Bangaheza « Icyivugo cy’imfizi » (Gasimba Farasisiko Saveri)
( Extraits Présentés par le Dr Eugène Shimamungu)
I
Bangaheza yari imfizi
Ivuka mu nka nziza cyane
Fondateri bamuhaye
Mu bihe byeguriwe imishinga
Bamwishimira ko abatangirije
Imishinga indi akayitaha
Bangaheza yari imfizi
Ikwiye kwitwa igitangaza
Umunsi itumijwe ubwo yaruhukiye
Ku murambi wa Nyarushishi
Ihageze bose bavuza induru
Abaje mw’isoko barahurura
Bamwe batera amasengesho
Asa n’animasiyo uko muyizi
Bahimbaza Bangaheza
Ariko batazi ko ariko yitwa
Abayiri hafi barayakanura
Yabakebuka bakikanga
Nayo ikareba nk’ijya guseka
Ngo badakomeza kugira ubwoba
Ariko bakomeza gutangara
Bati iyi si ingwe yo muri Nyungwe
Ahubwo ni ingagi y’ibirunga
Cyangwa ni inka yo mu mishinga
Yitwa ingweba mu gifaransa.
umwe ati oya rwose mwitubeshya
Ifite umubyimba munini cyane
Yaba ari inzovu ya Muvumba.
Umujyanama wiyamamaza
Akaba anashaka kuziyongeza
Bimuha umwanya wo kubaryarya
Ngo yimamireho makeya
Ati nababwiye intego zanjye
Ko nzateza ubworozi imbere
None ngaho nimwirebere
Aho amajyambere nyagejeje
(…)
II
Ubushize twasize Gasimba ataka Bangaheza ikimasa cy’inyama nziza, ubwo cyakomeje urugendo rwacyo kijya Rebero nako Ijabiro ku Kimihurura bakesa hasi barakibaga. Mwiyumvire namwe uko Gasimba avugana ubuhanga bwinshi intambara yo mu mu kwakira 1990, bamwe bifitiye urundi rubanza (…)
| Nubwo icyari kuri gahunda Cyari kizwi na buri wese Fondateri yasabye abaje Ko mbere yuko bajya ku meza Biga ikibazo ngorabahizi Mu bikomereye igihugu cyacu, Ikibazo cy’imbonezamirire. Bakora inama bavuga byinshi Hashize umwanya utari mutoya Abakurikirana ibyo mu gikoni Nabo bakorana umwete cyane Barakaranga barabihumuza Abari hanze bumva umwuka N’abari kure bafata ku kabavu *** Icyo gihe hari nka saa cyenda Imvura yari imaze guhituka Kacyiru na Kicukiro
|
Mu mpinga ya Nyandungu Indege itangira kuvumera Itamba ku ijuru ry’i Kanombe Irarembera ijwi rirarenga Imaze kugenda indi irasuhuza Inyoni ziguruka ziyakira Ziyiririmbira wararaye Zumva irere ryo mu kirere Zibesanga ari ugusinda Ubwuzu bw’ijuru ry’umurwa mukuru Hasi imodoka zitembera Nta ntugunda nta muvundo Ahubwo zikiranya amahoni Ugira ngo ni ubukwe bw’umukungu *** Imodoka zose ku Kimihurura Batuma izuru ku ibyo byiza N’abari mu nzu babyumvise Nta wagombye gukoma akamo
(Tuzakomeza ubutaha) |
Ubushize twasize Bangaheza bayitetse ihumuye, Fondateri asabye abaje ko mbere yo kujya ku meza, bagomba kwiga ikibazo cy’ingorabahizi cy’imbonezamirire. Ariko Bangaheza uko yagatetswe yanze yahumuye, abatashoboye kugera mu Busitani butagatifu batuma izuru kuri ibyo byiza, n’ufite umugati akawuhatunga akawurya uhumura uko abishaka! Mu Busitani butagatifu baricaye!
