RSS

Message de Sa Majesté le Roi Jean Baptiste Ndahindurwa Kigeli V à l’occasion du nouvel an.

 

kigeliv1.jpg

UMWAMI KIGELI  V. ALIFULIZA  ABANYARWANDA UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA  2010

Banyarwanda, Banyarwandakazi, bana b’u Rwanda aho muri hose haba mu Rwanda cyangwa mu     mahanga, abato n’abakuru, mbaga y’inyabutatu nyarwanda,

nejejwe no     kubagezaho indamutso yuje urukundo n’urukumbuzi, mugire amahoro kandi mugire      umwaka mwiza wa 2010 uzababere uw’amata nubuki. U Rwanda rumaze imyaka igera kuri mirongo itanu (50) ruhura n’ingorane zinyuranye zituruka ku bintu byinshi binyuranye. Ibyingenzi bikaba  ali amakimbirane hagati y’amoko,  ubukene mu baturage, indwara zinyuranye nibindi byinshi. Ikibabaje nuko izongorane zagiye zirushaho kugira ubukana bukomeye mu mibereho ya banyarwanda ndetse zikabyara amahano akomeye ya jenocide 1994.

Nyamara ntidukwiye guheranwa n’ubwihebe kuko iminsi irimbere ituzigamiye ibyiza byinshi birimo guca akarengane, guha abanyanyanda amahoro arambye bifuza no kugira umunezero nyawo. Ibi byose birasaba ubwitange bwa buri munyarwanda muguharanira umutekano, ubutabera, gushaka ukuri  n’amahoro nyayo, ubutwari n’ubushishozi byakunze kuranga umunyarwanda kuva kera buzabafasha guhitamo,kurwanira ikiza no kureka ikibi cyose cyatuzanamo  amacakubiri.

Nkumubyeyi wanyu ndabifuriza kugira iyo mpano  y’urukundo, ubwitange no gushyira  hamwe mukibuka ko murabavandimwe basangiye urwababyaye.

Abenshi muri mwe  ntimunzi, abandi munyumva kubulyo bunyuranye.  Ndi Umwami wanyu uganje (constitutionnel), nkuko nabirahiriye nima, niyemeje kugendera ku matwara ya demokarasi no gushyigikira imikorere myiza yo,  kwemera amashyaka menshi mugihugu, kugendera kw’itegeko nshinga, kutivanga  muri politique, gushyira imbere icyahuza abanyarwanda, icyagirira abanyarwanda bose akamaro bakagira amahoro, bagatunga bagatunganirwa. Nifuzako abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko,  tukaboneraho gufasha abakene, imfubyi n’abapfakazi. tukabasha gukemura ibibazo,  mu butabera, mumashuli n’uburezi, no muzindi nzego za leta zinyuranye, maze tugasaabana.

Uyu mwaka wa 2010, uzabamo ibikorwa byinshi byingezi kubanyarwanda nko kwitorera  abayobozi. Ndabasaba ko icyo gikorwa cyazakorwa mubwisanzure bwa buri wese  ntamuvundo. Mukagikorana ubushishozi, kuko ariyo nzira nziza yo gushyiraho  ubutegetsi n’abategetsi babereye u Rwanda.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ndabakumbuye cyane, mbahoza kumutima, muhumure uyu mwaka tuzabonana imbona nkubone mu Rwanda rwacu. Mparanira  buri gihe icyatuma aho muri hose mwabaho neza, mumahoro.

Ndangije mbifuriza ko  uyu mwaka uje, uzababere muhire, uzabazanire imigisha, muzatunge mutunganirwe.

Imana ibarinde.

Umwami  Kigeri V JB Ndahindurwa

***********************************

Annexes: Kigeli V:«Je n’ai pas cautionné l’attaque du FPR en 1990»

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

Newsletter

Abonnez-vous a notre Newsletter