Kuri Bwana Bamporiki Eduard,
Ku itariki ya 27 Nzeri cyangwa se iya 28 z’uko kwezi nk’uko bivugwa ngo wagize utya ubona wurijwe indege « Bombardier Global Express » i Kanombe, indege iragutumbagirana mu kirere ibicu irabitemagura, ikwambutsa ubutaka bufunze inyanja ya Atlantika irayisimbuka, ugiye kubona ubona igukonkobokanye ku kibuga ny’indege i Toronto ho muri Kanada no hasi ngo baaaaa! Mu gihe utari wasobanukirwa neza n’ibyari biri kukubaho wabonaga nk’inzozi, abanyarwanda bakubona umanutse ku rwego rw’indege bururukiraho ukurikiye Paul Kagame wari wazindukiye kuza kwinginga amahanga ngo amwuhagireho icyasha cy’amaraso y’abantu cyahindutse ikizinga cyanze gusibangana.
Bwana Bamporiki, ugikandagira ku butaka bwa Canada ntiwabanje gutekereza ku bijyanye n’ubutumwa bwari bugutegereje iyo igihugu giterwa inkingi, ahubwo wabanje gukanagura amaso cyane wibaza niba iyo si ugezemo ari iy’abantu basanzwe cyangwe se niba ryaba ari ijuru ry’ibimanuka! Nta mugayo bari barakubwiye ko Kigali yubakwa na RPF ngo ari wo mugi w’akataraboneka muri iyi si, ariko ugeze i Toronto waba waragize igitekerezo ko aho aturutse ahubwo haba ari mu gihuru. Ibyishimo byawe icyakora ntibyamaze akanya, kuko nyuma yo gutangarira ijuru wari winjiyemo watangajwe nanone biruseho n’uko wasanze iryo juru ritihangnira na gato uwo waje ukurikiye wabonaga nk’imana yawe, ahubwo usanga uwo wari wizeye ari nka shitani abantu wahasanzwe bashaka guhindira mu muriro utazima. Ngayo amanonko, ngayo amagi yaboze, ngizo induru n’ibikongoti, ngizo imodoka za shobuja zimerwa ibirahuri…! Nta gushidikanya ko icyifuzo cyawe cya mbere cyabaye gusubira mu gihugu waje uturukamo ngo byibuze ube wabona ukijije amagara. Kuri iyo saha n’umunota, wibajije byinshi ku muntu wakurije indege bwa mbere mu buzima bwawe ngo ugende umugaragiye, bityo ibibazo byawe birushaho kuba problemes!!!
Reka nkunganire ku bibazo byinshi wibaza muri iki gihe wasubiye i Kigali utabonye uburyo bwo gusogongera ku byiza byinshi birangwa mu ijuru uheretse kururukirizwamo, bishingiye cyane ku buzima bw’ukwishyira ukizana bw’ikiremwamuntu. Ese ubundi Bamporiki Eduard, waba uri nde, waba uri muntu ki uherutse guherekeza Kagame i Toronto? Birakomeye kumenya neza amavu n’amavuko yawe, uretse kuba abantu barumvise ko waba muri iyi minsi waratumbagijwe mu kirere na RPF, yaba ngo yarakuvanye mu ivu ikakondora none ubu ngo ikaba yarakwicaje mu nteko y’abadepite bayo! Ababikurikiranye bemeza ko uri umusore ukiri muto, waba warabashije guterwa imboni n’icyama, kikamugira iturufu yo gukandamiza abandi banyarwanda. Mu gihe twazamenya neza ibijyanye n’umwirondoro wawe, twazabasha kugusobanuria neza iyo ugana nk’uko bigaragara ko atari heza na gato!
Bamporiki niba nk’uko bivugwa ko waba wari mu kaga gakomeye igihe FPR yiyemeje kukwitaho, aho urazirikana ko ako kaga warimo wari ugasangiye n’urubyiruko amamiliyoni ruri mu bushomeri mu Rwanda ruhaho rubara ubukeye? Ese ujya wibaza icyo RPF yaba yaragucie kugira ngo igukure mu bandi maze ikwerereze mu birere? Nta gushidikanya ko hari qualité FPR yagusanganye ishaka gukoresha mu nyungu zayo, gusa witonde wirebe, wiyitegereze, maze wibaze niba koko bwaba ari ubwenge n’ubuhanga warushaga abandi, ubunyangamugayo n’ibindi nk’ibyo byaba byarateye RPf kuguhitamo? Ubu ngo wagizwe depite w’Inkotanyi! Ese koko izi zaguhaye ubudepite zitekereza ku bibazo bw’urubyiruko wasize ku cyavu? Hanyuma mission yawe ya mbere ikaba guherekeza Kagame kujya kwiyuhagiza amaraso? Ibyo bibazo n’ibindi byinshi uzabyibazeho cyane umunsi uzarahiririra imbere ya Kagame umusezeranya kumukorera ibyo azashaka byose mu « izina ry’Imana ishobora byose! »
Bamporiki Eduard, reka ndangize nkubwira ko ubutumwa wahawe, haba muri iyo ntego y’abaja b’ingoma cyangwa se mu bundi butumwa bwose Inkotanyi zizagushinga, ko ibyo byabaye kuri benshi mbere yawe kandi ko abenshi byagiye birangira bibapfanye. Nk’uko biboneka, uri umuntu utaramenya gutandukanya icyati n’ururo, bityo urarye uri menge! Mu nteko y’inkomamashyi uzahasanga abasaza n’abakecuru basaziyemo, bariye isoni bakemera kurya iby’umugayo. Ahari wowe ubwo uri mushya kandi ukaba ukiri muto waba ugifite amahirwe yo kuzirikana no gutekereza aho uvuye, bityo ukaba wavugurura abo baja n’abagaragu baryamye muri iyo nteko y’isoni. Uzagerageze rero guhindura ibyananiye abandi, ahari wazabona icyatumye FPR iguhitamo wakibyaza imbuto n’imbaraga zo guhindura ibyananiranye. Nga ntawe uvuma iritararenga, ahari bushake byose birashoboka!
Ugire amahoro.
Nkusi (sé)
******************
Mu nteko y’isoni…Amataroshi uruhuri bayacanye ariko ntibabona! Mu gihe intumwa nyazo za rubanda i Toronto zigira ziti No!
5 octobre 2013
Le Courrier de Nkusi