Prezida Kagame mu ntebe ya penetensiya: « Nshinzwe kugira abandi inama kuko njye ndi Malaika! »

RUSHYASHYA

==========================

Bamwe mu bari inkotanyi z’amarere ku rutonde rw’abanzi b’igihugu

- Gen.Nyamwasa, Col.Karegeya, Rujugiro, Himbara, Gahima, Maj. Rudasingwa ku isonga !

 

Muri Rushyashya y’ubushize twabararikiye ko tuzabagezaho inkuru ijyanye n’ibyavugiwe mu nama ikomeye Perezida Kagame yagiranye n’abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi hamwe n’abayobozi bakomeye bo mu mujyi wa Kigali, abacuruzi bo mu rwego rwo hejuru cyimwe na bamwe mu ba fonctionaires wakwita abavugarikijyana.

Nubwo iyo nama yari iyo gutegura amatora ariko nk’uko twabikomojeho ubushize muri ya nteguzankuru(stop press), Kagame yanavugiyemo abo yemeza yuko bari ku isonga kuba abanzi b’u Rwanda cyimwe ngo n’uko ari n’abanzi b’umuryango FPRInkotanyi!

Iyo nkuru rero reka tuyibagezeho ku buryo burambuye nk’uko twabibasezeranyije muri iyo nomero y’ubushize:

Burasa Jean Gualbert

Nkuko tubikesha umwe mu banyamuryango ba RPF wari muri iyo nama utarashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu ze bwite, Ngo muri iyo nama Perezida Kagame, akaba na Chairman wa FPR, yabasobanuriye ko nk’umukuru w’umuryango yakomeje kwitwararika ku mahame ya RPF. Mu buzima bwa nyuma na mbere ya jenoside yakorewe abatutsi muri 94.

Ibyo yababwiraga byose byarumvikanaga cyane ko abenshi bari bamuzi, nk’umuntu udakunda ubutegetsi, ariko nk’umuntu udakunda ko ibintu byakwangirika kandi abirimo.

Urugero uwo munyamuryango yaduhaye abemera Kagame baheraho, ni mu 1990 ubwo urugamba rwo kwibohoza rwatangiraga, ntabwo yari mu Rwanda, ahubwo yari muri Amerika aho yigaga amashuri makuru ya gisirikare. Kubera gukunda igihugu yarayahagurutse aza kuyobora urugamba, no kongera gukusanya ingabo, cyane ko Rwigema Fred n’abandi bari bamwungirije bari bamaze gupfa. Ati urumva rero ko kuba umukuru w’ingabo za RPF atari ukurarikira ubutegetsi, ahubwo ni ugukunda igihugu(patriotisme). Ubwo ingabo za RPF zari zimaze kwirukana ingabo zo kwa HABYARIMANA, zimaze no guhagarika jenoside, byabaye ngombwa ko hajyaho ubuyobozi buhamye, kuko igihugu cyari cyafashwe abicanyi bahunze. Icyo gihe hari abavuga ko KANYARENGWE Alexis, wari chairman wa RPF, yamubajije ati wandetse nkaba Perezida wa Repubulika. Undi ati uzi ko RPF yemerera muri demokarasi uziyamamaze ahita abyihorera kuko yatinye guhangana nabali bamaze kwerekana ko babishaka.

Ubwo hiyamamaje SENDASHONGA Seth na BIZIMUNGU Pasiteri, nibwo Pasiteri yabaye Perezida yegukana uwo mwanya washakwaga na Kanyarengwe.

Nyamara Kanyarengwe wabwiraga KAGAME ngo yabimwihereye yatekerezaga ko Paul KAGAME yabifatisha igitugu kuko ari we wari umukuru w’ingabo, bivuga ko yahamye ku mahame ya RFP ya demokarsi, no kutagira inyota y’ubutegetsi, ahubwo ahitamo kwibera Visi Perezida na Minisitiri w’ingabo.

Hashyizweho n’abandi bayobozi bashyirwamo K ANYARENGWE , SENDASHONGA Seth, MAZIMPAKA Patrick, KAREMERA, INYUMBA, BIHOZAGRA, bongeramo n’abo mu yandi mashyaka atarijanditse muri jenoside.

PL hashyizwemo NSENGIMAN A , MUGABO Pio, HIGIRO Prosper;  PSD hashyirwamo IYAMUREMYE, NTAKIRUTINKA, RUGENERA. PDC hashyirwamo NAYINZIRA.  Muri MDR hashyizwemo TWAGIRAMUNGU, RWIGEMA, NKURIYINGOMA , NGIRABANZI,

Perezida Kagame ati: ariko rero bijya gutangira bamwe muri aba bambwiye ko nkwiye kureka UNAR igakora ku mugaragaro, nkabasubiza nti none se, bamwe muri mwe muri mu bayirukanye, murayigarura se ari uko hahindutse iki? Muyikunze mute? Ati icyo bashakaga kwari uko U.N.A.R igaruka bakabona uko babyutsa Parimehutu, ariko babonye bitabashobokeye batangira gukoresha iturufu ivuga ngo ingabo za RPF zishe abahutu, nkaba Musangamvura wari maneko wa TWAGIRAMUNGU.

Kagame ati nkababwira nti « ko turi muri cabinet, ko izi ngabo zabaye iza Leta murimo, zahura n’abacengezi bazirasaho zikabareka. Muri jenoside se ko zayihagaritse, mutekereza ko zayihagarikishije umupira w’amazi? Bati twihungire ntitwashobora igitugu cya KAGAME na RPF.

Kagame abwira abari muri iyo nama ati nyuma haza RUDASINGWA n’ubundi kuva kera kuza muri FPF kwari ukumukurura mu kiziriko kuko yari afite ibindi yemereragamo, ariko tugatekereza ko yahinduka. Tumuha kuba SG wa RPF, Ambasaderi muri USA, Diricab muri presidansi, ariko ingeso mbi n’imyitwarire mibi biramwokama, bamugira inama yo kwilinda akaboko karekare ko ahubwo akwiye kuba inyangamugayo, ati igitugu cya KAGAME.

Nyamara yafungwa, yafungurwa ati ndarenganye ahubwo reka mpunze igitugu cya KAGAME na RPF.

Kagame akomeza agira ati mukuru we GAHIMA murabizi ko nta muntu utazi akarengane yagiriraga A b a n y a r w a n d a , k w a k a amadeni mwizina lya mukecuru mama we, n’utundi tunyanga tutatumaga yakwitwa inyangamugayo.

Ati batangira kubimubaza ati ndahunze igitugu cya Kagame kirakabije ! Ahubwo ageze muli Amerika aho yahungiye yandika n’igitabo kimuhesha impamyabushobozi y’ikirenga PHD mu by’amategeko kivuga nabi u Rwanda ati kudafunga   R.P.F. NI Ishyano. Uwo nawe akegera abandi barakare ngo azize KAGAME na RPF n’igitugu cyabo. Haza ba Gen. HABYARIMANA we na Colonel Ndengeyinka watoraguwe na R.P.A. Nyamara na KINANI ubwe yari yaramujugunye, aba depite, SG muri MINADEF, aba MINADEF, atangira kuzana amacakubiri , ati nta Equilibre muli iyi Leta, atangira kujya mu Manama ya rwihishwa y’amashyaka amwe asenya, kandi ari umusirikare. Bamubwiye bati ibintu bidusubiza aho twavuye 94 wabivuyemo? Ati nsabye imbabazi, wajya kumva ukumva ejo yongeye,bakongera kumubaza bati uli mu biki,ati ndahunze hari igitugu.

Bigera kuri ba Gen. KAYUMBA Nyamwasa, ati twatekerezaga ko ibyo bakora bitari byiza bazagenda bikosora. Kagame ati nyamara Uko Kayumba yagendaga akuzwa mu myanya niko yagendaga yangiza. yabaye umuyobozi mukuru wungirije uwa Jandarumori, Chef d’etat Major w’ingabo, umukuru wa NSS, Ambasaderi mu Buhinde, abantu bakibwira ko abibaye yagenda agabanya amanyanga. Ariko aho kugabanya, banamuhamagara ngo agirwe inama ati igitugu. Yewe, kugeza nubwo ata ingabo akigira kwiga muri UK, kandi turi mu ntambara. Uko bamugira inama we akabatuka, ngo nimuve ku gitugu cya KAGAME na RPF.

Na KAREGEYA ni kimwe, abo bose aho kwemera inama bagirwaga ubundi tuzi ali imiyoborere myiza, bati abunva inama ni abahakwa ku banyagitugu, reka duhunge tukive iruhande twe ntitwakemera.

Kagame ati muzi neza ko General KAZURA mu kazi akora ashinzwe gutanga ibibari, arangije anyura Dar- es Salaam ajya muri Afurika y’Epfo nta ruhushya, murumva twari kubyihorera? Uyu we, yaje gusaba imbabazi ubu yararekuwe nta kibazo.

Murebe uwitwa HIMBARA, mbere yaje numva hari ikintu yamara ukurikije ko wenda yashobora ibi n’ibi, ukarwariza aho. Ariko icyagaragaye ni uko yaje kunanirana arahunga, aza gusaba imbabazi turazimuha, arangije arongera. Sinzi uko bimugendekera, aba asanze ba KAYUMBA, KAREGEYA. Aba yiyongereye mu bavuga ngo bahunze igitugu cya KAGAME na RPF.

Ntibyamaze kabiri, haza uwitwa RUJUGIRO(uyu rwose ntacyo tutamukoreye nk’umucuruzi wo mu Rwanda) bamuvugaho ibibazo byo kudacuruza neza, haba amatabi, imisoro n’ibindi, ariko tukumva azabyumva akazagenda arushaho kubinoza no kubikora neza. Kubera kunyereza imisoro yo muri Afurika y’Epfo aza gufatirwa mu Bwongereza arafungwa, aho aviriyeyo ati u Rwanda ntirwamfunguje, ntirwamfashije, ati reka nisangire ba KAYUMBA na KAREGEYA. Bivuga ko nawe yegereye abavuga ko bahunze igitugu cya RPF na KAGAME.

Ejo bundi numva umukoloneri witwa MUDENGE mu bibazo by’amasambu arwaniramo n’abaturage bikagera aho abatunga imbunda. Nyamara nta minsi ishize muhamagaye ati na Gen. KABAREBE, KIRABO na NYINAWAGAGA nabo barayafite. Mubwira ko akwiye kwitangira akazi akora ka Regulation, akava mu ntambara z’amasambu, akorora ntacuruze ubutaka. Nyamara ngiye kumva numva yasubiyeyo n’iterabwoba.

None se, ibi tubirebe tubyihorere? Ubu se, ibyo byose wabireba ukabyihorera ngo hatagira uvuga ngo hari igitugu, kandi bari kwangiriza u Rwanda n’Abanyarwanda?

Kagame yakomeje yibutsa abari muri iyo ati twemereye Abanyarwanda umutekano, imiyoborere myiza, ubwisanzure n’iterambere. Numva tutakwemerera umuntu uwo ari we wese wabibabuza. Nuko n’abanyamuryango bati nibyo. Aho twari tugeze, haba mu bukungu, imibereho myiza y’abaturage, haba mu iterambere, kurwanya ruswa, turi aba mbere mu karere. Ntabwo twakwemerera icyadusubiza inyuma.

Kuri bariya bose yavuze batannye yavuze yuko nabo u Rwanda ari urwabo bakwiye gusaba imbabazi Abanyarwanda kuko bahemukiye umukuru w’igihugu, bahemukira RPF yabagiraga inama, maze bave ibuzimu bajye ibuntu, baze bafashe abandi Banyarwanda kurwubaka, bave mu byo babeshya ko hari igitugu, haba kuri KAGAME cyangwa RPF.

À propos Theo

"Je ne nourris aucune prétention de devenir un Jean Bertrand Aristide. Je fais ce que je crois être mon devoir auprès des gens, voilà c'est tout. Je ne fais aucune politique politicienne. J'essaie toujours, en collaboration de mes frères et soeurs humains, d'orienter les autres dans ce que je crois être le chemin du bien. Tu me rendrais un grand service, si tu me disais là où je commets une erreur dans mes démarches. Et là je dirais que "se tromper est humain". Ne me prêtez pas l'intention de vouloir manipuler les gens, comme le font nos mecs qui croient nous gouverner. Non, là ce n'est pas mon choix. Est-ce la première fois que vous apprenez que les prêtres complètent leur formation philosophique et théologique dans différents domaines? Pourtant c'est comme ça, nous sommes présents dans différents domaines qui concernent les valeurs humaines. Si l'Eglise n'agissait pas ainsi, il serait difficile pour elle de se faire une idée exacte sur ce que sont en train de vivre les chrétiens qu'elle considère comme ses enfants." (A la journaliste Agnès Murebwayire, le 4 mai 2009)

Une réponse à “Prezida Kagame mu ntebe ya penetensiya: « Nshinzwe kugira abandi inama kuko njye ndi Malaika! »”

  1. BIRENGUSEKE ! 28 septembre 2010 à 0:22 #

    ….None mu ntebe ya penetensiya Padiri MUSONI yamutegetse kuvuga amashapule angaheeee ?….Cyangwa agomba kuzenguruka igihugu akusanya imipanga yanyanyagije mu baturage ? NIYONKURU we ngo : kubera ko mushiki we ( wa Kagame ) yamwivumbuyeho , KAGAME uwo….azayikusanye afashijwe na cya gishubaziko SETAKO wo ku Ruvugizo mu Gikirambwa ; ….banabwire uwitwa NKUSI Laurent wigeze kuba ministre, batwikire iyo mipanga mu Ruhango mu rugo kwa UTUMABAHUTU mwene wabo…..! byose ntibizongera ukundi…!!!! never again …..mpiru na nyoni ….!!!!

Laisser un commentaire

l'étudiant |
LE JARDIN DE L’AMITIE |
wildcatsworld |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | wwwfodelinfo
| Infos du jour
| Mosaïque