Accueil Société Le Courrier de Nkusi INKURU IRI KULI LE PROPHETE-UMUHANUZI (Anatole Kabanda)

INKURU IRI KULI LE PROPHETE-UMUHANUZI (Anatole Kabanda)

2
0
1,050

INKURU IRI KULI LE PROPHETE-UMUHANUZI:
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yatawe muri yombi !
109Comments
Tuesday 6 January 2015, 20:25

PADIRIMURENGERANTWARI, IYI COMMENTAIRE IRI HASI NYIBONYE MULI COMMENTS 60 ZIBANZA ZIRI KULI LE PROPHETE-UMUHANUZI. SINARINZI KO UTANGARIZA INKURU ABANTU NYUMA BAKAKWITA UMUGARAGU WABO, UMUMOTSI WABO NKUKO WISOMERA MULI IYI COMMENT IRI HASI NKUYE KULI LE PROPHETE

Onesphore Barigira dit:

Muli Canada haravugwa amakuru y\’umuntu uherutse kubaza mugenzi we bari mu kabari niba yibutse kureba ko UMUMOTSI wabo yasohoye inkuru zabo muli site ye \ »le Mediateur- Umuhuza\ ». Abunvishe abo bagabo bombi baganira baguye mu kantu kubona abo bantu berura bakavuga ko Padiri Murengerantwari uba mu budage ari umumotsi wabo kubera atangaza inkuru zabo ku bwami kuli site ye. Mwiyunvire namwe aho abo ugirira neza aribo bahindukira bakakwandagaza kumugaragaro ko uri umumotsi wabo. Urwishe ya Nka ruracyayirimo koko!!!

Site Web :
IP : 80.189.142.64

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Nkusi Michel
Charger d'autres écrits dans Le Courrier de Nkusi

2 Commentaires

  1. Nkusi Michel

    8 janvier, 2015 à 20:38

    Kuri Bwana Kabanda,

    Woherereje Urubuga Inyandiko yawe igira iti:  » Inkuru kuri Leprophete Umuhanuzi…, Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yatawe muri yombi, uti kandi Padiri Murengerantwari nawe aravugwaho kuba u umumotsi…etc.). Nyuma yo kubaza neza icyo Padiri Murengerantwari abivugaho, mfashe akanya ko kumemenyesha ibi bikurikira: Nzeyimana Oscar uwo uvugaho, Padiri Murengerantwari avuga nawe ko amuzi neza, ari umwana witonda cyane kandi ugwa neza bitangaje. Aho Nzeyimana uwo azwi kuri ibyo bimenyetso ni mu Badahinyuka. Abazi cyane amateka y’U Rwanda bumva neza Abadahinyuka abo aribo. Nyuma ariko biravugwa ko Nzeyimana waje kuba umugabo agahindukamo Mayor w’akerere ka Rusizi Inkotanyi zaba zamutaye muri yombi. Padiri Murengerantwari akaba akumenyesha ko icyo nta gitangaza abibonamo kuko ku ngoma y’inkotanyi byose birashoboka. Arahamya ko Nzeyimana uwo ashobora kuba atarushije ubwitonzi Kizito Mihigo cg. izindi ngenzi tuzi zikatirwa gufungwa burundu n’Inkotanyi ku buryo bw’amaherere. Bityo kuba waba uri umuntu ushyira mu gaciro kuri iyi ngoma y’Inkotanyi, ibi bishobora kubonwa nk’icyaha cyacisha umuntu umutwe. Ku kindi kibazo cyawe aho uvuga ko hari abanditse kuri site ya leprophete ko Padiri Murengerantwari yaba yari Umumotsi, aha akumenyesha ko nta kibazo gikomeye abibonamo. Aho abantu bari bariganirira, no kuri urwo rubuga leprophete bishobora kuba ariko bigenda, kimwe n’uko byashoboka ahantu hose aho abantu bahurira bakaganira (Utubari tubariwemo). Niba hari abagiye kuri urwo rubuga bakandika ko Padiri Murengerantwari yaba ari umumotsi w’Umwami, ababisomye bakagombye ahubwo kubibonamo igisingizo. Ikibazo kiriho mu gihugu ni uko abamotsi b’ikintu gifite agaciro kugeza ubu babaye ngume, kuko benshi bihitiyemo kuba abatware b’ingoma ihotora rubanda! Abo bose igihembo bahabwa nyuma kingana n’icyo umuhungu w’umudahinyuka asaruye. Bityo rero Padiri Murengerantwari yanzura avuga ko niba abonwamo umumotsi ngo birakamuhame!

    Gahorane amahoro y’Imana y’i Rwanda!!!

    N.M.

    Dernière publication sur  : Fondation

    Répondre

  2. mediator

    14 janvier, 2015 à 0:49

    Vedatse Damien Nkurunziza (veddnkunziza148@hotmail.com) a écrit :

    Nkusi Michel,

    Muli iyi nkuru yawe(Une réponse à “INKURU IRI KULI LE PROPHETE-UMUHANUZI (Anatole Kabanda)”)

    Nkusi Michel 8 janvier 2015 à 20:38 #

    NDIFUZA KUMENYESHA ABASOMYIB’IYI BLOG ICYO NTEKEREZA KULI IYI INTERURO IKURIKIRA NKUYEMO »
    Niba hari abagiye kuri urwo rubuga bakandika ko Padiri Murengerantwari yaba ari umumotsi w’Umwami, ababisomye bakagombye ahubwo kubibonamo igisingizo »:

    1. NTAHANTU NAHAMWE NABONYE HANDITSE KO PADIRI MURENGERANTWARI ARI UMUMOTSI W’UMWAMI. AHUBWO HANDITSEMO KO ABO BARI MU KABARI BAVUGAGA KO PADIRI MURENGERANTWARI ARI UMUMOTSI WABO UBWABO KUKO ABATANGARIZA INKURU ZABO BANDIKA KU BWAMI.

    2. AHO UVUGA KO ATARI UGUSUZUGURA PADIRI MURENGERANTWARI KO AHUBWO ARI IKUZO KULI WE NABWO NDABONA UTARUKWIYE KWIHA KUVUGIRA PADIRI MURENGERANTWARI UMUGIRA UMUNTU USUZUGURITSE KUGEZA IGIHE KULI WE KWITWA UMUMOTSI,UMUGARAGU, UMUJA AHUBWO ARI IKUZO. NI RYARI AYA MAGAMBO ARI IKUZO? AHUBWO AVUGITSE NABI NDETSE NTA MUNTU NUMWE MU RWANDA WATINYUKA KUYAKORESHA AYITA UNDI KANDI NTA NUMWE WAKWISHIMIRA KWITWA GUTYO.

    3. AHO KUVUGIRA PADIRI MURENGERANTWARI UVUGA KO ARI IKUZO KULI WE, UMUFITIYE ICYUBAHIRO AHUBWO WANENGA ABANTU NKABO BAGIRKORESHA AMAGAMBO NKAYO AGAYITSE, UKABAGIRA INAMA AHUBWO YO KWUBAHA PADIRI MURENGERANTWARI UBA WEMEYE KUBATANGARIZA INKURU KU RUBUGA RWE KUKO BIGARAGARA KO BO BATABA BASHOBOYE KUGIRA URUBUGA RWABO BATANGARIZAHO IBYABO ALIKO KUBERA AGASUZUGURO GASHOBORA KUBA KABARANGA AHUBWO BAGAHERAHO BAVUGA KO UBWO PADIRI ABA YABAYE UMUMOTSI WABO, UMUGARAGU WABO, UMUJA N’IBINDI BIGAMBO BITAGIKORESHWA MULI SOCIETE NYARWANDA.

    4. PADIRI MURENGERANTWARI AHA RERO YARASUZUGUWE, NTA MUSOMYI MUZIMA UTABIBONA GUTYA. NKUSI RERO WIKWONGERA UMUNYU MU GISEBE KUKO NTA MUNTU NUMWE KW’ISI WABONA KO KWITWA AYA MAGAMBO ARI IKUZO KULI PADIRI MURENGERANTWARI! NI RYARI WOWE WAKWITWA IBITUTSI BIKABA ARI IKUZO KULI WOWE?

    NIBYO NARI NFITE KUKUBWIRA MAZE GUSOMA REPONSE YAWE KULI KABANDA ANATOLE.

    VEDASTE DAMIEN

    Site Web :
    IP : 80.189.142.64

    ****************
    Comment: Kuri Vedaste, Urubuga rwacu ni Charlie, ndetse cyane. Bisobanura ko ushobora kwitangariza commentaire yawe bitabaye ko ubanza kunyuza inyandiko ku Bwanditsi. Ariko ntacyo bitwaye cyane, ni igitekerezo cyawe, Nkusi azagerageze kugusubiza nabona ari ngombwa, niba kandi ntacyo abivuzeho bizasobanura ko yubashye ibitekerezo ugeza ku basomyi. [La rédaction]

    Dernière publication sur  : DioKabgayi

    Répondre

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Mukotanyi azakubaza kugeza ku munota wa nyuma icyo wibazaga umunsi umwikururiye!

Itumanaho rigezwho zyazanye byinshi. Abantu barandika ubutitsa kuri reseaus sociaux, byari…