Mu makuru ya gahuzamiryango yumvikanye ku wa 25 Ugushyingo 2010, baganiriye n’umujyanama wa Kigeli wa 5, Bonifasi Benzige wali wasuye gahuzamiryango. Benzinge yabanje gusobanura impamvu Kigeli atarataha kandi mu ntangiriro z’uyu mwaka yarabwiraga abanyarwanda ko uyu mwaka utazarangira adatashye.
B. Benzinge : Ntabwo ibintu byamutunganiye nk’uko byagombaga kuba, aliko uwo mugambi n’ubu ng’ubu ntabwo yawuvuyeho. Ashobora gutaha igihe icyo ali cyo cyose, ntituzi italiki ntituzi umunsi ntituzi n’ukwezi.
BBC: Habaye iki cyatumye Kigeli atagera ku mugambi we ?
B. Benzinge: N’uko ibintu ntabwo byali bitunganye ikindi no mu Rwanda nta mahoro yali ahari, byatumye rero atabyihutira nk’uko yabishakaga.
BBC: Ese ikibazo ni cya kindi cy’uko we ashaka gutaha nk’umwami mu gihe leta yo ivuga ko yataha nk’umunyarwanda usanzwe?
B.Benzinge: Icyo kibazo yavuze y’uko, si we ugomba kugisubiza gikwiriye gusubizwa n’abaturage.
BBC: Icyizere cya Kigeli cyo gutaha kingana gite?
B.Benzinge: Igihe cyose ashobora gutaha, kandi n’ubu ng’ubu aracyashaka gutaha, kuko akunda u Rwanda akunda n’abanyarwanda kandi na bo baramukunda. Kandi ni igihugu cye ntiyumva rero ikintu cyamubuza gusubira mu gihugu cye.
BBC: Hali imishyikirano mugirana na leta y’u Rwanda kuli iki kibazo ?
B.Benzinge: Oooh nta mishyikirano dufitanye na leta kugeza ubu ng’ubu.
BBC: None niba nta mishyikirano se ubwo gahunda zo gutaha umwami yavuze zaba zishingiye ku ki ?
B. Benzinge: Zishingiye ku bushake bwe, kuko mu kuri ntawamubuza gutaha mu gihugu cye, cy’u Rwanda kandi u Rwanda ni igihugu cye ni ho yavukiye ntawamubuza kujya iwabo.
BBC: Aliko igihe duheruka kuvugana yavugaga ko atataha avunda kuko ali umwami .
B. Benzinge: Ni ukuvuga ko mu gihe u Rwanda rutarimo amahoro, ntiyarwirukiramo ako kanya.
BBC: Ishyaka njya mbona rivugira umwami ko ashaka gutaha ni irye?
B.Benzinge: Umwami ntagira ishyaka, ali hejuru y’amashyaka ayo ali yo yose. Umwami ntabwo ali muri parti politique, ali hejuru ya za partis politiques zose, na politique ntabwo ayibamo kuko, umwami ni umwami uganje, kandi ni ko yabisezeranye kuva yima. Abanyarwanda berekana uko bashaka uko bamukunda, ibyo ni abanyarwanda berekana icyifuzo cyabo.
BBC: Iryo shyaka rikorana n’umwami?
B.Benzinge: Umwami nakubwiye nti ntakorana n’amashyaka, kuko atagenda muli parti politique, aliko abamushyigikiye ntiyababuza kumushyigikira, kandi abamukunda ntiyavuga ngo we ntiyabakunda. Akunda abanyarwanda bose atavanguye amoko, atavanguye na za partis politiques.
www.bbc.co.uk/greatlakes
Ikiganiro cyakozwa na A.Y. Mugenzi, incamake ikorwa na A. Murebwayire
********************
[NDLR]: Hari bamwe bakunze kubaza bati Umwami Kigeli azahaguruka ryari, ngo atangaze programme ya politiki ye, hanyuma abanyarwanda babone kwerekana ko bamuri inyuma! Igisubizo kirabasha kugaragara neza muri iki kiganiro. Kigeli V nk’umwami uganje, ntabwo ariwe uteganya gutanga programme ya gouvernance y’igihugu, nta n’umbwo yumva ubwami bwe nk’uko abantu bamwe bashaka kubimutwerera nk’aho yaba ari monarque absolu, ugena gupfa no kugira kw’abanyarwanda. Oya si uko umwami Kigeli ateganya ubwami bwe, bigaragara nk’uko yabirahiriye yima ko yiyumva neza nk’umwami wo mu gihe tugezemo, ni ukuvuga umwami constitutionnel. Bisobanura neza ko yifuza kurekera abaturage uruhare rusesuye mu kwihitiramo uburyo bw’imiyoborere muri demokarasi no kwishyira ukizana. Bityo, si umwami usabwe kugena ibyerekeye imiyobere muri politiki y’igihugu, kuko yemera ubutegetsi buva ku baturage, bushyirwaho n’abaturage kandi bugakorera abaturage.
Ibi bisobanura nk’uko twakunze kubivugaho, ko ari abanyarwanda bo ubwabo bagomba guhaguruka bakavuga ko bahisemo umwami Kigeli V nk’umuntu ubafasha kubana mu mahoro, mu bumwe no mu bwumvikane. Abo baturage kugirango babigereho, bazabifashwamo n’amashyaka ateganya muri programme yayo ubwami bugendeye ku itegekonshinga. Ayo mashyaka ntakorerwamo n’umwami nk’uko bisobanurwa, (bitamubujije gushima ibikorwa byayo) bityo bikumvikana neza ko atariwe ujyena programme y’ayo mashyaka. Ayo mashyaka nageza programme afite ku baturage bakazishima, niyo ubwayo azatuma abaturage bihitiramo ubuyobozi bubabereye, akaba ari nayo yabasha gukoresha kamarampaka kugirango abanyarwanda bihiteremo umwami.
Ibi birasubiza ikibazo cy’abibaza inzira ya politiki umwami ateganya kunyuramo kugirango asubirane intebe ye yavanweho ku maherere na mpatsibihugu. Icyo kibazo ntibagomba kukibaza Umwami, ahubwo bagomba ku kibaza amashyaka amushyigikiye aho akigeze mu gukangurira abaturage kwakira umwami wabo. Abashaka rero kumenya uko politiki ijyanye no gusubiza umwami Kigeli V icyubahiro nk’umukuru w’igihugu, basabwe kubibaza amashyaka ateganya muri programme yayo iyo nzira, kuko ayo mashyaka niyo azabasha kumvisha abaturage akamaro ubwami bugendeye ku itegekonshinga bubamariye, n’ibibazo bya politiki biganisha muri iyo nzira.
Hagati aho mu gihe programmes z’amashyaka zitarajya mu bikorwa uko zifuzwa, ibyo ntibyabuza Umwami Kigeli gusubira mu gihugu cye igihe ashatse cyose, aramutse abonye hari amahoro ahagije yatuma atabangamirwa mu mikorere ye ku bimureba. Umwami afite uburenganzira bwo gutaha mu gihugu cye, haba igihe abanyapolitiki banogeje inzira ibyo byanyuramo muri urwo rwego, haba ndetse no mu gihe abanyepolitiki batari bemeza politiki ihamye muri ibyo. Ariko bikumvikana ko ishyaka byagaragaye ko rifitiye abaturage programme ihamye yo kubazahura mu bibazo barimo, ikindi rigateganya muri gahunda yaryo ubwami bugendeye ku itegekonshinga, igihe iryo shyaka ryaba ryageze ku ntego yaryo yo gushyigikirwa n’abaturage, nta kabuza ni aho hashobora guturuka n’icyemezo gishimangira ko Umwami Kigeli ari umwami uganje mu Rwanda.
Théophile.
-Ibiganiro:
1. Incamake ku kiganiro Chancelier Boniface Benzinge yagiranye na BBC ku mpamvu zituma Umwami Kigeli V atarashobora gutaha mu Rwanda.
2. ijwiryubumanzi

Munyerangwe Jackson
November 27th, 2010
Dusesengure neza ibyavuzwe na Bwana Jackson Munyerangwe.
Listen Now:
Standard Podcasts [02:00:00m]: Hide Player | Play in Popup |






28 novembre 2010
Afrique des Grands lacs ou d'ailleurs, Kigeli V & Royauté constitutionnelle, MDPR, Société