Kagame mu mutwe we yibwiye mu guhohotera Madame Ingabire acogoje Abanyarwanda, nyamara ntazi ko ari ryo kosa mu yakomeye aranze ubutegetsi bwe, ibi bikazamugaruka byihuse cyane!!! Ubwenge buri he?
Polisi : Ni nde ubahagarariye ?
Théophile : Twatumiwe twese ntawe uhagarariye undi
Umurenge : Mwatumiwe na nde ?
Théophile: N’umuyobozi w’umudugudu
Polisi: Duhe amakuru kuri aba bantu
Umudugudu : Nabatumwe n’umuyobozi w’akagali
Executif : Aba bantu ngo barashaka gukora igisirikali cy’ishyamba ngo bakunde bakureho ubutegetsi
Polisi : Nibagende. Uri umusirikari ? Uzi urugamba ?
Théophile : Ndi umusivile ntarwo nzi nta n’urwo nifuza
Umurenge: Nonese ni ubwa mbere mubonanye?
Umwe muri njyanama (Habyara): Kandi dufite amakuru ko bashaka kujya muri FDLR kandi bakorana amanama buri munsi
Polisi: Eh! Ni byo?
Théophile: Ntabwo ari byo ariko ….
Polisi: Ariko iki?
Théophile: Nimundeke mbasobanurire
Imibereho myiza: Vuga
Théophile: Twe dufite ikindi duhuriyeho kitari FDLR
Uwo muri njyanama: Igiki?
Théophile: Twe turi abanyamuryango ba FDU
Ushinzwe amakuru (Sam): FDU?
Théophile: Yego
Local defense: FDU ni iki?
Ubazwa (Domonique): Ni umutwe wa politiki usaba gukorera mu Rwanda
Polisi : Ubisaba nde ?
Théophile: ubisaba leta y’u Rwanda
Exécutif : Ariko wowe uri umuvugizi w’uwo mutwe ?
Théophile : Oya ndi umurwanashyaka nk’abandi
Njyanama : Abandi ni ba nde ?
Théophile : Urugero aba turi kumwe n’abo mutabona kuko FDU ntabwo yavukiye i Nyarutarama
Polisi : Yavukiye he ?
Ubazwa (Michel) : Ndumva ibyo atari twe wabibaza tuzi ko ubizi
Umurenge : Twaje guterana amagambo namwe ?
Polisi: Vayo hano (Théophile). Muzi aho u Rwanda rwavuye?
Théophile: Oya navutse ndusanga
Executive: Arakubaza amateka mabi rwavuyemo
Théophile: Ndayazi kandi nta n’uwifuza kuyasubiramo
Polisi: Nonese iyi mitwe mufonda ni iy’iki?
Théophile : Ntabwo ari imitwe ni ishyaka rya politiki kandi ni iby’agaciro kurijyamo
Polisi : Akahe gaciro ubiha ?
Théophile : Iyo mutibumbira muri FPR mwari gutabara u Rwanda ?
Polisi : Ko tubona mwe mubumba ngo murutabe ?
Executif: Uyu ni we nakubwiraga
Polisi: Wize amashuri angahe?
Théophile Ntabwo nigeze niga uretse primaire
Executive: Nonese ubwo ntiwize?
Polisi: Ushobora gukurikiza inama nkugira?
Théophile : Mbwira numve ariko sinkubwiye ko mbikurikiza ntarabyumva
Polisi : Ariko ko ufite umutwe ukomeye ?
Théophile : Ntabwo ari umutwe ukomeye. Nonese ungiriye inama yo kwica umuntu namwica?
Polisi: Nyumva. Uri umwana muto urashaka ejo hazaza, reka kwishora mu ngorane ngo unajijishe bagenzi bawe
Théophile: Ntabwo ari jye ubajijisha buri wese azi ibyo akora
Polisi: Ngwino hano (Theophile). Kuki ari wowe mpamagaye?
Théophile: Impamvu sinyizi
Polisi: Ntuyizi nyine njye ndayizi. Wumvise ibyo nakubwiye?
Executive: Ntumuzi mumbaze turahorana
Théophile: Unzi ho iki? Ndiba?
Executif: Oya. Afande, nonese turarara aha?
Polisi: Mbese igihe nagushaka nakubona?
Théophile: Wanteguje wambona
Polisi: Mpa numero yawe (arayimuha)
Local defense ahamagara Mariam
Polisi: Nkawe uwakubwira ngo usimbuke metero imwe ntiwabishobora ariko dore ibintu wishoyemo
Mariam: Ibiki se?
Imibereho myiza: Nawe ntubizi?
Mariam: Kandi muvuga ko nabyishoyemo. Nabyishoramo ntabizi?
Polisi: Eeeee! Urabizi?
Mariam: Yego
Polisi: Mukorera he inama? Muzikoreshwa na nde? Hehe?
Mariam: N’ubu turi mu nama
Executif: Bamaze kwandura bose
Théophile: Ariko kuki wanga umuntu usubiza?
Umurenge: Ni nde wowe ukubajije?
Executif: Ndamumenyereye twirirwa duterana amagambo wagirango ni we wampaye akazi
Polisi: Jya kwicara
Umurenge: Nimureke afande afate umwanzuro dutahe (bajya mu mwiherero iminota igera kuri 30).
Bagarutse
Polisi: Muri rusange nyiramatwi yumva yumvise. Uwumva ko ibyo akora abaze umutwe we yibaze ati nyoborwa na nde? Ari he? Amerewe ate?
Umurenge: Ubundi muyoborwa na nde?
Ubazwa (Vincent): Na Madame Ingabire Victoire
Executif: Nonese ari he?
Mariam: Arafunze
Polisi: Namwe nibyo mushaka?
Ubazwa (Mugabo): Bibaye ngombwa. Ko uburenganzira ari ubwanyu. N’ubu turafunze.
Polisi: Mwafunzwe na nde?
Théophile : Ubuse ko nari mfite umushyitsi nabashije kumwakira ?
Polisi : Ngaho nimutahe umwakire ariko nejejwe no kubona icyo cyubahiro umwamikazi wanyu yabonye akomeze. Sawa nimutahe.
Aba bose uko ari icyenda babazwaga baratashye banyura kwa mugenzi wabo Theophile Ntirutwa. Mu gihe bari bicaye baganira umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyarutarama aba abagezeho atangira kubacyurira no kubaningura ababaza ngo muratashye muriyakira kuko mwatsinze ? Baramusubiza bati twatsinze se hari urubanza twarimo ?
Source: Leprophete.fr










18 novembre 2012
Pour un etat de Droits, Société