RSS

Le 1/10/2010 Umunsi w’icyunamo hose: U RWANDA RUZABA RUMAZE IMYAKA 20 MU NTAMBARA. (Paul Rusesabagina)

 

 

Imishyikirano-huriro NyaRwanda Dialogue Inter-Rwandais InterRwandan Dialogue

ITARIKI YA 1/10/2010

U RWANDA RUZABA RUMAZE

IMYAKA 20 MU NTAMBARA

—————————————————————————————————————–

POST BUS 2847, 6030 AC NEDERWEERT NEDERLAND

TEL.: 0031-630897180 E-MAIL : dirhi2010@yahoo.fr , info@rwandadialogue.org WEBSITE : www.rwandadialogue.org , www.veritasrwandaforum.org

1

International Network for Truth and Reconciliation in Central Africa
Réseau International pour la Vérité et la Réconciliation en Afrique Centrale

Imishyikirano-huriro NyaRwanda Dialogue Inter-Rwandais InterRwandan Dialogue

IMYAKA 20 Y’UBWICANYI BUKOMEJE KUYOGOZA

AKARERE K’IBIYAGA BIGARI.

Bavandimwe kandi Nshuti za DIRHI dusangiye urugamba rwa demokarasi, amahoro, ubutabera n’ubwiyunge nyakuri,

Nshimishijwe no kubagezaho umushinga wa DIRHI wo KUNAMA NO KWIBUKA ABANYARWANDA B’AMOKO YOSE , ABANYEKONGO NDETSE N’ABANYAMAHANGA BOSE BAHITANYWE N’INTAMBARA YAYOGOJE IGIHUGU KUVA KURI 01/10/1990 NONE IKABA IMAZE IMYAKA 20 ITARARANGIRA.

Murabizi mwese, uyu mwaka, kuri iriya tariki niho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu rizashyira ahagaragara raporo y’ibyaha by’ubwicanyi FPR/APR yakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Kuri iyo tariki kandi, tuzaba twibuka imyaka 20 yose ishize mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari twugarijwe n’intambara yatejwe na FPR/APR. Ni umunsi ukomeye rero mu mateka y’igihugu cyacu n’akarere ko muri Afurika yo hagati.

Umugambi rero ni uko twese hamwe, mu rwego rw’abaharanira DIRHI, aho tuzaba turi hose (Afurika, Uburayi n’Amerika), twategura imyigaragambyo n’ibikorwa rusange kuri uwo munsi byo kwibuka abantu bose b’inzirakarengane bavukijwe ubuzima bwabo ku maherere n’inkoramaraso z’impande zose, haba mu Rwanda cyangwa muri Kongo , tugatanga ibiganiro mbwirwa-ruhame, tukajya mu mihanda no kuri za radio na television tukamagana ingoma y’ubwicanyi bukomeje kuyogoza akarere. Tubikoze neza bishobora gutangiza IMPIDURAMATWARA yadufasha kwikiza INKORAMARASO zitwaza kwikingira ikibaba cya FPR n’ inzego za leta zigakomeza gufata abanyarwanda ho INGWATE kugira ngo zidakurikiranwa mu butabera, bityo bigatuma zikomeza guhekura ababyeyi b’u Rwanda na Kongo.

Nimuhaguruke rero iyo tariki ya 1/10/2010 tuzayigire umunsi ukomeye w’icyunamo kuri twese. Igitekerezo ni uko mu bikorwa byose by’uwo munsi twazambara twese imyenda yirabura. Ndagira ngo rwose mbasabe mwese tuzikubite agashyi, twisuganya maze dukore iki gikorwa. Buzaba ari n’uburyo bwo kwerekana ko iriya rapport ije twari tuyitegereje kandi twizeye ko izagira icyo igezaho abanyarwanda muri rusange mu rwego rw’ubumwe n’ubusabane bizana amahoro mu rwababyaye.


Nta bwiyunge buzashoboka abaduhekuye bose badakurikiranwe; nta bwiyunge n’amahoro abanyarwanda, ndetse n’abaturage bo mu bihugu duturanye bazagira, niba hatabaye INAMA NGOBOKAGIHUGU ihuriwemo n’abanyarwanda b’ingeri zose n’amoko yose, abanyamashyaka, abanyamadini, ababa mu miryango itabogamiye kuri leta (Société civile) kugira ngo bashyire ku mugaragaro amahano yose yagwiririye u Rwanda, bumvikane ku butegetsi bubanogeye; ubutegetsi burengera buri munyarwanda n’undi muturarwanda uwariwe wese, kandi bashakire hamwe uburyo bwo guca burundu umuco wo kudahana.

Umuvandimwe wanyu,

Paul Rusesabagina.


 Paul Rusesabagina

Président du comité de coordination- Initiative-DIRHI

International Network for Truth and Reconciliation in Central Africa
Réseau International pour la Vérité et la Réconciliation en Afrique Centrale

 

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

Newsletter

Abonnez-vous a notre Newsletter