
IKÎIVUGO KÎIMFÎIZI
“Ikîivugo kîimfîizi” nî agatabo gakubîye mô “ inkurû buvûgo yûbuse” kaâtaangaajwe na Gâsiîmba Farasiisîko Savêeri mu mwâaka wa 1991. Ni umuvûgo mureemure ufîte imikarago 1866. Murî rusaânge, iyo mikarago igeendera kuu ngyaana imêze nkîiyô mu mazîna yîinkâ. Hari mô kaândi ibika byiînci biraangîzwa nûmukarago urî mô izîna “Baangahêezâ”, ku buryô umuuntu yaawugerêranya nîmpakanizi dusaangâ mu mivûgo yâmazîna yîinkâ.
Umuhaanzi aratêera ubuse abagîze Komite Nyobozi ya MRND nâbagîze Guverinoma, atâretsê Umukurû wÎgihûgu nûubwô amuvugâ ku buryô buzigûye. Nîibâ umuhaanzi yârabikôze abîizi, byaaba arî ugutôneka ishemâ ryÛmukurû wÎgihûgu kubôna avûga kô atuunzê imfîizî yiitwâ “Baangahêezâ” ikaba yîitiranwa nîimbwâ yûmutwaâre wô haambere utâari unakomeye. Imfîizî yîimbwâ ya kêera nî yô mfîizi yîinkâ ya nôone! Mu mikorêre yê rusaânge, Umukurû wÎgihûgu arîitwaara nkô kuu ngoma ya gihâke. Imfîizi atuunzê nî indâbukirano atuurwâ nâbatuûrage sî izô yiîyororeye. Abatêgetsi bâandi bôose bagoomba kumûhakwa hô bagakeeza ubuhakê kugira ngo bagabîrwe cyâangwâ booyê kunyagwa. Biragaragarira mu magaambo batatu murî abo batwaâre biivûgira:
“Kyûubahiro ati
Ako karîriimbo tukiîtooze
Tukuûmviishe Foondatêeri
Aburê ahô aheerâ adûtiiruuza
Irîiya ntiizanyo yîimbêehê
Wâa Mubyêeyi twaamunêeza
Na wê agakomeza kutwîizêera.
Ruhigira ati
Si ndî nyamwâanga iyô byaâvuuye
Nzaagya nkêeza uwanyîizeeye.
Muvoma yaanzurira kurî iryo
Ati muuzê reerô duhiimbâaze
Muvoma yâacu nûwayîhaanze
Yarâduhâaye ntîyatureemba
Imbêehê zâacu ntîzaâcaagase
Yarâzuuzuje nûmuseêse
Izô yatûgabiye ziradûtuunze
Abô zidatuunzê nî abatiindi
Barazînegura ibicêbe byâazo
Tukazishiima ibicûba byiînci”
Umuhaanzi aranêgura abanyâkyuubahiro biitwâaza Revorisiyô yîmiriîre bagahiinduka baa “rûdaciirâ akabîihye”.
Inda zâabo barashaaka kuzigira nkîingâraâni bakooyôorera mô ibibônetse byôose, kaândi urwêego rwâabo rûbaha ubushobozi bwô gutûungwa nîbiryô byîndobâanure. Abatêgetsi baraneenga igitabo keerêkeranye nô “kuryâ kinyarwaanda” kyaâtaangaajwe na Muvoma kaândi arî abareenzi bâayo. Ngo kirabâhaambiira ku byaa kêera kaândi ngo igihe bagezê mô kîbasaba kuryâ ibiintu byôose, kyaane kyaane inyama zikomôoka ku dusiîmba nûtunyamâaswa twô mu rugô nô mu gasôzi. Murî twô baravûga imbeba, injâangwê, iminyorôgoto, inzôka, ibikerî, ifukû, ingoona, inkeende, inumâ, isaânaane, isyiîgiri nîisyîsyi.
Rubaanda rugufî ntîrutiindâ kubôna kô byaabâ arî ukwîigiza nyoninyîinci abatwaâre bâvuze kô arî bô bazâatîinyuuka gutâangiza revorisiyô yô kuryâ beêne ibyo biintu byâkatâriibwâ mu Rwaanda. Kubêera kô baagabûriwe “Baangahêezâ”, umunopfu wîimbwâ nî wô bahyirâ ku isoonga ngo ni “umwaâmi wînyama zôose”.
Dore ukô bamwê murî abo batêgetsi basobâanura ikibâzo kîmiriîre nûburyô bategânya kugikêmura:
“Umwê ati
Ikibâzo sî inzara yîbiriîbwa
Ahuûbwo nî imiriîre yâacu
Yatûmenyereje kuvâanguura.
Habimâana ati
Nsaanga ikibâzo kibakomêreye
Arî ugutôoranya ibyô bafuungûra
Ahô kuvâangitiranya byôose.
Undî ati mbeesê mwaari mûuzi yûukô
Umuuntu waagerâ kuu nteego
Yô kuryâ byôose indwâara zôose
Zaamutiînya akaba mutaraga
Habimâana ati
Nôone ngeewê igikorwâ ncaakâ
Yûukô muumfashâ kunôgereza
Ni ugutâanga urugero rwiizâ
Tûrya ibiriîbwa bibâ hô byôose.
Undî ati
Nge inyama yôose nuumva iryôohye
Nîbiryô byôose ntâakyo nciirâ.
Undî ati
NkÂbashinwâ baâdutaanze byiînci
Umunopfu wîimbwâ nî wô bakeeshâ
Imbarâga Ubwêenge nô kudâtiinyâ.
Foondatêeri ati ibiryô nî byiînci inda nî izaânyu.
Nseengumuremyi ati mwiitiinyâ
Ikibâ ndabêereka umutî wâakyo
Nîibâ mwûumva mûfite ubwôoba
Ngeewê ndêemera mbê igitâambo
Irîiya minopfu yeê gupfâ ubusâ”.
Abatêgetsi baâbaaye intâangarugero biiyemeza kuyoboka “Baangahêezâ”, arîko umuhaanzi arabânegura kô baâyiihariye ntibâsaraanganye nâbashoonji baaturûtse imihâanda yôose, bâtana nkîinkâ zigyâ ku mariba, bâgira ngo baazê gusuhuuza “Baangahêezâ”. Murî bô ntâa nuûmwe weêmerewe kwîinjira “mu busîtaâni butagatifu”, kaândi mu kinyarwaanda bâvuga ngo “Ntaa bukwê butagirâ umuvuûmba”.
Abatêgetsi bamwê barayîryaana ubusaambo ku buryô iriindâ kubâta ku munigo. Ingero ebyiri nî zô dusaangâ mô intâangamugabo:
“Uwô nzâavûumba amâmye akajîisho
Ku îyo myâaka ahô ideendêeje
Akamata umunopfu igitôosho
Awumira iryîinyo rîtawubôonye
Umuhogô ufôoye akanura amâaso
Avûze ijwî ryaanga kugera haanzê
Ashaaka utûuzi twô kumiriisha
Hashira umwaânya amîra amîraaza
Amâazi araaza aramûbohoora
Bigêze muu nda bivuza indûurû
Agira ikimwaaro aramwêenyuura
Ati ni impuûndu zivuzê muu nda…
Ngirabatwaâre akorora keênci
Abô biicâranye barîikaanga
Ndetsê bataangira kwîinuuba
Ati mize ururîmi ntarûkacaanze
Kaândi hûuzuye mô urusêenda ».
Abaândi batêgetsi bararwaanira « Baangahêezâ » kugera ahô gufâtana mu ijosi. Na byô birabôneka muu ngero ebyiri :
« Mugema akurikira yâa nkooko
Mirita Mbaangura yamutwaâye
Umwê afata hiîrya undî afata hiîno
Barayirwaanira biratiinda
Ahuûbwo igîiye kubâ uruteete
Nsaanzimâana aza kubagoboka
Ati nimusigê hô mwaa basôre mwe.
Higaniro inkooko imûgeze haâfi
Ati ni iyâangê mba ndôga daatâ.
Bîgeze haâfi Nseengumuremyi
Zaa bushwaati arazîkukuumba
Ni bwô Higaniro ahisê ahâguruka
Acakira ukubôko kwaa Mugaanga
Ati zana ibyâangê bîkiri byiizâ
Kyâangwâ sê nkurahirê Gasiîmba ! »
Ibyô gucûranwa kwâbatêgetsi murî rusaânge ntîbishidîikanywa. Babiri murî bô barabîtaanga mô ubuhamyâ :
« Muvoma aroongera afata ijaambo
Ati igihe nareebâga ukô mutamîra
Niitegereje ukô mwiitwâaye
Mbona arî ngoombwâ gufâta amazîna
Yâbaâkabije gukêengeesha
Ngo nyahyikîrize nyirûbubaâsha
Afatîre ibyêemezo abanyâkyaaha
Kukô gucûranwa arî umucô mubî
Ncuunguyinkâ ati
Na hô ibyo byeerêkeye gucûranwa
Ikyô nkwiîsabiye waampîshiira
Ntaabwo waagyâ kuûntaraanga
Kaândi naâwe twâafâtanije
Na hô ubwô twêese turî abaregwâ
Ntaa wukwîiye gucâ urubaânza ».
Nkûukô abatêgetsi bôose baâtsiinzwe urugaâmba rwô guhîiga isihâ rusahuzi, umuhaanzi arabôna kô baananîwe nô gutsîinda intaambara yîmiriîre. Baracûranwa « Baangahêezâ » nkâahô arî intâkabôna, kaândi imbagâ nyamwiînci yâheejwe mu busîtaâni butagatifu. Iyo ngeso yô kudâsarâanganya ishobora kuzaahuungabanya umutêekaano, kukô :
« Urêtse bakêeyâ ivutû rihuutâ
Hari mô beênci umudâri uhitâna ».
Umuhaanzi arasaanga nîntaambara yîmitîma arî ingoorabahizi, kukô imyiîfatire nîbitêekerezo byaa bâmwe mu batêgetsi arî ibiteeragahiinda. Umuhaanzi araneenga imituûngaanyirize yûmugaanda nîiyâkazi kô mu biro. Abatêgetsi biigiira mu mishiinga yâabo, bagasiga abagerêerwa bâabo bôonsa umuhîni bâryoongora.
« Mâze abatuûrage bô mu kyaaro
Bati mureebê bâa batwaâre
Urugero rwâabo baâtubwiiye
Nâakô mu biro nî hâahaandî
Umenya bâcuungana nâmasâahâ ».
Aragaya imikorêre yîriinganiza « mu biryô kyâangwâ ahaândi hôose » :
« Abafîte inda ninî bakarya byiînci
Abafîte ntôoya bagatônoora
Ngiiryô ibaanga ryîriinganiza ».
Umuhaanzi arabôna kô iryo riinganiza nîibyô rihishîriye bitazâatiinda guhiinduka :
« Amahiinduura agiiye kuuza
Azâavûgurura ikiremwâmuuntu
Na hô abarwâanira kwîikanyiza
Bâfite ivâara ryîriinganiza
Ibyô biizêera bizaayooka ».
Imitegêkere yîgihûgu yakûunze gushiingira kuu nda nîni, arîko bîgeze kuu ngoma ya nôone biba agahomamunwa. Umwê mu batêgetsi aragira ati :
“Kukô iyô ndeebyê amahiinduura
Yakôzwe yôose hâno mu Rwaanda
Nsaanga agenda agûusha kuu nda
Arîko adâtaangâ urugero rwiizâ…
Nî kyô dusuumbyâ abaândi bôose
Twe twiigiishiriza kuu ngero”.
Abatêgetsi biigwiiza hô umutûungo hamwê nâbaâbo, maze bakiireengagiza kô inzara icâ ibiintu mu gihûgu.
Biizimuungû biramûbabaza
Nî bwô ahagûrutse ati my God!
Ngo bûrya amâaso aryâ ntâareebâ
Kô mwiishîimira kuryâ nêezâ
Arîko mukaanga kûumva inâama
Zô kubasohoza ku kyô mushaakâ
Nitûrya abaâcu inzara ikabîica
Nî hô tuzâaba tûneezerewe?
Tweebwê turaryâ tukîikuura
Dûteganyiriza abâana bâacu
Zaa rûkurûrana nîbikiîngi
Nâmazu twaânze gutaangaaza.
Kyûubahiro ati
Inzara ituzaahaza tûririimba
Ngo mu biriîbwa tuziihaaza
Izûuba ryaavâ tugasabiriza
Siinzî uwoôngeye asaba ijaambo
Ati reka mpekênye ngîfite akaânya
Amahyaka twaânze arâanga akaaza
Agiiye kuûnyubikira imbêehê
Yâanga uwaânze amacâakubîri
Watûmye ndyâamira mirîyaari
Abâangê bôose nkabâteteesha
Na hô abatiindi bâvuza indûurû
Kugeza yûukô baburâ umwuûka ».
Ibyô kwîikubira umutûungo na byô bishobora guhiinduka, kukô intaambara yâbashoonji itagirâ gitaangîira.
« Biizimuungû arakomeza
Ati ni ukô geewê ntâabyo ntuunzê
Abô mubikiînga nibabivuûmbura
Karabâaye ge ndabâbwiiye
Umenya hâzaaba amahiinduura
Ahîinda imbûundâ nîmiboroogo
Ndetsê urubyâaro dutegânyiriza
Ruzaabyaamburwa nâmatêgeko
Ahûuye niîbyo bihe bizâaza
Kukô ubu umwâanzi mbonâ rusaânge
Nyuma yÎnkootanyi arî Rusahuzi
Urîiya ukûunda guhîsha ihaaho
Umenya bîzaaba vubâ ahangâahâ
Umuûnsi nîgihe biizi Muungû
Ge ndakûbwiira ibyô mporâ ndôota
Nîibyô nuumvâ bîvugwa haanzê ».
Abatêgetsi beênci baâtaatiye inteego zaa Muvoma. Barîigira nyoninyîinci kaândi mu byûkurî arî bô baa nyîrabayaâzana muu ngoôrane zûbukuûngu igihûgu gihaangânye na zô.
« Ndiindiriyimâana ati
Iyô mbonâ ukuuntu arî twe dupyinâgaza
Abanyarwaanda biîhyize hamwê
Kyaane rwâa rubyiruko rwâacu
Nuumva mfîte agahiinda keênci.
Nyaandwi yiifata ku gahaânga
Ati urêtse ko geewe niîkosooye
Nuumva ntâa mutêgetsi nuûmwe
Ukwîiye kwîihisha mu mishiinga
Yûbucûruuzi bucurîkaanze
Tûuzi yûukô akorêra Reeta
Bâbimuheembera buri kwêezi
Inzara isôgoota abaâbuze akazi
Nâbaâhyikiriye imaâri nyiînci
Bakayituundira mu mahaânga
Imiînsi yashirâ bagahuunga
Na hô abahîinzi nâbanyamyuuga
Inzara ikabiicira kubahuumba
Arî bô dukeeshâ ayo mafaraanga ».
Hari nîngeso yatêeye yô guhyâamiranya amôoko nûturêerê. Abatêgetsi bamwê babifite mô uruhâre rugarâgara. Ubumwê twiifûuza tuzaabugera hô dûte nîibâ arî uko bimezê ?
« Ntiigurîrwa ati
Hari abaantu imitwê yahyûuhye
Inzûki nînzuukira zîyibyoroga
Bâgaambiriye guhyâamiranya
Amôoko atûuye igihûgu kyâacu
Kyane ayâbahutû nâbatuutsi
Ibyûturêerê ndabyîihôreye
Ikiguri kîintôzi ntagisêesa.
Kavâarugaanda ati
Nuûbu nsaanga hâri intûumvâ
Zimezê nkûmugina wîbikôokô
Zivugâ yûukô ntâa mahûuriro
Yûmutuutsi nûmuhutû
Ngo ubwôoko bwûundî si ubwûmuuntu
Ahuûbwo nî indiri ya Shîtaani ».
Umucô wô kwîikubira ubutêgetsi ntâabwo ushobôra gutûma igihûgu kîgira amahôro nyakûri. Ni na yô mvaano yîntaambara yatêewe nÎnkootanyi.
Kavâarugaanda arakomeza ati
Yâa matêgeko ya Kayîbaanda
Ntuuzî ukuuntu twaâyasheeshe
Ngo akiza abaâyo akiica abaândi ?
Twaâyaneengaga kwîikanyiza
Nyâmarâ naâtwe tûyavuguruye
Ibyô kwîikanyiza turabikomeza
Ndetsê turusha hô kubiremereza
Umucô wô kwîikanyiza ubutêgetsi
Utaangataanga umuvû nîmvurûru
Umutêekaano uba byâgatêganyo
Nôone rêeba kâa gatêganyo
Kaâzize intaambara yûruvaânge
Inyaangarwaanda zaâduteeje
Ndavûga yâa masihâ nînyeênzi ».
Ikiîndi kibâzo kîngoorabahizi kyaâburiwe igisûbizo nî ikibâzo kyâbakôzi. Baba hô ku bugeenge.
“Ruhigira
Ati sinatâmiraga ngo bigyê muu nda
Abakôzi bâacu bîicwa nînzara
Intîicâ ntiîkize ya sêruumu
Na yô yatâangiye kubâkamana
Yâa misoro na yâa misaânzu
Muuzi ukuuntu na yô ibasoônga
Kukô imishahâra isubîra haasî
Na hô ibicîiro abo bacûruuzi
Bakabihanika ahadâhyikîirwa ».
Nkûukô bigarâgara mu gatabo « Ikîivugo kîimfîizi », umuhaanzi aratêera ubuse abatêgetsi abâgaya ibiintu bitaanu byîngeenzi : gukomeza imicô ya gîhakê, kugira inda nîni kugeza nâahô kuryâ akatâriibwâ mu Rwaanda, gucûranwa iminopfû yîimbwâ bamwê ikabata ku munigo abaândi bakayirwaanira mô, guhêeza rubaanda nyamwiînci kaândi inzara ibâgeze ku bucê, kwîikubira umutûungo nûbutêgetsi bîtyo bagataatira inteego zaa Muvoma. Murî rusaânge, abatêgetsi baâtsiinzwe intaambara eshatu zîngoorabahizi : iyûbukuûngu, iyîmiriîre nîiyîmitîma. Izo eshatu zishobora kubâ arî na zô zaâkuruye iyâmasaâsu.
Gutêerana ubuse byô mu « Ikîivugo kîimfîizi » bikomeye kuu nteego yô gusetsa utîiza abatêgetsi ibikorwâ nâmagaambo bitaâbaaye hô. Umuhaanzi agaambiriye guhiindura umucô rusaânge wÂbanyarwaanda abâbuza kwîineenaguza ibiriîbwa byîngirakamaro kaandi bidahumâanya. Yahêereye ku batêgetsi bakurû bîgihûgu abâgaburira « Baangahêezâ » imbwâ yûmutwaâre Muvunanyaambo, mâze mu kuyîcuranwa basiga imiganî. Ntaa waâmenya arîko nîibâ umwêerâ utûrutse ibukurû warâkwîiriye mu Banyarwaanda beênci, kukô usaangâ abo banyâkyuubahiro bâfite umugaâmbi wô kwîikubira ibyo byîizâ.
Gutêerana ubuse byô mu « Ikîivugo kîimfîizi » biri mô kugereka ku batêgetsi bakurû bîgihûgu ibirêgo biremêreye byaâkururiye Abanyarwaanda akaâga nâkaândaare mu rwêego rwûbukuûngu, rwûbutêgetsi nûurwûmutêekaano. Kwîisubira hô nô kwîikosoora ntîbigishobotse. Umukîro uzaava mu mahiinduura azâazanwa na demokarasi murî poritiîki yâmahyaka meênci. Ikiîzeere kyûmuhaanzi ntâa waâhamya kô kizâagera aho kikaba impâmo nîmpanuuro !
Rewôporîdi Munyakazi
Voir aussi: – Extraits par Eugène Shimamungu: Bangaheza « Icyivugo cy’imfizi »,
- La page « Culture et Société«









23 juin 2009
Arts, litterature et poésie, Culture, Ibisigo, Imivugo n'ubundi Buvanganzo, Société