H.E Paul Kagame on BBC-IKIGUZI CYO KWIVUGA IMYATO I LONDON (J.Ngarambe)

Netters,

Bimwe mu bibazo Kagame akwiye kubazwa:

A) Ikibazo cyambere: Kuki yahisemo kwivuga imyato i Londres kandi bihenze cyane?. Ntiyashoboraga gukoresha uburyo busanzwe akavugira i Kigali? Icyo gihe, umuntu yamuha ikigereranyo cy’amafaranga Leta yazigama, ayo mafaranga akaba yaramira nka bamwe mu banyeshuri bambuwe inguzanyo ya buruse:

1. Igiciro cy’indege Athens – Kigali- London-Kigali – Athens:


Athens-Kigali: amasaha 5 n’iminota 45
Kigali-London: amasaha 8 n’iminota 26
London-Kigali: amasaha 8 n’iminota 26
Kigali-Athens: amasaha 5 n’iminota 45

Icyegeranyo: amasaha 28 n’iminota 22
Igiciro kw’isaha Kagame azishyuza Leta: USD 10 000 (yariyongeje, mbere yari USD 8 500)
Amafaranga Kagame azishyuza Leta: USD 10 000 x amasaha 28 n’iminota 22 = USD 283 667

2. Amafaranga Kagame yigenera buri gihe agiye hanze y’Igihugu:   USD 100 000
3. Amafaranga yo kumucumbikira muri presidential suite: USD 7500, bitanga  USD 30 000, ubariye ku minsi 4.

4. Amafaranga ku bantu nka 10 bakunze kumuherekeza, ayo gucumbika n’impamba (USD 500 + USD 250): USD 750 x 10 = USD 7500, ni ukuvuga  USD 60 000, ubariye ku minsi 8 (baza mbere, bakagenda nyuma).

5. Amatike y’indege ku bamuherekeje: USD 16 000 (hari n’abagendera muri business class).

BYOSE HAMWE:
USD 283 667 + USD 100 000 + USD 30 000 + USD   60 000+USD 16 000 = USD 489 667. Ni ukuvuga FRW 293 800 200.

Inguzanyo za buruse ku mwaka zavamo : 293 800 200/ 250 000 = 1175.

B) Ikibazo cya kabiri:  mu gihe mu, gihugu inzara inuma, n’ivanwaho ry’inguzanyo za buruse rizahaje abanyeshuli, kubera iki atanga amafaranga agahiryi kuri Racepoint Group, izwiho kumushuka ko propaganda yayo mu binyamakuru n’ahandi bizamubera ingabo imurinda kunegurwa?

 

Racepoint Group ni imwe muri za agences zigwiriye i Londres, z’inzobere mu kunyanyagiza umubavu ku munuko. Izo za PR firms zigerageza guhesha isura nziza abaperezida bazwiho kuba ba ruharwa mu gutegekesha igitugu, kwica no gusahura.

Gukanda kuri iyi nyito Racepoint Group bihita bigaragaza ibikorwa iyi PR firm ikorera Kagame.


Muri ibyo bikorwa, harimo kumufungurira imiryango y’ibinyamakuru bimuha umwanya wo kwivuga imyato. Ibyo bimufasha kwibagiza amarorerwa avugwa mu gihugu. Nka ziriya ndege ebyiri ze bwite, zavuye mu kurigisa umutungo w’igihugu,  indege, nk’amafaranga anyerezwa, akabitswa mu mahanga. Nk’ihohoterwa ry’ikiremwa-muntu, no kwisha abaturage inzara.


Kimwe n’izindi PR firms, Racepoint Group yiyemeza guhishira amahano, ibanje guhabwa amafaranga atubutse: ntishobora gutera umubavu idahawe byibuze  pounds miliyoni 2. Bivunje FRW miliyari 1 na miliyoni 920, ahwanye n’inguzanyo ya buruse ku mwaka yatabara abanyeshuri 7680.

Abazashobora kubaza Kagame, muzamwibutse rero ko avuye ku ngeso mbi y’igitugu atakenera kugomwa Abanyarwanda amafaranga menshi nk’aya. Byamurinda gucika ururondogoro, ariko anasesagura umutungo mucye w’Igihugu. Nkuko byagenze mu ngendo za vuba aha: Davos, Suisse (25-29/01/2011); Boston, USA (22/02/2011); Denver, USA (25/02/2011).


C) Mu kurangiza, ntimuzibagirwe kumubaza ukuntu ngo yategetse ko ambassade y’u Rwanda i Londres ikodesha inzu ye bwite. Kuko kwikodeshaho inzu, bigeretseho kwikodeshaho indege ari agahomamunwa, katakizwa n’umubavu wa Racepoint Group.

Joseph Ngarambe.

À propos Theo

"Je ne nourris aucune prétention de devenir un Jean Bertrand Aristide. Je fais ce que je crois être mon devoir auprès des gens, voilà c'est tout. Je ne fais aucune politique politicienne. J'essaie toujours, en collaboration de mes frères et soeurs humains, d'orienter les autres dans ce que je crois être le chemin du bien. Tu me rendrais un grand service, si tu me disais là où je commets une erreur dans mes démarches. Et là je dirais que "se tromper est humain". Ne me prêtez pas l'intention de vouloir manipuler les gens, comme le font nos mecs qui croient nous gouverner. Non, là ce n'est pas mon choix. Est-ce la première fois que vous apprenez que les prêtres complètent leur formation philosophique et théologique dans différents domaines? Pourtant c'est comme ça, nous sommes présents dans différents domaines qui concernent les valeurs humaines. Si l'Eglise n'agissait pas ainsi, il serait difficile pour elle de se faire une idée exacte sur ce que sont en train de vivre les chrétiens qu'elle considère comme ses enfants." (A la journaliste Agnès Murebwayire, le 4 mai 2009)

Une réponse à “H.E Paul Kagame on BBC-IKIGUZI CYO KWIVUGA IMYATO I LONDON (J.Ngarambe)”

  1. Mbabazi 22 mars 2011 à 23:29 #

    Birababaje cyane kandi ikibabaje kurusha ibindi ni abitwa ngo barize bafite amadogitora cyangwa amametrize nyamara koko uwavuze ngo dufite abantu bazi guteranya inyuguti ariko nta buhanga n’ubunararibonye…kubona abadepite imitwe yombi..abaministri n’abandi badashobora kwamagana ukuntu frw yo kwishyura umukuru w’igihugu,,,ese yagiye muri Rwanda AIR niba koko yemera ko igihugu ayoboye cyarateye imbere…kandi ngo ihunga umurizo wayo igwa ruhabo,,,,naho ugaye ibyiwabo abyibiramo…ese ko atuyoboye ataragize amahirwe yo kwiga ngo arangize murumva amakosa akora atabarwa ku bize ariko ntibagire icyo bamarira barumunuma babo…twisubireho

Laisser un commentaire

l'étudiant |
LE JARDIN DE L’AMITIE |
wildcatsworld |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | wwwfodelinfo
| Infos du jour
| Mosaïque