Accueil Société Ijambo ry’Umwami Kigeli V (échange avec Joseph)

Ijambo ry’Umwami Kigeli V (échange avec Joseph)

3
0
88

Joseph,

Wiriweho?

Iyi impression du flou artificiellement entretenu ugize niyo nanjye nabashije kubona maze gusoma iri jambo rya sa Majesté rigenewe icyunamo! Ibi birampamiriza ibyo mperutse kugezwaho na Dr Marara ambwira ko muri entourage y’uyu musaza harimo abantu bakomeye ku icuraburindi ry’ibintu bya kera bidasobanutse, kandi uyu mutego Umwami KigeIi V yawuguyemo kuva mu ntangiriro z’ingoma ye, ku buryo ntekereza ko niba ubu mu busaza adafashe umwanya wo kuzibukira ibintu bimwe na bimwe icyo kuba umuhuza w’abanyarwanda kizakomeza kuba ihurizo aho kuba igisubizo.

Aha njye nazirikanye cyane kuri iri jambo sa Majesté agarukaho: « Ikimbabaza cyane, nuko icyateye iki cyorezo mu Rwanda kitarashira. Nanubu abakirutse itsembabatutsi, benshi muribo bakomeje kwicirwa  mu migi, mu midugudu abandi bakabatsinda mu milima cyanga bakabata mu migezi bazira urugomo, ubusambo, agasuzuguro cyanga urwango. »(Umwami Kigeli V). Byanteye kwibaza niba Umwami azirikana ku buryo bunonosoye icyateye icyorezo avuga, cyangwa niba ari propagande ya FPR akurikira intambwe ku yindi!

Icyateye iki cyorezo ni iki, ko aha ariho hari ingata y’ikibazo! Ese umwami yaba yemera uruhare rwa responsablité ya FPR muri ibyo byose? Niba arwemera se, ni ukuvuga ko kuba abakirutse itsembabatutsi bakomejwe kwicirwa mu migi, mu midudugudu abandi bakabatsinda mu mirima, FPR yaba ibifitemo uruhare?

Tuvuge ko sa Majesté ashobora kuba aruzi uruhare rwa Leta ya FPR muri ibyo, muri gahunda ya Guvernama zo kurekura imfungwa nk’uko abibona, akaba asanga abarekurwa bashobora gukora ibyo kugira ngo batazashinjwa n’abo bishe!!!! Ubwo birasobanura ko kubw’ Umwami gahunda yaba iriho yo kurekura imfungwa yakagambye guhagarikwa, kugira ngo abacitse ku icumu bagire umutekano. Ni muri urwo rwego le souverain asanga hagomba kubaho ministère ishinzwe abacitse ku icumu. Igitangaje nacyo, ni uko usoma iby’umwami avuga, yagira ngo iyo gacaca zihannye, zirekura abicanyi, kandi tubona ko ahubwo icyo zibasaba cya mbere ari ukwemera icyaha kugirango bagabanyirizwe igihano, cyangwa bakore imirimo nsimburagifungo! Noneho tuvuge ko hashobora kuba habaho ruswa cyangwa se kubera inyungu z’ubutegetsi, hakagira abicanyi nyabo barekurwa, et ce n’est pas impossible! None se umuntu yashobora gutekereza ko ari abarekurwa cyangwa se badafungwa kubera ruswa cyangwa inyungu z’ubutegetsi, akaba aribo bari kwibasira abacitse ku icumu, kikaba aricyo cyorezo Umwami ashaka kuvuga?

Mu by’ukuri kumenya umurongo diskuru y’umwami ikurikiye biragoye, ari nayo mpamvu umuntu yavuga ko harimo guteza flou cyangwa confusion, kurusha uko biba ijambo ryo guhumuriza abanyarwanda. Kuko ntiwavuga ku kibazo gikomeye nka kiriya cy’icyorezo cy’ibyateye itsembabatutsi, ngo woye gusobanurira abanyarwanda icyo ushaka kuvuga. Ntabwo ushobora kumva ijambo nk’iri ridatobora, ngo uhave umenye uwo Umwami ashaka kwamagana nka Nyirabayazana w’icyorezo ariho avugaho.

None se niba asanga umuti ari ugushyiraho Ministeri ishinzwe abahonotse intsambabatutsi, mu gihe iyo Minsteri iri muri Guvernoma we yasanga ari nyirabayazana w’icyorezo cyo kwibasira abacitse ku icumu, ni iki cyerekana ko iyo ministeri izakorana ubwigenge, yitaje gahunda ya Leta írimo gacaca n’ibindi yagarutseho bituma umutekano w’abarokotse itsembabatutsi ukomeza kwangirika!

Ahubwo rero ndumva inama isumba izindi, ariko uko nk’uko twakomeje kubigarukaho, sa majesté yataha mu Rwanda, maze mu mirimo yashingwa nk’ umwami uganje adashinzwe ibikorwa bya Guvernama, hakabamo kurengera abaturage bahekuwe ku buryo bwose mu bikorwa bibi by’amateka, kandi akabikora atavangura amoko ngo yite gusa ku barokotse itsembabatutsi, ahubwo ku bantu bose bahekewe na politiki mbi zaranze kandi zikomeje kuranga imiyoborere y’u Rwanda. Nabwo birumvikana, yakwita by’umwihariko ku barokotse itsembabatutsi, kuko bigirijweho nkana ku buryo budasanzwe, ariko akirinda ko habaho kubona ko yita kuri bamwe abandi bikamera nk’aho batamureba. Igihe rero cyari kigeze ko umwami yigobotora inzara z’abamubohera mu kureba u Rwanda yitaye ku ruhande rumwe, ahubwo akareba inyungu z’abaturarwanda muri rusange.

Theophile.

— En date de : Mer 8.4.09, jndahimana2003 a écrit :
De: jndahimana2003
Objet: Imbonankubone : Re : IJAMBO RY’UMWAMI KIGELI V.
À: Imbona-Nkubone@ yahoogroupes. fr
Date: Mercredi 8 Avril 2009, 22h46

« Iyichwa ryabali bararokotse itsembabatutsi ryakomereye aho gacaca itangiriye, n´aho imfugwa zirekuriwe, rigakorwa n´abatinya ko abarokotse bashobora kuzabashinja mu marorerwa bakoze » (Umwami Kigeli V).

Bavandimwe,

Iki gitekerezo Umwami Kigeli V agize icye sinzi niba hari ufite gihamya y’uko ari ukuri cyangwa ari propagande isanzwe ya leta ya FPR.

Ibyo aribyo byose Umwami yagombye kumenya ko kuba gacaca zigenda nabi bidaturuka ku mfungwa cyangwa ku bandi baturage, baba abarokotse, baba abakekwaho ubwicanyi, baba se n’abaturage basanzwe bo mu moko yose uko ari atatu mu Rwanda. Ibyemezo byo gufungura abiyemeje icyaha cy’ubwicanyi byafashwe na leta ya Kagame. Bigaragara ko itabikoze igamije ubutabera, ahubwo yabikoze igamije ko abaturage benshi bishinja icyaha cy’ubwicanyi, mbese bakiyemerera ko bavukijwe, binyuze mu mategeko, uburenganzira buhabwa buri Munyarwanda utarangwaho icyaha. Ni processus igamije « la déshumanisation » de la population ordinaire, mu gihe hakomeje kugaragara ibimenyetso by’uko FPR ikingira ikibaba umwicanyi yihitiyemo, kandi ikaba ititeguye kwemera no kuzirikana uruhare rwayo, haba muri génocide yakorewe Abatutsi, haba no mu bwicanyi bwihariye FPR yakoreye aAbahutu n’Abanyekongo.

Ikindi kigaragara ni uko mu rwego rw’ubutabera, leta ya Kagame yizihirwa n’uko haba akaduruvayo, umuntu akagirwa umwere n’ubucamanza, yagera hanze gacaca zikamushinja ubwicanyi. C’est un flou artificiellement entretenu par le pouvoir et c’est ce flou qui rend aléatoire la sécurité, non seulement des rescapés, mais aussi de tout commun des mortels rwandais.

Umwami Kigeli V n’abamugira inama bagombye gushakira intandaro z’umutekano muke w’abarokotse, kimwe n’uw’abandi Banyarwanda mu miterere y’ubutegetsi bwa FPR no mu bushake ubwo butegetsi bugaragaza bwo guheza Abanyarwanda mu icuraburindi, bagahora bacagagurana ubuzira herezo.

Joseph

— Dans Imbona-Nkubone@ yahoogroupes. fr, Théophile Murengerantwari a écrit :
>
>
>
> — En date de : Mer 8.4.09, Celestin Kabanda a écrit :
> De: Celestin Kabanda > Objet: FW: [rwanda-l] IJAMBO RY’UMWAMI KIGELI V.
> À:
> Date: Mercredi 8 Avril 2009, 17h57
>
>
>
>
> #yiv1605713205 .hmmessage P
> {
> margin:0px;padding: 0px;}
> #yiv1605713205 {
> font-size:10pt; font-family: Verdana;}
>
>
>
>
>
> To: rwanda-l@yahoogroup s.com; rwandanet@yahoogrou ps.com
> CC: Benzinge122951@ …
> From: Benzinge122951@ …
> Date: Wed, 8 Apr 2009 01:04:33 -0400
> Subject: [rwanda-l] IJAMBO RY’UMWAMI KIGELI V.
>
>
>
>
>
>
>
> IJAMBO RY’UMWAMI KIGELI V AGEJEJE  KU BANYARWANDA MURI IKI GIHE CY’ICYUNAMO   2009
>
> Banyarwanda, Banyarwandakazi,
> Abari mu Rwanda n’abari mu mahanga,
>
> Imyaka cumi n´itanu irashize, inzira karengane zahekuwe abazo, zihekurwa u Rwanda zizize gusa ubwoko bwazo. Ndagira ngo mbamenyeshe ko nifatanije namwe, muraka kababaro  twibuka ababyeyi n’abana bacu, abavandimwe, incuti, abaturanyi n´abandi benshi tutazi, barenganijwe bakichwa urupfu rubi bazize gusa icyo baricyo.
>
> Banyarwanda mwese nimuze twifatanye, maze twambaze Imana Rulema kugira ngo yakire neza abayisanze, imenye  abacitse kw´icumu, ihoze impfubyi, ikomeze abapfakazi n´inchike n’abandi bose icyi cyorezo cyasizemo imvune kumutima no kumubili Nyagasani abahe imbaraga zihagije zo kuva muraka kangaratete.
>
> Ikimbabaza cyane, nuko icyateye iki cyorezo mu Rwanda kitarashira. Nanubu abakirutse itsembabatutsi, benshi muribo bakomeje kwichirwa  mu migi, mu midugudu abandi bakabatsinda mumilima cyanga bakabata mu migezi bazira urugomo, ubusambo, agasuzuguro cyanga urwango.
>
> Iyichwa ryabali bararokotse itsembabatutsi ryakomereye aho gacaca itangiriye, n´aho imfugwa zirekuriwe, rigakorwa n´abatinya ko abarokotse bashobora kuzabashinja mu marorerwa bakoze.
>
>
> Ningombwa ko mungamba Leta y´u Rwanda ifata, ingamba ya mbere yagombye kuba iyo kwita kumutekano wabarokotse n’abandi bashobora kuzira ubwoko bwabo. Bari bakwiye kurengerwa, kurenganurwa kandi bagahabwa indishyi yakababaro igaragara kugirango babone uko biyubaka bagasubiranya ubuzima bwabo.
>
> Ibi relo birambabaza cyane, iyo mbona abantu baritanze kugira ngo babohore u Rwanda, abandi nabo bagakomeza kuba  ibitambo ubudashira. Munyarwanda wese, twese dukwiye guhaguruka, tukamagana ubwicanyi, tugashyigikira ubutabera nyakuri, abakoze amahano, mubategetsi cyanga se ababitegetswe bakabihanirwa. Ngicyo ikizaca m’u Rwanda akarengane n’umuco wo kudahana.
>
>
> Ikindi kandi Abanyarwanda nyamwinshi, cyane cyane abacitse kw´icumu, bugarijwe n’ubukene, n´indwara zikomeye.
> Niyo mpamvu , nkuko nabisabye mu myaka ishize, mbona ko abacitse kw´icumu bakwiye kugira byumwihariko Minisiteri yabo yakwita kubibazo byabo, igashakira hamwe nabo, hamwe n´inkiko, hamwe n´amahanga, ukuntu ibibazo abacitse kw´icumu bahura nabyo byakemurwa.
>
> Nicyo gituma nanjye nifuza ko icumu ryunamuka mu Rwanda, Leta ikita kumbabare, igahoza impfubyi, igafasha abageze muzabukuru, igafasha incike. Leta  yagombye gutanga indishyi yakababaro kuko ibyabaye mu Rwanda, byari  bishyigikiwe n´ubutegetsi bwicyo gihe.
>
> Leta yagombye guhaguruka igashaka imfashanyo mu mahanga zo gufasha abachitse kw’icumu no kurwanya ubukene mubaturage. Kuko ubukene nibwo fumbire y’urwango, umwiryane n’ubwichanyi mu Rwanda.
>
> Byabaye ngombwa ko ibihugu n´imiryango mpuzamahanga byemeye uruhare byagize mwitsembabatutsi byagombye  gufatanya na Leta kuriha indishyi yakababaro, yo  kubaka  u Rwanda, cyane cyane no gufasha abarokotse kugira ngo bongere bafate intege, nubwo bitabagarurira ababo. Leta y´u Rwanda niyo igomba gukurikirana amahanga gushaka iyi ndishyi yakababaro.
>
> Nongeye gusaba nkomeje ngo banyarwanda aho muri hose, mu Rwanda cyanga se mu mahanga, mukore uko mushoboye mushishikarire gufasha abatishoboye bari mu Rwanda, abarwaye indwara zikomeye, abana bimpfubyi n´abandi batishoboye.
>
> Banyarwanda mwese, turi aba Mugabo Umwe, turi bene Kanyarwanda. Twaba i Rwanda, twaba mu mahanga, nidufatane munda, dufashanye, maze dushakire hamwe ikiza cyose cyakubaka u Rwanda kikazana amahoro n´amajyambere mu banyarwanda.
>
> Ahondi nanjye, mpora mbazirikana, mpora mbifuriza ibyiza n´amahoro y´ Imana. Mbere yuko tuzongera kubonana, nzajya mbageza ho ubutumwa bwanjye uko mbishoboye. Ntimuzakurikire abahimba amagambo y´ibinyoma.
> Mugire amahoro
>
>
> Washington, tariki 07 mata 2009
>
>
> Kigeli V
> Umwami w’u Rwanda

Theo

Est-ce que le MDPR ( parti dissout en l'an 2013), aura joue un role, si minime qu'il soit, dans la comprehension du probleme rwandais et dans l'avancement pour la recherche des solutions? C'est a chacun de juger. De toutes facons, notre action n'aura pas tout a fait passe inapercu! Sans politique ou en politique, nous continuerons a lutter pour la liberte, la verite et la reconciliation, ainsi que pour l'instauration d'un etat de droit au Rwanda. Selon Sylmpedia: "Mouvement Démocratique du Peuple pour la Réconciliation (MDPR- INTIGANDA) Drapeau du MDPR Fondé le 13 Décembre 2009 par l’Abbé Théophile Murengerantwari. Ancien "titulaire" de l’Evêché de Cyangugu, exilé en Allemagne ou il a basé son mouvement issu d’une scission avec le RMC. Il soutient le retour du Roi Kigeri V et un nouveau référendum sur la question de la restauration de la monarchie. Il s’est prononcé en faveur la candidate Victoire Ingabire Umuhoza, leader du Front Démocratique Unifié (actuellement mise en résidence surveillée pour tentative de déstabilisation du pays et négation du génocide depuis Avril 2010) qui n’a pu participer à l’élection pluraliste du 9 Août 2010. Très actif, le MDPR émet régulièrement des communiqués sur son site et participe à des manifestations contre le gouvernement rwandais du Président Kagamé." http://www.sylmpedia.fr/index.php/Parti_royaliste_Rwandais

Charger d'autres articles liés
Charger d'autres écrits par Theo
Charger d'autres écrits dans Société

3 Commentaires

  1. muhire

    20 décembre, 2009 à 19:05

    ese mubona imvugo ariyo ngiro?muvugira kure ariko ibitekerezo mutanga bikagaragarira bake.mubishatse mwaza mukatubwirira hafi kuko tubonako iki gihugu kitategekwa numuntu w’umunyabwoba uvuga batamureba .mwibuke ba MANDERA bavugiye kumugaragaro bari mugihugu kandi ukuri kwabo kwarumviswe none namwe nimuze mukugaragaze mwe kumarisha abanyarwanda imvugo zi zimije,mutahe mwubake ibyo mugaya mudufashe gutekereza nkuko mubivuga naho ubundi byazamera nkabimwe wubaka ntabwatsi.

    Répondre

  2. nyce

    9 février, 2010 à 16:35

    NTekerezako abobose bavuga kubera amaco y’inda nti bagashake kubeshya aba nyarwanda.kuko twamenye guhitamo,bage baguma bivugire kuko ururimi ari inyama yigenga natwe tuzajya duhitamo ibidufitiye akamaro.
    abobavuga batunengera ubutegetsi ntekerezako nta na 1/10 cyibyo bwagezeho bashobora gukora.

    Répondre

  3. Théophile

    9 février, 2010 à 18:07

    Wowe se gihamya ko utavugishwa n’amaco y’inda ngaho yigaragaze. Ubutegetsi bwawe uvuga ni ubuhe? Bwawe wowe nande?

    Répondre

Laisser un commentaire

Consulter aussi

Abayobozi ba Ishema Party bazasesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017

  Itangazo rigenewe abanyamakuru: ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFAT…