Umwami Kigeli V ashoboye gufasha ababuze ibibahuza kurenga ibibatanya!
Muri iyi minsi impaka ni ndende mu banyapolitiki bose batekereza kugarura demokarasi mu Rwanda. Impaka z’urudaca ziragibwa n’abahagarariye amashyaka avuga ko arwanya igitugu cya FPR agamije kwimika demukarasi mu gihugu. Muri izo mpaka z’urudaca hari isomo umuntu wese utekereza abasha gukuramo: Birakomeye ngo abahuriye ku ntego imwe yo gusubiza igihugu amahoro n’ukwishyira ukizana babashe kubona umuhuza mu makimbirane adahwema kubaranga. Bite rero? Abadashoboye kumvikanira ku ntego ibahuje yo kuzanzamura igihugu, bakaba badashoboye kwemeranwa ku nzira zanyurwamo kugira ngo bagere ku cyo bifuza, bazabasha gufasha bate abaturarwanda kugera ku bwiyunge?
U Rwanda rufite ikibazo gikomeye cyo kunga ubumwe. Hari impamvu nyinshi zitera abanyapolitiki gutashya banyanyagiza aho gutahiriza umugozi umwe. Kugeza ubu abanyagitugu nibo bagiye bagerageza kubaka ubumwe bw’ubucurano (unité artificielle), haba mu byerekeye amoko, uturere cyangwa se ibitekerezo. Uko abanyagitugu bagiye babyifatamo nta kundi uretse gufata umurongo w’ibitekerezo bafite bagatsindika ku banyarwanda bakoresheje ingufu z’intwaro. Abanyagitugu ba FPR muri iki gihe bo bageze n’aho batangaza ko bavanyeho amoko y’abanyarwanda. Ariko se hari uvanaho kamere bigashoboka? Ngo wirukana kamere bugacya ikugarukana n’umuvuduko udasanzwe. Nibyo biboneka cyane cyane kuri iyi ngoma ya FPR. Bavuga ko baciye amoko, ariko ugasanga ivangura ry’amoko riraca ibintu mu buzima bwose bw’igihugu!
Ingoma z’ibitugu ntizagiye zubaka ubumwe ahubwo zarushijeho kubwangiza. Ubumwe muri demokarasi, ubumwe nyabwo butanga ukwishyira ukizana, ni ubumwe bushingiye ku runyuranyurane rw’imiterere n’ibitekerezo. Hakwiye ibitekerezo shingiro (concepts politiques) zo kugenderaho zubahiriza uburenganzira bw’abatuye igihugu. Mbese twavuga nko kwemera amahame y’uburinganire imbere y’amategeko, ubuvandimwe gikwira (fraternité universelle), no Kwishyira ukizana. Iyo hari ingamba zo kubahiriza ibitekerezo shingiro nk’ibyo, ibibazo nk’amoko, uturere, iyobokamana, yewe ndetse n’ubwami cyangwa repubulika ibyo ntibiba bikibaye ibibazo. Muri iki gitekerezo, ndagira ngo ngaruke ku kibazo gikomeye abanyarwanda bakunze kugiraraho amakimbirane, kandi mu by’ukuri kitagombye kuba ikibazo mu gihugu cyubahiriza amahame ya demukarasi n’ukwishyira ukizana. Icyo kibazo ni Ubwami bugendeye ku itegekonshinga.
Abanyarwanda bikanga ubwami bitari ngombwa!
U Rwanda rumaze imyaka 50 rubonye ubwigenge. Ku mpera z’iyo myaka 50, ni n’umwanya wo kwibaza niba u Rwanda rwarabonye ubwigenge koko, cyangwa niba rutarahawe ubwigenge bw’igicagate! Ibihugu byose byo ku isi bifite imiterere kamere, ituma abaturage bahitamo uburyo butungaye bw’imiyoborere butuma babasha kubaho neza no kubana mu mahoro. Mu Rwanda kimwe no mu bihugu byinshi bya Afrika, mu gihe cyo kubona ubwigenge habayeho guhitamo repubulika nk’uburyo (systeme) leta ishingiyeho. N’ubwo mu bindi bihugu guhitamo repubulika byabahiriye, mu Rwanda ho ntibyashobotse. Repubulika ntiyigeze ibasha kugera ku bumwe abanyarwanda bifuzaga, ibyo ntawe utabasha kubibona. Aho niho umuntu ahera yibaza ikibazo, niba koko repubulika ariyo yari ikwiriye u Rwanda, cyangwa niba hatarabayeho kwihuta mu kugena uko leta y’U Rwanda igomba kuba iteye.
Hari ikintu giteye kwibazaho cyane muri iki gihe: Ni ku mpamvu y’urujya n’uruza rw’abanyapolitiki banyuranye bakurukuranwa i Washington byajya gushaka umwami Kigeli. Uhereye kuri Paul Kagame uyoboye FPR, unyuze kuri Faustin Twagiramungu, ndetse ukagera kuri Victoire Ingabire Umuhoza, abo bose ntawe utaragiye kubonana n’Umwami Kigeli aho ari mu buhungiro. Iryo kurakuranwa mu kujya kureba Umwami wakwibaza bifite shingiro ki! Ese koko ntacyo abanyapolitki bategereje ku mwami Kigeli V? Niba gihari ni ikihe?
Birumvikana ko hari icyo abanyapolitiki baba abategereje ku mwami n’ubwo rimwe na rimwe nabo batabasha kukisobanurira. Muri rusange, tutabiciye ku ruhande, usanga abanyapolitiki bajya kureba umwami mu bimeze nko kujya gusaba umugisha, kugira ngo yemere ko programmes z’amashyaka yabo zagira icyo zigezaho abanyarwanda. Uko kujya gushaka Umwami Kigeli kw’abanyapolitiki ariko kandi binerekana ko hari ububasha kamere bamubanaho (autorité naturelle). Bikaba bivuze rero ko n’ubwo benshi usanga bigisha ngo ubwami bwaraciwe, mu kumanjirirwa kubera amakimbirne ya politiki, bagera aho babona ko Umwami Kigeli afite ububasha bwo kuba Umuhuza w’abanyarwanda(Rassembleur). Ni mpamvu ki rero abanyapolitki batamesa kamwe ngo bahitemo umwami nk’uko muri gahunda zabo bifuza ko abaha umugisha? Ese ubundi mu macakubiri y’abanyarwanda, abanyapolitiki bibwira ko Kigeli V azashyigikira nde akareka nde, mu gihe buri wese aba yibwira ku giti cye ko ariwe kamara?
Kubera ibyo byose tuvuzeho, birakwiye ko uko kubona Umwami Kigeli nk’umuntu w’indongozi (personne de reference) biva mu mfufu no mu kinyegero, abantu bakavuga ku kibazo cy’Umwami bashize amanga, ndetse bakumvikana mu buryo bwanditse icyo bifuza ku Mwami n’icyo babona yamarira abanyarwanda. Nta mpamvu yo kwikanga Ubwami n’umwami mu madiskuru, ariko ushaka kuyobora wese akiyumvisha ku rundi ruhande ko akeneye umugisha w’umwami. Ni ukuvuga ko uruhare rw’umwami mu miyoborere y’igihugu rugomba kuvugwaho ku mugaragaro, ibyemezo bigafatwa ku byerekeye ejo hazaza h’Umwami w’u Rwanda.
Kwizeza abantu gucyura Umwami gusa ntibihagije.
Nk’uko twabivuzeho, abanyapolitki bakurakuranwa i Washington bajya gushaka Umwami Kigeli. Iyaba koko Umwami yari umuyobozi wacyuye igihe nk’uko bivugwa ubwami bukaba nta gaciro bugifite mu gihugu, abanyapolitiki ntibagiye gushaka Umwami. Reka mbese turebere hamwe icyo abajya gushaka Umwami Kigeli bagenda bamubwira:
Hari bice bitatu kugeza ubu by’abanyapolitiki mu byerekeye gushaka Umwami n’icyo baba bamwifuzaho iyo bajya kumushaka. Igice cya mbere ni icy’abyajya gushaka Umwami bamusaba ko ashyigikira politiki bafite, nabo bakaba bamufasha gusubira mu gihugu nk’umuntu wubashywe, akamenyerwa ibyangombwa by’uwayoboye igihugu, agasazishwa neza kandi ntihagire umukurikirana ku mpamvu z’amateka. Muri icyo gice cy’abanyapolitiki kibona ibintu gutyo, usangamo abanyapolitiki nka Paul Kagame, Faustin Twagiramungu n’abandi.
Igice cya kabiri ni icy’abanyapolitiki bajya gushaka Umwami, batagaragaza neza icyo bamwifuzaho, ukaba wakeka ko ari nk’uruzinduko rw’ikinyabupfura gusa ku wahoze ayoboye u Rwanda. Aho dusangamo abanyapolitiki nka: Paul Rusesabagina, Victoire Ingabire kimwe n’abayoboye RNC cyangwa CNR Intwari n’abandi. Ese twavuga ko uruzinduko nk’urwo bagirira Umwami barugirira nk’umuntu nka Pasteur Bizimungu wahoze ayoboye u Rwanda? Ntibishidikanywa ko ex Prezida Bizimungu atagirirwa uruzinduko nk’urwo ku bw’uko nta nyungu za politiki yaba akeneweho. Bityo rero abajya gushaka Umwami baba bafite agaciro bamubonaho.
Igice cya gatatu ni ikigizwe n’abanyapolitiki bajya gushaka Umwami bamubwira ko nta kibazo babona mu kugarura Ubwami bugendeye ku itegekonshinga. Abo uzabasangamo bamwe mu bakora politiki ku giti cyabo, ariko n’amashyaka ashyigikiye Ubwami bugendera ku itegekonshinga ubu aravugwa. Reka noneho turebere hamwe muri rusange icyo abanyapolitki bategereje ku Mwami:
-Gutahuka k’Umwami mu Rwanda agahabwa icyubahiro kimukwiye nk’uwayoboye igihugu:
Mu mpamvu abanyapolitiki batekereza umwami gutyo bashyira imbere, harimo ikibazo cyo kurangiza ubuhunzi ku banyarwanda, bahereye ku babumazemo igihe, ariko harimo n’ubushake bwo gukemura ibibazo by’amasinde cyangwa inzigo iri mu muryango nyarwanda. Abo banyapolitki batekereza ko kuba Umwami w’u Rwanda yarahejwe mu gihugu bifite ingaruka zikomeye ku mibanire y’abanyarwanda, kandi ntibibeshya, kuko hari abiyumva mu karengane kagiriwe umwami, bityo bakanamwiyumvamo, kuko ibyo yagiriwe bibageraho cyangwa byabagizeho ingaruka ku buryo buboneye cyangwa buziguye. Iyo abanyapolitiki rero bajya gushaka umwami Kigeli V bamusaba gutaha banamwizeza ibyamugenerwa nk’uwayoboye igihugu, baba batekereza nta shiti gufasha kwemeza abibona mu byago cyangwa ubuzima muri rusange bw’umwami Kigeli ko ibibi byabaye bitazongera.
Paul Kagame na FPR nabo bavuga ko bashaka ko umwami Kigeli yagaruka mu Rwanda ariko biboneka ko ku bw’inyungu za politiki icyo bifuza ni uko yahera hanze, ninacyo gituma usanga bashyira amananiza ku gutahuka kwe. Position ya FPR kuri iki gihe ni ukuvuga ngo nashaka azaze, kimwe n’undi muturage wese ntawe uhejwe mu gihugu. Mu by’ukuri n’icyo cyubahiro umwami yagenerwa ntabwo FPR yiteguye kukimuha. Ntabwo FPR ishobora kwemera ko Umwami agaruka nk’umwami, kubera ko izi ko abayirwanya muri politiki baboneraho akanya ko kuyishinja ko yateye u Rwanda igamije kugarura ubwami benshi bavuga ko bwaciwe. Aho rero FPR ibyigengeseraho cyane, kuko no mu madiskuru badashyira ku mugaragaro ntibibuza kuvuga ko Umwami ntacyo amaze mu gihe cyose atafatanyije nabo intambara bise iyo kubohora u Rwanda.
Kagame na FPR ntibashaka umwami, bitari uko banze ubwami, kuko witegereje mu mitegekere yayo abayobozi ubundi bitwara cyami na gihake (des monarques absolus). Ariko mu rwego rwa politiki, ntabwo FPR ishobora gutangaza ku mugaragaro ku u Rwanda rubaye ubwami, ahubwo ihitamo gufubika monarchie umwenda wa repubulika. Muri rusange ku ngoma ya FPR u Rwanda ruri muri cyami na gihake (monarchie absolue), ariko iyo cyami na gihake ikageragezwa kwambikwa inyuma repubulika. Paul Kagame n’abamukurikiye rero ikibazo bafite mu kwanga ko Kigeli aza nk’umwami ugendera ku itegekonshinga, si ikibazo cyo kurwanya ubwami, ahubwo ni ikibazo cyo kurwanya umuntu (Kigeli V) n’icyo abereye ikimenyetso. Kumusaba gutaha mu Rwanda rero ngo akaba nk’uwayoboye u Rwanda ni urwiyerurutso, kuko kuba abafite ubutegetsi iyo babishaka ntibiba byarabananiye kubikora. Ahubwo batekereza ko Umwami Kigeli V aramutse ubu ageze mu Rwanda byaba ikibazo gikomeye muri politiki kubera iyi mpamvu: Nta bami babiri baba mu gihugu. Ntibishidikanywa ko Umwami ageze mu gihugu yagira abamukeza ndetse biteguye no kumupfira. Ibyo rero byabyara ibibazo bikomeye byatuma FPR na Kagame bagirira Umwami Kigeli uko basanzwe bagenzereza ababateye icyugazi. Bityo rero ibimenyetso byose byerekana ko Umwami atazataha mu Rwanda igihe cyose FPR izaba itegeka.
Reka noneho turebe icyo abanyapolitiki nka Twagiramungu n’abo batekereza kimwe baba bifuza iyo bagiye gushaka Umwami Kigeli V no gusaba kubashyigikira.Birumvikana ko aba bagenda badafite impamvu zimwe n’iz’abayobozi ba FPR. Twagiramungu Faustin n’abatekereza nkawe bafite ikibazo muri politiki yabo cyo kwiyumvisha ko hariho umwenda bafitiye amateka (une certaine mauvaise conscience vis-à-vis de l’histoire), biturutse ku byakurikiye revolusiyo ya rubanda yo mu 1959, yatumye Umwami yirukanwa mu gihugu. Hakaba rero abanyarwanda benshi bizwi ko basangiye ubwo bucibwe n’umwami. Ibyo ni nabyo byaje kuba intandaro y’intambara ya FPR. Abashyigikiye politiki ya Kayibanda na babo(bakomeye kuri revolusiyo n’ibyayo), aribo nyine ba Twagiramungu n’abasangirangendo, ntibabuze kuva hambere no kwemera kwinjira mu ndiri y’ikirura babishaka (gushyigikira FPR), kubera icyo kintu kimeze nka mauvaise conscience baba bafite ku mateka. Kuribo, nta gushidikanya ko revoluyiso ya rubanda yagejeje kuri repubulika, ariyo kimenyetso cy’ubutegetsi bw’ibihe bishya. Abo rero ntibashobora gukozwa na gato ubutegetsi bwa cyami, bityo mu kujya gushaka Umwami no kumwizeza gutaha akabaho neza mu Rwanda, ni nk’uburyo bwo kubwira abo bireba bose bati murebe nta kibi habe n’ihohoterwa rizongera kugirirwa umwami kimwe n’abasangiye nawe amahererzo y’ibyabaye mu gihugu.
Kuri ibyo ariko bikomereye Twagiramungu n’abo bareba ibintu ikimwe gutanga garantie ko bitazashoboka ko hagira abongera gutoterezwa uko bariho n’uko babona ibitekerezo, cyangwa se kubw’uko aribo bake mu gihugu. Ntabwo rero diskuru za Twagiramungu arizo zahagurutsa umwami, cyane cyane ko biboneka ko abafite ubutegetsi muri iki gihe mu by’ukuri ntacyo batwaye abavugwa ko aribo bake bagiye bahohoterwa cyane mu bihe bishize.
Ikindi kandi ukurikiye ibyabaye byose mu mateka y’u Rwanda, niba koko Twagiramungu n’ababona ibintu nkawe bashaka kwizeza ko bazabungabunga ubuzima bw’umwami, ariko biyibagiza ko iyo habaye ikintu kibi mu mateka haba hagomba no kubaho reparation(gusana ibyangijwe). Ntabwo rero Twagiramungu n’abo batekereza kimwe bavuga ko kugarura umwami no kumwizeza ko ibintu bizamugendekera neza bihagije. Hagombye kugaragazwa neza ko hariho ikosorwa ngo ibyabaye birimo guhohotera Umwami bitazongera. Birumvikana ko nibatangira amadiskuru ko ngo Umwami ariwe wahunze ku bushake bwe bitazabafasha na gato mu byo baba bagamije iyo begera Umwami. Bikumvikana nanone ko diskuru zivuga ko amatora ya kamarampaka yagenze neza kandi yarakozwe umwami ahejwe zitabafasha na gato mucyo bagamije igihe begera Umwami.
Niba Twagiramungu ashaka koko gucyura Umwami Kigeli V, hagombye amasezerano adashingiye gusa mu kwizeza Umwami ko azagenerwa ibyangombwa n’umutekano. Muri iki gihe Umwami ni umuntu usheshe akanguhe. Imyaka myinshi y’ubuzima bwe yayimaze hanze y’igihugu, kandi ntagikeneye kumenyerwa ibijyanye na avantages kuko aho ari ubu ari umutekano arawufite kandi n’ibyo kumubeshaho biramuhagije. Icyabuze muri urwo rwego byenda cyaba ari ukuba mu gihugu cy’abakurambere be. Bisobanura ko Twagiramungu na bagenzi be muri diskuru zabo bagombye cyane cyane kuvuga ku ruhare Umwami yagira mu migendekere y’igihugu kurusha uko bavuga avantages ngo biteguye kumugirira.
-Ku byerekeye abanyapolitiki babona Umwami nk’umuntu w’icyubahiro gusa:
Abo nk’uko twabivuzeho ni abanyapolitiki banyuranye, bakunze gukurakuranwa mu gusura Umwami Kigeli, nta kindi bamutegerejeho uretse guha icyubahiro umuntu wahoze uyobora igihugu. Ibyo aribyo byose uko kugerageza kwegera umwami nabyo bifite icyo bisobanuye. Ni agaciro afite bamubonana, kandi bafite uko bemera ubwami bwe n’ubwo batabivuga ku mugaragaro kubera ntiteranya ya kinyarwanda. Ububasha kamere (autorité naturelle), umwami yagira mu mingendekre y’ubuzima bw’igihugu ntibabuyobewe. Bityo kuri abo banyapolitiki, biraruta kubanza kwereka Umwami ko nta kibazo bafitanye nawe muri politiki zabo, ariyo mpamvu bajya kumushaka. Bagomba kuba batekereza ko baramutse bigaragaje neza mu maso y’umwami byatanga isura nziza ku byo bateganyiriza abanyarwanda. Muri make bamera agaciro n’ububasha umwami afite, n’ubwo ku bw’amateka ndetse n’ibyabaye byose bumva byaba ari risque ikomeye kwemera ko bashyigikira Ubwami mu Rwanda.
-Ku bashyigikira Umwami ku mugaragaro:
Yaba amashyaka (ubu make cyane), yaba abantu ku giti cyabo berekana ko bashyigikiye Umwami ndetse no kwimika ubwami bugendeye ku itegekonshinga mu gihugu, harimo naho risque ikomeye kuri bo, ariko ababyiyemeje kugeza ubu ntibabyitwaramo nabi. Birumvikana ko imijugujugu iba myinshi kuri abo biyemeje gushyigikira umwami ku mugaragaro. Yaba imijugujugu ituruka ku bujiji bwa bamwe bwo kudasobanukirwa, yaba imijugujugu y’abantu batihanganira na gato ko u Rwanda rwokongera kugendera ku bwami. Kabone n’iyo batagaragaza impamvu nyayo kwamagana cyane ubwami igihe ababushyigikiye babikomojeho, ariko imijugujugu iterwa abashyigikiye umwami iba ityaye. Bazagira bati abashyigikiye umwami ni ba bantu b’ibicucu, bareba hafi, baguzwe kubera ubugoryi buranga bene sebahinzi n’ibindi byinshi…
Muri rusange gushyigikira Ubwami bugendeye ku itegekonshinga bisaba gukomeza umutsi, ndetse no kwemera kugagaragara nk’igicibwa. Ariko ibyo ntibibuza ko ababona inzira y’ubwami bugendeye ku itegekonshinka nk’intandaro y’ubumwe, ubwiyunge n’ubwumvikane mu muryango nyarwanda gukomera kucyo bemera ( même en étant seul contre tous). Burya conscience populaire (imyumvire rusange ya rubanda) ni ikintu kitoroha kurandura cyane cyane iyo cyifitemo ukwibeshya, ariyo nayo mpamvu abashyigkiye ubwami bugendeye ku itegekonshinga aribo bikomereye cyane muri iki gihe mu kugeza ku bandi programmes zabo, cyane cyane ko hari n’ababa badakeneye na gato ko ikibazo cy’ubwami cyakongera no kuvugwaho abantu bateranye ( jugement définitif et sans appel, selon Thaddée Bagaragaza).
Ibyo icyakora ntibibuza ko abashyigkiye ubwami bugendeye ku itegekonshinga kuba aribo kugeza ubu bafite programmes zibasha kwakirwa no guhabwa icyizere n’Umwami w’u Rwanda Kigeli V, ndetse we yumva buri gihe yiteguye guhaguruka agafatanya nabo mu kugerageza kuzahura igihugu. Kubera iki? Kubera ko Ubwami bugendeye ku itegekonshinga ari programme isana igihugu, igakosora amateka kandi igasubiza agaciro ku buryo bugaragara abarenganyijwe n’amateka, itabuze kandi kubumbatira ubumwe, Ukwishyira ukizana na demokarasi.
Ibyabaye ahandi bigatungana kuki bitashoboka mu Rwanda?
Ni ikibazo nacyo buri wese ashobora kwibaza. N’ubwo ibihugu bitagira imigendekere imwe y’amateka, ariko haba ubwo uburyo bwakoze ahandi bukagira akamaro bushobora kugeragezwa no mu gihugu cyane cyane iyo ibibazo ibyo bihugu bifite byenda gusa. Ikibazo kibazwa abanyapolitki b’ingeri zose ni iki: Niba koko baharanira inyungu z’abanyarwanda kuki bahitamo kwireba ubwabo no kwanga kuva ku izima? Ni iki mu by’ukuri cyabuza u Rwanda kuba Ubwami bungendera ku itegekonshionga nk’uko tubisanga mu bihugu byinshi by’i Burayi? Ibihugu bigize Uburayi ibyinshi ntibyavanyeho ubwami, ahubwo byavuguruye ubwami ku buryo bujyana n’umuco wa demokarasi no kwishyira ukizana. Kuvuga ko muri Afrika Ubwami bugendera ku itegekonshinga budashoboka harimo ikintu cyo kwisuzugura no kutagira ubwigenge.
Abanyapolitiki kugeza ubu ntibashobora gutanga impamvu ifatika yo kudahitamo ubwami bugendeye ku itegekonshinga. Impamvu benshi bashyira imbere birinda kuzishyira ahagaragara, ariko bagira bati dusubiye inyuma abarwanashyaka bacu baba bararwaniye ubusa. Muri rusange ni nko gukeka ko ari nko kuba imbwa zirya zisubira kucyo zanze! Ariko mu bucurabwenge banavuga ko ushaka gusimbuka neza agomba kubanza gusubira inyuma gato, naho ubundi bitabaye ibyo icyo usimbuka ashaka kurenga byazamugora kukirenga..
Abanyapolitiki benshi bo bahitamo ubu kuvuga bati twanze Ubwami nta kindi, ingaruka zizatubeho twe n’urubyaro rwacu nta kundi byagenda! Hari n’abagira impungenge bagira bati nta wamenya, umwami ashobora kwemera ko agendera ko itegekonshinga, nyuma agaca ruhinganuyma akimika ibya kera byakunze kwamaganwa n’abantu (karinga, ibishahu, ubuhake…). Bakagira bati ubwami ni kimenyetso cy’agasusuzuguro ku bakurambere bacu n’ibindi n’ibindi.
Hari cyo ariko abanyapolitiki biyibagiza muri iki gihe iyo bamagana ubwami. Mu gihe tugezemo (moderne), ubutegetsi bushingira ku itegekoshingiro (Constitution). Iyo nyandiko ngenderwaho iba imeze nka contrat abaturage bagomba gutora (gusinya), iyo ishyizweho mu bwisanzure na demokarasi ntako iba isa. Niyo igena imigendekere y’ubutegetsi mu gihugu, haba ku bireba Urwego rw’umwami n’urwego rwa guvernoma. Bityo ibyo bamwe bita ubwiru ntibiba bigikora igihe bitari mu itegekonshinga ryumvikanyweho, kandi hagomba kubaho uburyo bwo kurinda ubusugire bw’itegekonshinga. Hari bamwe icyakora badahisha icyo batekereza, ugasanga bagira ngo erega „bariya bantu“ ni abanyamayeri, dushobora kumvikana kuri ibyo hanyuma bagaca inyuma bakatugarura ku bya kera: Gutekereza gutyo biranga abanyapolitiki batiyizera kandi batemerea ko U Rwanda rwakongera rukazanzamuka rukaba u Rwanda rubereye bose.
Nta gitangaza rero ko u Rwanda rushobora guhindura uburyo bw’imitegekerere, rugahitamo imitegekere ifasha abanyarwanda kubana mu bumwe nko guhitamo ubwami bugendeye ko itegekonsinga. Byabaye ahandi henshi ku isi, kuki bitabaho mu Rwanda? Mu gihugu cya Hispania (Espagne) ni urugero, kuva mu 1975 biyemeje kureka ubutegetsi bwa repubulika bahitamo ubwami bugendeye ku itegekonshinga. Ubwo abayobozi ba repubulika bari basigaye nta kindi bategekesha uretse igitugu, umunyagitugu wa nyuma wa repubulika ariwe Francesco Franco, mbere y’uko yitaba Imana yasize afashije abanyahispania guhitamo kugarura umwami wabo wabaga mu buhungiro. Umwami Juan Carlos kimwe mubyo yihatiye agitangira ingoma ye kwabaye gusigasira amahame ya demukarasi mu gihugu. Ni kuki rero, ni uwuhe muziro uriho mu Rwanda, watuma nk’urwo rugero rw’igihugu cya Espagne rudakurikizwa?
Ni iki abami ba nyuma b’ u Rwanda batandukaniye ho n’aba kera?
Mu kwanzura, reka tuvuge ko kimwe mu bitera imyumvire mibi ku byerekye ubwami mu Rwanda ari ukuvangavanga ibintu (amalgame). Hari abantu bafata ibintu byagiye biba mu bwami kera cyane (icyo gihe byari bifite agaciro kabyo), ibyo ni nko guhaka, gushahura n’ibindi, hanyuma kandi bagafata ibintu by’imico yazanwe na gikolonize (gukoresha uburetwa, shiku, gukubita abantu ibiboko nk’aho ari abacakara), ibyo byose bakabifata bakabirundurira ku bwami muri rusange. Nyamara hari ikintu kiboneka ku muntu wese ushaka gufungura amaso. Kuva mu Rwanda hagiyeho Umwami w’umukristu mu 1931, nibwo hatangiye indi mibonere y’ubwami bw’u Rwanda. Ibyo bigaragarira nko mu isengesho Umwami Rudahigwa yavuze atura u Rwanda ho Kristu Uwami, aho yavuze imigenzo igomba kuranga umwami w’igihe tugezemo. Umwami Rudahigwa yagiye ahindura byinshi mu mibereho y’abanyarwanda, kandi abikorera mu gihe cy’ubutegetsi bwa gikolonize (aribo bategekaga nyabyo). Umwami Kigeli V ageze ku ngoma we yashyizeho n’akarusho, atangaza inzira y’ubwami bugendeye ku itegekonshinga. Ibyo ntiyabonye umwanya wo kubishyira mu bikorwa kubera imidugararo yakurikiye. Ni kuki rero ubwo bushake bwo guhindura ibintu bw’abami modernes u Rwanda rwagize byakomeza gupfuba, mu gihe biboneka ko ibyo abanyarwanda bagerageje byose kugeza iki gihe byananiranye? Ni icyo rero abashyigkiye Ubwami bugendeye ku itegekonshinga bagira bati dusubire ku isoko. Dusubire inyuma gato kugira ngo tubashe gusimbuka neza imitego yose ibuza abanyarwanda kubana mu mahoro. Ibyiza twaronkewe na repubulika (kuko nabyo birahari), tubigumane ariko tubishyize mu bwami bugendera ku itegekonshinga. Hari abakora politiki bakababatiza ko ari abanyanzozi, ariko habayeho inzozi zo kugendera kuri demukarasi mu Bwami bugendeye ku itegekonshinya byaba ari inzozi nziza nta kabuza, kuko cyaba ari n’igihano gihawe abifuza gutegekesha igitugu aho bava bakagera. Abanyapolitiki nibarebe inyungu z’igihugu n’abaturage mbere y’izindi nyungu izo ari zo zose.
J Chrys Bisangwa








4 juin 2012 à 8:35
Bisangwa mwana wa mama..gira amahoro.
Nasomye inyandiko yawe none nagira ngo ngire icyo nyivugahao gato cyane.
Umwami ntacyo mfa nawe,yatahuka,yabireka ibyo biterwa na we ubwe kuko u Rwanda ni igihugu yavukiyemo agira n’amahirwe akibera umwami kugera bigenze uko byagenze.
Itahuka rye akaba yahabwa umwanya,yayobora bishingiye uko mubivuga…ariko kuri jye siko mbibona….kuko nta kitwemeza ko ibyo muvuga ari ukuri, kuko abanyarwanda tugira indimi zirenze rumwe…ikindi baravuze ngo ururimi nta sano rugirana na nyirwarwo ibyo byarabontse ububwo ni agahomerabunwa…batwizeza amahoro bakaduha amahiri n’utuzi twihutisha…batwizeza kubaho ntawe ukandamije undi,,,bajya kwihemba bagakora nkaho abandi batariho…
Ikindi kwibehya ngo umwami ni igisubizo cy’ibibazo bya Rwanda ni ukureba hafi cyane
Ubwo se uretse kudushushanya ni nde uretse utabona…ikibazo dufite si AMOKO nubwo bakigize iturufu…TURAZIRA UBUKUNGU BWA CONGO YAHOZE YITWA ZAYIRE…abo bazungu twabaho twapfa ntacyo bibabwiye bo bakeneye ubwo bukungu kandi kubugeraho babigezeho biyemeje gushyiraho inyanja y’amarasao ngo amato yabo abone aaho anyura…
Ikindi hakaba indahaga z’abanyarwanda bashimishwa no kurya ibyabo bakagerekaho iby’abandi…ubukene buragatsindwa…
Igihe cyose twebwe ubwacu nk’abanyarwanda tutazicara hamwe ngo twige iibibazo byacu tuzahora tumarana….uwo mwami muvuga uhora udutera igipindi ngo araje araje…none amaso akaba yaraheze mu gicu…ngo afiite umuti w’ikibazo cy’abanyarwanda aho ntazamera nk’abapfumu ko ari we ukubwira ngo ..nutamuha ibyo asaba ibyago bizakwibasira…Yewe Mwizere UWITEKA N’AHO ABANA B’ABANTU BAHARANIRA INYUNGU ZABO SHA..
uMUNSI MWIZA
4 juin 2012 à 13:39
Kanamugire,
Ni uburenganzira bwawe kubona ko ikibazo igihugu gifite ari ubukungu bwa Kongo, ariko ureke n’abandi bavuge uko babona ikibazo cy’uRwanda giteye, kandi batange n’umuti wo kugikemura.None se urashaka kuvuga ko nta baturage b’ibihugu bimwe biyemeza kwivana mu bibazo batitaye ku nyungu z’umuzungu? Ese ubundi wowe ubona byagenda bite kugira ngo ibikorwa byoye kwitwa igipindi? Uguteraho igipindi ni ugushaka ho inyungu runaka simbona inyungu abashyigikiye umwami bafite uretse gushaka gufasha rubanda mu gukemura ibibazo rufite.
Kabeho.
Dernière publication sur : Abagiye Inama Imana irabasanga