Cya robo gitahura ababeshya ! (Umusingi Avril 2011)
Umunsi umwe umugabo yatahanye robo (robot) imenya umuntu uri kubeshya ikajwigira! Nyuma umwana we yavuye kubwirwa amanota ku ishuri, nuko ageze mu rugo ise aramubaza ati « Wabaye uwa kangahe? » Umwana ati « nabaye uwa mbere! Robot iti « jwiiiiiiii! » Ise ati « Urambeshya kandi ndaguhondagura”! Umwana ati « Papa nakubeshyaga nabaye uwa gatanu”! Robot iti « jwiiiiiii”! Se amuteragura inshyi! Umwana ati «Papa rwose ni uwa cumi »! Robot iti « jwiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii iii!!!!!!!!!!!!!!” Ise arahonda!
Icyana cyabonye bikiyobeye kivugisha ukuri kiti « Rwose nabaye uwa mirongo itatu n’ umwe!” Ise ati « Wa giswa we, cyambeshyeraga iki! » Umwana nawe yahindukiranye se aramubaza ati « ese ubundi wowe wabaga uwa kangahe?” Se ati « Njye nabaga uwa mbere!” Robot iti « Jwiiiiiii!!” Umwana ati « urambeshya nanjye ndagukubita!” Se ati “Mwana wanjye erega nabaga uwa cumi!” Robot iti « jwiiiiiiii!!!” Umwana arasimbuka amwasa urushyi!
Se arongera ati “mwana wanjye nabaga uwa mirongo ine!” Robot yenda gushwanyuka iti «Jwiiiiiiiiiiiiii” Umwana arongera arakubita! Ise ati « mwana wanjye nabaga uwa nyuma erega! » Robot iti “jwiiiiiiiiiii” Umwana arakubita aramunoza! Se bimuyoboye ati “erega mwana wanjye sinegeze nkandagira mu ishuri!” Ngayo nguko.
Nawe niba ufite igitekerezo, urwenya cyangwa se inkuru yafasha abana, wayitugezaho kuri adiresi ikurikira:
Dusabimana Claver
Tel.:0788463387 E-mail: dusclaver@yahoo.fr
**************************
1. UMUGORE YAKUBISE UMUSUZI INTEBE IRINUKA ITI PUUH IGITENGE NACYO KITI URACYAVUGA NAHO NJYE NARUMIWE KUKO BAHORA BANSURIRA.
2. UMUSAZI YAFASHE AKABUYE AGAHISHA INYUMA YE ABAZA MUGENZI WE ATI FORA AKA NI AGAKI … ARAMUSUBIZA ATI NI AKAMODOKA…. UNDI ATI AAH … NI UKO WARI WAKABONYE…
3. ABASAZI BATATU BARI INDERA UMUGANGA ABABAZA NIBA BAROROHEWE BATI AHUBWO TURASHAKA GUTAHA….
ASHUSHANYA INZUGI EBYIRI KU RUKUTA BOSE BABIRORA. ARABABWIRA NGO BACEMO BASOHOKE. BABIRI BAJYAHO BARASUNIKAAA… UWA GATATU ATI ESE UBUNDI BARAKINGURA NTA MFUNGUZO WABAHAYE ? MUGANGA AMUJYANA MU CYUMBA ARAMUBAZA ATI
utashye wakora iki?
nasanga umugore wanjye.
hanyuma?
nkamuhahira akarya agahaga.
hanyuma?
tukajya mu buriri.
hanyuma?
nkamwambura imyenda yose nkamwambura nikariso
MUGANGA ATI AHARI UYU MURWAYI YOROHEWE AKOMEZA AGIRA ATI
hanyuma se?
umusazi ati ngacunga yasinziriye ngashwanyaguza ya kariso nkayikuramo lasitike nkabanga itopita nkajya kurasa inyoni singaruke…
MUGANGA YAHISE AMUSUBIZA MU BITARO…
http://www.tuyisengesylvestre.fr.gd/
***************************************
Umusore ufite amabinga.
Umusore ufite amabinga yagiye kurambagiza umukobwa ufite amenyo maremare, ariko umukobwa akaba atarakundaga uwo musore, noneho ashaka uko yamwicaho.
Mu gihe barimo kuganira, ya nkumi iti: « I bw’inturo amasaka ntarera?» Umusore ati: « Yari yeze ni uko amasatura ayamereye nabi! » Ni uko wa muhungu arisohokera agenda atanamusezeyeho.
Rubundakumazi
Umugabo wakundaga inzoga cyane yaje guhindura idini ajya mu ba Pantekote ( ba bandi bita abarokore) ni uko igihe bari mu nyigisho Pasiteri ati: « Bavandimwe murahirwa mwe mwakiriye agakiza mugaca ukubiri n’inzoga. » Ati: « Inzoga si inshuti ahubwo ni umwanzi mubi. » Ati: « Musome mu gitacyo cy’imigani umutwe wa, umurongo wa ». Wa mugabo rero kuko yari Rubundakumazi ati: « Nyakubahwa Pasiteri, ubushize ariko wari watubwiye ko tugomba gukunda n’abanzi bacu, ati biri muri Matayo. Ni uko Abakirisito si uguseka barakumbagara.»
Yaaaaa fuuuu !!!!!
Umugabo yagiye gusura abantu asanga basekura imyumbati. Gusa kuko yari mike, babonye ifu itari bubahaze bahitamo kurindira ngo abanze agende. Ubwo nawe kuko yari ashonje akomeza kurindira. Biza kumurambira atangira kwayura maze yakwayura akayura avuga ngo: « yaaaa fuuuuu !!!!! »
| Amabinga
Umugabo w’amabinga yahuye n’ufite amenyo maremare maze ufite amenyo maremare ati: »Mu bw’inturo amasaka areze(ashaka kumuvugiraho ko afite amabinga nk’inturo) ». Undi aramusubiza ati: »Areze ariko isatura ziyamereye nabi(amuvugiraho ko afite amenyo nkayisatura)! » |
||
Yezu yishwe na nde?
Umwana yagiye kubarizwa batisimu noneho bati ngaho tubwire abishe Yezu. Ubwo nawe ati ariko nanjye mfite akabazo: uwo Yezu uvuga wapfuye ni umuzungu cyangwa ni umwirabura? Umwarimu ati: »Ni umuzungu ». Umwana niko gusubiza ati: »Noneho rero Yezu yishwe na « Rukara rwa Bishingwe » muzi mwese ko koko Rukara yishe umuzungu ».
Navugaga umwami Yezu !
Umusaza yagiye kuburana, mu rubanza hagati aza kugira ati:
- Ndarengana mba ndoga umwami !
Abacamanza bati:
- Wa musaza we ko wirahira umwami ntuzi ko bibujijwe ?
Umusaza arabasubiza ati:
- Navugaga umwami Yezu !
-Ayasho! Ayashongore!
Ibiragi bibiri byarahuye biraramukanya, kimwe kibwira ikindi kiti:
- Ayasho!
Ikindi kirasubiza kiti:
- Ayashongore!
Kimwe kibaza ikindi kiti:
-Ese uko njuga ni ko ujuga!??
Shinya dore na Padiri yashinye!
Umusore utari mwiza cyane, ariko afite ibifranga, yaje gukunda umukobwa
wari igitego mu bandi. Umusore agerageza kubinda, ariko umukobwa aranga.
Bukeye umusore yigira inama yo kumusaba iwabo. Umusaza rero yari yifitiye
utubazo tw’ibikoroto, ni uko amwemerera umugeni. Umunsi wo gusezerana
ugeze bajya kwa Padiri, ni uko umusore arasinya, arangije Padiri abwira n’umukobwa gusinya. Mu gihe umukobwa akibyibazaho, umusore amujya
mu gutwi ati: Shinya yewe dore na Padiri yashinye!
| Abasazi babiri batemberega
Abasazi babiri baratemberaga, umwe atoragura akabuye agaterera hejuru karagaruka aragasama, aragapfumbatiza, ni uko abaza mugenzi we, ati: |
||
Intama yasetse ihene ngo ntigira ikariso
Intama yasetse ihene ngo ntigira ikariso.
Ihene irayibaza iti:
-Ese ko unsetse ngo singira ikariso,
wowe ko utagira mouchoir!?
Intama iti:
-Nayitumije iburayi!!!!
( site www.nyarwanda.dk)
Umugabo waguye agaramye!(Umuco.se)
- Umugabo yasomye akagwa ka bitoki ashira inyota. Agerageje guhaguruka
biranga aba yituye mu ngarani agaramye. Abo bari kumwe bose ngo ‘kweeeee!’
Nawe ati « yeee, ngaho nimukomeze munywe munseka, ziraza kubica nigaramiye. »
***********************************************************************************
Autres sites: www.umuco.se, www.nyarwanda.dk






23 mai 2009
Culture, Divertissements&Sports, Société