RSS

Abbé Ubald, un saint, un pharisien ou un taumaturge du FPR? Opinion de A.Thomas Nahimana

PADIRI UBALD RUGIRANGOGA YABA YARAHINDUTSE UMUKANGURAMBAGA WA FPR-POWER


Bibaye ngombwa ko mfata ikaramu n’urupapuro, nkandikira Padiri Ubald RUGIRANGOGA kugira ngo mwiyame ku mugaragaro kuko mbona asigaye yarigize umucamanza w’icyamamare, umutegetsi w’icyatwa abandi bagomba guhakwaho kugira ngo baramuke, akaba asigaye afite ububasha bwo kugena abapfa n’ababaho! Tumaze kwitegereza iyo mikorere ye twasanze Padiri Ubald ari umunyakinyoma, umugizi wa nabi ukwiye kwirindwa. Muri iyi nyandiko, nzinduwe no kugaragaza ukuntu uyu mugabo ari umupadiri wo kwitonderwa (dangereux), ukwiye gufatwa uko ari, ntihagire uzongera kumwibeshyaho.


A. Waba uzi Padiri Ubald Rugirangoga?


Padiri Ubald RUGIRANGOGA yavukiye muri Segiteri ya Rwabidege, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Hari taliki ya 26 Mata 1955. Se yitwaga Yakobo, nyina Adela, akaba umwuzukuru wa Bidadaza. Amashuri yisumbuye yayigiye mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa 10 yo ku Nyundo, kugera mu 1973 ubwo yagiye gukomereza i Burundi. Yagarutse mu Rwanda ahitira mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, ahabwa ubupadiri taliki ya 22 Nyakanga 1984.


Njye namubonye bwa mbere mu mwaka w’1993, nyuze i Nyamasheke, ni bwo nari ntangiye Seminari nkuru. Aho mariye kuba umupadiri mu w’i 1999, twarakoranye muri Diyosezi yacu ya Cyangugu. By’umwihariko twakoranye muri sekeretariya ya Sinodi ubwo hategurwaga Yubile y’imyaka 100 ivanjiri igeze i Rwanda. Muri ubwo butumwa, twari abapadiri bane n’umulayikikazi umwe. Bose baribuka uko twakoranye neza, ndetse n’iyo byabagaho rimwe na rimwe ko tutumvikana mu bitekerezo, twahagarikaga akazi tukiyambaza Roho Mutagatifu, akaduha kuvuga rumwe nuko tukikomereza akazi. Imyanzuro ya Sinodi ya Cyangugu twashyize ahagaragara ntawigeze ayigaya, uhereye ku mwepiskopi wacu kugera ku bakristu basanzwe. Ubald sinamubonaga gusa nk’umupadiri unkuriye mu myaka, ahubwo nabonaga anihatira kugaragara neza, mu byo yavugaga no mu byo yakoraga, nkabona hari byinshi byiza umupadiri w’umusore nkanjye yamwigiraho.
Nyamara ariko hagati yanjye na we byose ntibyakomeje kuba shyashya. N’ubwo atabyeruraga ngo abivugire ku mugaragaro, ntiyabuze kunyereka ko atishimiraga ubutumwa nakoraga muri Komisiyo ya Diyosezi y’Ubutabera n’Amahoro. Koko rero iyo Komisiyo yakoraga neza, kuko yari yarashinze imizi mu miryangoremezo ya Diyosezi yose. Byaduhaga kumenya amakuru menshi aturutse hasi mu bakristu: twamenyaga ibibazo bafite, akarengane bahura nako, abahohoterwa n’ubutegetsi, abarenganywa n’inkiko gacaca, abagize uruhare mu bwicanyi, n’ibindi. Ayo makuru yose ni yo Padiri Ubald yanyerekaga ko ntakagombye kumenya. Ni bwo bwa mbere numvise ko ibyo byiyumviro atabiterwa n’impamvu z’Iyobokamana ahubwo ko abiterwa no gushaka kurengera izindi nyungu zizwi na we gusa.


Icyo yantekerezagaho cyaje kujya ahabona nsohotse mu gihugu. Koko rero, guhera mu kwezi k’Ukuboza 2005, byabaye ngombwa ko mva mu Rwanda, njya kwikomereza kwiga mu Bufaransa. Ngira ngo guhera ku munsi nagendeyeho, uyu mupadiri yabonye rugari atangira ibyo kuntaramana, mu nzira, mu basirikari, mu bategetsi, mu nshuti…: ngo ntiyumva impamvu ngiye. Bukeye ngo kuki niga filozofiya, ngo kuki ngomba kwiga amategeko mpuzamahanga (droit intenational)…? Byose narabyumvaga nkicecekera, ngakeka ko ari amagambo y’abantu cyangwa se agashyari gasanzwe mu bavandimwe, ko bitazatinda gushira. We ariko ntiyagohetse, yari ageze n’aho agenda ahagarika abantu mu muhanda, abanzi n’abatarigera bambona, ngo nibareke abasobanururire ukuntu ingengabitekerezo ya jenoside yanyaritse mu mutwe. Ibyo byafashe indi ntera ubwo yiyemezaga kujya kunshinja ingengabitekerezo ya jenocide mu nama y’abapadiri bose ba Cyangugu (Presbyterium) yateranye kuva ku ya 26 kugera ku ya 28 Mata 2010. Ngo yitwaje ko naba naragiye Arusha gutanga ubuhamya bushinjura. Icyakora akirinda kwerekana icyo naba naravuze imbere y’urukiko n’icyo we anenga ubwo buhamya. Amagambo yavugiye muri iyo nama bayantondoreye uko yakabaye ndumirwa, ariko n’abayumvaga ngo ntibabuze kwibaza icyo ibyo bisobanura.
Ntibyaciriye aho kuko muri Kamena 2010 amakuru aturutse mu nzego z’iperereza zo mu Rwanda yangezeho ambwira ko Padiri Ubald amaze igihe akora uko ashoboye kwose ngo njye n’abandi bapadiri yikomye b’i Cyangugu, dushyirwe ku rutonde (hitlist) rw’abagomba kwicirwa mu mahanga.Ubwo ni nabwo namenye ko muri FPR hasigaye harimo ibice bibiri. Ngo hari igice cy’abantu bashaka amahoro, n’igice bita “pawa” (power) ngo kigizwe n’abumva ko Abanyarwanda bagomba gukomeza kwicwa kugeza igihe Nyagasani azahindukirira! Ngo icyo cya “power” ni cyo Ubald na murumuna we Reveriyani bagomba kuba bashyigikiye. Ugira ngo ndashyiramo amakabyankuru azambaze mubwire n’ibirenze ibyo!


B. Ingengabitekerezo ya jenoside


Icyaha cya jenoside kirazwi kandi giteganijwe mu mategeko mpuzamahanga. Ariko icyaha cyitwa “kugira ingengabitekerezo ya jenoside” nta handi kiba mu mategeko y’ibihugu byo kw’isi uretse mu Rwanda rwa nyuma y’1994! Cyateganijwe mu itegeko ryiswe “itegeko N°18/2008 ryo ku wa 23/07/2008 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside”. Warisanga mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda, Umwaka wa 47, n° 19 yo ku wa 01 Ukwakira 2008.

Ingingo ya 2 y’iryo tegeko itanga igisobanuro: “Ingengabitekerezo ya jenoside ni urusobe rw’ibitekerezo bigaragarira mu myifatire, imvugo, inyandiko n’ibindi bikorwa bigamije cyangwa bihamagarira abantu kurimbura abandi hashingiwe ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, akarere, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, ururimi, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki, bikozwe mu gihe gisanzwe cyangwa mu gihe cy’intambara”.

Nk’uko bigaragarira buri wese, “kugira ingengabitekerezo ya jenoside” ni icyaha kidasobanutse neza, umuntu yashyira ku wo ashatse wese yaba umuzungu cyangwa umwirabura, yaba umuhutu umutwa cyangwa umututsi, kuko bigoye kwisobanura ko utagifite. Benshi bemeza ko Leta ya FPR yahimbye icyo cyaha kugira ngo yigizeyo, ihutaze, ifunge cyangwa yice abo ikeka ko batavuga rumwe nayo. Ngira ngo Abanyarwanda twese twamaze kwibonera neza uko Leta yacu igenza uwo yahamije icyo cyaha.


Iyo Padiri Ubald wihaye Imana yiyemeje kugishinja nkana bagenzi be b’Abihayimana nka we, bishaka kuvuga ko aba yamaze kubashyira mu rwego rw’“abagamije cyangwa abahamagarira kurimbura abandi”. Bitabaye ibyo byaterwa n’uko yaba abafata nk’abarwanya Leta iriho bityo akaba abasabira igihano kiremereye giteganywa n’ingingo ya 6 y’iryo tegeko :”Iyo ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside ari umuyobozi mu nzego z’imirimo ya Leta, mu mitwe ya politiki, mu mirimo y’abikorera, cyangwa umuyobozi mu mirimo itagengwa na Leta, umuyobozi w’idini, cyangwa uwahoze ari umuyobozi muri izo nzego, ahanishwa igifungo kuva ku myaka cumi n’itanu (15) kugeza ku myaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000.)”!

Kandi ngira ngo twese tuzi ko iyo umuntu w’igikomerezwa nka Padiri Ubald yaguhagurukiye, biba byarangiye kuko tutayobewe uko inkiko z’iwacu zikora! Kwiregura ntibyoroshye.
None se koko ubu umuntu yabigenza ate, bagabo? Uko biri kose, iyo myitwarire ye yanteye gusubiza amaso inyuma, ndongera nitegereza Padiri Ubald, nsobanuza amateka ye, ibyo yavugaga, n’ibyo yakoraga, numva mbaye nk’usobanukiwe kurushaho.
Ubald we, n’ubwo umusizi yivugiye ngo “burya guceceka si ubucucu, ni ugucengerwa n’ibyo uzi ugacira mu nda ugatuza”, jye ndasanga no guceceka bigira aho bigarukira. Ubu nkaba nanjye niyemeje kugusubiza kugira ngo nkumenyeshe ikintu kimwe gusa: Ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka, tuza tubane! Ese ubona wisararanga, abakristu n’abandi bapadiri b’i Cyangugu bakakwihorera, ukagira ngo ni uko bose ari ibigwari cyangwa se bakaba bagutinyira ko uri Nyirubutungane?


C. Dore uko tukuzi:


1. Padiri Ubald uri umwicanyi.


Iyo ugeze kubo wita abicanyi, usya utanzitse! Sinkubwiye ngo ubahunde ibisingizo, ariko ujye unibuka ko urubanza ari urw’Imana. Igihe ucyitwa umupadiri wa Kiliziya, ni nde wakugize umucamanza wa bagenzi bawe, Ubald we? Nyamara ariko ikibazo gikomeye si icyo. Nagerageje kwibaza ikigutera gukora ibyo ukora, nsanga ari rya rondakoko twamaganaga muri Sinodi! Yewe, ko ubanza nawe ryaragucengeye, rikaguhuma amaso y’umubiri n’ay’umutima. Na we ubwawe uzisuzume neza, uzasanga ari ryo rikuyobora n’ubwo ushobora kwishuka ngo uri mutaraga. Urashaka urugero: abicanyi ni bantu ki kuri wowe? Igisubizo cyawe turakizi, twacyumvise kenshi, tugifata mu mutwe: ni abishe Abatutsi muri 1994. Ni byo koko, abishe Abatutsi ni abicanyi kandi bakwiye kubiryozwa. Ariko n’uwishe umuzungu, umutwa cyangwa umuhutu aba yishe umuntu. Si umwicanyi se? Ndakwibutsa ko wowe ubwawe, padiri Ubald na Murumuna wawe w’umupolisi ari we Superintendent Reveriyani Rugwizangoga mufite ibiganza bijejeta amaraso! Muzabanze musobanurire ubutabera uko mwishe Sindayiheba Yohani taliki ya 2 Nzeri 1995. Reka nkwibutse uko byagenze: muri Mata 1995 wowe n’uwo murumuna wawe mwagiye ku matongo y’iwanyu. Muvuyeyo mugeze i Rwabidege, wowe Ubald wavuye mu modoka ujya gutuka abaturage bari bibereye mu kabari, ubashinja ko bishe umukecuru wanyu. Ni bwo Sindayiheba Yohani akubwiye atuje ko ibyabaye mu 1994 ari ishyano ryagwiririye igihugu cyose. Wowe na murumuna wawe mwahise muva hasi ngo avuze ko umukecuru wanyu ameze nk’abandi bose. Sibwo umufashe mu ijosi ugatangira kumuniga ushaka kumwica! Iyo umubikira mwari kumwe witwa Jean Marie wo kwa Uberiti atamukwamururaho, ntuba waramutsinze aho? Wagize ikimwaro cy’ibyo umaze gukora, ugenda warubiye. Bwarakeye mu gitondo, mugaruka gufata Sindayiheba Yohani, murumuna wawe yirirwa amufungiranye mu nzu i Kamembe, mutegereje ijoro ngo mujye kumwicira i Kigali. Muri uwo mugoroba, abantu barabakomereye, by’umwihariko umugabo w’umukada bitaga Asmani (Imana imuhe iruhuko ridashira) si we wamubakuye mu nzara agasubira iwe mu gicuku? Hanyuma se mwaramuretse aratuza? Taliki ya 2 nzeri 1995, ahagana mu masa mbiri z’umugoroba, ntimwitwikiriye akabwibwi mukagaruka iwe kumukinguza, mugahita mumurasa mukamutsinda aho? Mwibagiwe akantu kamwe gusa: uwububa abonwa n’uhagaze! Hari abaturage babateye imboni.


Abashumba baragwira ra! Ubald we, uri umushumba wica intama, ni ukuri kw’Imana! Nta wakekaga ko wagera aho! Ariko buriya Sindayiheba wamuhoye iki koko? Hari n’uwo wumvise ko hari icyo amushinja? Ni uko rero, n’iyo ubutabera bw’abantu butabikuryoza, Imana uvuga ko wihaye yo ntizabura kubikubaza. Iyo ikaba ari na yo mpamvu ituma ngira nti: Mbere yo kujijisha ngo urabwiriza abicanyi kwemera ibyaha, nawe ubwawe mwigisha, banza utinyuke ujye mu Kiliziya y’i Mwezi, ari ku cyumweru, abakristu bateranye. Aho kubacunaguza nk’uko wabimenyereye, ubatuka ngo ni abicanyi bose uko bangana, uzemere ukubite ibipfukamiro hasi, ubabwize ukuri ku byerekeye abantu bose wicishije hariya uvuka, n’abo washinje ibinyoma. Nibwo ahari uzaba utangiye gusengera mu kuri. Naho ubundi, abantu bose bamaze kumenya ko uri “Bangamwabo”, abaturage b’iwanyu barakubona bagahunga nk’ababonye Rubebe! Wowe ho ukikirigita, ugaseka ngo bose bazi ko wirukana amashitani.
2. Padiri Ubald ushinja inzirakarengane ibinyoma ugatoza n’abandi kubikora
Uribuka se amajoro wararaga ugenda, uva i Mushaka ujya hariya uvuka, ukikijwe n’imbunda n’abasirikari bakurindiye umutekano, ujya gutoza abaturage uko bagomba gushinja ibinyoma bagenzi babo? Harya jenoside yabaye uri muri kariya gace noneho ukaba warajyaga kubabwira amakuru uzi neza? Wiyibagije ko wari uri i Nyamasheke? Hanyuma se uriya mugabo witwa Sinzabakwira Straton, wari warigize Bourgmestre wa Karengera, woheje ngo ajye yirirwa ashinja ibinyoma abo wanga, ukamushukisha kuzamufunguza no kuzarihira abana be amashuri, ubona ko abantu babibonamo ubutungane? We se ko mukorana kandi ari umwicanyi uzwi na bose, ni we muntu ukwiye kwizerwa wabonye i Cyangugu? Cyangwa hari icyo mupfana! Koko ibisa birasabirana! Twese tuzi uko wamurindagije ngo ajye yirirwa afungisha inzirakarengane afatanije na Nyakwigendera depute Kanakuze Yudita. Ni nde wibagiwe ko iyo imodoka y’inshuti yawe Kanakuze Yudita yahingukaga mu karere, abantu bakwirwaga imishwaro, bakarara mu gihuru bihishahisha? Ibintu byarahindutse koko. Hambere aha, iyo umuntu yazamukaga mu ntera, yaharaniraga kuzamura akarere k’iwabo, mbese nk’uriya muminisitiri wagejeje amashanyarazi i Mwezi. Yari umugabo koko.
Hari ikindi cyerekana ko wowe Padiri Ubald, ufite ikibazo gikomeye. Iyaba ari jye wangaga gusa nari kugira ngo nijye nyirabayazana. Harya ngo abagize inama nkuru ya Paruwasi ya Mwezi murapfa iki? Hari ikindi ubahora kitari uko banze guha rugari ubwibone bwawe (la vaine gloire que tu aimes tant!)?


Inama nkuru ya paroisse ya Mwezi yateguraga ibirori by’itangwa ry’ubupadiri bwa ba Fratri Silivani Ayobamvuga na Gilibereti Komezusenge muri 2009. Muri iyo nama koko hari umuntu w’incuti yawe watanze igitekerezo ko, ubwo wujuje imyaka 25 uri umusaserdoti, Paruwasi yagukorera yubile, igahimbazwa muri ubwo bukwe bw’itangwa ry’ubusaserdoti. Abandi bamaze kuvuga icyo batekereza, hafatwa icyemezo cy’uko iminsi mikuru itavangwa, ahubwo biyemeza kuzagushakira undi mwanya ukwiye, nawe bakagukorera ibirori bya yubile! Ngo inkuru ikugereho ko utakiyerekanye mu itangwa ry’ubusaserdoti: yo!yo!yo!yo! Sibwo wishyize ku karubanda, ukisararanga, ukarimbura ibiti n’amabuye, ugatangira gutukanira mu isoko, ku manywa y’ihangu, ukemeza ko inama nkuru ya paruwasi ya Mwezi igizwe n’interahamwe gusa! Sibwo uhuruje ibyo bikomerezwa byawe, maze abantu bagakubitwa, abandi bagafungwa, abashoboye bagatorongera, padiri mukuru agahabuka, agata paruwasi!


Hari aho utageze uvuga ngo abapadiri bose babaye i Mwezi nta kindi bakoze uretse kwigisha ingengabitekerezo ngo ari na byo byateye abaturage b’ i Mwezi kwicana mu w’1994? Wowe se ko wigishije iyo “vanjiri yawe” i Nyamasheke, wahavuye ute? Bo ntabwo bicanye? Aho i Nyamasheke uvuga nanjye nahabaye nyuma yawe. Ishusho wahasize si iy’umupadiri ushyize Iyobokamana imbere, ahubwo ngo wari umupadiri wifitiye inyungu za politiki arengera, yewe n’ishyaka rya politiki warimo ntibararyibagirwa.Uribuka ko utashoboraga kuramutsa umuntu n’umwe mudahuje ishyaka? Harya Inspectrice w’amashuri witwa Nyirarukundo hari ikindi mwapfuye uretse kuba yaranze kuva mu ishyaka rye ngo aze mu ryawe?


Nuko rero ngo warashavuye cyane ko naba naragiye Arusha gutanga ubuhamya bushinjura imfungwa? Koko nagiyeyo nk’uko benshi bajyayo n’ubu. Ikindi rero, nubishaka uzajyeyo ubaze neza, jye navugiye ku mugaragaro, ntagombye kwihisha mu kabati nkawe n’incuti zawe kandi navuze ibyo niboneye n’amaso yanjye. Ubwo rero ngo inka zacitse amabere kuko ntabanje kuza kukureba ngo umpfunyikire ubuhamya njya gutanga Arusha! Iyo ni ya mikorere ya za gacaca ushimagiza? Ujye uyishoramo abandi, njye undeke. Mu bo woshya kubeshyera abandi sindimo. Njye niga amategeko, sindi nkawe utekereza ko abantu bagomba gucibwa imitwe nyuma y’imanza zishingiye ku mpuha gusa. Inkiko nyazo zigira uko zikora. Wowe rero ngo ureba ibyihishe mu mitima, ukaba uzi ukuri kose (ukwabayeho n’ukutarabayeho), uzajye imbere y’urukiko rw’Arusha umvuguruze. Kandi ibyavugiwe imbere y’umucamanza ntushobora kubivugururiza mu kabari. Fata indege ujye Arusha maze uvugishe ukuri, dore ko wibwira ko nta wundi wavuga ukuri uretse wowe wenyine. Imanza zose z’abantu zizabe ari wowe zeguriwe, mugani wa ya ndirimbo? Nyamara icyakubabaje si impamvu zo gushaka ukuri, ni inyungu za politike uba ushyize imbere.


3. Padiri Ubald uvanga amasaka n’amasakaramentu


Padiri Ubald, intama waragijwe ziri muri paruwasi ya Mushaka (dore ko ari na yo mvukamo) ntizikimenya ijwi ryawe. Uravuga bakikanga. Ngo iyo utangiye inyigisho ku cyumweru, hari abakwihisha munsi y’intebe! Ntibakimenya gutandukanya ijwi ryawe n’iry’Umuyobozi w’akarere cyangwa irya Afande. Nk’iyo ufungira abantu amasakaramentu ngo ni uko inkiko gacaca zabemeje icyaha, iryo kenurabushyo (pastorale) riba ari bwoko ki? Mu mategeko ya Kiliziya (Droit Canon), hari aho waba warabonye ko uwo Inkiko gacaca zishinje icyaha, Kiliziya imuhanisha gufungirwa amasakaramentu? Ko usa n’aho Bibiliya yawe itakiri iyo tuzi? Icyakora Abanyamushaka bo barumiwe pe! Ese ubwo uzi ko hari benshi waciye mu kiliziya kubera ko ngo utacyigisha ijambo ry’Imana, ahubwo ukaba wararisimbuje ibitekerezo bya FPR-pawa? Uzatinyuke ubwire Musenyeri wawe ko wasezeye ku bupadiri, ukaba usigaye warihitiyemo akazi ko kuba umupolisi n’umukangurambaga wa FPR-pawa, nibwo uzaba utagisengera mu kinyoma!


4. Padiri Ubald wigisha tewologiya y’amacakubiri


Umwihariko twese twari twarakurekeye ni uwo kuzenguruka igihugu usengera abarwayi ngo bagakira amashitani. N’ubwo Kiliziya itayobewe ko ubwo bubasha Yezu yabuyihaye, ariko ntijya yibagirwa ko hari n’ibigirwa-ngabire shitani yifashisha ngo igirire nabi roho za benshi. Mu buryo bwawe bwo gusengera abandi, hari byinshi bitera kwibaza. Dore nk’iyo wowe ubwawe wakoresheje ibiterane byo gusabira abarwayi, ntutinya guhagarara ku maguru yombi ngo wemeze ko hari umuntu ukize ibitega abanzi be bari baramutumye!!! Ubwo urumva icuraburindi uba uroshye mu mitwe y’abo banyantegenke bakwizeye? Uba ubemeje ko ibitega bibaho kandi ko hari abantu babituma abandi. Uwishuka ngo uramukijije iyo ageze mu rugo atyaza umuhoro agahita asanga wa muturanyi we bafitanye akantu ati “Imana yampishuriye ko ari wowe undoga ibitega”! Ubwo urugamba rukaba ruraremye. Ntaho uzi byabaye? Nyirabayazana w’ayo makimbirane hari undi utari wowe n’inyigisho zawe z’ubuyobe zikora ishyano?


Diyosezi zose zo mu Rwanda zari zikwiye kukwamagana, ukareka gukomeza kubeshya abantu no kubateranya. Kandi nabyo iyo umuntu abisesenguye neza, asanga atari impamvu z’Iyobokamana zigutera kwihambira kuri iriya baringa yo gukiza amashitani! Harimo inyungu za politiki zizwi nawe, abazi gushishoza bazabisuzume.


5. Padiri Ubald urikuza ukaniyemera


Ushimishwa no kuvuga hose ko uri intungane. Wivugira ubwawe ko usengera mu kuri, ko ukiri isugi, n’ibindi bigwi udahwema kwivuga. Bityo, nk’umufarizayi mwiza, ugahita wemeza ko udasa n’abandi, b’abasambanyi, b’ibisambo, b’abicanyi, bigisha ingengabitekerezo….
Nyamara Yezu ati “mujye mushishoza, abahanuzi beza muzababwirwa n’imbuto bera” (Mt 7,15-20). Paulo mutagatifu na we ataho ati “imbuto za Sekibi (ibikorwa by’umubiri) zirigaragaza:….kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amakimbirane, amacakubiri…” (Galati 5, 19-20).
None se Padiri Ubaldi, ko tubona wirirwa ushiha abandi bapadiri, ubashinja ibinyoma, ubiba amacakubiri mu bakristu ushinzwe n’abo utatumweho…aho izo mbuto wera ntizerekana neza ko umwanya wawe uri mu bahanuzi b’ibinyoma? Ntakubeshye, hari benshi batakirirwa babishidikanyaho.


Ifaranga umaze kurirunda, imodoka zawe ebyiri z’akataraboneka zirozwa zikabyagira mu gikari cya paruwasi Mushaka, mu gihe bagenzi bawe bajya mu butumwa n’amaguru, ntacyo bikubwiye. Uravuga rikijyana muri Diyosezi, urizimiza ukicyura, nta we ukubaza ibyo ukora. Abategetsi bakomeye n’abasirikari bakuru nibo musangira, warabifatiye, ingoma ikuri mu bitugu! Ahasigaye ugakandagira abatindi ntacyo wishisha kuko ntawe ukopfora ngo utamuhamagarira abamuraza mu munyururu. Ikiri impamo ni uko ukandagira isi igatigita, nawe si ukubigendera ukamena amabuye. Ahari wibagiwe ko ikuzo ry’iyi si ari iry’akanya gato. Reka nkwibutse agakuru uzi neza: mu bihe byashize, iyo bimikaga Papa mushya, bamwambikaga ya ngofero ya zahabu bita “tiare”, abakaridinari bakamuheka kubitugu, bakamutambagirana imbere y’imbaga y’abakristu berekana ko afite ububasha n’ikuzo by’ikirenga; hanyuma ariko bagakora n’ undi muhango uteye ukwawo : barundaga ubwoya bw’intama imbere ye bakabuha inkongi (maze uko umuriro usabira ugahita uzima) bakongeraho aka kajambo gateye amatsiko ngo “sic transit gloria mundi” ( Ng’uku uko ikuzo ry’iyi si riyoyoka bwangu”). Bumva, wumvise?

Umwanzuro


Padiri Ubald we, ng’uko uko tukuzi, ujye wifora imbere y’abana bato n’Abazungu. Guhera ubu, ujye uvuga ibyo wahagazeho ureke impuha. Nshyira hasi, ntacyo nagutwaye. Unkure mu mubare w’abo wagize akabaho ukanandagizaho ibirenge byawe .Yaba njye cyangwa bariya bapadiri bandi washyirishije kuri “hitlist”, uzagira icyo aba, haba ejo cyangwa ejobundi, impanga ye uzayibazwe! Tanga amahoro muri Cyangugu, induru yawe, n’ukwiyemera kwawe abantu barabihaze. Bakuvanye i Mushaka, abakristu bahumeka: imyaka irenga icumi yose ubamena amatwi, ubaca n’amafaranga ya buri munsi uboshye ikoro, ntibamenye n’irengero ryayo? Jye sinumva impamvu bagombye kukwihanganira igihe kingana gityo! Ntugire ngo ni ikindi bagucaga, mu bushishozi bwabo baribwiraga bati “uhagarikiwe n’ingwe aravoma”. Gusa ariko, umunsi ingwe yaba itagihari, Kamenyero ashobora kuvoma ibirohwa!

Padiri Thomas Nahimana
Bikorewe i Paris, taliki ya 10 Nyakanga 2010
Tél: 00 33 64 74 34 465

 

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

2 Réponses à “Abbé Ubald, un saint, un pharisien ou un taumaturge du FPR? Opinion de A.Thomas Nahimana”

  1. Theo Dit :

    -Réaction de la part de Benimana Emmanuel:

    PADIRI THOMAS NA PADIRI UBALD BARAPFA IKI ?

    Nyuma yo gusoma urwandiko rurerure Padiri Thomas NAHIMANA uri mu bufaransa yandikiye mugenzi we Padiri Ubald RUGIRANGOGA, Padiri mukuru wa paruwasi ya Mushaka muri diyosezi ya Cyangugu, rufite umutwe ugira uti “PADIRI UBALD RUGIRANGOGA YABA YARAHINDUTSE UMUKANGURAMBAGA WA FPR-POWER” aho yari agamije kumwiyama kumugaragaro nk’uko abyivugira ati “Bibaye ngombwa ko mfata ikaramu n’urupapuro, nkandikira Padiri Ubald RUGIRANGOGA kugira ngo mwiyame ku mugaragaro…”; ndetse anamuvugaho byinshi by’agahomamunwa; nanjye niyemeje kugira icyo nibwirira Padiri Thomas NAHIMANA ariko cyane cyane ntagamije kuvuga ku bibazo ashobora kuba afitanye na mugenzi we Padiri Ubald RUGIRANGOGA; atari ukubera ko kumuvuga uko tumuzi na we bitunaniye, hari ingaruka byatugiraho, cyangwa se kumutinya; ahubwo nkamubwira nk’umuntu wababajwe n’inyandiko ye muri rusange, ariko cyane cyane ikaba ibangamiye ubutumwa nshinzwe bw’ubumwe n’ubwiyunge muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu nk’aho agira ati “Nk’iyo ufungira abantu amasakaramentu ngo ni uko inkiko gacaca zabemeje icyaha, iryo kenurabushyo (pastorale) riba ari bwoko ki? Mu mategeko ya Kiliziya (Droit Canon), hari aho waba warabonye ko uwo Inkiko gacaca zishinje icyaha, Kiliziya imuhanisha gufungirwa amasakaramentu? P.5”

    Muri iyi nyandiko ndifuza kubwira Padiri Thomas gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mpagarariye n’ingingo eshatu ngira ngo mwibutse akwiye kuzirikana ku buryo bw’umwihariko. Izo ngingo ni uko ari umusaserdoti, umu non violent (non violence active), n’umunyarwanda.

    1. GAHUNDA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE

    Birashimishije ko nawe ugaragaza uruhare rukomeye wagize mu gutegura sinodi ndetse n’imyanzuro myiza yayivuyemo; ubwitange n’umurava mwakoranye ntagushidikanya ko byari gutanga imbuto nziza nk’uko nawe ubyivugira “…By’umwihariko twakoranye muri sekeretariya ya Sinodi ubwo hategurwaga Yubile y’imyaka 100 ivanjiri igeze i Rwanda. Muri ubwo butumwa, twari abapadiri bane n’umulayikikazi umwe. Bose baribuka uko twakoranye neza, ndetse n’iyo byabagaho rimwe na rimwe ko tutumvikana mu bitekerezo, twahagarikaga akazi tukiyambaza Roho Mutagatifu, akaduha kuvuga rumwe nuko tukikomereza akazi. Imyanzuro ya Sinodi ya Cyangugu twashyize ahagaragara ntawigeze ayigaya, uhereye ku mwepiskopi wacu kugera ku bakristu basanzwe. Ubald sinamubonaga gusa nk’umupadiri unkuriye mu myaka, ahubwo nabonaga anihatira kugaragara neza, mu byo yavugaga no mu byo yakoraga, nkabona hari byinshi byiza umupadiri w’umusore nkanjye yamwigiraho.” p.1

    Imyanzuro y’iyo sinodi rero ntabwo yaheze mu kabati ahubwo twihatiye kuyishyira mu bikorwa. Uribuka intero (slogan) twikirizaga aho buri wese agira ati “murikiwe na sinodi n’ivanjiri sinzogera kwibagirwa ko uri umuvandimwe wanjye.”

    Urabizi neza ko kwegerana hagati y’abarokotse jenoside n’abakekwagaho kugira uruhare muri yo byari ikibazo cy’ingutu. By’umwihariko hagati y’abapfakazi ba jenoside n’abagore bafite abagabo bafunze; aho hakozwe akazi katoroshye kugira ngo aba babashe gushyikirana. Ngira ngo muri paruwasi ya Muyange, mbere y’uko ugenda iki gikorwa cyari cyaratangiye cyangwa ikibazo warakibonaga ku buryo bw’umwihariko. None se ntabwo uzi itsinda ‘Inganzo y’Imbabazi’ muri paruwasi ya Muyange? Aba ‘bapfakazi’ bose bafashije cyane muri gacaca kuko bafashije abagabo bafunze kwirega no kwemera icyaha abenshi muri bo bakaba barafunguwe. Nyamara gutaha ntibyari bihagije kuko imibanire yabo n’abo basanze itari yoroshye.

    Diyosezi ya Cyangugu ibinyujije muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ikaba yarashyizeho amatsinda bahuriramo hagamijwe kunga ubumwe no kubana batishishanya. Iyo bitaba ibyo abakristu bari gukomeza kubana imbangikane kandi bahurira ku meza amwe matagatifu bahujwe na yezu kristu wabacunguje amaraso ye ku musaraba. Ikindi ni uko aya matsinda ababera urubuga rwo kuganiriramo, kubwizanya ukuri, kubaka icyizere cyari cyarangiritse no koroherana. Ubu tukaba dufite amatsinda yose hamwe 17, hakaba hari nibura itsinda 1 muri buri paruwasi; keretse paruwasi ya Cyangugu ifite 3; paruwasi ya Nkanka ifite 2 na paruwasi ya Mushaka ifite na yo 3; nkaba by’umwihariko nshinzwe gukurikirana, gufasha no kuba hafi ayo matsinda.

    Uko ari 17 ahuriyemo abarokotse jenoside, ababahemukiye haba ku buryo buziguye cyangwa butaziguye; abagore bari cyangwa bagifite abagabo bafunze kimwe n’abantu b’inyangamugayo bagize uruhare mu kurokora abahigwaga mu gihe cya jenoside. Umusaruro w’aya matsinda uri gutanga icyizere cya sosiyete ihamye, ibanye neza, ishyira imbere ubwubahane, ubworoherane n’urukundo kandi aho abantu bishimiye kuba. Nibinshobokera nzakoherereza ubuhamya bwabo wiyumvire. Ibikorwa rero mwakoze muri sinodi ntabwo byarangiriye harya biracyakomeza.

    Urabibona nawe rero ko atari umwihariko wa paruwasi ya Mushaka iyoborwa na Padiri Ubald RUGIRANGOGA, ahubwo ni gahunda ya diyosezi yose ndetse iyi gahunda irimo gutangira ku rwego rwa komisiyo y’abepiskopi ishinzwe ubutabera n’amahoro mu Rwanda (Commission Episcopale de Justice et Paix) gusa i Cyangugu ho ikaba iteye imbere kurushaho.

    Iyi gahunda nyikomeyeho cyane. Niyo mpamvu uwo ari we wese ushatse kuyivuga nabi numva arimo anshotora nkananirwa kumwihanganira.

    2. PADIRI THOMAS URI UMUSASERDOTI

    Ndibuka mu mwaka wa 2003 na 2004 ubwo wari uri ku iseminari nto ya mutagatifu Aloys i Cyangugu umfasha mu nzira yo kugana Altari ntagatifu; ariko n’ubwo bitashobotse ko iyo nzira nyigeza ku ndunduro inyigisho wampaye narazitoye.

    Imirimo y’umusaserdodi

    Warambwiraga ngo umusaserdoti afite imirimo itatu y’ingenzi: kuyobora, gutagatifuza no kwigisha imbaga y’Imana. Nyamara nyuma yo gusoma iyi nyandiko yawe byanteye impungenge no kwiheba. Urugero rwo gukurikira Yezu kristu mu nzira yanyuze tubikesheje ivanjiri ntagatifu ubanza koko igoranye. Mu muhango wo gutanga ubusaserdoti aho umwepiskopi ahereza umupadiri mushya bibiliya; nkunda kuzirikana amagambo amubwira aho agira ati “akira iyi bibiliya uzajye uyisoma, ibyo usoma ubyemere, ibyo wemera ubitoze abandi, ibyo utoza abandi nawe wihatire kubishyira mu bikorwa.” Ubutumwa bukubiye muri iyi nyandiko yawe aho wibasiye intore y’imana mugenzi wawe bwantangaje! Yego nk’uko wabivuze koko no guceceka bigira aho bigarukira ariko n’uwavuga yavuga agamije kugarura mu nzira uwatannye!

    N’ubwo bwose mwembi (Padiri Thomas na Padiri Ubald) muhuriye ku ngabire imwe y’ubusaserdodi; nyamara buri wese muri mwe afite izindi mpano zihariye. Kuba Ubald afite iyo gusengera abarwayi bagakira nk’uko uvuga ko mwayimurekeye “Umwihariko twese twari twarakurekeye ni uwo kuzenguruka igihugu usengera abarwayi ngo bagakira amashitani”p.5; sinshobora kwirengagiza iyawe itangaje yo kwigisha abantu bakanyurwa kandi bagacengerwa. None se ingabire ntizinyuranye ariko Roho akaba umwe? 1 kor, 12, 4-11; 27-31. Ahubwo uririnde kuyipfukirana cyangwa kuyikoresha nabi kuko wakoreka benshi ukaba wirahuriyeho amakara agurumana!

    Kiliziya yo mu rwanda yagwiriwe n’ishyano

    Mu mwaka wa 2006 ubwo nari ndi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, hari ubwo Mgr Kizito Bahujimihigo yari yaje kuduha ikiganiro ku nsangamatsiko yagiraga iti “Urukundo mu muryango nyarwanda” abanyeshuri bamubajije ibibazo byinshi. Muri byo harimo ikibazo cya penetensiya ku bantu bakoze jenoside. Mu kugisubiza na we byaramurenze maze atubwira akari imurori. Yaratubwiye ati “ubundi ubusanzwe amategeko ya kiliziya ateganya ko hari ibyaha umusaserdoti adafite ububasha bwo gukiza bikizwa na Musenyeri gusa nko gukuramo inda. Ati umunsi umwe twagiye i Roma tubatekerereza ibyabaye mu Rwanda aho umuntu aza akicuza abantu barenga 50 yishe, tuti ese aho twe dufite ububasha bwo gukiza ibyaha nk’ibyo? Ese mwatugira iyihe nama? Ngo barabasubije bati “ ibyo byo biraturenze (ntaho biteganijwe) mugende muzakore uko mubyumva….

    Njye mbona kuba Padiri Ubald yafungira amasakaramentu abagize uruhare muri jenoside ubwabyo ntacyo bitwaye ahubwo icyo agamije ni ikihe (motivation) , bitanga izihe mbuto?

    Ikindi kibazo gikunze kugarukwaho cyane bakakimbaza kenshi (nk’umuntu ukurikiranira hafi ariya matsinda) kandi nta gisubizo nakibonera bataretse n’abashinzwe kiliziya yacu nkaba nifuza kukigusangiza nawe ni iki ngiki: Ni gute umuntu wagize uruhare muri jenoside yaba abyemera cyangwa atabyemera – ariko twifatire ubyemera – adafungirwa amasakaramentu nyamara inshike, cyangwa umupfakazi wa jenoside ubyaye wenda yishumbusha abe, we akayafungirwa areba neza uwagize uruhare mu kumara abe (Uwatumye ibyo bimubaho) arimo yidegembya. Ese aho ho ubutabera buri he? Buriya numbonera igisubizo uzambwira njyewe njya mbura icyo mbasubiza.

    3. PADIRI THOMAS URI UMU NON VIOLENT

    Umunsi umwe babajije Gandhi icyo yahitamo hagati yo kwituramira (la passivité) no gusubiza inabi inabi (la contre violence) asubiza yihuta agira ati “Nahitamo la contre violence (gusubiza inabi inabi) kuko ituma nibura umunyarugomo amenya ko ibyo akora ari bibi n’iyo atakwisubiraho.” Ariko ntitwirengagize ko uburyo nyabwo bwo kurandurana n’imizi urugomo, akarengane n’inabi ari ukwirenganura udahutaje kuko ari byo byonyine bica uruhererekane rw’urugomo (la spirale de la violence) ku buryo burambye.

    Padiri Thomas, ndibuka umuhate wawe mu rugamba rwo kurwanya akarengane, urugomo n’inabi n’amahame y’ukwirenganura udahutaje wigishije kenshi. Ahimsa : kutonona n’ihame rikomeye rigira riti “ niba ugamije icyiza nyura mu nzira nziza” (A fin bonne, moyen bon); itegeko rya zahabu[1] (la regle d’or) riranga abiyemeje kunyura iyo nzira. Umbabarire singamije kukwigisha ibyo kwirenganura udahutaje gusa nagiraga ngo nkubwire ko niba hari ubumenyi mbifiteho kandi nkihatira kubaho ibyo nemera ni uko ari wowe mbikesha. Ni wowe wabintoje. None se iyo nzira wari warayobotse waba warayiretse? None se urayigaya iki – nanjye ubimbwire nkuremo akanjye karenge! Niba se ntacyo uyinenga nyuma yo gushishoza bihagije wasanze koko ibikubiye muri iyi nyandiko yawe byubahirije ariya mahame? Gusa kaba ari akumiro ubaye wasubiza yego!

    Umunsi umwe umuntu yaje yihuta azaniye Socrate inkuru ishyushye maze mu gihe akimubwira ati ngufitiye inkuru, Socrate aramubaza ati “ ese iyo nkuru umfitiye irandeba? Ese ni nziza? Ese imfitiye akamaro?” nyir’ukuzana inkuru atekereje kuri ibyo bibazo byose asubiza oya. Socrate aramubwira ati “ni uko rero ntiwirirwe uyimbwira.” Nanjye nakubaza nti iyi nyandiko wanditse ukayiha uwo wayandikiye natwe ukatumenyesha wifuzaga ko byagenda bite? Ese ubona ari akahe kamaro ifitiye sosiyete nyarwanda irimo kongera kwiyungayunga nyuma y’amahano yayigwiririye? None se uwawe muganda uri he? Ni ukujya gushinjura Yusufu Munyakazi i Arusha? Cyangwa ni ukudafasha abagize uruhare muri jenoside kwigaruramo ubuzima Mana?

    4. PADIRI THOMAS URI UMUNYARWANDA

    “Umugabo ngo yiyubakiye inzu ishyano ririnjira bashiduka bitana ba mwana.” Igihugu cyacu cyaguweho n’ishyano. Abenegihugu, abavandimwe, abaturanyi, inshuti magara… abantu bahujwe na byinshi ndetse hafi ya byose birukana bagenzi babo mu gihugu babatoteza, babica, n’ibindi bikorwa by’urukozasoni, bya mfura mbi ntiriwe ndondora ariko uzi neza. Ni jenoside yahekuye u Rwanda n’abasigaye ikabasiga bacura imiborogo. Ayo ni amateka yacu. Ni ko ameze nta cyo twayahinduraho. Jenoside yarabaye ku manywa y’ihangu. Niba yarabaye rero hari abayigizemo uruhare hari n’abo yari igendereye gutsemba.

    Umurimo ukomeye dufite ni ugufatanya kwakirana muri aya mateka yacu mabi twagize ntawe ukomerekeje undi kandi nta no kwihenda tugamije noneho kubaka igihugu twese twishimiye kubamo. Nyemerera nkugezeho iki cyifuzo tukigire icyacu twese mpereye ku magambo y’umwanditsi umwe wagiraga ati : “…Il faudrait qu’un jour le Rwandais rentre en lui-même, hors de toute autodéfense dérisoire, de toute incompréhension feinte. Qu’il s’avise bien qu’on a tout essayé en vain : ni la séparation, ni l’extermination ne s’est relevée praticable. Il ne reste donc qu’à vivre ensemble. Etant la seule question qui compte aujourd’hui c’est comment vivre ensemble de notre mieux ? Quelle voie entreprendre pour y arriver[2]? » Njye nakongeraho na juxtaposition – kubana imbangikane : Emera tubane, tuza tubane… kuko no kubaho gutyo na byo ni ukubaho mutariho.

    Mu gihe uwahemutse atari yumva ko akwiye kwikubita hasi, ngo ashishimure imyambaro ye yirabe ivu ajye mu cyunamo ababajwe n’icyaha yakoze (zab. 51,3-6), ese uwahemukiwe n’iyo yaba abyifuza gute yamuturuka he ngo babane neza, wenda anamubwire ko yamubabariye ? Ibibazo byo mu Rwanda birakomeye cyane, ariko njye ‘la confession de Detmold[3]’ ndayemera.

    UMWANZURO

    Muri iyi nyandiko ntabwo nari ngamije kugira icyo mvuga ku bibazo Padiri Thomas na Padiri Ubald mushobora kuba mufitanye; gusa nahisemo kukwandikira kuko nabonaga umbangamiye mu butumwa nshinzwe bw’ubumwe n’ubwiyunge bw’abibumbiye mu matsinda 17 y’ubumwe n’ubwiyunge dufite muri diyosezi ya Cyangugu. Nyamara ikigamijwe ni uko ubumwe, ubwiyunge, ubworoherane n’indi migenzo mbonezabupfura bireba buri wese ariko cyane cyane abakuriye abandi by’umwihariko ababishinzwe mu butumwa bwabo.

    Ikigaragara ni uko Padiri Thomas na mugenzi wawe Padiri Ubald mufitanye ibibazo byihariye kandi bitoroshye. Gusa nk’uko rimwe na rimwe iyo mutumvikanaga mu gihe cyo gutegura sinodi mwiyambazaga Roho Mutagatifu akabaha kuvuga rumwe uwo roho mutagatifu ntaho yagiye. Ndifuza kandi nzashimishwa cyane no kubona cyangwa kumva noneho mubanye neza mu kuri, mu rukundo, mu bwumvikane no mu bworoherane; mubana kandi mugafatanyiriza hamwe gutura igitambo gitagatifu kuri Altali imwe mwunze ubumwe nk’uko Imana yabitoreye; mugakemura amakimbirane yavuka hagati yanyu mu buryo bwubahosha buri wese.

    Mu cyubahiro mbagomba.

    Cyangugu, ku wa 30 Nyakanga 2010

    BENIMANA Emmanuel

    Ushinzwe gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge

    Komisiyo y’ubutabera n’amahoro

    Diyosezi ya Cyangugu

    +250788668519/

    +250728668519 begin_of_the_skype_highlighting              +250728668519      end_of_the_skype_highlighting begin_of_the_skype_highlighting +250728668519 end_of_the_skype_highlighting begin_of_the_skype_highlighting +250728668519 begin_of_the_skype_highlighting +250728668519 end_of_the_skype_highlighting end_of_the_skype_highlighting

    benelema@yahoo. fr

    - Commentaire de Abbé Thomas:

    BENIMANA Emmanuel arasubiriza Padiri Ubald Rugirangoga?

    Komera cyane Benimana Emmanuel. Ndagushimira ubutwari wagize bwo kumenyesha ko wabonye inyandiko nandikiye Padiri Ubald. Kuba warayisomye ukagerageza no kuyumva byo ni ikindi kibazo.

    Mu by’ukuri nari nishimiye gusoma icyo wise « Réaction sur le message de l’abbé Thomas à l’abbé Ubald du 10/07/2010 ». By’umwihariko, nari niteguye kwakira neza ibisubizo wahaye ikibazo wibazaga mu mutwe w’inyandiko yawe : « Padiri Ubald na Padiri Thomas barapfa iki ? », nyamara nasanze usa n’uwari ugamije gushitura abasomyi gusa nta kindi. Na we se, aho gutanga ibitekerezo, mu iriburiro no mu mwanzuro urivugira uti “ Nanjye niyemeje kugira icyo nibwirira Padiri Thomas Nahimana, ariko cyane cyane ntagamije kugira icyo mvuga ku bibazo ashobora kuba afitanye na mugenzi we Padiri Ubald Rugirangoga”. None se wari ugamije iki ? Ko inyandiko yanjye yashyiraga ahagaragara ibyo bibazo “mfitanye” na Padiri Ubald Rugirangoga none wowe ukaba werekana ko ntacyo wabivugaho, urumva uzinduwe no kumbwira iki kindi kitari ubusa ? Reka tuvuge ko wari ugamije kunyihera amakuru ku mikorere ya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri iki gihe, dore ko nanjye nayikoreye kandi nkaba nkiyikunda. Ayo makuru ndayagushimira, gusa ntibimbuza no kugira icyo nyavugaho!

    1.Ibibazo hagati ya Padiri Thomas na Padiri Ubald

    Mu by’ukuri ndabona ubutumwa bw’inyandiko yawe ari ubu ng’ubu : “ibyo padiri Thomas yandikiye padiri Ubald ni utubazo turi hagati y’abo bagabo bombi gusa, bazashake aho bahurira baganire, biyunge”. Niba ariko ubibona , sinakurenganya. Gusa ndakwibutsa ko Yohani Sindayiheba wishwe atari umubyeyi wanjye ngo abe ariyo mpamvu muvugira. Ndakumenyesha kandi ko mu bafungiwe amasakaramentu na Ubald i Mushaka bazira inkiko Gacaca, ntarimo. Uretse n’ibyo, kugeza ubu nta na mwene mama wari wayafungirwa. Si ibyo gusa : mu bo Padiri Ubald yashwiragije i Mwezi n’ahandi, sindimo. Ubwo se wowe ntiwakora na ka “analyse” ngo wumve ingigo ? Mbwira uti ibyo wowe padiri Thomas wavuze kuri mugenzi wawe padiri Ubald Rugirangoga ni ibinyoma, maze werekane aho ukuri guherereye, uraba ukoze igikorwa gifite akamaro. Bitabaye ibyo, waba urimo gupfundikanya urengera buhumyi “ibitekerezo-byiyumviro” (idéologie) bagutekereye, kandi umuntu ukora atyo singita umwanya wanjye nganira na we kuko ntacyo yanyungura . Gusa wowe Benimana Emmanuel si ko nari nsanzwe nkuzi, uwagushoye muri iyo guhunda yo kuvuga ibyo utumva neza ni umugome, ujye umugendera kure.

    2. Ngo inyandiko yanjye yarakubabaje kandi ibangamiye ubutumwa bwawe bw’ubumwe n’ubwiyunge!

    Benimana we, amakinamico nk’aya niyo yoretse Urwanda mba nkuroga! Ese Ubald ntazi kuvuga none akaba yagutumye ngo umuvugire? Ngo urababaye ?!! Ishyano riragwira rwose! Ubabajwe n’iki se nshuti ? N’uko Indahangarwa Padiri Ubald bamubwiye ko akora nabi ? None se ko utababajwe na Yohani Sindayiheba yishe? Uzabe se ubabazwa n’abashinjwe ibinyoma kubera we bakaba baheze mu buroko? Ko utababajwe n’uko agereka ku bandi bapadiri n’abo yanga ingengabitekerezo ya jenoside ? Ni uko ubona ko byo nta kibazo biteye? Niba ari uko ubyumva urabogamye, icyo akaba ari nacyo kibangamiye ubwo butumwa uvuga ko ukora bwo kunga Abanyarwanda . Harya ubwo ngo wowe uzashobora kubunga ari uko bamwe bahonyorwa ntibanakopfore ? Ngo ubwiyunge bwawe buzashoboka ari uko bamwe bica bagacirwa urwo gupfa, abandi bakwica bagahabwa amashyi n’impundu? Ubwo bwiyunge sijye wagutoje kubwumva utyo, uzambeshyere ibindi ! Nizere ko utazanavuga ko ari Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Cyangugu yagusabye kwigisha “idéologie”nk’iyo yubakiye ku iterabwoba n’ikinyoma gisa.

    3.Ngo iyo Ubald afungira abantu amasakaramentu kuko bashinjwe n’inkiko Gacaca si ikibazo ni igisubizo Kiliziya y’i Roma yashima!

    Benimana we, niba nkwibuka neza, ntabwo wize Tewolojiya. Iyo uza kuba warayize, wari kuba uzi impamvu yatumye Kiliziya igena ko abakoze ibyaha bimwe na bimwe nk’ubwicanyi basaba penetensiya ku Bepiskopi gusa, kandi tuzi neza ko nta cyaha Nyagasani atababarira. Tewolojiya yajyaga no kugufasha kumva ko iyo babwiye umwepiskopi ngo akore uko abyumva, atari padiri Ubald baba babibwiye, keretse niba yarageze muri urwo rwego simbimenye ! Simbivugiye kugucisha bugufi ariko rero tujye twumvikana: ibyo umuntu adasobanukiwe najye abirekera ababizi. Gusa kubera ko na we wanyandikiye mu kinyabupfura kandi nkaba mbigushimira cyane, reka nkubaze akabazo koroshye. Niba ukurikiranira hafi ubuzima bw’iyo iwacu mu giturage, waba uzi gahunda ikorera ku kabonabose yiswe “Mutuelle”,(ariko ntubyitiranye na za Mituelle de santé kuko zo zifitiye abaturage akamaro!) aho abantu badafite icyaha na busa bakoze mu 1994 bagomba guhora batanga amafaranga ngo barebe ko bwacya kabiri badashinjwe jenoside ? Iyo hari uwashiraniwe akabura aho akura amafranga yo gutanga muri “mutuelle” ntajyanwa muri Gacaca agashinjwa ubwicanyi ? Bene abo iyo Padiri Ubald abasonze, akabafungira amasakramentu urahamya ko ataba akoze icyaha gikomeye nk’umushumba wa roho z’abantu? Harya ubwo nabyo byakubabaza? Wihora iki !

