Inyandiko iboneka hasi aha twayohererejwe n’umwe mu basomyi bacu. Uwo muvandimwe aratanga ubutumwa bwe, akifuza ko bugera ku bayobozi ba site leprophete.fr. Urubuga Le Mediateur rushyigikira igihe cyose impaka zubaka, bityo rukaba rwishimiye kugeza ku basomyi iyi nyandiko. Niba kandi bagenzi bacu ba Leprophete bagira akanya ko guterera akajisho iwacu, ntibazibagirwe kwita ku bibazo bivugwa muri iyi nyandiko. [NDLR Le Mediateur]
********************************
Ibyo nenga abapadiri ba leprophète na Twagiramungu.
Jyewe, nk’umusomyi wa leprohete uri mu Rwanda( nyisoma rwihishwa), hari ibyo mbona bikwiye abapadiri ba leprophète bakwiye kwitondera.
Turi mu bihe bikomeye bisa na Révolution , kugirango ingoma y’igitugu ihirikwe, hakenewe ibitekerezo, umusanzu wa buli munyarwanda nta kuvangura. Umupadiri, umusilikare, umututsi, umuhutu, umutwa, bose barakenewe, ntabwo ari igihe cyo guca abantu mo ibice.
Nyamara uko bigaragara, leprohète n’abayili inyuma, basa n’abashaka gushungura abanyapolitiki ba opposition, uhereye kuli RNC na FDU bifatanyije, ubwo n’abandi bazashyira babagereho, kuburyo hasigara Twagiramungu gusa, akaba ariwe usigara yitwa ko ari umunyapolitiki w’umuziranenge. Ngo we ntiyishe, ngo yakoze amakosa ya politiki gusa, amakosa yagize ingaruka tuzi twese. Kwica se ni ugukoresha imbunda cg umupanga gusa? Ese ubundi iyo umunyapolitiki akoze amakosa ya politiki, ayo makosa agatuma hapfa abantu miliyoni imwe irenga, yagombye kwibonamo umuziranenge? Muli Demokrasi, iyo mauvaise appréciation igize ingaruka nka ziliya, umunyapolitiki wiyubashye atira conséquences. Agatanga imihoho.
Uku kwibasira RNC na FDU ariko ntimukeke ko kudafitiye inyungu Twagiramungu. Ubundi mu Bihugu birimo demokrasi, ushobora gushaka amajwi urata projet politique yawe, ukabwira abaturage ibyo uzabagezaho, basobanukirwa bakagutora. Iyo nta stratégie ufite, nta projet ifatika ufite, ushobora kubona amajwi utavuga ibyo uzakora, ahubwo ukritika projet y’uwo muhanganye. Nabyo biguhesha amajwi. Iyo witegereje ibyo Twagiramungu akora abinyujije ku mbuga, usanga yarahisemo inzira yo gukritika, kuvuga nabi amashyaka asa n’aho amurusha kuvugwa, n’umuvuduko mu kwihutisha ibintu. We agira Imana ntacyo babona bamukritikaho kuko ntacyo yagezeho cyo kugawa dore hashize imyaka 17 „ari muli opposition!“
Ikindi gishobora kuba kihishe inyuma y’uku gusebya abanyapolitiki ba opposition batavuga rumwe na Kagame, byaba ari ukugirango RDI ya Twagiramungu ijye kuli scène poliotique, ivugwe, ye kwibagirana, kuko ni ikintu kidasanzwe gisomwa n’abantu benshi kubona umunyapolitiki uvuga ko arwanya Kagame na FPR atoteza opposition nawe yitwa ko arimo. Bitangaza abantu rero bigatuma basoma ibyo leprophete yandika kuli RNC/FDU ari benshi. Twagiramungu na leprophete rero si ibicucu bazi ko izi débats zidafite akamaro ariko zihora kuli internet zituma benshi bamenya RDI, bikayiha ndetse n’uburemere idafite, bityo abayoboke itabashije kubona binyuze mu nzira honnêtes, ikababona ikoresheje uburyo bwo gushyushya imitwe.
Hari umuyoboke wa Twagiramungu wavuze ngo abantu bagomba kumenyera kugira débat démocratique, ariko débats zisenya opposition, mu gihe abantu bari batangiye gushyira hamwe, icyari cyarabuze gitangiye kuboneka, ntawe uzikeneye. Ntabwo rero abanyarwanda ari ibicucu ku bulyo wakora akazi ka Kagame ko gusenya opposition imubangamiye, ngo ubasobanurire ngo ni liberté ya expression. Ahangaha nakwibutsa aba bapadiri ko nibagira ibyago bakashyirwaho kashi yo gukora ibili muli intérêts za Kagame na FPR, niyo baba babikora batabishaka, batabitekerejeho bihagije, bizabagora kugirango iyi kashi izabaveho. Yesu ishimwe ariko, ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.
Mugihe abanyapoliki bamwe ba opposition babona ko inzira y’amahoro arambye mu Rwanda, inyura ku bwiyunge no kubabarirana, harimo abagitekereza ko guhana no kwihorera ari ngombwa. Aba babanze barebe ibyabaye muli Afrika y’epfo , yewe no mu Burundi duturanye, bazabona ko guhana no guhora rimwe narimwe bishobora gutambamira amahoro. Iyi Ni Real Politik. Niba leprohpete na Twagiramungu babona ko inzira yo guhana no guhora ari yo izazana amahoro mu Rwanda, ni uburenganzira bwabo et bonne chance, gusa nibabishyire muli projet politique yabo maze abantu bose babisome, abazabishima bazabakurikira babatore. Noneho ariko nabo bahe amahoro abahise mo inzira y’amahoro aciye mu bwiyunjye no kubabarirana, babareke bakomeze umushinga wabo.
