Accueil Société Religion Kuzirikana inzira y’umusaraba dufashijwe na Kizito Mihigo.

Kuzirikana inzira y’umusaraba dufashijwe na Kizito Mihigo.

8
0
93

«Kubabarira ni inema ituruka ku Mana honyine. Niba tugamije kuba abakristu nyabo, niba tugamije urukundo rutagira imipaka, dushobora gusenga tugasaba iyo nema, maze tukayironka.»

Ubuhamya mugiye gusoma, bwatanzwe imbere y?abanyarwanda bo mu Bubirigi, ku itariki ya 7 Mata 2007 mu rwego rwo kwibuka jenoside yagiriwe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w?1994.


« Kuva nkiri umwana muto, ababyeyi banjye n’abo tuvukana bambwira ko tariki ya 25 Nyakanga 1981, navukiye ahitwa i Kibeho muri Nyaruguru, ahahoze ari intara ya Gikongoro, mu majyepfo y’igihugu cyacu .

Kibeho ni umwe mu mirenge y’igihugu cyacu yagize ubukristu bwihariye. Impamvu zishobora kuba nyinshi, urugero ni nk’amabonekerwa ya Bikira Mariya yahabereye kandi yemerwa na Kiriziya none. Abaturage ba Kibeho, bose bari abakristu. Ingoro y’Imana (Kiriziya) y’i Kibeho, yubatswe mu mwaka w’ 1934, yabarirwaga mu nyubako nziza z’igihugu cyacu. Mu iyicwa ry’abatutsi ryo mu mwaka w’1959, Kiriziya y’i Kibeho yabereye benshi ubuhungiro. Nyuma y’ubwo bwicanyi kandi, abenshi mu batutsi bo muri Nyaruguru baburokotse, bahisemo gutura i Kibeho, ku buryo mu mwaka w’1994, Kibeho yari ituwe n’abatutsi benshi cyane.

Data, Nyakwigendera Buguzi Augustin, wari umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Kibeho, akaba n’umwe mu banyeshuri ba mbere b’amashuri y’abihayimana y’i Save, yari umuyoboke wa Kiriziya by’intangarugero. Mbere y’uko arwubakana na mama, Ilibagiza Placidie, data yashatse kwiha Imana. Nyamara yaje kuyumvira, akurikira inzira Imana yamuhamagariye yo kubaka urugo, yo kutubyara no kuturerera Nyiribiremwa. Jyewe n’ab’i wacu rero, tubereyeho Imana, kandi natwe abacu tuzabarerera Imana. Niwo murage data yaduhaye.

Ababyeyi banjye banyise izina rya Mihigo kubera sogokuru ubyara data, Mihigo Joseph, hanyuma bampa irikiristu rya Kizito, kubera abahowe Imana b’i Bugande, nk’uko Kiriziya yacu ibemera.

Mu mwaka w’1990, ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zateraga bwa mbere mu majyaruguru y’u Rwanda, nari mfite imyaka icyenda. Sinari nzi ibyo aribyo, nanjye nazitaga inyenzi, inyangarwanda, ndetse nkumva radio itubwiriza gutema urutoki n’amashyamba ngo turebe ko nta zihishemo, maze nkabwira data kubyubahiriza. Data wari uzi bihagije amateka y’igihugu cyacu, we yumvise bidatinze imvo n’invano y’iyo ntambara igihugu cyacu cyari kinjiyemo. Yarushijeho gusenga muri iyo minsi, nyamara abana ntitumenye impamvu.

Mu kwezi kwa kane kw’umwaka w’1994, mbere y’igwa ry’indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu, bamwe mu baturanyi bacu batugaragarije urwango rukabije biradutungura cyane. Abahoze ari inshuti zacu, baduteraga ubwoba batubwira ko bazarya inka zacu, abandi bakabwira ababyeyi banjye, ko abana babo bazabapfira imbere. Ntabwo byumvikanaga. Abo bantu bose nibo bazaga kuduhingira tukabahemba, abenshi ndetse tukabafashiriza ubuntu ntacyo bakoze. Ahubwo twakekaga ko haramutse hagize ikiba, baba aba mbere mu kudutabara.

