Accueil Société Culture Arts, litterature et poésie Ibyivugo, amazina y’inka, imivugo…n’ibindi byiza byinshi mu muco nyarwanda I (site www.umuco-nyarwanda.blogspot.com)

Ibyivugo, amazina y’inka, imivugo…n’ibindi byiza byinshi mu muco nyarwanda I (site www.umuco-nyarwanda.blogspot.com)

0
0
2,571

 

Ibyivugo-Uwo indamutsa itarumvwaho gutinya

Uwo indamutsa itarumvwaho gutinya wa Rutiyuhiza
Umuheto nkunda gutakisha
Warakariye intambara
Sinawutinza mu ngango
Ngambirira umutasi

Nti « Uze kuntabaza mu museke
Buze gusesa nicana ».
Ngishyikirana n’ intambara
Intoke nzogezamo umurego
Mu gufora ndikwiza

Ntambutsa urwano
Ngejeje ku nkiko y’ urutugu
Umukinzi bimutera ubwoba
Akirangamiye inkwaya
Inkuba yo mu ruge irakararuka

Mu gukubita mbanza ku ngabo
Ibigembe by’ imisakura bimucira isuri
Iryoya ryayo risohokana n’umuvu
Mvushiriza mu ntambara
Ndi Imanzi y’ ingabo

Ntawangurana umukinzi
Byamumukura ku nkomere zinkunda bikabije
Nazikingiye umubiri
Kiyonza cya Butaka
Nirirwa nteba iz’ ibihame.

Amarere nyarusha inkuba
Inkwaya irakarira mu ntambara
Ndi imbanza gutakisha ya Rudatinya
Umuheto w’imbangikanya ababiri
Impangazamurego yanturiwe i Mbuye

Abonye ari imbangikanyamirambo ahamagara Rugira
Ati  » Nta musore w’ Indinda
Wumva induru ivuze
Waba imanzi zikamuremeraho
Nkamuha umuheto? »

Rugira ati  » Indinda zose zinigirije ishema
Shebuja araziganza Kigeli! »
Ati  » Ariko Incyahabaganizi
Ahora atabaruka yambaye ibinyita
Agiye kuwumpa aransingiza ».

Ati  » Wiyendere Ncyahabaganizi
We mana ikiza abatabazi. »

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Uw’indamutsa adatinya

Uw’indamutsa adatinya wa Rutiyuhiza umuheto ukunda gutakisha,
Narakaliye itabaro, sinawutinza.
Mu ngango ngambiriye umutasi
Ngo aze kuntabaza mu museke, buze gusesa nicana.
Mbariye urukerera nikorana Rwamuza rw’umuronko,
Ngishyikirana n’intambara intoki nzongeramo umurego,
Ndafora ndikwiza.
Ngejeje ku nkiko y’igitugu, umukinzi mutera ubwoba.
Akirangamiye inkwaya, inkuba yo ku ruge irakaruruka,
Igiye gukubita ibanza ku ngabo,
Ingondo z’imitimba zivuga hejuru y’icondo.
Ibigembe bimucira isuli, umubili we urasalikwa,
Iryoya risohokana n’umuvu mvushiriza mu ntambara.
Ndi n’imanzi y’ingabo nziza ntawangurana umukinzi,
Byamukura ku nkomere zinkunda bikabije.
Nazingiye umubili Kiyonza cya Butaka, nilirwa ntebeza imihama,
Amarere nyarusha inkuba.
Imbanza gutakisha ya Rudatinya.
Umuheto ubanziriza intore mu ntambara nturasubira nywufite,
Nawushoreje imituku mu mateme kuli Shangi,
Nishingiye inkomere mu nkubili y’ibihunga,
Nazibereye mudatinya sinazita mu ishyamba.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Umushakamba

Mugabo utera ababisha ubwoba wa Rutajorwa
Ndi umushakamba rwose
Abatwara inyamusozi narabagumiye.
Rugarama rwa Gikore
Nabaye igisibya cy’ umutsindo

Ruhamya akomeretse ndamwina
Mwina Abarihira n’ Abinika
N’ ihururu iturutse kwa Nyakamwe.
Bari baje ari amaziro
Ndabahakanira ko ntawe uharishwa n’ibyuma

Kandi twarabyirukanye
Ndamusezerera arisindagiza.
Abaje kutuvuna
Basanze umuheto w’ Inkaka
Wigenza mu nzira

Nk’ ubukombe bw’ intare
Aho Abashakamba twaremeye intambara.
Inkaka ikabura iminega ya Rubonezampundaza.
Iyo numvise induru sinikandagira nk’ inkenzi.
Ndikabukira nkajya imbere

Intambara yagaramba nkayitikura ibigembe
Abatari intwari bakirasana « ntuwuzira »
Induru yavuye kuri Ndago
Ingabo nyendana amakuza
Ingobokarugamba akagira iye

Mba ingenzi menera intore
Ngwiza imbaraga ngana urugamba.
Uko mpirika, imihini iraturika mu Mpima
Ingundu ikuburwa ari jye uyigabije.
Ruzingandekwe rwa Biziga

Ndi inyambo y’ igitare
Ntwara Ruteranyangabo.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Sebaganji

1.Rudatsimbukira ababisha intambara nyishyize imbere, Rutagengerwa n’ababisha rwa Mugumya, umugabo wiciye muli Gikara cya Ngabe, yayipfuye na Muhozi, inyamuno yayikuye Ruroha na Mivumba.
Ndi umuheto utembereza igitero, ku gitero cya Ruhunga mpamya Mutijima.
Ndi nyamubuza ababisha kwishima wa Rwabizandekwe,uko ntabaye ni ko nyaga, sinzana amagasa masa.
Ndi nyamubuza ababisha kwishima wa Rwabizandekwe, ndi nyamurangamirwa nishe wa Rudacogora, ndi impunga ya Macikirwa, yacuze inkumbi rukirema, ndi umunya batinya wa Rutindamurambo, inkongi zituye imilindi mu rwanga; umuhunde yambanje uruguma i Buguzi na Mwito, nkabarusha inkongi zituye imilindi mu rwa Ngabo.

2.Ruhita mu mberuka Nkubito rukaragampili, inkuba yo kurwanamiza, ishyaka ishyanga baracanira nkazimya.
Rwamu rw’ Inshiro na Ngoma, ngo ninze mbanze uruguma mu rugamba jyewe musore rwibasira uwo nahamije
Nzamugenda akamangamango nanga akaneguro ka rubanda, Nkota y’ishyanga, mbangira mu ishyamba.
Rudahangurwa n’abaganira Rwagitinywa, mbanza mu ntambara, ndi kumwe n’inyamibwa induru yakomeza guhurura nkayitera ntikanga abalinda, nanze guhungana ingabo nk’ abanyabwoba, Ngeri ya Seminega Nzirabwoba ya Ruganirwa.

3. Rukabu rugusha mu rukubo, Rukaza iminega nkunda imihigo ikereye igitaramo.
Ndi ingabo itanguranwa ibanze, Rudasubira numvise induru ivuze, ndi imanzi itagumirwa n’inkindi, abahizi bakagira intimba.
Ngo ntibagira ingabo isakarana inkindi, inkenzi ziyomba mu itabaro, ndi imbabazabahizi mpozaho ishyaka ni jye Ndibagiza bahisemo.
Ndi Rutanga baratira isata Rudahogoza abo twatebaranye.
Rukabu mu nkera mbimbura aho rukomeye, ndi intwali y’ingemanabikombe, Rutagumirwa n’ishyaka ishyanga barandilimba, jyeRusenamugabo ndi inkubito ya Rutagumirwa n’ishyaka, ishyaka barandilimba.

4.Rutebukana imbunda imbere y’abasore rwa Mudasumbwa ntasumbwa, inkaka ntahindagara habyutse imbogo imbilizi yazimaze mu ruzi.
Iyo yagambiliye umuhigo, ahiga mu musekeamasasu akayasobanura ali Munanguzi wa Runihurambogo.
Impara ziramurahira, iyo ahize i Mutara amatamu ararwibonera, yiciye Kibingo cya Rukayire, yicira Kigarama cy’Intaganzwa, yicira Mwiri na Rumuli.
Muli Nyakare kwa Rwisumbura, yishe Musumba wa Ruguru Mu maburane ya Giseke, Rwishiki rwa Matunguru igitondo gitangaje yatanze abandi kwirahira; uwamuhigaga urugero ati: Nimuze duhige Rugege Rugerero aberetse ibigeni arasa imigereka, bagerura imihigo.
Rugero rwa Buruhukiro yahiganye abarekezi yica urukeza rw’ingwe ingurube zihunga imigano; yayiganduje abahutu ku Rutabo rwa jenda, ijoro litahanye umwijima yambara amatabaza
Ingwe iteye ubwoba abatindi bo mu Mutende, atanga abandi guhurura ntiyahumbira nk’abanyabwoba, ayirasa izuru izuba rijya kurenga, abazungu bamukora mu ntoki ko abakijije intambara y’ijoro!!!

5.Rutihisha imihigo rwa Mugenza, ndi sibo y’imbungiramihigo, singungira aho zikotana ntwara inshoboramyambi.
Ingabo yanjye nayigize Rwabajyana mu mubande, Rwabusheke nishimye ubumanzi, none mbeshya urabaze Rutiyomba.
Nishe Gahurege ka Batarama n’abana be batatu, umugore aliyahura, n’igihe cya Mwendo na Nyagisenyi niteje amashyo y’abashakamba, ababisha sinabashobokera, mbashinze imbere mfite umuheto w’isarabwe.
Narafoye ngejeje ku cyuma, ni cyo nitiwe umukogoto nkigaragaza rukirema; alirahira Rutarakoranya impembe impambanaruhago, barahira kuzajya impaka nanjye Bukombe bw’impangaramiyogoro; igituma umutware wanjye andata mu yindi mitwe, nuko nanze kwiyegura umugabo impunzi ziyegura umugambi, ndi imanzi y’ubugabo sinsongerwa n’ibigarama.
Ingabo yanjye ni igitare ntitangwa n’iz’imihisi n’ibimburamateme rya Rutangamugabo ya Surubega n’iya Nkubito; iyanjye ngabo ni inshongore nta nshuro iyigarukana.
Ndi imparirwasibo ya Rukemasibo, nishe Rubashingamba arashe ingabo ya Mugemana, ndi inkubitarugamba ya Rutaganira, Mwitabanduru ndi Rubengampunzi.

6.Uwo indamutsa itarumvwaho gutinya, wa Rutiyuhiza umuheto nkunda gutakisha warakaliye intambara, sinawutinza mu ngango, ngambilira umutasi nti: uze kuntabaza mu museke buze gusesa nicana.
Ngishyikirana n’intambara intoke nzongezamo umurego mu gufora ndikwiza, ntambutsa urwano ngejeje ku nkiko y’urutugu, umukinzi bimutera ubwoba, akirangamiye inkwaya inkuba yo mu ruge irakararuka, mu gukubita mbanza ku ngabo ibigembe by’imisakura bimucira isuli, iryoya ryayo risohokana n’umuvu; mvushiliza mu ntambara, ndi Imanzi y’ingabo ntawangurana umukinzi, byamumukura ku nkomere zinkunda bikabije, nazikingiye umubili Kiyonza cya Butaka nilirwa nteba iz’ibihame.
Amarere nyarusha inkuba, inkwaya irakalira mu ntambara ndi imbanza gutakisha ya Rudatinya, umuheto w’imbangikanya ababili, impangazamurego yanturiwe i Mbuye, abonye ari imbangikanyamirambo, ahamagara Rugira ati: Nta musore w’Indinda, wumva induru ivuze waba imanzi zikamuremeraho, nkamuha umuheto? Rugira ati: Indinda zose zinigirije ishema, shebuja arazigenza Kigeli! Ati: aliko Incyahabaganizi ahora atabaruka yambaye ibinyita. Agiye kuwumpa, aransingiza ati: Wiyendere Ncyahabaganizi, we mana ikiza abatabazi.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Rwigerezaho intwali dusalika

Rwigerezaho intwali dusalika ababisha,
Rwa Mutagisha ndi ubukombe bashima imyato.
Rutaruhuka amahina ntwara umuheto w’impangare,
Iyo waramvuwe ni mu nsakazamigina hirya y’inkwerere.
Iyo waramvuwe ni Bwero bw’ishyamba ntusiba kunyambika ishya,
Nanjye mpora nywurwanira ishyaka, ni ruhalirwanshuro,
Ishema lyawo lingana n’imfizi y’inzovu!
Ruvugizamyambi wavuye mu nyanama ya Tare,
Abatanazi bo mu itegero bawuteraniyeho n’ingogo,
Batumira mwene wabo wa Musereri, ngo aze awusezere urubibi.
Mbonye ko rubanda bawurangamiye ubwiza,
Sinagamburura nk’umukinzi, inkindi bayimpa mfite imbaraga.
Impuruza ivuze ndayivuna,
Nti: Tunga nguyu Rukomerwa azanye n’inkura mu rugi,
Inkuba irarasana ku nkomere.
Namaze gushyikira inkwaya, mukura umwimilizi imbere,
Imbungiramihigo turatabaye ni umutasi bashyize mu ngerero
Zo kwa bene Mbaga.
Sinareke ageza imbavu hasi,
Iz’imbabazamahanga nzigenda ku isibo,
Ndi usanzwe ndasana nsakiranya, n’ufite impenzi,
Ntiyarushya angisha impaka.
Impangaramirara nywushingamo ukuboko,
Nawukweze ari ingume ingabo ye nyicamo icyuho,
Icyuma gishinga hejuru y’umukondo,
Umukumbi urangiriramo n’iryoya.
Irya mihana yo kuri Ngoma nyigwizamo ingogo,
Ingamba ziremera hejuru y’iteme.
Nari nagiye impaka n’umukinzi utungukanye ingabo y’isuli
Ngo sinayimusandariza hejuru,
Ati: Bona niba waratabaranye imbunda, imbere yayo hali urutare!
Nti: bona niba warayitwikiriye intobo,
Ndayihamya intanage intambara ikugere ku mubili.
Ati: Namenyereye gukinga ingabo y’umutamenwa,
Abakogoto ntimunkura umutima.
Nti: Nyamuturukwaho n’imbaraga
Ubwo nyiturubika ubutwali iri tabaro utarigiriramo amakuba.
Tumaze gukomeza urwangano,
Urwego rw’inkokora ndurega mu nkwaya,
Maze inkuba zirakubita hejuru y’umurera,
Aho bayiremeye amabara mbatobora imyenge.
Imyama y’inkwaya imushinga ku mutima, imitimba inywera gusinda,
Amasoko y’ishyamba nyamutambikaho atagikoma.
N’ibisiga byo kuli Gabiro byasanze ingabo ye yabaye umusengo,
Umubili we wose usa n’uwakubiswe n’inkuba!
Byilirwa bimurya ubudatuza bimaze kumushingamo inzara,
Inzigo y’ubujabura ndayemera.
Rutijana ntabaruka bandirimba,
Indabukiramihigo nambukira munsi ya Kigali,
Ngeze ku kigabiro cya Kigese bandirimba Imbungiramihigo.
Tumaze kwizihira Nyimbunzi, nshinga ibigwi,
Bati: Mbe Rukomezakulinda ko watabaye wihanitse?
Nti: Ni induru yavugiye i Ngoma, ingabo sinayitaho nitabira ingango,
Ngira ngo ingamba zireme mpageze,
Mu guhurura sinacogora nk’abagabo bacumbagira ubwoba;
Nari nikoranye ubwira ngira ngo ubwo butandukana, nuhire imitimba.
Ntebeza imisakura ngeza ku manywa ya nimunsi ngisegura imikore,
Ngisegura inkomere n’inkwaya, nica undi yashize umurego
Mu isohoka ry’urugezi niyongeza indi ngongo.
Ingangare arandirimba, ati: Indabukiramihigo ya Rubuga
Dore ngo aratambira intore urukubo,
Nti: Na Rukembana namwicishije intanage, intambara igihurura,
Ndi Rubambiranangabo, ndi imanga y’ababisha.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Rwibasiruwonahamije

Ruhitamumberuka Nkubito Rukaragampiri
Inkuba yo kurwanamiza ishyaka
Ishyanga baracanira nkazimya.
Rwamu rw’ Inshiro na Ngoma
Ngo ninze mbanze uruguma mu rugamba

Jyewe umusore Rwibasiruwonahamije.
Nzamugenda akamangamango
Nanga akaneguro ka rubanda
Nkota y’ ishyanga mbangira mu ishyamba.
Rudahangurwa n’abaganira

Rwagitinywa mbanza mu ntambara
Ndi kumwe n’ Inyamibwa
Induru yakomeza guhurura
Nkayitera ntikanga abarinda
Nanze guhungana ingabo nk’abanyabwoba

Ngeri ya Seminega
Nzirabwoba ya Ruganirwa.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Rwangizamirera

Rwangizamirera rwa Muhandangabo
Ndi umuhanga w’ umuheto.
Umuhunde yaje arambirana isuri
Ndamurasa arisenya
Ntiyasukirwa amazi

Umenya ngo akubiswe n’inkuba
Inkuku zirayagara
Inzira ndayiharira
Ababisha bagisobanura abanyabwoba!

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Rwanga kugwabira

Rwanga kugwabira,
Rwa Mugenza ndi umukogoto w’amarere;
Umuronko narawamamaje,
Ubwo nyagira bene Rugaza nabamajije imisakura mbasanze iwabo;
N’uwo dusakiranye mbanza kumwesa, ijabo ry’ingunge rirashira.
Igikuba kiracika kwa Tabaro,
Ubukombe bw’inkuba nirahira narekeye!
Inkataza kurekera ya Rugombangogo ndi intwali,
Narabyirukiye gutsinda singanira nshaka kurwana,
N’ubwo duteye abahunde, nari mfite umuheto w’igitare
Nywuhimbajemo intanage,
Intambara nyirema mu gihugu cy’umuhinza nakivogereye.
Impunzi ijya guhebya umuhinza wo kuri Nkingo,
Iti: Za nka zo kwa bene Nyamihana tugiye kuzizira,
Zitewe n’umusore w’igikaka, yaje yikora ibitare bigakuka,
Yaje akimbagirira ku nkwaya,
Yaje ahabwa impundu n’abagore yacuje abagabo!
Indangamira kuvusha ya Ruhalirwashema,
Umuheto ukiza intore mu ntambara, sintana na wo.
Rwanga kugwabira rwa Mugenza, inyamibwa yaje aberwa n’umurinzi,
Umurego yarawamamaje inkenyababisha yaramukabuye,
Ubwo anyagiye bene Rugayi, yabamajije imisakura abasanze iwabo;
Ngo mbe rubanda, mwabonye umusore wicishije urunana?
Bati: Twamubonye twamushimye cyane,
Ni Inkotanyi cyane ya Rugina, ni Rugina rw’ingangurarugo,
Yiciye ku gikumba, yicira ku gikoli.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Rwanamiza

Ndi Rwanamiza aho amacumu agannye
Rwa Mutagisha
Ndi ubukombe sinisukirwa.

Ingabo itaganda
Nka Rubunge rwo mu gicuku
Rubuza intambara kubiha
Ndi ijoro ry’intwari.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Rutikura mu gihumbi

Rutikura mu gihumbi rwa Nyirimbirima,
Ingabo itarembera umwimirizi, yarakariye Abakogoto sinayibima,
Nyibazanamo ibabera urushyana.
Imishyika bali bafite irabanguka,
Abatanagishije amavumwe babura icyo biziguza,
Bajya mu nzira barakubana.
Ubukombe bwanga imiganzanyo mbanza intumbi kuli Sakara;
Inzira zicira Kazo na Gashanda.
Abubatse mu bya Muhangu barapfa barashira;
Nirirwa nanitse intumbi kugeza kuri Kiberinka,
Ngejeje k’uwo naseguje inkwaya, mpamya inkumbi ijana.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Rutihishimihigo rwa Mugenza

.

Rutihishimihigo rwa Mugenza
Ndi isibo y’ imbungiramihigo
Singungira aho zikotana
Ntwara inshoboramyambi.
Ingabo yanjye nayigize Rwabajyanamumubande

Rwabusheke nishimye ubumanzi
None mbeshya urabaze Rutiyomba.
Nishe Gahurege ka Batarama
N’abana be batatu umugore ariyahura
N’ igihe cya Mwendo na Nyagisenyi

Niteje amashyo y’abashakamba
Ababisha sinabashobokere
Mbashinze imbere mfite umuheto w’isarabwe.
Narafoye ngejeje ku cyuma
Ni cyo nitiwe umukogoto nkigaragaza rukirema

Arirahira Rutarakoranya impembe impambanaruhago
Barahira kuzajya impaka nanjye
Bukombe bw’ impangaramiyogoro
Igituma umutware wanjye andata mu yindi mitwe
Ni uko nanze kwiyegura umugabo

Impunzi ziyegura umugambi
Ndi imanzi y’ ubugabo sinsongerwa n’ibigarama.
Ingabo yanjye ni igitare ntitangwa n’ iz’ imihisi
N’ ibimburamateme rya Rutongamugabo ya Serubega
N’ iya Nkubito

Iyanjye ngabo ni inshongore nta nshuro iyigarukana.
Ndi Imparirwasibo ya Rukemasibo
Nishe Rubashingamba arashe ingabo ya Mugemana
Naho inkubitarugamba ya Rutaganira
Mwitabanduru ndi Rubengampunzi.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Rutaramanaguhiga.

Ngango ya Rugusha
Ngarambe yo kurinda
Nshumita bagwa
Nkagongesha nitwaje ingabo yanjye Rugimbabigwi.
Nishe umushi umushikazi arayidoda

Umwana ayigira ndende
Icumu rigornba intumbi
Narigize Ruzibanduru
Igikuba kiracika kwa Tabaro
Inkongi iravuga mu Maramba,

N’ ibisiga byamuriye
Byabyutse bisinda inkaba
Bisingiza uwantanagiye.
Ndi Rutanyanduru
Ndi urwa Nyirimbirima

Ndi indongozi mu nziza
Gutera amacumu ku ruzi rwa Nyakarenga
Nari kumwe na Mugabo.
Ugendana inkornere
Nanze ko imfura zifatirwa

Abandi barahunga ndarasa
Inkota yanjye ni uruhuga
Ndi Rugina ndi Rwicabarundi
Ndi urwa Mukotanyi.
Iryo mbona mu gico

Ndyicisha igicuku kigeze
Ndi Ruhangara uwo indekwe yananiye
Ndi urwa ndanze guhunga
Nitwaza indengerabagabo.
Ndi uwa Rukoreranjuga

Ndi ubukombe bw’ Umurindangwe
Umuheto wanjye ni inkare
Nta nkaka itarawuteramo
Nawuramvuye mu mataba ya Maza
Nawurangiwe n’ abashotsi

Abashumba batawubonye
N’ inkuba zawikubyeho.
Ndi Nziragukuraho
Ndi Nkubito ya Rukabu
Ndi Rutaramanaguhiga.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Rushenyi rwa Ntoranyi

1.Igituma bandilimba mu bihugu byose,
Ngira ibilindiro bishyika ku ijana, abazi kubara barahashinga.
Hali uwo niciye mu Ishishi no mu Bushora na Cyimbu,
No mu Ruvugangoma rwa Musekera,
N’icyuma navugilije kuli Cyinuma.
Niciye i Rubona rwa Tunda,
Ntamilije umuheha mu ruhanga rw’inyambo.
Niciye ku Rutamba abarenzi rwa Kidaturwa,
Ntamilije uko ntamirije uku.
Nica Bisangwahabona mu Mushya wa Muroli,
Mporera Nubaha akibona.
Nica Rutuku ku Ihenda anyihamagaliye.
Niciye mu ritagendwa rya Ngiga
Ndyivugiyemo lihinduka ibiroli gusa!

2.Rwangizamirera rwa Muhandangabo
Ndi umuhanga w’umuheto.
Umuhunde yaje arambirana isuli
Ndamurasa alisenya ntiyasukirwa amazi,
Umenya ngo akubiswe n’inkuba.
Inkuku zirayagara, inzira ndayiharira,
Ababisha bagisobanura abanyabwoba.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Rusarikanamakuza.

Ndi Rusalikana amakuza, ingamba zisobetse
Inkeragutabara ya Rukanika.
Ndi Rutindukana inkubito
Rutaganira kulinda.
Ku rugamba sinsubira

Mpora nsizanira gutabara mu z’imbere.
Ndi Rusalikaninkubili rwa Sendahunga,
Umubisha unyitabiriye
Ndamutetereza nkamutamaza,
Nkamutera gusubira inyuma

Agahungana ihubi.
Icumu ryanjye ni Rukara
Ingabo yanjye ni Rugomwa,
Umuheto wanjye ni Bararasa
Nkarasana ahananiranye.

Ndi Rusalikanamakuza rikamuvamo ntaruvaruke.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Rusarikana

Ndi rusarikanamakuza rwa ntamushobora
icumu ryanjye ni mukara
umuheto wanjye ni bazira kurasa ukarasa abananiranye
GUMA GUMA!!!!!!!..

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Rugeramibunga rwa Sekajeje

1.Indangamira kuvusha ya Ruhalirwashema,
Umutwe ukura abahinza ku izima.
Ababaji bawuramvuye Mulito
Hakurya y’irikomeye rya Murama,
Inzovu zawukubyeho urwano,
Rwema rw’inyamibwa urarangira;
Babonye ko udakwiye ab’amakenga
Bawuha uw’inkotanyi cyane,
We uzagira icyo awumaza ku Cyeru cya Muramba.
Nywukangajemo uruge,
Ingabo nzigenda ku isonga nsanzwe ndi isibo,
Singira amaboko abangira icumu.
N’umunyagisaka namutsinze mu ikotaniro;
No mu nshuro y’abahunde nahagalitse ingogo,
Kandi ndi intwali nabyirukiye gutsinda,
Singanira nshaka kurwana.
Nuhiye iliboneye ry’urubungo,
Rutaganda mu Rukaryi rwa Murama
Bandilimba imbungiramihigo.

2.Mugabo utera ababisha ubwoba wa Rutajorwa,
Ndi umushakamba rwose, abatwara inyamusozi narabagumiye.
Rugarama rwa Gikore nabaye igisibya cy’umutsindo,
Ruhamanya akomeretse ndamwina,
Mwina Abalihira n’Abinika n’ihururu iturutse kwa Nyakamwe.
Bali baje ali amaziro, ndabahakanira ko ntawe uhalishwa n’ibyuma,
Kandi twarabyirukanye,
Ndamusezerera alisindagiza.
Abaje kutuvuna basanze umuheto w’Inkaka
Wigenza mu nzira, nk’ubukombe bw’intare,
Aho Abashakamba twaremeye intambara.
Inkaka ikabura iminega ya Rubonezampundaza
Iyo numvise induru sinikandagira nk’inkenzi
Ndikabura nkajya imbere,
Intambara yagaramba nkayitikura ibigembe,
Abatali intwali bakirasana « ntuwuzira »
Induru yavugiye kuli Ndago, ingabo nyendana amakuza,
Ingobokarugamba akagira iye, mba ingenzi menera intore,
Ngwiza imbaraga ngana urugamba.
Uko mpilika imitumbi, imihini iratulika mu Mpima,
Ingundu ikuburwa ali jye uyigabije
Ruzingandekwe rwa Baziga,
Ndi inyambo y’igitare ntwara Ruteranyangabo

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Wednesday, February 13, 2008

Ibyivugo-Rugambwa abagabo…

Rugambwa abagabo bagarukira mu mahina,
Rwa mutagisha icumu litagisha uligemye,
Naliteye umuhunde ku Gatare ka Mubindi, ndarimwicisha.
Sindakamudondoza, nalimukuye ngomba kulimiza imbuga,
Ndiringaniza n’uruti, ubwo umutuku walitembaga ku muhunda.
Uwo muhunde agera hasi atagitera umugeli,
Mbonye urubindo rwe sinatinda kumukeba,
Nanga gutahira uwo gusa kandi nagambiranye n’inkotanyi cyane.
Ni jye watwitse ingerero z’imikimbi, umuriro waturutse kuli Nkuba,
Nkingo na Runyana byahiye, irya mihana ya Nyamunonoka
I Murambi wa Nkwiro yahavuye kivugiza,
Kinegero yavuze ko uwabishe ari Rucankambi.
Ati: Arakunyagiza iminega,
Igihe bakiri muli izo mpaka haturuka ingabo z’i Kigali,
Natanya Rugemamubili uwo ndamuhingana maze kumwonesha,
Mukuraho ibigwi ngira n’ibirindiro imbaraga yanjye yananiye indi mitwe.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Nyamubuzababisha kwishima.

Rudatsimbukirababisha intambara nyishyize imbere
Rutagengerwa n’ababisha rwa Mugumya
Umugabo wiciye muri Gikare cya Ngabe
Yayipfuye na Muhozi
Inyamuno yayikuye Ruraha na Mivumba.

Ndi umuheto utembereza igitero
Ku gitero cya Ruhunga mpamya Mutijima.
Ndi Nyamubuzababishakwishima wa Rwabizandekwe
Uko ntabaye ni ko nyaga
Sinzana amagasa masa.

Ndi Nyamubuzababishakwishima wa Rwabizandekwe
Ndi Nyamurangamirwanishe wa Rudacogora
Ndi Impunga ya Macikirwa yacuze inkumbi rukirema
Ndi umunya batinya wa Rutindamirambo
Inkongi zituye imirindi mu rwanga

Umuhunde yambanje uruguma i Buguzi na Mwito
Nkabarusha inkongi zituye imirindi mu rwa Ngabo.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Nkubito itikura iswa

1.Ngango ya rugusha, Ngarambe yo kulinda,
Nshumita bagwa,
Nkagongesha nitwaje ingabo yanjye Rugimbabigwi
Nishe umushi umushikazi arayidoda
Umwana ayigira ndende,
Icumu ligomba intumbi naligize ruzibanduru
Igikuba kiracika kwa Tabaro,
Inkongi iravuga mu Maramba,
N’ibisiga byamuliye byabyutse bisinda inkaba,
Bisingiza uwantanagiye.
Ndi rutanyanduru, ndi urwa Nyilimbirima,
Ndi indongozi mu nziza,
Gutera amacumu ku ruzi rwa Nyakarenga
Nali kumwe na Mugabo.
Ugendana inkomere nanze ko imfura zifatirwa,
Abandi barahunga ndarasa.
Inkota yanjye ni uruhuga,
Ndi Rugina, ndi Rwica abarundi, ndi urwa Mukotanyi.
Iryo mbona mu gico ndyicisha igicuku kigeze,
Ndi Ruhangara uwo indekwe yananiye,
Ndi urwa ndanze guhunga, nitwaza indengerabagabo.
Ndi uwa Rukoreranjunga, ndi ubukombe bw’umurindangwe,
Umuheto wanjye ni inkare nta nkaka itarawuteramo,
Nawuramvuye mu mataba ya Maza,
Nawurangiwe n’abashotsi, abashumba batawubonye.
N’inkuba zawikubyeho.
Ndi nzira gukuraho, ndi Nkubito ya Rukabu,
Ndi Rutaramanaguhiga.

2.Nkubito itikura iswa nkayisandaza,
N’uwo nyisanganye nkamushengurana umurego,
Ndi ingabo yica ingabe.
Ndi Rugira balirimba rwa Mpambara,
Ishashi ikomeje imihigo
Rudasunikwa n’impunzi,
Mpunzi ibyaye inkomezamihigo,
Ndi inyange inyagirwa n’amahindu ntizakure ibirenge,
Umugabo wa Kigeli.
Umutagendwa ku isonga,
Ndi umugaragu wa Rusakira rwa Sagisengo,
N’uwankora twavugana;
Ndi Rutamira amabeli rwa Kalicudegereza,
Umugabo utagira urugo ntarwanira icyicaro.
Ndi Rukabu rukubira ishyanga,
Ndi umugabo ndi umurwanashyaka,
Abatagira imiheto bakarugendamo.
Ndi Rukomeza rw’amacumu abimbura intambara,
Ngira imisakura isakaza induru
Inkomere zanjye ntizisindagizwa n’abarasa imitunguro.
Ndi Rwigerezaho sintinya aho rukomeye,
Nakomerekeje umuhunde ku cyambu,
Icyuma ndagitukuza n’ubu iyo nzigo baracyayimpora!

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Nkubito itikura iswa.

Nkubito itikura iswa nkayisandaza
N’ uwo nyisanganye nkamushengurana umurego
Ndi ingabo yica ingabe.
Ndi Rugira baririmba rwa Mpambara
Ishashi ikomeje imihigo Rudasunikwa n’ impunzi

Mpunzi ibyaye inkomezamihigo
Ndi inyange inyagirwa n’ amahindu
Ntizakure ibirenge umugabo wa Kigeli.
Umutagendwa ku isonga
Ndi umugaragu wa Rusakira rwa Sagisengo

N’ uwankora twavugana
Ndi Rutamiramaberi rwa Karicudegereza
Umugabo utagira urugo ntarwanira icyicaro.
Ndi Rukabu rukubira ishyanga
Ndi umugabo ndi umurwanashyaka

Abatagira imiheto bakarugendamo.
Ndi Rukomeza rw’ amacumu abimbura intambara
Ngira imisakura isakaza induru
Inkomere zanjye ntizisindagizwa n’ abarasa imitunguro.
Ndi Rwigerezaho sintinya aho rukomeye

Nakomerekeje umuhunde ku cyambu
Icyuma ndagitukuza n’ubu iyo nzigo baracyayimpora !

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Ni jye muzimyi !!

Nazinduwe no kuzitana n’umuzimyi
Muzimirizamo Rwantizimira
Ahinduka umuzimu
Yahoze ari muzima.

Nisasira Musenyi
Nkiyorosa Muvumba
Imfizi yo mu basare.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Munanguzi wa Runihurambogo.

Rutebukanimbunda imbere y’abasore
Rwa Mudasumbwa ntasumbwa
Inkaka ntahindagara habyutse imbogo
Imbirizi yazimaze mu ruzi.
Iyo yagambiriye umuhigo

Ahiga mu museke
Amasasu akayasobanura
Ari Munanguzi wa Runihurambogo.
Impara ziramurahira
Iyo ahize i Mutara amatamu ararwibonera

Yiciye Kibingo cya Rukayire
Yicira Kigarama cy’ Intaganzwa
Yicira Mwiri na Rumuri.
Muri Nyakare kwa Rwisumbura
Yishe Musumba wa Ruguru

Na Maburane ya Giseke
Rwishiki rwa Matunguru
Igitondo gitangaje
Yatanze abandi kwirahira
Uwamuhigaga urugero ati :

« Nimuze duhige Rugege
Rugerero aberetse ibigeni
Arasa imigereka
Bagerura imihigo »
Rugerero rwa Buruhukira

Yahiganye n’abarekezi
Yica urukeza rw’ingwe
Ingurube zihunga imigano
Yayiganduje abahutu
Ku Rutabo rwa Jenda

Ijoro ritahanye umwijima
Yambara amatabaza.
Ingwe iteye ubwoba
Abatindi bo mu Mutende
Atanga abandi guhurura

Ntiyahumbira nk’ abanyabwoba
Ayirasa izuru izuba rijya kurenga
Abazungu bamukora mu ntoki
Ko abakijije intambara y’ ijoro !

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Mahingura ( Impunyu yo mu Rugezi )

Mirindi idakangwa intama
Ariko intambara nkayikanga
Ndi ipfukamiro ry’amakombe
Aho mfukamye hacika itaba.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Intwari

Rutajabukwa n’imitima ingamba zimisha imituku
Rwa Nyirambirima ndi intwari inkotanyi yamennye

Yashinze urugamba rukora amaraso ati Rwampingane

Ndi Mukaragandekwe nangwa n’ababisha iyo duhuye ndarakara!
Yubububububuuuuuu!!!!!!!!

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

IBYIVUGO-INTURO Y´UMUJINYA

Ndi inturo y´umujinya yarutigerera igicuku
yenze ibara ry´ igishwi n´ikibiribiri
ihirika mu rubingo iheruka gukoma ejo
nitwa CYARADAMARAYE

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Inkubito ya Rutagumirwa n’ ishyaka.

Rukabu rugusha mu rukubo
Rukaziminega nkunda imihigo ikereye igitaramo.
Ndi ingabo itanguranwa ibanze
Rudasubira numvise induru ivuze
Ndi imanzi itagumirwa n’ inkindi

Abahizi bakagira intimba
Ngo ntibagira Ngabo isakarana inkindi
Inkezi ziyomba mu itabaro.
Ndi imbabazabahizi
Mpozaho ishyaka

Ni jye Ndibagiza bahisemo.
Ndi Rutanga baratira isata
Rudahogoza abo twatabaranye.
Rukabu mu nkera mbimbura aho rukomeye
Ndi intwari y’ ingemanabikombe

Rutagumirwa n’ ishyaka
Ishyanga barandirimba
Jye Rusenamugabo
Ndi inkubito ya Rutagumirwa n’ ishyaka
Ishyanga barandirimba.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Inkuba ibanza gukubita

Inkuba ibanza gukubita ya Rwiratiramihigo,
Ndi umutoni w’intambara,
Intwali y’Imbabazamahanga bankunda mu mihigo.
Bazi ko nahiganye umukogoto kuri Rutangira,
Abagitwaye imiheto batinya ku iteme,
Umutasi wa Basebya abonye natabaye ku isibo,
Asubiza bene Nyirantwali
Ati: Nimuhungire kuli Rutangira twatewe n’Imbungiramihigo,
Zatabaye ari igisagara.
Jye waziboneye muri Jenda,
Zatwitse ingerero z’iRuhunde na Rugundu;
Abantu baguye mu Gitanga,
Umubisha watembagaye inkwaya ni uw’Inkerakulinda
Uwiseguye imitimba ni uw’Inkerabatanazi,
Uwa nyamuturukwaho n’intambara yapfuye agisobanura intwaro!
Uw’intwali bakundira amarere yaguye mu rukuko;
Uwa Rukomerwa aheze mu rukara rw’inkuba;
Uw’inkaburamakuza yapfuye yakongotse.
Ingaraguramahina we yamuhinganye nk’iminega
Intwali ibanza mu iteme ya Rutebezandekwe;
Uwe yamuteye rwubikanshuro
Uwa Rushobora kulinda yaguye mu nshuro iraye;
Imbimbura kurusha ya Rutebezandekwe
Uwe yamuteye mu ivumbara ry’akato.
Intwali yicisha abali, uwe yamushahuje indekwe.
Indakaliraguhiga uwe yamuhamije amakuza,
Akimuratira ayo makuru abona inkuba zihindana imirera.
Rutivanga n’impunzi nizihiwe n’inkindi;
Munyankiko abwira Basebya
Ati: Sigaho uyu murasano nabonye abasore baduteye.
Umwe ni Ruti na Rutanga na Rutagerura imbaraga,
Ni indatungurwa ya Rutuma
Ati: Rutiyegura amahina ibyo guhunga ntabizi!
Jye yasanze mu mahina namurashe imisakura,
Andahira Rukanikasibo, ngo ntiyasubira inyuma,
Yanze gusiganira iteme na Rutaganira, ntawamuturukiraho
Atera intambara umukenya ntakire,
Yatera inshuro akagenda inshucu imwe;
Yishima akulikiye induru akaboneza indekwe.
Indabukiramihigo ya Rubuga ndi umusore sinifuza ko itabaro risiba;
Ntwara insatirabafozi, nayigize iyo kurengera imfura.
Ntako isa ni imfuruta murabaze Rwiratiramihigo,
Aho bavuze imitimba njya kuyiteranya n’Abakogoto
No mu itabaro sinayisiga.
Rusenyangogo igira urusenge ruyirangije.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Inkazi

Ndi Rukamatamushogoro rwa Ntamushobora iyo iwacu bataseye sinseka.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Inkatazakurekera

Inkatazakurekera ya Rugombangogo
Ndi intwali yabyirukiye gutsinda, nsinganirwa nshaka kurwana
Ubwo duteye Abahunde, nywuhimbajemo intanage
Intambara nyirema igihugu cy’ umuhinza nakivogeye
Umukinzi ampingutse imbere n’isuli,
Umurego wera nywuforana ishema
Nywushyizemo ukuboko ntiwananira,
Nongeye kurega inkokora nkanga umulindi hasi, ndarekera.
Inkuba zesereza hejuru y’icondo, ikibatsi kiyicana mu rubega
Intoki zifashe igifunga zirashya
Imisakura imucamo inkera, inkongi iravuga mu Gihengeri
Mu gihumbi cye inkurazo zihacana inkekwe
Inkuku yali afite ihinduka umuyonga agera hasi yakongotse
Umubili we uhinduka amakara n’aho aguye arakobana
Nk’ukubiswe n’iyo hejuru, abaho batinya kumukora,
Bati:Ubwo yanyagiwe n’Inkotanyi cyane,
Nimumureke mwe kumukurura ibisiga bimukembere aho.
Na byo bimurara inkera, bimaze gusinda inkaba,
Byilirwa bisingiza uwantanagiye.
Imbungiramihigo sinahagararwa hagati nk’abatagira ishyaka,
Ishyamba ry’umwimirizi ndiremamo inkora.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Indakalira kuvusha

Indakalira kuvusha ya ruhalirwashema
Umuheto ukura amahanga ku ijabo,
Waramvuwe mu ijuli rya Rutete
Aho waturutse ni mu rikomeye
Ruteranyangabo, inkaka zawukojejeho urwano
Rwema rw’umuronko ababaji bawugize inyamibwa
Mu kuwuntura ari inkare, babonye ko udakwiye ab’amakenga
Bati: nimuwushyire Inkotanyi cyane, we uzagira icyo awumaza.
Nywuhangajemo uruge uhinduka isarabwe
Ingabo nzigenda ku isonga, ni usanzwe ndi isibo
Tugisakirana n’urugamba, nibasira ufite impenzi
Ayitambitsemo amacumu abili, ndayikongeza n’umuvarugamba
Aho bayishingiye icondo mpaca icyuho,
Icyuma cyigerera ku mubili w’umukinzi, ari ugukura mu gitugu
Mbona umusakura umukungamo inkangwe,
Inkwaya irangira amaze kugwa.
Maze gutagaranya iby’i Bushagire, ntabaruka nambaye icyuma
Gitera abagabo ishema, bakinshakajemo cyane mvuga icyo namaze,
Nti: Rutinduka namwicishije umugereka, mu kuwukabura nkura mu gitugu
Usohoka yawukwijemo ibitenga, na we mukeba agitera umugeli,
Na Rwantabo ni uko namugize.
Umugaba muteye ubwuzu,
Ati: Murangamirangango, urampimbaje ngwino umbwire ibigwi.
Nti: Kuli Rugeyo nahagalitse umuhinza,
Nivugana umuheto wahiliwe n’ishya ubwo nambitse ingoma yacu.
Ati: Rwizihirangabo ubwo muteye kuli Ndago,
Ko induru yavuze ukitangiza guhurura, ni wowe wafatiliye Abahima?
Nti: Urabaze Nyilingango,
Ingundu nayigabizaga nyirayo agaragurika mu nkoro y’inka!
Ati: Ese Ndengabagahizi ko bawugwijeho amashinjo,
Uwambaliye ku cyenda gisa?
Nti: uwo kwa Murengezi yasagaga icumu,
N’uwo nacuze inkumbi mu Busarasi;
N’uwo nasigiranye mu misibo y’intere,
N’ubwo duhomboye inteko nalishe.
Ati: Ndengabaganizi, uwambaliye ukuli,
Ni umulimo w’intwali abatigeze mu ntambara nibegame uwivugane.
Nywiregeye mu byano nizihira abagabe b’Inyarubuga,
Abashakamba bandangamira nywusumisha
Bampitira mu ngororano, mvuga n’aho nabaye ingenzi
Ntawe ukingisha impaka,
Bazi ko Impangazamihigo yanterekeye gutsinda amahanga.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Imyato y’impotore

Ingangare sinzi gutinya
Ahubwo ndi inkaka mpotora induru.
Umugome yaje yigaragambya
Agambiriye gutsinda
Ansanga ku isonga nsanganiye urugamba.

Ubwo mpita mwirahira,
Nti Rutembagazamakombe rwa Mudasongerwa
Sinkangwa n’ababisha intwari twatabaye.
Mpatana amakuza aho rukomeye
Ababisha bagashiguka banshinyikiye

Naho ntibaziko ari jye Rutembagazamakombe.
Rwoganangoga i Nkuba twitoza gucura inkumbi
Natsembye ababisha ku rugamba rw’umuheto.
Abanshiye ibico nabaciyemo
Nsohoka nsanga Rwadukanakurinda

Banyita Ingombamihigo y’ishema ryinshi.
Dore ko nabyirukanye inyange
Inyambo idasubizwa inyuma,
Nitwaza amakuza akuza abahungu
Ngarika mu nkubiri mbasarika Rusokanayibisongo!

Ndi imanzi namaze ababisha,
Ndi intwari mpora ku rugamba menera intore.
Ndi indirima ya Semwaga Sengabo isarika abanyigimba.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Igituma bandirimba.

Igituma bandirimba mu bihugu byose
Ngira ibirindiro bishyika ku ijana
Abazi kubara barahanshinga.
Hari uwo niciye mu Ishishi no mu Bushora na Cyimbu
No mu Ruvugangoma rwa Musekera

N’ icyuma navugirije kuri Cyinuma.
Niciye i Rubona rwa Tunda
Ntamirije umuheha mu ruhanga rw’inyambo.
Niciye ku Rutambabarenzi rwa Kidaturwa
Ntamirije uko ntamirije uku.

Nica Bisangwahabona mu Mushya wa Murori
Mporera Nubaha akibona.
Nica Rutuku ku Ihenda anyihamagariye.
Niciye mu ritagendwa rya Ngiga
Ndyivugiyemo rihinduka ibirori gusa !

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Icyivugo cy’igitoki

Ndi iseri ry’igitoki niba ndi imbwa ndamaze!

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo by’amaningwa.

l. Byavu bya Mureganshuro afatiwe ku mwaro wa Gisaya, ati: « mfite umuheto wanjye Rwego rugana urwo mu bagabo ku Cyeshero cya Ntosho, ngo pfukama umurase mugabo udashashira amagate, ndapfukama ingoma inyumva neza i Nduga, nyikatazamo mbwira Karinga ibigwi.

2. Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica, icumu ryera ikigembe nariteye umuhima kuri Gakirage, akirangamiye ubwiza ndarimugabiza riramugusha nk’ubukombe bw’ intare; mbonye ko rimubaga ndamushinyagurira, nti « aho si wowe wenyine, n’ uw’ i Bunyabungo ni uko namugize. »

3. Intwari bazi Rukazamihigo, ndi ubukombe bw’ inyamibwa, indege y’amarere maremare yangurukanye bidatinze inkura i Bujumbura sa moya, ingeza i Bruseli sa tanu, nsanga abasoda bahangaraye, sinakurwa umutima nk’abanyamusozi, imbunda nyirekurana umurego.

4. Intwari yemeye kurinda ya Nyirimbirima, imbuga nayituye mu gituntu cy’umuhizi, abatinyi bata ingabe, abatware bati « ni Mugabo urasana ubudatuza wa Rwitarika amasibe, ngombwa ya Runihangabo, iyo njya kwegura ingogo sinuzura n’ inganizi. »

5. Inyuramahanga isonga Ruhanika, Ruhimbaza kurwana rw’umutwe wahamye, iyo nuhiye uruti rw’umuniho ndwana ishyaka ry’iwacu, Rubabaza iteme Rudakukwa n’imitima, ngira ngo nshake ikigomwa cy’intore, aranga aramunshikana; Rwabiza icondo rirahinda, ngakubita ndi intwari y’ibanze.

6. Mashema y’intwari ya Nyantaba, iyo nishimanye intanage intambara ndayiharira, nta we undinda mfite umuheto, nategeye n’ufite ingabo ndamurasa, urutoki rwa marere rucana n’amaganya; intoki zifashe igifunga zirakongoka, nywitira ko Rurigurabagabo; nawubonye inkaka muri izo nkuba, sindakawubona icyangwe; ndi kumwe n’ icyaga twahize ubugabo.

7. Minega yibasira igitero nkivuzamo inkota, umuhungu wo mu ngeri nemeye guhiga, ndi ruheza aho induru ivuze, ntimugira isuku mwe munzaniye irivaruganda! Ndwana ibyo nahize, ibyo guhunga nabigize terera iyo, umwami
w’i Gisaka azi icyo namumariye.

8. Mwerekerarugamba wa Rugemanduru, uwo basenga isuri wa Rusengatabaro, ndi sesero ry’ ibyima, ndi uwabarinda ibyuma, ngeze mu nduru ngaruka mu ntambara nta bwoba.

9. Ngoga ikotana ishyanga ngo hatagira igisigara, ya Rusengatabaro nabaye imena mu z’ imbere, nta wangurana umukinzi byamukura ku nkomere zinkunda ibikabije, nazikingiye umubiri Kinyanza cya Butaka, nategetse urugamba
ku manga ya Ruharaye ndwiciraho.

10. Ngambwa nabaye ingangare mu ngabo ntihagira umpinyuza, Mpabuka nta rugamba ntabamo ingenzi, ndi Ngeyo itayoberana aho rwamye, inanga ndutikura mo indekwe.

ll. Niciye i Bushora na Kibumbu, nicira i Buvugangema na Musekera, nicira mu Butagendwa bwa Ngiga, Rwirahira Musahaha rwa Musatirizanzira, bagize ngo Busigi na Ruserera ntiyambukwa, nayambutse ndi kumwe na munywanyi wanjye Rusengo rwo mu Ndaheranwa.

12. Niciye i Bushora na Kibumba, nicira i Buvugangema na Mutakara, nicira mu Butagendwa bwa Musekera, bagize ngo Rusizi ntiyambukwa, nayisimbukanye impirita ndi inyamaswa y’imico myiza, yaruzimizambuga, ndi intwari y’amarere; niciye ku Cyeshero cya Ntosho, umwami angabira kabiri, ndi Rwuhiramisakura rwa Mirindi izira gutuza.

13. Nkubito itihoreza induru, Rutikurana amakuza, nsanganya igitero n’iyo gihingutse ngiterana imbaraga, Ngarambe itikura imbere y’ingabo ndi Rwema badahiga, ndi Nkubito idasubiza imihigo ya rugamba, ni jye Rutavutsamakuza.

14. Nkubito y’abadahunga, ndi Ruhungira iminega, Rwego rw’ikirenga; igituma abahungu banyita umusore, igihanga sinakimereye ubusa, kera nari igihangange. Ubu ndi igihezabugingo, ndi ingoro y’Imana, Rugaraguramacumu rwa Ngarambe, sindambirwa ku rugamba, nk’abahungu b’inkorabusa, ndi umusore Gatendera, Nkota y’umugara, nyamukemba abo isanze.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo by’amaningwa (III)

1.Ruyenzi rw’ivumbi, nagiye gusoza urugamba nsanze ruremye ngumayo, ibitugu ndabitigisa, imyambi ndayisukiranya, abari mu mpinga ya Rukukumbo bati: Ubanza ariho ruremye, bati: ya Ndemarugamba iranesheje ujye utarama ijabiro

2.Rwabugiri yari yansizeho intwali yo gutsinda amahanga, zirakubira nku bita iy’imbere, nica Senyamabango mu Butagendwa; uwo nyina asohorezaho umutima ndalimucinya rimucikiramo; nti: Wimvunira uruti nta handi nzakura umunzenzi; ndi Nyamutwarajoro mu ijanja, ryanga gucya nkalibangira ingata, ndi akamasa k’ubugabo ka Rwangaguhunga, wakagera mu ruhanga ukaba wihaze amagara

3.Rwigerezaho intwali zisarika n’ababisha rwa Mutagisha ndi ubukombe banshimira imyato, ntwara umuheto ukaba impangare uhora utaruhuka intambara n’intanage zawo zirawizihiye. Nyimbuzi ubwo aduhereye inkindi i Kabare, ilya mpinga ya Kirabo iratwibonera, ilya mpinga ya Ngoma kwa bene Mbogo ntituragatuma bageza imbavu hasi; uwo muheto wararanzwe Shyali hirya y’ishyamba lya Ngabe, wararanzwe Nyarusange rwa Ngeruka hilya y’urugerero rwa Magege; wararanzwe Manyeli ya Mashinga hirya mu ishakiro ly’inkuba n’ amasirabo, zawishinjijeho ntizawukuraho n’ibango na limwe

4.Rwizihirangabo rwa Mugenza, icumu ririnduza abatanagishije, naritoneshereje uku1i ubwo nditeye nyili umuheto ku Gatare ka Mubimba, naramwishe sindakamudandaza, yaborogaga ryamugejejemo ubugi rirasohoka risesa amaraso, aralisinda nk’uwari asanswe hasi, liramuhorahoza nk’uwo kuri Mashaki, nalibanye igisagara mu ntambara y’ibuvune, narivunyije bene wabo barapfa barashira, n’abasigaye barahaba, ryabahalishije igihugu cyabo

5.Umuheto wanjye ni igitare wumva igitero ukavuga ibigwi, ingabo yanjye isengatabaro ikingira iz’inkenzi bananiye Rukanikamugabo, ndi uwaraye mu mihigo ndi Cyaradamaraye.

6.Umuheto wanjye ni ikiramvuramvu nawuramvuye hakulya y’ishyamba lya Ngabe, inzovu n’intare zawikubanzeho ntacyo zawutwaye, zawusize uruheha mu ruhekane rwa ruguru, nywugejeje imuhira abakobwa basiganira kuwusiga, abahungu basiganira kuwisimbuka; nishe agasimba gasa n’umuntu mu mpinga ya Rukukumbo, maze gutontoma nk’intare, ujye utarama ijabiro.

7.Umuheto wanjye n’umutana, nagiye impaka n’umukinzi ngo ntiyatoboka, ubwo ndapfukama nkoma imilindi hasi ibyuma byivugiza nk’ingoma hejuru y’ingabo, arashya wese wese bose batinya kumukora ngo badashya ngo yanyagiwe n’inkotanyi cyane; ni bwo negukanye izina ry’ubutwali nitwa Ruhalirwashema rwa Yuhi; ni jye ngabo itabwira ababisha neza, maze abatakili umutwe w’inkomezakulinda bagahungana iminega, ujye utarama ijabiro.

8.Uwo indamutsa idakema na hato, rutiyuhiza umuheto nkunda gutakisha, warakaliye itabaro, sinawutiza mu ngango nagambiliye n’umutasi nti: Uze kuntabaza mu museke, sinacana mbaliye urukerera ngishyikirana n’intambara intoki nzongeramo umurego, ndafora ntambutsa urwano, ngejeje ku nkike y’urutugu, umukinzi mutera ubwoba ingabo ye nyishingira imitimba mu mabara, amabango amutakara imbere; izuba ry’amanywa rimuvuyeho ntiryamumara imbeho, nsigara nsingiza uwantanagiye.

9.Uwo inyamibwa itarumvwaho gutinya, sindakawutinza mu ngango nagambiliye n’umutasi, nti: Buzajye gusesa nicana, nshyikiliye Rwamuza n’umuronko, intoki nzongezamo umurego ntambutse Urwanda umukinzi mutera ubwoba, iyo nkuba yo mu z’i Ruguru nanga izi ntambara nitwaza Rusenamugabo; Ngoga bavuga inkubito impinga ibyaye iz’umutwe, nitwaza Rwuhambavu.

10.Uwirahira bicika uwananiye aho rukomeye wa Rukikanshuro, ntwara ijana ry’ imisakura ndi Indoha barata y’umurasanyi wa Rutisukirwa, Kalinga nayimulikiye imyambi yasohotse, na Rushimirwabigwi ati: Mbe ntwali yo mu masonga, ati: uraze n’amashinga yanshinguraga ingobe mu ngondo ingundizi mu bitugu.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo by’amaningwa (II)

1.Kayonga ka Bwihura na Bwihuramisakura mu Bwira na Nyampaka, nishe Bitahura uruguma, ngira ngo nshake ikigomwa cy’intore, aranga aramunshikana; Rwabiza icondo lirahinda, ngakubita ndi intwali y’ibanze.

2.Rubibi rw’intwali rwa Ntalindwa, Rudakemwa sindikura mu ntoki naliteranye icyusa, nabaye icyogere mu nyambo, nimanye inka n’inkomere nagimbuliye abatabazi mu Bweru bwa Juru, nabaculije inkumbi nacyuye inka n’imfizi, mba icyegera cy’umwami.

3.Rudacogozwa n’abafozi indi mitwe yigishwa kurwana, sintoterwa gutabara ku nkiko ishyanga, iyo nkiranye n’intambara urwo rugamba rukirwa na bake; inkuba ya Runyagiranduru nkubita inshuro nyitera amacumu.

4.Rudindagiza guhama, ndi itumbi rya bukana, nalindagije Mudakikwa na Mukikababisha, iyo nshatse kubura indekwe nsa n’inkangu y’i Buhoma. Igituma abahungu bankunda nuko ndaza umutima ku ngimbi y’umuheto, mu gitondo nkazawuzindukana, ndi isata bakomera igatumburuka, akambi kanjye k’urutete nagakubise umunyagisaka, nirukira kumushahura

5.Rugaragara aho Indinda zikotanira, Rwamucurankumbi ndi rwisasira abarakaje imihigo, ndi rusanganirantambara, nkayikubita inshuro abatangira bakanyifuza; ingabo yanjye ni isuli ya rusanganira abafite imyambi

6.Rugema rudatinya intanage intambara nyiboneza amakuza, Rwema rwo kubarusha nkundirwa no kuboneza inti, nimanye Rwabizambuga; nimanye Sekabwa ka Musanganya, nagimbuliye abatabazi mu mutwe wacu banyita inkaka, nitwa Rutagerura ubugabo

7.Rugina ruhora umutware ku mutima, ndi rukera intabaza intambara imaze kurema imyambi irangira, ndi nyamwicara ku murere abakobwa bakanzanira inkuruba yo ku Muvumba, ivugisha umugabo amagambure; ndi nyamuca mu gakangaga abakobwa bakagacira icyo, ngo mico myiza yanyuze aha!

8.Runihura rwa Kiroha, ndi Ruhigira rwa Ntindo ngera iyo rwaga nkarwana, ndi Rucyahirwa abo ndusha, kukotutarugeranaho, ndi Njyarugamba mboneza amakuza mu rukubo abatirinda bikubura.

9.Rushimutamuntu rwa Nyamashara, ndi imfizi y’icyaga kandi ndi ingare n’ingalika mu mahina, nkaba imfizi itsinda bihinanye, ndi ruburamanywa Rwagitinywa, rutabura ubugabo ngeze mu babisha, Rwagitinywa rugina ntibamburanya itabaro, ndihoramo jye nyamibwa y’umutwe.

10.Rutajabukwa n’imitima ingamba zimisha imituku, rwa Nyilimbirima ndi intwali inkotanyi yamenye; yanshinze urugamba rukora amaraso, ati Rwampingane! Nti: Rukaragandekwe nangana n’ababisha iyo duhuye ndarakara.

11.Rutegurambura Rwagitinywa ndi Imana y’abatabazi, igihe nishe Gifashi zifashe aka Bunagana, nari umwana w’umushumba, baherako bandirimba mu itorero, icyo gihe na n’ubu nitwa Inkomezamihigo nabyirukanye nkili umwana.

12.Ruti rutikura intore intambara icy’ubwo Rwagitinywa, ngira igitinyiro mu bahungu, nkaba ruhananti mu gituza intwari zimaze gushyikirana; nkaba rushitamugabo, nkubita negura inshuro, umuheto wanjye ntukezwa n’abirabura.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo by’abana

1. Ndi Nkubito idatinya,
Ndi Nyambo sinkenga,
Mucyo wa Rutinywa,
Ndi umuhungu ntibyijanwa.

2. Nkubitiye umuntu mu gikombe,
Ndamuzamura mukubitira mu gahinga,
Ngo ejo batagira ngo ni inkangu yamumfashije.

3. Ndi Nyamugendamubimbere,
Singenda mu b’inyuma,
Ni jye Nyambo yogeye.

4. Ndi agaca mu ziko ntigashye,
Ndi inkuba y’ amaganga.

5. Ndi Gatobotobo ka Ndabateze,
Natega neza ndagatabaruka.

6. Nagiye ku rusenge
Ibitugu ndabitigisa
Imyambi ndayisukiranya,
Abo twari kumwe ndabacyaha
Nitwa Cyaradamaraye.

7. Nahagaze mu mpinga ndasa umwambi
Umukobwa arambona, ati:
Uno muhungu yarasa neza arakandongora.

8. Ndi akana k’amanyama ka Runyanyaga
Nanyanyagije imyambi mu rugo rwa Muvunyi
Ndi umuvunankokora wa Nkomati
Nice ngeze ku rugamba, nkarutera
Jye nyamibwa y’ umutwe.

9. Ndi akavuzavuza, kavuza amacumu kakayavundereza,
Ndi umuhungu w’ishema.

10. Ndi inkubito idatinya
Ndi Nyambo sinkenga
Mucyo wa Rutinywa
Ndi umuhungu ntibyijanwa.

11. Ndi inkubito isanganwa igitero
Rwagitinywa ndi Imanzi,
Ndi umuhungu wemeye imihigo.

12. Ndi nyamugenda mu b’imbere
Singenda mu b’inyuma
Ni jye Nyambo yogeye.

13. Ndi Nyamuturukira intambara ku mutwe
Ngira ngo nyitere amacumu
Rwa Ntabashwa ndi umusore w’imbungiramihigo.

14. Ndi umuhungu ndi umuziraguhunga,
Ndi inyamibwa idacibwa umutsi
Si ndi agatinya kuvuga ibigwi byanjye.

15. Ndi uwo baririmba ijabiro rigacya
Rukerantambara ndi Rusengo basanga kwa Kagenza.

16. Nkandagiye mu gikararanka
Agakambwe karikanga,
Nti:  » Humura nyagakambwe
Ndi Mirindi y’abasore
Nyamuca mu gitaramo igitondo gitangaje
I Nyanza kwa Rudahigwa ».

17. Rukamatamuheto rwa Mwiyahuzi
Nta rugamba adatwaraho ubugabo
Rukukumbashingwe rwa Mushimwa
Yakoze mu cyibo akuba icyinyo
Yari yarahiye Cyirima ko nta cyo yariye.

18. Umuheto wanjye ni igitare
Wumva igitero ukavuga ibigwi
Ingabo yanjye ni isuri
Isengatabaro ikingira iz’ inkenzi
Bananiye Rukanikamugabo
Ndi uwaraye mu mihigo
Ndi Cyaradamaraye.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo by’abana (III)

1.Nkubise umunyagisaka amasaka arasimbuka,
Yiruka ajya kuyatora,
Nanjye niruka njya kumushahura.

2.Nkubitiye umugabo mu kazibaziba,
Akazizi karamurenga, biruka bajya ku mushaka,
Nanjye niruka njya kumushahura.

3.Rukamatamuheto rwa mwiyahuzi,
Nta rugamba adatwaraho ubugabo,
Rukukumbashingwe rwa Mushimwa,
Yakoze mu cyibo akuka icyinyo
Yali yarahiye Cyilima ko nta cyo yaliye.

4.Umuheto wanjye ni igitare wumva igitero ukavuga ibigwi,
Ingabo yanjye ni isuli, isengatabaro ikingira iz’inkenzi,
bananiye Rukanikamugabo;
Ndi uwaraye mu mihigo, ndi Cyaradamaraye.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo by’abana (II)

1.Ndi agasiga kisize umutuku,
Nkitwa ikirashi cy’abahungu,
Nkitwa icya Rusengo.

2.Ndi bitugu ndi bigaragara ku iteme, ndi nyamurasa aho ngamije.

3.Ndi Bisogota ndi Bisogotanyi,
Nivugiye ku rusenge umwana yivugira mu nda ya nyina
Nta handi lyabonetse.

4.Ndi ingangare y’isata yasa abakinzi,
Milindi y’abasore, rubanzilizangabo.

5.Ndi inkubito isanganira igitero,
Mu gitaramo cy’abandi bahungu, ndi icyago.

6.Ndi inkubito isanganwa igitero,
Rwagitinywa ndi imanzi,
Ndi umuhungu wemeye imihigo.

7.Ndi inkubito y’abato
Nkubita ingamba zikerekerana.

8.Ndi rwanga kubanzilizwa
Mfite amacumu mu milindi y’abato,
Nkubita ingamba zikerekerana.

9.Ndi umulinda abikwiye,
Nishe abantu babili imyambi itaratura impumu.

10.Ndi uwo balirimba ijabiro rigacya,
Rukerantambara ndi Rusengo basanga kwa Kagenza.

11.Ni jye Gisuma cya Rusekabahunga,
Nyabarongo ba Rugina, ati: Urumva Nyirangabo ngo ndagira?
Ati: Ndumva jye Gisuma cya Rusekabahunga,
Nyabarongo ba Rugina.

12.Nishe ibihembe nica n’ibikungu,
nanirwa n’intwali zifite amacumu abili.

13.Nkandagiye agasaza agakambwe kaliranga,
Kati: kano kana ni agakenya
Nti: aha data si ndi agakenya, ndi agakinduzi ka Kigeli,
Ujye utarama ijabiro.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo by’abagabo

l. Inkerarugamba y’ umuhungu
Ab’imihisi ntibamburanya imihigo
Barareka nkayibanza jye ngabo y’umutwe.

2. Ndi imbonezamyambi ya Rugina
Ndi umugirwa w’ intore
Intambara iteye ubwoba nyibanza imbere
Ndi Ruterabwoba ndi Rutaramanaguhiga.

3. Ndi isata ishoka bagasamara
Ndi bishyika bishyika umutware ku mutima
Ndi Inshyikana ku mubiri
Ndi ingeri yasumbye inkiko.

4. Ndi Mihigo itarambira abahungu
Minega icyaha induru
Rubabazigitero igitaramo gihimbaje
Ndi Rutikanga urukubo ndukotanamo.

5. Ndi Ngabo itagerura icyusa ya Runyagiranduru
Intambara ngezemo ntishogosha
Nkaba imanzi y’ abacu.

6. Ndi Ngoga bavuga inkubito
Ndi Rukerakubarusha
Inyamibwa narogeye mu yindi mitwe.

7. Ndi Rubimbura ahananiranye wa Simpunga
Umuheto urengera imfura nywuhorana mu ntoki.

8. Ndi Rudakubana mpamya induru
Indamutsa murwanira ishyaka
Ndi umuhungu udahehembya amakuza
Ngira impambara mu mihigo
Nkesha indatirwabahizi.

9. Ndi Runihura mbanje mu iteme
Intwari bahariye ibanze
Rudasongerwa n’ amasibe
Ndi inkuba ihindana iminega.

10.Ndi Rupfukamiramakombe rwa Nyamukeba
Ndi n’ Imanzi ya Rukubamo
Semwaga wa Rugango
Ndi ingabo inesha igitero.

ll. Ndi Rutayoberana mu nduru rwa Semwaga
Rukabu ntwara Rubibi rugerna ikirari
Nyibana mu nduru
Runihuza iminega
Ndi icyamamare cy’ umutwe.

12. Ndi Rwema rw’ intare Rubaririzakobe
Inshongore sinagarambye ndi Rubabazigitero
Ndi umugabo ushita ababisha ku ndekwe wa Rushimirwabigwi
Ndi umushumba w’ urugamba
Ndi uragira amakuza.

13. Nkubito itihorera induru
Rutikuranamakuza nsanganya igitero
N’iyo gihingutse ngiterana imbaraga
Ngarambe itikura imbere y’ ingabo
Ndi Rwema badahiga
Ndi Nkubito idasubiza imihigo ku rugamba
Ni jye Rutavutsamakuza.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo by’abagabo b’intwali (IV)

1.Ndi Rwogezwa n’ingabo rwa Ngango,
Singarambira urugamba nka rubanda rw’inganizi,
Ntwara amacumu adahemba.

2.Ndi umunihuzaruti wa Rutamu urugamba dutonganye ntirutaha,
Ndi rubalirizakobe.

3.Ndi umuzibanduru wa ruzingandekwe, ntwali imena urugamba
Iyo nyibanguyemo amakuza abatali isibo barasigana, nkarwigiraho na Nkubito.

4.Ndi uwo amahina adakura umutima,
Uwo imbambanyi zikundira kwizera wa rwuhirandekwe,
Ndi umutegeka w’intambara intore zangize uwo kulinda.

5.Ngoga yasiliza mu masoko, Ntare yasanze ndi rusumbanyamugabo

6.Nibiliye mu iteme niburukira mu itabaro,
Intukura nyikuye mu za Matama,
Umubisha mutambika ku ruhembe rw’umuheto.

7.Nyahuzi y’amacumu ndi rutinyirwa amakuza,
Iyo ngeze mu gitaramo nta mutware umvugana impuhwe,
Ndi Mwaga w’Indinda.

8.Nyamuturuka intamabara ku mutwe,
Nyitera amacumu ngira ngo idakira uwa Rugemahabi,
Ndi Njyarugamba.

9.Nyili umuheto w’imfuruta nawukubise umuhima ku nda,
Umuhimakazi arayidoda, nkaba rukindurambavu.

10.Rubabaza igitero rucyaha abaganizi, inyamibwa idatinya,
Ntera inshuro ntigaruka.

11.Rubabaza kubarusha, rugumaguza ingango,
Rushengurana inkindi, inkuba idasongerwa nishe Sumiramya.

12.Rucumitanamifuka rufungulira amaco,
Icyo abandi bamukundira ntacikwa n’uwo yahamije.

13.Rudakenga bavuga imihigo, rukemampunzi batijana,
Ndi inkuba irakazwa n’induru.

14.Rudatsikira yumva induru rwa Nyandekwe,
Ndi indongozi y’urugamba, iyo ruvutse ngenda imbere.

15.Rugaragara ahananiye ingimbi rwa Ngabo nziza,
Nkubita urugamba rugishyikirana, nkaba ruhindananjunga intwali y’ibanze.

16.Rusakarana inkubito Rwagitinywa,
Inyamibwa yo muli izo nkuba, ndi rulirimbwa ahananiye indi mitwe.

17.Rushimutamuntu rwa Nyamashara,
Imfizi y’icyaga kandi ndi ingare y’ingalika mu mahina,
Nkaba imfizi itsinda bihinanye, ndi ruburamanywa Rwagitinywa.

18.Rutabura ubugabo ngeze mu babisha,
Rwagitinywa Rugina ntibamburanya,
Itabaro ndihoramo jye nyamibwa y’umutwe.

19.Rutaganira nenze ingabo, rusuzuguza abo twahigiye gusohoka,
Ndi imanzi mberewe n’umurera.

20.Ruti bataramana inyuma, ruboneka mu b’imbere,
Rusatira aho twateye, rutagarukanwa n’inshuro.

21.Rwigerezaho nkumbuye kuba intwali,
Rwa Nyilimbirima ntwara imbibi y’umukore, sinyigura umukinzi,
Niciye mu rwamu rw’imbunda, imbungiramihigo zizi icyo nazimaliye.

22.Rwononamirera rwa Mugema, ndi ikibyiruke cy’inzovu,
Narasaniye mu bikombe ibitare birakuka,
Abo mu gicu birahira Rwahama rw’i Muganza.

23.Mihigo itikura isuli igasandaza n’uyikinze, si ndi isibo muli izi ngabo
Uwarobanura ingenzi yambanza jye nyamibwa.

24.Mugabo umenera intore mu ntambara iteye ubwoba,
Yishe nyir’ibiti, yiciye Nyamikingo umwami yamutumye,
Yishe na Rugina rwa nyir’icyahi.

25.Muribuzi wa Rumanzi inyota y’amacumu;
Runyagiramihana n’ubu ni ingwe, akumira urugamba,
Ni inkerarugamba itagamburura.

26.Munyurangabo wa Rugango, rugandura amakuza,
Mbona amakombe y’ibyuma nkarwanira kuyasanga.

27.Munyurangabo wa Ruhuta, umuhungu sinitalika intambara zambonyeho Rugina.

28.Wambajije Mudakikwa na Mukikwababisha,
Iyo nshatse kubura indekwe nsa n’inkangu y’i Buhoma.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo by’abagabo b’intwali (III)

1.Ndi Minega icyaha induru Rubabaza igitero,
Inyamibwa y’abankunda
Rwema rw’umutwe ndi ingenzi ibamenera.

2.Ndi Minega idasa n’impunzi, intambara isezeye abayisalika,
Rwamwaga nsezera ingabo.

3.Ndi Minega ya Rubimbulirangabo, sintiya gukotana ikobe livuze.

4.Ndi Minega ya Rugambwa, ndi rukanika abo ndusha kuba umutwe.

5.Ndi Mutarugera wa Rugina, ishyanga mpagomwa umusore.

6.Ndi Mvutaguranamitali ya Rutamu rw’isabutanga,
Uwo abatware bakundira icyusa,
Mu Mbuga na Nyamisagara nasatiye intambara.

7.Ndi Ngoga ihanikira abatinyi, abatali aho rukomeye bakubirwa inyuma.

8.Ndi Ngoga ya Rugango, urugangazi mpindana umwaga.

9.Ndi Nkubito ilirimbwa ku iteme ya Rutanguranwashyaka,
Ndi ruti rwemeye amahina,
Ndi Ngoga bavuga imbaraga ya Rubabazandongozi.

10.Ndi Nyamuhurura bahunga, wa Ruhozamihigo, ndi Ruboneza ayera ibirenge.

11.Ndi Nyamukabukira ilidahemba, lyajya guhemba ligahetura.

12.Ndi Nyamutikura inshuro ibigembe wa Rugemanduru,
Umugirwa w’urugamba narukenesheje banyaga Inyagirabahizi.

13.Ndi Rudacogozwa n’abafozi, nikingiye ingabo itanyeganyega.

14.Ndi Rudakenga bavuga imihigo, rutaganira nsumba ibigarama,
Inkebamugabo ya Bigaga, narashwe mu biganza mvuna igaju lya Munana.

15.Ndi Rugaragara ku rugamba rwa Nyandekwe,
Imfizi irwana ishyaka, ishyanga, baranyifuza,
Ngo ndi Milindi imenera ingabo.

16.Ndi Rugaragara urugamba rukomeye,
Ndi rusesa igitero igitondo kigatangaza.

17.Ndi Rugaragara mu z’imbere, rushinguka mu z’inyuma,
Ruterabwoba, Sebuharara Nkombe ya Rugina
Nimanye inka mu nkoko, inkomere zinyita Rugina.

18.Ndi Rukanika amakuza, ndi Nyilimbaraga y’ishyaka,
Ishyanga ntibaranshira amakenga,
Ndi inshongore ikaraga ababisha, ndi ruti rutavaruka n’amahanga.

19.Ndi Rukelikibaye amasonga abaliriza iyo bicika.

20.Ndi Rusakara nkubita inshuro rwa Ngabo nziza,
Niciye ku cy’ihubi, abahungu bahurura bantabaye,
Nkitwa inkerarugamba itagamburura mu mihigo.

21.Ndi Ruti rutavaruka n’amahanga, abo mu mutwe wacu baranyifuza,
Ngo yaje Rukabu bisunga isonga batijana.

22.Ndi Rutinywa rutima intambara igicuza, ndi icyaga kibageruza.

23.Ndi Rwamamara mu ntambara,
Rwa Mutagisha imitwe y’imenerarugamba,
Iyo nzilimo ntizikubana ngungiza amahina.

24.Ndi Rwema rw’abahizi, rwogezwa n’abagabo rwa mucurankumbi,
Abanyamahanga bangize indahiro.

25.Ndi Rwigerezaho intwali zisalitse,
Ndi nyamuca aho batinya wa Rubuza imanzi gutabara,
Ndi ruti ruhorera abishwe n’imyambi.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo by’abagabo b’intwali (II)

1.Impindanyamugabo ya Mpabuka,
Ntwara amacumu asohoka mu ngabo.

2.Ingabo yanjye ni isuli ibana n’iya Rusanganirantambara,
Iyo nyishandaje mu rugamba ntirugaruka,
Ababisha banyita Rukenyantambara.

3.Ingare ya Ruhanga ndatsa rugashya.

4.Inkomeza kulinda ikubitana ishema n’isheja ry’abato,
Ndindana ingabo.

5.Inyamibwa ikwiye Musinga, ya rusakara mu mahina,
Ntwara umuheto w’urusobe.

6.Inyamibwa yo mu nziza, ya rutazilikana guhaba,
Umuheto udashyirwa isuli imbere, nawugize mana y’abagabo
Ntawanjye ukomereka nywufite.

7.Iyanjye ngabo ni igitare ibana n’iya Rutambikamugabo.

8.Ndi igikwerere maze guhama, ndi ubukombe butava izuba,
Ndi nyamutera inka kureta.

9.Ndi igisagara cy’ubukombe kidakomwa imbere n’abashakamba.

10.Ndi impalirwasibo ya Rukemasibe, simpunga zicana.

11.Ndi impuruzwa y’impezamihigo, rudasubizwa n’induru,
N’ubu mu mahanga baracyandilimba,
Ngo icumu lyanjye ni rudahararukwa n’intoki.

12.Ndi inshogozamugabo, niciye mu ntanzi,
Abatari intore intambara irabagarukana.

13.Ndi ingorabahizi nisheshekajeho inkindi, ndi ruti batinyira ubutwali

14.Ndi inkubito idakubana mu ishiraniro, rushengererantambara,
Intore itumirwa aho rwaremye, ndi rutsirika ababisha igihumbi turwana.

15.Ndi inkubito ya Rutikurana, Rwagitinywa icyaga cy’inkwaya,
Rutaganira n’icyangwe, ndi Rucyaha igitero.

16.Ndi intore ya Nyantabana, ntawe undinda iyo mfite umuheto.

17.Ndi Mihosho ya Rutare, ndi rutaramana guhiga,
Rutirengagiza induru, intwali nshaka kwuhira indekwe.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo by’abagabo (V)

1.Ruburamanywa Rwagitinywa, ruburabuzamugabo,
Imanzi itagarambye, umuhizi mberwa n’inkindi.

2.Rudahangarwa n’abaganizi,
Rwagitinywa ndi umuhungu mpora imbere,
Cyuma ndi rudahangarwa n’imyambi.

3.Rugaragara nenda ingabo rwa Ngarambe,
Ingangare ndi runihura narahamye.

4.Rugemangabo ngema intambara ku mubili n’ibigembe
Nkayitera ntikenga, ndi intore Rutikanga.

5.Rugema rugusha mu ntambara intabaza igombye inkerarugamba,
Jye nkuba yo mu nkerarugamba nkubita nasa imirera.

6.Rukabu bisunga rukukana imihigo, rutambuka ab’ubwoba,
Rutanyagihumbi, rubabaza igitero, ndi imanzi sinagarambye.

7.Runyagiranduru rwa Nyilimbirima, ndi intwali ilirimbwa neza.

8.Rusakaranankota rwa Nkungerwa, abanjye nkome nte mbasalika,
Rusanganiratabaro ntaho njorwa.

9.Ruti batinyira ubutwali rukanika amakuza, ruhindanankubito,
Ngira imbaraga y’ishyaka, ishyanga ntibangarukana,
Rudasumbwa mbaboneza iminega.

10.Ruti bisunga, Rugina batijana,
Ndi inshongore ikomeje urwego mu rugerero,
Ndi umuhungu udasubirana ingabo.

11.Rutinywa rudatinya ku mutware, rutambuka aho amakenga atinya
Nta wangurana abatatu baturutse mu wundi mutwe,
Induru yavuze kuli Ngoma ingabe nyendana ingoga.

12.Ruzilikanamuheto rwa nzu imwe ngira inzigo n’abanze Musinga,
Nishe izuba ari umushishe umubisha duhanganye ndamurusha.

13.Ruzingandekwe rwa Baziga ntwara amacumu asohoka mu ngabo,
Iyo banyogeje mu makuba nikunda mu gitugu,
Ubutwali nkabuhamya nkaba intwali ya Kigeli.

14.Rwanga kubanzilizwa mfite amacumu,
Iyo induru ivuze nyakirana amakuza.

15.Rwego rw’amakuza amena igitero,
Rutikuranshuro ntikanga urukubo,
Ndi rulirimbwa ahananiye indi mitwe.

16.Rwego rw’impame ndi mwemerashyaka, ndi Murego wa rugamba,
Iyo mbanguye amakuza simpunga ndi ihigiro.

17.Rwema rw’abagabo rwogezwa n’abagabo rwa Ngarambe,
Rudakubana nshaka kurwana, ruhimbaza abanyogeza.

18.Rwitera abanzi ruvugwa ndusha abahizi, ndi imanzi ya Runihura,
Rudatinya inshuro, ndi intwali y’inkikabahizi.

19.Rwogezangabo rwa Ngarambe,
Singarambira urugamba nka rubanda rw’ibifura.

20.Umuheto wanjye ni Rurakaza ku rugamba,
Nawutijijwe n’abahungu bataraswa inyuma,
Ntibakangwe imisakura tuli hejuru y’intamati.

21.Uw’isuli murasana isuku, uw’intwali mbanza kumweza,
Uwo duhanganywe ahwera ahagaze,
Inyamibwa ya Rutigerera ubugabo.

22.Barasaniye mu bikombe ibitare birakuka,
Abo mu bicu birahira Rwahama.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo by’abagabo (III)

1.Ndi rudahemukira intwali, imfuruta nyifashe mu gifunga.

2.Ndi rudahindagara urugamba rumaze gukomera,
Abo mu mutwe wacu banyita mwanzi w’ababisha.

3.Ndi rudakubaganira imfura,
Imfuruta zivuga ibyuma mu byirengero by’imfura.

4.Ndi rudakubana mpamya induru indamutsa murwanira ishyaka,
Ndi umuhungu udahehembya amakuza,
Ngira impambara mu mihigo, nkesha indatirwa abahizi.

5.Ndi rudatebana amakuza, ndi Nkaka nsha ku mulinzi.

6.Ndi rugema amakuza rwa Ngabo idasubizwa inyuma n’igitero.

7.Ndi rugema bigembe, Rugira batagerageza guhiga,
Imitwe y’ahandi ndayirusha ntibyijanwa.

8.Ndi Rugina rwitabana impuruza, impunzi zisunga ibicucu,
N’ubu ndi Ruhamyabigembe.

9.Ndi Rugina rwitaba impuruza, inkuba y’impotoranyamugabo,
Rubabazanganizi, nabaye icyogere,
Ingabo zitabaye i Buliza nabaye ingenzi.

10.Ndi Rugwizakulinda rwa mudasubizwa inyuma n’abashakamba.

11.Ndi Rukemampunzi batijana, imanzi yo mu neza,
Ya Kambilizampunzi, imanzi maze guhama.

12.Ndi Rukemampunzi batijana,
Rukikantambara ndabakira induru indekwe,
Indi mitwe indeba igihumbi,
Ruhamanya rwo muli izi nkuba,
Ni jye nkerarugamba balirikana ijabiro.

13.Ndi Rukemampunzi rwa Mpabuka,
Ntawe umpangara iyo narakaje imihigo.

14.Ndi Rulirimbwa ko nahize, ni jye mukondo wa Nyilingoma.

15.Ndi Runihura mbanje mu iteme, intwali bahaliye ibanze,
Rudasongerwa n’amasibe, ndi inkuba ihindana iminega.

16.Ndi rupfukamira amakombe rwa Nyamukeba,
Ndi n’imanzi ya Rukubamo,
Semwaga wa Rugango, ndi ingabo inesha igitero.

17.Ndi Rusakara bavuga amahina, rusedukana igitero,
Abo mu mutwe wacu bamvuna nishe.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo by’abagabo (II)

1.Inshongore ikaraga ababisha ku ndekwe,
Umuhungu Rwanga kugarama.

2.Intamati itikura mbere y’ ingabo,
Ngarambe badahiga,
Ndi Suzuguza abo twagiye gusohoza.

3.Inyamibwa ikwiye Musinga,
Ya rusakara mu mahina,
Ntwara umuheto w’urusobe.

4.Ndi Bitsindika inkumi bya Rucogoza,
Ndi uwo umwami akunda gutuma mu Rukandamuheto.

5.Ndi icyamamare cy’umutwe,
Ndi rulirimbwa mu mahina rwa Nyilimbirima.

6.Ndi icyago cya Rutagungira,
Ndi umuhungu ndi umuzira guhunga.

7.Ndi impalirwa mihigo, ndi rwijutamihigo,
Ndi rubambiranangabo, ndi ruvukanwa rw’umugabo.

8.Ndi inyamibwa baratira umugabe,
Rukaragandekwe, ndi umugabo ugaragara ku rugamba.

9.Ndi inyamibwa idakemwa, imyambi itagorama,
Ndi inzovu y’imilindi, sinkura ibirenge nshyikirana n’ingamba,
Ntwara kebamubili.

10.Ndi Mudashyikirwa n’abashaka ibishahu,
Ndi ruzimizambuga rwo mu nziza,
Ruzindurwa no gutsinda ababisha,
Ndi Rwamamara aho indinda zikotaniye.

11.Ndi Mugabo umenera intorewa Rukikantambara,
Sinsubizwa inyuma n’ababisha.

12.Ndi Munyuzangabo wa Rugango,
Ndi Manzi ihatse ibigarama.

13.Ndi Mutamu wa Rwasha,
Nanze gutamira nk’abakinzi b’ubwoba, inka tuzitereza iminunga;
Nateye icumu mu nshuro abagabo b’imbwa bakiyafashe mu ntoki,
Ndangamira inkwaya numva iyo imyambi ivugira.

14.Ndi Ngoga bavuga imbaraga, imbabazamahanga,
Ndi Rusanganirantambara.

15.Ndi Ngoga y’igikwerere, igikuba gicika, ndi Manzi y’abacu.

16.Ndi Nkaragaminega ya Rubimbulirangabo,
Abenshi ntibazi kurasana ku nkindi y’inka nk’inkuba ya Seshobore,
Niciye kwa Basebya.

17.Ndi Nkubito inesha ab’ahandi, ndi ruhimbaza abanyogeza.

18.Ndi Nkubito ilirimbwa mu bahizi;
Ruhindana iminega, rubabazantambara.

19.Ndi nyamuca aho batinya intwali zisalitse,
Ndi rubabazandongozi.

20.Ndi rubabaza igitero, ndi rucyaha abaganira, ku rugamba sintezuka.

21.Ndi rubimbura ahananiranye wa Simpunga,
Umuheto urengera imfura nywuhorana mu ntoki.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo by’ abagabo b’intwari.

l. Igituma abahungu bankunda
Ni uko ndaza umutima ku myambi y’ umuheto
Mu gitondo nkazawuzindukana.

2. Inyamibwa yo mu nziza ya Rutazirikanaguhaba
Umuheto udashyirwa isuri imbere
Nawugize mana y’ abagabo
Nta wanjye ukomereka nywufite.

3. Ndi inkotanyi Rugambwa
Icumu rihashya abatanazi
Icyatumye nditonesha
Ni uko narigeranye ku rugamba
Si irigurano ni irivaruganda.

4. Ndi Inkubito idakubana mu nkera nk’ inkenzi
Rukabu mu z’ umutwe ndi Rugina bifuza
Iyo natabaranye impenzi impunzi ziriyombana
Ndi Rutagerukana inkubito mba mu z’ umutwe.

5. Ndi Inshongore ikomeje urwego mu rugerero
Rwema si ndi umuhisi
Umuhungu udakubana mu bahunga
Urugamba rugamburuza abatwigimba.

6. Ndi intwari ibanza guhiga
Imanzi ihimbaza urugamba
Ruhirimbana mfite inkubito
Rusizana aho barasana
Ndi rudasumbwa tugeze ibwami.

7. Ndi Minega icyaha induru
Rubabazigitero, Inyamibwa y’abankunda
Rwema rw’ umutwe ndi Ingenzi ibamenera.

8. Ndi Mvutaguranamitari ya Rutamu rw’ isabutanga
Uwo abatware bakundira icyusa
Mu Mbuga na Nyamisagara nasatiye intambara.

9. Ndi Rugaragara ku rugamba rwa Nyandekwe
Imfizi irwana ishyaka ishyanga baranyifuza
Ngo ndi Mirindi imenera ingabo.

10. Ndi Rukanikamakuza
Ndi Nyirimbaraga y’ ishyaka
Ishyanga ntibaranshira amakenga
Ndi inshongore ikaraga ababisha
Ndi Ruti rutavaruka n’ amahanga.

ll. Ndi Rwamarnara mu ntambara
Rwamutagisha imitwe y’ Imenerarugamba
Iyo nzirimo ntizikubana
Ngungiza amahina.

12. Rubabaza kubarusha rugumaguza ingango
Rushenguraninkindi
Inkuba idasongerwa nishe Sumiranya.

13. Rusakaraninkubito Rwagitinywa
Inyamibwa yo muri izo nkuba
Ndi Ruri rimbwa ahananiye indi mitwe.

14. Ruri bataramana inyuma
Ruboneka mu b’ imbere
Rusatira aho twateye
Rutagarukanwa n’ inshuro.

15. Mugabo umenera inteme
Mu ntambara iteye ubwoba
Yishe nyir’ ibiti
Yiciye Nyamikingo umwami yamutumye
Yishe na Rugina rwa nyir’ icyahi.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

IBYIVUGO-Gisaza cya Muzigirwa

Uwo Abangamugayo basingiza
Ko asigana abandi inshuro
Wa Rusengo
Mu ishokero rya Rutigita
Abaje kumvuna
Basanze uwo twavuganaga
Avira amatete
Mu mataba y’u Mwogere.
Nishe Karyega mu Gikingo
Nishe Ntizigende mu Gikingo
Nishe Rukimirana mu Gikingo
Nishe umututsi w’amenyo abiri
Twaturukije Inkikabahizi.
Nishe umututsi w’uruziga
Mu nzira y’Abatoyi.
Niciye mu Karico
Abahebyi batashye.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Cyaradamaraye

Nagiye ku rusenge ibitugu ndabitigisa
Imyambi ndayisokeranya
Abo twari turi kumwe ndabacyaha
Nitwa « Cyaradamaraye »!!

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

iBYIVUGO-Basebya ba Nyirantwari

Rwirahira, imfizi yo mu basare
Ndi Ruvunywa inturire
Intambara imaze kurema
Mwene Rugayimpunzi.
Ndi ishami rya Rwasa
Nasa amabare.
Ni jye kigabo kinini
Gikingirije abarwanyi
Gikingiye abanyabwoba.
Ndi inshongore y’umugoboka
Nugumbira induru.
Nishe Rwantonga rwa Bihogo
Twiharikaniwe ku mugezi wa Mugoboro.
Niciye Rutete
Rutangira irabyumva.
Niciye Mpinga
Mpinda irabyumva.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Basebya ba Nyirantwari :Umutware w’impunyu mu Rugezi

IBYIVUGO-AKAMARIMARI

Ndi akamarimari ndi akamaramasenge
ndi inyana y´ubugondo icumbagira itarwaye.

Ibyivugo-Abatatu badatana [ III ]

MATIYASI ni umudasongerwa ari ku isonga.
Mumuhe agasogongero k’ ubutwari;
Mumuhaye impundu, mumuvugirize induba
N’ iwabo i Nduga bazururutse,
Bazigeze i Rukaza iwa Rukaburambuga se wamubyaye.

Ntiyikore amabere ya Nyirabaziga,
Yonkeje uwabaye umugabo
Aba n’ umugaba utagira igicuro cyo guhunga.
Umuhungu utihunza urugamba yabaye umurengezi
Ntaho atabaye imanzi n’ imazi.

Uwo abato basizanira gusingiza,
Nsinzi y’ ubugoryi urubyiruko rwigombye
Ni rugomwa muri uru Rwanda,
Ni Rwambarirashyaka
Nta shyanga ritamwumviye ibigwi.

Umurerabana n’ umurengerangoma wa Rugira,
Ayibyarira abagaba ayibyirurira abagabo.
Mu magume yabaye Ngoboka,
Mu mashuri yabaye umushirakinyoma, yigisha ashishikaye;
Ngiyo inshuti y’ ingaragu n’ abasore,
Yabarasaniye ubutazabashira
Kuko mu mashiraniro yabaye umutishumba,
Mu mage aba rwego rw’ lseminari.

Musengatabaro Abasenyeri basanze ari umusaserdoti ushize ubute
Bamushinga uburezi bw’ imena,
Yarengeye benshi Murego wa Matabura
Nta butindi yigeze mu nda.

Bwanzabuke na Bwuhiro bw’ umurava,
Umurasanyi w’ ishema wa rushenguzamisakura
Ni isarabwe ryemeye ishyaka.
Intarindwa ya ruhigira kurinda,
Ni iraba ryamamaye i Nduga na Nyundo.

Ni indakemwa yo muz’ iruguru badaharamba,
Ni Ruhanga rwisesuye urugwiro.
Umwungeri wa Mwungurangoma,
Nyubahiro ya Nyemazi,
Ni ingezi yanyuze Rurema
Ni inyenyeri yayoboye inzira y’ ljuru,

Nta njiji atavanye mu ijuri
N’ i Jabiro baramuririmba.
Ni imbonera yabonetse rukirema;
Ni urukerereza mu barezi.
Ni nzobe ikeye na Rukeramihigo,
Ni uruhehemure rw’ umurimbo.

Ni inkuba itabaye inkuku
N’ i Kabgayi bamwogeza mu bitaramo.
Intigunga yanze kuba ingungizi
Nta nganizi imuhagarara mu ruhando.
Ruhashyanduru ya ruharirwa mihigo,
Ni Intayegayezwa itagira intarizi,

Ni intango itagira inteteri,
Ni integuza y’ ijuru ryera.
Ruharabugingo wagaruye amahanga yamweguriye ibihumbi
Amahunda n’ ingabire zigaba ingabo;
Akicurira guhashya Rusenzi yitwa Ruserukanankubiri
Akaba inkumburwa ya Nyirigira.

Ubwo kandi ni Ingeruzabahizi y’ impambara
Yibasira abahanzi bagahara izabo.
Iyo yikoranye umukore aba inkeke y’ ababisha;
Umutambya akawushinga mo inkokora,
Akwuhira imitimba ari uwa Matabura ya Burega.

Uko bacumuye akabacisha mu mariba
Y‘ inema zeza ya Ruzezwabugingo,
Akabazimanira Rwinkesha wababereye inshuti n’ ifunguro.
Nguwo umugaba wabaye umwogezangoma ya Ngomiganje.
Ikinani kibereye Kristu
No mu rukerera yibera icyegera cya Rurema.

Ruhakabose yamugize umuhumuza n’ umuzahuzi.
Ahoga bene Gahangara banga ikiyaga.
Amabanga bakayahamba mu nda
Uwo muhango bakawuhorana ukabizihira.
Ni Umuzigamajambo wabihawe na Bwenge bwa Rugira.
Ntiyigeze kuba Gashyika
Ni Gahizi ka Murarizi wamuraze kuba imena mu Marangara.

Manamunda, mwungeri ungana Mugarura,
Uri Muganwa baririmba.
Tetero ry’ abato uri shengero ry’ urubyiruko,
Urakabyukurukana ihumure mu mirimo,
Uhore uri imaragahinda mu ndatwa za Rurerna,
Ugire imihamuro y’ amahano uharanire kuba ingenzi.

Ibyivugo-Abatatu badatana [ II ]

KANGABO ni kamara n’ umumararungu;
Uwo ni umuhire Imana yahunze ingabire y’ ubugwaneza,
Nta n’ ubunebwe yigeze mu minwe;
Yabaye n’ inzirabwoba,
Kurya ari uwo mu bwoko bw’ intwari;

Aho yabereye umwungeri yabaye n’ umwungurarwuri
N’ indahinyuka mu bambari ba Rurema;
Yarakwese akurikira Uwiteka,
Ntiyaba igitenzi mu batabazi,
Ni umutanguha wa Rugwiza

Rwisesurira mu nseko isusurutsa
Ni isobe ry’ imisango
Rwikunda aho zesa
Ni inkuba y’ amarere,
Ni marembo y’ indushyi;

Imaramwaga ya mwambarira tabaro
Ntahana abahungu ku rugamba,
Ni ibambe ry’ imburarugero,
Rugira yamugize rwangombwa mu ngoro za Nyundo.

Arakaramba mu mirimo ihamye,
Agire imihamuro y’ amahano
N’ imimaro Imana imutezeho.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Ibyivugo-Abatatu badatana [ I ]

Imbadukanabambasi,
Uw’ imbaraga n’ imbabazi byagaragiye kare,
Ndavuga Mbandiwimfura nyirimpunga wanogeye imfura.
Uwo ni Nzamuye na Nzirubwiko
Akaba n’ inkuba yikunze aho rukomeye
Yerekeje i kantarange, ahambariye ikamba atabarukana ishema
Ashinga ibirindiro by’ impuguke
Aberako n’ ikubitiro ry’ abashize ubujiji,
Abanza kuba umutegekwa
Ngo azabone kuba umutegetsi unyuze Muterabugingo.

Ngiyo Ingorabahizi yagobotse Nyundo
Izakuberako n’ inyamamare yanyuze Rurema.
U Bugoyi yabukubise ingabo mu bitugu butunganira Rugira
Muzabaze Rugerero na Rumbati.
Ruti rutikanga imitari
Nta mitima atateye inkunga;
Rutikanga imisakura nta mize atasamagaye;
Ntsinzi y’ ubujiji yabuboneye imihamuro,
Imihana ya Kanama irunamuka;

Haje ibyubi ibyomoro abibona mu museso,
Abihagaze mu rwasa urw’ intwari rurarema,
Nsanga ari igisagara cy’ umugaba uziri kw’ isonga.
Inkatariza gutabara ashinze imigeri mu Nyakibanda
Ahabera icyariho cy’ ubukaka;

Haje ibizira ntiyazuyaza abyamagirira mu maguru mashya
Inshyame azishyigikirana ubugabo n’ ubugwaneza;
Nateke ijabiro ry’ ibi birori
Byabaye igisagara bigasagamba mu mpundu
Bigasanganirwa n’ ab’ i Butagabanya ho na Muremure,
Bigasabagiza ibirezi byo mu Kayanza;
Nziranziza, nti : urakaramba mu mirimo ihamye,
Ugire n’ imimaro Imana igutezeho.

TAGS:imigani,imigenurano,umuco nyarwanda,urwenya,ibisakuzo,insigamigani,amateka y’u Rwanda,amazina y’inka,ibyivugo,imivugo,imihango n’imigenzo,rwanda,ikinyarwanda,uturingushyo,amazina y’ikinyarwanda,inshoberamahanga,indirimbo nyarwanda,umuryango nyarwanda,bangambiki

Inshyame ya Ndangamira

Inka yabujije urugo kuhava,
Ntiyazindukira guhera
Zigeze mu ikumbagara !
Ibonye ziyaka umubiri,
Iragumya irazitaza,

Irakomeza irazitarika :
Ntiyasohoza imbavu hasi !
Imana irayisanganira,
Irongera iyirema umutima !
Nimuhumure umutuzo,

Yagwiriye imbiribiri :
Umenya n’ imbyiro ari nkeya !
Arabahetse Rwabugiri,
Mu Gisaka cya Ndahiro !
Arabahetse Rutarindwa,

Nyiringoma y’ insindashyaka!
Arabahetse Mibambwe :
Turi ku muzi wa Gihanga.
Arabahetse Inyarubuga,
Wa Mwami w’ i Nyamagana.

Irabahetse Ingoma yacu,
Urabahetse umurwa Kigali,
Ubaho Umwami usa n’ ikirezi.
Arabahetse Impashyabworo,
Ya Runigiramunduru:

Ntiruzamurundukana,
Ari uw’ Inzovu y’ imirindi !
Nimuhumure Rubanda,
Ntimube Intangaruhira,
Umenya n’amata yagarutse.

Nayarose ari ikivutu,
Agabye amatoko i Nduga yose :
Ku Mukingo ni inyanja.
Arambiriye ku Murenzi,
Aruta uruzi rwa Mwendo.

Aragumya kwica intaba :
Yasagutse u Buganza :
Nayasanze i Rwamagana,
Rwamutwe zirahasubiye.
Nimubwire Rwabugiri,

Ashikame agabe zagarutse !
Ndibabaje, ni yo ngano :
Uwancyura nk’ imbonera,
Yantiza nk’ uduhinzi !
Simenya gukama isuka rukoro,

Rugejeje urukamiro mu mavi !
Washingura, mu ntege ngo « konyo » !
Ku mutima ngo « guruguru » !
Icyatuma ngisindagira,
Nkita izi nka za Kigeli,

Ni inzukuru ya Rujugira
Yampa uruhero rw’ imiti;
Ngakunda nkita Rudakenyuka
Rwa Semanywa ya Cyirima,
Inkuku ibyirutse ari ikinani;

Ntisibire gukingwa,
Igahoza umushumba mu kigwa !
Rudahitanwa n’ abana,
Rutajyanwa n’ abatema inka;
Bagahamagara Ndabaramiye,

Akayizanira imitagoka,
N’ ibicuba nk’ ibishoka :
Ikabigimbagura inshunzi,
Ikabitwikira inshyushyu :
Uyigabiye ashaka amata

Ikamumara ishavu mu nda.

Inkuku y’ ikirezi ( II )

Rutagenda mu isibo itubisa,
Rutimana n’ aboza inteba,
Rudahagarara ku batira,
Rugaragara isanga imponoke,
Ruganira n’ izashyamye,

Rubunga rw’ intamati ku musozi,
Rutazura ibuga amahuru,
Rutiriranya amariba irungu,
Rushinga ahajyana umusaza,
Rushikama bizavamo gukamwa,

Rukomeza kuba iremezo ry’ inka,
Ruhanga rucyuye inyarwanda !
Reka nyisingize nta bigonya,
Nayihawe na Mibambwe,
Arambirije kuri Nyundo,

Unkunda asanganiza ivubwe,
Nyishoreza imibagabaga,
Mvuga ko ari iya Rutarindwa.
Ngeze mu mizi ya Rubungo,
Izo mpasanze zirayiseka !

Nti « murivugisha ubusa,
Nayikuye kuri Rurema,
Si igenda mu nduru ! »
Ni ko umurabyo utinda hato :
Mu kurwara iridudura :

Ndayegayeza nshyira mu nzu !
Ndagumiriza ndahirira :
Ndayivomera ndavunika !
Ndagaragura, ndagobekera,
Nyimaza kabiri nsindagiza,

Njya gushora kuri Kagina,
Ngo isome amazi yoze ibifu !
Imara gatatu iruma ku duti !
Ivuye mu mapfiro,
Ishubije kuba iy’ Imana,

Nyigomokera nk’ Umwami
Mba umuyoboke utiganda !
Impitisha mu mparuzo,
Sinayitindanira impamagazo,
Ni ko kuyita Ruvutinka !

Inkuku y’ ikirezi ( I )

Isanze nshaka kurembera,
Semuramba iramburana,
Iti « humura ntabwo mugiye !
Ntugitemoye mu nzoberanyo !
Ntugakangwe n’ irya mirabyo,

Ngaha kandi imirama iraje !
Umwami aho yageze i Bweramvura,
Nta mivumbi iramuka y’ ijuru ! »
Nanjye nkaba nashenguwe n’ imirambo,
Nzirora hasi nabuze uziguza !

Nti « erega wa nka we urambeshya ! »
Iti « ko muteretse amapfizi abiri,
Abapfuye ari impehe bo ntibahoze ? »
Nje kwishima numvise iryo,
Mbwira abandi twegamiranye,

Nti nimucurure imitima mwese,
Turi n’ Umwami wezeho amata !
Nahoze numva abaja bacunda,
Bari mu bicuba bacuranura,
Isoro bayinura mu mijago :

Imidomo kandi ishubije nka burya !
Nta mushumba utaragiye Ingabe,
Ahanini Nkwaya inkoni arayifite ! »
Mbonye ya nka ko imbwiye ukuri,
Yagashe guherekeza izigenda,

Nanga kuyigomwa inganzo mfite
Ni ko kuyita Ruvutinka.

Inka ya Ruzirabwoba ( II )

Cyo turore iya Rutinywa,
Inyamibwa bidashamaje,
Ya Ruhungiramwengo :
Ni inzukuru ya mweru,
N’ igihe cy’ i Ruhama,

Yazanye uruhanga rusa
Bati « twiboneye inka y’ inkungu,
Isa n’ imvumvuri ! »
Igumye kwivovota,
Yigira nyiri amasaka !

Ikagira umutima wayo,
Ukaba incuro y’ umutemeri,
Rutibitsa abanyanyambo,
Zayarunduye ku masonga;
Nyamara data ibyo nta mwete,

Uko biri kose yitwa inkungu !
Ntiwaterera inyarubaze,
Naho waba ushiritse amanga,
Iyo igeze mu ijuri ry’ umukenke,
N’ inkomero y’ umunyereri,

Baraziguruka ngo yazimiye.
Impinga igobora Ndamwibagiwe,
Ibwira izo irimo ziraberwa,
Iti « nimukuce impungire mu mpengeri,
Muze kurasana mudasaraye ! »

Umwungeri akoma akamo,
Itamika mu ruge rwayo irarasa !
Nuko imutobagura urwara;
Imaze kubona imucumbagije,
Ijya aho yaganditse imisigati,

Ikuramo umwe irakongora :
Iwushyira mu itama iritonga,
Iti « n’ ejobundi nishe umuntu ! ».

Inka ya Ruzirabwoba ( I )

Rwesamasarabwayi
Inkungu zivuna amasaka,
Rwa Semakangaza;
Inyana y’ inkuku rwose.
Ireshya n’ aha ngaha;

Yahubirana na Ntuza,
Ikenda kumujugunya he,
N’ umujugujugu wayo.
Mukujogora Mwente,
Yaje ku kiburabuzo,

Umunsi ugeze hariya :
Imwanuza iry’ igicuncu,
Bakubiriye ryari,
Hejuru mu gihanga :
Atemba mu giharabuge.

Imaze kumuca ikirenge,
Ireba intebo yabo,
Igerekeranya n’ intemeri.
Ni bwo zishinze intego ;
Izirushije ku ntembe,

Isabagirana intonga :
Yigira mu ntoryi,
Ivuga ko irengera
Ingabo ya Sekaryongo !

Inka ya Musoni ( III )

Rugina bingiza Izogeye
Rukabu rw’ amakuza akebye imbibi
Rugomwa bacuranga mu mbuga
Rumarashavu ziga inkubito
Rudahinyuka bazanye imiheha

Rusengo rwo mu ngabo z’ isuku
Ruberwa n’ imanzi ku mubiri
Rutica umugambi w’ impuruza
Ruboneza abahutira umugabo
Rujyana isahaha mu mihigo

Ruhingika intumbi mu rubuga
Rutumva ay’ inganizi ziterura
Ruhangariza itiro umurambi
Ruhangura ay’ imihirimbo
Ruhambana imbuzi umugereka

Rwa Mirindi ya Rusizana
Isata yateruye mu bukangara
Igeza izogeye ziba amariza
Itareshya n’ amashyo y’ Ingeyo
Yakaraswe na Rwabugiri

Imana y’ ino yabiremye kumwe
Ibaha igikundiro cyo ku mubiri
Ngombwa ntiwagira n’ aho ukema
Inganzo yayikundiye kera
Zikijya kwibuka imiborogo

Iyanjye mihigo nyizizanamo
Nsa n’ ukuye imiheha ibwami
Nsanga zinkumbuye zose
Zikwiye inzira yo ku ndengo
Zirora impinga ntungukamo

Nzikatajemo impamagazo
Nta yacikanywe n’ impakanizi
Inyambo ni icyo twuzuriyeho
Nuko mbanza izirimo inyamibwa
Ubwo Rutarindwa yazihanaguye

Ninjya kwita ingabo z’ i Nduga
I Nyanza nibajya kuziririmba
Numve iy’ Insezeranyaminyago.

Inka ya Musoni ( II )

Mugabo wesa ingogo mu igugu
Wa Rugenerambuga rwa Ngoboka
Inkuba yabyawe n’ inkaburano
Izira kubangira amarere
Igasa na Rwabugiri n’ inkesha

N’ ingendo ashinguranye ingoga
N’ ingingo Imana yamugoroye
N’ ingoma zizihiye iyo ngoro
N’ impembe z’ umuronko w’ imbibi
Na mpiri yaje ashoreye imfizi

N’ impunga itikanga impuruza
N’ amariza y’ Impangazamihigo
N’ umutware washinzwe inkiko.
N’ ishimwe ry’ abanyarugerero
N’ iraba n’ ikamba ryera

N’ amakuza atendeye ku nti
N’ ingondo asesuyeho ingeyo
N’ impundu zavanze n’ ingoma
N’ ibigwi asangiye na Ntayozisa
N’ irembo ritaha inyamibwa

N’ amakombe asanze i Buganza
N’ amarere avanze n’ ubukana
N’ amagana akomoje Mwezi
N’ iyindi ngabe yiyungukiye
No kuba umwami bimwizihiye

Akazira kumva undi waryitwa
Agira ngo igihugu cyitwe icy’ umwe
Ikigeni yenze ingoma abikwiye
Iramugaragaje Imana irema inka
Uburyo abasumbya ijuru nk’ ijuru

Ntiwahakana ko yaremwe n’ enye
Zamuteraniye ku mubiri
Zamuraraniye umugambi
Aje no kuzuzurira na neza
Ntiyazigorera mu iremero

Izigisha kurema abami
I Rwanda twese twita Rugira
Ni yo yabanje gushyiraho iminwe
Iyindi Mana yaremye Indamutsa
Ibonye urwo rugero

Ntizatanya zinyuze inzira imwe
Iyindi Mana yaremye inyamibwa
Imwambika imitako ku mubiri
Imaze kumwanamizaho urubera
Ibona ayibera Rutayoberana

Ihita mu bana b’ Inyarubuga
Aba ari we iha umuturano w’ ingabe
Aragumya yurirwa n’ ishengero
N’ ingoma yambitswe n’ ubwema
Imuha umutagara w’ inyamivugo

Impundu ziba inyange i Rwamiko
Imana zimugize Rwabugiri
Atereka imfizi kwa Rwogera
Abarirwa ishyamba ko ririmo ishya
Umwami ntiyakerereza ingabo

Ingangurarugo azigenda imbere
Umwiru avugije Rukambura
Yibuka umurimo w’ Umwendeye
Akeza ingango yarayemo isa
Abamburwa n’ umurishyo w’ ibihubi

Yumva Ibihogo birangira
Umwami amaze kwerekwa inyambo
Impundu azigabana Gishari
Isake ntiyarushya ayumviriza
Akaba yaraje inkuge mu cyambu

Impundu ziba inyange i Buganza
Zirinda zishyira i Rwamagana
Ziba urwanaga i Buganza
Zivuga ku Muringa wa Rubona
Zivuga ku murenge wa Gorora

Zivuga ku Murambi wa Gikoma
Zivuga mu ibuga rya Kivuba
Zivuga i Humure ry’ iheru
Ziba urwanaga mu Rutagara
Barazumva abari ku Kibenga

Zirahanika kwa Rutarindwa
Zivuga ku mutwe wa Remera
I Gatsibo barazimusanganiza
Umwami uberwa n’ amaribori
Akaba yakumbuye urugerero

Bashumishe Urukerereza
Arambagire agana ingabo Runyinya
Zaganije n’ i Rubambantare
Asanga azirimo Rwamurenzi
Ageretse inkoni itagwabira amashyo

Agaruye ingunda utarushya kubara
Ahinduye Ingaju ku muheto
Acaniye ziminuye i Mushongi
Ateranyije imitwe y’ ibikumba
Arunduye ibiraro i Mubari

Asaguye amagana ku bihumbi
Arahira amabuga yejereje inka
Afukuye Gahurura yabaye iye
Nta wamusiganya umurambi
Aba yashotse agakuba amariba

Umwami utihunza mu mihigo
Ni bwo asanze amapfizi aroha
Izuba rizima akerekana inka
Amurika n’ abakebesha inama
Baramenyera baba aho ategetse

Umwami wimye ibinyurabose
Uzira kurembera umwimirizi
Ahari data ava inda imwe n’ inkuba
Inkiko zose ni we zirahira
Nta muhinza ataranihura

None kandi yahamije imbuga
Si ugukabiriza k’ umuhanga
Inyamibwa aratira Abanyamahame
Ibyirutse ari Insezeraminyago

Inka ya Musoni ( I )

Rwiyamirira yuhira imbuga
Inkuba zihindura abanyabihogo
Rwa Mirindi ya Simugomwa
Imana yaremye inyamibwa y’ Impeta
Ntibeho urugingo uyihinyura

Yamara kuyigira intayoberana
Ikayambikira ku mugaragaro
Ikayiha umuheha w’ imboneranye
Ikarangurura ubwiza barora
Ndagiye inkumburwa idashyikirwa

Bahora biganya abo mu z’ Ijari
Yanogeye rubanda ku mubiri
N’ abatayigira baranyuzwe
Ntibakirwanira kuyihogoza
Mu kuyiharuza Imbonezamihigo

Umwami yayizaniye imbabazi
Akaba agishutse mu Irasaniro
Amaze kugwiza imyato y’ ingabe
Ingoma zisuma agituruka i Nduga
Indamutsa ishoreye ikiriri cy’ inka

Impundu zivuga mu cy’ Imana
Zivuga mu Rubumba rw’ inyambo
Zivuga Masaka ya Mibirizi
Ziba igisagara ku Muremure
Zivuga mu Ruhango rw’ ibwami

Zivuga Inyarurama rwa Nyanza
Zivuga Inyarubuye rwa Mwendo
Ziba urwoga ziza Urugarama
Barazumva ab’ i Nyarugenge
Zishyira kera ntizasigaho

Barazumva mu Nyarufunzo
Izo ari izisanga umugaba mwiza
Ziranamiza kwa Rwogera
Zisanganira Shema ry’ abagabo
Anyura mu Bwanacyambwe zivuga

Umwami wacu ageze mu Bwiza
Impundu zongera kuhavugira
Arambagira impinga ya Runyinya
Zivuga ku mutwe wa Janjagiro
Zivuga urwunge kuri Cyimbazi

Atashye i Mwurire w’ Izogeye
Imana zeze batumira Impeta
Rutarindwa atinduka imuhira
Umwami ugaruje inkiko umuheto
Atota abungeri b’ Akaganda

Ari we mpuruza itaha i Kavumu
Ngo amashyo yose ateranire aho
Isi yivugiza haje nyirazo
Zibyumvise ntizatuza
Muzi inkubiri zitwara

Zitanguranwa iminega y’ imbibi
Zibuza umwungeri kugurura
Zirusha izo mu gicu gutinduka
Izogeye zipfa aho zirwatiye
Basigaye begura inkike

Baziranda ku y’ imbuzi
N’ iy’ imbibi zaseseyeho
N’ isata na shebuja w’ Impeta
Rutamiriye mu ihaguruka
Barawuranda umutwe w’ inyamibwa

Zose ntukuraho ingohe.
N’ amakombe afatanye n’ ijuru
Urwamu ruvugira ku murindi
Inyambo baziraraza imiheha
Inteko y’ abanyanka mbi irahaba

Imanzi zambika inka ya Mugani
Semibungo izitaha imbere
Zikabamo ihindira mu gicu
Zombi n’ imvura izira urubura
Urubuga kandi irarwirahira

Kigeri yumva ibikuba byazo
Amenye ko ari iy’ Inyakibungo
Ndinduhagwe ya Ruburamanywa
Abanza kwesa inkoni mu nzira
Ati « emwe Izogeye ubwo zitaha

Mujye kundebera iya Rugina
Umwisi yagize intwari y’ ingoga
Ni yo imenera urugamba rw’ intore
Murore ko ari yo nkuba zigenza
Zitungutse umucyo uratumura

Bagumya kwaka zica imibungo
Bararirimba zinyura imbere ye
Impundu ziragumya zirasabira
Hataha Mutara inka ya Musoni
Igitunguka n’ iya Terera

Iraba ryazo ritangaje
Inyange itangaza ku musozi
Ndebye Rwabugiri aho atetse
Nsanga abami bateranye
Inyamibwa mbonye itagira intarizi

Sinayitindanira impakanizi
Izina ry’ inkumburwa ishengerana
Izibamo ari Insezeraminyago
Yakebwe imanzi batijana
Inganzo y’ umuhanga iyimeramo

Inkindi yera iyitonamo ingeyo
Izina ry’ inkumburwa iraribanza
Imana irayihanagura iranoga
Amaribori arengura ibitugu
Inkesha iziminura mu ruhanga

Ingondo ziyinyura imbavu zombi
Ingingo izirusha inka zo ku butaka
Imfura ya Rwogera basa umubiri
Rwamanywa ntiyajorwa na hato
Iremera iba inyamibwa yonyine

Mu Bihogo ntibasigana
Nanjye ugenda mu yandi mashyo
Ngaha nabona inka isa n’ umwami
Ubyirutse azi gukomoza inkiko
Agaruka yishongora mu nka

Narababwiye ko avungurana
Atagira igihe yasibye na rimwe
Injunga ahorana abanguranye ingoga
Yayizimbishije amahanga
Umwana asigaye yegura inkoni

Aturuka i Nduga ya Rukambura
Atagira n’ icumu ayigeretseho
Agaheza impinga ya Kiburungu
Atarikanga icyamugarura
N’ ubu unyuze mu kirari cy’ inkuba

Yasize yanitsemo imitumbi
N’ ubu haracyacurana inkaba
Inkona zaharemye ikiraro
Ishyamba abatasi batinyaga
Ni ryo abakaraza baramvuramo

Muhanike urwamu rw’ ingabo nziza
Haje Manzi isa na Rwogera
Nimurorere Mugabo w’ ingoga
Asumba abandi mu muronko we
Nimuririmbe Impashyamahanga

Agarutse nk’ ubwo ku cy’ i Bumpaka
Nimwongere inka z’ ingororano
Agarutse kwivugira Karinga
Nimushyire ibihubi ku nama
Izindi ngabe zavuye Ngeri

Ziravutwa n’ ingoma y’ uruyumbu
Nimuragire inka za Nyirigira
Zijye zikura ishavu ku mutima
Urwuri ruhise inyuma y’ Akanyaru
Zirimo Rudasiganywa imbago

Igiti yasanze yagiciyeho
Nimumusanganize imirishyo ye
Ashoreye ingunda itaraboneka
Nimugumye mutereze impundu
Yaje Rwibasirantambara

Muranategeke abimura amashyo
Yaje arangamiye ize nyambo
Nimujye mu nzovu z’ i Murambi
Mwambike amariza y’ Umuhozi
Si ugukabya nzisanganye urubu

Kabona bose n’ abanyabihogo
Uragiye wese arasesuye
Inyambo zisimbuye Indamutsa
Amaze kuzambika Rutarindwa
Nimutegure ingoro ye ijabiro

Nyirazo ateke yirebere
Umutwe w’ Izogeye ni yo ukiza
Nsize biranda ku y’ imbuzi
N’ iy’ imbibi zaseseyeho
Ni isata na shebuja w’ Impeta

N’ inyamibwa ihora ihabwa impundu
Uzirora ntazikuraho ingohe
Ya makamba afatanye n’ ijuru
Muri mu kubona zitunguka
Aho zibaturaho inkubiri

Umwisi yigire aha
Aturutse mu micukire yazo
Mutore urugori rw’ iz’ iruguru
Umwami ukubita inkiko nk’ inkuba
Yakumbuye Insezeraminyago.

Inka ya Kanyamashokoro ( II )

Ni yo rukataza ijya mu bavumbu,
Rutayabumbira kuyagarura,
Rutaguranura mu ntoki,
Ruteturura kugira isumbe,
Rurema inkera y’ ijoro ryose,

Rutara iminwe nyir’ inka yaje,
Rubuza kwifata impungenge
Imfura ziteraniye ikambere;
Rubabaza rubanza iy’ inturire,
Rubangura inti zo mu bitembo,

Rushyira ikintu mu kindi !
Rwamurenzi nzi ko agira ihinyu,
Azabishima yashyingiye !
Igituma byose bibyara inzoga,
Ni ibisabo bihorana isuku !

N’ uwakwaduka ari rucunzi
Ntiyarinda guturukira
Umuntu utunze Incumarusika !

Inka ya Kanyamashokoro ( I )

Mugabo ubwiriza inkuku umutima
Wa Rwisumbukuruzanyambo,
Inyamibwa mu nzu ya Rutajorwa,
Itarangaza intango y’ ivure,
Ntibe mu nka ziheza hanze.

Ndavuga iyiriza ku ruhimbi,
Ikaba urusizi ruzira inshushyu !
Murerabana wa Rwambarangwe,
Izi no gutetura, si nkamirande :
Igira ibibindi bikaba amagana,

Ntubikeke ko ari iby’ imwe !
Icya rushengura kirashikamye !
Hariho n’ icy’ imikondo utaterura,
Nyirabyo ntarushya ngo arasegenya !
Ukomye umutemeri ugashyiraho ingohe,

Ukamenya Ikunge ziri ku buriri !
Hari n’ icyirirwa ku nteko,
Umugabo akunda gukorakoraho,
Intonganya zikaba nke ku mutima,
Hari n’ icyitwa Semaryoha,

Ari cyo kivura ibishyimbo itara,
Hakaba n’ icyogeye cy’ imbonera,
Kibuza inkori gusharira !
Igira n’ icyo umutindi yifuza,
Ngo ni cyo cyamurengereza icyi,

Igira n’ icyarahiye kwicara ubusa,
N’ ubu kironsa undi munoga !
Hariho n’ icyo barindira umucanyi kwatsa,
Ngo kidashongera ku kagege.
Igira n’ icyinigiri cy’ ibitugu,

Gicambwa ngo gutegura inzu !
N’ icyo bakubitiye ibimuri by’ impu,
N’ icyo bakotorera indushyi zabo.
Hari n’ ikindi impagamabondo,
Bacumiraho imburuburu,

Ukamenya ari agaheto babanze !
Igira n’ ubundi buryo mutazi,
Butereka intebe imbere y’ uwaka !

Inka y’ Inyanja

Ruti basingiza kudatinya
Intwari ziheta iminega y’ indekwe
Rwa ndirima ya Rukemampunzi
Ingeri ibanza ku mpuruza
Ibanguye rukikampiri

Icumu ryesa impingane;
Yarikuye mu y’ i Mpushi
Barikebye impundaza
Rigahorana impambara.
Reka mpabuka iritoneshe:

Iyo irikuye mu gitugu
Ntiritera hasi
Ihora iryuhira umutuku
Inka itemba ku rubango
Ni irya Rubuzakuniha

Rigakatirana imberera
Ikarikunda mu mbaraga
Rijya kwanika imirambo;
Ryabimbuye isahaha
Zigisobanura indekwe;

Yarimenyereje amaraso
Ntirimenya gusiba inzigo;
Ikaritwara izira ubwoba :
Yaritunguje abarasi
Baririmbye inkuku isumba

Icyo gisigara bagiheramo
Urugo rwabo irarusakiza;
Usohotse kumena urukubo
Akaba Ndekezi barabonana :
Icumu ry’ indemarugamba

Iryuhira rihaze indekwe
Rimuheramo n’ umuhunda :
Arariheka mu mugongo.
Abura uwamuhumuriza,
Abura uhamagara i Kabare;

Mwene Karuranga
Abona ababo b’ i Gacuba
Ati « muramenye gucabuka
Mudashirira ku macumu
Ngiye guca iy’ Irango

Njye kubaza Munyuzangabo
Abaragiye inkuku iyo bajya !
Inkuba nsize mu z’ i Murambi
Ntimenya gusongerwa
Ni iy’ Imesarubango :

Ubwo izisumbya inkubiri
Nirengagije inkoni
Ngo ejo Nkubito itampotora;
None uw’ Impayamaguru
Ambwiye uwo ifashe mpiri

Mu mpinga ya Ntunga
Ntinya guca iy’ i Ndera
Ngo Ingeri y’ Indengamimaro
Itangarika mu nduru ! »
Ntizi kwica indagano

Iberwa no gucura inkumbi
Inkuba zose ikazitegeka;
Ntimenya gusiga inkomeri
Ibana ishya ku nkiko
Na yo yitwa Inkebabugingo.

Ingoro y’ Umwogabyano ( VIII )

Rwogesha ku y’ imbibi
Rushita ku y’ imberera
Rukaraga ku mpitira
Rukaranga ku mpini
Rwogesha ku mbuga

Rwanika ku ntagara
Rwesa aho ku nkiko
Rukubira imigereka
Rukomerabigembe
Rukenyerera kuratwa

Rutareshya n’ Itiro
Rugo rwogeyemo Ingeri
Rugomwa zibaza imihigo
Rugina rw’ ingabo nziza
Rukabura imigereka

Rutebezabigembe
Rukanirabigarama
Rugina zita Rubabaza
Ruribagizwa rw’ inyange
Rubuzaguhumeka

Ruti rwonona isuri
Inyamibwa baririkije hose
Ngo emwe aho kugwa imusozi
Ngo bapfe nta kibariro
Ahubwo bazegamira ingeri

Imbizi bacurangiramo
Ingoro y’ Umwogabyano !

Ingoro y’ Umwogabyano ( VII )

Rwiyamwa ziga ingaga
N’ umugambi w’ ihangu
Rwa ngoboka ya rugina
Ingeri ibanza mu rubuga
Itwara rukikampiri

Icumu ryo mu ruti rw’ indekwe
Rwavuye i Rusheshe
Rwiharaze isharankima.
Rwabaye igishami
Rugasagamba mu ijuri

Uburyo rwagabye amashami
Aho ruri ni se w’ ishyamba
Kandi reka irukunde
Rubamo icumu ryiza
Yarigize umutabazi

Intambara ntiruyita si
Kurya iruhoza mu rugina
Imbuga yarwo iratukura
Ntirukunda gutaha
Rutagwije imitumbi

Yarukubitiye umucuzi
Wakwemerana na rwo
Ngo arukatire icyuma
Rwabimbuye imihigo.
Impuruza ikineshereza

Rwamuje mu nziza
Ari ukwiharira inzigo
Abenshi baragiye Itiro
Rubajyanaho impamba
Aho rugeze ku mpama

Rucinyaho impayamaguru
Y’ umushumba wa Mporera
Za mpaka zirakuka
Yaruteye amaramu
Muri bene Murenzi

Rubahina umurumango
Igomba kurwunamura
Yanga ko rwaturika.
Yarukinduje umugabo
Uturuka mu Ruhitambazi

Acyikanga igitutu
Imbuga yaryo iratebera
Abura ubuhamagara abe
Abura umurasira na rimwe
Rwa ruti rumuhirika aho

Ingeri zigicura inkumbi
Yarujyanye mu mbuga
Kurumanza amacibiri
Inkubirane iba iya kabiri
Mu kurembera umuroha

Yabakuye imirambi
N’ iyo ibagiriye isoni
Birirwa bayisenga
Ibuhirira nimunsi
Ari ko bahangaza.

Ni uko inkuba zitegeka
Abandi baragira inka mbi
Ingeri zirasuzugura
Ntibazabona izirimo
Ingoro y’ Umwogabyano !

Ingoro y’ Umwogabyano ( VI )

Ruti rutikanga impunzi
Amacumu y’ impangare
Yakajije bene Mparara
Bayatyazamo ubugi
Utinya gukozamo intoki.

Bamaze kuyarundura
Bayaha Insengamihigo
Ngo iyatoranye intwari
Ahingutse mu nziza
Imbibi zirayiharira

Ni Ingeri z’ i Mutakara
Zizi no kuyatera
Umutima urazikindura
Zimara kuyashyikira
Ishema rikazisaguka.

N’ umuririmbyi uzihanika
Ntagomba kubuza
Apfa imutungukiyeho
Kurya ziteye imbabazi
Nta gihe wasanga

Zicyicaye imusozi
Intamati yazitoreye
Intumwa ihangara amanywa
Izimura mu biraro
Ni izihwanije isuku

Zizanye inkubiri
Umwungeri abura iyo asesa
Zanyuriye Rubanda
Ku Munini wa Gishali
Nyirigira ahuye na zo

Hambara iz’ i Murambi
Abaje bashengereye
Imfizi y’ Inyarubuga
Barangiwe Umwami
Ko yajyanye n’ Intamati

I Mwurire mu nyambo
Zaciye mu Mubuga
Abaririmbyi bazirimo.
Rwabugiri akirasuka
Ndimbira zirataha

Zaheje ab’ i Nawe
Zibaheza mu kigarama
Ngo urebye nyernazi
Aturutse muri Niboye
Aba ahagiriye igicumuro.

Zaciwe urubanza
Na Rubanda rw’ i Munyaga
Bavuga ko uruhehemure
Ari umutwe w’ Umuhozi
Zabumbuje impinga

Ya Rutonde irazimira
Ubwo zisanze u Buganza
Bakazongera undi murwa
Zamurikanywe n’ ishya
Ryavanze n’ impundu

Zitumiriwe i Nyamagana
Umwami utabangira
Bamubimburira Ingeri
Ati « erega zo ni ibihame
Ni ubushyo bwihariye

Ziruta n’ ibindi bihe
Nimushinge rubonane ! »
Imbonera zitungutse
Baziteza urugamba
Inzobe yazo iratamura

Abajya i Mbuye barataha
Mwene Mutwarangabo
Urwamo ararutereza
Inkingi y’ Abashakamba
Amaze kwambara imiheha

Yaka umutana w’ inkoni
Ajyana n’ imbizi mu rugo
Agiye kuzesereza
Aho azisanze ikambere
Zaraririye ingoro

Zigeza ko ingoma iramutsa
Zogeye ari imanzi
Ni ko Imana yaziremye
Jye wahagaze mu mbizi
Nkumva imigabo izibamo

Ugira inshuti ye mu Bihogo
Yenda arayiburire
N’ ejo itagwa mu maboko.
Ingeri ni amakombe
Mu gukubita zirakabya,

Zikorera intambara
Inkoni ikirirwa isabira
Nta mpunzi izinyuramo
Kurya zabyirukiyemo
Ingoro y’ Umwogabyano.

Ingoro y’ Umwogabyano ( V )

Rugemanduru amacumu,
Umucuzi yahase imberera,
Ayanozaho impundazo,
Abonye ko ari ay’ Ingeri,
Akoranya abayavugutira,

Bose bayaha ikiramo,
Inyundo ntiyayakiranya,
Yirirwa mu ruganda
Akwikira ayo makuza,
Akaba impogazi yombi.

Ntagere mu ntagara
Agahora akina mu ntoke
Ay’ Ingeri ndayazi,
Ziyabangura neza
Nk’ ay’ Umwami nyirazo.

Banganya n’ amarere
Bapfa gutanga umugaba,
Zikajya mu itorero
Ingoma itabaza intwari
Bayigimba umurishyo

Inzira zikayishingamo
Isibe ikigarukira
Zasakiranya imbaraga
Impombo ntirushye ihaca
Ziba zitwaje ay’ isuku.

Ni yo macumu adahemba
Nk’ ay’ abanyamahanga
Ni ay’ intore z’ i Rwanda
Bita Ingangurarugo
Kandi si amakenke

Nk’ inti z’ ay’ Ibihogo
Si ayo ingimbi iterura
Ni amajunga ntabashika
Uw’ inkokora nke ntayaterura.
Inkuba zishima ubwiza

Zumva induru iyo ivuze
Ntiziyagirane ubwoba
Zayaherewe rimwe
Avuye kwa Muhinda
Zayaharaze urugina

Umunsi ava mu ruganda
Zayakinduje ingogo
Mu ivuna ry’ ingerero
Zayateranye indekwe
Zibona impunzi itemba.

Zaje ziyatendeje
Zirimo imfura ya Mutara
Mwirushya kwijana
Ndumva urwamo ruvuga
Ingabo zivuye mu kigwa.

Ubanza Intamati acyuye
Zijye ku mugaragaro
Na mwe murebe Ingeri
Zihora zamamayemo
Ingoro y’ Umwogabyano.

Ingoro y’ Umwogabyano ( IV )

Rwesa rukaza ay’ imbibi
Intwari zivuna impuruza
Rwa Nkubito ya Mpabuka
Inyamibwa batijana
Itashye imbere y’ amariza

N’ imiheha yambariye
Kuruta amashyo y’ Ibihogo
Yamara kujya mu rubuga
Inyange igatangaza
Amaso ukayatereza

Ari uguharamba isata
Mu mariza y’ Umuhozi
Ukihagira amarebe
Atembamo amaribori,
Ukamarwa ishavu n’ ingondo

Yakebwe mu rw’ irungu,
Yagaranzura urwano,
Ikina hejuru y’ inkoni,
Abadatunze Umuhozi,
Bagashaka kurigita,

Isi igasangwa ari ingume,
Bagakuka mu mihigo,
Banga ko zibahotora,
Bagakeza Ruganzu
Bacuranga mu Ngeri

Bagahanagura intore,
Za Rwimirankuku,
Ngo ibatunge mu Bihogo,
Na bo babe baruhutse
Inkoni z’ inkuba bahoraho.

Nibashaka kumurika,
Izabo ngo zigaragare,
Ahubwo bazegamire
Ingoro y’ Umwogabyano !

Ingoro y’ Umwogabyano ( III )

Ndirikirwa undebe unyurwe,
Utinye kuvuga iz’ i Mbuye,
Nuza mu z’ i Murambi,
Ushinge icumu mu Ngeri,
Urebe iy’ingoga izibamo,

N’ inkerarubanza;
Abogeza inkuba zesa,
Bakubwire iy’ Ingondo,
Imbibi ziseseyeho,
Wihagire imparuzo,

Ya Rukaragabigembe;
Ugumirize wirorere,
Ijuru ryogeye i Kigali,
Ikaba iy’ i Nyakibungo,
Ikirezi cyo mu Muhozi.

Nuhindura amaso,
Ku ya Munana rubunga,
Inyambo ube uzigeze hagati.
Wirirwe mu Muhozi,
Uribagizwa n’ amahembe;

Umwana wa Sentama
Nagira ngo arakaguka,
Kuvugisha Umuhozi
Uzamuhakanire kare
N’ejo atajya mu makuba,

Azaba ashaka izo arimo;
Ubwire Mana y’ ingabo,
Uti « jye wabonye inyambo,
Ukuyeho Uruhitambazi,

Kabone n’ aho Itiro ryaza,
Ntizareshya n’ Ingeri,
Rwabugili ateretsemo
Ingoro y’ Umwogabyano !

Ingoro y’ Umwogabyano ( II )

Ikina n’ ingoma y’ Indamutsa
N’ umurishyo uhumuriza,
N’ umutagara w’ ib’ ihubi
N’ Amariza y’ i Ntora,
N’ imbaga y’ abarorerezi;

N’ abaririmba impanzi,
N’ abazereka Intamati,
N’ imana zicyuye,
N’ igiterane cyazo,
Na Rucyahabigarama,

N’ imfizi y’ icyusa,
N’ icyubahiro igira,
N’ ingabo zidahomboka.
Zikavogera imbizi
Zikanyura ku mwimirizi;

Icyamamare cy’ inyambo,
Bakayumva mu cyoko,
Cyareretsemo inyamibwa,
Zigahimbaza isibo,
Zigituruka mu byambu;

Zigashingana Kigese,
Bagasanganira Ingeri,
Zikabyukurutsa Ingabe,
I Nyamagana ya Mutakara,
Zigashingira Indamutsa,
Imyato zayigiriye.

Ziba zaje mu birori,
I Nduga baziha impundu
Aho ni mu igisha ryazo;
Zigataha i Bwishaza,
Nta yo irasohorerwa inda,

Zikabigerana ku kirwa,
Zisa na Kigeli nyirazo;
Zigahindukirana ishya,
Ziruta andi mashyo yose.

Bagatumira nyirigira,
Ngo ajye guhangura Imbizi .
Yazigera mu ruhanga,
Urw’ intwari rukarema;
Bakazambika inkindi,
Ntihagira isaguka.

Zigataha ishakaka
Ayo makombe nta yashishwe;
Zigashengera zose,
Nta yo bashize amarora;
Zikamurikanwa n’ ingoma,

Mu ngo z’ i Rubengera;
Ni iz’ iruguru zose,
Zikuze urugero rumwe;
Mbonye urugori rugoga,
Zibamo Rugombangogo,

Reka aratire Ibihogo,
Atahije Izamamaje,
Ingoro y’ Umwogabyano !

Ingoro y’ Umwogabyano ( I )

Rutagwabiziminega,
Inkuba zesa mu Bihogo,
Rwa mugabo nyirigira,
Imbizi isanganizwa ingoma,
N’ Umugabe w’ i Ruyumba,

Ikisesura imbibi,
Ikaba mu mariza y’ Impeta,
Igasa n’ Inyamibwa rwema
Ikitwa nyirazo rwose,
Akaba ari yo itegeka Ingeri,

Impinga zambariramo
Nta nyamusozi ihagera,
Ziba ziteretse inyamibwa
Bakubuye imanzi
Abahoranye amarere

Yo kurata Izamuje,
Za bene Rukaka,
Basanze zigaramye,
Baziguruka amahembe
Yabageza i Nyarubuye.

Na bo barorera guhora,
Naho batahije inkuku;
Inyambo baragiraga,
Ni bwo bazitanze,
Bagira ngo inkuba nyirazo
Ikunde ireke bature.

Si ay’ ibiganiro,
Za nkuba z’ i Murambi,
Ngaha zirahagurutse,
Ndumva umurishyo usuma.

Izitwa Ingeri z’ i Mwima,
Umwami arazihamagaje,
Zirajya kwambara inkoba;
Ndebe amashyo y’i Rukara
Ko abona inzira akiriramo
Ingoro y’Umwogabyano.

Imyitirire y’amazina y’inka

Iyo inyambo zabaga zimaze kubyara uburiza, umutahira w’inyambo yatumiraga umwisi, akazitegereza neza, maze iz’ingenzi muri zo akazita, akaziha inshutso. Yamara kuziha inshutso agataha. Ubwo bamuhaga inka y’intizo ikamwa, yamara kuyitekesha akayisubizayo.

Iyo ubushyo bwa za nyambo bwamaraga kubyara ubuheta, bongeraga gutumira umwisi ngo agire icyo yongera ku nshutso. Ubwo yitaga iy’indatwa muri za mpete, akayisingiza. Inshutso yari yarayihaye mbere ikaba ari yo ibanza, ikitwa impamagazo, igisingizo cya kabiri ayihaye kikitwa impakanizi, ibindi bisingizo bikitwa imivugo. Igisingizo cya nyuma kikitwa umusibo (iyo cyabaga gisingiza ya ndatwa y’isonga yonyine) cyangwa imivunano (iyo cyabaga gisingiza za ndatwa zose yari yarahaye inshutso mu ikubitiro). Yamaraga gusoza uwo murimo wose wo kwita inyambo bakamuha inka y’ingororano akayicyura ikaba iye y’ishimwe.

Imvano y’inganzo

Mu Rwanda rwa cyera inka yari ifite agaciro gakomeye. Inka ni yo yarangaga ubukire. Niyo yari ifaranga ry’ubu. Inka ni yo yari ipfundo ry’ubuhake. Tuzi kandi neza ko ubuhake bwarambye mu Rwanda. Bwanahambiraga umugaragu kuri shebuja, akitwa umuntu we, akamwirahira. Bwagiye buvuna benshi bakabuvugiraho. Bati « ubuhake burica; ubuhake bujya kukwica buguca iwanyu; ubuhake bwananiranye bukukisha umugabo ikijyaruguru ».

Hari n’abo bwatoneshaga bakarenguka. Bati « ubuhake bwa cyane bukunyaza mu ngoro ». Bwateraga ubwibombarike. Bati: « iyo ubuhake buteye hejuru uratendera ». Ariko rero kandi uwafataga nabi abagaragu yarabigayirwaga; umugaragu wahemukiraga shebuja yaragayikaga. Uwabaga ahatse abagaragu yagombaga kubagoboka bari mu byago. Umugaragu na shebuja babaga bafitanye ubumwe bukomeye bwafatiye ku nka. Iyo ubwo bumwe bwazagamo agatotsi ku mugaragu, shebuja yaramunyagaga, naho byaba biturutse kuri shebuja, umugaragu akamwimura akajya gukeza ahandi.

Intwari yo ku rugamba yagororerwaga inka. Inka yungaga inshuti. Uwahemukiye undi mu bintu bikomeye, akamuha icyiru cy’inka. Inka yahuzaga inshuti kuko abahanaga inka babaga babaye inshuti z’amagara.
Inka bayikwaga umugeni. Umusore wabaga yaraye arongoye baramubyukutukirizaga, inka zikamukamirwa. Mu itwikurura ry’umugeni bazanaga amata. Umubyeyi yarabyaraga, bajya kumuhemba bakazana amata.
Umwana iyo yahambaga se cyangwa sekuru yahabwaga inka y’inkuracyobo (inkuramwobo). Umwana wahambaga nyina cyangwa se nyirakuru byitwaga gukamira nyina cyangwa nyirakuru. Mu mihango yo kwera hazagamo ibyerekeye kujya ku kibumbiro, hakazamo ibyo guha amata abana b’uwatabarutse. Mu ndamukanyo z’abanyarwanda dusanga abantu bifurizanya gutunga. Bati « gira inka », « amashyo »

Nta wakwiyibagiza ko mu byo Abanyarwanda bafatiragaho bagena ibihe by’umunsi, inka yari iri mo.
Baravugaga bati :

* Inka zivuye mu rugo (aho ni nko mu masaa moya)
* Inka zikamwa (aho ni nko mu masaa moya na 15 – ubwo ziba zikamirwa ku nama, ku irembo)
* Inka zahutse (aho ni nka saa mbiri)
* Inyana zahutse (aho ni nka saa moya irengaho duke)
* Inyana zitaha (nko mu masaa yine)
* Mu mashoka (nko mu masaa saba)
* Inka zikuka cyangwa mu makuka (nko mu masaa munani)
* Inyana zisubira iswa (nko mu masaa cyenda)
* Inka zihinduye (nko mu masaa kumi)
* Inyana zitaha (nka saa kumi n’imwe)
* Inka zitaha (nka saa kumu n’ebyiri n’igice)
* Inka zikamwa (nko mu masaa moya).

Uwagendera byonyine kuri ibi byose tumaze kubona ntiyatangazwa no kubona haravutse ubuvanganzo bufatiye ku nka. Ibyo bigaragarira

* Mu mahamba : ni indirimbo zaririmbwaga n’abashumba bacyuye inka. Izo ndirimbo zirazwi mu Rwanda hose.
* Mu mabanga cyangwa mu mahindura : indirimbo abashumba baririmbaga inka zirisha, zitaha, batarazikata inkoni ngo ziboneze zitahe.
* Mu nzira : indirimbo zaririmbirwaga inka mu gihe zabaga zigana amabuga cyangwa ibibumbiro.
* Mu ndama : indirimbo baririmbaga mu gihe inka zabaga zibyagiye ahantu, bazishoye amabuga cyangwa ibibugazi. Izo ndirimbo hari n’ubwo zaririmbwaga mu minsi mikuru, bamurika inka. Icyo gihe abagore n’abakobwa bahimbazaga izo ndirimbo baziha amashyi.
* Mu byisigo : indirimbo zo mu gihe cyo kudahira. Basingizaga amazi ahiye hamwe n’inka zabaga zayashotse.
* Mu myama (mu myoma) : indirimbo zaririmbwaga mu gihe cy’impeshyi, zigisha (zigana ahari ubwatsi).

Abandi batangiye kuyisingiza mu mazina.

Imiterere y’amazina y’inka n’ubwiza bwayo

Mu mazina y’inka abisi bavumbuye inganzo ishingiye ku ipima rigendera ku kabangutso. Ni ukuvuga imikoreshereze y’ubutinde bw’inyajwi.

Babipimye bate rero?
Reka tugendere kuri uru rugero kugira ngo dushobore kubyumva.

 » Rutiimiirwa ziri mu mihigo « 

Turabona muri uyu mukarago ko inyajwi ya mbere ifite ubutinde bubangutse, iya kabiri n’iya gatatu zikagira ubutinde bunimbitse, izikurikiyeho zose zikagira ubutinde bubangutse. Akabangutso kakaba rero gahwanye n’inyajwi ibangutse, naho inyajwi inimbitse ikagira utubangutso tubiri. Urugero tumaze kubona rukaba rubara utubangutso 12.

Abasesenguye amazina y’inka babyitondeye basanze
- hari agizwe n’imikarago ifite utubangutso 9
Uruqero : Inka ya Rumonyi
Rutagwaabiz(a) iminega
(i) nkuba zeesa mu bihogo
Rwaa mugabo nyirigira
(i) mbizi(i) isaanganizw(a) ingoma
n’umugabe w’i Ruyuumba
(i)kiiseesuur(a) imbibi

- hari agizwe n’imikarago ifite utubangutso 10
Urugero : Inka y’i Nyanza.
Ruti rwuuhira isahaaha
ingabo zihomerera impuunzi
rwaa manywa ya rugemahabi
Inkaburano y’impiingaane
Ya rukanikandoongoozi
Irazimena zigakubita
Zigituruka mu kireere.

- hari agizwe n’imikarago y’utubangutso 12
Uruqero : Inka ya Musoni.
Rwiiyamirira yuuhira imbuga
(I) nkuba zihiindura abanyabihogo
Rwaa Miriindi ya Siimugomwa
Imaana yaremye inyamibwa y’Impeta
Ntiibeho urugiingo uyihinyura
Yamara kuyigira intayoberana.
….

Icyitonderwa : Mu ibara ry’utubangutso, iyo inyajwi ebyiri zikurikiranye, iya mbere iburizwamo; inyajwi itangira umugemo ntibarwa.

Akamaro ko kwiga amazina y’inka

Umuntu yakwibaza niba kwiga amazina y’inka ubu hari akamaro bifite.
Uwabyibaza ntibyaba ari ugutazira. Birumvikana ko muri ibi bihe ndetse n’ibizaza ntawe uzongera kujya mu byo kwita inka. Ariko kumenya ubuhanga bw’inganzo iyi n’iyi ya kera nta cyo byishe, ndetse ni byiza. Cyane cyane byagira akamaro mu gihe umuntu yacengera iyo nganzo, hanyuma yamara kumucengeramo na we akaba yafatiraho akayikoresha mu bundi buryo. Nka Musenyeri Alegisi Kagame yacengeye iyi nganzo y’amazina y’inka, hanyuma aza kuyigenderaho ahimba « Umuririmbyi wa Nyiribiremwa » n’ »Indyoheshabirayi ».

Byongeye kandi umuntu ushaka kumenya ubuhanga bw’abahanzi b’i Rwanda ntagere kuri iyi nganzo y’amazina y’inka, ngo arebe ubuhanga bw’itondeke ripimye, yaba atakobwe byinshi. Ubwo buhanga bw’itondeke ripimye bavuga ko ntaho rikunda kuboneka muri Afurika uretse mu Rwanda (Francis Jouannet ), Prosodo1ogie et Phono1ogie Non Lineaire, 1985, p.73). Ibyo byaba ari nka bya bindi byo kwambara ikirezi ntumenye ko cyera.

Mu mazina y’inka harimo ko ubuhanga buhanitse. Uretse ubwo buhanga bw’itondeke ripimye, usangamo injyana, ari iy’isubirajwi, ari iy’isubirajambo; usangamo ubuhanga bwo gukoresha ijambo ryabugenewe; usangamo uburyo bwo gukoresha imibangikanyo; usangamo imizimizo myinshi inyuranye. Usangamo n’icyo abisi ubwabo bita ingaruzo. Ni ijambo risingiza cyangwa se interuro y’amagambo asingiza abami muri rusange cyangwa ingoma, hakaba n’asingiza umwami uyu n’uyu, ibikorwa bye cyangwa amatwara ye. Uwashaka kumenya imyifatire y’Abanyarwanda bo hambere, agashaka kumenya ibyo babaga bimirije imbere, yabisanga mu mazina y’inka. Ubutwari n’umurava birasingizwa, ubupfura no kwanga umugayo bikamamazwa.

Theo

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Arts, litterature et poésie

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

  Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFAT…