Impungenge z’abanyarwanda bari mu gihugu, iyo berekana ibya mfura mbi FPR ikorera abantu n’imiryango iyo hasohotse amatangazo y’amashyaka yamagana akarengane ikomeje kwimika mu gihugu, zifite ishingiro. Ibyo birazwi ko ariko Kagame akora. Mu bwenge buke bwe yibwira ko niyibasira abantu, abamagana amakosa ye bageraho bagaceceka. Ikibazo kibazwa ni iki: None se abaharanira ko ibintu byagenda neza mu gihugu baceceke, kugira ngo umwami w’abidishyi akunde agubwe neza? Aha ni umunyarwanda wese wagerageza gusubiza icyo kibazo no kungura abandi inama. Ikigaragara cyo ni uko amashyaka atagomba kureka kwamagana ubutegetsi bw’igitugu. Ibitekerezo by’abanyarwanda birakenewe kuri iyo ngingo.[NDLR]
*************************************************************
2011/11/13 damascene iyakaremye <iyadem01@yahoo.fr> a écrit:
Bavandimwe dusangiye ingorane, mukomere. Itangazo rya PDP IMANZI ryasohotse ku itariki 3/11/2011 ni ryiza,ariko riteye agahinda. Iyo muvuga ngo FPR ifite ubwoba mubishingira kubacu baborera muri gereza(Me NTAGANDA Bernard,Déo MUSHAYIDI,Victoire INGABIRE, MURWANASHYAKA Ignace, n’abandi) tutibagiwe ANDRE KAGWA RWISEREKA waciwe ijosi n’abandi baheze ishyanga, bintera umujinya mwinshi cyane. Uko muvuze hapfa beshi,bagafungwa,bakirukanwa kukazi,bagahunga,ariko duhera muribyo ntakindi dukora ngo dutabare ariko ngo KAGAME na FPR bafite ubwoba! Nimuhaguruke dushyire hamwe dutabare kuko turugarijwe. Muzirikane ko kuvugira aho twicaye tuba dutiza umurindi umwanzi kd tuzabazwa amarira y’abanyarwanda n’amaraso ameneka burimunsi. Murakoze. Nitwishyirahamwe tuzatsinda. J. Damascène IYAKAREMYE
*********************************
Igisubizo cy’Umunyamabanga mukuru wa PDP:
Muvandimwe Iyakaremye,
Mbere na mbere nagirango nkushimire ko wasomye iri tangazo kuko rikubiyemo ibyo twifuza n’ubwo natwe bitubabaza kuba tutarashobora gukorera mu Rwanda ngo dufatanye n’abandi urugamba rwa buri munsi. Kuba tudakorera ku mugaragaro mu Rwanda si ubushake buke ahubwo ni uko bitaradushobokera bitewe na Leta ikomeje kudukoma mu nkokora. Ngirango niba warakurikiranye amatangazo yacu uzi neza ko Mushayidi, président wacu mbere yo kumufata hari hemejwe ko ajya mu Rwanda hamwe na groupe bagombaga gufatanya gushinga ishyaka mu gihugu. Gusa uko byagenze ntawe utabizi. Ntabwo ariko byaduciye intege gahunda iracyahari kandi mutugaye gutinda.
Kubyereye kuba amatangazo amashyaka atanga hanze ashobora gutuma hari abarenganywa mu gihugu kubera ubukana bw’ayo matangazo, turabizi ko bishoboka kuko natwe tuyasinya dufite imiryango mu gihugu kandi tuzi ko bayihoza ku nkeke kubera ibyo twavuze. Nk »uko rero dukunda imiryango yacu, dukunda abanyarwanda n’u Rwanda. Gusa ntibyatubuza kunega Leta n’imikorere yayo ngo itavaho igirira nabi imiryango yacu cyangwa inshuti. Mugifaransa baravuga ngo « Le silence favorise l’oppresseur ». Bishatse kuvuga ko guceceka bituma ahubwo ukandamiza abandi ariwe umererwa neza. Ako gahenge rero ntituzakamuha kabone n’iyo yaduhigisha uruhindu.
Ndangije rero nongera kwifuza ko abanyarwanda, nk’uko nawe ubyifuza, twashyira hamwe tugakora opposition forte tutitaye ku nyungu z’ishyaka iri n’iri ahubwo tukita ku nyungu z’abanyarwanda bose. Ibyo byonyine nibyo bizaduhesha intsinzi twifuza twese. PDP-IMANZI yabisabye kuva kera ariko yizera ko n’abandi bazashyira bakabyumva. Imana ikomeze irinde u Rwanda.
Jean-Damascène Munyampeta,
Secrétaire exécutif.








17 novembre 2011 à 19:31
Ni ugukomeza ubwo Butwari! ariko ko nta gakuru ka Mushayidi afunzwe ate?yarajuriye?arasurwa se?ese agira abavandimwe?aho ziriya nkenya ntizamukoreye torture?(iyicarubozo)?