Tariki ya 7 y’ukwa kane, amazu y’abaturanyi bacu yarahiye tuyoberwa uko bigenze; Umusozi wose wo hakurya waragurumanaga, ba nyiramazu bagafata utwangushye bahungira kuri ya Kiriziya y’i Kibeho yari iri i hafi y’urugo rwacu. Kiriziya yageze aho iruzura, abantu batangira kwihisha mu ishuri ryisumbuye ryo hafi aho.

Data yari mu batutsi bashakishwaga mu karere k’i wacu.Yasigaranye na nyogokuru utarabashaga kugenda, nuko atwohereza mu nshuti zacu zari zituye i Runyinya rwa Butare, atubwira ko nibikomera azafata igare rye akahadusanga. Nuko turashogoshera. Ati « ibyiza ni ukunyura inzira y’ishyamba cyangwa akabande, kuko imihanda yuzuye abishi »

Nuko dushotse akabande k’uwarunyerera, igihe tugitangira kugenda mu Kibaya cyako, twumva amafirimbi ya bamwe mu barimu b’abahutu bakoranaga n’i wacu. Bari bicaye ku isonga y’umusozi, nuko bakavuza amafirimbi bahuruza bagenzi babo ngo batubuze kwambuka. Twumvise amafirimbi rero turatatana, buri wese aca ukwe undi ukwe. Bashiki banjye baheka murumuna wabo, mama wanjye nawe aheka karumuna kanjye kari gafite amezi. Abo banyamafirimbi bamanutse ku misozi, mama ntiyashoboraga kwiruka kuko yari ahetse umwana, nuko yihisha mu mwobo mu mirima y’icyayi yari hafi aho. Baramushaka baramubura, bugiye kwira, bahasiga abantu bigiza nkana ngo barahira ishinge, maze ngo nasohoka bavuze induru; Ibyo byose yarabyumvaga. Igitangaje ni uko umwana atigeze aririra mu mwobo. Imvura iza kugwa abahiraga ubwatsi barataha, mama na murumuna wanjye baranyagirwa biratinda. Baraye muri uwo mwobo, kugeza mu gitondo cy’umunsi ukurikiyeho.

Mama atubwira ko mu museso yagerageje kwanika igitenge yari ahetsemo umwana, nuko hashize akanya arajisha, arandara, arinda agera i Butare aho twari turi nta wumwakuye. Yasanze twarize twihanaguye, twari tuzi ko ibyabo byarangiye. Nuko aricara turarirana biratinda. Hagati aho ariko, nyuma y’uko ahagera, twabonye Kiriziya y’I Kibeho ishya, turavuga tuti biracitse. Papa yari yatwijeje ko azadusanga, twaramutegereje turamubura.

Bukeye bw’uwo munsi, ahitwa mu iramba (hafi cyane ya Runyinya) havuze induru n’amasasu, turahaguruka turahunga. Urusaku rw’ayo masasu jyewe rwankuye umutima kuko numvaga rumvugiramo. Ni ubwa mbere nari numvise amasasu, numvaga asa n’amvugira mu gatuza. Mama ati « dusenge ». Kwari nko guta inyuma ya huye. Twese twaratitiraga. Turi mu rugo twashakaga kuvuga ishapure, ariko bikanga. Jyewe nari mfite ubwoba, nkanswe no gutuza, sinabashaga no gutekereza.

Nuko dufata utwangushye turagenda. Jyewe najyanye iradiyo. Abandi bafata amasahane n’ ibisorori, abandi bafata ibyo kwisasira no kwiyorosa, nuko tugenda tugana ahitwa i Karama. Mu nzira ijya i Karama twahuye n’umurongo muremure w’abaturage b’abahutu n’abatwa batwamburaga abandi bakica. Aho rero haguye abatutsi benshi.

Tugeze i Karama twahamaze iminsi myinshi, abayobozi bageragezaga kutwumvisha ko ubwicanyi bwarangiye, ko tugomba gusubira mu ngo zacu?n’ibindi n’ibindi. Yego rata. Abasubiyeyo babasangaga mu ngo bakabicirayo nta winyagambuye. Yaba n’aho i Karama iyo bazaga kudutera twishyiraga hamwe tugatera amabuye.

