Accueil Société Ibintu 10 bidashobora kwihanganirwa Paul Kagame aramutse akomeje umugambi we wo kuyobora u Rwanda ubuzima bwe bwose

Ibintu 10 bidashobora kwihanganirwa Paul Kagame aramutse akomeje umugambi we wo kuyobora u Rwanda ubuzima bwe bwose

0
0
128

 

pokagame

Gutegeka abanyarwanda si ikintu umuntu ashobora gupangira imyaka 50.

No mu bami bakera nta wabishoboye gutyo gusa!

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2000, niho Prezida Pasteur Bizimungu wa FPR yagize ubutwari bwo kwegura ku mirimo ye no kugaragaza ko adashobora gukorera muri system y’ubuyobozi ishingiye mu guhonyora rubanda ku buryo bunyuranye. Muri uwo mwaka niho Visi Prezida Kagame (byari bizwi mu by’ukuri ko ariwe utegeka!) yoboneyeho umwanya wo gufata ubutegetsi bwose ku mugaragaro. Imyanya y’abaprezida b’ibikingirizo ikurwaho ityo, iy’abavisibaprezida-bayobozi nayo ikurwaho, hatangira ubwo umwanya w’ubuprezida bwikubiye byose. Ukurira intebe kwa Paul Kagame ntikwatanze icyizere cy’imihindukire, ariko bwabaye uburyo bwo kuva muri politiki y’ikinyegero, aho wasangaga umuyobozi uzwi atarashoboraga gufata ibyemezo, ahubwo bigafatwa n’undi umuvugiramo, ibyo bikajijisha cyane rubanda.

Mu mwaka wa 2003, Ubuyobozi bwa Paul Kagame bwakoresheje Bwana Alfred Mukezamfura, maze bwamamaza hose muri rubanda ko hakwiye kujyaho itegeko shingiro risimbura amasezerano ya Arusha (atarigeze ashyirwa mu by’ukuri mu bikorwa), bityo u Rwanda rukava mu gihe cy’inzibacyuho rukubakwamo leta igendeye ku mategeko. Imyaka 7 yari igenewe manda ya Presidansi, abanyarwanda babonaga ko ari igihe kirekire, cyane cyane bakurikije imiterere y’ishyaka FPR itaratangaga icyizere. Mu ngingo ya 101 igenga itegeko shingiro, handitswemo umukara ku mweru, ko nta na rimwe hazigera habaho ko umuntu yemererwa kuyobora nka Prezida manda zirenze ebyiri. Icyo gihe abanyarwanda betekereje ko FPR igeze noneho aho yemera amahame ya kidemokarasi. Mu bisobanuro Bwana Mukezamfura yatangaga hirya no hino, byagaragaramo kwereka abaturage ko itegekoshingiro ari intera ya demokarasi abanyarwanda bakwiye kwakira batishisha.

Nyuma y’ibibazo bya Genocide byabaye mu gihugu, aho abaturage bageragezaga kugaragaza ubushake bwiza bwo gufasha mu komora ibikomere n’ingaruka z’ubwicanyi bwabaye mu gihugu, habayeho kwiyemeza gutora itegekoshingiro. Mu gihe cy’amatora nanone byaje kugaragara ko n’ubwo havugwa demokarasi, ariko ko gutora byarimo n’agahato, cyane cyane ko amatora yagenzurirwaga hafi n’inzego za gisirikari. Ibi bigaragaza ko mu gushyiraho itegekonshinga  icyari cyimirijwe imbere, atari ugushyiraho leta igendera ku mategeko, ahubwo ko bwabaye uburyo bwo kwimika FPR nk’ishyaka rikuriye byose mu gihugu. Ko ingingo zikubiye mu itegeko zagombaga kubahirizwa, ibyo ntibyari intego y’abarihatiraga abaturage.

Uko amakinamico y’amatora yagiye akurikirana

Muri uwo mwaka wa 2003, nk’uko itegekonshinga ryabyemeraga, herekanwaga ko ababishaka bose  bahatanira umwanya wa Prezida. Muri uwo mwaka niho Bwana Faustin Twagiramungu yavuye mu Bubiligi aje kwiyamamaza mu Rwanda. Icyagaragaye, n’uko itegeko shingiro ryari rimaze gutorwa, FPR ubwayo itatinze kuritera ishoti. Icyari ubwisanzure mu matora cyahinduwemo urugomo no gukoma imbere uwabangamira wese Paul Kagame cyangwa akamutera icyugazi mu ntebe ye y’Ubuyobozi. Faustin Twagiramungu yaje gusubira i Burayi yimyije imoso, ajyanye igitekerezo gisharira ko Demokarasi mu Rwanda itazigera ishoboka, mu gihe FPR igikora ibintu nk’uko biyizwiho.

