RSS

Inyamanza (Froduald Harelimana)

Umutoni mu biguruka
Ntiyangirwa kwona
Ntawe uzi ibiyitunga
Yifatira udutondwe
Igatamba aho hose
Ntawe uyivuga nabi

Yona mu cyayenge
Burya ngo yarihoreye
Iti “Akambonwa ni ko cyago
Ngo bayibajije impamvu
Itona amasaka ubwayo
Aho yanitse aho ku birago
Ahubwo ikayakinagiramo
Iyafatamo udukoko
Isubiza ko yabishatse
Ikabikora mu cyayenge
Iti: “Ariko ikibi cy’i Rwanda
Nanga ko bazambona
Ugasanga bantaranga
Ko mbonera imyaka
Bikavamo kunyamagana»
Iti  “Naho kugeza ubu bazi
Ko ntona amasaka yabo
Akambonwa karagatsindwa!”

Ntawica inyamanza
Ijya imbere y’abahinzi
Hataruka agatondwe
Ikaguruka ikagasama
Igasamura iryo haho

Ku mbuga aho iratamba
Wayegera ikaguruka
Ntijya kure y’impinga
Mu kanya ikaba iragarutse
Ikiyotera akazuba
Ikiyereka rubanda

Irangwa n’imico myiza
Ntiyinjira mu nyubakwa
Ntivugwa umururumba
Ntijya igira umuvundo
Ntijya inajwigira

Ibyayo ni amanga
Ntawe umenya aho irara
Mu mvura y’amahindu
Aho yugama niyo ihazi
Ntawe uyibona ihaze
Ntawe uzi inzara yayo
Ese mama, igera ku mazi?
Yaba se ijyayo ryari
Ko iduhora iruhande?
Ariko ihora isukuye
Ku mutima no ku mubiri!

Ntiyubaka icyari
N’ubwo ikunda abana
Ntigaragaza abayo
Ntubona ubuto bwayo
Ntunayibona ishaje
Umanza ihoraho iteka

Ikagira ikinyabupfura
No mu mvugo ni intyoza
Bati: “Mbe, Kanyamanza
Kuki ugira akaguru gatoya?”
Iti: “Nako ngakesha Rusengo
Wagakijije Rusenzi
Yagacuriye umugambi
Ngo akabazemo ubwato
Bw’Ingeyo n’Umuhozi.

Copyright © 2011
By Froduald Harelimana
Inyoni n’Udusimba tw’i Rwanda

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

l'étudiant |
LE JARDIN DE L’AMITIE |
wildcatsworld |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | wwwfodelinfo
| Infos du jour
| Mosaïque