| Bamaze kwicara no gutuza Muvoma bose abasaba ijambo Agiye gukora ku kimenyetso Ahubwo yomekanya ibiganza Akora animasiyo imwe ya kera Ngo iyavuguruwe ntirakenekwa Kandi yangaga no kubarushya Ipfa ryabishe n’ibiryo bije Imirimo yose barayisubika Bategereza Bangaheza Ubwo Habimana akomeza agira ati Umwuka uteye ipfa murawumva Uko womboka uva mu gikoni Mujye hariya mu busitani Inyama yanyu yateguwe - Imyanya bambe ni ugucikwa - Abagore mwinyabye mu gikoni Mujye kureba ko byahiye Mubitiyure guta umwuka Ariko mubizane bigishyushye Akaboga n’ubugari n’urusosi Mbone gutangiza ku mugaragaro Imivugururire y’imirire Abagabo bose barategereza Barasakabaka bamara akanya Ari ko basanga imyanya yabo Bamaze kwicara baratuza Amaso bayahamya mu gikoni Biteguye nka nyezamu Igikomye cyose bakikanga Bamwe bakenda no guhaguruka Ngo rya tungo ritabacika Ikimiramirane Bangaheza *** Abagore bagaburaga bose
|
Abahete bari babukereye Ariko amerwe yabarenze Bityo uko bahaga ayo makombe Ni nako barobagamo iryoshye Ndetse birakaza abategereje Bigeze hafi y’uwo ntavuze Ati murakabije ndakaba Myambi Akubita inkokora inkoko zabo Byose byisuka mu gisambu Ndetse ntiyaruha abasaba imbabazi Ba bagabuzi bagwa mu kantu Bajya guca bugufi ngo bayore Abo bagaburira barabatesha Bati mubireke turabagoboka Ubu isi yahindutse urusahane Ni no mu byatsi ntacyo byishe N’iyo byatebera mu cyondo Umwanda twese ni wo turwanya Nk’uko Perezida yabitegetse Naho se ubundi bagore beza Ntimukavunike tubari hafi Muvoma yanze kubavunisha Igihe ibahurije mu runama Umutima utuje wa Muvoma *** Uwo nzavumba amamye akajisho (Tuzakomeza ubutaha) |
Twikomereze « Icyivugo cy’imfizi » cya Gasimba Farasisiko Saveri
Ubushize twasize abatoni bageze mu busitani, ikimasa Bangaheza barangije kugiteka bagiye kwiyakira. Ariko Habimana akomeje kubatinza avuga ikibazo cy’imirire, kandi benshi amaso (nako amazi) yuzuye akanwa. Bamwe rero ntibatinye kujabura intongo, mu gihe abandi bakomeje gufata ijambo bavuga imyanya ya Bangaheza bifuza.
| Ubwo Nteziryayo wishushuye Ntakiri umushi murabizi Avuga akajambo atarambiranye Abwira abagore bagaburaga Bityo anaburira abarya bose At impyiko n’umutima ni ibyanjye Kuko uziriye atazimenyereye Zamutera « urunyankombo » Umuti uruvura utakiboneka. Abagore bose babyumvise Aho kuzihereza uwazibatse Bajya gukinja akabero imbere ye Bazirenza nk’abarya imvuzo Bamaze kumira baramureba Bati ubu wo gacwa we iyo ndwara Yaradushegeshe nta kigenda Ni na yo yishe abagore benshi Bashishimuye imishito y’ihene Kandi kizira mu muco wacu *** Nzabonimana ashatse kuvuga *** Rwidegembya ati have shahu |
Ruhogo yanjye ejo nkayitsinda Ariko amahane tukayahosha Tugaha ibanga Bangaheza *** Higaniro inkoko imugeze hafi *** Uw’ubworozi n’ubuhinzi ***
(Tuzakomeza ubutaha) |
Dukomeze Bangaheza « Icyivugo cy’imfizi » (Farasisiko Gasimba)
Mu Busitani butagatifu, twasize ubushize Bangaheza bayimereye nabi, ariko bamwe bakomeje kugira ivuzivuzi. Twari tugeze kuri Gasana Gemusi, icyanwa kijojoba isosi, ashaka ko Bangaheza bayimuharira, yiyama abashaka kumurigata. Reka nanjye ne kubatinza!
| Nzabahimana ahita ahaguruka Ati oya ahubwo si uko mbibona Koko Gasana uretse kubeshya Inzara washonje wiga ishuri Si yo yakweretse ko basonza Uretse kubyiyibagiza ari uko Uguye mu nka no mu biryo? Uhaze wese yumva yuko Abantu bose nta wushonje. Mureke mbanze mfate ku kaboga Mbone gukomeza mfite akabaraga. Aho bazikura arahegera Ngo ajye gukoramo baramureba Ariko we akeka ko batareba Kuko yikinze intoki mu maso. Aterura intongo ebyiri zibyibushye Azizamuza amaboko yombi Maze nk’uwikinira ikinamico Cyangwa Padiri mu gitambo Ati nimuhorane inyaamaa, Arategereza abura umusubiza Bari bihugiye ni mu gihe Ahubwo akebuka ba bagabuzi Ari ko abasekera akinjitse iminwa Ariko ntibumvira ayo marenga Abonye banze kumuzanira Ariyumanganya ahita arakara Avuga ahubwo yitotomba Ati ariko namwe mwa bagore mwe Murakerensa umuntu ukomeye Ntabwo muzi ko ari jye ungenga Ibigore byose by’ubucuruzi - Bambe ni ibigo ndibeshye - Hamwe muhahira mudahenzwe Mukarya ibindi mugacuruza? Ngaho mungeze ho imihore Myiza nk’iyi nihitiyemo Niba mwanze tuvangure Mureke kwanga Bangaheza *** Nyirabizeye ndakwizeye |
Niko musaza Ntashamaje Uwo ari Dannyeri umucyocyora Aho ntiwagabiwe i Nyamabuye, Ukiyongereraho Nyamirundi? Ko mbona baguhaye amagufa Wayahariye abasore bazi Akamaro k’imirya n’imisokoro Weho ukisabira ibyo mu nda Nabyo ukabaka ku byatemye Iriya myijima bakumarana Wababwiye bakakuzigama Ko mbona benshi ariyo bashima? - Tuza Mbangura wimbeshya Umwana w’ejo undushije ubwenge Kandi undeba imvi z’uruyenzi? Ikigufa ntuzi akamaro kacyo? Ni umuti wa rubagimpande Ndeka nkigugune buhoro buhoro Wikomereze iryo pfupfu ryawe Bakubeshye ngo ni umunopfu. Naho iki kigufa ndakinginga Ngikore hirya ngikore hino Amayere yawe nayavumbuye Aho nkigereza ndagusigariza Nkurusha kumenya Bangaheza *** Nyirasafari akitse imirimo
(Tuzakomeza ubutaha)
|
Dukomeze « icyivugo cy’imfizi » cya Farasisiko Gasimba
Ubushize twasize abashyitsi bashyashyanye mu Busitani butagatifu bariho bihereza Bangaheza ikimiramirane. Nibwo Nyirasafari akitse imirimo ashyika ku gatebe atera akaririmbo ka Napo ashaka gukangurira kutabyara indahekana. Ubwo abaraho baramutwama ngo abazaniye amahamba abarangaza kandi umurimo bamushinze wo kubagaburira atarawurangiza… Reka twumve Bizimungu, Nsekalije, Ntahobari, na Karenzi.
| Bizimungu biramubabaza Nibwo ahagurutse ati my God! Murapfukirana umugore wacu Avuga ko ikibazo kidukomereye Ari amasambu agenda atuba Abantu bakabya kwiyongera Ariko umutungo utiyongera? Ngo burya amaso arya ntareba Ko mwishimira kurya neza Ariko mukanga kumva inama Zo kubasohoza ku cyo mushaka, Ni nde utazi ingano y’u Rwanda? Niturya, abacu inzara ikabica Niho tuzaba tunezerewe? Ndetse ejobundi muzakira Impunzi zadusabye kugaruka Njyewe ugenda izo mpugu zose Nkabona ibintu nkabona ibindi Nsanga yuko nitudatsinda Ubwiyongere bwirukanka Kuko abaturage buri mwaka Biyongeraho miliyoni Tuzagera aho dupfa nk’isazi Baririra ntibamwumva Amaze kuvuga ibyo Kazimiri Bizimungu akurura inkoko Ibogaboga imboga zo mu nda Ayishyira hafi Ngendahafi Bombi bakuranwa amagambo Bavuga buhoro ngo batabumva Nk’abanyarwandakazi bayaga Maze habanza Bizimungu - Yewe baratubwira ntitwibwire Twebwe turarya tukikura Duteganyiriza abana bacu Za rukururana n’ibikingi N’amazu twanze gutangaza Ngo abo tuyobora batwizere Nuko njyewe ntabyo ntunze Abo mubikinga nibabivumbura Karabaye njye ndababwiye Umenya hazaba amahindura Ahinda imbunda n’imiborogo Ndetse urubyaro duteganyiriza Ruzabyamburwe n’amategeko Ahuje n’ibyo bihe bizaza Kuko ubu umwanzi mbona rusange Nyuma y’inkotanyi ari Rusahuzi Uriya ukunda guhisha ihaho Iyo uhishe rero uba wikeka Bityo n’abandi bakagukeka Umenya bizaba vuba ahangaha Umunsi n’igihe bizi Mungu Jye ndakubwira ibyo mpora ndota N’ibyo numva bivugwa hanze Akebutse hirya inyama zinyuranamo Yegamira Ngendahafi Ati ariko ubanza turi inyanda Ba bahereza bari hehe? Ye bako, muze mwanure ya nkoko Mwaduteretse ndabona yumye Ariko muhanike indi musanga Isokeye imyaniko itunganye Twinovore Bangaheza |
***Impaka zikomeje kurimbanya
Na Nsekalije yiha ijambo
Ati oya nimumpe iyo nkono nshoneho
Inkoko n’ibyo byibo byanyu
Jyewe ndumva nabihaze
Inkono zikokorwe n’abagishonje
***
Sinzi uwongeye gusaba ijambo
Ati have mpekenye ngifite akanya
Jye no gusangira ndabitinya
Amashyaka twanze aranga akaza
Agiye kunyubikira imbehe
Yanga uwanze amacakubiri
Watumye ndyamira miriyari
Ndetse ndi hafi gukuba kabiri
Abanjye bose nkabatetesha
Naho abatindi bavuza induru
Kugeza yuko babura umwuka
Ibindi byose ni amashyengo
Mumpe ku iyo Bangaheza
Ubu aho ngejeje ndahumvise
Jyewe Ntahobari Morisi
Ahuuu, nuko nuko ye bako
Reka nduhuke ntahe i Butare
Njye kubaratira ibyo nashimye
Mbega itungo ritunganye
Mbega umwami w’inyama zose
Kubura inganzo ngo nkuririmbe
We gisimba gihimbaje
Imibare nize yamariye iki?
Kubona rwose mbura amagambo
Ngo mpimbaze « Munopfu mwiza »!
Singushimira mu iriro
Ibyiza byawe umuntu yinikiza
Kubyunamuka bikanga
N’amafaranga y’uyu mwaka
Twari twageneye amashuri
Uwayaguramo impfizi nyinshi
Zimeze nk’iyi Bangaheza
Tukajya duhora tuzihemba
***
Uwo muyobozi wa Kaminuza
Niba arangije mumbwire
Uwo ari Karenzi waka ijambo
(Bati ni mwumve umushi ku kaboga!)
Arivuga agenda asasira ingingo
Asoza ibango nk’uwimyoza
Ahamagara ba bagore bagabura
Ati nimukomeze munyegereze
Wenda byatuma nzana akabiri
Ngakira abantu numva hanze
Na Nyiribanga yabihamije
Ngo nsebya Muvoma kuko ntabyibushye
Kandi ingenera ibya mirenge
Nkarutwa n’uhorera imbogeri
Ni ntabyibuha ubu ndagatoye
Bazandyoza Bangaheza
(Tuzakomeza ubutaha)
Dans la même série: Présentation et Explications par Professeur Léopold Munyakazi, La page “Culture et Société“,









20 juin 2009
Arts, litterature et poésie, Culture, Ibisigo, Imivugo n'ubundi Buvanganzo, Société