Leta ya Kagame ngo yaba yubuye ibikorwa byo kwibasira Umwami!

Perezida Paul Kagame yatanze million imwe y’amadorari kubo yahaye akazi ko kwica Umwami w’u Rwanda Kigeli wa 5 Ndahindurwa

 

Perezida Paul Kagame yatanze million imwe y’amadorari kubo yahaye akazi ko kwica Umwami w’u Rwanda Kigeli wa 5 Ndahindurwa
IPHOTO YA PEREZIDA PAUL KAGAME
IPHOTO YA PEREZIDA PAUL KAGAME
Story by: Inyabutatu Editor
Email: editor@inyabutatu.com
Posted: 2012-08-09 15:10:42
Comments: 0
Source: Urwego rw’iperereza rw’u Rwanda NSS

Amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu.com yatanzwe na bamwe mu bakora mu rwego rw’iperereza rw’u Rwanda NSS batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo, aravuga ko ngo umugambi wa Perezida Paul Kagame wo kwica Umwami w’u Rwanda Kigeli wa 5 Ndahindurwa washyizwe mu byihutirwa leta y’u Rwanda igomba gushyira mukorwa mu maguru mashya.

Amakuru akomeza avuga ko ngo Perezida Paul Kagame yatanze akayabo ka million imwe y’amadorari y’abanyamerika yo kworohereza abanyamahanga bane bahawe ako kazi ko kwivugana Umwami Kigeli wa 5 Ndahindurwa, ngo ako gatsiko k’abicanyi (Mafias) babanyamahanga bane kagizwe n’ abarabu n’abazungu, ngo kandi bijejwe ko nibasoza uwo mugambi mubisha wo guhitana Umwami Kigeli wa 5 Ndahindurwa bazahabwa andi madorari y’amamerika ibihumbi Magana atano.

Amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu.com aremeza ko ngo aba bicanyi bazashyira mu bikorwa uyu mugambi mubisha wa perezida Paul Kagame bafatanyije na bamaneko b’u Rwanda bakorera muri ambassade Rwanda yo muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Biravugwa ko ngo Perezida Paul Kagame ashyize umurego muri uyu mugambi mubisha wo kwivugana Umwami Kigeli wa 5 Ndahindurwa nyuma yuko abonye ko abaturage bari mu gihugu imbere n’abari mu buhungiro basigaye batinyuka kuvuga kumugaragaro ko ngo aho u Rwanda rugeze ntawundi warubogora uretse Umwami Kigeli wa 5 Ndahindurwa.

Ngo ikindi gituma Perezida Paul Kagame ashyize inguvu mu kwivugana Umwami w’u Rwanda Kigeli wa 5 Ndahindurwa, ni uko ngo mu bihugu byose bihana imbibe n’u Rwanda haba hatutumba inkubiri ikomeye cyane y’impunzi z’abanyarwanda (abahutu,abatwa,abatutsi) baharanira gusubizaho Ubwami bugendera ku itegekonshinga ngo kuko ariwo babona nk’umuti w’ibibazo u Rwanda rufite.

Abakozi b’urwego rw’iperereza rw’u Rwanda NSS baremeza ko ngo kwica Umwami w’u Rwanda Perezida Paul Kagame abibona nk’uburyo bwo guhagarika burundu igikorwa kimuhangayikishije cyo abanyarwanda cyane cyane abari hafi y’u Rwanda mu biyaga bigari barimo guharanira cyo gusubizaho Ubwami bugendera ku itegekonshinga.

Amakuru yakomeje yemeza ko ngo atari ubwambere Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ashaka kwica Umwami w’u Rwanda Kigeli wa 5 Ndahindurwa, ngo mu mwaka wa 2007 na 2008 nabwo yohereje ba manako b’u Rwanda batandukanye kujya kwica Umwami Kigeli wa 5 Ndahindurwa bakoresheje uburozi, ngo biranga biba ibyubusa ntibasoza uwo mugambi mubisha, ngo kuko nabwo byamenyekanye mbere y’igihe.

Tubibutse ko perezida Paul Kagame adatinya kwica ubangamiye ubutegetsi bwe cyangwa uwo batavuga rumwe, urugero ni Colonel Theoneste Rizinde na Seth Sendashonga yiciye mu gihugu cya Kenya, Lt General Kayumba Nyamwasa na Colonel Patrick Karegeya yashatse kwicira muri Africa yepfo imana igakinga ukuboko, n’abandi benshi…………..

Twabibutsa ko Umwami w’u Rwanda Kigeli wa 5 Ndahindurwa abarizwa mu buhungiro I Washington ho muri leta zunze ubumwe z’America.

Nihagira andi makuru ajyanye n’iyi nkuru tumenya tuzayabagezaho ubutaha.

Kayiranga Anserme

 

inyabutatu.com

Une réponse à “Leta ya Kagame ngo yaba yubuye ibikorwa byo kwibasira Umwami!”

  1. Majereri 15 août 2012 à 20:16 #

    Rwanda:Kagame Arasha Wkica Umwami Kigeli V Ndahindurwa

    Byanditswe Tariki ya: 08-08-2012 06:00:51 (-0400 GMT)

    Inkuru ya: Igisaka cya rusumo

    kagome Pawulo arakoresha uko ashboye kose ngo yicishe Umwami kigeli V. hari aba mafia baherutse kugera ikigali muguhabwa ikiraka

    VIDEO ZIRI KUVUGWA CYANE

    IkonderaInfo – 4-6-2012: Twagiramungu’s Interview
    IkonderaInfo – 4-6-2012: Twagiramungu’s Interview
    Witchdoctors of Watutsiland Selected Interviews
    Rwanda Genocide – Moment of the Truth
    IkonderaInfo – 4-6-2012: Twagiramungu’s Interview
    IwacuBroadcasting – Myth and Reality After the Rwanda Genocide
    Rwanda Genocide – Moment of the Truth
    Clean Nation Movement – Get Involved

    umupagani Kagome Pawulo arakoresha uko ashboye ngo yicishe Umwami KigeliV, ibyo byose abikura kubuhanuzi bwatambutse kuva kera kandi akumva ko umwami byaga bikunda azayobora urwanda, pawulo akaba agiye gutanga akayabo kagera kuri million ya Dollar kuba mafia ba barabu ndetse hakaba harimo abazungu2 kugira ngo bahitane Umwami Kigeli byanga bikunda, ibyo byose byakozwe kuva taliki ya 22-06 2012 ibi byose akaba abifashwamo na Rwanda Embassy USA, ikiraka cyaratanzwe kigaba ari nacyo, ctatumye pawulo yihata kujya muri congo kuko yumvaga ko azakurayo ayo kwishura adakoze kuyo yiba mugihungu.

    twaje kubimenya twaga kubyihererana gusa icyo nzi nuko ntacyo azageraho kuba tubyanditse byo byonyine amenya ko Ibuye Ryagaragaye……..

    kandi Kigeli V sumwana niba Imana yaramurambitseho Inkoni sha niyo isi yose yamufasha ntabwo azabigeraho ndakurahiye
    reka nisubire mugisaka gusa naho byabarenze kuko inzuzi zose kurwanda zabaye Umutuku,

    Source:Iwacu1.com

    Aho ndigwibeshe gamwa, ko iyi nguru ndayombonye ku murandasi wa inyabutatu gamwa.

    Muje murashishoza bagabo. Inguru ko ari akangari, mwaja mutubwira inguru z’impamo.

    Mujire amahoro.

    Majereri

Laisser un commentaire

l'étudiant |
LE JARDIN DE L’AMITIE |
wildcatsworld |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | wwwfodelinfo
| Infos du jour
| Mosaïque