Accueil Société Umwami Mibambwe Bushayija asimbuye Kigeli Ndahindurwa ku ngoma!

Umwami Mibambwe Bushayija asimbuye Kigeli Ndahindurwa ku ngoma!

0
0
480

ob_3d734b_umwami-bushayija

Yuhi VI Bushayija: Gufata izina bidakurikije tradition byaba ari uburyo bwo gupfobya iby’ubwami bikaba biri kurunduka burundu?

Hagomba kuba hariho impamvu ikomeye yatumye Umwami Kigeli, mbere ya gutanga, akura izina Mibambwe  mu rukurikirane rw’abami b’u Rwanda. Nibyo koko hari byinshi Umwami mbere y’uko atanga yifuzaga guhishura, ariko rimwe na rimwe habayeho kutamutega amatwi bihagije, dore ko urebye nta wari witeze iby’urupfu rutunguranye rwa Jean Baptiste Ndahindurwa.

Ubundi mu buryo buzwi, abami bakurikirana gutya nk’uko ariko tradition yabigennye:

Urutonde rwa mbere:

Cyirima

Kigeli

Mibambwe

Yuhi

Urutonde rwa kabiri:

Mutara

Kigeli

Mibambwe

Yuhi

Si Ubwa mbere habayeho izina ritari riteganyijwe nk’uko Tradition yabigennye. Mu 1931, himye Mutara ubundi hagombaga kwima Cyirima. Kubera ko urutonde rwa kabiri rwagaragazaga ko Habayeho Mutara Rwogera, ariwe  wabyaraga Kigeli Rwabugiri nawe akaba ise wa Mibambwe Rutarindwa na Yuhi Musinga. Bivugwa ko Umwami Rudahigwa yafashe izina ritari rigennwe biturutse ku bapadiri bera bifuzaga ko Umwami wakwima yagombaga kuba uw’amahoro n’uburumbuke, ibyo bikaba byari mu nshingano za Mutara.

Mu gihe cy’itanga rya Rudahigwa, Padiri Alegisi Kagame wari waragizwe Umwiru ku buryo moderne, yemeje ko Umwami usimbura Mutara yagombaga kuba Kigeli. Aha yahishuye kandi ko nta mugogo w’Umwami umanurwa mu mva hataravugwa izina ry’umusimbura. Avuga ko mu gihe Umwami atanze hagomba kubaho gihe cy’ikiriyo, ku buryo biba bibujijwe muri icyo gihe kuvuza ingoma iyo ari yo yose. Kubera ko ba Kigeli baba bagomba kwagura amarembo y’u Rwanda akenshi binyuze mu ntambara, byatumbye habaho ubwumvikane buke mu ntangiriro z’ingoma ya Kigeli. Hanyuma Kigeli Ndahindurwa yageze aho asanga hashob0ora kubaho ubundi buryo bwo kwagura amarembo ku buryo moderne, binyuze mu nzira ya Demokarasi (Ubwami bugendera ku itegekonshinga). Igitekerezo nticyakiriwe neza mu banyarwanda, umwami amera nk’uwaciwe!

Ibyo aribyo byose: Umwami mushya yagombye gutera ikirenge mu cya Kigeli, agasoza ikivi atushije, cyo guharanira ko habaho Demokarasi mu gihugu. Iyo ni inshingano yagombye kuba iya Mibambwe, ikaba inyuranye n’iya Yuhi, ugomba kuba Umwami w’umuriro. Mu gisobanuro cy’uruhererekane rw’amateka (bikwiye gusobanuzwa neza abakurambere), Umwami w’umuriro nta nkundura aba asabwe kurwana, ahubwo atzimbataza inzego z’ubutegetsi ziriho, agakurikirana ko amakoro atangwa (cyangwa imisoro), ko abatware bayobotse etc.

Icyo twakwibaza: Umwami mushya (nk’uko biboneka ko atazitwa Mibambwe ahubwo akaba Yuhi), yaba abona ate uburyo ubwami bw’umuco bwabangikana n’inzego za repubulika, kimwe muri ibyo bice byombi (Repubulika n’Umwami) kikaba cyakora kitabangamiye ikindi? Ese azakomera ku bwami bugendeye ku itegekonshinga nk’uko Umwami Kigeli yarinze ubwo atanga igitekerezo cye agikomeyeho kugeza ku ndunduro (Aha Kigeli ni uwo gukurirwa ingofero nk’umugabo upfira icyo yemera!) Umwami mushya yaba azanye amaraso mashya, cyangwa yaba ari uw’umuhango gusa? Ese azakomeza inama Njyanama y’umwami nk’uko Se wabo Ndahindurwa yayishizeho kandi akayigisha inama igihe cyose? Cyangwa se yaba azaakora ku giti cye yifashishije abiru? Ibyo  byose ni ibibazo byibazwa muri iki igihe cyakurikiye itanga ry’Umwami.

Mu kwanzura twavuga ko ubundi Kigeli yakunze kubonywamo leadership, kubera ko yari Kigeli nyine n » amateka ye aremereye cyane. Gukomera kubyo yemera no kudahindagurika byatumye yigomwa byinshi yashoboraga kugiraho uburengenzira, ariko abyibuza ku bushake. Kigeli Ndahindurwa yifuzaga ko gutaha kwe kwakemurana n’ibibazo uruhuri byugarije abanyarwanda, cyane cyane ibirimo ubuhunzi. Umuti Kigeli yakunze kugarukaho, wari uko habaho table ronde ihuza abanyarwanda (batavuga rumwe na leta baganiriraho n’iyo leta, bagashaka ibisubizo. Kigeli Ndahindurwa yuhuye n’imbogamizi ku bw’uko abatavuga rumwe na leta iriho babuze intege zo gutuma leta y’i Kigali yitabira ubwayo table ronde. Muri rusange, Kigeli atabarutse asize ikivi kiremereye, ariko azize n’icyizere, aricyo yakunze gutanga cyane cyane mu ijambo rye rya buri ntangiriro z’umwaka kimwe no mu gihe cy’icyunamo cyo muri Mata. Ese Umwami mushya azabasha kugira autorite nk’iyo Kigeli yari afite, ku buryo yavuga nawe ijambo rigatanga icyizere? Ni ukubitega amaso, cyane cyane mu ijambo rye rya mbere twizera ko atazatinda kugeza ku banyarwanda mu minsi ya vuba!

La Redaction, Le Mediateur

Umwami mushya!

 

Umwami mushya wimye yitwa Yuhi!

 

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par mediator
Charger d'autres écrits dans Société

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Des personnalités continuent à dénoncer les maladresses politiques de Mr Nkiko!

Birasa n’ibigaragara ko Bwana Nkiko yakinnye nabi muri iyi minsi kandi uko akomeza g…