Mu Museso n° 374

UMUSESO

UMUSESO

Urup. 3

Urup. 2

No 374, 21 – 28 Nzeli 2009

No 374 21 – 28 Nzeli 2009


Depite wa Kongo, Meya wa Nyagatare, muri kasho

IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Sebarenzi

Umwaka VIII: No 374, 21 – 28 Nzeli 2009, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 0788354880. E-mail: umuseso@yahoo.co.uk. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000, Kopi: 5000

Ibyo abashaka guhangana na Kagame bagomba kumenya


Aravuga akarimurori

Kagame arasaba abanyarwanda ibyo atabahaye?

► ► Uburyo Kagame, FPR, bagambaniye Sebarenzi

Sebarenzi aregwa gukorana n’umwami, guhirika ubutegetsi bwa FPR


Uburezi: Kagame yibagiwe ko yashoye mu butasi?


U Rwanda: Igihome kitagira urukuta

This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali – Rwanda, Telefone. 0788354880, Email: umuseso@yahoo.co.uk. Printed by The New Vision

IBIRIMO

INKURU NYAMUKURU

Amabanga: Uburyo Kagame yagambaniye Sebarenzi

UKO MBYUMVA

Didas M. Gasana arerekana impamvu u Rwanda ari igihome kitagira urukuta….P.4

►Sebarenzi abonana na Kagame na James Musoni, Kagame akamutegeka kwegura

►Uburyo Sebarenzi yagiye kwiyambaza Bizimungu, agasanga nawe ari mu gicuku

►Sebarenzi aregwa gukorana n’Umwami, kuvanaho ubutegetsi bwa Kagame


IBIMBABAZA

Igihe kiragera, ibyari ibanga bikajya ahagaragara. Ni nako ubu byagenze ku mabanga hagati y’uwahoze ari Perezida w’inteko ishinga amategeko, Joseph Sebarenzi Kabuye, na Paul Kagame, wari Visi Perezida akaba na Minisitiri w’ingabo.

Ayo mabanga yose yahishuwe na Joseph Sebarenzi Kabuye, mu gitabo amaze gushyira ahagaragara, yise: “God Sleeps in Rwanda: A journey of transformation.”

Muri icyo gitabo, Sebarenzi agaragaza ubuzima yabayeho, amarorerwa yagwiriye u Rwanda isi yose irebera, amasomo u Rwanda n’isi yose byavana ku byabaye mu Rwanda, uko yagambaniwe n’abo yitaga inshuti, n’uburyo yaje kuba impunzi bwa kabiri.

Muri iyi nimero, dutangiriye ku ntangiriro z’ibibazo bye na Paul Kagame, n’ishyaka rya FPR riri ku butegetsi. Mu nimero zikuriukira, tuzabagezaho n’ibindi bice, birimo uburyo yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano, agahungira muri Amerika.

Intangiriro

Sebarenzi agera ku bibazo bya Bizimungu, ati: “Byatangiye ari impuha ko Perezida Pasteur Bizimungu atakigera mu biro, ko atagikora akazi, ko yitaye ku bucuruzi bwe gusa. Biza kugera aho batangira kuvuga ko afite ibibazo byo mu mutwe, n’ibindi. Ubwo byari mu mwaka wa 1999.

Sebarenzi avuga ko nubwo Bizimungu yari atangiye manda ye ya kabiri y’inzibacyuho, byagaragaraga ko iherezo rye muri politiki ryegereje, kuko amakimbirane ye na Kagame yarushagaho kwiyongera.

Ati: “Byari bimaze kumenyerwa ko iyo Kagame atashakaga umuntu runaka, yahitaga yirukanwa ku butegetsi, akaba imbwa. Habanzaga kampanye zo kwandagaza uwo muntu. Byagaragariraga buri wese ko na Bizimungu ari byo byatangiye.” “The pattern was all too familiar by this point: When Kagame decided that he didn’t like someone, they weren’t just removed from power, they were ruined. Smear campaigns would begin from which the victims hardly ever recovered. “Everyone ignores a dead dog in the road until it begins to smell— then they want it gone,’ Kagame was supposedly fond of saying. And his operatives made sure his opponents smelled like dead dogs.”

Sebarenzi avuga ko iyi kampanye yo kwandagaza Bizimungu yamubabaje cyane. Nubwo Bizimungu atari malayika, Sebarenzi avuga ko yari umugabo mwiza, kandi w’umukozi cyane.

Icyo gihe cy’impuha za Bizimungu, nibwo ishyaka rya Sebarenzi, PL, ryateganyaga gukora amatora ya komite nyobozi. Amatora yegereje, Sebarenzi asabwa na bamwe muri bagenzi be ko yakwiyamamariza umanya wa Perezida wa PL, ariko we atabishaka, kuko yari azi neza ko FPR ishaka ko amashyaka yo mu Rwanda ayoborwa n’abantu bafite intege ke, kugira ngo ibakoreshe.

Sebarenzi agaruka ku matora ya PL yo mu 1997, ubwo PL yatoraga uwari Perefe we Kigali Ngali kuba Perezida wayo ariko FPR itamushaka. Nyuma yigihe gito, yahise yirukanwa ku kazi. Gutora Sebarenzi ku mwanya wa Perezida wa PL, byari ugushyira PL mu mwanya mwiza wo guhatanira amatora ya Perezida wa Repubulika n’inteko ishinga amategeko, kuko yari afite ‘popularity’, ari byo yatinyaga, kuko FPR itashakaga ko PL imera gutyo.

Sebarenzi kandi yari ahangayikishijwe n’ibibazo bya Bizimungu, cyane ko itegeko nshinga ryateganyaga ko iyo Perezidansi ibaye vide, Perezida w’inteko ishinga amategeko ari we umusimbura, kugeza habaye amatora. Sebarenzi avuga ko abantu benshi bari bamaze kubona ko Kagame yabatengushye, bityo bakamubonamo ko aramutse abaye Perezida w’inzibacyuho, byamuviramo umuyoboro wo kuba Perezida w’u Rwanda wuzuye.

Sebarezni akomeza avuga ko nubwo atashakaga umwanya w’ubuperezida, niyo yaba anabishaka, n’amategeko abimwemerera, Kagame atari kubyemera, kuko, mu gushaka guhirika Bizimungu, Kagame yashakaga intebe ya Perezida.

Akomeza agaragaza ko yashakaga gukomeza n’akazi ke mu nteko, anagaruka ku bikorwa byinshi inteko yayoboye yakoze, harimo gushyiraho amakomisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, ikigo gishinzwe amasoko ya Leta, no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma. Sebarenzi avuga ko nubwo yakoranaga neza na Kagame, yatinyaga ko aramutse abaye Perezida wa PL, bivuze imbaraga nyinshi, bitari kugwa neza Kagame.

Inshuti ze zikomeje kumusaba kwiyamamaza, ndetse n’izari muri FPR, Sebarenzi yabitekerejeho bwa kabiri, ahitamo kugisha inama Visi Perezida, Paul Kagame. Avuga ko nubwo bibabaje kubona ishyaka rigira ijambo mu matora y’irindi shyaka, we atashakaga guhungabanya akazi yakoraga mu nteko kubera kuba Perezida wa PL.

Ahuye na Kagame mu biro bye, Sebarenzi avuga ko yamubwiye ko abarwanashyaka ba PL benshi bamusaba kwiyamamariza kuba Perezida wa PL, ariko ko yasanze ari ngombwa kubiganiraho nawe (Kagame) kugira ngo bidahungabanya akazi ke mu nteko.

“I don’t see any problem. I’m the chairman of my party and it’s no problem.” Ayo niyo magambo Kagame yamushubije, bivuze ngo: “Nta kibazo mbona. Njyewe ndi Perezida w’ishyaka ryanjye kandi nta kibazo.”

Sebarenzi avuga ko yavuye mu biro bya Kagame yishimye ko PL igiye kubona ubuyobozi Kagame atanga, kandi butazaba igikoresho cya FPR. Ariko mu minsi mike, akomeza avuga ko Gatete Polycarpe (Ex-Depite wa PL), yamuhamagaye, akamubwira ko agomba kwigizayo amatora, kuko FPR itayashaka.

Nubwo Gatete na Sebarenzi bose bari abarwanashyaka ba PL, Sebarenzi nta magambo meza afitiye Gatete mu gitabo cye. Icyo gihe, yahise agwa mu kantu, yibaza niba Gatete ibyo avuga ari byo, impamvu Kagame atabimubwiye.

Ibyo bihuha byakomeje kwiyongera uko iminsi yasatiraga umunsi w’itora. Yahise asubira kureba Kagame, Kagame yongera kumubwira ko nta kibazo, ko iby’amatora ya PL bitareba FPR, ariko, nkuko tubigarukaho hasi, cyari igipindi.

Sebarenzi avuga ko yavuye kwa Kagame yiyemeje kwirengagiza ibyo bihuha, ariko byaje guhinduka ukuri. Ariko, uko ibyo bihuha byakomezaga kwiyongera, bikagera no ku bandi barwanashyaka ba PL, yahisemo kongera kubonana na Kagame. Ku nshuro ya gatatu, Kagame yamubwiye kubyirengagiza.

Ayo matora yagombaga kuba kuwa 19 Ukuboza 1999. Habura iminsi 2 ngo amatora abe, ibihuha byakajije umurego. Noneho, ntibyari FPR itarashakaga ko ayo matora aba, ahubwo ko ari Kagame ku giti cye. Akomeza kandi avuga ko Kagame atashakaga ko Sebarenzi aba Perezida wa PL.

Umunsi umwe mbere y’amatora, Sebarenzi avuga ko Polisi Denis yamuhamagaye kuri telefoni, akamubwira ko we na Musoni Protais bashaka kubonana nawe, ku byerekeye amatora PL yateguraga, akababwira kuza iwe uwo mugoroba.

Bageze iwe, Musoni yamubwiye ko bamuzaniye ubutumwa kuva kuri Visi Perezida. Ubwo butumwa bwari ko agomba gusubika amatora y’ishyaka rya PL, kubera impamvu z’umutekano. Musoni yakomeje amubwira ko hari abantu badashyigikiye ayo matora, kandi ko Sebarenzi atazi igishobora kuba, ko abantu bashobora kwigaragambya.

Sebarenzi avuga ko ibi atabyumvaga, kuko amatora yari ayo ku rwego rw’igihugu( Liberal Party’s National Council), ari ay’abantu batageze kuri 50. Ntiyiyumvishaga uburyo habaho imyigaragambyo.

Iyo saha, nibwo Sebarenzi yemeye koko ko FPR idashaka ayo matora, ko ibyo bakoze byose bayategura, bashyiraho abayobozi mu ntara, byose byari ubusa. FPR yari yarakanze buto.

Sebarenzi akomeza avuga ko Polisi Denis na Protais Musoni bavuye iwe, yahamagawe n’inshuti ye, amubwira ko hamaze iminota 30 haciyeho itangazo kuri radiyo rivuga ko amatora ya PL yasubitswe. Ibi byaramutunguye cyane kuko yari amaze akanya gato abonanye n’intumwa za FPR.

Akomeza avuga muri icyo gitabo ko yahise ahamagara Kagame kuri telephone ye igendanwa, telephone ikakirwa na ADC wa Kagame, akamubwira ko Kagame ahuze, ko ari bumuhamagare. “I immediately called Kagame on his personal cell phone. The call was answered by his aide-de-camp. “I’m sorry, he’s busy,” he said. “He’ll call you back.”

Yongeye kumuhamagara inshuro eshatu zose, ariko Kagame atamwitaba.

Sebarenzi aregwa gushaka guhirika ubutegetsi, akavanwa ku buperezida bw’inteko

Nyuma y’icyumweru kimwe, Sebarenzi avuga ko yahamagawe n’umwe mu nshuti ze w’umudepite, akamusaba ko babonana byihutirwa. Babonanye, iyo nshuti ye yamuburiye ko bagiye kumuvana ku mwanya wa Perezida w’inteko ishinga amategeko.

Amubajije impamvu, iyo nshuti ye yamubwiye ati: “They’re saying you’re a threat to security, that you’re working with the king’s army to make preparations to overthrow the government.” Mu kinyarwanda, ni ukuvuga ngo: “Baravuga ko uri ikibazo ku mutekano w’igihugu, ko ukorana n’ingabo z’umwami guhirika iyi Leta.”

Sebarenzi ati: “Maze kumufungurira ngo asohoke, nahise nibuka imibonano yanjye yose na Kagame, n’ukuntu Kagame yagaragaraga nk’umuntu uvugisha ukuri. Nareba ibiba, nkumva simbyumva.”

Ageze mu rugo, yahamagaye Kagame na none, ariko na none telephone ya Kagame igendanwa yitabwa na ADC we. Sebarenzi avuga ko icyo gihe, Kagame yari mu nama hanze ya Kigali, n’abantu bacitse ku icumu 14.

Nyuma y’amasaha make, imwe mu nshuti ze muri ba bandi 14 bagiranye inama na Kagame, yaramuhamagaye, amubwira ko Kagame amuvuganho ibintu bibi cyane, amubwira ko Kagame amuvugaho gushaka kuzanira Leta ibibazo (Kagame is saying a lot of bad things about you. He’s saying that you’re causing trouble for the government).

Iyo nshuti ye yakomeje igira iti: “Don’t be fooled into thinking this issue will be resolved. It will not,’ he said. “Everything that is happening, he is behind it. Don’t trust him.’ Ni ukuvuga ngo: “Utibwira ko iki kibazo gishobora gukemuka. Ibi byose birimo kuba niwe ubiri inyuma. Utamwizera.”

Sebarenzi yahise yumva ko ari ya kampanye ya Kagame yatangiye, yo kumwangiza. Yahise yumva ko ari intangiriro y’iherezo.

Yahise ashakisha uburyo yamenya ukuri kuva ku muntu ukomye wa FPR, ahita ahamagara Bizimungu, wari Perezida, akaba na visi Perezida wa FPR. Yamusabye ko babonana, Bizimungu nawe arabimwemerera.

Sebarenzi amubwiye amakuru yumvise yuko FPR ishaka kumuvana ku mwanya w’ubuperezida bw’inteko, Bizimungu biramutangaza. Bizimungu amubwira ko ntacyo abiziho.

Sebarenzi yibutse uburyo Bizimungu abanye na Kagame, n’ibihuha bimuvugwaho, yahise abona ko nawe ntacyo azi, kandi ko nawe iminsi ye ku buperezida ari mbarwa.

Sebarenzi, uba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nk’impunzi kuva ku wa 05 Mata 2000, aho yigisha, avuga ko nubwo yagiranye ibibazo na Bizimungu cyane cyane kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe, yari azi neza aho ahagaze kuri Bizimungu, ahubwo atazi aho ahagaze kuri Kagame. Avuga ko Kagame yamwigaragazaho nk’umushyigikiye, Kagame akemera ibyo amusabye byose, ariko ari icyuka. Akomeza avuga ko Kagame yajeraga abantu mu ibanga, kandi ko nta muntu n’umwe wamenya icyo Kagame atekereza, keretse ku munota wa nyuma (By contrast, I never knew where I stood with Kagame. He was always pleasant with me and seemingly supportive. Whenever I met with him he would say, “Sure! Sure!” to my requests. But his promises were empty. Kagame controlled people through secrecy. No one ever knew what he really thought about anything until it was too late).

Nyuma y’iminsi mike, Sebarenzi avuga ko sekeretariya ya FPR yateguye petition isaba ko Sebarenzi yegura ku buperezida bw’inteko. Akomeza avuga ko umunyamabanga mukuru wa FPR yahaye iyo petition abadepite ba FPR, n’abahagarariye ingabo. Bamubaza impamvu, agasubiza ko Visi Perezida Kagame yavuze ko Perezida w’inteko ari ikibazo ku mutekano w’igihugu (Vice President Kagame said that the speaker is a threat to the nation’s security). Bose bamaze kuyisinya, bayihaye n’abandi badepite bakomoka mu yandi mashyaka, barayisinya.