Icyo bariya bapadiri batazi kuli Twagiramungu ni uko ari muntu udashaka na limwe
kujya muli ombre y’undi munyapolitiki bali muli coalition imwe, ntashaka umujya hejuru, cyakora nayo ni qualité muli politiki. Ibyo yarabikoze ku Kabusunzu asandaza MDR biranamuhira FPR imugira Premier Ministre, noneho icyo izamuhemba ubu mukitege amaso. Mbere y’uko Sendashonga apfa bari bamaze kugirana utubazo, bapfa kuyobora FRD. Twagiramungu yaravuganga ngo nabaye Premier Ministre, yari ministre wanjye ntiyategeka FRD mpari. Ibyo nabihagaze ho ndabizi. Ntabwo yemeraga ko Sendashonga hari qualité amurusha. Ikibi cyo kuba „ c’est moi ou c’est le chaos“, nta bwo ushobokana n’abandi muli politiki. Kuko muli politiki habamo ni ukumenya gukora compromis , ukamera ko hari abafite qualité, cg se dons ziruta izawe, ukamenya gushyira imbere inyungu z’ishyaka, za opposition, mbera y’izawe bwite. Icyo rero cyo kutemera ko hari umuntu umujya hejuru mu ishyaka, abenshi bakimuziho ariko umenya bariya bapadiri batarakimenya. Nkabona ko iyo RNC, FDU bivuzwe cyane kumurusha agira ishyari, même na Ingabire uri mu munyururu, ubona Twagiramungu adashimishijwe n’uko avugwa cyane kumurusha. Muzajye mwumva uko avuga Ingabire. Cyakora iyo ni nature ye, Imana itanga uko ishatse.
Ikindi umuntu yagaya Twagiramungu ni uko ntabwo yevolua, ngo agendane n’igihe. Yumva ko discours yo muli 1958-61 yo gukangurira abaturage révolution yakoreshwa no muli 2012, kandi hari ibintu byabaye muli 1994, bitatuma umunyapolitiki ushishoza yongera gukoresha amagambo na méthodes byakoreshejwe muli 1958-61. Abantu bakeneye gusana imitima, kwiyunga no kwegerana, amagambo asa n’aho ahamagarira ubwoko kwishyira hamwe contre ubundi, ni amakosa.
Ubundi politiki si statique, ihora ihinduka, uwo mwigeze guhangana mu bitekerezo cg se mu Ntambara y’imbunda, ejo mushobora gukorana iyo circonstances zibitegetse. Ni ibi rero abahutu n’abatutsi barimo gukorana muli politiki, utabyumva ni uko nyine atumva politiki. Ibi ariko ntitwabigaya Twagiramungu gusa, kuko usanga amashyaka menshi asa n’aho ari clubs z’abantu bavuka mu karere kamwe, ubwoko bumwe, etc…, rero usanga nta gishya kuko nibyo tumenyereye mu mateka yacu, igishya kandi cyananiye benshi, ni uguhuza amoko yose, uturere twose mu ishyaka limwe, ababigezeho cg se batekereza kubikora si abo kuraswa na Kagame cg se gutotwezwa ku mbuga nka leprohete, ahubwo ni abo gukurirwa ingofero.
Mugire amahoro.
Gatanazi,
Kigali/ Rwanda.








21 mai 2012 à 1:57
uUko byagend kose, nubwo ubu ataricyo kintu cyagombye kutuzitira ntitwifatanye mugushaka ingamba zatuma iyi révolution twatangiye itanga umusaruro, umunsi umwe ubwicanyi abatutsi bo muri FPR, ndetse nabatayirimo, hamwe nabahutu babafashije guhonyora rubanda rwinzirakarengane, umunsi umwe bazabibazwa, harimo nabo ba KAYUMBA bose. Niyo mpamvu abo bo muri RNC bakoze amarorerwa, nubwo kwifatanya nabandi ari ngombwa bigomba no gushyigikirwa, ariko bazabazwa ibyo bakoze ibyaha nibibafata babihanirwe, cyangwa se bagirirwe imbabazi, bahe indishyizakababaro abo bakindaguye, nkuko ubu abhutu binzira karengane nabo birirwa babakoresha ngo batunge abatutsi wenda batanishe. Nyuma ya révolution ntabwo tuzakora nka FPR tugmije kurnganya rubanda, no gusahura, oya, itegeko rizakurikizwa mukuri. Aho rero niho ubutegetsi buzashyirwaho buzaba butaniye nakajagari kagamije imbere ubusambo no kwica urubozo rubanda, ariko kaganje kuriyi ngoma ya REPUBLIQUE MONARCHIQUE. Nukuvuga Republika iyobowe mu buryo bwa gihake.
17 septembre 2012 à 11:28
IBi byose bikorwa mu Rwanda byaba byiza cyangwa ibibi bizajya ahagaraga . Na MRND yishyize ahagaragara.