INTORE BOSIKO HABIMANA NI INDASHISHWA
Ibintu uwiyita Bosiko Habimana yanditse ku itariki ya 29 Ukwakira 2011 kuri Nyakubahwa Umwami Kigeri V Ndahindurwa biteye isoni n’agahinda. Nta gitangaje ariko, kuko ngo umugaragu yikiriza iyo shebuja ateye. Koko rero, niba uwitwa ngo ni umukuru w’Inkotanyi ahorana imvugo nyandagazi mu kanwa, byashoboka bite ko abambari be bamusumbya ikinyabupfura? Mbisubire mo, ibintu Bosiko Habimana yanditse ku Mwami Kigeri V bigaragaza ko ashishwa nabi, ko nta gatima cyangwa se roho akigira muri we.
Niba ikibazo cy’umwami Kigeri V Ndahindurwa nta reme gifite, kikaba nta n’impungenge giteye ubutegetsi bwa Mukotanyi, ni mpamvu ki uwiyita “umushakashatsi” Bosiko Habimana (Tomo Ndahiro) yagita ho igihe ngo arandika amateshwa amutesha akagarama k’agaciro ashobora kuba yari asigaranye?
Mu mwandiko wometse hano, ndifuza kwerekana ko umwandiko wa Bosiko Habimana wuzuye mo ubuswa, ubucucu, ubunyamusozi n’ubushizi bw’isoni.
« Uyu munyamakuru ushinzwe ubuvugizi bwa RPF ngo afite formation ya moniteri agri! » (NDLR)
1. Ibyo Habimana yanditse yabivomye mu kihe kinamba?
Impeta Habimana yahaye Kadafi yo kumugira umwami w’abami bo muri Afurika yayicuriye hehe? Ifite gaciro ki? Ishingiro ryayo ni irihe? Iby’uko abami babaye ho ku bw’imari ya Kadafi yabimenye ate ? Tuvuge se ko indege, imiturirwa n’ibikingi bya Kagame byavuye mu makashi ya Kadafi ? Ni we se waba waramwibiye ibanga ry’uko abami bo muri Afurika bari ho ku bwa Kadafi ? N’iyo byaba ari na byo kandi, nta kintu byaba bivuze mu rwego rwa Afurika kuko kuri uwo mugabane w’isi hari abami bane gusa: uw’uRwanda (Kigeri V), uwa Lesotho(Letsie III), uwa Maroko(Muhamedi VI) n’uwa Swazirandi (Mswati III). Kadafi aramutse yaragiriye ubutoni abo bami, ntibyagombye guca igikuba. Kandi rero si amanyakuri, ni bya bipindi bamenyereye kuvanga na siyasa!
Ibyo guha abategetsi impeta z’icyubahiro Habimana yabiherewe na nde ububasha ? Kuki abayobozi ba Afurika abita abami? Iyo yihangisha ho ibintu nk’ibi yumva ari igiki mu bantu ? Yishyira mu ruhe rwego uretse urw’abamotsi ? Burya ngo umusazi arasara akagwa ku ijambo! Icyakora icyo umuntu yavana mu rukonjo rwa Habimana, ni uko yemera nibura ko umwami Kigeri V ari mu nteko y’abandi bami kuko iyo ajya kuba atari umwami ntaba yaratumiwe mu bitaramo by’abami.
Habimana yabwiwe na nde ko umwami Kigeri V yajyaga mu bitaramo by’umwirato Kadafi yatumiraga mo abami? Umubano we na Kadafi yawumenye ate niba atari ugutabira? Kuki yihangisha ho guha inama umwami Kigeri V atazimusabye? Yaba se ari mu kanama umwami aherutse gushyira ho? Mbese Bosiko Habimana ashobora gusubiza ibyo bibazo byose ku buryo buboneye? Bosiko Habimana agomba kuba yaravomye ibinamba byo ku Kinamba!
2. Ngo umwami Kigeri V yatatiye uRwanda ubuzima bwe bwose!!
Niba hari abantu baneye isoni, Habimana ari mu ba mbere. Ubonye ngo atinyuke kuvuga yuko umwami Kigeri V Ndahindurwa yatatiye igihugu cye ? Bigaragaza ko nta n’ipaji y’amateka y’uRwanda uwiyita « umushakashatsi » Habimana yigeze asoma. Nta kintu na gito azi ku buzima bw’umwami Kigeri V, nyamara akarenga akishyira mu mubare w’ « abashakashatsi »(aho babuze !). Nyamara vuba aha ni bwo umunyamakuru Rubereti Mukombozi yibukije muri make ingingo z’ingenzi z’ubuzima bw’umwami Kigeri V ! Kuki, mbere yo kwandika amahomvu, Habimana atabanje gusoma inkuru nyayo y’ukuntu umwami Kigeri V yahirimbaniye uRwanda kandi agaharanira imibereho myiza y’impunzi kugeza ubu?
Kuva mu mwaka wa 1956 kugeza mu wa 1958, Ndahindurwa Yohani Batisita yabaye Umukarani mu Biro by’ubutegetsi bwa Teritwari ya Asitirida. Mu mwaka wa 1959 yazamuwe mu ntera agirwa sushefu wa Bufundu ayobora akarere ka Kami n’aka Rukondo. Umwami Kigeli V Ndahindurwa Yohani Batisita yimye tariki 28 Nyakanga 1959 arahirira kuba Umwami w’u Rwanda ugendera ku itegeko nshinga tariki ya 09 Ukwakira 1959, kugeza muri Kamena 1961. Nyuma gato y’aho amariye gutangira imirimo ye, yagiye kubonana n’Umunyamabanga mukuru wa Roni, Bwana Dag Hammarskjold, wari mu ruzinduko i Kinshasa (Léopoldville) muri Kongo. Barabonanye baraganira, hanyuma umwami afata icyemezo cyo kuzajya i New York gushyikiriza ubutumwa bwe Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye . Amaherezo yaje kujya i New York avuga ijambo mu Nteko rusange ya Roni ayisaba ubwigenge bw’uRwanda.
Inteko rusange yakiriye neza ibyifuzo by’Umwami Kigeri V nuko itora ryayo ryemeza ubwigenge bw’u Rwanda. Inteko rusange kandi yahaye Ababirigi amabwiriza atatu: gucyura impunzi zose z’Abanyarwanda, gusubiza Umwami Kigeli V ku mirimo ye, no guha u Rwanda ubwisanzure bwo kwitegeka ubwarwo. Kuba ari we wasabye Roni gushyira ho izo gahunda, umwami Kigeri V ntiyashoboraga kuzitatira!
Igihe Umwami yagerageje kugaruka mu gihugu ngo akomeze imirimo ye, ntibyamworoheye kwinjira mu Rwanda. Abasirikari b’Ababirigi bari bikwije ku mipaka yose kandi bahawe itegeko ryo gufata umwami Kigeri V babonye agerageje kugaruka mu Rwanda. Umwami Kigeri V yururukiye muri Tanzaniya noneho afata icyemezo cyo kwinjira mu Rwanda anyuze i Burundi.
Umwami Kigeri V ageze i Kigari, abantu bamwakiranye ubwuzu. Ibyishimo ariko byamaze igihe gito. Koko rero, Ababirigi bahise bamufata, bamwuriza indege bamujyana i Bujumbura maze bamufungisha ijisho. Aho perezida Yuriyusi Nyerere wa Tanzaniya (Tanganyika) amenyeye inkuru y’ifungiranwa rye, yahise yoherereza teregaramu Guverineri w’uRwanda n’uBurundi, amusaba guhita areka umwami Kigeri V akaza i Dar- es- Salaam, bitaba ibyo agashyira mu munyururu Ababirigi bose bari mu gihugu cye. Kuva icyo gihe ni bwo umwami Kigeri V yavukijwe kugaruka mu Rwanda kugeza n’uyu munsi.
Nyamara n’ubwo umwami w’u Rwanda Kigeri V Ndahindurwa abundiye mu mahanga, aracyafite isumbwe mu gihugu, byendeye ku murage n’umuco gakondo. Uwavuga ko ari we “Muntu ukwiranye n’ibihe turi mo” cyangwa se ko ari we “Mugabo wa nyuma ugihagaze yemye”, yasanga ibyo byose bimubereye. Icy’ingenzi mu biranga ubuzima bwe ni uko icyubahiro n’igitinyiro bye bishinze imizi mu bwiyoroshye bwe no mu rukundo afitiye igihugu. Umwami w’uRwanda Kigeri V Ndahindurwa ntiyigeze atezuka. Mu rwego rwo gufasha abatishoboye, ntiyigeze aruhuka ataraha amiringiro abari mu kaga kurusha abandi. Ibi bigaragazwa n’imidari y’ishimwe itabarika yahawe kubera ibikorwa bye bwite by’ingirakamaro.
Koko rero, Umwami Kigeri V yahawe n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuzobere mu Ngamba impeta y’“Inyenyeri Iharaze Zahabu” kubera ubwitange bukomeye yagaragarije impunzi z’Abanyarwanda muri Afurika. Ibyamuhesheje iyi mpeta kandi yabikoze bitamubujije imirimo ye isanzwe y’ubwitange mu Kiriziya, dore ko ari umukirisitu w’intangarugero.
Umwami Kigeri V yahawe umudari w’ “Ubumanzi” n’Umuryango w’Ubuvandimwe buhebuje bw’Isakaramentu ritagira inenge wo mu mujyi wubashywe wa Lisbon muri Porutugari, ahabwa umudari w’Urwego ruhanitse rw’Intungane Mikayire w’i Wingo (Inzu ya Braganza muri Porutugari), ahabwa umudari w’Urwego rw’Ubutasamanywe Icyaha rwa Vila Viçosa (Inzu ya Braganza muri Porutugari), ahabwa umudari w’Urwego rukuru rw’Umwamikazi Sheba (Inzu ya Nyabami wa Etiyopiya), ahabwa umudari w’Urwego rw’Abasirikari n’Abatabarimpabe rw’Intungane Razaro w’i Yeruzaremu. Kuva ku Nzu ya Nyabami wa Etiyopiya kugeza ku Nzu y’ubwami bwa Jorujiya n’iy’ubwa Misiri, impeta n’imidari bamwambitse ni byinshi ku buryo kubibarura byabera benshi agashobero.
Kwinjira mu biro bye ni nko gutemberezwa mu cyumba gitatse ibintu by’agaciro gahanitse cyane. Imidari ya zahabu n’iya feza itendera ikurikije urunyiriri rw’inzego z’icyubahiro z’abami na nyabami. Aho kubivana ho impamvu zo kwikuza ubwe, Umwami Kigeri V abona ko ibyo byose ari ibimenyetso by’ishimwe gusa. Ku muntu wigeze kuba ku butegetsi bw’ikirenga mu mateka y’uRwanda, ibyo bintu ni urwibukiro rwuje inganzo, kuko byose babimuhaye abikwiriye. Ibyo bimenyetso rero bifite icyo bigaragaza ku buzima, ku mico, ku mutima n’imibereho by’umwami Kigeri V Ndahindurwa. Yatumbagiye ku isonga y’ubwamamare aturutse ahantu h’intamenyekana. Yigeze kwikura ibishura n’igisingo ajya guharanira ubwigenge bw’u Rwanda mu gihe igihugu cyari kigeze ahakomeye.
Nguwo umuntu Bosiko Habimana avuga ko ngo yatatiye igihugu cye n’Abanyarwanda! Agomba kuba amwitiranya n’undi muntu. None se kuki ibyo abandi bose babonye kandi bazi Habimana atashoboye kubimenya byatewe n’iki? Abo umwami Kigeri V yafashije bari mu ngorane z’ubuhunzi cyangwa abo yashakiye ibya ngombwa by’ amashuri, kuki Habimana abo bose yaba atabazi? None se Fondasiyo y’umwami Kigeri V yishyize ho? None se imaze igihe kingana iki? Habimana se yaba atazi akamaro iyo fondasiyo yagize kugeza magingo aya?
Mu kinyarwanda birasanzwe ko injiji n’agahwishi birinda gufata ijambo, ariko Habimana yabitaye i Burenga. Yigize inshyanutsi yasazwe n’amashyari no gusebanya. Ubonye ngo arihanukira ngo umwami Kigeri V ntacyo yamariye uRwanda n’Abanyarwanda, kandi amateka amugaragaza nk’umwami warwitangiye akarunambira! Habimana ntiyabuze kimwe cyo iyo ajya kuba yari afite agaciro aba yaragatakaje kose.
Dore nk’ ibyo bamwanditse ho ku itariki ya 21 Gicurasi 2011: “MBEGA AKAGA!!!!! Niko, uyu ngo ni Tom Ndahiro (Bosiko Habimana)abamuzi aba muzima!!! Ni byo koko ngo agasozi kashize abagabo imbwa ziha amazina!!!! Kubona umushenzi nk’uyu utazi no gutondekanay ibitekerezo yiha umunyacyubahiro nk’uyu akamuhangara bigeze aha!!!”(in leprophete).
3. Umwami Kigeri V Ndahindurwa akwiriye gutahukana icyubahiro cye
Mu myanzuro ya 1579, 1580 na 1605, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ntiyigeze iteganya ko umwami Kigeri V Ndahindurwa yataha nka rubanda. Kuki Habimana yirengagiza iyo myanzuro nk’aho itakiri ho? None se kuki Habimana yumva ko umwami Kigeri V ngo yatahuka nka se na sekuru? Aba se hari ubwo baba barigeze igisingo no kuvugirwa n’ingoma? Ariko muzi ko Habimana atireba uko areshya? Dore icyo umwanditsi wa leprophete avuga na none kuri Tomo Ndahiro(Bosiko Habimana):
“Se umubyara yakoraga kuri paruwasi bikamufasha kubona udufaranga two gutunga umuryango we. Gusa rero uwo musaza yaje kugira igishuko aterura amafaranga ya paruwasi yari agenewe gufasha abakene. Padiri mukuru byaramubabaje cyane kuko yakundaga uwo musaza ariko kubera ko uwo musaza atashatse gusubiza amafaranga y’abakene yibye, Padiri mukuru yafashe icyemezo cyo kumusezerera ku kazi. Icyakurikiyeho ni uko uwo muryango wagize ibibazo by’ubukungu, maze si ugukena uratindahara !”
Niba se umubyara yarigeze kuba umukarani kuri misiyoni akahava nabi, niba sekuru ngo yarigeze kuba umwarimu i Kagayi(?), niba se Habimana ubwe yarigeze kuba moniteragiri, muri bose ni nde uri mu rwego no ku ntera y’umwami Kigeri V ku buryo yakagombye gutahuka kimwe na bo?
Mu mwaka wa 2007, ni bwo umwami Kigeri V yagaragaje igitekerezo cyo gusubira mu Rwanda, Abanyarwanda baramutse biteguye kumwakira no kumwemera nk’umwami ugendera ku itegekonshinga nk’uko yabirahiriye. Iki gitekerezo ntiyagihubukiye, ahubwo cyaje gisubiza ibyifuzo by’Abanyarwanda batahwemye gusaba ko umwami Kigeri V yatahuka akazanzamura uRwanda. Hashize imyaka myinshi hari ho amashyirahamwe n’amashyaka ya poritiki ashyigikiye uwo mugambi, ndetse na n’ubu haracyavuka andi mashyaka aharanira ubwami. Ingamba zose zarateguwe z’ukuntu uwo musaza wahonotse Abidishyi yazabahwitura bakagarura akenge, bakemera ko igihugu kiyoborwa mu bwangamugayo, mu butabera, mu kuri no mu bwumvikane. Abirata ko bubatse iminara ikora ku ijuru nk’uw’Ababeri, kandi batarayiteretse kuri iyo misingi, baba se batarabona ibimenyetso by’uko igiye kubarindimukira ho bidatinze? Kuki batiyumvisha ko umwami Kigeri V bataye kandi ari we buye mpuzanguni yabakura mu mage biroshye mo agakiza n’igihugu akandare bagikururiye? Mbese kuki bakomeza kumubeshyeshya ngo inzu ye y’i Nyanza gusa nk’aho ibindi byose bamwambuye atabifite ho uburenganzira? Maze ukumva imizindaro nka ba Habimana ngo ni bo bigisha abandi urukundo rw’igihugu! Waba ukunda igihugu cyawe n’abagituye ukabateza jenoside ari ko unabamisha ho za katiyusha? Hanyuma ukanakina ku mubyimba imirambo, ibimuga n’abapfakazi ngo ni wowe wabakijije! Waba ukenesha abanyagihugu kugeza ku butindi nyakujya ukivuga ibigwi ngo aha ukunda uRwanda? Waba waramariye abana b’uRwanda ku icumu no mu gihome no muri TIJE no mu mahanga ngo aha ni wowe urusha abandi gukunda igihugu?Waba ukibwataraye mo nk’isiha rusahuzi ukigamba ngo ni wowe ukunda igihugu? Umuntu wese wavuga atyo nka Bosiko Habimana yaba ashishwa nabi, kandi birakwiye ko abandi bamufata nyine nk’indashishwa.
Ibi bihe ni iby’amahina ntabwo ari ibyo guhoha.
Munyakazi
*********************
Moralité? (NDLR): Abanyamakuru dusigaranye hanze aha!









4 novembre 2011
Afrique des Grands lacs ou d'ailleurs, Kigeli V & Royauté constitutionnelle, Société