Accueil Actualités Umwami Kigeli V aratangariza abanyarwanda ibyifuzo bye ku byerekeye ikemurwa ry’ikibazo cy’impunzi

Umwami Kigeli V aratangariza abanyarwanda ibyifuzo bye ku byerekeye ikemurwa ry’ikibazo cy’impunzi

2
0
662

 

 

kigeli1.jpgUmwami aharanira amahoro n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bose. Umwami Kigeli V aratangariza abanyarwanda ibyifuzo bye ku byerekeye ikemurwa ry’ikibazo cy’impunzi dans Actualités space

Ku wa kane tariki ya 08 Ukuboza 2011,  i Geneve mu Busuwisi hateganijwe inama izahuza UN HCR na Leta y’u Rwanda, hagamijwe gufata icyemezo cyo gusesa ubuhungiro ku banyarwanda, hitwajwe ngo ko impamvu z’ubuhunzi bw’abanyarwanda zitakiriho. Iki cyemezo gitangaje, kirasa rwose n’icyafashwe mu myaka ya mbere gato y’uko FPR itera u Rwanda mu 1990. Aho bitandukaniye gusa, ni uko impunzi zariho mu 1989 (ziswe iza 59), zaharaniye cyane kugira uruhare rugaragara mu byemezo bizifatirwa. Siko ariko bisa n’ibimeze ubu ngubu. Icyemezo kireba impunzi z’abanyarwanda ubu kirihereranwa na Leta y’u Rwanda na HCR yonyine, abo ikibazo kireba bagafatirwa ibyemezo nta wubabajije. Ibi bikaba byerekana intege nke cyane ku banyapolitiki n’amashyirahamwe ahagarariye izo mpunzi.

 

Umwami Kigeli V amaze kubona ko ikibazo cy’impunzi z’ubu gisa n’icy’izazibanjirije, nk’uko yamwe abigenza kuva mbere, yanze guceceka kandi abona hariho ibibazo bikomeye. Mu gusanga abanyapolitki bakomeje guhuzagurika ntibarengere rubanda, yasanze ataberaho kurebera gusa kandi ari umubyeyi w’abanyarwanda, ibyo akaba yarabyerekanye ubwo aherutse gushyiraho akanama k’umwami w’u Rwanda CRR. Niyo mpamvu ibisubizo (propositions) yatanze mu mwaka wa 1989 mu gukemura ikibazo cy’impunzi, asanga bigifite agaciro n’ubu ngubu, bityo akaba yiyemeje kubigeza ku banyarwanda. Icy’ingenzi kiboneka mu nyandiko zashyizwe ahagaragara n’umwami Kigeli, ni uko hagomba kubaho mbere na mbere Table-romde ihuza abahagarariye impunzi, leta y’u Rwanda kimwe n’abahagarariye umuryango mpuzamahanga. Iyo Table ronde yakwiga ku mivugururire y’ubutegetsi, ku buryo byatuma impunzi zitahuka mu gihugu kavukire ntacyo zikanga.

 

  1. Table-Ronde ku kibazo cy’impunzi niyo yagombye kubera i Geneve.

 

 

Umuti ku kibazo cy’ubuhunzi bw’abanyarwanda nk’uko umwami Kigeli atahwemye kubyerekana, ni ugukora byihutirwa Table-ronde (Inama yo gusasa inzobe), igomba guhuza abarebwa bose n’ikibazo cy’ubuhunzi. Ni ukuvuga ko impunzi ubwazo zigomba guhagararirwa mu nama yiga ikibazo kizireba, ibyo bigakorwa mu buringanire, nta wushatse kwerekana ko afiteho abandi ububasha, impunzi by’umwihariko zikagira uruhare mu kwerekana inzitizi zigomba kuvanwa mu nzira kugira ngo ikibazo cyazo gikemuke.

 

Abifuza gusubira mu gihugu ku bushake bwabo babikora ari uko habanje kwemezwa imihindukire mu butegetsi bwa leta, yatuma impunzi zumva umutekano wazo utabangamirwa mu gihe zaba zitashye mu gihugu cyazibarutse.

 

Nk’uko umwami Kigeli abigaragaza, Table ronde igomba guhuza intumwa za Guvernoma y’u Rwanda n’abahagarariye impunzi, mu bice byose barimo, yaba amashyaka ya politiki cyangwa se andi mashyirahamwe impunzi zisanzuriramo, ibyo bikaba nta shyirahamwe na rimwe rihejwe. Abahagarariye impunzi bagomba kugeza kuri leta ibyifuzo byabo mu kugena ibya ngombwa byose bituma habaho gutaha mu gihugu mu mahoro. Table ronde kandi yakwitabirwa n’abahagarariye umuryango w’abibumbye (Nations Unies), Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika, abahagarariye UN HCR i Geneve, n’abahagariye ibihugu impunzi zibarizwamo.

 

2. Prezida Habyarimana yirengagije igitekerezo cya Table ronde bibyarira igihugu ingorane zikomeye.

 

Nk’uko bigaragara kandi mu nyandiko z’umwami uko Kigeli V yabitangaje muri Memorandum yoherereje Nations Unies mu 1989, ikibazo cy’impunzi za mbere y’intambara ya 1990 nticyajyaga gukomera, iyo leta yariho icyemera igitekerezo cyari cyatanzwe n’umwami cyo gukora Table ronde hakiri kare. Aho kwita ku byasabwaga n’impunzi, Prezida Habyarimana yajenjekeye ikibazo gikomeye, yiyibagiza nyamara ko impunzi  zitari zigishoboye kwihanganira guhezwa mu miyoborere y’igihugu.

 

Amagambo Umukuru w’igihugu yatangaje icyo gihe, avuga ko u Rwanda rwari ruto cyane, ko impunzi zishobora kuguma mu bihugu byazakiriye, ntiyashimishije na buhoro abo ikibazo cyarebaga. Gusuzugura nkana ikibazo gikomeye, n’ubwo haba haratekerezwaga uburyo impunzi zibishaka zajya mu Rwanda nta nkomyi, ntabwo byashubije ikibazo cyo guhindura imiyoborere, mu gihie ibyo aribyo byari gutuma impunzi zisanga mu gihugu cy’amavukiro, zikabaho mu mutekano. Kunangira nibyo byateye impunzi gufata icyemezo cyo gutera u Rwanda ziharanira uburenganzira bwazo, iyo ntambara ikaba yaraje kuvamo akaga gakomeye ku baturage nk’uko buri wese abasha kubyibonera.

 

Kugira ngo ikibazo cy’impunzi gikemuke ku buryo kitazakurura ibibazo nk’uko biboneka mu nyandiko z’umwami Kigeli, birasaba leta kutirengagiza ibyo impunzi zisaba kugirango zibe zataha zumva ko zirindiwe umutekano. Birasaba kandi kudasubira mu makosa yakozwe mu gihe cyashize, ariyo yabyariye igihugu amakuba menshi, ku buryo n’ingaruka zayo zikomeje kuba urusobe.

 

3. Uwishe amasezerano ya Arusha yoretse igihugu.

 

Umwami Kigeli agaragaza mu nyandiko ze ko atigeze na rimwe ashyigikira intambara mu gukemura ibibazo. Icyo ashyira imbere buri gihe ni amahoro n’ubwiyunge mu bana b’u Rwanda. Yatanze igihe cyose inzira yanyurwa kugira ngo leta ikemure ikibazo cy’impunzi hatamenwe amaraso. Leta yariho yirengagije ikibazo, bituma bamwe mu mpunzi biyemeza gukoresha ingufu kugira ngo bumvikanishe ikibazo cyabo. Ibyo byateye Leta noneho kwemera kwicarana n’abahagariye impunzi, mu gihe mbere itashoboraga kubirota. Ntabwo umwami Kigeli yahaye umugisha intambara, ariko yasabye Imana gufasha abaharanira uburenganzira bwabo batagendeye ko ivangura iryo ari ryo ryose, akaba ari nayo mpamvu yashyigikiye atizigamye amaseserano ya Arusha yagombaga kurangiza intambara.

 

Prezida Habyarimana yemera gusinya amasezerano y’amahoro ya Arusha tariki ya 4 Kanama 1993,  ibyifuzo by’umwami ubwabyo byari bibonewe igisubizo. N’ubwo hariho umwaryane kandi n’inzirakarengane zibigenderamo, ariko ayo masezerano yari yatanze icyizere ko bibazo by’imibanire y’abanyarwanda muri rusange.

 

Amezi atandatu yose amasezerano ya Arusha adashyirwa mu bikorwa, yateye Umwami Kigeli guhangayika, kuko yabonaga neza ko ayo masezerano aramutse asheshwe, igihugu cyakuzura amaraso n’imiborogo. Nicyo gituma tariki ya 21 Werurwe 1994, Umwami yandikiye ibaruwa Nations Unies ageza ku muryango mpuzamahanga impungenge afite, kandi awusaba gukora ibishoboka byose hakirindwa ko u Rwanda rwagana inzira y’urwobo.

 

Umwami Kigeli avuga ko bikomeye gufindura ibanga ryari ryihishe inyuma y’idindizwa ry’amasezerano ya Arusha, kubera ko impande zombi zitanaga ba mwana. Bityo abanyarwanda bo ubwabo n’ababahagarariye, nibo bakwiye guterana, bagasasa inzobe, bagasuzuma impamvu amasezerano ya Arusha atabashije kujya mu bikorwa, nyuma bakagena icyakorwa kugira ngo hongere habeho ibiganiro bihuza abanyarwanda,  ibibazo byose harimo n’ikibazo cy’ubuhunzi bikabasha gukemurwa.

 

Umwanzuro

 

Amashyirahamwe y’abanyarwanda ari mu buhungiro muri iki gihe ariho arakoranaho, ngo abashe byibuze kugaragariza mu myigaragambyo ko ibyemezo byo gusesa ubuhunzi bizafatirwa i Geneve bitanyuze na gato abo bireba, ni ukuvuga impunzi ubwazo. Inkurikizi zivugwa mu gusesa ubuhunzi, ni uko abanyarwanda kugeza ubu batarabona ibya ngombwa by’ubuhungiro mu bihugu byabakiriye batazaba bakibonye uburenganzira bwo kuguma muri ibyo bihugu. Birumvikana ko gusaba ubuhunzi ku munyarwanda bitazongera kwakirwa aho ari ho hose mu bindi bihugu. Uretse abashoboye kubona ubwenegihugu, abanyarwanda basigaye bashobora mu minsi iri mbere kumererwa nabi mu bihugu barimo, cyangwa se bagacyurwa ku ngufu mu Rwanda. Ibyo bibazo n’ibindi bitaramenyekana bizakurikira icyemezo cyo gusesa ubuhunzi, nibyo biri gutera impunzi hirya no hino gutegura imyigaragambyo. Gusa na none, umuntu ntiyabura no kuvuga ko imyigaragambyo ubwayo idahagije. Birakwiye ko abahagarariye impunzi bakurikiza inama Umwami Kigeli V atanga kugira ngo icyo kibazo kibonerwe igisubizo. Nk’uko amasezerano ya Arusha yari yatanze icyizere, abanyarwanda babishyizeho ubushake, mu minsi iri mbere hazaboneka ubundi buryo bwo gufasha abanyarwanda kugirana ibiganiro nta buryarya bakagera ku masezerano y’imibanire.

 

Imana ikomeze ibe hafi y’impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose.

 

Theophile Murengerantwari.

**********************************************

-Annexes (Inyandiko z’umwami zizagenda zigezwa ku basomyi buhoro hakurikijwe uko ziboneka muri format ibasha gufunguka kuri site yacu)

kingkigelisunspeech1960img0.jpg

 

Image de prévisualisation YouTube

 

Theo

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Actualités

2 Commentaires

  1. BYARUHANGA

    5 décembre, 2011 à 16:19

    icyi ni igitekerezo cyiza,ariko ni mubanze mubyumvishe HCR yisubireho kugirango muzaganire nyuma bitararenza igihe,kuko icyemezo nikirangiza gufatwa sinzi icyo muzaba mushaka kongera kuganiraho.

    Répondre

  2. Gahima

    11 avril, 2012 à 17:22

    Erega twese turi bene kanyarwanda

    Répondre

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

  Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFAT…