RSS

Courrier de Ismaïl Mbonigaba

10 mai 2009

Société

Padiri, ibintu byose birashoboka iyo bishyizweho umutimanama. Inenge isa n’aho ari karande ku Banyarwanda, ni ukutava ku izima, ukumva icyo wita ukuri kwawe kidashobora kunyeganyezwa. Indi nenge ni ukutagira undi wakwizera, ugahora wumva uri « Mugabo arigira ». Iyo bigeze ku wo wita ko mutari mu ruhande rumwe byo bihumira ku murari, ukumva nta wundi muti usibye kumwirenza. Ibyo byose ni ingaruka z’ubwoba buvanze n’ubujiji, kugeza magingo aya akaba ari nta butegetsi burabasha kwikingurura izo nzitizi zombi. Ubu butegetsi bwa FPR rero, buremerewe n’izo nzitizi hiyongereyeho n’iy’ubugome bugaragazwa n’abashaka guhindura ibibazo u Rwanda rwagize urwaho rwo kugwiza indonke. Ni byo nakwita cynisme. Inkotanyi zifata abacitse ku icumu b’Abatutsi zikabumvisha ko kubaho kwa bo ari zo. Zikababuza gukopfora zibakangisha ko Abahutu barekereje ngo bashaka kumaraho abasigaye. Ubwo umucikacumu agategekwa gushinja ibinyoma kugeza no ku wamuhishe mu idari. Inkotanyi zikajya no mu Bahutu, ziti « iyo tutahaba ntimwajyaka kurokoka umujinya w’Abatutsi. » Nyamara zikarenga zigafungura ba ruharwa ngo bemeye ibyaha, umunyururu zikawushoreramo abo zita ngo bafite ingengabitekerezo kuko bagerageza kuvuguruza imikorere mibi ya zo, bagasangamo abasaziyemo bamwe batagira n’amadosiye! Ubugome rero nk’ubu bukorwa na Leta y’Inkotanyi bwo kubuza abantu kugera ku bumwe ntibizatworohera kubukiza mu mitima y’Abanyarwanda, baba ababugira, n’ababugirirwa ndetse n’ababugirirwaho. Abagirirwaho ubugome bwa Leta ni bariya bahindurwa ibikangisho ku bandi, kandi mu by’ukuri nta ntugunda bateye. Icyo njye nemeza ni uko kwibira ngo FPR izakurwaho n’imbunda ari ukwibeshya bikomeye. Uzashaka kongerera Kagame igihe ku butegetsi azagende atere ibuye mu Rwanda. Akunda intambara cyane, akunda no kwica ku buryo nta mpanzi iruta intambara kuri we. Kubera rero ko gukunda intambara Kagame abiterwa n’ubwoba, umuti ni ugushaka uburyo wamumara ubwo bwoba. Ubundi byari bimenyerewe ko abari ku butegetsi ari bo batanga inda ya bukuru, ariko simpamya ko FPR na Kagame bazabikora  kuko badafite umutima mu gitereko. Ikibazo kigomba kwibazwa n’ushaka guhindura ibintu mu Rwanda akaba ari iki: Ni iki cyakorwa ngo Kagame na FPR bashire ubwoba, be kwica ibiti n’amabuye ngo birabarwanya? Ni iki cyakorwa ngo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Inkotanyi bemere ko na bwo ari ubutegetsi? Hari abanyapolitiki dufite hano hanze bansetsa cyane: ujya kumva, ngo sinavugana n’Inkotanyi, ngo sinavugana n’umuntu ukorana n’Inkotanyi etc. Umuntu utekereza atyo aba atanga ikihe cyizere cyo kuzaha Abanyarwanda amahoro? Hari ubwo njya numva Ambasaderi runaka yatumiye Abanyarwanda ngo baganire, ukumva ab’inkwakuzi baravuze ngo « ntitwavugana na we kuko ahagarariye ubutegetsi tutemera ». Ukibaza aho bakura iryo sheja (inkotanyi zibyita confidence) ukahayoberwa. Kandi bamwe batunzwe na Aide sociale iyo za Burayi n’Amerika!

Dore uko mbibona: Igikwiye gukorwa ni uko abantu bemera kurebana mu maso. IMBONANKUBONE! Hagomba abahanga bazi iby’imyitwarire mu bihe nk’ibyo. Urugero, hari umuntu ushobora gutambuka ku mbwa iryana ntimumokere, undi yaba agitunguka ikamusimbukira! Hari n’uwo ikankamira ariko ntimusimbukire, hakaba uwo isimbukira ntimurume,hakaba n’uwo ishinga imikaka! Abashaka guhindura ibintu mu Rwanda rero bajye bamenya ko hari « imbwa iryana ». 

 

Ubundi mu gukemura amakimbirane ayo ariyo yose, hakunze kuboneka inzira cyangwa imyanzuro itatu ishoboka: « win-lose » (mu baburana habonekamo utsinze utsinzwe-gagnant et perdant), lose-lose (Ababurana bombi baba bigize intagondwa ku buryo nta wemera kugira icyo arekura, bombi bagahomberamo- Perdant-perdant) , umwanzuro wundi akaba ari  »win-win » (ababuranyi bombi bemera kugira ibyo bahara, bagahana umukono ndetse bagahoberana, bombi bakaba baratsinze!- gagnant-gagnant) . Abanyarwanda ndabifuriza kugera kuri uyu mwanzuro wanyuma, bikaba bisaba kugira inyangamugayo zabyiyemeje. Padiri rero, na Yozefu uduhuza, na mwe mwese mwemeye kuvugana Imbonankubone, mbatumiye gufatanya tukagera kuri uyu mwanzuro, buri Munyarwanda agasohoka mu kiganiro yemye. Muragahorana Imana.

 

Ismail Mbonigaba

À propos de Admin

„es kommt nicht darauf an, mit dem Kopf durch die Wand zu gehen, sondern mit den Augen die Tür zu finden“. [Werner von Siemens]

Voir tous les articles de Admin

Pas encore de commentaire.

Laisser un commentaire

l'étudiant |
LE JARDIN DE L’AMITIE |
wildcatsworld |
Unblog.fr | Annuaire | Signaler un abus | wwwfodelinfo
| Infos du jour
| Mosaïque