Accueil Société Abihaye gucuruza izina ry’Umwami ngo baba ari ba mpemukendamuke!

Abihaye gucuruza izina ry’Umwami ngo baba ari ba mpemukendamuke!

0
0
84
@ Mwiliwe! Iyi nyandiko njye nayishimye rwose. Rahira ko amaherezo ibisambo n’abanyabinyoma batazatahurwa!
 Muhorane Imana.
 (courrier y’umwe mu bakunzi bacu)
 ——-
Banyarwanda Banyarwandakazi,
 
Mbanje kubifuriza amahoro n’imigisha ituruka ku Mana,kandi mbihanganisha
muli iki gihe twibuka abacu bose bazize genocide. Mukomere ntimuheranwe n’agahinda.
 
Muli make muli iyi minsi hali abagabo babili baba mu gihugu cy’uBufaransa
bagiye mu Rwanda,alibo Tito Gatabazi ufite numero ya telephone, 00250786353534,na dogiteri Marara Christian,bali mu Rwanda bavuga ko bagiye gucyura Umwami Kigeli,aliko wabegera ugasanga bahuzagulika.
 
Marara mbere yo guhunga yabanje gukoreshwa mu gusenya ishyaka MDR,
abirangije bamwima umwanya muli politiki,nibwo yivumbuye arahunga,aliko
ageze mu Bufaransa atangira kujya yilirwa abeshya ko akorana n’ Umwami aliko nyamara 
ali amaco y’inda.
 
Yigeza kujya mu nama n’umufatanyabinyoma we Gatabazi muli Espagne babeshya ko bahagaraliye  Umwami aliko biza kumenyekana ko ahubwo babaga bali mu nyungu za Kigali,nk’uko ubu bilirwa mu bategetsi bo mu Rwanda bashaka  amaronko bakitwaza izina ry’ Umwami ko baje gutegura itaha rye.
 
Ibyo byose tumaze kubyumva twegereye abantu ba bugufi y’Umwami badusobanulira ko iby’abo bantu batabizi,ndetse ko abo bagabo ali gahunda zabo bafashe ku giti cyabo kuko Umwami  afite abajyanama be
na bo bakaba baratunguwe n’imikorere y’abo bagabo.
 
Ikindi Umwami ntabwo ali Gatabazi na Marara agomba kunyuraho ngo bamutegulire gutaha,kuko ni Umwami w’abanyarwanda bose,igihe nikigera bose bazabimenyeshwa. Birumvikana ko ntabwo agomba kubanza kuvunyisha kwa Kagame kuko URWANDA atali umurage wa Kagame. 
None abantu bitwaza ngo barategura gucyura Umwami mubagendere kure kuko ni ba bandi bimuliye ubwenge mu gifu.
 
Ese ko ubundi umugabo ko yarangwaga n’ukuli,no kwanga umugayo, akarangwa n’ubupfura
harya aba bombi tubise ibigwali cyangwa ibisahiranda twaba dushize isoni!!
Ubundi umuco utaracika kubaha abakuru ni cyo cyarangaga umunyarwanda, none bo baracuruza izina
ry’Umwami; babaye ba Mpemukendamuke. Inama nziza rero nabagira nibacire birarura! Kandi ngo uliye umusaza aruka imvi! 
Abwirwa benshi akumva beneyo.
 
Umubyeyi Angelique.
 
Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par mediator
Charger d'autres écrits dans Société

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Ubugira kabiri, nongeye kwiyama ku mugaragaro Bwana Jean Damascene Bizimana wa CNLG Rwanda (P. Theophile Murengerantwari)

Umuhuza.info Bienvenu Accueil Culture Divertissement Eglise au Rwanda Non à la manipulatio…