RSS

Ijambo ry’Umwami Kigeli V. mugihe cy’Icyunamo 2012.

10 avril 2012

Société

 

Ijambo ry’Umwami  Kigeli V muri ibi bihe by’icyunamo

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Kuri iyi nshuro ya 18 twibuka jenoside yo mu 1994 n’ubundi bwicanyi byaduhekuye, nongeye kubaramukanya urukundo n’Urukumbuzi rwinshi kandi mwihangane muri ibi bihe bikomeye by’icyunamo.

Muri ibi bihe twibuka  abacu twabuze muri jenoside no mu bundi bwicanyi, birakwiye ko abanyarwanda bazirikana ko kwibuka ari  inshingano y’abazima kugira ngo basubize icyubahiro abatakiriho. Byarashobotse ko ibyabaye biba, birashoboka ko byasubira igihe icyari cyo cyose, turamutse tatazirikanye ngo twibuke ububi bwabyo kandi turwanye ko byasubira. Birakwiye ko buri munyarwanda yumva ko amaraso yamenetse ari menshi bihagije, kuburyo buri wese agomba kwirinda icyatuma uRwanda rusubira mu miborogo nk’iyo muri 1994.

Ni muri urwo rwego mbasabye nkomeje mwese, guharanira icyahuza abanyarwanda, mutahiriza umugozi umwe, muha urugero rwiza abakiri bato ngo barangwe  n’umuco n’uburere byiza. Nongeye kandi kubasaba gufasha abatishoboye, imfubyi n’abapfakazi, ibimuga n’abarwayi.

Mbasabye nkomeje mwese kumva ko uRwanda ari urwa twese, kandi ko dukwiye kurubanamo mu mahoro n’ubwumvikane. Nkuko nabivuze mbere, ibyatumye jenoside yarabayeho, byari bishingiye ku makimbirane yakomeje gupfukiranwa no kugira imiyoborere itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Dukwiye kureka imyiryane, amacakubiri, intambara z’urudaca n’ibindi byose bibuza abana b’uRwanda amahoro; ahubwo tugaharanira kuvugisha ukuri, kubabarirana no koroherana byo bizaduha amahoro arambye mu gihugu no mu karere.

Nk’umubyeyi wanyu nifatanije n’abanyarwanda b’ingeri zose, mukababaro bafite muri ibi bihe. Ndahumuriliza abakene, abarwayi, ipfumbyi n’abapfazazi kandi nizeza abanyarwanda bose ko nahagurukiye kugarura amahoro arambye mu Rwanda no mu karere, bityo bikazaturinda kugira amahano nk’ayo twibuka ubu; ahubwo tukubaka uRwanda rurimo umudendezo.

Ndangije mbasaba  aho muri hose kwihangana muri iki gihe cy’icyunamo.

 

Mugire amahoro y’ Imana.

Umwami KigeliV Ndahindurwa.

2 Réponses à “Ijambo ry’Umwami Kigeli V. mugihe cy’Icyunamo 2012.”

  1. Impingane Dit :

    Urakoze Nyagasani! Gahoran’Imana, yo itarakwegutseho!

    Répondre

  2. kwizera Dit :

    biragaragara rwose ko umwami kigeli azirikana urwanda n’ abanyaranda. Ariko aho ibihe bigeze, biraboneka ko agaciro k’ ubutegetsi bushingiye ku bwami kagiye kagabanuka mu myumvire y’ abanyarwanda uko repuburika zagiye zisimburana. Ariko bitanabujije ko izo repubulika zaba zarahemukiye abanyarwanda mu buryo bunyuranye.
    Niyo mpamvu ngewe numva ko kugirango iby’ ubwami byongere kumvikana neza mu myumvire y’ abanyarwanda, ibikorwa by’ umwami birebana no kuba ubwami bwasubiraho byakomeza kugaragarizwa abanyarwanda; kimwe n’ uko bikwiriye guhabwa umurongo ugaragara kuburyo bukwiriye kwemeza abanyarwanda , ko igihe cyo guhindura imitegekere, maze abanyarwanda bakihitiramo kuyoboka ubwami.
    Kwizera

    Répondre

Laisser un commentaire

l'étudiant |
LE JARDIN DE L’AMITIE |
wildcatsworld |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | wwwfodelinfo
| Infos du jour
| Mosaïque