Aho i Karama twararaga muri centre nutritionel, abantu bagerekeranye nk’imifuka y’amakara. Mwijoro iyo umuntu yashakaga kujya kwihagarika yagendaga akandagira hejuru y’abaryamye. Hari umwana wigeze gushaka kwihagarika, baramubwira ngo niyihagarike mu idirishya. Agiyeyo ahura na gerenade, agaruka ari ibice. Abo hafi y’idirishya barakomereka. Jyewe nari mu nsi y’abandi. Naheze umwuka kubera abantu bari bandi hejuru, ariko sinapfuye.

Tariki ya 19 Mata, abajandarume, abasirikare, n’abapolisi b’akarere bose, baje kuturasa. Baza baherekejwe n’interahamwe z’imipanga n’amahiri. Baje sa sita barica bageza saa cyenda. Bamwe barasa abandi batema. Bajugunyaga ibisasu muri salle zirimo abantu, maze igihe abarokotse bagisambagurika, interahamwe zikinjira zikabasonga n’imipanga n’amahiri.

Abagabo n’abahungu bagombaga gusohoka bakajya guterana amabuye. Hari umugabo witwaga Ildephonse, yashishikarizaga abandi kujya kurwanisha amabuye, nuko ajya imbere, ariko ntiyarenze n’umutaru. Bamuteye grenade imbere y’umuryango, yitaba Imana ariko ubutwari bwe sinabwibagirwa.

Interahamwe zinjiye mu cyumba twarimo na bashiki banjye na maman, na murumuna wanjye, ziratemaaa zirangije ziragenda. Ni ukuri nta muntu w’i wacu watemwe ; Twari twatwikiriwe n’amaraso umubiri wose, ngira ngo ntibashoboraga gutandukanya umuzima n’uwapfuye.

Kuba tutarapfuye uwo munsi, mbifata nk’igitangaza Imana yadukoreye.

I saa cyenda (15h) abishi bavuze ko ngo amasasu abashiranye. Nuko abasirikare baragenda hasigara interahamwe n’imipanga n’amahiri byazo. Twagezeho twiyemeza gusohoka twiruka, tuti « Upfa apfe, ukira akire » Duca mu mipanga no mu mahiri, hagati y’intumbi n’inkomere, duhunga. Hari ikintu kibabaza cyne : Guca hejuru y’umuntu wacitse amaguru, agutakambira ngo ntumukandagire, hanyuma ukabura icyo ukora. Mbega ishyano, mbega urwandiko mbega gatumwa… mbega shitani mu bantu !!!

Jyewe sinari nzi n’aho twari tugiye ; Kandi sinumvaga icyabaye ku isi. Numvaga ko isi yose iriho ibaho nkanjye. Sinumvaga impamvu isi yahinduka vuba bigeze aho. Icyari ubuzima kigahinduka urupfu, icyari urukundo n’umubano kigahunduka urwango kabombo.

Mu nzira iva i Karama, niho natandukaniye n’abavandimwe banjye. Nakurikiye igikundi cy’abantu bavugaga ko ngo bagiye i Burundi, nyamara muri bo ngo nta n’umwe wari uzi inzira. Twagendaga tuyobagurika. Hari akabande nagezemo, munsi ya komine yitwa Nyakizu, mpasanga umusirikare n’umupadiri. Nkiri umwana nari narifuje kuba umusirikare cyangwa umupadiri. Padiri yaravuze ngo : « uwo mwana ni uw’i Kibeho ndamuzi, ntabacike, ?» Umusirikare aramubwira ngo : « Ubwo turamwikuza rero »

Nuko banyicaza i ruhande rw’umugezi, ntegereza ko barangiza kwica abandi ngo banyikuze. Nari nicaranye n’umukecuru nawe bagombaga kwikuza, nuko tukajya tureba hamwe uburyo batema abandi bantu babajugunya mu ruzi.

Hari umusaza w’umututsi rero waje nyuma arabapfukamira, arababwira ngo ntibamwice arabaha ibyo afite byose. Nuko bose bamwirundaho. Jyewe ndiruka nzamuka umusozi, ngeze hejuru ku musozi, nkajya numva amasasu, nuko ngatekereza ko ari jyewe barasa, byanyibukije ama films ya Commando na Rambo nari narabonye mbere yo guhunga. Na n’ubu iyo ndebye ama films d’actions ndabyibuka.

Kugera i Burundi byantwaye iminsi itatu n’amajoro atatu. Ngeze ku mupaka w’i Burundi, banjyanye mu nkambi y’ahitwa ku Mubuga wa Ngozi. Abandi b’i wacu nabo bari barabajyanye mu nkambi zabo. Twagiye tubonana buhorobuhoro.

Mu gihe twari mu buhungiro i Burundi, nagiye numva abantu bavugaga ko Data yishwe n’igitero cyari kiyobowe na muganga Mutazihana wayoboraga ivuriro ry’i Kibeho.

Muganga Mutazihana uwo, yari afite umwana w’umukobwa twiganye mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, kandi naramukundaga cyane. Bakimara kumbwira ko ise yishe data, numvise mwanze. Numvaga nanze abitwa aba « hutu » bose, ndetse n’abavugaga ko bavanze sinabizeraga, nabo narabangaga.

Mu gihe nari i Burundi, nashoboraga kwica umuntu nanjye. Ikiza ni uko nari umwana. Iyo mba mukuru mba narabikoze, Imana ishimwe. Nashatse no kwinjira mu bana b’abasirikare (kadogo) kugira ngo nzahorere data. Ariko baranga. I burundi ku mubuga, natindanaga n’abasirikare b’abarundi, mbabaza uko barasa, n’uko bicisha ibyuma na grenade, nkababwira ko nshaka kuzahorera data, nuko nabo bakabinyereka. (nimwibaze namwe)

Uyu munsi ndasaba imbabazi Imana mbikuye ku mutima, kubera ibyo bitekerezo n’imigambi byuzuye urwango nagiriye ikiremwa muntu, kandi niyemeje kutazabisubira.

Numvaga ingabo za FPR inkotanyi ziramutse zifashe igihugu, nta muhutu n’umwe uzagisubiramo. Naho zaramuka zitsinzwe, abatutsi bose tukigumira hanze, cyangwa tugataha tugashira. Numvaga ibintu ari bibiri : Kuba mu gihugu cy’abatutsi gusa, cyangwa tukibera hanze kigaturwamo n’abahutu gusa. Muri icyo gihe nkiri i Burundi, numvaga abahutu n’abatutsi badashobora kongera kubana.

Mu kwezi kwa karindwi ingabo za FPR zigaruriye igihugu. Jyewe, mama n’abavandimwe banjye, twatashye vuba. Nyuma y’igihe gito igihugu gifashwe, twagiye kuba i Kigali, kuko iby’i wacu I Kibeho, byari byaratikiye byose, kandi nta muntu twari tukigira i Kibeho. Umuntu yashakaga ahari ubuzima gusa. Ngeze i Kigari nirirwaga nirukanga ngo nshaka inzu nziza itarimo abantu, kugira ngo « nyibohoze », maze nyishyiremo ab’i wacu.

Amashuri yaje gutangira, nsubira kwiga mu mwaka wa gatandatu. Mu bana twiganaga, hari abo namenyaga ko ari abahutu, nkabakubita mbahora ubusa.

Nyuma y’umwaka wa gatandatu, nagiye kwiga mu iseminari ntoya y’i Butare, ishuri data yakundaga kubera imyigishirize myiza yaryo izwi mu gihugu hose. Nagiye kwigayo rero kugira ngo mwubahirize kandi mwibuke, naho ubundi nangaga iby’abapadiri byose iyo biva bikagera. Numvaga ari uburyarya n’ibinyoma gusa.

Nageze muri iryo shuri ryisumbuye rero, nshimishwa n’ibintu bibiri by’umwihariko : MUZIKA NTAGATIFU na KARATE.

Nakundaga cyane indirimbo za Chorale de Kigali zaririmbwaga n’abaseminari, hanyuma ngakunda no gukina Karaté. Mu missa nasabaga Imana ngo izampe kuba umuhanzi w’indirimbo ntagatifu, zizamfashe kugarura ubumuntu kandi zifashe n’abandi, kandi nkayisaba ngo izampe no kumenya gukina karaté.

Mu mwaka wa mbere nahimbye indirimbo zigera kuri 50. Kandi zimwe zahise ziririmbwa mu Kiriziya y’aho mu iseminari. Mu mwaka wa kabiri nabaye umucuranzi (organiste) wa Seminari, maze nshinga chorale yitwa Mélomane, chorale yari igizwe n’abaseminari twatangiranye, ariko n’abandi bakundaga kuririmba mu kigo hose. Iyo Korali iracyariho mu iseminari. Nagiye njya mu marushanwa menshi n’iyo chorale, tugahiga andi makorali akomeye nka Korali ya Kigali.

Muri Chorale Melomane nashinze mu iseminari rero, haje kwinjiramo abahungu babiri b’i Kibeho. Bombi ababyeyi babo batuvugirije amafirimbi kuri wa munsi twanyuraga ku wa runyerera tugana i Butare. Iwabo w’abo bana, batumye mama arara mu mwobo bashaka kumwica. Nuko abo bana baza kwinjira muri chorale yanjye. Ari nkawe wari kubigira ute ?? Wabangira kuririmbira Nyagasani se? Wabanga se? Bikakumarira iki? Bikagarura abawe bapfuye se? Bikakugarurira amahoro y’umutima se? Ku bwanjye sicyo cyari kugarura amahoro y’umutima wanjye. Numvaga Imana yonyine ariyo igomba kunsubiza ubumuntu n’urukundo. Mu bukristu bwanjye bukeya, nasabye Imana ko yamfasha kumenya uko nitwara muri icyo « kigeragezo », kandi ikampa amahoro mu mutima kuko aricyo nari nkeneye kuruta ibindi. Abo bana rero narabaririmbishaga muri chorale yanjye, kandi twabanaga mu iseminari, tugahurira henshi nko mu Kiriziya, muri réfectoire, muri dortoire, mu mikino n’ahandi.

Ndababwiza ukuri ko, ku bwanjye, abo bana bamfashije kwitoza kongera gukunda. Nitoje kubemera nk’abavandimwe, ntibyahise biza ku munsi wa mbere, ariko ku bw’ Imana nsenga kandi inyumva iteka, narabishoboye, bambera abavandimwe rwose, dore ko bari no mu baririmbyi banjye beza. Bari bazi kuririmba rwose. Maze mvuye mu iseminari, nasubiragayo ngasanga umwe muri bo niwe uyobora iyo chorale. Byaranshimishaga cyane. Imana ubwayo yanyeretse ko nyuma y’amahano twabayemo, gukunda no kubana birashoboka. Gusa niYo yonyine biturukaho. Turamutse tuyibisabye n’umutima wose, kandi tukitoza kuyitega amatwi no gukurikiza ingero zayo mu rw’urukundo, twabigeraho nta shiti.

Kristu ni We wenyine watsinze u rwango burundu, abigirishije urukundo rwe rwimazeyo yatugaragarije ku musaraba. Ni We wenyine rero ushobora kuturanduramo izi nzika zidutuyemo imyaka n’imyaka. Ni We wenyine ushobora kwimika urukundo mu Rwanda

Mu izuka rye, yadutsindiye urupfu. Muri Kristu wazutse, Imana yaduhishuriye ko ikibi, icyaha n’urupfu bidafite ijambo rya nyuma ku buzima bwa muntu. Mu rukundio rwayo, Imana yatweretse ko ariyo ifite ijambo rya nyuma. Tuyisabe kubyemera no kuyizera, niYo Nzira, Ukuri, n’Ubugingo.

Mushobora kwibaza uko nafashe umugambi wo kwitangira umwuga w’ubuhanzi, n’uburirimbyi ngirira Nyiribiremwa. Mu mwaka w’1997, twagize umwiherero mu iseminari, maze nibuka ko igihe nari nihishe mu ntambara, mu nzira, nemereye Imana ko nindokoka ntazongera gucumura bibaho, ko nzakora uko nshoboye ngo nyibere umwana uyinogeye n’umuhamya. Nkimara kubyibuka rero, nibwo niyemeje gukoresha impano Imana yampaye ngo nyibere umuhamya mu bantu. Kwitwa « Umuririmbyi wa Nyiribiremwa ».

Nahimbye rero indirimbo nyinshi zivuga Imana, ariko mpimba n’izindi zivuga igihugu cyacu. Ku bwanjye nta muntu wakunda Imana, ngo yange igihugu cye. Birajyana. Ndashimira by’umwihariko abantu bose bagize uruhare mu guteza imbere ubuhanzi bwanjye. Aha ndatekereza by’umwihariko perezida wa Repuburika na guverinoma y’ubumwe bw’abanyarwanda.

Nyuma ya génocide, nakomeje kwibaza niba wa muganga wicishije i wacu yaba yarafashwe agafunga.

Maze kugera ino i Burayi, namenye ko uwo muganga afunze we na madamu we. Byatumye ntekereza ku mukobwa wabo wari inshuti yanjye mu mashuri abanza. Naramushatse, maze ngiye mu Rwanda mu mwaka w’2004, ndamubona, turicara turaganira, musaba ko yangirira ikizere, mubwira ko ntamurenganiriza iby’ababyeyi be bakoze, kandi ko nifuza ko twakongera tugasubirana contacts. Yaransubije ati : «Ibyo byose ndabyumva kandi ndabyemera, ndabigushimiye ariko simbasha kubyakira».

Ni ukuri naramwumvise, ntibyoroshye kumva umuntu uza akubwira ibyongibyo nyuma y’igihe kinini, nyuma y’ibyabaye ku gihugu cyacu (ku babyeyi, abandimwe n’inshuti bacu).

Nyuma y’imyaka ine mbonanye na Fifi, narongeye numva muri jyewe, ingufu zimpamagarira kongera kumushaka, kugira ngo mufashe kumva ko ibyo namubwiye ari ukuri, kandi mufashe kungirira ikizere. Naramushatse rero ndongera ndamubona, maze ku bw’inema y’Imana, anyemerera kongera kuba inshuti yanjye. Igikomeye ariko muri byose, ni uko yambwiye ko yumva ubukristu bwaranze ubushake bwanjye bwo kumushaka; Ambwira kandi ko nawe yiteguye gufatanya nanjye mu kogeza Imana y’imbabazi n’urukundo, dukoresheje umubano wacu. Ubu icyo niyemeje, ni uko nzakora uko nshoboye kwose, kugira ngo ubuvandimwe, umubano cyangwa ubucuti bwanjye n’uwo mukobwa, byereke abantu ko kubabarira bishoboka iyo umuntu ayobowe n’Imana. Abakunda u Rwanda kandi bakunda, Imana, ndabasaba kunsabira ngo uwo mukobwa tuzongere tugarure ubucuti, maze kandi buzabere abandi urugero, abanyarwanda twitoze kongera kubana, maze Imana ibiherwemo icyubahiro, Yo soko y’Urukundo n’amahoro mu bantu.

Ndashimira Fifi mbikuye kumutima, ndamwizeza ko Imana idukunda kandi iduherekeje mu nshingano twihaye.

Kubabarira ni inema ituruka ku Mana yonyine. Ariko niba tugamije kuba abakristu nyabo, niba tugamije urukundo rutagira imipaka, dushobora gusenga tugasaba iyo nema, maze tukayironka

Ubu ndi umunyeshuri mu ishuri rya Muzika mu Burayi. Nshobora kuvuga ko abasaseredoti banciye intege, kuko umwe muri bo yashatse ko mpfa. Yarangambaniye. Nyamara ndashimira Imana yo yongeye kumpa ubwiyunge na Kiriziya yayo. Imana yamfashije kuba umuhanzi wa Kiriziya yayo. Gukoresha indirimbo z’impano yampaye, kugira ngo mfashe abana bayo kubaho urukundo rwayo.

Umuntu wese wifuza kugira icyo yamfasha mu buzima bwanjye, namusaba kumfasha kuririmbira Imana kurushaho. Ndashimira Imana, ndashimira ababyeyi banjye, ndashimira Perezida Kagame, n’abandi bantu bose banteye inkunga mu buryo bunyuranye, kugira ngo mbashe kugera aho ngeze aha, muri uyu murimo niyemeje w’iyogezabutumwa mu buhanzi, umurimo niyemeje hakaba hashize imyaka irenga icumi.

Imana Yo yakira abayo bayisanga, ijye itwibuka natwe tukiri ku rugendo hano ku isi. Amina

———— ——— ——— ——— ——— ——— ——— ——— ——— ——— ——— ——

Nyuma y’iminsi mike iyi nkuru itangajwe, Kizito yaranditse ati:

« Ntihazagire abibeshya bagira ngo ubu buhamya bugamije kurengera bamwe cyangwa abandi. Ubu buhamya ntibugamije gushinja cyangwa kuvuganira. Bufite intego imwe rukumbi, yo kwerekana ko kubera Kristu wazutse kandi nemera We Mana rwose, Urukundo rwatsinze urwango. Ndifuza ko ubuzima bwanjye bubereka ko, n’ubwo ikibi cyahozeho kuva isi yaremwa, dushobora kukirusha imbaraga dufashijwe n’inema y’urukundo rw’Imana. Ubu buhamya bugamije gutanga ubutumwa bw’uko muri Yezu Kristu, Ubuzima bwatsinze urupfu »

ICYA NGOMBWA NI AMAHORO N’URUKUNDO, ICYA NGOMBWA NI UBUZIMA

Kizito MIHIGO

http://www.dailymotion.com/video/x7wndk

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Religion

8 Commentaires

  1. Liliose

    19 mai, 2009 à 10:55

    Ce témoigne est à mon avis une mise en pratique de l’évangile tout cours

    Répondre

  2. Liliose

    19 mai, 2009 à 10:58

    Ce témoigneageest à mon avis une mise en pratique de l’évangile tout simplement

    Répondre

  3. Liliose

    19 mai, 2009 à 10:58

    Ce témoignage est à mon avis une mise en pratique de l’évangile tout simplement

    Répondre

  4. Murengerantwari

    19 mai, 2009 à 14:24

    Je suis du même avis. J’ai beaucoup admiré la force de l’esprit ainsi que l’intériorité chez ce jeune homme. Ses compositions musicales en sont d’ailleurs l’expression. J’espère que beaucoup essayeront de goûter à ses oueuvres musicales. C’est vraiment reposant et riche en enseignement. Un Beethoven rwandais, je dirais même.

    Répondre

  5. Murengerantwari

    21 mai, 2009 à 15:25

    Ecoutez cette belle composition de Kizito: « le Rwanda Témoin d’espérance. » Le dailymotion nous est parvenu grace à Marie Ange Ikirezi. Je l’ai posté en haut dans l’article.

    Répondre

  6. Marie Ange

    22 mai, 2009 à 21:38

    Bonjour;

    Je vous remercie pour avoir posté ce témoignage de Kizito sur votre blog.

    Vous pouvez trouver toutes les vidéos sur Kizito Mihigo, en faisant une recherche sur Dailymotion, ou sur YouTube. Tapez juste les noms de l’artiste dans la recherche.

    Merci encore

    Répondre

  7. Murengerantwari

    22 mai, 2009 à 22:46

    Merci aussi Marie Ange, pour avoir mis à la disposition du public cette video. Beaucoup d’amis m’ont envoyé leurs remerciements pour avoir de ma part publié la video ainsi que le témoignage du célèbre musicien rwandais. Certains m’ont dit même que ça leur a inspiré un sentiment d’amour plus ou moins divin! Je crois que je pourrais dans un avenir proche aménager une place appropriée pour Mr Kizito Mihigo, pour que ses oeuvres disponnibles sur le web puissent être écoutées par ceux qui le veulent.

    Encore une fois merci.

    Theo.

    Répondre

  8. Rukundo Placide

    3 juin, 2009 à 0:56

    Je ne savais qu’il existe un type pareil. J’aimerai le rencontrer.

    Répondre

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

  Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFAT…