
Kurata ibifaru byaboze bikorerwa imahanga, bigurwa akayabo k’imisoro y’abanyarwanda hagamijwe kwica abandi banyarwanda! Ngo ubwo nibwo bwenge bw’Inkotanyi? Gukangata gusa…
Nta bwenge bw’Umunyarwanda!
Iyo Umunyarwanda yirata ubupfura, umurava, isuku, ubutwari, urukundo rw’igihugu, ishema, ubwangamugayo, n’ibindi n’ibindi wagirango abandi bakomye ni amatungo,
Nyamara uwo Munyarwanda ni nawe wica undi Munyarwanda akababazwa n’uko atishe bihagije, ko atishe ngo ahishe cyangwa agashimishwa no kwica akazimanganya,
Uwo Munyarwanda ni nawe unanirwa guhuriza ingufu hamwe n’abandi ngo batere imbere icyalimwe ahubwo agakurura asubiza inyuma abatera imbere cyangwa agakumira abashaka nabo gutera imbere nawe;
Uwo Munyarwanda niwe imbaraga ze sose zagombye kubaka ibiramye zishirira mu binyoma, mu gupfobya ibyiza, mu kurwanya ingaruka kandi impamvu y’ingutu ikomeza gukururumba ;
Uwo Munyarwanda niwe ukomeje kwitiranya urukundo rw’igihugu n’inyungu ze cyangwa iz’abe mu gihe arurimo yaba atarurimo ati tura tugabane niwanga tubimene ;
Uwo Munyarwanda niwe uheruka kuvuga ukuli akili igitambabuga akongera kukuvuga yasaze, hagati aho akibera nyamujya iyo bijya iyo ataruswe n’ikiragi
Uwo Munyarwanda niwe urwana intambara ya buli kanya muli we yo guhindura imvugo n’ibikorwa uko ahinduye ibyicaro cyangwa uko ibihe bihundutse
Uwo Munyarwanda niwe ucurika ukuri akaguhindura uko ibihe bihindutse, agashyigikira ibinyoma cyangwa agacura ibindi mu gukumira ukuri, mu kunyomoza no kumvikanisha ibindi binyoma ;
Uwo Munyarwanda niwe uhimbarwa no kugaya cyangwa guharabika abandi aliko akica igiti n’iguriro hali ukopfoye kumuvuga ukuri adashaka,
Uwo Munyarwanda niwe ukorera ku gitsure n’igitugu akaba intyoza n’umunyamurava byaba bibuze akarutwa n’igitambambuga kitangiza,
Uwo Munyarwanda niwe ugikomeje kwiyita inyangamugayo mu gihe umururumba n’inda nini bidatuma ahaga iby’abandi bakubitira abana kuryama cyangwa bafunga urugi ali babili
Uwo Munyarwanda niwe ugikomeje gushyira imbere gushaka no gushyira imbere inama za ba « Nkugurishe umuhoro usenye urwawe », akanezezwa no kwiha abashinyaguzi;
Uwo Munyarwanda niwe ukaza urugendo nyamara atava aho ali nyuma akamera nk’uwazunze muzunga
Uwo Munyarwanda, wubaka asenya, usa n’uvomera mu rutete, ukunda u Rwanda arurimo yaba atarurimo agahiga cyangwa akaba ntibindeba, udashishoza ngo arebe ejo hashize, arebe ejo hazaza akarangazwa imbere mu mitekerereze ye n’inyungu bwite, n’umujinya, n’inzika, ntiyigire ku mateka, ibyo byiza yirata bimumariye iki we n’u Rwanda ?
Valens
26 juillet 2019 à 9:57
Bwana Modérateur, aya magambo akurikira ntabwo ari ayanjye muli iyo article nigeze kwandika. Byaba byiza muyakuyemo bitaba ibyo mugasiba article yose. « Kurata ibifaru byaboze bikorerwa imahanga, bigurwa akayabo k’imisoro y’abanyarwanda hagamijwe kwica abandi banyarwanda! Ngo ubwo nibwo bwenge bw’Inkotanyi? Gukangata gusa… »