukwiye kukimenya utagiye kure. Muri abo bose uvuga mu Kiliziya bapfobya genocide cyangwa bayihakana, siko biri. Uko niko kuri. Bityo ntiwagombye nawe ubwawe kwitesha igihe, ahubwo wakagombye gukoresha umwanya ufite ubaza abagushinze imirimo icyo bakwifuzaho cy’ukuri. Ngirango ukuri nako utagombye kwirengagiza, ni uko ugerageje wese kunenga amahano leta ukorera igirira rubanda, uwo wese ashakirwa ibyaha agerekwaho, icyo gupfobya genocide kikaza ku isonga. Bityo gushakiriza mu Bihayimana muri ibyo ni ukuyoba inzira.

 

Ukwiye kuba wararangije kubona ko yaba umuhutu cyangwa se umututsi uzatinyuka kunenga politiki ruvumwa muyoboresheje abaturage, ibyo byose azabigerekwaho kabone n’aho yaba umucikacumu wa genocide. Ndumva bidakwiye kuzagutangaza igihe kimwe bagukuye muri ayo mabanga ushinzwe nawe ukazisanga bagushinje genocide, kandi witwa ko wahoze uyoboye Komisiyo iyirwanya. Experience ku bantu batagira umubare bakoze nk’ibyo ukora bikarangira aribo bashyizwe ku gatebe yagombye kugufasha kutihenura ku bantu witwaje imyanya ufite, RPF ikaba yaragaragaje bihagije ko kuyiringira ari kimwe no kwiringira ijosi rizakubyarira umwingo. Ntacyo rero tutabonye kuri iyi ngoma ya RPF ku buryo wakwiha gukangisha imyanya muri leta, bityo ubishatse wava mu kwijijisha ugaha abandi amahoro nk’uko nabo batayakwimye!

 

3. Ese ibi bivugwa muri iyi minsi nabyo ni ugupfobya genocide, cyangwa ni ukubona insina ngufi gusa mu Bihayimana?

 

Bwana Bizimana,

 

Mbere yo kugena ba boucs emissaires bawe nk’uko mbona waduhagurukiye, sa n’unyuranganya amaso ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye urebe ibihanditswe kuri leta ukorera. Ni ukurikirana neza urasanga ababyandika atari Abihayimana, ahubwo ari abanyarwanda uko bari mu ngeri zinyuranye. Kubera ko ntari mperutse gukurikirana ibyandikwa mbere y’uko uhagurukije ibi by’ubushotoranyi, jye ndaguha incamake y’ibivugwa kuri leta ya FPR muri iki gihe muri rusange:

 

1° Kurigisa abantu birabandanyije!!! Nta kwezi, yewe nta cyumweru cy’ubusa gishira utumvise abo leta ya RPF yarigishije. Hari abaza gusura bene wabo mu Rwanda, ukumva ngo barigise. Muri iki gihe haravugwa cyane uwitwa Uwamahoro ushatse mu Bwongereza. N’abandi n’abandi n’abandi: Gufunga, kurigisa, guhimbirwa ibyaha bicisha abantu imitwe….Izi rapports zitangwa n’abanyarwanda aho bari hanyuranye, kandi zivuga ibintu zihereye kuri facts. Ni ukurikirana neza urasanga atari abihayimana babyandika, ni abanyarwanda muri rusange. None se kwamagana ibi mwimonogojemo byo kurigisa abantu, kubivuga bihuriyehe no gupfobya genocide?

 

2° Politiki mbi y’ubuhinzi mu Rwanda yateye inzara Nzaramba: Abaturage bambuwe ibyabo, babuzwa uburyo mu mirimo y’ubuhinzi, bacibwa imisoro y’ikirenga ku masambu yabo, ubundi imirimo y’ubuhinzi iradindira, bitera inzara abaturage bahaye izina bakurikije ko itazarangira mu gihe hakiriho iyo politiki mbi. Inzara bayihaye izina Nzaramba. Kuvuga ibyo bihuriye he no gupfobya genocide?

 

3° Haravugwa amahano anyuranye mu gihugu, aturuka cyane cyane ku bwihebe mu bantu. Abantu baragera n’aho kubaga imbwa bakarya. Ibyo ntibyahozeho, birerekana ikibazo gikomeye cy’ubukene mu bantu. Kuvuga ibyo hari aho byaba bihuriye no gupfobya genocide?

 

4° Abanyeshuri muri za kaminuza barabuzwa epfo na ruguru. Universites zigenga zikibasirwa amashami agafungwa nta nteguza nta n’ibisobanuro. Ibi bikajyana n’abayobozi mu nzego zinyuranye beguzwa ku ngufu kugirango imyanya barimo ihabwe abandi mu karengane katoroshye. Ibi kubivuga ni ugupfobya genocide?

 

5° Abantu baricwa ku manywa y’ihangu, nta perereza nta ki! Ibi bimaze kuba akamenyero, ku buryo bisa ntawe bigitangaza iyo humviswe ngo nyanaka baramunize cyangwa se bamuhaye ubutaraza! Byageze aho bamwe bavuga ngo kanaka „yahawe kuri twa tuzi“. Utwo tuzi nta tundi ni ibi byo kwica abantu hakageragezwa ibyo guhishahisha bikomeye kugirango hatamenyekana ababiri inyuma, n’ubwo bigeraho bikajya ku itangazo. Iyo leta igeze aho kuroga abaturage, ayo ni amahano mu yandi. Bite rero no gupfobya genocide nyuma y’ibyo?

 

6° Gucecekesha abandi no gupfukirana ibitekerezo bitanga alternative. Politiki ya RPF yabaye akayobera ntigira indi yo kuyikumira, Bamwe babibonye batyo ubu bahisemo kwishyiriraho guvernoma ikorera mu buhungiro. Ubanza koko ari nacyo gisubizo cyari gikwiye nyuma yo kunangira kw’abayoboye leta iri Kigali. Ejo rero abaturage nibayoboka izindi guvernoma biturutse ku kunangira kw’ab’i Kigali ngo ngaho kandi bapfobeje genocide?

 

7° Kubiba urugomo mu baturage. Mbere havuzwe cyane za lokodifensi ubu ngubu ubanza bigeze mubyo bita Dasso! Kandi hose gahunda ari imwe. Kubuza umuturage uburyo n’amahwemo. Bavuga gahunda ziteye isoni zo gukumira abirwariza bazunguza utuntu mu mugi. None niba nta kazi kaboneka, wabuza ute umuturage kwirwanaho, kabone n’iyo haba ku gataro? Kuvuga ibyo rero byitwe gupfobya genocide?

 

Umwanzuro

 

Bwana Jean Damascene Bizimana,

 

Ndasanga nyuma y’ibyo nkubwiye haruguru (n’ibindi n’ibindi ntabonera umwanya wo kurondora), kwirirwa utesha abantu umwanya ngo barapfobya Genocide nawe ubwawe urabona ko bitaguha amahoro. Wari ukwiye kubwira abakuyoboye bakaguha undi murimo ukubahisha kandi udatuma wirirwa wiha rubanda. Genocide uvuga kuyikumira mbere na mbere ni ugushaka uburyo bwo guha abaturage amahoro no kubazikura mu butindi bubugarije. Icyo nugishobora nta mpamvu nimwe izaboneka yo kwirirwa wanduranya ku bihayimana na Kiliziya muri rusange. Nabonye ahari mu mvugo zawe ziherutse (nk’uko tubisoma kuri rushyashya.net cyangwa igihe.com), ari uko ngo mwaba mugeze igihe cyo kwitabaza Papa wa Roma nka arbitre. Hinga mbese tuzamugezeho biriya byose navuze haruguru mukorera abaturage, maze dutegereze mu gisubizo cye niba bikwiye koko kwihanganirwa. Niba kandi Papa Francis yasanga iriya politki ya ruvumwa ariyo ibereye rubanda, icyo gihe twagerageza gusaba abaturage kuba bakura akabo karenge mu Kiliziya gatolika ubundi bakibera abarokore ahari amasengesho asumbyeho yabafasha gukomeza kwihanganira ingoyi muyoboresheje igihugu. Ibyo aribyo byose niba mutigiza nkana, mwagombye kumva ko kwirukira kwa Papa w’i Roma byakabanje gutangizwa no koroshya ingoyi, autrement mwaba muvomera mu rutete.

 

Nkwifurije amahoro aturuka ku Mana nzima

 

Padiri Theophile

 

 

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par mediator
Charger d'autres écrits dans Actualités

Laisser un commentaire

Consulter aussi

RWANDA: Communiqué de presse du CNCD

    CONSEIL NATIONAL POUR LE CHANGEMENT DEMOCRATIQUE (CNCD) Communiqué de presse Les …