Accueil Société Famille Ese Valentina Nyiramukiza aramutse yemeye kwakira umwana yibyariye hari icyo byahungabanya ku butumwa bwa Kibeho?

Ese Valentina Nyiramukiza aramutse yemeye kwakira umwana yibyariye hari icyo byahungabanya ku butumwa bwa Kibeho?

24
1
1,007

Mu mpeshyi z’umwaka ushize wa 2011, abanyarwanda benshi bashimishijwe no kwitabira imihango y’ugushyingirwa kwa Velentine Nyiramukiza, umunyarwandakazi uzwiho kuba yaragize amahirwe yo kubonekerwa na Yezu na Bikiramariya, mu rwego rw’amabonekerwa yabereye i Kibeho guhera mu mwaka wa 1981. N’ubwo ariko ubukwe bwa Velentine bwateye benshi ibyishimo, ntihabuze kuzamo agatotsi katewe n’inkuru yatangajwe muri ibyo bihe, ivuga ko Madame Velentine Nyiramukiza yaba afite umwana yabyaye mbere yo gushyingirwa, bikaba bagaragara ko adashaka kumwakira mu rugo aherutse gushingana n’umufasha we. Imyifatire igaragara nko kwirengagiza umwana bwite yibyariye, yatumye bamwe mu bakristu gatolika bagira akababaro, ndetse bituma bibaza ibibazo byinshi kuri Madame Nyiramukiza ubwe. Nibyo koko ubukwe  bwa Valentine bwateye ibyishimo, ariko urugo ruhire yifurijwe, rukwiye kwiyumvisha ko ruzakomera nirutarangwa no guhisha ukuri, mbese nko kwakira neza mu muryango abana baba baravutse mbere y’ishingwa ry’urugo.

Mbere twumva inkuru y’umwana wa Valentine ashaka guhisha, twabanje kwibwira ko ari urubwa, dore ko nta butaha butishwe. Ariko aho ibihe bigeze, dukurikije kandi ibimenyetso byinshi bimaze gutangwa, dusanga bikwiye rwose ko Valentine areka guterwa ipfunwe no kuba yarabyaye umwana mbere ya mariage. Nabwo birumvikana, ku mukobwa uvuga ko yabonekewe, hashobora kubaho gutinya ko abantu bagira bati ese nawe yakoraga ibyaha kandi abonekerwa? Ariko se twibaze! Ninde ntungane ibaho kuri iyi si? Kwivugurura mu bya roho ni umurimo wa buri wese mu baremwe. Ikibi cyaba ahubwo kwinangira mu byaha! Ikindi kandi abagore bose babyara mbere yo gushyingirwa, si uko biba bitewe n’impamvu z’ubusambanyi. Hari abafatwa ku ngufu, hari abahura n’ibyago binyuranye bigatuma kamere ibaganza, n’ibindi! None se isi ibacireho iteka ngo ni uko babyaye? Ikindi kandi umugore ubyaye aba ari umugisha, umwana Imana itanze, kuko aba atari kuvuka iyo Mana itabishatse. Ni kuki habaho ipfunwe ryo kwemera umwana wibyariye? Abantu bagiye bagendera ku ruvugo ndinde wazabona igihe cyo gukora igikwiye muri iyi si? Igikomeye na none, ni ukubona ko umwana burya aba ari umuziranenge. Nta mpamvu n’imwe ikwiye kumvikana ko umwana yatandukanwa na nyina kandi amufite. Hari abagore benshi bifuza kubyara bakabibura, hari kandi n’abana bashaka ba nyina bakababura kubera ubupfubyi. Bityo rero nyuma y’iyi nyandiko yoherejwe n’umwe mu basura urubuga, tukaba twasaba Madame Nyiramukiza n’umugabo we gutinyuka kwakira umwana Gihozo akajya mu bandi. Imyaka yatandukanyijwe na nyina irahagije. Yavutse ari umwana nk’abandi, niyakirwe atyo mu muryango.

Ntawabura gushimira kandi umuryango w’abakristu b’ I Rwaza mu Ruhengeri bakiriye Gihozo iwabo bakamufata nk’umwana wabo. Imana izabahe umugisha bakwiriye. Valentine Nyiramukiza rero, nicyo cyifuzo cya benshi, niyakire umwana we, amwereke umugabo we, umwana akundwe akundwakazwe, ibyo nibijya mu buryo n’abo mu ijuru babonekeye Valentine ntibazabura kwishima.

 

[NDLR]La Rédaction, Le Médiateur.

****************************************************************

UKULI KU BYAVUZWE KULI NYIRAMUKIZA VALENTINE.

Ese Valentina Nyiramukiza aramutse yemeye kwakira umwana yibyariye hari icyo byahungabanya ku butumwa bwa Kibeho? dans Famille Gihozo

GIhozo Uwera Françoise amaze kuba umukobwa w’inkumi!

Jyewe nitwa TURIMUBAKUNZI Eléazar, ndubatse mfite abana batandatu, ntuye mu mujyi wa KIGALI mu RWANDA. Namenye NYIRAMUKIZA VALENTINE muli 1984. Nali nagiye i KIBEHO bwa mbere njyanwe no kureba amabonekerwa yahaberaga. Gushaka kumumenya nyabyo nabitewe n’uko mu ibonekerwa yari yavuze ko aba i KIBILIZI (BUTARE) ku mukecuru w’impumyi yafashaga. Byatumye ngira amatsiko yo kujya kumureba. Nasanze rwose aliyo kandi uwo mukecuru naramubonye. Yabaga mu kazu k’ibyatsi, ali impumyi kandi nta kana yagiraga. Gusa NYIRAMUKIZA Valentine ntiyararaga aho, yabaga ku muturanyi w’uwo mukecuru wari umujyanama wa komini (conseiller communal).

Nyuma rero nibwo limwe na limwe NYIRAMUKIZA VALENTINE yazaga i KIGALI tukabonana. Kumubona akagusuhuza byabaga ali ishema, kuvugana n’umukobwa ubonekerwa byari ibyishimo ku muntu umubonye. Nakomeje kujya i KIBEHO kuva kiriya gihe sinigeze nsiba kujyayo. Kandi kumenyana nawe byarihuse kuko nyuma y’umwaka umwe gusa nali ntangiye kumenyekana, dore ko abantu bavugaga ko tuva inda imwe. Najye nkabyishimira, nubwo mu by’ukuli nta sano dufitanye.

Muli 1985, NYIRAMUKIZA VALENTINE yaje kuba muli Camp KIGALI. Kubona uwo mukobwa yinjira muri Camp Kigali twumvaga ari igitangaza gikomeye kuko gutura mu kigo cya gisilikali byari bibujijwe ku bantu bo hanze batahafite abavandimwe. Nabwo byatewe n’umukecuru witwa EMILIYANA wali urwariye mu bitaro bya KIGALI, akaba yari arembye cyane. Nahuye na NYIRAMUKIZA VALENTINE musaba kujya gusengera uwo murwayi. Nyuma rero nibwo NYIRAMUKIZA VALENTINE yaje gutura iwe muri Camp KIGALI dore ko uwo mukecuru yari umugore w’umusilikali witwaga MUTABAZI FRANCOIS.

Uyu MUTABAZI Francois n’umugore we EMILIYANA bakomoka ahitwa i NYANGE ku KIBUYE. MUTABAZI FRANCOIS akaba yali afite ipeti rya Sergent Major, akora muli Présidence. Ubwo Valentine yahise aguma aho akahava agiye i KIBEHO kubonekerwa akagaruka kugera muli 1990, aza kuhava mu kwezi kwa cumi. Aha mu kigo twebwe twali tumuzi twajyagayo gusengana na we. Ntabwo twigeze tubona ko hali aho atandukaniye n’abandi mu mibereho ye ya buri munsi. Icyakora njye nari muziho akantu ko kwiyemera no kubeshya, bimwe bigirwa n’abana benshi. Mbese igihe yabaga atari kuli Podium abonekerwa, namufataga nk’abandi, n’ibyo ambwiye nkabanza kubishungura gatatu. Twabonaga akina nk’abandi bose kandi agakunda kujya mu missa za mu gitondo ku buryo n’abandi bana bari baratoye uwo muco mwiza. Muri abo hari n’abagiye kwiha Imana.

Icyakora uyu musilikali MUTABAZI FRANCOIS ibyo gusenga ubutitsa ntiyabikundaga. Wasangaga umugore we ali we ubikomeyeho, ali na yo mpamvu twamwubahaga cyane. Kandi ni mu gihe yali akuze. Kubera kandi gukunda BIKIRA MARIYA jyewe n’uriya mukecuru twali Abalejiyo muli Presidium imwe. Uriya muryango ndawuzi neza kandi nabanye na wo neza kuko nanjye icyo gihe nali umusilikali tubana muli Camp KIGALI nkora muli Aviation militaire. Mu mwaka wa 1990 nibwo namenye ko atwite mbibwiwe n’inshuti yanjye. Aliko narayicyashye cyane kuko numvaga umukobwa ubonekerwa ibyo bitamubaho. Nanone kubera uwo mubano twari dufitanye nanze guhita mbyemera, mbyita urubwa. Ikindi kandi NYIRAMUKIZA VALENTINE yakundaga kungisha inama. Sinali guhita nemera iyo nkuru, nategereje ko we yazayinyibwirira. Ntacyo yigeze ambwira kandi na nyuma sinigeze mukurikirana ngo menye amaherezo.

IMPAMVU YATUMYE NKORA IPEREREZA

Ku italiki ya 30/08/2011 nibwo nabonye ubutumwa bwa e-mail buvuga ko NYIRAMUKIZA Valentine yaba yarasize mu Rwanda umwana we yibyariye witwa GIHOZO UWERA FRANCOISE. Nabiganiriye n’undi muntu nali nzi ko ali umufana wa NYIRAMUKIZA Valentine nkanjye, nuko ahita atangariza NYIRAMUKIZA VALENTINE ko niyemeje kuzajya kwishakira ukuri. Bidatinze ku italiki ya 19/11/2011, NYIRAMUKIZA Valentina arantelefona ambwira ibigambo byinshi cyane anyumvisha ko bamubeshyera ko atigeze abyara ko ahubwo ari abashakaga kwica ubukwe bwe. Namubwiye ko ngiye kuzirebera, maze atangira kunyigisha, ambwira ko ali amagambo bamuvugaho gusa kandi ko ntacyo byamarira kwitera igihe nkurikirana amazimwe atagira ishingiro. Namubwiye ko niba bamuvuga bamubeshyera, akwiye guca urubwa maze akemera uwo mwana akamurera dore ko bivugwa ko arera n’abandi bana, maze ibyo bigambo bigahosha. Byatumye ntekereza kuli ya makuru nali narigeze kubwirwa muli 1990 nkayarangarana. NYIRAMUKIZA Valentine twali nk’abavandimwe, njye mufata nk’inshuti nyashuti ntacyo mwishisha. Mu bukwe bwanjye ndongora niwe wari ufite umwanya w’icyubahiro ku meza y’abageni. Kumva inkuru y’uko atwite byanshiye intege muli 1990, niyo mpamvu yatumye nkurikirana ibimuvugwaho ubungubu. Nahereye nyine muli za 1990 kuko njyewe navuye mu gisilikali le 31/07/1989. Kuva rero mu kwezi kwa cumi 1990 nibwo NYIRAMUKIZA Valentine yimutse ava muli Camp Kigali akajya kuba mu KIYOVU kwa KURAZIKUBONE YOZEFU wali Diregiteri muli Ministeri y’Urubyiruko.

IMPAMVU IKOMEYE YATUMYE MPAGURUKA NI UKO NUMVISE URIYA MWANA GIHOZO UWERA FRANCOISE AGOMBA KUGIRA UBURENGANZIRA BWE KU MUBYEYI, KANDI NA NYINA AKAMENYA UMWANA WE, AKAMWEMERA AKANAMWITAHO NK’UMUBYEYI AHO GUKOMEZA KUBESHYA UMWANA N’ISI KO ATIGEZE ABYARA.

Mu makuru nashoboye gutahura ni uko hariya kwa KURAZIKUBONE YOZEFU ariho NYIRAMUKIZA Valentine yatangarije ko atwite inda yaba yaratewe n’umuhungu witwaga ALEXIS wo kwa MUTABAZI François aho yabaga muli Camp KIGALI. Ubwo hacuzwe umugambi wo kumuhungishiriza mu RUHENGERI iyo KURAZIKUBONE YOZEFU akomoka. Byabaye ibanga rikomeye kuko byali bizwi gusa na we n’umugore we, ku buryo n’abana ubwabo batigeze babimenya kandi bamwe bari bakuru. Nta n’undi muntu wabimenye kuko NYIRAMUKIZA Valentine atigeze agira uwo ahingukiriza ibyamubayeho kandi tuzi ko yali afite inshuti zashoboraga kumugira inama zikanamufasha.

Nkora iperereza nabajije abo kwa KURAZIKUBONE YOZEFU: umukobwa we mukuru n’umugore we, mbaza kandi n’umukecuru wonkeje akanarera GIHOZO UWERA FRANCOISE, umwana wa NYIRAMUKIZA Valentine yibyariye ubu akaba amwihakana kubera impamvu zitumvikana.

Ku buryo buvunaguye dore ibyo navuganye n’abo bantu:

Umukobwa mukuru wa KURAZIKUBONE YOZEFU witwa HABINEZA SPECIOSE namubajije niba koko yaba azi ko NYIRAMUKIZA Valentine yaba yarabyaye, maze ansubiza ko abyumva akaba atabizi neza, aliko ko bishoboka, kuko ngo hali igiheNYIRAMUKIZA Valentine bamubuze mu rugo iwabo, kandi yali ahamaze igihe, ababyeyi bakavuga ko yagiye mu butumwa.

Umugore wa KURAZIKUBONE YOZEFU witwa NIYOYITA SIDONIE naramubajije arambwira ngo nzajye kwirebera. Kubera ko numvaga ngomba kurangiza ibyo natangiye, nagiye kureba umukecuru witwa NDAMIYUBUHATSI VICENTIE wonkeje umwana wa NYIRAMUKIZA Valentine, tubonana imbonankubone. Ndavuga ko ali umukecuru kuko ubu afite imyaka isaga 62. Dore ibyo nungutse mu kiganiro twagiranye:

KURAZIKUBONE YOZEFU yajyanye NYIRAMUKIZA Valentine mu RUHENGERI kwa mushiki we NDAMIYUBUHATSI VICENTIE, wari utwite ndetse ali hafi kubyara. Uyu NDAMIYUBUHATSI VICENTIE yabyaye ku italiki ya 07/01/1991, naho NYIRAMUKIZA VALENTINE abyara bukeye bwaho ku italiki ya 08/01/1991. NYIRAMUKIZA VALENTINE ngo yahamaze ibyumweru bibili gusa, maze KURAZIKUBONE YOZEFU asaba uwo mushiki we gusigarana umwana, amwemerera kuzamufasha kugira ngo NYIRAMUKIZA Valentine asubire mu ishuli. Nyamara njye nzi ko ishuli yari yararitaye kera. Nuko bagirana amasezerano. Kuva icyo gihe NYIRAMUKIZA Valentine ntiyongeye gusubira iyo nzira, umwana asangira ibere limwe n’umwana w’uriya mubyeyi. Nta nubwo yigeze yongera kuvugisha uwamurereraga kandi baragiranye amasezerano. Hari n’undi muhungu w’imfura wo muli ruriya rugo witwa ABITONDA Gaston nabajije ambwira ko NYIRAMUKIZA VALENTINE yabyaye ahari, kandi muli icyo gihe amaze kubyara niwe wakundaga kumufasha.

Nkimara kubwirwa ayo makuru, numva ko ali impamo atari inkuru z’impimbano, nagiye gushaka iwabo wa NYIRAMUKIZA Valentine. Byansabye imbaraga nyinshi kugira ngo menyane na se, umukambwe witwa KAJEGUHAKWA EMMANUEL. Kera tukiri muli Camp KIGALI, NYIRAMUKIZA Valentine yari yaratubwiye ko se ali umusilikali ukomeye wo muli ZAIRE (RDC y’ubu) ngo akaba yali afite umwanya nk’uwa Colonel SAGATWA ELIE, wari umunyamabanga wihariye wa PEREZIDA HABYARIMANA YUVENALI. Aliko mu makuru jyewe nali narashoboye kumenya icyo gihe, nali nzi nyina gusa nta kanunu ka se mfite. Ku italiki ya 29/11/2011 nigiriye iwabo wa NYIRAMUKIZA VALENTINE aho avuka, mbonana na se na nyina bamubyara. Se w’uwo mukobwa ni umusaza ucishije make cyane uri mu kigero cy’imyaka 70, akaba atuye mu kagali ka RUBONA, ku murenge wa KIBEHO, Akarere ka NYARUGURU (ni muli Gikongoro yo hambere). Namubwiye amakuru y’umukobwa we yose nari mfite, musaba ko yamperekeza tukajyana mu RUHENGERI. Nagiraga ngo ajye kwirebera, anamfashe kwitegereza uwo mwana abantu bavuga ko yaba ari uwa NYIRAMUKIZA VALENTINE.

 

Ku italiki ya 19/12/2011 twajyanye i RWAZA mu RUHENGERI. Twakiriwe neza cyane. Umwana GIHOZO UWERA FRANCOISE rero aje kudusuhuza, natangajwe n’ubwuzu umusaza n’umwuzukuru we bahoberanye kandi ari ubwa mbere bahuye, kandi ntawari yarigeze abona undi. Najye kandi bwari ubwa mbere mbona uwo mwana kuko mbere njyayo ntabwo nari namubonye. Natangajwe n’ukuntu uwo mwana asa na NYIRAMUKIZA VALENTINE bitangaje (nka photocopie). Twakomeje kuganira aliko ubona ali nk’umunsi mukuru rwose. Dutashye rero mbaza umusaza icyo yabonye. Mu nteruro imwe gusa yarambwiye ati: ”ARIYA NI AMARASO YANJYE”.

Gihozo_Rwaza-300x224 dans Le Courrier de Nkusi

 

Kuva aho NYIRAMUKIZA Valentine amenyeye ko nzajya kureba umwana we, yamutesheje umutwe cyane dore ko bavugana kuli telephone ngendanwa yamuguriye. Amubwira amagambo yo kumutera ubwoba amusaba kuva muli ruliya rugo ngo baramwanga, ngo bazamuroga, ngo si iwabo, kandi ntamubwire iwabo aho ariho, n’ibindi byinshi. Ndetse ku italiki ya 02/08/2011 ngo NYIRAMUKIZA VALENTINE yashatse kumwibisha nabwo amutesha umutwe kuli telephone, kuko yari yamwoherereje amafaranga kuli Western Union, yava kuyafata NYIRAMUKIZA VALENTINE akamusaba kudasubira mu rugo. Nyamara kubera ko uriya mwana nta handi hantu azi, yanze gukurikiza ayo magambo asubira mu muryango yakuriyemo. Umwana yansobanuriye ko akunze kwigunga yibaza igihe ibi bintu bizashirira.

Ubwo mperukana nawe yambajije ibibazo kubibonera igisubizo gifite ireme birangora. Yagize ati: ”Ubu koko ibi bibazo mfite bizarangira? Ese ubu tante (umwana niko yita nyina) arankunda? Ese ubu tubonanye yanyemera?” Ngibyo. Nagerageje guhamagara nyir’ubwite kugeza n’uyu munsi yanze kunyitaba. Ubu umwana turavugana nkagerageza kumugira inama nk’umubyeyi kugira ngo adakomeza kwigunga kuko bimubuza kwiga, dore ko yasibiye mu mwaka wa 5 w’ayisumbuye kubera ibigambo bya nyina umutesha umutwe.

Ikindi navuga ni uko uyu mwana GIHOZO UWERA FRANCOISE atari jye umuzi jyenyine, hali n’abandi bamuzi kuko NYIRAMUKIZA VALENTINE akunda kumutumaho abantu ababwira ko ali umwana afasha, akanga kubabwira icyo bapfana.

GIHOZO UWERA Francoise afite imyaka 21, yiga mu Ruhengeri. Batuye mu Umurenge wa RWAZA, hafi y’ikiraro ku mugezi wa MUKUNGWA, ku muhanda wa KIGALI-MUSANZE (Ruhengeri yo hambere) nko kuli 4 km uvuye mu mujyi wa RUHENGERI.

 

Ikindi abantu bose bakwiye kumenya, ni uko NYIRAMUKIZA Valentine afite ababyeyi akaba atali imfubyi nkuko agenda abivuga mu batamuzi. Se umubyara yitwa KAJEGUHAKWA Emmanuel, nyina ni NYIRANGABE Speransiya. Si ababyeyi b’intizo, ni ab’umubili. Afite kandi bakuru be babili bashatse baba mu ngo zabo. Afite basaza be babili bakili iwabo. Umukuru yitwa KABAYIZA LAMBERT, akaba afite imyaka igera kuri 43. Niwe ugwa mu ntege NYIRAMUKIZA VALENTINE. Naho umuto ari na we muhererezi iwabo yitwa UWIMANA EMMANUEL, akaba afite imyaka igera kuri 25. Abo babyeyi na basaza be bombi twaribonaniye amaso ku maso.

UMWANZURO

Wowe usoma iyi nyandiko yanjye, reka ngire icyo nkwisabira. Singamije guharabika, ngamije gusa kugaragaza ukuri ku byavuzwe kuri NYIRAMUKIZA VALENTINE.

Tureke amarangamutima! DUSHISHOZE KANDI TWUMVIRE KILIZIYA IHORA IDUSABA KUBA MASO!

UBUTUMWA BWA KIBEHO BUZAKWIRA ISI, ALIKO NTABWO KIBEHO ITEZE NA LIMWE KUZIMUKIRA I BRUXELLES CYANGWA AHANDI NYIRAMUKIZA VALENTINE AZABA ATUYE.

Mbabwiye ibyo nakurikiranye nta muntu untumye kandi nasubiramo igihe cyose. UKURI GUCA MU ZIKO NTIGUSHYA.

Ikindi ni uko nkimara kubona neza aya makuru nayabwiye nyir’ubwite ntagire icyo ansubiza. Nabibwiye kandi inshuti ze none na zo kugeza uyu munsi ntacyo ziransubiza cyangwa ngo zigire icyo zabivugaho. Ahasigaye ni ahanyu.

TURIMUBAKUNZI Eléazar

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par mediator
Charger d'autres écrits dans Famille

24 Commentaires

  1. Alexandre

    29 mars, 2012 à 10:28

    Muvandimwe LIBONUKURI unkuye kure kuko iyontaza gusoma igitekerezo cyawe gikubiyemo ingero zimwe na zimwe ibya nyakubonekerwa byose nari mbikiye amazi kuko nzineza ko ntakiza KILIZIYA itwigisha kuntumwa YUDA Esikariyoti.

    Muvandimwe Mediator, urabizi ko ntakinu ntakimwe kibaho NYAGASANI atabitanzeho uruhusha. urugero; kugeragezwa kwa YOBU.
    None niba iryo shyano riguye ntampanvu yokurivurisha kwitandukanya n IMANA twicya itegeko ryayo rya gatanu.Ahubwo nidusenge dushishikaye kuko inabi itaganza ineza.Ega burya RUREMA ntaho ahuriye na nyakibi

    Répondre

  2. Jean d'Amour

    12 août, 2012 à 14:34

    Ntibyoroshye, ariko ntibibatangaze cyane kuko nawe n’umuntu muzima kandi nawe yambaye umubiri, mwirengagiza se ko n’ababikira n’abapadiri babikenera, mwibagiwese ko n’ubwo Yezu yari Imana yajyaga akunda kuganira n’abagore ndetse n’abakobwa: ibyabaye yagiye gusura Marita na Mariya maze Mariya Akamwitaho mu kumuganiriza Marita agafuha, mwirengagije abigishwa bamusangana n’umudamu utarufite umugabo yaramaze kubwira ati uwo ufite ubu si uwawe. Mwibuka bamuzanira uwo bafashe asambana, akababwira ati utarabikora namutere ibuye, mwirinde ahubwo murusheho kubaka ubukirisitu nyabwo, kuko uyu mubiri twambaye ni mubi kuko Satani awuduteraho cyane. Intwari igaragara urugamba rushojwe.

    Répondre

  3. muyenzi

    3 octobre, 2012 à 11:27

    ariko se uwanditse iriya nkuru yaragamije iki mu byukuri!,?mu byukuri iyo ushaka no gufasha umuntu mu bibazo ukora nka biriya

    wagiye hariya hose kubera gukunda ukuri gusa na gihozo gabanya urwango n ishyari

    abanyarwanda turaziranye

    valentine tuzavugane par bismarkbebe@yahoo.fr nubishobora

    merci

    Répondre

  4. Mugaragu

    18 décembre, 2012 à 1:45

    Rahira ko aba bantu wafashe amafoto bazi neza ko babunga ku mbuga za Internet?
    Ari uwo Valentina simuzi, ari n’uwo mwana simuzi. Ariko rero, aho uwo mwana ari aratekanye, ararya akaryama kandi na nyina (niba ari we koko) watubwiye ko amwoherereza amafaranga na za telefoni. Ibindi usaba ni ibya rubanza ki?

    Harya ngo urusha imbabazi nyina w’umwana aba ashaka iki?….

    Niba aho yari atuye bamukubita akabura kivurira kandi afite nyina najyaga kubyumva, naho ibindi ni amazimwe.

    Kuba yarabyaye(nta mugabo uzwi) kandi yarabonekerwaga (uretse ko ntahamya niba ari umwe mu bo Kiliziya Gatolika yemeje; reka ariko dukomeze tubimwititire kandi tubimwibahire) ntibivuze ko ari umubyeyi ufite izina ryo kwandagaza hanze. Abaye yarabyaye atyo, si we wa mbere, si na we wa nyuma! Umucira urubanza…niyihereho.

    Mugaragu Hassan,

    Kigali

    Répondre

Laisser un commentaire

Consulter aussi

« N’UBU NSA N’UMUNTU UFUNZE », ME BERNARD NTAGANDA KURI VOA.

  Me Bernard Ntaganda hamwe n’izindi mberakuri …