    4. Padiri Thomas, Non-violent

    Ngushimiye ko unyibukije “mes convictions profondes”, n’ubu nkigenderaho. Ikintangaje ni uko mbona usa n’uvuga ko iyo nanditse ngaragaza akarengane kariho bingana no gufata intwaro zivusha amaraso nkarasa ku muvandimwe Padiri Ubald! None se hari uwigeze akubeshya ko non-violence (kwirenganura udahutaza ) bivuga ngo tworore abica abandi, cyangwa tureke kugira icyo tubwira abatubeshyera ? Ntiwivugiye ubwawe ko umukurambere Gandhi atigeze ashyigikira abituramira imbere y’akarengane kabagiriwe cyangwa kagirirwa abandi ? Wibyorosa rero ngo ushake kunyumvisha ko iyo uhemukira abandi ari Padiri Ubald, tugomba gutega ibitugu akaducoca ! Kuvuga ukuri ntibyica umutumirano. Nakomeje gutegereza ko watobora ukagira akajambo wabwira Padiri Ubald uti, “yewe, sigaho gutoteza abandi ubahimbira ibyaha”, ndaheba ! Bityo bene iyo mvugo yawe turayimenyereye : ni iy’umuntu uhakwa ngo arebe ko bwacya kabiri. Simbikurenganyiriza ariko rero niba udashoboye kureba ukuri mu mpande zako zose, wagiye wicecekera Benimana we ! Aho ubutabera n’ubwiyunge byawe ntibizavamo intwaro yo kurenganya abanyantegenke ? Uzabisuzume neza, nubona bigoye, uzegure wegame, ubutumwa ubuharire ababishoboye. Ntawe uzabikugayira.

    5.Ngo ntimwari munaniwe kumvunga uko munzi

    Mu nyandiko yawe uragira uti”…nanjye niyemeje kugira icyo nibwirira Padiri Thomas NAHIMANA ariko cyane cyane ntagamije kuvuga ku bibazo ashobora kuba afitanye na mugenzi we Padiri Ubald RUGIRANGOGA; atari ukubera ko kumuvuga uko tumuzi na we bitunaniye, hari ingaruka byatugiraho, cyangwa se kumutinya”. None se mwabujijwe n’iki kumvuga kandi wemeza neza ko mubishoboye kandi mutantinya? Ntubizi neza se ko njye nta n’icyo nabatwara ? Benimana we, uzamvuge rwose uko unzi, gusa ntuzibagirwe gusinyira ibyo uvuze. Umva rero musore, ndagira ngo nkubwire iri jambo : Ubu bwoko bwa “menaces” zidafashije mukoresha ku bapadiri bamwe na bamwe bagahita basesera mu mwobo, mujye mubukoresha kuri abo nyine mwarangije gukura umutima, jye ntabwo bimfataho na busa! Muzavuge ibyo munziho byose, nibibakamana muhimbahimbe, nabyo nibyanga muzanyitabaze mbafashe, mbabwire n’ibyo mutari muzi! Icyo nzi ni kimwe : kugeza uyu munsi nta we nahuguje umutungo we, ntawe nagambaniye, ntawe nakubise agafuni, nta ruhinja nahotoreye mu nda ya nyina…ibiganza byanjye birera. Unzi ukundi azabishyire ahabona bigaragare. Apfa kubisinyira.

    Ikibazo kiri muri “message” nanditse si uko navuze Ubald uko tumuzi, ni uko ashaka kutwumvisha ko atari uwo tuzi ! Intungane yicana se ni ntungane nyabaki ? Ibyo ndumva ari wowe Benimana wenyine washobora kubihagararaho, ukamukingira ikibaba, ugakomeza kuduhuma amaso ngo uri mu bumwe n’ubwiyunge !! Nyamara ariko ntukabyibeshyeho cyane, Abanyarwanda baciye akenge. Naho ku binyerekeye, jye ndumva ntarigeze mbabwira ko ndi intungane yavuye mu ijuru amaguru adakora hasi ! Nk’umuntu w’umunyantege nke, nemera ko nshobora kugwa mu makosa nk’uko n’undi wese yayagwamo. Nimpinguka imbere ya Yezu Nyirimpuhwe tuzabyivuganiraho ! Byumvikane ko amakosa yanjye nta we ahanaguraho ibyaha bye , nta we yabuza gukirikiranwa n’ubutabera , kabona n’aho yaba padiri Ubald. Ntitukitiranye ibintu rero.

    Umwanzuro

    Hari n’utundi duhuha wagiye wubakiraho iyi nyandiko yawe, siniriwe ntugarukaho byavamo guta igihe. Ahasigaye ariko sinaguhisha ko natangajwe n’uko mbona ibitekerezo byawe bwite ubyitirira Komisiyo ya Diyosezi y’Ubutabera n’Amahoro . Benimana we, uzabe se ari wowe Perezida wayo nkaba nari ntarabimenya ? Aho mbiherukira iyo Komisiyo yari urwego rwa Kiliziya . Iyo urwego nk’urwo rugomba gufata ijambo, urukuriye ni we ujya ahagaragara. Ubwo yenda ni imikorere mishya . Gusa mujye mumenya kuvangura imvugo. Ubu se mvuge ko ari Benimana turiho tuganira, cyangwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ? Nizeye ko ibyo wanditse ari ibitekerezo byawe bwite, bityo udufuti twinshi turimo no kuvangavanga ibintu umuntu akaba yabyihanganira.Uracyakura, uracyiga byinshi, nabyumva. Bitabaye ibyo, nakwivugira nka wa mupadiri nawe utayobewe nti” ibibazo ni byinshi…!”

    Ahasigaye Imana iturengere twese.

    Bikorewe i Paris, taliki ya 30/07/2010.

    Padiri Thomas Nahimana

    Tél : 0033647434465 begin_of_the_skype_highlighting 0033647434465

    -Message du Riprodhor:

    De : RIPRODHOR International riprodhor@hotmail.com
    Objet : Diligenter une commission d’enquête indépendante
    À : diocyangugu@yahoo.fr, nuntrwa@rwanda1.com, mbonyintege@yahoo.fr, ubaldru@yahoo.fr, « Theobald Rutihunza »

    Date: Samedi 24 juillet 2010, 11h44

    A son Excellence Monseigneur BIMENYIMANA Jean Damascène
    Evêque de Cyangugu
    Rwanda

    Son Excellence

    Notre organisation de défense des droits de l’homme est préoccupée par la violation massive des droits et libertés publiques
    qui se commettent au Rwanda et dans la région des grands lacs.Le RIPRODHOR s’inquiète du comportement de l’un de vos prêtres Ubald RUGIRANGOGA , le curé de la paroisse de Mushaka qui est cité par plusieurs personnes d’être impliqué dans les actes d’atteinte à la vie des personnes, de corruption des détenus pour faire condamner les innocents .Sa complicité avec le régime politique accusé de massacres et d’assassnat politique est incompatible avec sa fonction de sacerdote. Nous vous transmettons en annexe le document de dénonciation de cette situation qui risque de ternir l’image de l’Eglise catholique.
    Le RIPRODHOR reste très objectif et considère que seule une enquête indépendante peut confirmer ou infirmer les faits lui reproché avant de recourir à toute décision lui concernant.

    Avec nos sincères salutations
    RUTIHUNZA Theobald
    Président

    RIPRODHOR Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda Association Loi 1901
    101, Avenue Berthelot 69007 Lyon France Tél. (+33) 01 7574 05 63 (+33) 623853182
    Email : riprodhor@hotmail.com

    Paris le 20/07/10

    A Son Excellence Monseigneur BIMENYIMANA Jean Damascène
    Evêque du Diocèse de Cyangugu
    B.P. 5 Cyangugu
    Excellence Monseigneur,

    Depuis un certain temps, différentes personnalités et organisations de la société civile dénoncent l’implication de l’Abbé Ubald Rugirangoga, curé de la paroisse de Mushaka et de son frère Révérien Rugwizangoga, Supérintendant de la police nationale, dans différents crimes et délits perpétrés contre certaines populations du diocèse placé sous votre responsabilité. Les faits choquants leur reprochés sont d’une telle gravité qu’ils ne vous ont pas laissé indifférent dans la mesure où vous assumez l’autorité hiérarchique sur le curé de la paroisse de Mushaka et sur tous les membres de l’Eglise Catholique du Diocèse de Cyangugu parmi lesquels on ne cesse de compter des victimes du Père Ubald et du Superintendant Révérien. Mais pourtant rien ne semble inquiéter le Père Ubald qui continue à exercer le ministère du Christ au grand dam du peuple de Dieu dont il ne se prive pas de sacrifier à son orgueilleuse arrogance.
    Le père Ubald est accusé de complicité directe dans l’assasinat du regretté SINDAYIHEBA Jean survenu à Rwabidege dans la nuit du 02/09/1995. Depuis cette date, il n’a accompli aucun geste de repentance envers la veuve et les orphelins laissés par cette victime innocente. Il a par contre multiplié les actes de harcèlement et d’intimidation à leur encontre. Ces actes sont d’autant plus menaçants que le Père Ubald se targue d’être investi par l’Ordre du pouvoir sacré de remettre les péchés et de guérir les malades du Rwanda et du monde entier au nom du Christ. Sa liberté de mouvement et son activisme actif donnent l’impression qu’il bénéficierait de la caution de ses supérieurs hiérarchiques.
    Ce qui serait inadmissible si l’on sait que le venin de haine qu’il distille au sein du peuple de Dieu en s’alliénant ou en s’alliant par corruption les criminels de renom comme SINZABAKWIRA Straton pour les inciter à fabriquer des faux témoignages contre des innocents dans des juridictions Gacaca dont il influence les décisions, travestit la fonction sacerdotale lui cinfiée. Le père Ubald a de manière délibérée abandonné cette dernière pour se consacrer à celle de produire des orphelins, des veufs, des prisonniers et des exilés horrifiés par la terreur qu’il répand sur son passage.
    C’est pourquoi, le RIPRODHOR s’adresse à votre haute autorité pour vous demander d’oser diligenter une enquête dans le cadre de votre charge pastorale dans le diocèse de Cyangugu, sur les accusations portées contre le Père Ubald Rugirangoga, et le cas échéant, rassurer le peuple de Dieu du Diocèse de Cyangugu sur sa capacité à poursuivre sa mission en toute sereinité.
    Si ces faits étaient avérés le Diocèse de Cyangugu devrait penser à la manière de consoler ces veufs et ces orphelins, de libérer ces prisonniers et de rapatrier ces exilés condamnés à vivoter dans la misère loin des êtres et des biens qui leur sont chers.
    Veuillez agréer, Excellence Monseigneur, l’assurance de ma très haute considération.

    Théobald RUTIHUNZA
    Président du RIPRODHOR

    Copie pour information:

    - S.E Mgr le Nonce apostolique au Rwanda
    B.P 261 Kigali
    -S.E Mgr Smaragde Mbonyintege
    Président de la C.EP R
    B.P 357 Kigali
    - Mr l’abbé Ubald Rugirangoga
    B.P 5 Cyangugu
    -Mr Révérien Rugwizangoga
    Kigali.

    Répondre

  2. Paroisse Mushaka Dit :

    Nyakubahwa Padiri Thomas
    Nyuma yo kwandika ibyo uzi kuri Padiri Ubald Rugirangoga, twasanze binyuranye n`ibyo twe abakristu ba Paroisse Mushaka tumuziho mu myaka irenga 10 tumaranye. tutagutindiye tukoherereje wowe, kimwe n`abandi bose basomye iyo nyandiko yawe, ijambo abakristu ba Paroisse Mushaka bamugejejeho ku munsi wa Yubile ye.

    IJAMBO RY´ABAKRISTU BA PAROISSE YA MUSHAKA KU MUNSI WA YUBILE Y´IMYAKA 25 Y´UBUSASERIDOTI YA PADIRI MUKURU WAYO UBALD RUGIRANGOGA

    Nyakubahwa Musenyeri, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu,
    Nyakubahwa, …..
    Nyakubahwa, …..
    Nyakubahwa, …..
    Nyakubahwa Padiri Mukuru wa Paruwasi yacu ya Mushaka, ba Nyakubahwa basaseridoti namwe Bihayimana mwese muteraniye hano,
    Banyacyubahiro mwese mubyubahiro byanyu, bakristu bavandimwe ba Paroisse Mushaka;
    Ndabasuhuje. Mbifurije ikaze muri Paroisse Mushaka.
    Mumfashe tubanze dushimire Imana, yo yadukoreye ibintu bikomeye, yaduhunze ibyiza byinshi, yadusendereje ingabire zayo, ibinyujije ku mugaragu wayo Padiri Ubald RUGIRANGOGA, twese hamwe tuyihundagazeho amashyi n´impundu biyikwiye. Dushimiye kandi Umushumba wa Diyosezi yacu waje kudufasha gushimira Imana mu gitambo cya Misa. Dushimiye abashyitsi bari hano bigoye mu ngendo ndende bakoze, bakaza gufatanya natwe gushimira Imana no gushyigikira umubyeyi wacu. Natwe twese bakristu ba Mushaka twishime nyine kuko turi hano mu byishimo byinshi dukikije Umubyeyi wacu. Padiri Ubald Rugirangoga waduteranyirije hano none yavukiye i Rwabidege, muri Paroisse ya Mwezi muri Gashyantare 1955 ; abatizwa ari uruhinja rw´ukwezi kumwe muri Werurwe yuwo mwaka. Amashuri abanza yayigiye i Rwabidege kuva 1962 – 1968 ; Seminari ntoya yaiyigiye i Mibirizi akomereza ku Nyundo. Ntiyayiharangirije ; irondakoko ahora yamagana nta mugayo ryamukozeho ubugira kenshi ; ryabanje kumwambura umubyeyi we mu w´1960 ; ryatumye ahungira i Burundi 1973 ari naho yarangirije seminari nto. By´indunduro ryamuvukije Mama we yari asigaranye n´umuryango mugari we mu w´1994. Yagarutse i Rwanda 1978, aza gukomeza seminari nkuru i Nyakibanda. Yaherewe Ubusaseridoti i Mwezi kuri 22/7/1984 ; Dushimiye ababyeyi be Yakobo na Aniziya bamubyaye bakamurera, bakamutoza imico myiza, bakamutoza iyobokamana n´ubwo Papa we nta gihe gihagije yabiboneye. Igihe Imana imuhamagaye kuyiyegurira, abibwiye Mama we yari asigaranye ntiyahigima, ahubwo amushishikaza avuga ati jya mbere mwana wanjye. Aho muganje i Jabiro kwa Jambo, ishimo ryacu ribagereho babyeyi.

    Nyakubahwa Padiri Mukuru, imyaka makumyabiri n´itanu ku kivi cya Nyagasani ni ukuri si mike kandi si myinshi n´ibyo Imaze kubakoresha nabyo si bike.
    Ndavuga mpina ibyahano iwacu, kuko hirya mu bavukanyi ku ivuko ngo baraguhishiye iya gatanu y´ugutaha itinze kugera. I Nyamasheke ngo bakuzigamiye akabanga k´imyaka icumi y´ubusore bwanyu mwamaranye ngo bazakakwibwirira 19 Nyakanga ; n`aho haruguru hariya mu bagukuriye, ngo kuri 26 bazagupfundurira agaseke barimo bagutekerera.

    Nyakubahwa Padiri Mukuru, igihe usesekaye i Mushaka 99, wasanze abari abavandimwe muri Kristu twaravavanuye turebana ay´ingwe, ibisare by´94 byaratumunze. Ntiwatindiganije uti « nimuve muri ayo matongo, mutangane imbabazi, musabane imbabazi, muve ibuzimu mujye ibuntu, bityo Kristu akomeze abe bumwe bwanyu ». Mu myiherero myinshi y´umunsi wose, umunaniro , inyota utaretse n´inzara, ariko bigera ku musaruro w´imbuto zihishije zitari ibitumbwe. Sinodi na gacaca nkirisitu mwabereye imbarutso, byatumye dutera intambwe ishimishije muri Diyosezi yacu. Muri Komisiyo y´Ubutabera n´Amahoro, ubumwe n´ubwiyunge babafatiye iry´iburyo kubera byinshi mubafashamo dore ko imvugo yanyu ijyana n´ingiro.

    Ngo umwambari w´umwana agenda nka se : umenya izo waragijwe, ukomora izakomeretse, ukavura izirwaye, ugashaka izazimiye n´iziri nzima ukazitaho ngo zirusheho gushisha. Kubera ibyo, ntiwakanzwe inzira zigoranye mu mvura nyinshi cyangwa izuba ryo mu cyi, ugana Nyabunyegeri na Gikundamvura, Muguri na Nyagahanga ndetse n´ahandi ujyayo gutura igitambo cya Misa, ngo ugarure ubuzima muri izo ntama zari zarigunze. Hirya no hino ziragushima kuko wazikuye mu bwigunge: iziganyirizaga kugera kuri Paroisse kubera intege nke n´urugendo rurerure, wazifashije kwiyubakira Ubwihugiko, aho zihugikana n´Umushumba Mukuru, akazisendereza mo ubuzima bwe. Natwe twese ariko biradufasha mu ngendo nyobokamana tuhakorera. Ukwa 10 kuragera tukamanuka Muguri kwiyambaza Umwamikazi wa Rozari. Uwabuze amahoro mu mutima we, mu rugo rwe cyangwa ayasabira abandi, yambuka igishanga akagera i Ruhoko, akisunga Umwamikazi w´Amahoro.Hakurya ku Gisagara ho ni ubusamo, tujyayo kenshi tukagerayo vuba, tukahasanga Umwamikazi wa Kibeho tutarinze kwambukiranya Nyungwe. Uwumva urukundo rwa kivandimwe rugenda rukonja, rukendera muri we, anyarukira hakurya hariya i Buhokoro, Umwamikazi w´Urukundo akarumusanganiza, akarumupfunyikira, agahindukira yizihiwe nawe akarusangiza abo yasize inyuma. Buri mwaka ku ya 1 Gicurasi, tugana iya Nyagahanga, tuhasanga Yozefu Mutagatifu rugero rw´abakozi, tukahazamukana imbaraga n´umugambi wo gukora twikorera, tukagwiza umusaruro bityo tukazamura n´Igihugu cyacu ; umugisha tuhakuye ukaduherekeza umwaka wose. Ubwo twamanukaga kaburimbo yose ku ya 26 Mata tugana Muko yitiriwe Petero na Pawulo Intumwa, naho twahavomye ingabire yo gushiruka ubwira, mu kubwira abandi Inkuru nziza. Nakomeza kurondora n´izindi shapeli zubatswe ku nkunga yanyu Mubyeyi : iyitiriwe Yozefina Bakhita ya Musumba, iya Mwamikazi wa Fatima ya Giti tubatumiriye kuzadufasha gutaha mu gihe kiri imbere. Gikundamvura na Nyabunyegeri ngo umuganda mwabahaye barawushima, n´izindi numva nibagiwe, abazibuka mumbabarire si ukwirengagiza.

    By´agahebuzo mukebuke gato, mwihere amaso iyo shapeli itagira uko isa ya Yezu Nyirimpuhwe aho imiryango ihora ifunguye amanywa n´ijoro, ari nako Aturembuza agira ati : Nimuze mwese abananiwe n´abaremerewe n´imitwaro munyegere maze mbaruhure. Iriya shapeli igira abashyitsi benshi baturutse impande zose, kandi bahagera bagahumurizwa. Warakoze Mubyeyi ukwiye kubishimirwa.

    Mubyeyi dukunda, uwavuga ibigwi byawe bwakwira bugacya. Ingo nyinshi wagiriye inama zigiye gutana, zirazirikana zigashima. Abaza bakugana baturutse imihanda yose, bagutuye urusobe rw´ibibazo, imitima isobetse amaganya, uruhanga ruzinze iminkanyari, basubira iwabo agatwenge ari kose. Baragira bati :Yubile Nziza Mubyeyi. Abo wagiye wingingira Yezu mu Ukaristiya, uburwayi bwarenze ubuhanga bw´ abahanga, ubu barataraka basingiza Imana ; n`abo bati :Yubile Nziza Mubyeyi. Abaciye bugufi ba hano bugufi bantumye : ngo ubwo imvura yagwaga bagatora agakoma bitwa ngo bari mu nzu ngo ubu isigaye ibabera agahozo kabahwekereza kugeza mu gitondo. Ngo Yubile Nziza Mubyeyi. Ngo n´aba bandi biyumvagamo ubucibwe kuko batatiye igihango bagahemukira abavandimwe babo 94 ngo ubu bagaruye ubumuntu batuye mu bandi babikesha impanuro yanyu. Ngo ntibibagirwa ko ari wowe wabimburiye abandi ubasanga mu buroko ubereka inzira yo guhumanuka. N´abo ngo Yubile Nziza Mubyeyi.
    Nyakubahwa Padiri Mukuru, muri iyi myaka 10 tumaranye, abakristu ba Mushaka, mu nyigisho zanyu za buri munsi twabavomyeho byinshi.

    Mudutonganyiriza kenshi ko twatatiye igihango tukimura urukundo tukimika urwango.
    Muti: aho inabi yageze muyiganjishe ineza, muti niyo byaba kumena amaraso ntimugatinye kuko n´ubundi igihe gikwiye cyo kuba abahamya b´urukundo cyarabacitse, muba mwaremeye mukaba abamaritiri ariko ishyano ribi mukarihagarika. Ntibyabaye rero, ariko ntimucike intege, nimutwaze gitwari, mutwaze gikristu, mugere ku byiza. Turabizirikana Mubyeyi tuzabirwanirira.

    Muti: bagabo bagore mwubake ingo nzima zibereye Kristu kuko ariwo muhamagaro wanyu.mubyare bake beza muzashobora kurera mubateganyiriza ibikwiye; mubatoze umubano, mubatoze urukundo bazubake Kiliziya, bubake u Rwanda bibereye Imana na Kanyarwanda.

    Urubyiruko narwo ruti : Yubile Nziza Mubyeyi. Ngo muribo benshi bakomeye kuri bya bindi muhora mubatotera. Banze kwitwa « Pilate » bahisemo gukomeza kuba « Original » kugeza kuri wa munsi bazarushinga kimwe ndetse n´abazakomeza iya Nyagasani. Ngo nibo Rwanda rw´ejo na Kiliziya y´ejo, ngo bazabyubakana imbaraga zitamunzwe na ya mungu y´iki kinyejana turimo. Ngo nukuri ntimugosorera mu rucaca.

    Mubyeyi, urugero rwiza ruherekeza inyigisho zawe, rwatumye ababyeyi benshi bifuriza ababo kuzamera nka we babitira izina ryawe. Ubu ba Ubald bato muri iyi paroisse barahari kandi barifuza bose kuzagera ikirenge mu cyawe.nabo baragora bati : Yubile Nziza Majina wacu.

    Mubyeyi, warabyaye uraheka kandi uhora ku bise.Ab´imfura mur ibo bamaze guca akenge, wateje agatambwe ubatoza iy´ishuri ngo iyo bateye ubungubu ni wowe bayikesha. Ngo Yubile Nziza Mubyeyi. Ngo barifuza kuzagukorera iya Zahabu ukikijwe n´abuzukuruza. Ngo muri bo hari uwarose bagukikije mu ya Diyama. Twese tuti izo nzozi arazikabye.

    Imfura yanyu Mashyuza mwibarutse, ngo irabashimira byinshi muziranyeho. Ngo mukomeze muyibe hafi, muyitere ingabo mu bitugu. Nayo iragira iti : Yubile Nziza Mubyeyi.

    Nyakubahwa Padiri Mukuru, iyo ugambiriye kwambura Sekibi Roho Kristu yacunguye bimugoye, ntukangwa ibizambya birimo n´amasasu : ntiwatinye Ruhengeri, Goma ndetse na Burundi ubwo ibihe byari bimeze nabi. Ntiwibanda gusa kubo waragijwe bakuri hafi, utera intambwe ukagera hakurya y´amazi kuko naho hari ubushyo bwa Kristu bukeneye kugezwaho inkuru nziza.

    Ubutumwa mutanga muri Kinyamateka ngo burya bugera kuri benshi bukabubaka rwose, murabikomeze nibishoboka mubigire kenshi. Nyakubahwa Padiri, ntimwibanze gusa kuri Roho, ngo mwibagirwe ko ikeneye kuba mu mubiri muzima. Ntitwaceceka inkunga yanyu igaragara mu kubaka amashuri, tuvuge mo make, nka Muko na Nyabunyegeri, Gashonga ndetse na Mushaka turora hafi, n´andi ntiriwe ndondora ahangaha. Bya bihembo mugenera abegukanye intsinzi, bituma bose bagira ishyaka, n´agatsinda ntibihorana bamwe. Abo bana banyu bose n´abarezi babo babifurije Yubile Nziza.

    Nyakubahwa Padiri Mukuru, ibyo tutiriwe tuvuga hano, n´ibindi byinshi tutazi, ndavuga bimwe mukoresha ukuboko kumwe ukundi ntikubimenye, tubihariye Ubirebera mu bwihisho, Azabigukubire karijana.

    Nyakubahwa Padiri Mukuru, barimo bandya akara ngo mpinire aha ntarambirana. Igihe Uwagutoreye uyu Murimo w´Imena azakwigomba ngo ajye kukugororera ibigukwiye, sinshidikanya ko uzitabana ishema n´isheja usubira muri ya ntero y´uwo wahisemo kugera ikirenge mu cye(bya gatangaza mwahuriye kuri uyu mwaka wa Yubile) kandi ukunda cyane, ugira uti: «Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho, none ikamba rigenewe abatsinze rirantegereje». Bakristu bavandimwe ba Paroisse ya Mushaka, uwasanga hari aho nakabije by´amarangamutima, ni ukuri ni uburenganzira yamvuguruza.

    Nyakubahwa Padiri Mukuru, abakristu ba Paroisse ya Mushaka, twongeye kubashimira tubikuye ku mutima, urukundo rwa kibyeyi mutahwemye kutugaragariza, tubasabye imbabazi z´amakosa yacu atari make muri iyi myaka 10 tumaranye. Muce inkoni izamba ni ko bisanzwe bigenda ku mubyeyi mu bana. Ntacyo twabona twabitura, mwakire iyi mpano twabageneye uyu munsi, izahore ibibutsa aho muzaba muri hose ko tubahoza ku mutima cyane cyane mu isengesho.

    Burya igitambo cya Misa mutura buri munsi, ni ubukwe bukomeye bwa Nyagasani bugomba kurimbirwa cyane. Akira Mubyeyi ujye wambara uberwe nk´uko bikwiye umutambyi wa Kristu.

    Aho mugenda hino no hirya, gutagatifuza izo ntama mushinzwe, musindagirira ku kabando ka kizungu, hari aho mwagera inzira zibatengushye zikabangiririza, bikaba byadindiza gahunda y´amasaha. Ntimugatebe Mubyeyi abana bawe babitekerejeho, mujye muhita muhinduranya vuba na bwangu mukomeze urugendo. Akira Mubyeyi.

    Aho ako kabando ka kizungu kananirwa kugera kubera ya misozi igihumbi y´iwacu, biba ngombwa ko mugacumbikira mukicumba aka kinyarwanda. Abana bawe mu mpande uko ari enye barabiteganyije: Akira Mubyeyi. Ahasigaye tubifurije kuzakomeza kuba igikoresho cyiza cya Nyagasani kuzageza ku ndunduro.

    Nyiricyubahiro Musenyeri, turabashimira cyane inkunga ikomeye mumutera igihe mumworohera mukamwemerera kurangiza neza iyo mirimo ijyanye n´ingabire yahawe.

    Nyakubahwa Padiri Mukuru, ntitwabura gushimira n´umuvandimwe wawe mubana Padiri Alphonse mu buryo nawe agufasha kurangiza neza ubwo butumwa ushinzwe. Igihe wagiye asigara ku rugo agakora aha babiri. Biravuna, ariko abirangiza neza muri bwa bwitonzi na wa mutuzo yisanganiwe, ubushimirwe Padiri kandi uzahore utyo.

    Nyiricyubahiro Musenyeri,
    Banyakubahwa basasaridoti,
    Bihayimana mwese,
    Banyakubahwa mwese muri hano, abakristu ba Mushaka turabashimiye, mukomeze mugubwe neza hano iwacu, dusangire ibyishimo byuyu munsi.

    Murakaramba.

    **************************

    - Musabyemariya Marie Goretti a dit:
    4 septembre 2010 à 13:40

    Bakristu ba paruwasi ya Mushaka,nibyiza kuba mwaragejeje ijambo ryiza kuri padiri Ubald rugirangoga ku munsi mukuru we wa yubire.Ariko ndagirango mbamenyeshe ko iri jambo ridakwiye kuba igisubizo ku bibazo padiri Nahimana Thomas avuga kuriUbald,kubera mpamvu zitandukanye.

    1.Ubald mu myaka 25 amaze ari padiri, mumumaranye imyaka 10 gusa.Iyindi ibyo yakoze murabizi?
    2.Nahimana THOMAS na Ubald bombi ni abapadiri.Aho bahurira murahazi?
    3.Ninde wababwiye ko umuntu akora ibyiza gusa?Ntiyaba icyo gihe akiri umuntu.
    4.Niba padiri Ubald atagira icyoavuga kubyo Nahimana amuvugaho,ubundi mwe ninde wabasabye kumusubiriza

    5.ubundise ibi byashyizwe nande kuri internet?aho abakristu bamwe nti munababeshyera?
    Ibibazo ni byinshi!!Gusa sinabarenganya,kuko iyo injangwe itarafata imbeba ntumnya ko irya imbeba.ubona ari agasimba keza abantu bishimra.Ariko iyo kabonye imbeba kayirukaho mpaka kayifashe kakayica kakyirya.Ubwo nibwo babantu bajya babona ubugome bw’injangwe.Ubwo namwe ntimuramumenya abe ariko mvuga.

    Nyamara ndagirango mbabwire ko Nahimana atari umurwayi ngo yandike ibyo atazi.

    Munyandiko ye aragaragaza uruhare rwa ubaldi mu iyicwa rya sindayiheba JEAN Pierre.Uwo ni data .Ibyo avuga narabyiboneye byose n’amaso yanjye n’ubwo twe twabigize ibanga ngo turebe ko twa kibonera umutekano, Nahimana we akaba abitangaje kumugaragaro nyuma y’imyaka 15.Njye mvuze ibyo nabonye kandi byambayeho,bivuzeko n’ibindi bamuvuga yabikora.

    Gusa ndashimira P.NAHIMANA kuko ari Intwari n’ubwo ntamuzi.Ibyo abandi bavugira mu ntamatama we abishyira kumugaragaro.Ndabwira ubald nawe ngo yihane areke kuba umufarizayi kandi mwisabira n,imbabazi ngo ubwomvuze ntaze kunkurikiza data yitwaje ingufu afite we na murumunawe SUPERITENDENT Reveriyani dore ko bafatanyije.

    MUSABYEMARIYA M.Goretti

    Répondre

Laisser un commentaire

Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus