Urubuga Umuhuza rurarika abahanzi nyarwanda!
Turifuza kandi dusaba umukoranabushake wese wazashyira aya magambo y’iyi ndirimbo muri muzika, ku buryo abanyarwanda babasha kuyikunda kandi bakayiririmba nk’umuntu umwe muri ibi bihe turimo, ko yabishyira mu ngiro. Abakandamijwe hirya no hino bazabimushimira.
Tubaye tubashimiye ubwitange muzabikorana.
La rédaction.
*******************************************************
TUZAATSIINDA
INYIKIRIZO
Muu ngeri yúmutíma waanjye
Ni kó mbyeémera
Umuúnsi umwé tuzaatsiinda
IBITÉERO
1.
Tuzaatsiinda
Tuzaatsiinda
Umuúnsi umwé tuzaatsiinda
2.
Tuzaageenda ikigaanza mu kiíndi
Tuzaageenda ikigaanza mu kiíndi
Umuúnsi umwé tuzaageenda ikigaanza mu kiíindi
3.
Twéese tuziishyira twiizáne
Twéese tuziishyira twiizáne
Umuúnsi umwé twéese tuziishyira twiizáne
4.
Ntaa bwóoba dufité
Ntaa bwóoba dufité
Umuúnsi umwé ntáa bwóoba dufité
5.
Ntiturí twéenyiné
Ntiturí twéenyiné
Umuúnsi umwé ntiturí twéenyiné
6.
Mu Rwaanda rwíisí yóose
Mu Rwaanda rwíisí yóose
Umuúnsi umwé mu Rwaanda rwíisí yóose
7.
Tuzaatsiinda
Tuzaatsiinda
Umuúnsi umwé tuzaatsiinda
——————————————————————————–
Aho byavuye: Eileen Southern, The Music of Black Americans: A History, Second Edition (Norton, 1971): 546-47, 159-60.










17 janvier 2012
Arts, litterature et poésie, Ibisigo, Imivugo n'ubundi Buvanganzo, Pour un etat de Droits, Société