Mu muco gakondo wa kinyarwanda, dusangamo umuco mwiza wo kuganira no kungurana inama(communication). Abasokuruza bacu bakundaga gutarama, basangira kuri « mucyurabuhoro », ari nako banaganira. Mu biganiro hakundaga kubamo kuvugira mu migani n’imizimizo, ariko ukuri kugashirira nyine mu biganiro! Niyo mpamvu tuzi nk’inganzo yiswe insigamigani. Kenshi na kenshi abantu bagiye bagaragaraho kuba insigamigani, agaciro k’ibyo basizeho iyo migani bagahererwaga mu biganiro. Ababaga basheshe akanguhe nibo bakundaga gufata ijambo mu biganiro, kuko babaga barabonye ibintu bagasubira ibindi. Abakiri bato nabo bagafata akanya ko gutega amatwi (kumenya kumva bifite agaciro gakomeye muri communication). Bityo abanyarwanda bakagira bati, utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze. Byerekana ko kuganira byasabaga mbere na mbere kumenya kumva. Kandi kugira ngo uganira yumvwe neza, ni uko yamenyaga guhitamo imvugo ishimishije, ituma bamutega amatwi, ariko isomo rigatambuka. Burya kwiga ni iby’ubuzima bwose. Mu kigero icyo aricyo cyose umuntu aba akeneye kandi agomba kumenya. Gutega amatwi abakuru iyo baca imigani, ntibitanga gusa ubumenyi, ahubwo byungura abandi inama zo kwitwara neza muri ubu buzima. Ngaho rero ni aha buri wese. Ufite umugani mugufi yumvanye abakuru, umuntu mukuru se ukeneye guha impanuro abakiri bato akoreshehe umugani muto, umwanya ni uwa buri wese. Dutegereje inyandiko zanyu…[NDLR]
**********************************************************************
IMIGANI MIGUFI
1. Uko urutare Mahurizo rwaguye rugaramye rukagarika umwogo w’inda
Icyo nkundira imigani nk’ iya Bakame, uyisangamo ibintu bidasanzwe: Bakame ukayumva iganira n’ abantu, inyoni, amabuye ndetse n’ ibiti. Uhimba bene iyo migani wagirango nta miziro agira: arica agakiza, ubuvanganzo bwe ntibugira aho buhagararira. Ntatinya kuvuga ati: “Urunyo rwagiye mu gisabo, bakiboganizamo amata rukayagotomera, rukurira mu gisabo kugeza ubwo ruhindutse umukobwa mwiza cyane ukwiye umwami wenyine”. Henga ndeke umukambwe duturanye aducire umugani.
Umunsi umwe ijoro ryapfuye gukubita inda hasi, imvura mbi cyane itigeze ibaho itangira kugwa kugeza inkoko za mbere zibika. Yari imvura y’ amahindu avanze n’ inkubi simusiga y’ imiyaga. Mu gitondo abantu bapfununtutse mu mazu yabo bakubitwa n’ inkuba, bacika imirogo kubera amarorerwa iryo joro ryabasigiye. Kuva imiyaga yatangira kuduhira, insina zahise ziryamira hasi, ndetse n’ izikiri insore zitikoreye ibitoke nta n’ imwe yari igihagaze. Wabonaga ziryamiye urubavu rumwe, umutwe zawerekeje aho umuyaga wajyaga, naho ikibuno giheneye aho umuyaga waje uturuka.
Umuyaga wageze mu biti nabyo ubikoramo akantu, iby’ intwari muri byo byihagararaho, n’ ubu biracyahagaze byemye bishinze ijosi , naho ibindi birahengamye nkaho byanze rwose gukubita ibipfukamiro hasi ngo bisenge uwo muyaga uko wabishakaga, ariko ibiti by’ ibigwari byifashe nka ziriya nsina biriryamira birambya imizi yabyo k’ ubutaka. Iby’ imyaka mu mirima byo ntawabivuga, ni agahoma munwa: imvura yanombye imyaka, hanyuma imivu iraza irikorera. Ese mwokagira Imana mwe inyoni zo zabigenje zite? Igihe cyo mu bunyoni, ari wo mwanya wazo wo guhanika amajwi, nta nyoni n’ imwe yigeze ikopfora. Wagira ngo zamenye uruzaba, zihitamo kujya kwiyakira ubuhunzi mu mahanga. Yewe n’ inyoni z’ inkecuru zagurutse kibuno mpamaguru ngo zikwepe urupfu. N’ ibishwi ari ibishwi bizwiho kuba ibicucu sinzi aho byakuye ubwenge bwo guhunga icyo cyorezo. Tekereza nawe gutura ahantu n’ inyoni ari inyoni zidashaka gukoza ibirenge. Ako karere kagize ibyago bikomeye k’ uburyo uduce tumwe twako abaturage baduhaye andi mazina adukwiye: hari ahitwa Hiroshima, n’ ahitwa Nagasaki, n’ ahandi bise Somaliya, ariko ahasenzekaye cyane bahise Rwanda rwa Gasabo, utibagiwe aho bise Sodoma.
Iyo bakina umupira w’ amaguru, hari ubwo usanga Rwanda icengana na Sodoma. Mu mukino nk’ uwo, Sodoma igaraguza agati Rwanda, kubera ko abakinnyi ba Rwanda icyo bazi ni ukwicana no kunekana gusa. Muri ako karere hari urutare nyamunini rwiberaga haruguru y’ inzira, ariko kubera iyo mvura n’ imiyaga by’ iryo joro, urwo rutare rwarashyigutse, rutera intambwe ebyiri rwirunda muri iyo nzira rurayifunga neza. Umugenzi wa mbere w’ inkwakuzi arugeho agerageza kurusunika rumutera ubutaka, ashaka ukuntu yarubererekera mu mpande asanga bidashoboka na busa, abonye ko byose byamunaniye, yiyicarira hasi ubona yihebye rwose. Yibwira ko nagira amahirwe haribuze umuntu umurusha ibigango akaruhavana. Yahamaze amasaha n’ amasaha mbere y’ uko umugenzi wa kabiri ahasakara. Uwo mugenzi wa kabiri urutare rumubonye ruraseka rucika imbavu, yari umukecuru wububa. Nawe araza yicara hasi afite ishavu. Bombi bategereza umugenzi wa gatatu. Umugenzi wa gatatu ahahingutse nawe basanga ntacyo amaze, yari umwana ukiri mu mashuri abanza. Nawe arabasanga yicara hasi. Bose bategereza umugenzi wa kane. Umugenzi wa kane ahageze, barushaho kwiheba: yari ikimuga kigendera ku mbago. Uwo munsi urutare rwahagaritse abantu benshi, bafite agahinda ntawe uvugisha undi. Kandi reka bagire agahinda birumvikana: harimo umwana wagombaga kujya gukora ikizamini cya leta, hari uwarushishikajwe no kujya gufata indege imujyana ikantarange iyo ijuru riterwa inkingi, hari umusore wirukanswaga no kujya guhabwa isakaramentu ryo gushyingirwa. Abo bose bari bafite ibibazo birenze ibya Ndabaga tujya twumva. Wagirango ibyo bibazo byabo byarushaga uburemere urwo rutare.
Mu gihe bazi ko urugendo rw’ uwo munsi rutagishobotse babona haje agasore k’ utugara duke kambaye amataratara, gasuzuma rwa rutare nk’ umuganga usuzuma umurwayi, bakumva kivugisha mu ndimi z’ amahanga nk’ aho ibyo kavuga bitaho mu kirimi cyabo kati “L’ union fait la force..United we stand”, kababwira ko kitwa Setaruka. Setaruka yigisha abo bagenzi ko hari ibintu bibiri bigomba gukorwa kugirango urutare rubareke bigendere. Icyambere cyari ukwiga gukorera hamwe nta kagajagari na gato, arababwira ati “Akaduruvayo ni ko tugomba kubanza kurenza urugo mbere yo twadukira uru rutare, kandi kugirango akaduruvayo tukavane ku ntebe yako, ni uko buri wese atega amatwi buri wese, ni uko buri wese afasha buri wese kwiyongeramo imbaraga, ni uko buri wese yitanga atizigamye”. Icya kabiri cyari ugukusaniriza imbaraga zabo zose hamwe, nta kwitana bamwana. Ahera ko abizeza ati “Nituramuka dukurikije izo nama mbahaye, urutare turarwereka uko intama yambarwa, turubwire mu gifransa duti”degage!”. Izo nyigisho zimaze kubacengeramo, bahaguraka nk’ umuntu umwe, barusunikira munsi y’ inzira bikomereza urugendo rwabo. Aho munsi y’ inzira niho barusize rugaritse umwogo w’ inda, amajanja ari mu kirere, rwabuze abaruryamisha neza, uko rwari rumeze mbere.
Urwo rutare ni urutare rw’ igitangaza: mbere y’ ibyago by’ iryo joro, wagirango hari umuntu washyize urwo rutare mu ndege ya kajugujugu arwururutsa neza arutereka aho rwiberaga haruguru y’ inzira. Ubusanzwe nta rutare rukunda kuba rwonyine. Aho urusanze uhasanga ibindi bitare cyangwa ibindi bibuye bishinyitse. Uru rutare twakomeje kuganiraho, intara rubamo yose irimo igitaka cy’ urunombe gusa, nta musenyi, nta n’ ibuye na rimwe ryo gutera inyoni. Imiserebanya ikunda urwo rutare byasaze, irujyaho iyo ishaka kwota izuba, gukina, gukora amanama, no kwica itegeko rya gatandatu kandi yicecekeye. Abantu benshi iyo barunyuze iruhande bararusanga bakarubaza ibibazo nk’ ibi: aha hantu wahaje ute, kuki mu bitare byose tuzi ari wowe wibana wenyine, ese ubundi amaherezo yawe ni ayahe? Kubera ibyo bibazo byose, abasangiye na rwo ubwenegihugu barwita Mahurizo. Hari ubwo umuntu aza akarusanga akarwegera akaruhata ibyo bibazo byose hanyuma akabona rwicecekeye nta kibazo na kimwe rusubije, aho gukorwa n’ isoni ko avugisha ikibuye, akikubura akagenda yivugisha inzira yose ati “Mahurizo ni ukumurenganya: ese jyewe uwambaza amaherezo yanjye sinarya iminwa nkabura icyo musubibiza, ese uwambaza aho narindi mama ataransama namubeshya iki, ese uwambaza impamvu mbwira abantu ko mfite roho kandi nta roho n’ imwe ndakubita amaso nakwirwa he, ese uwambanza impamvu nkunda umuntu imitsi yanjye yose ikarega ariko we yankubita amaso akenda kuruka sinatangira guhebeba nk’ ihene”? Abahuye n’ uwo ugenda yivugisha kubera Mahurizo baratangira bakamutunga agatoki bamuryanira inzara, naho giti mu jisho w’ [I Kantarange]« akamwita “umusizi n’ umukirisitu wahatari”.
Joseph Tagisi
2. Nyirahuku iburira andi matungo mu rugo ntibashe kumvwa
Ngo INJANGWE(nyirahuku cg agapusi) yabwiye Inka zo murugo aho, iti: Nagirango mumfashe DUSIBE UMWOBO NABONYE HARIYA MUNZU UTAZAVAMO KABUTINDI. Inka ziti, KABUTINDI? Ziti(INKA) GENDA UWUSIBE WENYINE NIWOWE urara muri iyo nzu na SHOBUJA twe Turara hanze. BUKEYE muri wa MWOBO havamo KABUTINDI KOKO( INZOKA YA RUTURA) maze IRUMA NYIRURUGO AHITA AHASIGA UBUZIMA.
Ubwo Icyakurikiyeho muracyumva. Yari UMUKIRE, bahise baza MUKIRIYO, zanka BAZIBAGIRA KUZIMARA, ZIRA MUKURIKIRA. NYIRAHUKU ISIGARA YONYINE.
S.: Inyenyerinews
3. Bihehe ijya i Nyanza kwiba ingoma
Umunsi umwe, Bihehe yagiye i Nyanza, isanga basinziliye. Iterura ingoma, iyigeranye ku manga ingoma iragwa, ilivugiza.
Bihehe irahunga. Ihura n’intama.
Bihehe iti: “wa mugabo we, urava he?”
Intama iti: “ndava i Nyanza.”
Bihehe iti: “hali mateka ki? “
Intama iti: “hali iteka lica urugomo.”
Bihehe iti: “wibeshya !”
Intama iti: “reka dusimbuke iliba lili haliya, nitumara gusimbuka ndakubwira andi mateka y’i Nyanza.”
Bihehe iti: “ni koko.”
Intama iranyaruka, irasimbuka. Bihehe isimbutse yikubita mu iliba.
Intama iligendera, isiga Bihehe muli ilyo liba yivurugutamo.
Intama igeze kure gato, ihura n’agakima.
Agakima kati “ni iki ko wiruka ?”
Intama iti: “ni Bihehe.”
Agakima kageze ku iliba, kabonamo Bihehe.
Kati: “urakora iki ahongaho ?”
Bihehe iti “naguye muli ili liba, aliko uwankuramo namugororera.”
Agakima kayihereza umulizo, karayikurura ivamo.
Bihehe imaze kuvamo, yanga kurekura umulizo.
Agakima kati: “ndekura se !”
Bihehe iti: “nkurekure ungiliye neza ?”
Agakima kandi karahagoboka.
Kati: “jugunya ako gakima hejuru, nikamanuka umire.” Bihehe ikajugunya hejuru, igiye gusimbuka kugafata igwa muli lya liba.
Udukima tuligendera.
Bihehe iti: “ayi we! umushotsi wa mbere
unsanga aha aravuza induru,
maze abantu benshi baze banyice ! ”
S. Ancien Manuel scolaire, Gusoma no Kwandika 2e Année.
Bugingo a écrit:
IMIGANI
4. Inzoka n’uruyongoyongo
Kera habayeho inzoka n’uruyongoyongo maze biracudika, ndetse bigeza n’aho kunywana. Uruyongoyongo rubwira inzoka, ruti «mbere yo kunywana, ndabanza nasame undebe mu nda, nurangiza nanjye ndore mu yawe.» Inzoka iti «ese ibyo urabishakira iki nshuti twabanye?» Ruti« ndagira ngo ndebe ko hatarimo akangononwa.» Inzoka iti« ibyo na byo, ngaho nasame uroremo uko ushaka. » Uruyongoyongo ruroramo, rurashishoza rugeza mu murizo.
Inzoka iraruhindukirana irarubaza iti «ese hari ako ubonye?» Ruti «rwose ubanza karimo, mbonye hacuze umwijima!» Inzoka ni ko kurusubiza iti « nushaka ushire agahinda nta bwo ari akangononwa ubonye, ahubwo ni ukugira inda ndende!» Uruyongoyongo ruriyumvira, hashize akanya ruti «ngaho dupfe kunywana, ariko sindagushira amakenga!» Nuko biherako biranywana, bibana mudendezo, bigatumirana bigasangira amayoga.
Uruyongoyongo rwituriraga mu misozi miremire, naho inzoka ikibera mu kibaya cy’ishyamba ry’ingati. Ngo hace imyaka, ishyamba ryo kwa Nzoka bararitwika, ryose rishya ururimbi. Inzoka ihutaho ituma ku ruyongoyongo ikitaraganya iti «gira bwangu, hurura ay’Uruniga, usume ay’Ururumanza uhute ay’imbogo, ugende ay’inyaga, uze unteturure ndacikirijwe!»
Uruyongoyongo rukibyumva ntirwatindiganya, rusya rutanzitse, rwiruka amakubaruhu rutabara umunywanyi warwo. Ngo rugere ku kibaya rusanga ibyo rwabwiwe ari impamo, rubwira inzoka yizinguriza ku ijosi ryarwo bwangu ruherako rurayigurukana, rurenura mu bicu. Kera kabaye, rurananirwa, ruratentebukwa, rubwira inzoka, ruti «ngiye kugushyira hasi nduhuke nibura akanya gato,» Inzoka iti« ibyo wirota ubikinisha, dore inyuma yacu inkongi ni yose yabaye inkorashyano, ni akanya gato ngashya wese ngakongoka, ahubwo ongera umurego dukundure.»
Nuko uruyongoyongo ruriyandayanda; nyamara ay’ubusa, rugeza aho kugusha ubuconsho. Ngo rujye kwarara kugwa hasi, inzoka iti «nugwa hasi nanone nta cyo uri bube ukimariye, ihangane dore ibintu byakomeye.» Uruyongoyongo ngo rukora iyo bwabaga ariko intege ziranga zirabura, rwihonda hasi ntirwasamba.
Inzoka irarureba iti «genda shahu n’ubwo upfuye bwose ariko upfuye unyumvishije ikinyenga cyo mu kirere!» Nguko uko ka kangononwa uruyongoyongo rwavugaga mbere yo kunywana. kagaragaye.
Nyuma y’ibyo, bene Ruyongoyongo basera i Gahanga bahiga ya nzoka n’urubyaro rwayo. Iyo ni yo soko y’inzika yabyaye inzigo y’uruyongoyongo n’urubyaro rw’inzoka.
Guca ku nda n’indyalya ni ugusigira abana impyisi ugasinzira.
Sources: Umuco nyarwanda
5. Umwana wacuruzaga ahomba
Habayeho umwana wacuruzaga amacunga ku muhanda, akayatambana hirya no hino aho za tagisi zihagarara, akiriza umunsi wose muri iyo rwaserera, inzara ikamwica kubera ko yatinyaga gufata icunga rimwe mu yo yacuruzaga ngo arirye kubera kwanga kwihombya, akaza gutaha yasenzekaye, nyamara abantu babonaga inzara yamwishe amacunga ye ntibayarebe n’ irihumye. Amacunga ye akayasubirana imuhira buri munsi. Umunsi umwe, umubyeyi aramusanga amubaza impamvu ashonje cyane kandi amacunga ayareba. Umwana ashakira uwo mubyeyi ibisobanuro bihagije by’ ukuntu akeneye udufaranga, n’ ukuntu yemera agasonza aho kwihombya, nyamara amacunga akanga akamudibiraho. Noneho umubyeyi ati “Mwana rero inama nakugira ni iyi: aho kwicwa n’ inzara, ujye ufata amacunga meza uyinovore uryohewe kandi abantu bakureba, hanyuma uzirebere uko ibintu bizagenda”. Koko rero umwana yahise afata icunga rirusha ayandi ubwiza, araritonora, impumuro nziza yarwo iba yasesekaye ahantu hose, araryasamira amazi yuzuye akanwa, maze araryoherwa rwose, abamwitegereje batangira kurabya indimi bati “Twatanzwe!” Uwo munsi bwabaye ubwambere amacunga amubana make. Uwo mwana nta nzara akigira, kandi n’ icyashara kirahinda. Natwe rero, reka dukore kuburyo abazabona urukundo n’ ibyishimo dufitiye umwami wacu bazaza kutubaza amabanga y’ aho tubikura.
Joseph Tagisi
6. Amateka y’umwidishyi
Umwidishyi yabonanye n’abanyamakuru.( umva discours nshyashya)
AMATEKA Y’UMWIDISHYI
Umwidishyi yavutse nk’abandi bana, n’ababeshya ngo bavukana imbuto … we ntaho yari guhera, kuko ababyeyi be bari rubanda ruciye bugufi.
Uwo mwana yakuranye amarere ateye ubwoba, ku buryo nyina umubyara yigeze kumureba, aramwitegerezaaa… ati akamasa kazamara inka kazivukamo ! Nawe se, bamutumaga kuragira ihene agataha zose yaziciye imirizo ! ndetse rimwe nyina yamusigiye gashiki ke, agarutse asanga yigendeye, akana yasize akaziritse…….
Amaze gukura yabaye umujura kabutindi, atangira ashimuta ihene, agera ku nka, icyo yarangirijeho yibye ingoma, umwami nyawe arahunga, umwidishyi ategekesha inkota n’inkoni, abasaza abashyira ku ngoyi, yanga kwitwa umwami ngo adasa n’abo yahiritse,ategeka ko bazajya bamwita umwidishyi.
Atwika ingoma yasanze, ikimenyetso cy’ubwami agihindura umutwe w’intare. Iby’iyo ntare nabyo bikabamo amayobera ; yari yarayisanze mu ishyamba aho yapfiriye, ayica umutwe, bawuzengurutsa igihugu cyose, ngo rubanda rurebe intare umwidishyi yishe.
Ikindi, yanga ikamba, yambara uruhu rw’imparage, ngo niwo mwambaro w’ubwami, nako w’ubwidishyi dore ko kuvuga umwami byari bisigaye ari icyaha.
Amaze gutsemba abasaza b’inararibonye, ibyegera bye yabigize abantu bangwaga urunuka na rubanda : Nka Mbwayingoma, Buguranzira , Mpemukendamuke, Mpyisiyishyanga, n’abandi bari bashinzwe guseka urumenesha umwidishyi avuze, bakavugira rimwe bati yego Mwidishyi.
Uko byagenze ibara umupfu rero, ibirori birakomeza kugeza ubwo uruhu rwuma rukamukanika, yatakira izo ngabo ze ati : uruhu rurankanika bidishyi ! bakavugira rimwe nk’uko yabatoje bati : Yego Mwidishyi.
Tuzagenda tubagezaho discours z’umwidishyi kuva yiyimika kugera uruhu rumukanika.
Imboni
******************************************************
Niba wifuza gucira abandi umugani urimo inyigisho, ushobora kutwoherereza inyandiko yawe.








20 novembre 2011
Culture, Le Courrier de Nkusi, Société