Mu Mwaka wa 2010, nyuma y’imyaka irindwi, Paul Kagame yagaragaje ku buryo buteye isoni ubushake bwo kugundira ubutegetsi. Nta wakwibagirwa abanyapolitki bahohotewe muri icyo gihe, bafunzwe cyangwa se bishwe. Barishwe Rwisereka na Rugambage, barafungwa Deo Mushayidi, Bernard Ntaganda na Victoire Ingabire Umuhoza, hafungwa abanyamakuru batagira umubare abandi baricwa. Muri rusange mu mwaka wa 2010 Paul Kagame yitoresheje manda ye ya nyuma mu kimwaro gikomeye. Mu kwikura mu isoni, Paul Kagame yavugiye mu ruhame ku mugaragaro, ko atazigera na rimwe yongera kwiyamamaza, ku bw’uko itegekonshinga ribimubuza, kabone n’aho hagira ababimwifuzaho. Si ikinyoma cya mbere Paul Kagame yari abeshye, kuko ahubwo biboneka ko FPR no kubeshya byabaye mahwi.

Mu mwaka wa 2013, abanyarwanda baharanira ko ibintu byahinduka ku neza bongeye kwiyemeza kugaragariza Paul Kagame ubushake bwiza, bifuza kugira uruhare mu matora y’abashingamategeko. Nyuma y’amananiza atari make yashyizwe kuri Bwana Faustin Twagiramungu, uwashoboye kongera gukoza ikirenge mu Rwanda yabaye Bwana Karangwa Gerard Semushi, uyu akaba yarakunze kugaragara mu bambere bashaka impinduka babarizwaga mu mahanga. Nyuma yo kugera mu Rwanda, Bwana Karangwa Semushi yaba yarakorewe ubufindo butuma atongera kubumbura umunwa, bityo amatora y’abashingamateka FPR iyiharira yose uko bisanzwe. Nyuma y’aho, abanyarwanda bari barakomeje kwereka FPR ubushake bwiza, babaye nk’abakura yo amaso. Bamwe ndetse bari optimiste bategereza 2017, kugira ngo barebe koko ibya FPR n’amategeko yayo.

Ubu mu mwaka wa 2015 urangira, ntibitunguranye cyane ko Paul Kagame yerekana uwo ariwe mu by’ukuri: Ni umutegetsi ushaka kugumaho ubuziraherezo, akaba yaburekura gusa ariko atakiriho. Hagati aho rero Bilan ya FPR ni iyihe, ku buryo abanyarwanda bakwemera gukomeza guhonyorwa indi myaka 34 yo mu gihe kizaza?

FPR yitiranyije iterambere n’ubuyobozi buboneye rubanda

Mu bintu FPR yakomeje kwitsitsaho cyane ivuga ko biyiha uburenganzira bwo kuvurunga amategeko no gukatakata uburengazira bw’ibanze bw’abaturage, havuzwemo iterambere. Aha bisobanura ko ishyaka riyoboye ryaba ryihatira gushyiraho cyangwa kuvugurura infrastructures zoroshya ubuzima bw’abanyagihugu: Guhanga imihanda, guteza imbere uburyo bw’itumanaho, kubaka bya kijyambere no guteza imbere imijyi, gushyiraho amavuriro, guteza imbere ingufu (amashanyarazi, cg izindi ngufu zikenerwa mu buzima bwa buri munsi), guha abaturage amazi meza, guteza imbere ubukungu butuma abaturage bashobora guhaha, guteza imbere ubuhinzi no kurwanya inzara n’ibindi. Muri ibyo byose hakwiye kurebwa koko ibyo FPR yaba yaritayeho kurusha, cyane cyane ko mu gihe cyose imaze iyobora abaturage  mu bwinshi batahwemye gutaka ko bicwa n’inzara. Bivugwa ko Leta yagerageje guhangana n’icyo kibazo iha abaturage inka, ikibazo kikaba kureba uburyo izo nka zitangwamo, cyane cyane ko zitagera kuri benshi, bitewe n’uko ibisabwa biba kugira inzuri benshi badafite.

Muri rusange muri politiki yayo y’iterambere, FPR yagerageje gutuma ubukungu bwiharirwa n’igice gito cy’abanyarwanda, mu gihe igice kinini cyane kinihira mu butindi. Igihe cyose classe moyenne (Ni ukuvuga igice kinini cy’abaturage, batari abaherwe ariko bibeshejeho, bafite ubushobozi bwo gukora kandi bahugutse) kitaboneka mu gihugu, ahubwo gice kinini kikaba icy’abicwa n’inzara, ni ikimenyetso ko politiki y’iterambere iba yapfubye.

Ikindi kandi abarangaje imbere FPR bakwiye kongera gushishozaho, ni uko politiki y’iterambere yahozeho na kera muri leta zabanje zikunze kunengwa bikomeye n’Inkotanyi. Ntabwo amajyambere ari intero nshya, ngo tube twavuga ko bibaye umwitangirizwa FPR yeretse abanyarwanda muri iki gihe. Ibi bisobanura ko kugira ngo FPR igire agaciro, yagombaga kugira icyo ishyira imbere abandi batigeze bateganya.

Ihonyorwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu, umwihariko wa FPR

Ikintu cyonyine cyashoboraga guha agaciro Kagame n’Inkotanyi, cyagombaga kuba kubahiriza ikiremwamuntu, maze bakagaragarizaho itandukaniro na leta zabanje, cyane cyane ko ihonyorwa ry’ubureganzira aribyo Inkotanyi zavugaga ko zirwanya mbere na mbere.

Ntabwo ushobora gufata ikibi ngo ugisimbuze ikibi kiruseho, ngo uvuge ko ukoze ivugurura. Ha mbere aha byajyaga bivugwa ko FPR yaba yarashubije agaciro n’ijambo abatutsi bari barambuwe. Ariko iyo ukurikiye abahohoterwa muri iki gihe wasanga ahari abatutsi baza ku mwanya w’imbere. Bakurwa mu myanya hato na hato, bagirwa ibigarasha bitewe no kugerageza kumva ibintu ukundi, abahunga bavuga ko bahunze FPR ntibagira umubare.

Biragaragara ko abahutu muri iki gihe cyose FPR imaze bagerageje gupfiramo. Bigirizwaho nkana, barafungwa mu Rwanda, Arusha no mu yandi mahanga, bateshwa agaciro ku buryo bwose, ariko benshi bakagerageza kwihangana. Hari abagira bati ibyo aribyo byose umujinya watuwe ku batutsi mu gihe cyakurikiye ibitero by’Inkotanyi, wagombye gutuma abantu bakomeza kugerageza kurenzaho.

Ibyo kurenzaho ku banyarwanda byajyaga kugira inzira, iyo FPR itabivuyanga, ngo igire abo yigirizaho nkana ikabagira ibitambo, mu gihe abandi iberereza mu birere mu nyungu zo gushaka kwiyerekana neza. Ntabwo ubutabera bucuramye gutyo bushobora kwitwa ko ari ubutabera. Nta munyarwanda ukeneye kugirwa igitambo, mu gihe abandi birirwa badabagira, barashyizwe igorora n’abayobozi babafata nk’ibikoresho.

Guhera mu mwaka w’intambara wa 1990, ukazamura kuri genocide, imena ry’amaraso mu nkambi za Kibeho n’ahandi henshi, kimwe no muri Kongo, tutibagiwe no gukurikirana abanyarwanda no kubatsembera mu buhungiro, ibyo byose ni ibintu Kagame atakwiye kwirengagiza, ngo yibwire ko yakomeza kuyobora muri ubwo buryo bigakunda. Ntabwo abanyarwanda bashobora kwibagirwa ingoyi no guhotorwa kwa hato na hato, ngo babirengeho babone ko FPR yakomeza gutegeka muri bene ubwo buryo. Iyo ikaba ariyo mpamvu mbona ko hari ibintu bigomba guhinduka byanze bikunze, mu gihe Kagame yaba atekereza koko ko azayobora u Rwanda ubuziraherezo. Ibi bidashobotse, birakomeye guha amahirwe menshi Paul Kagame yo gutera kabiri:

1° Kugoreka amateka bituma abantu bazizwa akarengane kubera yo

FPR yazanye umuco wo kumva ko ariyo yonyine ifite urufunguzo rwo kumva amateka. Utabona ibintu nkayo akaba umuntu wo gushyira ku ruhande mu buryo bwose bushoboka. Abantu baranihira mu magereza imyaka itabarika bazizwa gusa uburyo bwo kubona amateka kwa FPR. Kuri ibyo kandi ntabwo Inkotanyi ari zo zonyine zifite abantu bize gusesengura iby’amateka. Ubushake bwo kugoreka amateka nkana bwicishije benshi n’ubu bigikomeza. Ubwo buryo bwo gukora budahindutse, nta muntu witeguye kwemera ko Paul kagame yakomeza kuyobora abantu gutyo  imyaka 30 yose.

2° Kuyoboresha Ikinyoma

Mu buyobozi bw’igihugu, uhereye kuri Paul Kagame ubwe, ikinyoma no kugeraka ibyaha nkana ku bantu basa n’ababigize intego. Ikinyoma gisumbye ibindi ni iki cy’amategeko abeshyeshywa abantu bwacya bakayahindura ku nyungu za runaka na naka. Nta muntu witeguye kujya agerekwaho ibinyoma ngo abizire ibyo bizakomeze mu myaka 30. Niba Paul Kagame icyo atagihinduye, birakomeye kwemera ko yayobora abantu atyo ubuziraherezo.

3° Ubugambanyi

Umuntu utaragambanirwa na FPR ngo afungwe cyangwa yicwe by’amaherere, nawe bishobora kumugeraho igihe icyo ari cyo cyose. Nta mezi, igihembwe cyangwa umwaka ushira abantu batumvise umuntu runaka ugezweho mu kugambanirwa. Ubugambanyi bwasakaye mu nzego zose z’ubutegetsi bugera hasi ku mirenge y’abaturage. Ntabwo Paul kagame yakomeza gushyigikira politiki nk’iyo ngo abantu babirebere imyaka 30 ntibibaho.

4° Urugomo

Amatiku n’urugomo, inzangano n’ubushotoranyi byakomeje kugeza iki gihe kuranga abantu bose bashyirwa mu nzego na FPR. Iyicwarubozo rikorerwa abantu mu nzego nka CID, gereza zuzuye imfungwa zihora zongerwa mo abandi uko bwije uko bukeye, ibyo byose ni ibintu igihugu kizima kitakomeza kubana nabyo. Paul Kagame niba nta bushobozi afite bwo kurangiza ikibazo cy’urugomo, ni uko nta n’ubushobozi yagira bwo kuyobora abantu yindi myaka 30.

5° Guhoza umuturage ku nkeke

Kugeza ubu byakomeje kugaragara ko ibyemezo bifatirwa umuturage akenshi bireba inyungu z’umuyobozi, aho gukurikiza inyungu z’abo abereyeho. Ibyemezo bya huti huti bikunze cyane kugaragara muri politki y’ubuhinzi, bisa n’ibyerekana ko agaciro k’umuturage katitabwaho na gato. Kugeza aho kwivanga mu guhitamo imyaka umuturage agomba guhinga byanze bikunze, bitashoboka akenshi abayobozi bakajya kurandaguza, byerekana ko FPR ntacyo ipfana n’umuturage. Ibyemezo by’abayobozi ba leta byagombye kuba inama ku muturage w’umuhinzi, kuko we ubwe atayobewe uko ahinga ibimubeshaho akurikije uko ibisekuru bye byasimburanye byabikoraga mu myaka amagana n’amagana. Kumva ko umuyobozi utazi isuka icyo ari cyo n’uko irushya umuturage ariwe wakwiha kumuha amategeko y’agatunambwene y’uko ahinga byerekana kurengera. Mu gihe Paul Kagame atarwanya politiki yo kubuza umuturage epfo na ruguru, byakomera kwemeza ko yakongera kuyobora atyo u Rwanda indi myaka 30.

6° Kubiba inzangano mu miryango

Hari umuco mubi wazanywe n’Inkotanyi wo gufata abaturage ukabahinduramo abanetsi ba bagenzi babo. Mu Rwanda abaneka abandi bagamije kubabuza uburyo bashobora kuba baruta mu mubare abatari mu bunetsi. Kubera ko nta wumenya uwinjijwe muri iryo nekaneka ry’agahomamunwa, umuturage ahora yikeka undi, ndetse bikagera no mu miryango abantu basangiyemo ubuvandimwe. Umwana akaneka se, umubyeyi akaneka abana, umugore akaneka umugabo bityo bityo. Umuntu yakwibaza niba Inkotanyi zitabaho ziramutse zizibukiriye uwo muco wo kubiba urwikekwe mu Bantu. Kunekaneka biramutse bitarangiye, umuntu yakwibaza uburyo Paul Kagame yatekereza kubitegekeramo abantu indi myaka 30.

7° Iyicarubozo no gufungwa

Muri iki gihe cy’imyaka isaga 20 Inkotanyi ziri ku isonga ry’igihugu, kimwe mu byambere byahawe agaciro kabyo cyabaye inzu z’amabohero. Uwitsamuye wese FPR ikamukeka amababa, uwo ni gereza iba imutegereje. Ubwiye Kagame ko hari ikintu cyagombye guhinduka, igisubizo ni prison. Bigakubitiraho kandi n’abafuzne ku buryo butazwi, bakorerwa iyicarubozo rinyuranye. Uvuze ko ibyo bitagombye kubaho, igisubizo ni ukumutambikana. Ntabwo ibintu nk’ibyo byakomeza ngo imyaka 30 izashire.

8° Kwicwa no kunyerezwa

Iki kibazo cyakomeje kuba mu by’ingorabahizi FPR yananiwe gukemura. Kera yajyaga itangaza ko uwishwe muri ubwo buryo bitewe na genocide no kugira ingengabitekerezo yayo uwo atabazwa. Ibya Genocide byarekeyaho kuba urwitwazo, abantu bakicwa, bamwe bakanigirwa iyo bahungiye, bitewe gusa no kugira icyifuzo ko bene iyo miyoborere yahinduka. Ntabwo Paul Kagame ashobora gukomeza politiki nk’iyo yo kuniga abantu bahowe ibitekerezo ngo ibyo bizakomeze indi myaka 30.

9° Ikibazo cy’ubuhunzi

Hambere uwahungaga wese FPR yakunze kwemeza ko ashobora kubiterwa na genocide cyangwa guhunga ubutabera. Iyaba ubwo butabera bwaziraga inenge, byakumvikana ko kubuhunga bitaba bifite ireme. Ariko nk’uko bimaze kumenyerwa, hari impamvu nyinshi zishingiye ku karengane zishobora gutera ubwo buhunzi. Nk’iyo abantu batagishoboye gukorera ibikorwa byabo mu bwisanzure, cyangwa se bagategwa imitego ituma ibyo bagamije mu buzima bwa buri munsi bidashobora kugenda, akenshi umuti uba usigaye uba kuva mu gihugu cyahisemo kugendera ku mategeko ya feki kandi arenganya. Inkotanyi zihaganyikishwa kenshi n’uko abazihunze bageze hanze bazivuga uko ziri, bityo umuti zihitamo ukaba uwo kugerageza kubacecekesha bakoresheje uburyo bwose. Amarozi, amafishi ya interpol, kubashyashyariza mu bihugu bahungiyemo n’ibindi. Biraboneka ko umuti FPR ihitamo kuri bene ibyo bibazo udashobora gukora. Icyo ibyo bishyikaho ni ugukomeza umwiryane n’urwikekwe mu mpunzi. Ntabwo politiki nk’iyo yakomeza ngo imyaka izabe 30, ntibishoboka.

10° Kudatanga urubuga rw’ubwisanzure muri demokarasi

Kugeza uyu munsi kimwe mu bikomeye bitera ubwoba FPR, ni ugukingura urubuga rwa Demokarasi. Nyamara nk’uko byigaragaje mu bihugu byinshi, ubwisanzure nicyo cyonyine gishobora gutuma igihugu gitera imbere. Niba FPR ishyira imbere ibikorwa by’iterambere, ariko ikaniga ubwisanzure, ni ikimenyetso cya contradiction cyerekana ko igihugu kitakongera kuyoborwa gutyo mu yindi myaka 30.

Mu kwanzura, umuntu yavuga muri iki gihe ko Paul Kagame asanze nta kundi byagenda agomba gukomeza kuyobora u Rwanda,yagombye gutekereza cyane kuri izi ngingo zivuzwe haruguru. U Rwanda ubu rukeneye ivugurura ricukumbuye, ritari irya nyirarureshwa. Biramutse bibaye kandi ko Paul Kagame asanga inzira zose yashyiraga imbere arizo zimufasha mu yindi myaka 34, twavuga tudashidikanya ko yagombye kwitega ibikomeye. Abanyarwanda bahohotewe mu gihe gishize nibo bamaze kuba benshi cyane, ku buryo igisubizo cyagombye kuba impinduka idatinze muri FPR ubwayo. Abayobozi ba FPR bakwiye kuzirikana ko izi impinduka zikenewe zidakorewe igihe, amateka ubwayo ari yo mwarimu w’ibihe adatinda kwisubiriza ibintu mu buryo.

Longue vie kuri Paul Kagame, kugira ngo azibonere n’amaso ibyerekeye ingaruka zishobora guturuka kuri politiki iyobye kandi itabonereye na gato abenegihugu.

Theophile Murengerantwari

Theo

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Société

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

  Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFAT…