Accueil Société La Révolution en marche Kagame i Paris ngo uwakorosa uruho ku mafuti ye nk’ay’ingurube byatuma ahanaguraho amateka! Arahanagura ayahe, akayahanagura nka nde?

Kagame i Paris ngo uwakorosa uruho ku mafuti ye nk’ay’ingurube byatuma ahanaguraho amateka! Arahanagura ayahe, akayahanagura nka nde?

0
0
621

 

cochon.jpgFPR iti ndi Rutihunza inzarwe y’isayo, Ingurube zahanitse imirizo, Rwa muturaga ku bijumba, ndi igikoroto cyo mu bikoko!

Ni akumiro, ariko byari binitezwe mu ruzinduko rudasanzwe Paul Kagame agirira mu gihugu cy’Ubufaransa, ko ijambo asubiramo kenshi ariryo n’ubundi amenyereye, iyo yiyemeje kwiha akabanga ntiyifatire abantu ku gahanga: Ati: « Iyo niyo politiki njyewe nzi!“ Aho ho aba avuga ukuri! None se hari ahandi aba ahishe abanyarwanda? Hari utanga icyo adafite? Niyo politiki azi koko! Kuri we amateka avuga amahano we ubwe yakururiye igihugu, ayo agomba gusibwa, abanyarwanda n’isi yose bakamupfukamira, ubundi akica agakiza igihe ashaka n’isaha yose ashakiye! Ngiyo Politiki we azi! Akanarenga akanabisubiramo kenshi! Ngo nta yindi politiki azi uretse iyo. Ubundi ngo rubanda rwose nirukome mu mashyi, ngo kubera iyo politiki Kagame azi yonyine! Mwo kabyara imwe, ingoma ziragwira, uwapfuye yarihuse aho atabonye uburyo ubuswa, ubugome n’umururumba bifatwa nka politiki yonyine izwi, abasigaye bose bagategekwa gukoma mu mashyi bagira bagira bati “yego koko mwidishyi uragiye ibishwi n’ibisiga!”

 

Agiye se kandi mu Bufaransa ate?

Dore ejo niho yirirwaga atuka Abafaransa, atuka abajuji babo ngo batinyutse gukora mandats zimurega ibyo yakoreye abanyarwanda, ngo abo ni za kabwera n’ibindi. None se aka kanya kandi izo manda bazivanyeho? Tuvuge se ko bazivanyeho da! None se ibyo bamurega, ni ikibazo cy’abafaransa ko ari ikibazo mbere na mbere cy’abanyarwanda? None se ibyo bamurega sibyo abanyarwanda bose bazi? Ntiyabikoze se izuba riva? None se niyiyunga n’abafaransa, bizaba bivuze ko akemuye ikibazo cy’abanyarwanda?

Aho ikibazo giherereye, si ukuvuga ngo ingorane u Rwanda (ari rwo Kagame?) rufite zireba abazungu. Ikibazo Kagame afite agifitanye n’abanyarwanda. None se arajya kwiyeza ku bazungu atabanje kwiyunga n’abanyarwanda, hari uwamubwiye ko u Rwanda ari koloni y’abazungu? Kereka niba yararusubije mbere y’ubwigenge ntitubimenye! Ngo iyo niyo politiki we azi gusa? None se politiki azi wenyine, yibwira ko abanyarwanda basigaye bo batagira nabo iyo bazi?

Bijya gupfa kandi, agize atya ati kuva ubu mfashe icyemezo cyo gusesa igifransa mu Rwanda! Icyo cyemezo agifata nka nde, abihererwa uburenganzira na nde? Niba atavuga igifransa, ariko yakagombye kumva ko generation nyinshi cyane mu Rwanda zakuriye mu gifransa, bityo ntacyo zipfa n’urwo rurimi. Ariyibagiza ko iyo asibye ururirmi ruvugwa na benshi mu barurerewemo, biba bisobanuye ko efforts zabo bakoze azikubye na zero, kandi akabima chances zo gukorera mu rurimi bisangamo! Aka gasuzuguro kageze aho rero niko kwihesha agaciro? Agaciro gahabwa nde d’abord?

None se ko yasibye igifaransa mu gihugu, abafaransa akabakubita umukubuzo, agasohora rapports z’ibinyoma zibandarika, koko ayo mateka y’ikinyoma n’ubugome bizasibama gutyo gusa ngo n’uko abafransa biyemeje korosa uruho ku makosa ye? Oya. Niba iyo politiki ya kwihenda ariyo igomba kwemerwa gusa, umuntu ntiyatinya kuvuga ko u Rwanda rwagendesheje cyane umunsi rwigarurirwa n’umuntu nk’uriya uvuga ko aruyobora?

RPF, icyorezo cyibasiye Umuco nyarwanda.

Bimwe mu byo abanyarwanda bazahora bibukiraho RPF n’abayobozi bayo (Dore ko iyo witegereje uko ibihe bigenda bizimburana iki cyama cy’inkorashyano ntikiri bumare kabiri), no ukwica umuco mwiza wahoze uranga abanyarwanda. Niba amafuti agomba kwakirwa akarebwa nk’icyiza ngo ni uko ariko prezida Kagame abishaka, umuco nyarwanda warasinzikaye bitavugwa. None se koko abanyarwanda bazafate ikibi bakibone mo icyiza ngo bigende bite koko?

Burya nk’uko byagiye bisubirwamo kenshi, umuco ugirwa mwiza na ba nyirawo. Kugira umuco ni ukumenya gutandukanya icyatsi n’ururo, ni ukumenya kwita amafuti amafuti, no kumenya kwita icyiza icyiza. None Kagame ngo amafuti akorwa n’icyama cye abanyarwanda bose bayafate ko ari ibintu byiza! Ibyo se ni ibiki?

N’iyo yajya ku ijuru, azahorana abamwamagana kugeza arundutse!

Mu myaka ishize, icyihebe cyategekaga Libiya cyageze aho kibwira ko ahari ari ikimana. Uwo ni Kadafi uvugwa umwe abaturage be baherutse kwereka icyo bita kwita kwihesha agaciro urecye abashaka kucyatsa. Kadafi rero nawe agize atya arikoze ngo asuye Ubufransa, reka reka yiha no kubihenuraho ngo ntarara mu mahoteli yabo ngo yizaniye amahema. Amahanga erega arasakabaka, ngo ni Imana yaje mu bantu, byahe byo kajya ko ahubwo igikenya cyari cyicariye ikirunga.

Umuntu atagiye muri byinshi, ntiyatinya kubwira inkundarubyino zirihirwa amatike n’ibyangombwa ngo zigiye gukomera amashyi umunyagitugu i Paris ko iby’isi ari zunguruka. Dore ejo bundi Prezida Sarkozy niwe wakiraga Kadafi muri icyo gikabyo cyinshi cyane. Nyamara abaturage batangiye kwihesha agaciro, uwo Sarkoyz niwe wabaye nyambere mu kohereza amabombe asuka umuriro kuri icyo kirwanana cyari kimaze iminsi giteye icyokere mu Bufransa. Kadafi ntiyasobanukiwe, atangira kuvuga ngo inshuti ye Sarkozy yasaze.

Ku muntu wese wagenze amahanga akabona byinshi, yari akwiye kwemera ko aho kwiringira umuzungu ngo ni uko ari umunyembaraga, wakwiringiye ahubwo umuturage muturanye wagutabara ugeze habi. Dore urugero rwa Kadafi rwagombye kwereka aba bose bashitse ngo bagiye gushyigikira politiki Kagame azi yonyine, ariyo yo kugira nabi bikitwa ibyiza, bakwiye kuterera ijisho ejuru, bakareba aho igicu kiri kubudika kigana. Icyo umuntu wese ushishoza abasha kubona ni uko ibi bintu bitazakomeza gutya, ndetse bigeze aho kurambirana. Urebye byonyine abanyapolitiki bafunzwe muri iyi misi bazira akamama, wakagombye kubona ko abanyarwanda batazakomeza kurebera. Ntitwiriwe tuvuga abacibwa imitwe hato na hato! Igihe kirageze rero ko iteka rica urugomo ritangazwa mu Rwanda, bitaba ibyo nyirabayazana niwe  uzirengera ibizakurikira!!!

Umwanzuro!

Uruzinduko rwa Kagame mu Bufransa, uretse kutagira icyo ruvuze, nta n’icyo rumariye abanyarwanda. Uwo rufitiye inyungu ngirango ni uwo muzungu wiyemeje kurenzaho no korosa uruho ku mafuti ya Kagame ariko we afite imibare ye. Nta gushidikanya ko bitazatera kabiri umuzungu akamwigarika kandi yari yamutumiye ngo basangire ku meza. Uwagira inama Kagame niba akibashije kumva, ni uko nyuma y’uru ruzinduko rwateye bamwe guhumiriza ku mafuti ye, nawe yagombye gutaha agatanga ituze, agafungura abanyapolitiki n’izindi nzirakarengane zose, ndetse kuva ubu agatangaza ko abakoresha igifransa bafite uburenganzira busesuye kwo kugikoresha no mu nzego zose z’ibikorwa mu gihugu (le français comme langue officielle au même titre que l’anglais). Bitabye ibyo, kuvuga ngo politiki izwi gusa ni iyo kwibagirwa iyo nawe biyemeje guhumiriza ku mafuti ye, ibyo rwose ni politiki y’ikinyoma itarahwemye kuranga RPF n’abambari bayo. Kandi kwimika ikinyoma biri mu byoretse uru Rwanda kuva aho rugiriye mi minwe ya RPF, kuko byononnye umuco ku buryo bukomeye. Abwirwa rero benshi akumvwa na bene yo.

Theophile.

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans La Révolution en marche

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

  Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFAT…