Accueil Société Royauté constitutionnelle-News Special Itanga ry’Umwami4: Igisubizo Inararibonye Albert Giraneza yifuza!

Special Itanga ry’Umwami4: Igisubizo Inararibonye Albert Giraneza yifuza!

0
0
626
Image de prévisualisation YouTube

Video: Umwiru mukuru Boniface Benzinge (toujours fidele a son devoir!) yimika Umwami mushya!

 

Ku Nararibonye Albert Giraneza,

Inyandiko yawe wasohoye ku rubuga Umunyarwanda ifite umutwe ugira uti: Reka ngire icyo nibariza Noble Marara na Muzehe Benzinge…

Singaruka ku mvugo wagaye yo kuba Noble Marara yita Pasteri Mpyisi igisambo, ibyo nanjye sinabimushyigikiramo, uretse ko njye nasomye inyandiko ndende wakurikijeho, nsanga ntabura kugira icyo nyivugaho mu magambo make, cyane cyane aho ugira uti: « Ese ubwo bwami mukomeje gukeza ni ubwo mu Rwanda rwa ryari?

Icyo nabivugaho, ni uko mu bihugu byose bigendera kuri demokarasi, ibitekerezo byose by’abantu uko byaba bimeze kose, iyo bigamije kubaka igihugu birubahwa. No kuba hari abanyarwanda batanyuzwe na Kamarampaka yo muri 1961, nabo ni uburenganzira bwabo. Baramutse basobanuye ibitekerezo byabo abanyarwanda bakumva aribyo bibafitiye akamaro, majorite ya demokarasi yahinduka, ndetse na Kamarampaka ishobora kongera ikaba. Ngirango ntabwo watangajwe n’uko Abongereza baherutse gukora Kamarampaka bakongera bakava muri Union Europeene. Muri Demokarasi ni ngombwa kwemera ko ibitekerezo binyuranye n’ibyawe bitangwa, kuko hari n’igihe bishobora gutsinda, iyo abataruge basanze aribyo bibanyuze. Aha rero nkabona nta mpamvu ufite yo kwikoma abashyigikiye ubwami. Abaturage baramutse basanze Ubwami aribwo bubanyuze, u Rwanda rwabusubizaho.  (Ruramutse rwiyemeje kugendera kuri demokarasi!)

Kuri ibyo kandi ndumva atari ngombwa ku nakwirirwa ngusobanurira mu magambo menshi impamvu abanyarwanda bamwe basanga u Rwanda rukwiriye kugaruka ku bwami (buvuguruye, bugendera ku itegekonshinga). Ibyo kuko muri politiki habamo Equations ziteye nk’imibare, dushobora kuhina dutya mu nganyagaciro:

! Habayeho Ingoma ya cyami (mbere y’umwaduko w’abazungu). Iyo ngoma abahutu benshi ni abari bayihejweho. N’abatutsi benshi bari bayihejweho. Ariko muri rusange iyo ngoma yahaga rubanda amahoro, ari nacyo cyiza kiruta ibindi abaturage bakenera.

! Habayeho ingoma ya cyami ivanze na Gikoronize. Iyo ngoma abahutu benshi baba abayihejweho. Ubuhake buvanze n’uburetwa bushyira rubanda ku gahotoro ibintu biratinda. Iyo ngoma ntiyahaye abantu amahoro. Yabaye ingoma ruvumwa.

!Habayeho ingoma yaturutse kuri revolusiyo ya rubanda: Iyo ngoma abatutsi benshi bayihejweho. Icyakora iyo ngoma muri rusange yahaga abantu amahoro.

!Ubu hariho Ingoma ya FPR. Iyo ngoma abahutu benshi bayihejweho. Itandukaniro n’ingoma yayibanjirije (Aho abahutu bari bayifiteho uruhare rugaragara), niko iyi ngoma ya FPR yimye abantu amahoro, biboneka ko nta n’ayo iteze kuzabaha!

Tugaruke ku nganyagaciro yacu! Ni iyihe ngoma abahutu batazahezwamo, abatutsi ntibahezwemo, kandi ikabaha bose amahoro? Iyo ngoma hari abanyarwanda basanga ari iy’Ubwami bugendeye ku itegekonshinga. KUbera ko kugeza ubu nta munyarwanda wari wavuga ko agamije kubohora abanyarwanda ari umuhutu ngo abatutsi bamushire amakenga. Icyakora umuleader uzashobora gusigura iyo nganyagaciro bigakunda, ashobora kuba alternative ku bashyikiye ubwami bugendera ku itegekonshinga. Ikibazo gihari ni uko kugeza ubu ataboneka, kandi abaturage bakaba bakeneye amahoro, ari nacyo cyiza kiruta ibindi bahora bifuza.

Nizeye ko igisubizo nguhaye kibasha kumvikana.

Ugire amahoro.

 

Mzee Bisangwa

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Mzee Bisangwa
Charger d'autres écrits dans Royauté constitutionnelle-News

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo Mata 2016.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Ndabaramukanya urukundo n’urukumbuzi rwinshi kandi mbi…