Mu numero yacu itaha, turabagezaho umubonano wa Kagame na Sebarenzi, Kagame akamutegeka kwegura, uburyo Sebarenzi asobanura Kagame uwo ari we, uburyo yasabwe kwemera icyaha kugira ngo agirwe Minisitiri, n’uburyo yasimbutse urupfu, agahunga.

Didas M. Gasana

Charles B. Kabonero arerekana ko intambara yo kwibohoza igikeneye intwari nyazo…P.14

Avuze akari imurori: Sebarenzi (Photo/ Archives)

Amutaye hanze: Kagame

(Photo/ Archives)

Umwanditsi aragaruka ku kigeragezo cya kabiri cy’ishyaka PSI Imberakuri… P.6

Umwandiki aragaragaza ORINFOR nk’akarima gasarurwamo n’urusha abandi imbaraga…P.12

INKURU NYAMUKURU

Amabanga: Uburyo Kagame yagambaniye Sebarenzi


Ntacyo yashoboye kumarira Sebarenzi: Bizimungu (photo/Arcives)


UKO MBYUMVA

Rwanda: Igihome kitagira urukuta

IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Managing Director

Charles B. Kabonero

Cell: 0788354880

Managing Editor

Didas M. Gasana

Cell: 0788691253

Mu mwaka wa 2007, nagiranye ikiganiro n’uwahoze ari umudepite w’ishyaka rya PSD, Aeron Makuba, ku bibazo bitandukanye by’igihugu. Mu byo twaganiriye, harimo n’impamvu Makuba, nk’umwe mu banyarwanda jenoside yagizeho ingaruka, yemera kuyoborwa mu nteko n’umuntu ushinjwa Jenoside. Uwo yari Alfred Mukezamfura, kugeza ubu wakatiwe burundu y’umwihariko mu rukiko rwa Gacaca, adahari.

Mu kunsubiza, Makuba yambwiye ko we na bagenzi be bakeya batekereje kwegura mu nteko, ariko bagatinya ko FPR yababonamo nk’abayinaniza.

Mu gihe gishize, umunyamakuru wa The New York Times, kimwe mu binyamakuru bikomeye byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yaje mu Rwanda, agirana ibiganiro n’abantu batandukanye, ku bibazo by’u Rwanda.

Umwe mu baganiriye nawe, ni umuntu wahoze akomeye muri FPR, wanamusabye ko amazina ye yayagira ibanga.

Uwo munyamakuru n’iyo nararibonye ya FPR, bahuriye kuri Hotel Laico (Ex Meridien). Mu biganiro byabo, uko umuseriveri yabacaga iruhande, uwo munyapolitiki yararucaga akarumira. Uwo munyamakuru arabyitegereza, bimwanga mu nda, amubaza impumvu aruca akarumira buri uko umuseriveri abaciyeho. Yamushubije ko uwo museriveri ashobora kuba ari maneko.

Umwanditsi Stephen Kinzer, mu gitabo yise: “A Thousand Hills: Rwanda’s Rebirth And The Man Who Dreamed it”, avuga ko iyo abanyarwanda barenze batatu bari hamwe, umwe muri bo aba ari maneko.

Kuri uru rupapuro, mu nimero y’ikinyamakuru Umuseso gishize (No 373), nabasezeranyije ko nzabagezaho ikiganiro kirambuye na Ex-Depite Elie Ngirabakunzi, umunyapolitiki wahoze mu ishyaka rya PL.

Nyuma, naje kugirwa inama na bamwe mu nshuti ze magara ko nagoragoza mu myandikire y’icyo kiganiro, simwongerere ibibazo yatejwe na FPR, nubwo we yumva ntacyo bimutwaye. Nk’umunyamakuru, sinabyumvaga, ariko kuko nzi iyi Leta, hari icyo nahisemo.

Bimwe mu birego dukunda gushinjwa n’abaturwanya, barimo n’abakabaye baturengera nk’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda, harimo kuba dukunda guhishira abaduha amakuru.

Ibi bintu byose mvuze haruguru, bifite icyo bihuriyeho. Bihuriye ku iterabwoba rya bucece ryiganje mu Rwanda, ryagize abantu ibikange, n’imfungwa mu mitwe yabo.

Abantu nka Makuba na bagenzi be batinye gukora igikwiye, kubera ubwoba bari bafitiye FPR, kandi ubwo bwoba bufite aho buva- buva ku iterabwoba ryayo, kutubahiriza uburenbganzira bw’abanyarwanda na politiki yayo y’urusyo.

Uwo munyapolitiki twavugaga haruguru waganiriye n’umunyamakuru wa The New York Times, nawe afite ubwoba muri we, ko yakumvwa na maneko, bikamugiraho ingaruka, kabone niyo ibyo yavugaga ari ukuri, kandi ari n’uburenganzira bwe ku bitekerezo bye.

Abo bantu b’inshuti za Elie Ngirabakunzi, bazi aho politiki y’urusyo igejeje Bizimungu n’abandi nkawe, bigatuma birarikira uko bizagendera inshuti yabo.

Maneko y’u Rwanda yabaye nk’igikoresho cy’iterabwoba- instrument of terror- aho kurinda umutekano w’igihugu, barinda umutekano w’akazi ka ba shebuja, kandi nabwo ntibagakore neza.

Abaduha amakuru bakadusaba ko tutagaragaza amazina yabo, ni ubwoba- kandi bufite ishingiro- bafitiye Leta ya FPR. Yewe, hari n’abatinya gukoza ikirenge ku biro byacu.

Icyo izi ngero zose zitwereka, ni uko u Rwanda, ku butegetsi bwa FPR, ari igihome kitagira urukuta, kitagira inzugi, aho abategetsi bakomeye, inzego z’umutekano na serivise z’iperereza zatumye abanyarwanda babayeho mu bwoba karande budashira, babayeho mu rwikekwe, bagatinya gukora ibyo amategeko abemerera, nk’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ibindi.

FPR ishingwa mu mwaka wa 1987, FPR ishoza intambara mu 1990, FPR ifata ubutegetsi mu 1994, FPR itsinda amatora mu mwaka wa 2003, hose yijeje abanyarwanda ko igamije ubutegetsi bwubahiriza uburenganzira bw’abanyarwanda- imwe mu ndangagaciro fatizo ikaba n’ishingiro rya demokarasi.

Izo ngero natanze haruguru ariko, n’izindi umuntu atarondora, ni ikimenyetso ko FPR yatengushye abanyarwanda.

Ku butegetsi bwa FPR, amagambo y’umwanzi w’igihugu n’igipinga ku muntu wese ugerageje guharanira uburenganzira bwe, cyangwa se ugerageje gukora cyangwa se kuvuga icyo yumva gikwiye, yahahamuye abantu ku buryo abenshi babaye imbohe mu mutwe.

Abagerageje guhangana n’iterabwoba, bagatera intambwe mu gukora ibyo amategeko abemerera, nka Bizimungu Pasteur na Joseph Sebarenzi Kabuye, bamwe bisanze muri gereza, abandi bisanga ishyanga. Guca ubuhunzi no kurenganya, nabyo ni bimwe mu byo FPR yizezaga abanyarwanda.

Guhimbira abantu ibyaha hagamijwe inyungu za politiki, kubuza amahwemo ugerageje kwigenga no kunenga, kubuza abantu gukora ibyo bemererwa n’amategeko, byabaye kimwe mu ntwaro za FPR zo kuzaramba ku ngoma, ariko amateka atwigisha ko nta butegetsi bwarambye, nta gihugu cyateye imbere, bishingiye ku kuniga abenegihugu, no kubatera ubwoba. Iri somo riramutse ricengeye FPR, byaba byiza cyane. Igihugu cyatera imbere, ariko na none, iri somo riramutse ricengeye mu mitwe y’abanyarwanda bo babuzwa uburenganzira bwabo, byaba byiza kurushaho, kuko babuharanira.

Cellphone: 0788691253

E-mail: diga_mbi@yahoo.fr


na

Didas M. GASANA

Dore Uko Tubibona

Iterabwoba ku bahanganye na FPR rirerekana uko amatora azagenda

Hasigaye iminsi 321 kugira ngo habe amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda, ateganijwe ku wa 09 Kanama 2010.

Nyuma yuko ishyaka rya FPR riri ku butegetsi ryo ryamaze guca iy’ubusamo, ritangira kwiyamamaza, ribinyujije mu ntore n’ingando;

Na nyuma kandi amakuru yakomeje kuvugwa yuko bamwe mu banyepolitiki baba hanze bifuza kuza guhatana muri ayo matora bimwe pasiporo;

Ubu haravugwa amakuru yandi afite icyo yerekana mu buryo ayo matora azagenda- ihohoterwa ry’abayoboke b’ishyaka rya opozisiyo rukumbi mu Rwanda- PSI Imberakuri.

Kuba umuntu ari muri opozisiyo ntibimushyira hejuru y’amategeko, bityo ntibyakabaye bibi kubona yakurikiranwaho icyaha runaka, ariko na none kuba muri opozisiyo ntibivuze kujujubywa n’inzego z’umutekano.

Gukurikirana umunyepolitiki ho icyaha cyo kubangamira umudendezo w’igihugu kubera ko yavuze ko u Rwanda rutera intambwe muri demokarasi, nyuma yo kwemerera amwe mu mashyaka ya opozisiyo gukora, bifatwa nka gahunda yo gutesha umutwe abo muzahangana mu matora, bakazagera umunsi w’itora baranogonotse.

Nibigenda bityo, ayo matora, kubera n’izindi mpamvu twakomeje kugarukaho- nko kutigenga kwa komisiyo y’amatora, byaba byiza atanabaye.

Ubwanditsi

No 374, 21 – 28 Nzeli 2009

ISESENGURA

Ibyo abashaka guhatana na Kagame bagomba kumenya


Maitre Bernard Ntaganda, Perezida w’ishyaka ry’Imberakuri (niryo zina rikoreshwa cyane), wemeza ko ashaka guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu mu mwaka utaha, aherutse kugaruka ku kibazo cya Komisiyo y’Amatora mu Rwanda itigenga ndetse n’urwego rw’Itorero ry’igihugu (Intore), avuga ko rwamamaza ishyaka riri ku butegetsi, kandi rwitwa urw’Igihugu.

Ibyo bibazo Maitre Ntaganda yagaragaje, ni bimwe (bike cyane) mu bibazo byinshi abashaka guhatana n’umukandida wa FPR, Paul Kagame bagomba kumenya-kugira icyo babikoraho byo ni ikindi kibazo gisaba byinshi.

FPR yamize inzego z’igihugu

Ntaganda aravuga urwego rw’Intore. Urwo ni urwego ubutegetsi bwa Kagame bwatangije vuba aha mu bigaragarira buri wese rugamije gucengeza amatwara ya FPR. Guhera mu nyigisho bigishwaga bajya kwinjira mu ‘butore’, yari ‘propaganda’ isanzwe izwi yuko abantu batari muri FPR ari abanzi b’igihugu, abarwanya FPR baba ari abanzi b’igihugu, uburyo abatavuga rumwe na Kagame bagomba gufatwa nk’abanzi n’ibindi byinshi bigoreka ijambo gukunda igihugu bizwi neza muri politiki ya FPR. Ntabwo Intore zatunguranye kabisa-zateguwe ku mugaragaro nk’ingabo zo gucengeza amatwara ya FPR n’ubutegetsi bwa Kagame.

Ni nayo mpamvu, nyuma y’igihe gito urwo rwego rugiyeho, Minisitiri w’Umuco, Joseph Habineza ‘yacitswe’, niba atari abigambiriye akerura akabwira Kagame ko muri 2010, intore ziri tayari-yashakaga kuvuga iki? Ziri tayari gusimbura abakoreshejwe mu 2003, gutuma intsinzi iba Knock-out. Umunyamakuru wabyanditse bwa mbere mu kinyamakuru The Monitor kimwe n’andi magambo yavugiwe mu muhango Habineza yabivugiyemo, yagiye Uganda, agarutse abuzwa kwinjira mu Rwanda. Ni uwitwa Robert Mukombozi. Intore ziba zihitanye uwa mbere.

Abanyarwanda bose batangiye kwinjizwa mu ntore, abarimu bahembwa intica ntikize birizwa mu ngando bagirwa intore, n’ibindi byiciro by’abanyarwanda-bahabwa amasomo ya ‘propaganda’ ya FPR. Ukuri kwabyo, ni uko FPR na Kagame babizi neza ko intsinzi yo mu 2003 yabonetse hari inzira zikoreshejwe harimo gutera abantu ubwoba bagatora Kagame nta sesengura n’izindi nyinshi-bitavuze ko atatsinze ku bashobora kunyumva nabi nkuko basanzwe babigenza. Ubu rero, Intore zizatanga uburyo busimbura ubwakoreshejwe kiriya gihe. Ntabwo rero ari urwego rwa Leta-ni urwa FPR. Ku bazi urubuga rwabo kuri interineti bazi uburyo bataka Kagame na FPR.

Ariko rero urwego rw’intore sirwo rwonyine rukoreshwa na FPR rwitwa urw’igihugu. Inzego ‘zose za Leta’, FPR yarazimize. Wa mugani w’umwanditsi, FPR yananiwe kwivangura na Leta-ni bimwe. Inzego zose ari Minisiteri, ibigo bya Leta, Komisiyo za Leta, harimo na Komisiyo y’Amatora. Inzego za gisirikare-Urwego rushinzwe umutekano w’igihugu, urwego rushinzwe iperereza, RDF, inzego z’ibanze-imirenge, uturere, intara….n’izindi nyinshi zose zivangitiranya na FPR, nta tandukaniro. Ntabwo FPR yigeze yumva ko ifite aho igomba gutandukanira n’inzego za Leta.

Abayobozi b’izo nzego bahagarariye inyungu za FPR kurusha iz’abaturage na Leta. Uko ni ukuri kugaragarira buri wese-mu nzego z’ibanze ho ni ikibazo gikomeye. Meya, Umuhuzabikorwa w’Umurenge, Uw’Akagari n’abandi, ni abayobozi ba FPR, ibya Leta bikaza nyuma-niko system iteye, ikora. Abashaka guhatana na Kagame ibyo bagomba kubimenya hakiri kare. Ibyo FPR yabifashijwemo nuko andi mashyaka asanzweho, ariho ku izina gusa, atashoboraga kubuza FPR gukora ibyo ishaka.

Umutungo wa Leta

Kubera uko kuvangitiranya FPR n’inzego za Leta ku buryo bugaragara, biroroshye kumva ko n’umutungo w’igihugu, FPR iwufiteho ukuboko kurekure cyane. Umutungo w’igihugu ukoreshwa mu kwamamaza FPR mu matora, yewe no gucengeza igipindi cyayo mu bihe bisanzwe. Ntabwo byemewe n’amategeko, ariko wabitandukanya ute? ‘System’ yarabivanze. Nta matora asobanutse ashobora kuba mu Rwanda ibintu bikimeze uko bimeze ubu. Abashaka guhatana bagomba kubimenya.

Ibijyanye n’umutungo n’imari ntabwo ari kimwe mu bihangayikisha FPR, ntabwo biyisaba gutekereza cyane-umukandida wa FPR yamamazwa na Leta, inzego za Leta, abategetsi bakoresha umutungo wa Leta. Icyo ni ikibazo gikomeye.

Abaturage ni ibiragi, barashaka kubaho

Ibi bisanzwe bizwi. Abashaka guhatana bamenye ko abaturage batazababona mu kwiyamamaza ku buryo bworoshye atari uko batabashaka, oya. Ikibazo, ni uko bashaka kubaho, baratinya. FPR yamaze kwigira ishyaka ritanga byose-harimo no kubaho mu Rwanda. Ikindi yigize ishyaka abanyarwanda bose bavukiramo (abanyarwanda barabizi), kutayibamo ni ukwanga igihugu.

Ibi bigomba guhinduka, hakabaho politiki yemerera ‘opozisiyo’ gukorera mu mucyo kandi ntifatwe cyangwa ngo igaragazwe nk’umwanzi w’igihugu, kugira ngo abashaka guhatana batabonwa n’abaturage nk’abashaka kubazanira ibibazo. Kujya kumva umukandida runaka ibyo avuga yiyamamaza bishobora kuvuriramo umuntu kwirukanwa mu kazi, kubura ibyangombwa n’ibindi. Ibyo abashaka guhatana bagomba kuba babyiteguye-kuba byahinduka mbere yuko amatora aba, ntabwo mbona byashoboka, kuko bisaba guhindura ibintu byinshi muri ‘system’, FPR yubatse y’igitugu n’iterabwoba.

Umuturage unatinyutse gushyigikira umukandida runaka, biragoye kuba yajya kumwamamaza-ni ibiragi, barashaka kubaho. Ashobora guceceka agategereza kuzagutora, ariko kujya kukwamamaza nkuko Bazivamo yamamaza FPR, reka da. Ntabwo ari uko batabishaka-bazakwibwirira ko batinya, bashobora kumererwa nabi.

Ntabwo ari amagambo gusa-ubwo ishyaka ry’Imberakuri ryakoraga inama bwa mbere nari mpari mu cyumba cy’Inama cy’ahitiriwe Mutagatifu Pawulo. Umuturage umwe wari waje gisinyira iryo shyaka yabajije Perezida waryo Ntaganda ikibazo yeruye agira ati :

“Uratwizeza ko nyuma y’aho twinjiriye muri iri shyaka, nidutaha, nta kibazo tuzagira”. Yakomeje anamubaza niba bazagenda bashaka abandi bayoboke, ntibahutazwe, iyo aho batuye-abaturage barabizi.

Ntaganda yashubije ababwira ko azabarwanaho nka Perezida wabo, abaha na nomero ye ngo bazamuhamagare, bagize ikibazo ko ari n’umunyamategeko uzahutazwa azamwunganira mu nkiko ku busa. Ariko, urumva uburyo abaturage bameze. Niyo mpamvu bamwe bahisemo kuba ibiragi. Gusa, ibyo byo bizagera aho bihinduke-bishobora no guhindukira muri aya matora. Yaba ari amahirwe ku bashaka guhatana, ariko kugeza ubu icyo ni ikibazo bagomba kumenya.

Komisiyo iyobowe na FPR

Hanyuma rero Komisiyo y’Amatora-hahaha! Ni Komisiyo nyine iyoborwa n’umwe mu bagize komite nyobozi ya FPR-Muzehe Chrisologue Karangwa. Abandi bayigize ni abava muri ya mashyaka agira abayoboke baba ari FPR imbere, bakaba PSD, PDI, PL inyuma. Muri make, ni komisiyo ya FPR nyine-ntabwo ari Komisiyo y’igihugu ku isura no mu mikorere. Nta guhisha kurimo.

Ubundi, mbere yuko amatora aba, abashaka guhatana bagombye gukora ku buryo habaho ibiganiro, amategeko n’ingamba zituma ibyo byose bihinduka. FPR ikaba itemerewe gukoresha umutungo n’inzego z’igihugu, hakabaho Komisiyo bemeranyijeho ku miterere n’imikorere ariko, ntabwo bizaba, bityo nta matora. Bizakomeza kuba umuhango. Muzehe Chrisologue nkuko bisanzwe abakandida azajya abatukira kuri radiyo ku mugaragaro, ahubwo noneho ashobora no kubakubita-kandi agakomeza avuga ko Komisiyo yigenga.

Itangazamakuru rya Leta, ni irya FPR

Ni byinshi; itangazamakuru rya Leta rikorera FPR na Kagame. Mperutse gusoma inyandiko ahantu igaragaza ko Radiyo Rwanda yo yatangiye bukiri kare kwamamaza Kagame ishyiraho ibiganiro bigaragaza ibyiza Kagame yakoze. Mu matora aherutse ya 2008, Inama nkuru y’Itangazamakuru yagaragaje muri raporo yayo ko itangazamakuru rya Leta ryabogamiye kuri FPR-ntabwo byari inkuru.

Ni ibisanzwe, byose bikorera mu matora uretse no mu matora-kandi niryo tangazamakuru rishyigikiwe mu Rwanda. Bityo rero, abakandida batazizera ko bazakoresha itangazamakuru rya Leta nkuko itegeko ribivuga-biriya ni ibiri mu bitabo bituma inkunga ziza-mu bikorwa, bazumirwa. Ahubwo bamwe rizabashinja ingengabitekerezo ya jenoside, ubundi rijye kubareba kuvuga ko nta bantu bari baje kubumva, ba Meya bamaze kubabuza kuza aho bari. Ni ayo matora-ni uko FPR yubatse ‘system’, nako demokarasi yayo.

Charles B Kabonero

FPR yamize inzego z’igihugu, mu matora

zikorera Kagame/FPR

Umutungo wa Leta, ni uwa FPR, kandi

abaturage ni ibiragi


Ishyaka ayobowe ryigaruriye byose: Kagame (Photo/ Arcives)

Umurima ni muremure: Ntaganda (Photo/ Archives)

Agomba kubimenya: Ingabire Victoire (Photo/ Archives)

Komeza ku urup. 9

UBUTABERA

PSI Imberakuri mu kigeragezo cya kabiri: Membre wa biro politiki muri kasho


Ishyaka rya PSI Imberakuri, kugeza ubu rikaba ari naryo ryonyine mu Rwanda ryamaze gutangaza ku mugaragaro ko rizahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku wa 09 Kanama 2010, rimaze guhura n’ikigeragezo cya mbere- ifungwa ry’umwe mu bagize biro politiki yaryo.

Uwo ni uwitwa Professeur Venant Ndayisaba, umwarimu mu ishuri ryisumbuye rya Byimana.

Ndayisaba, unashinzwe protocole y’ishyaka rya PSI Imberakuri, yafunzwe amasaha 72 kuri sitasiyo ya polisi yo mu Ruhango, kuva ku wa 14 Nzeli, kugeza ku wa 17 Nzeli, ubwo yashyikirizwaga parike ya Byimana.

Kugeza ubu, Ndayisaba akaba yararekuwe by’agateganyo, ariko akaba akitaba parike ya Byimana.

Mu kiganiro kigufi na Perezida w’ishyaka rya PSI Imberakuri, Maitre Bernard Ntaganda, ku wa 17 Nzeli 2009, yadutangarije ko Ndayisaba ashinjwa guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Yakomeje avuga ko Ndayisaba yafashwe ku wa 14 Nzeli, saa tatu za mugitondo, afatirwa iwe mu rugo, n’ushinzwe polisi mu Ruhango, ari kumwe n’ushinzwe ingabo mu Ruhango, n’aba visi meya babiri.

Ibyo birego biva ku magambo Ndayisaba yabwiye abanyeshuri, ko u Rwanda rurimo gutsinda igitego muri demokarasi, kubera iyemerwa ry’ishyaka abereye member wa biro politiki.

Si ibyo gusa, amakuru dukesha ubuyobozi bw’ishyaka, avuga ko abarwanashyaka b’iryo shyaka batandukanye bagenda baterwa ubwoba n’abayobozi b’ibanze, ndetse na polisi.

Iterabwoba n’itabwa muri yombi ry’abayobozi n’abayoboke b’ishyaka rya PSI Imberakuri, kikaba ari ikigeragezo cya kabiri nyuma yaho iryo shyaka ritsindiye intambara ndende hagati yaryo na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ijyanye n’iyemerwa ry’ishyaka.

Hagati aho ariko, mu gihe PSI Imberakuri isaba ko komisiyo y’amatora yaseswa mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika, inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 16 Nzeli 2009, yemeje ko ayo matora azaba ku wa 09 Kanam 2010.

Iyo nama kandi yemeje ko iminsi yo kwiyamamaza muri ayo matora ari guhera ku wa 20 Nyakanga 2010, bikarangira ku wa 08 Kanama 2010- ni ukuvuga iminsi 20.

Ayo matora ya Perezida wa Repubulika ataha, azakorwa habura iminisi 34 kugira ngo mandat y’imyaka irindwi ya Perezida wa Repubulika watowe mu mwaka wa 2003 irangire. Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 102, rivuga ko itora rya Perezida wa Repubulika rikorwa hasigaye iminsi itari hasi ya 30 kandi itarenga 60 mbere y’uko manda ya Perezida uriho irangira

DGM

Yabataye muri yombi: Gahonzire (Photo/ Archives)

Umudepite wa Kongo mu buroko bwo mu

Meya wa Nyagatare, Robert Kashemeza, nawe muri kasho

Intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko ya Kongo Baudoin Dunia Baharanyi, ubu ari mu kagozi mu Rwanda. Uwo mudepite watorewe mu karere ka Masisi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ku itike y’ishyaka rya Mouvement de libération du Congo (MLC) rya Jean Pierre Bemba, yafatiwe ku Gisenyi ubwo yari ari mu ruzinduko rwe ku giti cye mu Rwanda. Yafashwe hashingiwe ku rupapuro rwo kumuta muri yombi rwatanzwe n’ubushinjacyaha bwo mu Rwanda, akaba yarahise aza gufungirwa i Kigali.

Bamwe mu bo ikinyamakuru Umuseso gikesha iyi nkuru, batangaje ko Honorable Baudoin Dunia Baharanyi, akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu gituruka kuri za miliyoni z’amadorari yambuye icyahoze ari BCDI. Icyo cyaha akaba yaragikoze ari icyitso cyangwa gatozi, afatanyije n’uwahoze ayobora iyo banki, Kalisa Alfred, ubu ufungiye muri 1930. Ako kayabo k’amadorari Baudoin Dunia Baharanyi, akaba yaragashoye mu mishinga y’ubworozi i Masisi muri Kivu y’amajyaruguru na Karehe muri Kivu y’amajyepfo, aho afite ibikingi birimo ama farm y’inka.

Ubushinjacyaha bwo mu Rwanda bukaba bwarafashe icyemezo cyo kumuta muri yombi ku mpamvu ebyiri : iya mbere ni uko afite ubwenegihugu bw’ubunyarwanda ; iya kabiri ni uko ingendo ze za buri kanya kandi zidasobanutse hagati y’u Rwanda na Kongo, zishobora gutuma anyura mu myanya y’intoki ubutabera, kumuburanisha ari hanze bikaba byagorana.

Iyi nkuru y’ifatwa ry’umudepite wa Kongo mu Rwanda ikaba yarakiriwe ku buryo butandukanye hakurya muri Kongo. Umunyamabanga mukuru wa MLC, akaba nawe ari umudepite w’iryo shyaka, Bwana Thomas Luhaka, yemeje ayo makuru, yongeraho ko Baudoin Dunia Baharanyi yafashwe atari mu ruzinduko rw’akazi, ko yari yibereye mu bye ; ariko ashimangira ko yafashwe nk’umunyekongo. Yanemeje ko ifatwa rya Baudoin Dunia Baharanyi rifite aho rihuriye n’ibyaha uwari umuyobozi wa BCDI, Kalisa Alfred yahamijwe n’inkiko z’u Rwanda. Yanzuye avuga ko ishyaka rye rikurikiranira hafi iyo dosiye, nubwo nta makuru ahagije barabona, ariko ko nibamara kugira icyo bamenya, batazazuyaza kugira icyo bakora. Kugeza ubu ariko inteko ishinga amategeko ya Kongo, umutwe w’abadepite, yo ntacyo iravuga, ntawe unazi niba koko intumwa ya rubanda ya Kongo yarafatiwe mu gihugu cya Paul Kagame.

Abanyekongo badakunze gushimishwa no kuyoborwa n’abantu bumva ko ari abanyarwanda, bahanze amaso ibirego byarezwe Baudoin Dunia Baharanyi, bigahindura umuyonga ubudahangarwa bwe bwo kuba ari intumwa ya rubanda. Baudoin Dunia Baharanyi, akaba abaye umutegetsi wa kabiri w’umunyekongo ukekwaho kuba ari umunyarwanda, ufatiwe mu Rwanda agafungwa, nyuma ya Gen. Laurent Nkunda.

Gasore Zachée

Rwanda


Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare- akarere kataburaga mu myanya ya mbere mu mihigo mu Rwanda, nawe yariye kasho.

Kugeza ubwo twajyaga mu icapiro, Meya Robert Kashemeza, yari afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagatare.

Robert Kashemeza yatawe muri yombi kubera gukekwaho icyaha cyo gucunga nabi umutungo wa Leta, hamwe n’abandi bakozi bagera kuri 3 b’akarere ka Nyagatare, na doyen wa faculity y’indimi muri Kaminuza ya Umutara Polytechnic.

Abo bakozi, ni visi meya ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukabahizi Immaculée, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwempasha, Claude Mushabe, naho doyen akaba yitwa Dr. Mugisha Robert.

Mu kiganiro kigufu Umuseso wagiranye n’umuvugizi mushya wa polisi y’igihugu, Supt. Eric Kayiranga, kuri telephone, kuwa 17 Nzeli 2009, yemeye koko ko abo bategetsi bari mu maboko ya polisi, ariko hagikorwa iperereza. Kayiranga ati: “Nibyo koko turabafite, ariko turacyari mu iperereza. Ubu ntacyo twabatangariza kirenzeho.”

Abo bose bakaba barafashwe ku wa kuwa 16 Nzeli 2009, bakekwaho akaboko karekare mu kujera miliyoni 10 za Leta.

DGM

Muri kasho: Kashemeza (photo/ Net

No 374, 21 – 28 Nzeli 2009

UBUREZI

Kagame yibagiwe ko yahisemo kwishorera mu butasi?

Kagame aherutse kuvuga ijambo ryarakaje benshi mu barimu ba Kaminuza y’u Rwanda. Ni ijambo ariko mu by’ukuri ryagombye kubabaza (kurakaza byo byabakoraho), abanyarwanda bose batekereza ku Rwanda. Perezida yasenye ubumenyi bw’abanyeshuri barangiriza muri iyo Kaminuza, abivuga mu magambo akomeye avuga ko hari abaharangiriza bagasohoka batazi no kwandika ibaruwa isaba akazi.

Iryo jambo ryarakaje abarimu ba kaminuza asa nkaho yakoze ku gisebe batewe no kuba bamaze kumwandikira amabaruwa atabarika ku bijyanye n’umushahara muto bahembwa, akaba atarigeze abasubiza. Niba hari ikintu abo barimu bumvaga Kagame yavugaho kuri Kaminuza, ni ikibazo cy’umushahara wabo-ariko batangajwe nuko ahubwo afite ikibazo ku musaruro batanga muke.

Nibyo koko, hari ukwemeranya kwa benshi ko Kaminuza y’u Rwanda yasubiye inyuma cyane nyuma y’intambara, dore ko hari abemeza ko mbere y’intambara iriya kaminuza yari yubashywe cyane n’abaharangirizaga bubahwa bikomeye. Umwe mu bantu banyandikiye kuri ririya jambo yavuze ko Kaminuza y’i Ruhande nkuko yakundaga kwitwa, yari ifite umwanya mwiza muri Afurika yewe ngo no ku isi-ibyo ni ibintu tekiniki ntakwinjiramo hano. Ni kimwe n’aho igeze isubira inyuma-bisaba ubushakashatsi tekiniki.

Ariko, umuntu yasesengura impamzu zaba zibitera. Mu kuri kose, impamvu zishamikiye kuri politiki, imiyoborere y’ubutegetsi bwa Kagame na ‘prirority’ zabwo.

Mpereye kuri iyo politiki mu buryo bwa rusange, nubwo ubutegetsi bwa Kagame bushaka kwemeza abantu ko uburezi buri mu bya mbere bihabwa ‘priority’ muri bije, n’ibigomba kwitabwaho by’umwihariko mu cyerezo cy’u Rwanda, bukaba bunabona inkunga nyinshi, ntabwo muri ‘reality’ ariko bimeze.

Nko ku bijyanye no gushora amafaranga, urugero ukurikije akayabo ubutegetsi bwa Kagame bushora mu byo bita ‘umutekano w’igihugu’, ijambo ryumvikana neza ariko mu bikorwa rishaka kuvuga mu by’ukuri kurinda inyungu z’ubutegetsi buriho n’ababugize bake, ntaho bihuriye n’uburezi bavuga ko ari ‘priority’. Kugeza ubu, akayabo Leta ya Kagame ishora mu butasi cyane cyane ku baturage bayo barimo n’uwo mwalimu n’umunyeshuri, ntaho ahuriye n’ayo bashora mu mibereho myiza yabo.

Priority nyayo rero ni aho yumvikanira. Mu bisobanuro mwalimu ahora abwirwa ko amikoro y’igihugu ari make. Ariko ntazigera amenya ko ayo mikoro anabuzwa nuko akayabo kenshi gashorwa mu kumuneka niba atabangamiye ubutegetsi. Kumuneka (kimwe n’abandi baturage bose) kureba niba ataratoye Twagiramungu, ari muri FPR? N’ibindi nk’ibyo. Izo nizo ‘priority’, umushahara ukaza nyuma, amikoro yamaze kuba make.

Amikoro ntabwo araba make ku buryo igihugu cyananirwa kwirirwa kigenzura amaterefoni y’abantu babaneka kumenya niba batavuga nabi ubutegetsi, batavugana n’abo ubutegetsi bwita abanzi b’igihugu n’ibindi, ariko kongera umushahara w’abalimu bigishiriza abanyarwanda, ntabwo bishoboka. Ubwo ni kimwe n’ibindi bikorwa by’uburezi bisaba igishoro-ibitabo, ubushakashatsi, kongera ubumenyi bw’abalimu n’ibindi.

Nka gihamya y’ibi mvuga, twagombye guhita twibuka raporo yasohotse ku Rwanda mu myaka mike ishize yerekana ko u Rwanda rukoresha amafaranga menshi agenewe iterambere mu bikorwa by’umutekano (muri make amafaranga yari agenewe iterambere yimurirwa mu byitwa umutekano)-hano, byumvikane neza ko umutekano ari ngombwa ariko umutekano bene ibi bihugu bishoramo, ni umutekano ahanini ushingiye ku kurwanya abatavuga rumwe nabo-harimo benshi babikekaho gusa.

Ubutasi ku baturage ni kimwe mu bintu bituma u Rwanda rushora amafaranga muri icyo kintu cyitwa ‘umutekano’. Ubwo butasi ikibabaje nkuko nabivuze haruguru buba bugamije kugenzura ababa bashaka kubangamira inyungu z’ubutegetsi n’abategetsi-ni hake byaba ari inyungu z’abanyarwanda muri rusange-ibyo birazwi. Iyo niyo ‘priority’.

Tugarutse ku burezi, uretse abalimu ba Kaminuza y’u Rwanda, no mu zindi Kaminuza nka Kigali Health Institute baranditse bararuha-amafaranga ntayo kuko aba yakoreshejwe mu kubaneka kumenya niba batarimo kugambanira FPR. Ikibazo rero, Kagame we ajya kubaza iby’ubumenyi butangwa, yibagiwe aho yahisemo gushora-mu butasi akorera ku banyarwanda bamwe badafite n’icyo bakora. Arashaka se gusarura aho atabibye?

Urugero, Kaminuza y’u Rwanda nkuko abahanga bamwe babivuga, uretse umushahara muto w’abalimu hari n’ikibazo cyuko nyuma y’intambara yakiriye abanyeshuri benshi barenze ubushobozi bwayo-abanyeshuri barangiza ku mwaka bangana n’abo ubusanzwe yabaga ifite muri fakarite zose ku mwaka-icyo ni ikibazo. Ubumenyi bugomba kuhagwa. Abana kwiga ni ngombwa, ariko ibyo byagombye kujyana no kuyishoramo yongererwa ubushobozi, igashobora kurera uwo mubare-amafaranga yava he? Aba yashowe mu kuneka ba Porofeseri kumenya abari muri FPR n’abayirwanya? Niyo ‘priority’ kurusha kubaka amacumbi.

Ndibuka mu 2005, naganiriye na Muzehe Chrisologue Karangwa, ari umuyobozi mukuru w’iyo kaminuza ambwira uburyo abanyeshuri barara nka ‘Sardines’. Kandi byaragaragaraga. Nta mafaranga yo kubaka amacumbi kuko amenshi yari yakoreshejwe mu matora mu 2003, baneka abashaka gutora Twagiramungu. Byumvikane neza, ntabwo mpakana ko u Rwanda rwagira ikibazo cy’amikoro (kirahari), ariko se ahari yo akorehswa ate? ‘Priority’ ni izihe? Uburezi buhabwa mwanya ki? Ibyo ni ibibazo bigomba kwibazwa.

Umushahara wa minsitiri ni ‘priority’ kugira ngo abana be bashobore kujya muri Amerika kwiga, imodoka ye ni ‘priority’ kimwe no kumusonera umusoro wo kuyinjiza mu gihugu, kuko ari umunyapolitiki, hari inyungu za FPR aharanira, ariko umushahara wa mwalimu cyangwa ‘Laboratoire’ y’ishuri nta nyungu zihuta bifitiye FPR.

Ntawe usarura aho atabibye, Kagame ntakigize nkana, aho yashoye arahasarura; yashoye mu butasi kugeza ubu FPR abantu barayitinya n’ubutegetsi bwe barabutinya cyane, nta munyarwanda uvuga, ni umusaruro wa politiki. Mu burezi agomba kuhasarura ubumenyi buke-kuko ntacyo ahabiba. Niyo mpamvu n’ubu ubutegetsi bwe burimo gushora mu kuzana za ‘camera’ zo gukurikirana ibyo abantu bakora zihenze, aho kwiga iby’imishahara amaze iminsi yandikirwa.

Ubwo se izo kamera azazishakamo umusaruro w’ubumenyi mu mashuri/ Oya, ni umubare w’abantu bazafungwa bari kubangamira inyungu ze, Ndahiro, Nziza, niwo musaruro. Naho Mwalimu we agomba kubyumva ko nta mikoro-amafaranga akoreshwa mu kumuneka kureba ko ‘akunda igihugu’.

Charles Kabonero

Amafaranga akoreshwa kuneka mwalimu aruta umushahara we

Ingaruka z’umusaruro muke wa mwalimu udahembwa ntabwo zigera ku bana b’abategetsi


Ntibamurenganye: Muligande (Photo/ Archives)

Yahisemo ubutasi kuruta uburezi: Kagame (Photo/ Archives)

ISESENGURA


Mperutse gufungura Radiyo Rwanda ubusanzwe numva gake, hari ku wa gatandatu tariki ya 12 uku kwezi turimo, hari nko mu ma saa munani nshaka kumva urubuga rw’imikino dore ko kuri uwo munsi wo ku wa gatandatu rwavuzwe n’umusore Ndengeyingoma Claude wari ufite umutumirwa Gangi. Ngifungura radiyo nakubitanye n’itangazo ryamenyeshaga ko ku cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2009, hazaba ikiganiro ku myaka itandatu Perezida Kagame amaze atorewe kuyobora u Rwanda, manda ye ya mbere.Uwatangaga iryo tangazo ryari rikoze mu buryo bwa publicité, yavugaga ibigwi bya Kagame ku byo amaze gukorera Abanyarwanda kandi bamushimira, yahitishaga ijwi ry’umugore, avuga ko abagore batagikubitwa, ko abayobozi batakibatinya, basigaye babakemurira ibibazo.

Nibajije impanvu umunyamakuru atahitishije amajwi ya bamwe mu baturage banenga cyangwa bagaya ibyo Kagame atakoze nko kudaha abanyarwanda ubushobozi ngo bibesheho, ariko naje kugarura ubwenge ku gihe, nsanga ntamurenganya, gusingiza Leta nibyo ahemberwa. Iri tangazo ryatumye ntekereza kuri iyi myaka itandatu ishize Kagame atowe, ntekereza aho umunyarwanda avuye, aho ageze n’aho ajya .

Perezida Kagame umaze imyaka itandatu ayobora Abanyarwanda, mu byo yarahiriye kuzatunganya, yibanze ku bintu bine ari byo : kuzamura ubukumgu, imibereho myiza y’abaturage, kwegereza ubuyobozi abaturage n’ubutabera. Ibi ndashaka kuza kubihuza n’ubushobozi navuze haruguru atahaye abanyarwanda, akaba abasaba gukora ibirenze ingufu n’amikoro badafite.

Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage

Icyerekezo 2020, intego Leta Kagame yihaye yo kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu myaka 20 hakaba hasigaye imyaka 11, kiraraza amasinde.

Leta ya Kagame igaragaza ko umuturage azava munsi y’idorari rimwe ry’amanyamerika, ni ukuvuga munsi y’amafaranga 500 y’u Rwanda agomba kumutunga ku munsi, akazagera ku madorari byibura 2.6 y’amanyamerika ahwanye n’amafaranga 1200 y’u Rwanda azamutunga, nyamara iyo witegereje usanga izi ari inzozi, mu myaka itandatu Kagame amaze ku butegetsi, abanyarwanda barushijeho gusonza, bwaki ni munange (nawe yarabyiyemereye mu muhango wo kurahiza abadepite barimo umwe ukomoka muri PSD n’ukomoka muri FPR).

Gahunda yiswe imbaturabukungu yo guhinga igihingwa hakurikijwe ubutaka, nta cyizere kuko nyuma yo gutema insina zari zitunze abaturage, kurwanya igihingwa cy’ibijumba ngo cyica ubutaka, kurimbura ibisheke mu bishanga ngo hahingwemo umuceri, ntacyo byunguye abaturage, ntibyabakemuriye ikibazo cy’ibiribwa bari basanganywe, ubu bamerewe nabi, rurakinga babiri, barashonje.

Mu mijyi ahakorerwa ubucuruzi ho ni ibindi bindi, imisoro irahanitse ntigendanye n’ubukungu bw’igihugu, abacuruzi baciriritse ntibashakwa, panda gari yirirwa ibahiga bukware.

Iyo ugiye mu bihugu turi kumwe mu muryango w’ibihugu by’iburasirazuba (EAC) usanga aba bacuruzi baciriritse mu Rwanda birirwa bahiga ari bo bazamura igihugu, nta capitale n’imwe itabagira.

Kuyoborwa n’umuntu wikundira isuku nka Kagame udahangayikishijwe n’abaturage bashonje, ni ikibazo ? Aba bakene bavuga ko batera umwanda mu mujyi, ubusanzwe ni bo bakora buriya bucuruzi twavuze haruguru buciriritse, bazajya he ko banduza umujyi w’abandi ? U Rwanda rutuwe n’umubare munini w’abakene, kandi nibo bashakwamo amajwi ejobundi muri 2010, ni kimwe nise gusaba abanyarwanda icyo utabahaye cyangwa se gusaba uwo wimye, ndabigarukaho mu kanya.

Gahunda ya Kagame y’icyerekezo cy’igihugu ishobora kuba baringa. Iyo urebye umuvuduko w’ubwiyongere bw’abanyarwanda butajyanye n’umusaruro, iri terambere ryifuzwa mu mwaka wa 2020 ntirizagerwaho , guhagarika uyu muvuduko byananiye Kagame n’ingoma ye.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage(UNFPA) ryerekanye ko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abanyarwanda ugeze kuri 2.6 %, abana bavuka bangana na 6.1 %, bakaba bavuka ku mugore umwe.

Nibikomeza gutya, abanyarwanda babarirwa muri miriyoni 10 ubu, mu mwaka wa 2020 bazaba ari miriyoni 16 .

Impungenge zindi, ni uko ubutaka buhingwa bwabaye buto, niba mu 2020, umubare w’abaturage uzagera hagati ya 378 na 756 batuye kuri kirometero kare imwe, umuntu yakwibaza uko bizagenda dore ko imiterere y’ubutaka u Rwanda rufite usanga bwaragundutse budashobora kugira icyo bweraho cyane cyane mu Ntara y’amajyepfo.

Ubu bwiyongere butajyanye n’umusaruro buzatuma umuturage adashobora kubona ibyo kurya bimuhagije kandi bifite intungamubiri (byaratangiye niba mbeshya munyomoze).

Imibereho y’abaturage iragenda iba mibi, indyo mbi iriyongera, bwaki iratongora, abana barava mu mashuri baba inzererezi, umutekano w’abantu n’ibintu utangiye kwangirika, abashonji baramena amazu, barambura, ingero zirahari.

Kwegereza abaturage ubutegetsi

Kwegereza abaturage ubutegetsi, ni kimwe mu byo Kagame yiyemeje, ni byiza ariko impamvu nyamukuru ntiyagezweho, abaturage baracyarenganywa n’abayobozi ku nzego z’ibanze, ruswa yahawe agaciro (raporo y’umuvunyi mukuru 2007), ntushobora guhabwa serivise udatanze umuti w’ikaramu. Iki sicyo cyifuzo cya Kagame, ariko amabwiriza niwe agomba kuvaho, agaragariza abo bayobozi bamuhagarariye kuva ku rwego rw’umudugudu uko bagomba kwitwara, ni nde wabibaza? Ni uwo abo bayobozi bahagarariye.

Ubu butegetsi bwegerejwe abaturage, bwagombaga gusobanurira abaturage politiki ya Leta, hamwe n’abaturage bakiga uburyo babonera ibisubizo ibibazo bafite, bakabakangurira kuva mu bukene aho kububatera bakwa amafaranga adafite impanvu nk’ay’umutekano kandi ari munange mu Rwanda, ay’ibishingwe kandi abaturage bagombye kubigisha uburyo byabagirira akamaro babibyazamo inkwi zo gucana, ifumbire n’akandi kamaro gatandukanye, birababaje kubona babitangaho amafaranga ngo babibakize.

Ubucamanza

Muri iyi myaka itandatu ubucamanza bwarubatswe, abacamanza bashyizwe mu myanya, amazu inkiko zikoreramo yarubatswe andi arasanwa, ariko ubutabera bwo buracyari ikibazo. Ubucamanza n’ubutabera, ni ibintu bibiri byuzuzanya ari ko bitandukanye.

Mu Rwanda hari ubucamanza, ubutabera ni bwo bucumbangira akaba ari byo bituma bamwe mu banyarwanda batizera ko babubona, aho kwitaba inkiko bagahitamo gukamura imfundiko bagahunga, ibi bidindiza iterambere.

Gacaca yo ni agahomeramunwa, uretse ko njye ntayita ubutabera nyibona nko kwikiza umubare munini wari mu magereza wari umutwaro ku gihugu, ibyatungaga abo banyururu byiyongeraga umunsi ku munsi kubera umubare munini w’abakoze jenoside, byari byinshi.

Gacaca izasiga umugani aho yaranzwe na ruswa ku buryo bugaragara, ubutabera bwarabuze haba ku bahemukiwe haba no ku baketswe kuba abicanyi. Kuvanamo cyangwa kwirengangiza itegeko rihana utavugishije ukuri muri gacaca ibi twita kubeshya niho byazambiye.

Urugero natanga ni urubanza rw’umunyemari Nsekuye wigabijwe n’abajyambazi b’abanyakinyoma, bagerageje kumusiga amaraso y’inzirakarengane, Imana igakinga akaboko, ubutabera tunenga ko butaranzwe muri gacaca bwabonetse uwo munsi agirwa umwere. Ubundi nta mpamvu runaka ihari cyangwa intege nke, ubucamanza mu Rwanda bwaba ubutabera, iyo byifujwe birakorwa.

Abanyarwanda barasabwa icyo batahawe

Kubura ubushobozi, ukabura uburyo bwo kwiteza imbere wivana mu bukene bikakuviramo kuba umuhanya, ugahinduka impunzi mu gihugu cyawe, ukifuza ku guhunga wakongeraho ibyo usabwa gutanga nko kwishyura amafaranga y’umutekano, ay’ibishingwe, mituelle, ay’umurenge sacco, gutanga amaboko mu muganda no kubaka amashuri y’umwaka wa 7, 8, 9, nta kintu Leta yaguhaye ngo ubone umusingi wo kwitunga, utange n’ibyo bagusaba, ni ikibazo Kagame yirengagiza.

Muri iki gice ngiye gufata urugero rumwe rwerekana uko Leta Kagame yafashe icyemezo cyo gusaba abaturage kwikemurira ikibazo, bagurira abana babo laptop (mudasobwa igendanwa) zihenze kandi nkuko twabibonye mu myaka itandatu Kagame atowe, bimwe mu byo yiyemeje gukorera abanyarwanda, ntibyabahaye ubushobozi bwo kubona ikibateza imbere.

Mu nama yahuje ababyeyi n’ubuyobozi bw’umuryango APPACE ubarerera, hari ku cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2009, yibanze ku kintu kimwe ari cyo’’ one laptop per child’, ni ikuvuga laptop imwe ku mwana, ikaba ari gahunda ya Leta yifujwe na Kagame ubwo yagendereraga Kaminuza yo muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika ya Massachussets. Yaje kubona laptop zihakorerwa zagenewe abana bo mu mashuri abanza, nawe ahita agira ishyari ryiza, asaba abo banyamerika ko bazizana mu Rwanda, ni nako byagenze.

Izi laptop zigurishwa amadorari 200 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga 110.000, akaba ari amafaranga atari make ku munyarwanda uwo ari we wese. Leta nubwo igaragaza ko ari ubushake atari itegeko nk’uko byagaragajwe na Niyonkuru Richard uhagarariye icyo gikorwa muri MINEDUC, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ry’APPACE, Bwana Emmanuel yakuriye ababyeyi inzira ku murima, ati kiriya, ni igipindi cy’abanyapolitiki nka Niyonkuru, ati mureke mbabwire nk’umwarimu, ni itegeko kuko umwaka utaha, umwana uzaba atayifite, ntazemererwa kwinjira mu ishuri .

Leta ya Kagame imaze kubona ko icyifuzo cyayo gihenze kandi amafaranga asabwa ari menshi ataboneka dore ko mu Rwanda mu mashuri abanza hari abanyeshuri basaga miliyoni 2 n’ibihumbi 200, ubaguriye izo laptop byatwara miliyoni zisaga 440 z’amadorari y’amanyamerika, aka kayabo kakaba kataboneka, abanyarwanda banangiye kuringaniza urubyaro nibo bagomba kwirwariza bazigura, ufite abana batandatu biramusaba amadorari 1200, ni ukuvuga ibihumbi 660.000 y’amanyarwanda, azava he ugereranyije nuko umunyarwanda ahagaze, ni ikibazo ?

Ibigo by’amashuri byarangije kwitakana ababyeyi bifuzaga ko byazazigura ababyeyi bakazajya bazishyura buhoro buhoro, Leta nayo yarabitakanye igaragaza ko icyo izakora ari ukwegereza amashanyarazi ibigo by’amashuri abanza kandi bakazagura kimwe bita serveur izafasha abanyeshuri gukoresha izo laptop hakiyongeraho kuzana internet izakenerwa.

Uru rugero ruragaragaza ko Leta ya Kagame ikomeje gusaba abanyarwanda ibirengeje ubushobozi bafite kandi ntacyo yakoze ngo ibwongere, ibashakire imirimo, abashaka kwikorera ibafashe, ibagabanyirize imisoro kuri bimwe na bimwe.

Gusaba rubanda kubakira imfubyi, kubasaba kwirindira umutekano batanga amafaranga, gutanga mutelle, kwiyubakira amashuri abana bazigiramo, bizaba bifite agaciro ka miliyari 20, gutanga amafaranga yo gukoresha mu matora, gusabwa imbaraga mu muganda rusange, gusabwa amafaranga y’icyiswe umurenge sacco nka kopeki y’abaturage, gutanga one dollar campaign, Leta iragira ngo amafaranga abanyarwanda bayakure he? Ntawanze kubaka urwamubyaye ariko umuntu atanga icyo afite.

Kagame afite gahunda yo guteza igihugu cy’u Rwanda imbere kandi vuba, kugira ngo azerekane itandukaniro rye n’abamubanjirije, ko hari aho yavanye umunyarwanda akamugeza. Ni byiza ariko iyo usaba abanyarwanda kugira uruhare rugaragara muri iryo terambere badafite uko bariho, ni nko gukama inka y’umugata uyisaba amata kandi itariho, uzayikama ku bw’amahirwe iguhe aya mbere, aya kabiri, aya gatatu n’aya kane kuyabona bizakugora, kugeza ubwo imoko uzazica, kubera kubabara kw’iyi nka y’umugata, izirwanaho igutere umugeri igushwanyaguze kabone n’iyo waba wayijishe bihagije.

Leta ya Kagame yumvire wa mugani waciwe n’abakurambere b’abanyarwanda ngo ntawanga ibyiza ahubwo areba aho ahera bikamushobera, nireke kwifuza ibikorwa bihanitse by’ibihugu byateye imbere, ibihuza n’u Rwanda ngo bikunde. Afurika y’epfo, Gabo, Misiri, Angola biturusha ubukungu cyangwa se Uruguay ifite abanyeshuri ba primaire batarenze ibihumbi 300, gahunda ya one laptop per child yarabananiye, mu Rwanda ho wenda izashoboka, abanyarwanda ni abihanduzacumu, bazemera bashinyirize kugira ngo badaseba, uzi kubona umwana wawe atagiye ku ishuri kubera kubura laptop? Ni ukwemera ukanduranya, ukabeshya ariko ukayimushakira.

Kagame afite intumbero nziza ariko nabanze ashakire abanyarwanda ubushobozi, inzozi ze zishyirwe mu bikorwa kandi zihute.

Mugabo Alphonse

Ibyo abasaba byavahe? Perezida Kagame (Photo/ Archives)

Uwahoze ari Perezida: Habyarimana (Photo/Archives

No 374, 21 – 28 Nzeli 2009

ISESENGURA

Kagame arasaba Abanyarwanda icyo atabahaye


Igice kinini cy’abanyarwanda bifashe mapfubyi (Photo/ Richard Kayigamba

Ibyo abashaka guhatana na Kagame bagomba kumenya

Bikurikira urup .5

No 374, 21 – 28 Nzeli 2009

UBUCURUZI

Leta kugurisha imigabane 25% ifite muri Bralirwa

Leta ntishaka kuva mu butegetsi bwa Bralirwa


Leta y’u Rwanda iri muri gahunda yo kugurisha imigabane ingana na 25% ifite mu ruganda rw’ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha Bralirwa.

Leta yamaze gutanga itangazo ry’isoko risaba ibigo byigenga kuyiha ubujyanama ku igurishwa ry’iyo migabane.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Musoni James mu ntangiriro z’umwaka wa 2008, yari yavuze ko Leta yifuzaga kugurisha imigabane yayo iri munsi cyangwa ingana na 30% mu bigo byigenga binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane.

Muri Bralirwa, Musoni yavugaga ko Leta ifitemo 30% naho sosiyete Heineken ikaba ifitemo 70%.

Musoni yavugaga ko Leta yifuzaga gutanga imigabane yayo yose igaha amahirwe rubanda yo gutunga imigabane muri Bralirwa ariko ubu siko bimeze.

Leta yanze kuva mu buyobozi bwa Bralirwa ikaba ishaka gusigarana 5% bityo igakomeza kugira ijambo mu nama y’ubutegetsi y’uruganda.

Igurishwa ry’iyo migabane rizanyuzwa ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ryatangiye ku tariki ya nyuma ya Mutarama 2008.

Iryo soko ryafunguwe n’umukuru w’u Rwanda Paul Kagame mu birori by’agahebuzo kuko u Rwanda bwari ubwa mbere rwari rubonye isoko nk’iyo.

Kugurisha imigabane ya Leta muri Bralirwa kimwe n’ibindi bigo byigenga, birimo gutegurwa na Minisiteri y’imari n’igenamigambi ariko bigakorwa na komite ishinzwe kugurisha imigabane ya Leta mu bigo byigenga binyuze ku isoko ry’imari.

Bwana Musoni avuga ko Leta ifite imigabane mu bigo nka MTN Rwandacel(10%), Sonarwa(10%), Bralirwa(30%), Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda(18%), FINABANK yahoze ari BACAR(19%), ikagira imigabane hafi 100% mu nganda z’icyayi, ikagira 100% muri Banki ya Kigali n’indi migabane myinshi mu masosiyete atandukanye mu gihugu.

Igurishwa ry’imigabane ya Leta mu bigo by’ubucuruzi binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane, Leta ivuga ko ari ukuriteza imbere kuko kugeza ubu risa naho abanyarwanda batararyitabira ari benshi uretse ibigo bizi imikorere yaryo.

Mu mibare itangwa n’iryo soko, igaragaza ko kubera ikibazo cy’ubukungu cyateye isi kimwe n’u Rwanda, cyageze no kuri iryo soko kuko gucuruza usanga bitagenda neza.

Ariko na none usanga iryo soko ritarakoze ibishoboka byose kugira ngo ryigishe abanyarwanda inyungu n’amahirwe yo gushora imari birinyuzemo.

Indi mpamvu Leta ivuga ko ishobora kuba yarayiteye gushaka kugurisha imigabane yayo mu bigo byigenga, ni ugushaka ko rubanda narwo rutunga imigabane muri ibyo bigo maze rukamenya uko bikora kandi rukanagiramo uruhare.

Ubusanzwe, ibigo bisabwa ko byagira imigane bishyira ku isoko ry’imari maze igacuruzwa ariko akenshi aba ari amayeri yo gukusanya amafaranga menshi kuko hari igihe iyo migabane iba ihenze bityo ikigo cyangwa Leta ibikoze, ugasanga yungutse amafaranga menshi kuri buri mugabane.

Mu Rwanda rero, nubwo Leta iri muri gahunda yo gushaka gutanga imigane yayo muri Bralirwa, iki gikorwa cyo kugurisha indi migabane yayo mu bigo byigenga, cyarakerewe kuko Musoni yavugaga ko cyakabaye cyaratangiye umwaka washize.

Nyuma ho gato muri Gashyantare 2009, umunyamabanga wa Leta uhoraho muri minisiteri yimari n’igenamigambi, Rwangombwa John, yari yabwiye itangazamakuru ko icyo gikorwa nibura cyari gutangira mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka ariko siko byagenze kuko kugeza ubu nta kigo Leta ifitemo imigabane irashyira ku isoko.

Ku ikubitiro, Musoni yavugaga ko ikigo cy’ubwishingizi cya mbere haba mu bijyanye n’isoko n’ubushobozi bw’imari , Sonarwa, ari cyo cyari kubanza gutanga imigabane Leta ikigiramo.

Ibyo ariko byaranze kuko Leta yari yamaze kugabanya imigane yayo muri icyo kigo, maze iyigurisha ikigo cyo muri Nigeria cyitwa Industrial and General Insurance (IGI).

IGI ikaba yaraguze imigabane ingana na 35% muri Sonarwa bityo ikabona uburenganzira bwo kuba umwe mu bagize ubutegetsi n’imicungire ya Sonarwa kuko ari nayo ubu ifitemo imigabane myinshi.

Iyo migabane 17,500, ingana na 35% bya Sonarwa, yaguzwe miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana cyenda y’amadorali y’abanyamerika.

Ibyo byatumye Sonarwa yongera umutungo wayo uva kuri miliyiari 1.9 Frw ugera kuri miliyari 3.5 Frw bityo iba ibaye sosiyete ya mbere y’ubwishingizi ifite imari nyinshi mu Rwanda.

IGI rero yashyigikiye Leta muri gahunda yayo yo kugurisha imigabane yayo binyuze ku isoko ry’imari ariko inabwira Leta ko igomba kwitonda maze ikareba uko ikigo gikora maze nyuma iryo gurishwa rikaba ryakorwa.

Ibindi bigo nka MTN Rwandacell nabyo biri ku rutonde rw’ibizatanga imigabane ya Leta ikagurishwa ariko gahunda iracyanozwa kugira ngo abanyarwanda babashe kwitungira imigabane muri ibyo bigo.

Igurishwa ry’imigabane ya Leta mu bigo byigenga, si ubwa mbere byaba bikozwe kuko hari ikigo cya Leta gishinzwe kwegurura abikorera ibyo bigo.

Igishya, ni uko gahunda yo kwegurira ibyo bigo rubanda, yahindutse bikaba bizajya bikorwa n’isoko ry’imari n’imigabane aho Leta ifite imigabane ingana cyangwa iri munsi ya 30%.

Ibindi bigo aho Leta ifite imigabane irenga 30% cyangwa aho ifite 100%, bizajya binyura muri gahunda yari isanzwe.

Musoni yavugaga ko aho Leta ifite 100% nko muri Banki ya Kigali kimwe no mu nganda z’icyayi, Leta yazajya igurisha imwe mu migabane binyuze ku isoko ry’imari n’imigane, indi ikanyuzwa muri gahunda isanzwe.

Muri gahunda yo kwegurira abikorera ku giti cyabo imigabane, mu minsi ishize, Leta yatangaje ko Rwanda Mountain Tea yeguriwe imigane 60% ya Leta mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi.

Imigane 40% yo mu ruganda rwa Gisakura yo yabuze uyegukuna kuko abayipiganiye bose nta n’umwe wabashije kugeza ku byo Leya yashaka bityo bose bakurwamo.

Mu gihe Bralirwa izashyira imigabane ku isoko ry’imari, izaba ibaye iya kabiri gushyiraho imigabane isanga Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB).

Iyo banki ifite amashami muri Uganda, Tanzania, Sudani y’amajyepfo, mu Rwanda na Kenya aho ikomoka. Ifite na gahunda yo gufungura mu gihugu cy’u Burundi.

Igurishwa ry’imigabane ya Bralirwa, rishobora gutinyura ibindi bigo byo mu Rwanda gutangira kwitabira gushyira imigabane yabyo ku isoko ry’imigabane nk’uko abasesengura iby’imikorere y’amasoko n’imigabane babireba.

Ibyo bisbohora guha rubanda amahirwe yo gushora imari kuri iryo soko bashaka kugura iyo migabane bityo isoko rigatera imbere.

Ikibazo kikiri mu Rwanda, ni uko amasosiyete menshi asa naho adafite ubushobozi bwo gushyira imigane yayo ku isoko kuko amwe atinya ko amategeko y’iryo soko yayasaba byinshi kandi atabibasha bityo bikaba bishobora kuzagorana kugira ngo iryo soko naryo ritere imbere.

Bralirwa ariko yo ni sosiyete ikomeye kuko isa naho mu gihe cy’imyaka 50 imaze mu Rwanda, itigeze ihura n’ipiganwa ry’andi masosiyete y’ibinyobwa bityo biyiha imbaraga zo gukora kandi ikabona inyungu y’ikirenga.

Ibyo gushyira imigabane yayo ku isoko bije mu gihe iyo sosiyete irimo kwizihiza imyaka 50 mu Rwanda, ariko initegura guhura n’ipiganwa rikomeye ry’uruganda rw’ibinyobwa rw’umucuruzi Ayabatwa Rujugiro Tribert rushobora gufungura mbere yuko uyu mwaka urangira.

Ikindi, ni uko isoko ry’ibinyobwa mu Rwanda rishobora kuba rigiye guhura n’ipiganwa mu gihe urundi ruganda rwitwa East African Breweries Limited rufite amashami muri Kenya, Uganda, Tanzania, mu Rwanda n’u Burundi, narwo rushaka gukataza ubucuruzi bwarwo mu karere harimo n’u Rwanda.

Ubusanzwe Bralirwa nayo irateganya gutangira gucuruza ibinyobwa byayo mu bihugu bikikije u Rwanda uretse ko hamwe nko muri Uganda na Kongo byahageze.

Bralirwa ikora kandi ikanakwirakwiza ibinyobwa bya Primus, Mützig, Amstel, Guinness, Heineken kandi ifite n’uruhushya rwihariye rwo gucuruza ikanakwirakwiza ibinyobwa by’uruganda Coca Cola mu Rwanda harimo za soda zose ikora.

Lydia Ingabire

ingabire.lydia@gmail.com

Yanangiye m’ubutegetsi bwa Blarirwa: Musoni (Photo/ Archives)


No 374, 21 – 28 Nzeli 2009

POLITIKI

Amashyaka: Ishyamba ritegereje Ntaganda, Habineza

Umwe mu banyapolitiki b’abanyarwanda uba hanze y’u Rwanda, Deo Mushayidi, atanga igitekerezo cye ku mvururu zabaye mu gihugu cya Zimbabwe nyuma y’amatora yo muri 2008, akurikije ijambo ryari ryavuzwe na Perezida Kagame kuri inzo mvururu, yagize ati “ U Rwanda ruracyari inyuma cyane ya Zimbabwe muri politiki”. Nkuko yakomeje abisobanura, Zimbabwe yagize imvururu kubera ko habonetse ishyaka hamwe n’abanyapolitiki batashatse gukomeza kwihanganira igitugu cya Perezida Mugabe, mu gihe mu Rwanda ho nta munyapolitiki uratinyuka kunenga Perezida Kagame ku mugaragaro ari mu gihugu. Bamwe mu bumvise icyo kiganiro bibajije ko Mushayidi atazi icyo arimo kuvuga, kuvuga ko u Rwanda rukiri inyuma cyane ugereranyije na Zimbabwe. Cyakora ku basesengura politiki z’ibihugu by’Afurika, basanga harimo ukuri mu magambo ya Mushayidi Deo. Biracyasaba igihe, imbaraga n’ubwitange kugira ngo u Rwanda rugere kuri Zimbabwe. Igihe hazaboneka umunyapolitiki cyangwa ishyaka rya politiki rishobora kunenga Perezida Kagame na FPR ye ku mugaragaro, rikorera mu Rwanda hazaba iki? Icyo gisubizo ntawe ugifite kugeza kuri uyu munota, niyo mpamvu bamwe biboneka ko u Rwanda rukiri inyuma ya Zimbabwe.

Cyakora, nubwo umuntu yavuga ko igisubizo ku banyapolitiki bashobora kunenga Kagame na FPR bari mu Rwanda icyababaho kitazwi, ingero z’abashatse kubikora n’icyo bahuye nacyo ziragaragara, ku buryo zitanga isura y’icyaba ku munyapolitiki nk’uwo. Bamwe mu bashatse kubikora twatanga ingero ni nka Pasteur Bizimungu na Ntakirutinka hamwe na Twagiramungu. Gufungwa cyangwa guhunga.

Hashize iminsi haravutse amashyaka abiri ya politiki mu Rwanda, yiyongera ku yari ahasanzwe. Kuba haravutse amashyaka ya politiki ntabwo ari igitangaza, kubera ko hari ahasanzwe, ariko icyo agiye kongera ku rubuga rwa politiki, nicyo gishobora kugira isura gihundura ku rubuga rwa politiki. Ayo mashyaka, PS- Imberakuri ya Bernard Ntaganda na DGPR ya Frank Habineza yaje atangirana icyo andi mashyaka yananiwe gukora mu myaka 15 yose ishize. Haracyari kare cyane kugira ngo umuntu avuge ko hari icyo ayo mashyaka azageraho, cyakora umuntu icyo ashobora kuvuga, ni uko atangiye akina politiki. Bernard Ntaganda asobanura ku mpamvu zatumye Leta itinda kwemera ishyaka rye, yakoresheje amagambo aya “Ukurusha imbaraga agobera ari hasi”, ashatse kugaragaza ko nta mpamvu yari ihari yo gutinza ishyaka rye uretse gushaka kumutobera gusa. Mu nama yatangajemo ko ishyaka rye rizatanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yasabye ko Komisiyo y’Amatora yahinduka hakajyaho komisiyo yigenga. Iyo yonyine ni intambwe kuri politiki yo mu Rwanda, kubera ko nta munyarwanda n’umwe uyobowe ko komisiyo y’amatora iri mu maboko ya FPR.

Mu nyandiko yari igenewe abanyamakuru yasohowe n’ishyaka DGPR rya Frank Habineza yasohotse iryo shyaka rikimara gutangazwa ku mugaragaro, harimo amagambo yamagana: amagambo nk’igipinga n’umwanzi w’igihugu. Hari abanyarwanda benshi ubu bari hanze y’iguhugu kubera guhunga ayo magambo. Umuntu amaze kwitwa ‘igipinga’ cyangwa ‘umwanzi w’igihugu’ nta cye cyabaga gisigaye mu Rwanda. Ni ukuvuga ko iryo shyaka naryo ritangiye ritera ibuye ku karere.

Cyakora ikintu umuntu yavuga, ni uko ishyamba ritegereje ayo mashyaka ari rinini cyane, bigikomeye cyane kugira ngo azashobore kuryambuka. Kwambuka iryo shyamba ntabwo ari ugutsinda amatora ngo rimwe muri ayo mashyaka rijye muri Prezidansi, ahubwo ni ukwambuka ikizima cya politiki kugira ngo habe nibura urubuga rwa politike mu gihugu. Haracyari ingorane zikomeye ayo mashyaka agomba kwitegura.

Amwe mu mashyaka yagerageje kwambuka ishyamba ritegereje PS-Imberakuri na DGPR ni nka PDR-Ubuyanjya na ADEP- Amizero. Yose ibyo yaje guhura nabyo birazwi, gufungwa no guhunga kw’abanyapolitiki bayo. Amashyaka yasigaye mu gihugu yahisemo inzira yoroshye, ‘reka FPR itegeke ariko natwe iturebereho utwanya natwe turye’.

Ikintu kigaragara kuri FPR ni uko imaze imyaka 15 iri mu kibuga yonyine, ubu ntabwo yakwishimira gusangira ikibuga n’irindi shyaka. Niba amashyaka PS-Imberakuri na DGPR yiyemeje gukina politiki nyayo, ni ukwitegura guhangana na FPR. Nyuma yo kwinjira muri East African Community, biragoye ko FPR na Leta ya Kagame ikoresha amayeri yakoresheje kuri PDR-Ubuyanja na ADEP-Mizero. Ibyo kandi, ni ukubera ko Kagame agishishikajwe no gushaka ko agaragara ko afite isura nziza hanze y’u Rwanda. Ntaganda na Habineza, n’abandi bayobozi bakomeye mu mashaka yabo bashobora kutagira icyo batwarwa, ahubwo abayoboke. Iturufu ikomeye Kagame na FPR ye bashobora gukoresha guhangana n’ayo mashyaka, ni iterabwoba ku bayoboke. Nkuko bizwi, mu Rwanda FPR niyo ifite hafi buri kintu, Leta n’ubucuruzi. Ni ukuvuga abazashaka kuyoboka ayo mashyaka bashobora guhita batangira gutakaza akazi, ubucuruzi bwabo gukurikiranwa, kwamburwa amasoko n’ibindi. Nkuko kuvuga ibitagenda byatumye bimwe mu binyamakuru byitwa ko bikorana n’abanzi b’igihugu, ayo mashyaka nayo natangira kuvuga ibitagenda azahita ashyirwa muri urwo rwego. Nkuko ibyo binyamakuru byahise bitangira kwimwa amatangazo yo kwamamaza ariyo atunga ibinyamakuru, abayoboke b’ayo mashyaka nabo bazahita batangira kwimwa akazi cyangwa kwirukanwa, abandi bashakirwe amadosiye ashobora gutuma bafungwa. Nkuko bimwe mu binyamakuru byahise bijya gusaba imbabazi kuri FPR kugira ngo bigarurirwe amatangazo yo kwamamaza, kubera amaramuko, benshi mu bayoboke bazahitamo kujya gusaba imbabazi kuri FPR kubera impamvu z’imbehe. Iyo ni gahunda ishobora gukorwa bucece ku buryo FPR yakomeza kwerekana ko hari urubuga rwa politike ari nako ayo mashyaka yo akomeza kubura abayoboke. FPR kwikubira ibintu byose mu gihugu byari imwe muri political strategy. Akazi keza mu gihugu kagombera imigisha ya FPR, ubucuruzi bwunguka ni ubushingiye kumasoko ya Leta. Kuba ba Mitali na PL, ba Biruta na PSD hamwe n’utundi dushyaka twa politiki barahisemo kudakina politiki, ni ukubera impamvu z’imbehe.

Birashoboka kuba Ntaganda na PS-Imberakuri ye hamwe na Habineza na DGPR ye, bashaka gukina politiki nyayo, ariko ishyamba rya mbere bagomba kwambuka, ni kugira abayoboke no kubagumana igihe bazaba basatiriwe impande zose.

Umuntu ashatse ingero yavugana n’abari baragerageje kuyoboka PDR-Ubuyanja, bagize amahirwe yo kuguma mu gihugu. Benshi byabaye ngombwa ko bahunga igihugu, icyaha ari ukuba umuyoboke wa PDR-Ubuyanja. Icyaje no gusetsa benshi ni uko, nubwo hafunzwe abantu benshi kubera kuba abayoboke b’ishyaka PDR-Ubuyanjya, mu byaha Pasteur Bizimungu yafungiwe, icyo ntabwo cyari kirimo. Ni ukuvuga kuba Umuyanja ntabwo byari icyaha ryari iterabwoba

.

Mugisha Furaha

mugishafu@gmail.com

Biracyasaba igihe, imbaraga n’ubwitangekugira ngo u Rwanda rugere kuri Zimbabwe


Nawe nuko: Bernard Ntaganda (Photo/ Archives)

Afite akazi katoroshye: Habineza (Photo/ Archives)

IMIYOBORERE

ORINFOR: Akarima gasarurwamo n’ufite imbaraga

►Umutego wa Makuza wafashe Cyanzayire na Mushikiwabo mu ihirikwa rya Kimanuka


Uwahoze ari umuyobozi wa ORINFOR, Bwana Oscar Kimanuka, yafashwe tariki ya 18 Mata 2009 afunganwa n’uwitwa Alex Twahirwa wari ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri ORINFOR, baregwa ibyaha byo gukoresha nabi umutungo wa ORINFOR, hari kandi n’abandi bagera kuri 4 bakurikiranwe n’ubutabera, baregwa nabo ubufatanyacyaha na Kimanuka.

Bamaze gufunga Kimanuka, nkuko tubitangarizwa na bamwe mu bakozi bo muri Primature, Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza yazindukiye mu biro bye yandika ibaruwa isezerera Kimanuka ku kazi.

Ntibyateye kabiri, muri ORINFOR tariki ya 21 Mata 2009 hirukanwe abandi bakozi bagera kuri 58, mu buryo butunguranye, nyuma y’ifungwa rya Kimanuka.

Tariki ya 29 Mata 2009, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegeka ko Oscar Kimanuka na Alex barekurwa bakaburana bari hanze kuko rwabonaga nta mbogamizi ihari.

Nyuma y’irekurwa rya Kimanuka, hagiye habaho igongana ry’inzego zivangaga muri icyo kibazo, ibyo bikagaragazwa n’ibaruwa Aloysie Cyanzayire, Perezida w’urukiko rw’ikirenga, yandikiye Umucamanza Kanyarukiga Jacques wo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge akaba ari nawe wari waciye urwo rubanza rwa Kimanuka n’abafatanyacyaha be.

Nk’uko inzego zizewe zikora muri icyo kibazo zikomeza zibivuga, nk’uko ndetse ibaruwa Cyanzayire yandikiye umucamanza waciye urwo rubanza igaragaza ko nta bwisanzure burimo, ngo iyirukanwa rya Kimanuka rifitanye isano no gushaka kwimika uwitwa Paul Mbaraga mu mwanya wo kuyobora ORINFOR, ibintu byari biri kuri gahunda, yapanzwe na Minisitiri w’Intebe Makuza Bernard ashaka guhirika Kimanuka ngo yimike Paul Mbaraga, agafashwa na Minisitiri w’Itangazamakuru, umugambi ugashyirwa mu bikorwa na Présidente w’urukiko rw’Ikirenga Aloysie Cyanzayire. Ibyo bikaba ari ibintu bikorwa na Makuza kuko we uwo mwanya ashaka kuwuha Paul Mbaraga.

Hari ingingo zagiye zirengagizwa, nkuko bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana, ingingo ya 87, ifite umutwe uvuga ngo Ukekwaho icyaha akurikiranwa ari hanze, ariko………….gufungwa by’agateganyo hakurikijwe amategeko mu buryo buteganyijwe; ifungwa ryose rinyuranyije n’ibivugwa mu ngingo kuva ku (ngingo ya 90 kugera ku ngingo ya 100) mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha, kandi rishobora gukururira ibihano abarikoze.

(Ingingo ya 102), ivuga ko iyo umucamanza asanze nta bimenyetso bishinja cyangwa bidafatika, ukurikiranyweho icyaha ahita arekurwa.

Umucamanza agaca urubanza, mu bwisanzure no bushishozi bwe, izo ngingo zose zisa naho zirengagijwe hanyuma Cyanzayire kugira ngo ashimishe Makuza, afata icyemezo cyo kwitambika mu rubanza kugira ngo rucibwe uko bifuza.

Buri bucye Kimanuka afatwa, Minisitiri w’Itangazamakuru Louise Mushiwabo ku wa 17 Mata 2009 yahamagaye akanama kiswe Care Taker Team ko muri ORINFOR, kakaba ari ko kayiyobora kugeza ubu, abasaba ko ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2009, bahurira muri Primature, bakiga ku kibazo cya crise isigaye iri muri ORINFOR n’uburyo bagabanya abakozi.

Iyo nama yabaye tariki 19 Mata 2009 Umuyobozi wa ORINFOR Oscar Kimanuka yaraye afashwe.

Mushikiwabo nyuma, yanditse amabaruwa yirukana abakozi, arayasinya ashyiraho na kashe hanyuma ayo mabaruwa ayaha uwitwa Bizimana Alphonse aba ari we ujya kuzuzamo amazina y’abari bwirukanwe.

Hanyuma, Bizimana we yagiye yishyiriramo amazina ashatse, ntacyo agendeyeho na kimwe, abo bakozi birukanwa n’abakozi bagenzi babo kuko nta buyobozi bwari buhari, kuko inama y’ubutegetsi yari yasheshwe.

Abakozi ba ORINFOR birukanwe babona harimo akarengane kenshi ndetse ngo bagomba kwiyambaza inzego z’ubutabera zikabarenganura. Zikabaha ibyo amategeko abateganiriza ngo bitabaye ibyo ubutabera bwo mu Rwanda bwaba buri mu icuraburindi ridasanzwe, ngo ORINFOR igiye guhinduka akarima gasarurwamo n’ufite imbaraga, cyangwa ushoboye guhakwa kurusha abandi.

Umutoni Linda

Bernard Makuza: Minisitiri w’intebe

Yaguye mumutego: Mushikiwabo (Photo: Archives)


UBURENGANZIRA

Umuturage ararega Umuvunyi wungirije kumuhuguza isambu!


Amateka avuga ko ikibazo cy’amasambu cyakomeje guteza ibibazo hagati y’Abanyarwanda, ariko igihe cyarageze Rudahigwa aca ubuhake n’ubukonde no kwikubira ibikingi, maze abakomeye bagabana n’aboroheje. Yabitangaje mu ibaruwa n°33/52 yo ku itariki ya 10/4/1952), akuraho ibyitwaga akazi ari byo bikorwa by’agahato byazanywe n’abazungu bidahemberwa…Yatanze urugero ahemba abakozi be. Ibibi by’ako kazi ngo ni uko kakoreshwaga ku gitugu no gukandamiza abaturage bahozwa ku nkeke yo guhamagarwa buri gihe ntibabone uburyo bwo kwikorera gahunda zabo. Abakoreshaga abaturage aribo Birongozi n’abamotsi ku rwego rwo hasi ntibahembwaga, bityo bakihemba mu by’abaturage ! Ni muri icyo gihe abagabo n’abasore bigiraga muri Uganda, abandi bakigira Tanzaniya bahunga ibyo bintu birimo n’uburetwa, shiku…

Tudakomeje gutinda muri aya mateka, ikiriho n’ubu, ni uko hirya no hino mu Rwanda hari ibibazo by’amasambu abaturage batumvikanaho bigakurura imanza n’inzangano.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso arahamya ko ku itariki ya 4/9/2009 mu Murenge wa Runda mu Mudugudu wa Nyabitare haherutse kubera urubanza Uwanyirigira Mariya aregamo Umuvunyi wungirije Mukarurangwa Imakulata, ko ashaka kumuhuguza isambu umuryango we wahawe na sekuru w’Umuvunyi wungirije. Uwo mudamu yari yaregeye Komite y’Abunzi muri uwo Murenge, maze nabo bajya kwirebera aho ikiburanwa kiri. Bamwe mu bari muri urwo rubanza badutangarije ko bagaragaje ko umugabo witwa Utumabahutu ari we wari uhatuye (wari uhagarariwe n’uwo mudamu twavuze haruguru kuko nyirubwite atakiriho).

Iyo sambu iburanwa, ngo bayihawe na sekuru w’Umuvunyi wungirije witwaga Fashaho wari umutware. Abo baturage ngo berekanye aho Utumabahutu n’abahungu be bari batuye n’aho yagarukiraga, ariko bakongeraho ko yari umuntu utishoboye. Icyagaragaye muri urwo rubanza, ni uko ngo habaye guterana amagambo, kuko abo mu miryango ya Mukarurangwa nawe ubwe wari uhibereye batabyumvikanyeho n’abamurega. Komite y’Abunzi imaze kumva ibyo abaturage bose bavuga, uwo mudamu waregaga Umuvunyi wungirije ngo yongeyeho ko Mukarurangwa yamwoneshereje akamutemera n’ibiti by’inturusu mu rwego rwo kuzimangatanya ibimenyetso bigaragaza aho baburana. Icyakora uwo Muvunyi wungirije ngo yasobanuriye Abunzi n’abaturage ko nta nka afite aho, ko kandi atigeze aza gukora ibyo bikorwa bibi, ko adashobora no kwiha ubwo bubasha bwo kwangiza. Abunzi basabye uwareze kuzamenya uwamukoreye ibyo bikorwa by’urugomo, ariko uwaregaga yavuze ko inka zamwoneye ari iziri mu rugo rwo mu matongo y’iwabo w’Umuvunyi wungirije, dore ko ababyeyi be bazize jenoside yakorewe abatutsi muri 94. Abunzi basezeraniye ababuranyi ko bagiye kubisuzuma bakazabagezaho umwanzuro bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa 9/09.

Nyuma y’urwo rubanza, abandi babyeyi bagaragaje ikibazo bafitanye n’umukecuru Mariya Karago ubahohotera akababuza guhinga mu masambu yabo agamije kubambura ahantu habo kubera amasano bafitanye yitwaje ko abarusha ingufu. Abaturage basobanuye igihe abamurega bamaranye aho hantu, kugeza ubwo Mukarurangwa yafashe umwanya akabigisha itegeko ryerekeranye n’izungura n’iminani n’igabana ry’amasambu. Yakoze uko ashoboye acubya uwo mukecuru Mariya ibintu birahosha, ariko Abunzi bavuga ko abaturage bari bakwiye kwirangiriza ibibazo kuko bazi ukuri. Hirya gato y’isambu y’iwabo w’Umuvunyi wungirije umuhungu yambuye umugore bafitanye isano ya kure isambu agurishaho igipande n’umwe mu bashinzwe umutekano agira ngo bizamuhe ingufu arenganye uwo mudamu amutware ahantu he. Abaturage bari aho bose babizi basobanuye ukuntu uwo muhungu yakoresheje igitugu arenganya uwo mudamu, maze Abunzi bajyayo kuhareba barandura ibiti uwo muhungu yari yarahashinze babuza n’abari baratangiye kuhahinga gukomeza imirimo, basobanura ko niba uwo muhungu atanyuzwe azajya kuregera inkiko zikaba ari zo zibakiranura, ariko uwo mudamu agakomeza kuhatunga kuko n’igihe se w’uwo muhungu yari akiriho atigeze avuga ko ari ahe hakaba hashize imyaka irenga 30 uwo mudamu ahatunze ari ahe.

Mu iperereza ikinyamakuru Umuseso cyakoze muri uwo Murenge, cyasanze hari abagurisha ibibanza n’abapolisi, abasirikare ahatari ahabo mu rwego rwo gushaka amaboko bagamije guhuguzanya. Kubera inda nini z’abantu kandi muri ako gace hakaba harahururiwe n’abantu benshi bashaka kuhatura, abafitanye amasano baraguhuzanya, kandi ugasanga abafite intege nke (nk’abagore n’abana barenganywa).

Abiyitirira imiryango bakazungura ku ngufu mu buryo budakurikije amategeko kandi abazungura nyabo bahari, bakwiye guhugurirwa itegeko ku bijyanye n’itangwa ry’iminani, impano n’izungura. Hari aho twasanze abaturage benshi batazi ko iyo umuntu azunguye iby’undi azungura n’imyenda yari arimo. Urugero rumwe ni aho twasanze abantu 2 bapfuye barakoze jenoside baranasahuye imitungo, maze abasigaye b’imiryango ye bakagabana ibyabo birengagije ko abo bapfuye ibyabo bigomba kuvamo ibizishyurwa umuryango wa Mukarurangwa n’abandi basahuye muri Jenoside. Kugira ngo Komite y’Abunzi ibibumvishe kuri uwo munsi byaragoranye!

Hagati y’umuturage n’umuyobozi ni nde uzatsinda? Ifirimbi ya nyuma iri mu maboko y’Abunzi.

Kubera ko ibibanza bisigaye bihenda hamwe na hamwe, imiryango ishobora kuzamarana kubera inda nini! Niyo mpamvu inzego zishinzwe kurwanya akarengane zikwiye kwihutira kujya guhugura abaturage, mu duce, tw’igihugu kugira ngo ibibazo by’amasambu biteza inzangano mu banyarwanda bicike, bityo basangire duke bafite bumva ko abantu bose bangana imbere y’amategeko, bityo umuntu ajye ahabwa ibyo yemerewe n’amategeko. Imiryango nka za HAGUKUKA nayo ikwiye guhaguruka kuko birayireba kwegera abaturage ikabasobanurira amategeko.

Habuhazi Innocent

Nabe bararenganya? Tito Rutaremara, Umuvunyi mukuru

Ibiciro byo kwamamaza

Ku rupapuro rw’umweru n’umukara

Urupapuro rwose: 400.000 FRW

½ cy’urupapuro: 250.000 FRW

¼ cy’urupapuro: 150.000 FRW

1/8 cy’urupapuro: 80.000 FRW

Eye-Piece: 50.000 FRW

Ku rupapuro rw’amabara

Urupapuro rwose: 700.000 FRW

½ cy’urupapuro: 500.000 FRW

¼ cy’urupapuro: 300.000 FRW

1/8 cy’urupapuro: 150.000 FRW

Eye-Piece: 100.000 FRW

Uko ugenda wamamaza inshuro nyinshi, ugabanyirizwa ku buryo bukurikira:

Inshuro enye (4) 5%

Inshuro umunani (8) 10%

Inshuro cumi n’ebyiri (12) 15%

Inshuro makumyabiri n’enye (24) 20%

Inshuro mirongo ine n’umunani (48) 25%

Amafaranga yose yo kwamamaza atangwa mbere.

Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara 0788686919 cyangwa 0788570640

Uri umucuruzi none urifuza ko abakiriya bakugana ku bwinshi, batumeho Umuseso maze wirebere; ababikoze nibo bazi ibanga! Wizuyaza, kandi imiryango ihora ikinguye!

IBIMBABAZA

Kubohoka: U Rwanda rukeneye intwari nyazo

Kimwe mu bintu bituma ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame hari abakibuvuga neza, babutaka, yaba mu banyamahanga n’abanyarwanda, ni uko hari abantu bareba amateka y’u Rwanda ya vuba, bagasingiza Kagame nta sesengura-ahanini bashingira ku ‘guhagarika Jenoside’ mu 1994.

Muri make, hari abantu barebera Kagame gusa mu ‘guhagarika Jenoside’, bagahera aho bamusingiza, bagataka n’imiyoborere na politiki ye nta sesengura-bigatuma bibeshya cyane. Muri abo hari ababikora bagamije kumutaka gusa, hari n’ababyumva gutyo koko-ntabwo basesengura kandi ni ikosa rikomeye. Gutaka cyangwa kunenga byose bisaba gusesengura cyane cyane ku bijyanye n’imiyoborere.

Hano ikosa rikomeye rikorwa, ni uko abantu basa nkaho bashaka gutanga message ivuga ko niba Kagame, FPR cyangwa RPA (RDF) yarahagaritse jenoside, bibaha uruhushya rwo kuyobora uko bashaka, bakaba bakomeza gushimirwa imiyoborere yabo idasesenguwe nkuko bikorwa ahandi. Bene abo bantu barimo cyane cyane abanyamahanga kugeza ubu babangamiye inyungu z’abanyarwanda benshi mu buryo nabo baba batazi. Impamvu:

Igitugu cy’ubutegetsi bwa Kagame, akarengane gakorerwa abaturage n’ibindi nk’ibyo bikorwa n’ubutegetsi bwa Kagame birazwi cyane ku banyarwanda babikorerwa ku buryo, kuba wabyorosaho guhagarika jenoside, ukavuga ko hari imiyoborere myiza na demokarasi mu Rwanda, bidashoboka. Ni ikintu gifasha ubutegetsi bwa Kagame gukomeza gutsindisha ikinyoma cyabwo gusa ariko ukuri kurazwi.

Urugero, ku bijyanye n’igitugu, ifungwa ry’abanyapolitiki batandukanye kuva mu 1994 FPR ifashe ubutegetsi (ingero ni nyinshi; Bizimungu, Karoli Ntakirutinka abahoze ari abanyapolitiki ba MDR, Niyitegaka…) ni ikimenyetso simusiga cyo kutihanganira ibitekerezo by’abandi ku butegetsi bwa Kagame.

Ihohoterwa ry’itangazamakuru no gucecekeshwa kwa sosiyete sivile bihora bivugwa byose biragaragarira amaso. Akarengane mu nkiko, igitugu mu ifatwa ry’ibyemezo bireba abaturage n’ibindi byinshi bimaze no gutuma benshi bongera guhunga igihugu cyabo, ni abanyarwanda babikorerwa, barabizi ariko, bafunzwe iminwa, ntibavuga ubu, ariko hari igihe bose bazavuga.

U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi, bifite ‘ubutabera’ buriho ari igikoresho cya Leta gusa, nta bwigenge, nta bwisanzure. Icyo ni ikindi kimenyetso kizwi ku isi hose nta muntu wagombye kukirengaho ataka ubutegetsi ku miyoborere. Naho se abavuga iby’ubucuruzi, bamaze iminsi baririmba ngo Banki y’isi yatatse u Rwanda? Uburyo ubutegetsi bwa Kagame na FPR bananije abanyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga gucuruza kubera inyungu abategetsi n’ishyaka riri ku butegetsi bafite mu bucuruzi ninde utabizi.

Byumvikane ko kubera igitugu, abanyarwanda bafite ubwoba bwo kugaragaza ibibakorerwa bityo bakaba babipfana, Banki y’isi n’abandi bakora amaraporo ntaho babimenyera-nta kuri bamenya kuko abanyarwanda batavuga. Ni nako bimeze kuri ruswa, ikimenyane n’itonesha byose bikomeje gushinga imizi ariko bikaba bitamenyekana kuri bamwe kubera igitugu gituma abanyarwanda babikorerwa batavuga.

Hari ariko n’aho abataka ubutegetsi bwa Kagame batabikora buhumyi ahubwo bahura n’ikibazo gikomeye cyuko abanyarwanda batewe ubwoba n’igitugu badashobora kuvuga ikibari ku mutima-ni abanyarwanda bake bashobora kuvugisha ukuri ku cyo batekereza ku butegetsi. Abenshi iyo batezwe mikoro bavuga ibyiza kugira ngo bashobore kubaho. Icyo ni ikibazo kigira n’ingaruka ku bashaka kumenya ukuri koko.

Iyo nayo ni ingaruka y’igitugu, ikaba n’iturufu ku butegetsi bwa Kagame-barabizi ko abanyarwanda babarangije badashobora kunenga ubutegetsi kabone niyo wabasanga mu cyumba bararamo-ariko se amaherezo?

Muri make, politiki iriho mu Rwanda igaragaza gutsindwa kw’agateganyo (igihe gito) kw’Ukuri (Truth temporarily defeated) n’ikinyoma kiri ku ngoma gitegereje gutsindwa igihe nikigera. Uko gutsinda kw’ikinyoma ahanini biterwa nuko hari igitugu gikomeye ku buryo abanyarwanda batinya kuvuga akarengane kabakorerwa ku mugaragaro. Cyakora, uko kuri kuranga kukamenyekana nkuko raporo zimwe n’itangazamakuru ryizewe n’abaturage babigaragaza kenshi. Ni ikibazo cy’igihe, abanyarwanda benshi bakazashobora kuvuga ibibakorerwa byose. Ikinyoma kizatsindwa.

Nkuko natangiye mbivuga kimwe mu bibazo bihari ubu, ni uko hari abataka Kagame nta sesengura. N’ukuri kumaze kumenyekana ntabwo bagusesengura mbere yo kumutaka cyane cyane ku bijyanye n’imiyoborere ye-bakomeza kurebera ibintu mu ndorerwamo imwe gusa-guhagarika jenoside. Bibagirwa ko hashize imyaka cumi n’itanu FPR na Kagame bari ku butegetsi, imiyoborere yabo ikaba igomba gusesengurwa neza mbere yuko ubataka cyangwa ukabanenga.

Hari noneho icyiciro cy’abo ubutegetsi bugaburira-buhemba, buha amasoko, butonesha n’ibindi, nabo kimwe n’abandi bataka bakanasingiza nta sesengura-kuri abo nta gitangaza, baba bishyura ibyo bakorerwa. Hari n’abanyarwanda muri rusange badafite uburyo bwo kubona amakuru atandukanye yabafasha gusesengura. Ibyo biterwa ahanini nuko mu gitugu cyabwo, ubutegetsi bwa Kagame bwakoze ku buryo abaturage batagira ijambo mu byemezo bibafatirwa, kandi bunakora ku buryo hatabaho opozisiyo yajya igaragaza ibitagenda, abaturage bakaba babona uko basesengura.

Itangazamakuru na sosiyete sivile, imiterere yabo nayo bitewe na ‘pressure’ ya Leta, irababaje. Ibyo byose bikomeza guha ubutegetsi bwa Kagame uburyo bwo gutsindisha ikinyoma by’agateganyo-mu gihe gito. Mu gihe kirekire byo ntibishoboka, ukuri kugomba gutsinda-amateka ibyo arabyerekana henshi.

U Rwanda rero rukeneye iki kugira ngo abanyarwanda babohoke koko? Icyo u Rwanda rukeneye, ni intwari zahagaruka zigatinyuka zikagaragariza abanyarwanda ibibakorerwa, ubugome bubakorerwa, uburyo ubutegetsi bubambura uburenganzira bwabo n’ibindi byinshi. Hakenewe intwari nyazo koko zizi neza ko gutsinda umunyakinyoma bisaba kutikunda, ahubwo ubikora witeguye kuba wanapfa, ariko icyo uharaniye kikazagerwaho.

Habayeho intwari zapfiriye igihugu, ariko nta kubohoka kwabaye-umuntu ntiyatinya kuvuga ko abantu nka Fred Gisa Rwigema amaraso yabo yamenekeye ubusa-kuko icyo baharaniraga ari ko kubohoka kw’abanyarwanda, demokarasi, guca ubuhunzi byose bitagezweho. Rwigema na bagenzi be, Imana ibahe iruhuko ridashira ariko, icyo bapfiriye bajyanye nacyo-ntabwo umunyarwanda yabohotse. Umunyarwanda aracyakeneye kubohoka-u Rwanda rukeneye izindi ntwari.

Ntabwo hakenewe amashyaka menshi, imiryango ya politiki myinshi cyangwa ibinyamakuru, hakenewe intwari zitanga koko muri izo nzego kandi zitamena amaraso-abanyarwanda bakamenya uburenganzira bwabo bagashobora kubuharanira mu mahoro, umunyarwanda akabohoka koko.


na

Charles B. KABONERO


UBUTABERA

Akagambane n’akarengane mu ifungwa ry’umucuruzi Aphrodis Mugambira

Muri iki gihe inkiko gacaca zisa n’aho zirimo gusoza imirimo yazo, amakuru aturuka hirya no hino, aragenda agaragaza ko izi nkiko zitashoboye kugera ku ntego zari zashyiriweho; ari yo yo kunga umuryango nyarwanda washegeshwe na jenoside. Nkuko ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi PS Imberakuri riherutse kubitangaza, gacaca muri iyi minsi yahindutse urubuga rwa “munyumvishirize” na “nzakwereka”. Nubwo iryo shyaka ritashyize ahagaragara ingero rivuga ko rikirimo kwegeranya, amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso, arashimangira impungenge z’ishyaka PS Imberakuri. Nko mu ntara y’uburengerazuba, akarere ka Karongi, hamaze iminsi havugwa urubanza rw’amayobera; aho umucuruzi uzwi mu mujyi wa Kibuye witwa Aphrodis Mugambira yafashwe agafungwa mu buryo butemewe n’amategeko; nyuma akazanwa imbere y’inteko y’urukiko gacaca ruturutse mu mujyi wa Kigali, mu gihe we yibwiraga ko nta dosiye afite. Ibi kandi biranemezwa na Perezida w’inama rusange y’inteko gacaca y’umurenge wa Bwishyura Nelson Ngirimana. Uyu murenge akaba ari wo Mugambira atuyemo kuva mbere ya jenoside.

Si ibya none

Mugambira Aphrodis, ni umucuruzi uzwi kuva kera hariya ku Kibuye, ahanini kubera imari yahashoye, bikaba byaratumye amenyekana cyane. Niwe nyiri Hotel Eden Golf Rock, akaba yari afite n’ibyombo bikora akazi k’ubwikorezi mu kiyaga cya Kivu. Mu myaka ya vuba, akaba yarashoye imari ye mu buhinzi bwa kawa, afite n’inganda ziyitunganya. Jenoside ikimara kurangira, Mugambira yarafashwe arafungwa ashinjwa icyaha cya jenoside. Yagejejwe imbere y’urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Kibuye ntihagira icyaha kimuhama. Ubushinjacyaha bwarajuririye mu rukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri, nabwo arongera aratsinda aba umwere; maze ararekurwa akomeza imirimo ye y’ubucuruzi. Aha niho yatangiriye iriya mishinga ye y’inganda za kawa twavuze haruguru.

Mugambira mu makuba

Nkuko amakuru ikinyamakuru Umuseso gikesha bamwe mu bakurikiranye iby’akarengane ka Mugambira abivuga, intandaro y’ibibazo by’uyu munyemari, ni ubutumire yabonye ku wa 09 Kamena 2009. Ubwo butumire akaba ari ubwa sosiyete Family Coffee Company yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Mugambira ndetse n’abandi bantu batanu bakaba bari batumiwe mu birori by’imyaka 30 iyo sosiyete imaze mu bucuruzi no gutunganya kawa. Ibyo birori nkuko bigaragara mu butumire bikaba byari biteganyijwe kuba hagati y’amatariki ya 13 na 16 Kanama 2009. Akimara kubona ubwo butumire, Mugambira yatangiye gushaka ibyangombwa bimwemerera kujya muri Amerika nka visa n’ibindi. Aha rero niho ibintu byakomereye kuko abashakaga kumwumvisha bahise bakwirakwiza ibihuha ko ashaka gucika. Nyamara nkuko umwe mu nshuti ze utarashatse kwivuga amazina waganiriye n’Umuseso yabitangaje, iki cyari ikinyoma kuko n’ubundi Mugambira yari asanzwe ajya hanze y’igihugu kandi akagaruka. Yabivuze muri aya magambo:

“ Jye byarantangaje cyane kuko uriya musaza yari asanzwe asohoka mu gihugu uko ashaka kandi akagaruka. Nawe se, ntiyasibaga Uganda, Kenya, Kongo u Burundi, ndetse na kure nko mu Buhinde no mu Buyapani ndumva aherutseyo. Aha hose nta kindi cyabaga kimugenza, yabaga ari mu ngendo shuri, ahura n’abandi bahinzi ba kawa, akareba icyo ahandi baturusha akaza akatwigisha uburyo kawa ya hano mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu yazamuka mu buryohe, maze ikabasha guhangana na kawa zo mu bindi bihugu. Abavuze ko yashakaga gutoroka, sinzi icyo bari bagendereye, ikibabaje, ni uko intego bari bagambiriye bayigezeho.”

Gushimutwa no gufungirwa akamama

Mugambira amaze kubona ko hari abashaka kumutambamira, ntiyitabire ubutumire yari yohererejwe, yitabaje inzego z’ubutabera, ngo zimuhe ibyemezo byerekana ko nta kintu na kimwe akurikiranyweho. Mu ibaruwa ya Perezida w’inteko rusange ya gacaca y’umurenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, bigaragara ko kugeza ku itariki ya 28 Nyakanga 2009, nta dosiye n’imwe Mugambira yari afite. Iyo baruwa Umuseso ufitiye kopi iragira iti: “Njyewe Ngirimana Nelson, Perezida w’inama rusange y’umurenge wa Bwishyura, akarere ka Karongi, intara y’uburengerazuba, ndemeza ko Mugambira Aphrodis nta dosiye afite kugeza ubungubu muri gacaca, muri uyu murenge mbereye Perezida w’inama rusange.” Na none nkuko bigaragara ku kindi cyemezo cyo ku wa 28 Nyakanga 2009(reba ifoto) cyatanzwe n’ibiro by’umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, bigaragara ko Mugambira atigeze ahamwa n’ibyaha mu manza nshinjabyaha, igihe cyose yari mu Rwanda ndetse ko atigeze anakatirwa igifungo kuri ibyo byaha, bityo akaba ari nta mpamvu atakoroherezwa mu kintu icyo ari cyo cyose yashaka gukora kitemererwa umuntu wahamwe n’ibyaha twavuze haruguru. Icyo cyemezo cyashyizweho umukono na Gashayija Mathieu, mu izina rya Martin Ngoga, umushinjacyaha mukuru.

Ibi byemezo ariko nta gaciro byahawe kuko muri week-end yo ku wa 01 Kanama, Polisi yo ku Kibuye yataye muri yombi Mugambira, bwa mbere ivuga ko igiye kumuhata ibibazo ku birebana n’isuku muri Hotel ye ya Eden Golf Rock, yari imaze iminsi ifunzwe n’abashinzwe isuku. Mbere yo kumufata, Mugambira akaba yari yabwiye Polisi ko ibyo yabibaza Manager wa Hotel, ko we ntaho ahurira nayo. Ibi ariko byari ukwishuka kuko nyuma y’iminsi ibiri gusa, ni ukuvuga ku wa 03 Kanama, Mugambira yari yamaze kumanurwa muri gereza ya Muhanga, nubwo nta rwandiko rw’umucamanza rumufunga yari afite. Amakuru Umuseso ukesha bamwe mu bo mu muryango wa Mugambira, ngo nyuma y’icyumweru kirenga, ku wa 12 Kanama 2009, niho dosiye ye yageze kwa Mukantaganzwa, ikirego kikaba cyaratanzwe na Nshimyimana Emmanuel na bagenzi be. Aha umuntu akaba yakwibaza impamvu ikirego kitaturutse hasi aho urega avuga ko ibyaha byakorewe, bikaguruka bigahera ku rwego rw’igihugu rushinze inkiko gacaca.

Iterabwoba no kubogama

Urwego rukuriye inkiko gacaca ku rwego rw’igihugu bakunze kwita kwa Mukantaganzwa, rwahise rugena inteko y’urukiko rw’umurenge wa Gikondo, ngo izajye guca urwo rubanza rwa Mugambira Aphrodis. Ku itariki ya 28 Kanama 2009, nibwo iburanisha ryatangiye, rimara iminsi itatu ikurikiranye. Mu iburanisha ry’urwo rubanza, inteko yari yoherejwe kuruca hagaragayemo ibintu bidasanzwe nko gutera ubwoba abatangabuhamya. Ibi bikaba byarabaye ku mutangabuhamya witwa Ntagara wasohowe mbere yuko urubanza rutangira, ndetse no gukangisha gufunga uwitwa Hakizimana Bosco. Ibi kandi byanajyanaga no gutonesha abatangabuhamya bo ku rundi ruhande barimo umupolisi mukuru Chief Superintendent Jean Baptiste Ntaganira, ari nawe benshi mu baturage ba Bwishyura batunga agatoki ko yaba ari inyuma y’akarengane n’akagambane byakorewe Mugambira. Ikibabaje ni uko uwo mupolisi mukuru wari wahindutse umutangabuhamya na Avoka muri uru rubanza, avuga ibyo yabwiwe kuko mu gihe cya jenoside atabaga ku Kibuye. Na none kandi, abandi batangabuhamya bafatanyaga, bakaba ari abo mu muryango umwe, kandi bose bakaba bari bakiri abana bato cyane igihe cya jenoside, bose bagahurira ku mvugo yuko ubuhamya bwabo ari ibyo babwiwe, batabihagazeho. Ikindi kintu kidasanzwe cyabaye muri uru rubanza rwamaze iminsi itatu, ni udupapuro twacicikanaga duhabwa abari bagize inteko yacaga urubanza, bigaragara ko iyi nteko itari ifite ubwigenge muri uru rubanza, dore ko ari abatangabuhamya bo ku ruhande rw’abashinja n’abari bagize inteko iburanisha, bari bacumbitse ahantu hamwe, muri Home Saint Jean. Umwe mu baturage bakurikiranye uru rubanza ariko utarashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Umuseso ko ruriya rubanza rwerekanye ko mu Rwanda hatazigera haba ubutabera. Yagize ati: “Nawe se abashinja baturutse Gikondo, inteko ituruka Gikondo, bose bacumbika Saint Jean, ubwo koko byonyine n’umwana w’uruhinja ntiyakumva ibyo ari byo?” Ku rundi ruhande, abatangabuhamya bashinjura, uretse uwasohowe n’abatewe ubwoba, inteko y’umurenge wa Gikondo, yimye uburenganzirwa uregwa, yanga guhamagaza abatangabuhamya bavuzwe na Mugambira.

Kuvuguruza inkiko no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu

Usibye yuko nta n’ikirego cyari cyarigeze gishyikirizwa urukiko gacaca rubifitiye ububasha (Bwishyura), ibyaha byose inteko ya Gikondo yaburanishije Mugambira, byose ni ibyaha yari yaraburanye mu rukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Kibuye n’urw’ubujurire rwa Ruhengeri. Itegeko ngenga rigena imiburanishirize y’imanza muri gacaca, ku bantu baburanishijwe n’inkiko zisanzwe, rivuga ko haburanishwa ibyaha bishya cyangwa gacaca ikavumbura ibindi bimenyetso bishya. Kuri Mugambira rero siko byagenze kuko ibyaha byose yari yarabiburanye kandi arabitsinda. Nta kimenyetso na gito gishyashya cyabonetse, ariko urukiko byose rwarabyirengagije. Muri uru rubanza kandi hagaragayemo ubugome no kutubahiriza uburenganzira bwa muntu. Mugambira, ni umusaza w’imyaka ikabakaba 60, akaba ari n’umurwayi wa diyabeti. Nkuko byagaragaye muri ruriya rubanza, iburanisha ryatangiraga saa mbili za mu gitondo, rigasozwa saa tatu za ninjoro. Mu gihe inteko n’abashinja bo batahaga Home Saint Jean, Mugambira we yajyanwaga muri Gereza ya Muhanga (Gitarama) akongera akazinduka iya rubika agaruka Karongi. Ibi byamuviriyemo kuremba cyane, dore ko n’urukiko rwangiye umuganga kuba yamuvura, biza no kumuviramo kwikubita hasi igihe yaburanaga. Mu kwanzura, inteko y’umurenge wa Gikondo yahamije ibyaha Mugambira, imukatira igifungo cya burundu y’umwihariko ku byaha yari yarigeze gutsinda.

Umuryango ntiwishimye

Nubwo yajuriye, bamwe mu bo mu muryango wa Mugambira, bafite agahinda kenshi cyane. Bavuga ko mbere ya jenoside umuryango wabo watotejwe, ahanini kubera ko Mugambira ari muramu wa Rwigara icyo gihe wari waratorotse, bityo amafaranga yakoreshwaga akaba yaritwaga amakotanyi. Ibyo bikaba bigaragazwa n’imitungo ye yagiye yangizwa nk’imodoka ye yatwikiwe Ruhengeri mu 1993, indi igatwikirwa Gisenyi, inzu ye yatwikiwe Cyangugu n’indi mitungo yasahuwe. Ibi byose ariko, byarirengagijwe, ahinduka umuntu wokamwe no gutotezwa igihe cyose kuri Leta zose.

Mugabo Alphonse


Kwamamaza


ROTO FOSSES SEPTIQUES


Plastic Water Tank

Roto Toilets

Horizonta Water Tank

LoftWater Tank

ROTO s.a.r.l Kucukiro hateganye na Dalas Petrol Station. B.P. 6472 Kigali – Rwanda. Tel: (+250) 512310, Mob: 0788303966/ 0788530665, email: rotorwandatanks@mtnonline.rw

À propos Theo

"Je ne nourris aucune prétention de devenir un Jean Bertrand Aristide. Je fais ce que je crois être mon devoir auprès des gens, voilà c'est tout. Je ne fais aucune politique politicienne. J'essaie toujours, en collaboration de mes frères et soeurs humains, d'orienter les autres dans ce que je crois être le chemin du bien. Tu me rendrais un grand service, si tu me disais là où je commets une erreur dans mes démarches. Et là je dirais que "se tromper est humain". Ne me prêtez pas l'intention de vouloir manipuler les gens, comme le font nos mecs qui croient nous gouverner. Non, là ce n'est pas mon choix. Est-ce la première fois que vous apprenez que les prêtres complètent leur formation philosophique et théologique dans différents domaines? Pourtant c'est comme ça, nous sommes présents dans différents domaines qui concernent les valeurs humaines. Si l'Eglise n'agissait pas ainsi, il serait difficile pour elle de se faire une idée exacte sur ce que sont en train de vivre les chrétiens qu'elle considère comme ses enfants." (A la journaliste Agnès Murebwayire, le 4 mai 2009)

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire